ICYUMWERU CYA 17. C
25/07/2004
Intg 18,20-32; Kol 2,12-14, Lk 11,1-13.
“ Mwigisha, natwe dutoze gusenga”. Inyigisho y’iki cyumweru iragusha ku isengesho. Mu gitabo cy’Intangiriro, Abrahamu aratakambira Sodoma yagogombaga kurimbuka kubera imyitwarire yayo. Sodoma izwi kuba yari umugi wamamaye mu mico idahwitse kugeza aho uburakari bw’Imana biyirimburiye. Ariko ngo nta bapfira gushira; Abrahamu yizeraga ko haboneka muri Sodoma byibura intungane eshanu zikaba zarokora imbaga yendaga kurimbuka. Isenegsho ry’Abrahamu ni ikimenyenyetso buri wese yagombye kugira cyo gushavuzwa n’ingaruka z’icyaha. Atari aka wa mugani ngo rucitse nambuste cyangwa ngo ibitakuraba uraba hasi kuko abarundi babivuga. Mu gitabo cya Yobu, Uhoraho azanenga inshuti za Yobu ko zitifatanyije nawe mu kababaro ke ahubwo zigashakisha mu mateka y’ubuzima bwe icyaba intandaro z’akaga yari arimo. Kabone niyo umuntu yaba azira ingaruka z’ibyo yakoze, byibura twagarukira aha Simoni umunyasireni, tugatwaza abandi umusaraba. Gusenga no gusabira abandi, si amarangamutima ngo Nyagasani akwibuke, Imana igufashe, Uwiteka akube hafi,…Yezu ubwe aratwiyigishiriza isengesho tugomba kuvuga, ariryo Dawe uri mu ijuru. Si ubujiji rero kuvuga Dawe uri mu ijuru, cyangwa kubura amagambo yacu yo kubwira Imana akaturi ku mutima; ahubwo niryo sengesho kuko ryavuzwe na Yezu umwana w’Imana wasengaga Se ku buryo butaziguye. Yezu kandi niwe natwe dukesha kuba abana b’Imana nk’uko Pawulo mutagatifu yabishimangiye mu rwandiko yoherereje abanyakolosi. Reka natwe twunge murya Yezu maze twambaze Imana twisabira kandi dusabira n’isi yose: Dawe uri mu ijuru, wowe Musumbumba byose; izina ryawe ryubahwe, izina ryawe risingizwe, turirinde icyarihumanya; ubwami bwawe nibuze, wime iwacu, twimure icyaha maze tunyurwe no kuberaho wowe. Icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru, umugambi wawe wo kuducungura n’utebuke, tubeho nk’uko ushaka, nk’uko waduhanze. Ifunguro ridutunga iriduhe buri munsi,tugoboke mu magorwa y’ubu buzima maze tubone ikituramura, atari twe gusa ahubwo isi yose wihangiye, uduhe ibidukwiriye hato tudasonza tugasumbirizwa tukaba twatuka izina ryawe cyangwa tukarengwa tukibagirwa ko ari wowe utugize . Ntibibe ibyo guhaga, ahubwo tunahaze bose ku buntu udusangiza, ivutu n’umururumba bitsinde inzara no kwiheha. Utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho, uturinde kurya iminwa, icyo tugusaba kibe ari nacyo twifuriza bandi, yego ntutwirahurireho amakara ariko uduhe kugira umutima wagutse ubangukirwa no kubabarira kugirango natwe turonke impuhwe zawe. Kandi ntudutererane mu bitwoshya, utube hafi Nyagasani hato kamere yacu itatworeka cyangwa irari rikadutera gusumbirizwa. Ahubwo udukize ikibi, cyaba icyatugwirira, icyo twakwikururira cyangwa icyo twakwifuriza abandi; turinde guhemuka kuko ntacyo twakuburanye. Turabyemeye kuko uri Nyirikuzo, Nyirububasha uko ibihe bigenda bisimburana iteka.
Amina.
samedi 28 avril 2007
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire