samedi 28 avril 2007

ICYUMWERU CYA 16 C

ICYUMWERU CYA 16 C
18/07/2004 UMWAKA C
Intg 18-1-10; Kol 1,24-28; Lk 10,38-42.
«Marita, Marita, urahihibikanywa na byinshi,…nyamara ibyangombwa ni kimwe, Mariya yahisemo umugabane mwiza…». Ngayo amagambo Yezu ashaka ko tuzirikanaho kuri icyi cyumweru cya 16 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. Reka mpere kuri iy nkuru y’ umutware wo hambere (umenya padiri Herménégilde yaba ai izina rye!!!) ngo yahuye n’umwe mu bapadiri bere nuko umubaza ikimugenza mu Randa, padiri asubiza ko ari intumwa ya Yezu, detse anamunyuriramo muri make icyo Yezu ashaka. Haciye iminsi cyangwa imyaka, barongera barahura. Umutware abaza padiri icyo yagarutse gukora. Undi aramusubiza ati ndacyari intumwa ya Yezu kandi ntaho nagiye ndacyari ino. Umutware biramutangaza ati ntabwo urasubira kureba uwagutumye? Ubanza nta ntumwa ikurimo! Ntunibuka kusohoza ubutumwa cyangwa kuvuga ko bwakunaniye aho guheza uwagutumye mu cyeragati? Marita yari akunze Yezu kandi yifuza kumwakira atari bimwe by’iwacu iyo umuntu abuze uko agenza ati ntabisanganwa nk’amagambo. Yezu ntiyanze imikorere ya Marita, ariko nkuko tumumenyereye, yaboneyeho gutanga inyigisho. Icy’ingenzi mu buzima bwacu ni ukwibuka ko turiho kubera umugambi w’Imana wo kudusangiza k’urukundo rwayo mu bumwe bw’Abatatu. Pawulo mutagatifu yabitubwiraga mu ibarowa yoherereje Abanyakolosi mu gice twasomye ku cyumweru gishize. Ntidushobora kumenya umugambi w’Imana cyangwa icyo Imana idushakaho niba tudakubye akabero ngo tuyitege amati. Nunze mury’uriya mutware, waba intumwa ute utajya unyaruka ngo wiyereke uwagutumwe, umenye byibura niba ubutumwa bukungenza bugifite ireme. Ijambo Yezu atubwira, ntirireba gusa ibireba no gusohoza ubutumwa, ahubwo ni ifunguro rya roho. Kudatega amati Yezu rero bituma roho yacu yazira isari, ntitube twashobora guhamya nka Pawulo mutagatifu ko ubuzima turimo ari ituro twunga ku gitambo cya Kristu tugirira umubiri we ariwo Kiriziya; nibyo bikubiye mu isomo rya kabiri. Ngaho rero dufate akanya ko gusuzuma niba Yezu tumubonera umwanya wo kumutega amati, ndetse tunabonereho kureba niba tunabona umwanya wo kumva abandi. Aho mperukira iwacu, mbere nka Matata Christophe mu ndirirmbo ye “jye murantuge”, wahuraga n’umuntu wibwira uti wenda turaganira gato, ati turabonana, turongera, reka njye kumureba…Yaba ari mu modoka, kuri moto cyaangwa ku igare, akazunguza agatoki byo kuvuga ngo ndaje gato. Byahe byo kajya.Utabona akanya ko kumva mugenzi we aho yaba abona akanya aharira Yezu? Abo rero ni ba bandi bemeza ko ari abakristu nyamara wabaza icyo bemera bikaba urujijo. Ni mugihe kuko ijambo ry’Imana ni urumuri ku nzira y’ubuzima; ni umunyu utanga icyanga mu ntambara y’icyaha, utifitemo iryo jambo, arahihibikana ariko aba arushywa na twinshi nyamara yarahushije icy’ingenzi. Iyo biguye kuri ba twebwe b’intumwa zishinzwe kwigisha no kuburira buri wese, kaba kabaye kuko inyigisho yacu isigara ari ibitekerezo, amatangazo cyangwa urwenya tuba dusubirabo abakristu bagaseka banadusekeramo ngo dukeke ko banyuzwe. Reka ndangirize kuri iyi nkuru padiri – ngirango ni Niyirema- yifashishaga yekana uko abenshi bahihibikanywa na twinshi nyamara…Ngo hari umugabo babwiraga bati ku Kamazuru hari irwagwa ruruta izindi. Ati natanzwe. Yagerayo agasanga bararumaze; bati ariko hakurya ku Kamabuye ruracyahari. Ati sijye warurara. Mpaka utubari aturangije kandi ntacyo araronka. Izo mbaraga zo kumanuka imisozi duterera indi ngo baturangiye ururyoshye cyangwa urwa macye cyangwa umugongo…kuki tutazikoresha tujya kumva Yezu kandi ko igikorwa Imana ishima ari uko twakwemera uwO yatumye. Icyumweru cyiza.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere