ICYUMWERU CYA 16 C
18/07/2004 UMWAKA C
Intg 18-1-10; Kol 1,24-28; Lk 10,38-42.
«Marita, Marita, urahihibikanywa na byinshi,…nyamara ibyangombwa ni kimwe, Mariya yahisemo umugabane mwiza…». Ngayo amagambo Yezu ashaka ko tuzirikanaho kuri icyi cyumweru cya 16 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. Reka mpere kuri iy nkuru y’ umutware wo hambere (umenya padiri Herménégilde yaba ai izina rye!!!) ngo yahuye n’umwe mu bapadiri bere nuko umubaza ikimugenza mu Randa, padiri asubiza ko ari intumwa ya Yezu, detse anamunyuriramo muri make icyo Yezu ashaka. Haciye iminsi cyangwa imyaka, barongera barahura. Umutware abaza padiri icyo yagarutse gukora. Undi aramusubiza ati ndacyari intumwa ya Yezu kandi ntaho nagiye ndacyari ino. Umutware biramutangaza ati ntabwo urasubira kureba uwagutumye? Ubanza nta ntumwa ikurimo! Ntunibuka kusohoza ubutumwa cyangwa kuvuga ko bwakunaniye aho guheza uwagutumye mu cyeragati? Marita yari akunze Yezu kandi yifuza kumwakira atari bimwe by’iwacu iyo umuntu abuze uko agenza ati ntabisanganwa nk’amagambo. Yezu ntiyanze imikorere ya Marita, ariko nkuko tumumenyereye, yaboneyeho gutanga inyigisho. Icy’ingenzi mu buzima bwacu ni ukwibuka ko turiho kubera umugambi w’Imana wo kudusangiza k’urukundo rwayo mu bumwe bw’Abatatu. Pawulo mutagatifu yabitubwiraga mu ibarowa yoherereje Abanyakolosi mu gice twasomye ku cyumweru gishize. Ntidushobora kumenya umugambi w’Imana cyangwa icyo Imana idushakaho niba tudakubye akabero ngo tuyitege amati. Nunze mury’uriya mutware, waba intumwa ute utajya unyaruka ngo wiyereke uwagutumwe, umenye byibura niba ubutumwa bukungenza bugifite ireme. Ijambo Yezu atubwira, ntirireba gusa ibireba no gusohoza ubutumwa, ahubwo ni ifunguro rya roho. Kudatega amati Yezu rero bituma roho yacu yazira isari, ntitube twashobora guhamya nka Pawulo mutagatifu ko ubuzima turimo ari ituro twunga ku gitambo cya Kristu tugirira umubiri we ariwo Kiriziya; nibyo bikubiye mu isomo rya kabiri. Ngaho rero dufate akanya ko gusuzuma niba Yezu tumubonera umwanya wo kumutega amati, ndetse tunabonereho kureba niba tunabona umwanya wo kumva abandi. Aho mperukira iwacu, mbere nka Matata Christophe mu ndirirmbo ye “jye murantuge”, wahuraga n’umuntu wibwira uti wenda turaganira gato, ati turabonana, turongera, reka njye kumureba…Yaba ari mu modoka, kuri moto cyaangwa ku igare, akazunguza agatoki byo kuvuga ngo ndaje gato. Byahe byo kajya.Utabona akanya ko kumva mugenzi we aho yaba abona akanya aharira Yezu? Abo rero ni ba bandi bemeza ko ari abakristu nyamara wabaza icyo bemera bikaba urujijo. Ni mugihe kuko ijambo ry’Imana ni urumuri ku nzira y’ubuzima; ni umunyu utanga icyanga mu ntambara y’icyaha, utifitemo iryo jambo, arahihibikana ariko aba arushywa na twinshi nyamara yarahushije icy’ingenzi. Iyo biguye kuri ba twebwe b’intumwa zishinzwe kwigisha no kuburira buri wese, kaba kabaye kuko inyigisho yacu isigara ari ibitekerezo, amatangazo cyangwa urwenya tuba dusubirabo abakristu bagaseka banadusekeramo ngo dukeke ko banyuzwe. Reka ndangirize kuri iyi nkuru padiri – ngirango ni Niyirema- yifashishaga yekana uko abenshi bahihibikanywa na twinshi nyamara…Ngo hari umugabo babwiraga bati ku Kamazuru hari irwagwa ruruta izindi. Ati natanzwe. Yagerayo agasanga bararumaze; bati ariko hakurya ku Kamabuye ruracyahari. Ati sijye warurara. Mpaka utubari aturangije kandi ntacyo araronka. Izo mbaraga zo kumanuka imisozi duterera indi ngo baturangiye ururyoshye cyangwa urwa macye cyangwa umugongo…kuki tutazikoresha tujya kumva Yezu kandi ko igikorwa Imana ishima ari uko twakwemera uwO yatumye. Icyumweru cyiza.
samedi 28 avril 2007
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire