samedi 28 avril 2007

inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c

Icyumweru cya gatatu cya pasika
25/04/2004 umwaka C
(Int5,27-32.40-41; Hish5,11-14; Yh21,1-19).
“Tugomba kumvira Imana kuruta abantu.Imana yazuye Yezu mu bapfuye;twebwe turi abahamya hamwe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira”. Ngiryo ijambo Petero yabwiye inama nkuru y’abayahudi bashakaga kubuza intumwa kwigisha izuka rya Kristu.
Kuba Petero avuga ariya magambo twebwe twumva aho akomora imbaraga. Ivangili yatwibukije uburyo Yezu amaze kwiyereka intumwa ku nkombe z’inyanja ya Tiberiyade, yaragije Petero umurimo wo kumumenyera ubushyo.”Petero, urankunda”? Iki kibazo Yezu yagisubiyemo gatatu kose. Ubwa mbere, ndibwira ko Petero yasubuje vuba ngo hato Yezu atagaruka ku byo yari yamukoreye imbere y’abaja n’abazamu. “Nyagasani, rwose ndagukunda”. Nyamara ku nshuro ya gatatu, igisubizo cyarahindutse. “Nyagasani uzi byose, uzi ko ngukunda”. Yezu we ntiyahinduye indahiro: “ndagirira ubushyo”. Sinzi niba ririya jambo ryarakorogoshoye Petero byo gutuma arushaho gukunda Yezu no kumubera umuhamya nkuko amagambo y’isomo rya mbere abitubwira, ariko niyo byaba byo, umurimo wo guhamya izuka rya Kristu ni uwa Roho Mutagatifu.Ndibwira ko atari Yezu agambiriye kumujomba igikwasi ku mugani ya publicité ya Mugabo.Twebwe turi abagabuzi n’abashumba. Iyi vangili twumvise, akenshi bakunze kuyihuza n’umurimo wa Petero nk’umushumba wa Kriziya. Nabyo nibyo. Ariko si Papa n’abasenyeri bonyine Yezu yahaye ubutumwa bwo kumenya Kiriziya. Ari ubwo butumwa, ari na kiriya kibazo cyabajijwe Petero, twese abemera biratureba. “Yoha, Pete, Suza, Tere, urankunda”? Mbere yo gusubiza, mbibutse ko umunsi tubatiza, ababyeyi bacu basubuje gatatu kose ko bemeye Imana kandi ko bahakanye shitani. Ubwo abatereye simpara batisimu bakiyigira bo barabyibuka ko bisubirije. No hirya y’ejo, twasubiye mu masezerano ya batisimu mu ijoro rya pasika. Sinzi uburyo twasubije: ese aho ni kawa wundi wanze guhakana no kwemera, akabikubira hamwe ati ndavanze. Mu nyigisho ya pasika nababwiraga icyo card Guyen Van Thuan yise inenge za Yezu harimo kwibagirwa vuba no kunyurwa manuma. Uwizeye Petero nibyo yari yamukoreye, ni nawe wemeye ko tubatizwa wenda twaranasubizanye igihunga, uburangare, kuvuga uburimi ngo twuremera. Ijambo rye ni ukuri kandi ni Umugabo ntiyivuguruza. Natwe uko turi aracyashaka kutwizera. Gusa rero ni ngomba ko twisubiriza kandi tutibera: Nyagasani uzi byose uziko ko ngukunda. Nubwo ubuhamya ntanga ari nka za mpundu z’urushishi, ariko Nyagasani, ndagukunda. Naho gushakira iwanjye ibikorwa biranga abemera(Gal 5,18-23), byaba nko gushakira amata mu matako y’igihore, Nyagasani, uzi byose uziko ntaho mba ngukinze kuko ngukunda. Naho…ingero namwe mwzibonera kandi bikaba byiza tunahereye ku buryo duhamya izuka rya Kristu mu buzima bwacu bwa buri munsi. Niba rero twiyemeje gusubiza nka Petero, niduhumure, Roho Mutagatififu twahawe azadufasha no gukora ibikorwa biranga abemera. Icy’ingenzi ni ukwemera ko Imana ituragiza ubushyo bwayo mu mirimo inyuranye dukora kuko muri byose n’ahantu hose Imana igombwa guhabwa ikuzo. Ntitube nka wa wundi wavugaga ngo Imana ihabwe impundu mu ijuru nanjye mu nsi ingoma zimvugirwe.
Ndakurata Uhoraho kuko wampaye kwegura umutwe, maze ntureke abanzi banjye banyigambaho(Zab29,2)!

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere