Icyumweru cya gatatu cya pasika
25/04/2004 umwaka C
(Int5,27-32.40-41; Hish5,11-14; Yh21,1-19).
“Tugomba kumvira Imana kuruta abantu.Imana yazuye Yezu mu bapfuye;twebwe turi abahamya hamwe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira”. Ngiryo ijambo Petero yabwiye inama nkuru y’abayahudi bashakaga kubuza intumwa kwigisha izuka rya Kristu.
Kuba Petero avuga ariya magambo twebwe twumva aho akomora imbaraga. Ivangili yatwibukije uburyo Yezu amaze kwiyereka intumwa ku nkombe z’inyanja ya Tiberiyade, yaragije Petero umurimo wo kumumenyera ubushyo.”Petero, urankunda”? Iki kibazo Yezu yagisubiyemo gatatu kose. Ubwa mbere, ndibwira ko Petero yasubuje vuba ngo hato Yezu atagaruka ku byo yari yamukoreye imbere y’abaja n’abazamu. “Nyagasani, rwose ndagukunda”. Nyamara ku nshuro ya gatatu, igisubizo cyarahindutse. “Nyagasani uzi byose, uzi ko ngukunda”. Yezu we ntiyahinduye indahiro: “ndagirira ubushyo”. Sinzi niba ririya jambo ryarakorogoshoye Petero byo gutuma arushaho gukunda Yezu no kumubera umuhamya nkuko amagambo y’isomo rya mbere abitubwira, ariko niyo byaba byo, umurimo wo guhamya izuka rya Kristu ni uwa Roho Mutagatifu.Ndibwira ko atari Yezu agambiriye kumujomba igikwasi ku mugani ya publicité ya Mugabo.Twebwe turi abagabuzi n’abashumba. Iyi vangili twumvise, akenshi bakunze kuyihuza n’umurimo wa Petero nk’umushumba wa Kriziya. Nabyo nibyo. Ariko si Papa n’abasenyeri bonyine Yezu yahaye ubutumwa bwo kumenya Kiriziya. Ari ubwo butumwa, ari na kiriya kibazo cyabajijwe Petero, twese abemera biratureba. “Yoha, Pete, Suza, Tere, urankunda”? Mbere yo gusubiza, mbibutse ko umunsi tubatiza, ababyeyi bacu basubuje gatatu kose ko bemeye Imana kandi ko bahakanye shitani. Ubwo abatereye simpara batisimu bakiyigira bo barabyibuka ko bisubirije. No hirya y’ejo, twasubiye mu masezerano ya batisimu mu ijoro rya pasika. Sinzi uburyo twasubije: ese aho ni kawa wundi wanze guhakana no kwemera, akabikubira hamwe ati ndavanze. Mu nyigisho ya pasika nababwiraga icyo card Guyen Van Thuan yise inenge za Yezu harimo kwibagirwa vuba no kunyurwa manuma. Uwizeye Petero nibyo yari yamukoreye, ni nawe wemeye ko tubatizwa wenda twaranasubizanye igihunga, uburangare, kuvuga uburimi ngo twuremera. Ijambo rye ni ukuri kandi ni Umugabo ntiyivuguruza. Natwe uko turi aracyashaka kutwizera. Gusa rero ni ngomba ko twisubiriza kandi tutibera: Nyagasani uzi byose uziko ko ngukunda. Nubwo ubuhamya ntanga ari nka za mpundu z’urushishi, ariko Nyagasani, ndagukunda. Naho gushakira iwanjye ibikorwa biranga abemera(Gal 5,18-23), byaba nko gushakira amata mu matako y’igihore, Nyagasani, uzi byose uziko ntaho mba ngukinze kuko ngukunda. Naho…ingero namwe mwzibonera kandi bikaba byiza tunahereye ku buryo duhamya izuka rya Kristu mu buzima bwacu bwa buri munsi. Niba rero twiyemeje gusubiza nka Petero, niduhumure, Roho Mutagatififu twahawe azadufasha no gukora ibikorwa biranga abemera. Icy’ingenzi ni ukwemera ko Imana ituragiza ubushyo bwayo mu mirimo inyuranye dukora kuko muri byose n’ahantu hose Imana igombwa guhabwa ikuzo. Ntitube nka wa wundi wavugaga ngo Imana ihabwe impundu mu ijuru nanjye mu nsi ingoma zimvugirwe.
Ndakurata Uhoraho kuko wampaye kwegura umutwe, maze ntureke abanzi banjye banyigambaho(Zab29,2)!
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU
UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi


Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire