UMUNSI WA BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W'IMANA
01 mutarama 20101umwaka A
Ibar 6,22-27
Gal 4, 4-7
Lk 2,16-21
Umunsi w'ubunani, umunsi wa mbere w'umwaka, ni umunsi tumenyereyeho gusaba amahoro ku isi. Muri kiriziya ni umunsi twizihizaho Bikira Mariya, umubyeyi w'Imana. Igitabo cy'ibarura kitubwira uko Aroni n'abahungu be, bagomba gutanga umugisha. Ni byo nta kindi twakwifurizanya kuri uyu munsi atari umugisha wa Nyagasani nk'uko abakurambere bacu babyifurizanyaga cyangwa se banabisabaga Imana, basaba kubyara, gutunga, kuramba no guhirwa. Tuzi ariko ko amahirwe nyayo akomoka ku Mana kandi agatungwa n'abayigororokera. Ni byo tuzirikana muri iyi minsi ya noheli. Urugero tureberaho ni Mariya watubyariye umucunguzi. Ijambo yabwiye malayika niryo twibuka tuzirikana na twe ihamagarwa ryacu, umwanya wacu mu kwakira ubutumwa bw'Imana no kunga mu ry'abatubanjirije mu gucungura isi. Umubyeyi Mariya atubera urugero mu kwemera, mu kwicisha bugufi, mu kugira umuhate wo gukurikira Yezu kugeza ku musaraba. Yego yari umwana we kandi nta kuntu atari kwakira umurambo we, ariko uko bibiliya itubwira imyitwarire ya Mariya, tumubonamo umuntu washakaga kumva ibanga malayika yari yaramubwiye umunsi amugezaho ya ndamutso tumenyereye mu isengesho rya "Ndakuramutsa Mariya". Imigenzo myiza yose twakwifuza kugeraho, nta kindi yatugezaho atari ugusingiza Imana no gukwiza mu isi ineza n'urukundo byayo. Ngiyo indi ngingo tuzirikanaho ku bunani: umunsi wo gusaba amahoro. Mu butumwa papa ageza kuri kiriziya y'isi, "liberté religieuse, chemin vers la paix" aratwibutsa uburenganzira buseseye mu kugaragaza ukwemera kwa buri buntu. Kugira ubwisanzure mu kwemera ni inzira itugeza ku mahoro. Wenda ntihabura iwibaza aho kujya gusenga, kugaragaza mu buzima busanzwe ibimenyetso biranga ukwemera, kimwe n'ibitekerezo bishingiye ku kwemera kwawe aho byaba bihuriye n'intambara yo guharanira amahoro ku isi. Ukwemera ni umwe mu misingi y'ibaze igize umuco w'abantu. Uburengazira bwo kugaragaza ukwemera kwawe atari gusa mu mihimbazo n'imitambagira, ahubwo mu buzima buciye mu kuri, bishingiye mu kubahana. Ibi kandi bigatangirira mu muryango kuko ari wo shuri ry'ubwisanzure, uburenganzira nyabwo n'amahoro. Ibi bijyana no kwirida gutwara intambike amahame dusanga mu madini atandukanye tubarizwamo cyangwa se tukitirira Imana ibitekerezo byacu. Biba binagayitse uretse ko ari icyaha gikabije kurwanirira Imana (ndavuga idini) twica abayo. Inzira y'amahoro nyayo, atari aya agerwaho ku ruhembe rw'umuheto cyangwa atungwa n'abagashize, ahubwo amahoro dukesha Imana kandi igabira bose cyane cyane abayikundira ishingira mu kubahana cyane cyane mu nzira ituganisha ku Mana. Duharanire rero iyo neza Imana yaduhaye yo kugira umuryango waba uwo turimo ubu, ndavuga ku barwubatse, cyangwa uwatwibarutse. Umubyeyi wa Jambo, Mariya ahore adutakambira kandi natwe twunge mu rye tuti: Uhoraho yatugiriye ibintu by'agatangaza, izina rye ni ritagatifu.
Umwaka mwiza kandi Imana izabahe ibyiza byoze muwifuzamo.