ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
17/10/2004
Iyim 17,8-13
2Tim 3,14-4,2
Lk 18,1-8
Nuko Yezu abacira umugani agirango abasobanurire ko ari ngombwa gusenga batarambirwa. Umugani wa Yezu ni mugufi kandi ntugoye kuwumva. Umupfakazi wari wararenganye maze akajya ajya gutakira umucamaza ngo utaragiraga impuhwe kandi ntatinye n’Imana. Nyamara ngo yaje kumwumva kugirango amwikize amuvire aho yoye kumumena umutwe. Yezu ati Imana ntizarindira ko duhogora kugirango itwumve. Nyamara ariko tugomba nyine gusenga kanti dushyizeho umwete ndetse tutarambira nka Musa ngo Aroni na Huru bagombye kuramira amaboko ngo akomeze yambaze Imana ibahe gutsinda (isomo rya mbere). Yezu mu gusoza ariko yaduteze igitego: ariko se, igihe Umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi? Twibukiranye ko ku cyumweru ishize Yezu yadutozaga gushimira ahereye ku musamaritani wari agarutse gushimira nyuma y’aho akiriye ibibembe , we n’abandi icyenda bikomereje inzira yabo. Erega gusenga no gushimira ni ijambo rimwe.Hari abakeka ko gusenga ari ukurangiza itegeko maze amasengesho bakayavugira kuyamara -ndavuga ya yandi twatojwe twigira amasakaramentu-.Abo usanga baba bafunze umwuka nk’abafundi batera umusimari!!?? Kugeza bavuze amina kabone n’ubwo wenda amagambo yo hagati bayacamo kabiri.Iyo barangije, biruhutsa nk’utuye ikivi maze bagategereza igisubizo. Abo bagwa mu muteko wo gukeka ko ayo baba bavuze ahindura Imana, igata ibyayo ikabanza ikabumva. Amahirwe bagira nuko Imana ibaha agahe ko gutekereza, kuko iyo haciye kabiri, bagaruka basaba ibitandukanye n’ibya mbere cyangwa se bo ubwabo bakirya icyara bati Imana ni nkuru yo itarahutiye ku ijambo twari twavuze. Aha nabibutsa inkuru ya wa mukecuru wari wabuze inkono y’itaba ati n’ayo yose icyaruta ni ukwipfira. Nyamara ngo ikuba yarakubise ati nivugiraga. Twanibuka umwe wari wasenze koko maze Imana iramubwira ngo asabe icyo ashaka cyose irakimuha ariko mugenzi we batacanaga uwaka imikubire kabiri. Ikibazo cyabaye ihurizo kuko yaribwiraga ati ndasaba inzu arambonana ebyiri, ndasaba ubukungu, arankuba kabiri. Byamwanze mu nda asaba ko Imana imunogoramo ijisho rimwe, hanyuma... Nimunyumvire namwe! Ngo Imana ntitwumva, ubanza biba byayiyobeye.
Hari n’abandi ariko bitirirwa birushya ngo byose ni kimwe kuko ibyanditswe byaranditswe. Ngo icyo Imana izagena kizaba aricyo. Erega ngo wambariza Imana ku ishyiga…Siniriwe mvuga abahamya ko gusenga ari iby’inkorabusa ngo nk’umwe ubagara ibijumba. Abo umuntu yabasubiza ngo hari cyera kuko n’ibyo bijumba bigomba kubagarwa. Gusenga si uguhindura Imana, si ukuyicurikisha amagambo yacu, si ukuyitsirika; ahubwo ni ukwerekeza imitima ejuru, tukitarura ibyisi kugirango turebe icyerekezo cy’ubuzima durangamiye Nyirubuzima. Iryo sengesho rinyura Imana kuko tudashobora gusenga ngo tunarenge turenganye abayo. Iryo sengesho rihora ritwegereza Imana kuko tuba tuona koko ugushaka kwayo. Iryo sengesho ritwongerera ukwemera kuko tuba koko dushyikirana n’Imana. Nguwo rero umuhate Yezu adusaba kugira; ngiyo inyigisho ya Pawulo mutagatifu yabwiraga Timotewo (isomo rya kabiri) ati ihate ijambo washyikirijwe kandi nawe iritoze abandi igihe n’imburagihe kuko ijambo ry’Imana ribereyeho kwigisha, kuvugurura ubuyoboke, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane. Ku buryo bw’umwihariko, Ukaristiya itubera umwanya wihariye wo gusenga koko. Ni mahire kuko kuri iki cyumweru hasozwa ihuriro mpuzamahanga ry’Ukarisitiya ribera i Guadalajara muri Mexique. Ukarisitiya ni rendez-vous tudagombye kwica kuko hafi buri munota ku isi haba hari ahantu barimo basenga Imana mu giambo cya missa. Burya natwe iyo ugiye mu missa tuba tubaye Aroni na Huru baramiye amaboko ya Musa ngo akomeze yambaze Imana. Ngaho rero shyiraho akawe. Ndemeza ko Yezu naza azasanga tukimwemera. Ariko iki kibazo cyoye kuduhangayika. Duharanire kumubera abana bamubereye koko nawe ibindi azabyikorera. Ntibuzaba ari ubwa mbere no kuducungura yabikoze ku bwnde bwe.
Muhorane amahoro n’imigisha bimuturukaho
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire