ICYUMWERU CYA 14
04/07/2004 UMWAKA C
( Iz 66,10-14c; Gal 6,14-18; Lk 10,1-12.17-20)
Yezu yatangiye urugendo agana i Yeruzalemu aho azatubera igitambo. Mu ivangiri y’iki cyumweru, Yezu arahoreza abigishwa be ngo bajye kwamamaza ko ingoma y’Imana iri hafi. Turibuka ko ku cyumweru gishize, abigishwa bari bagiye mu butumwa nk’ubu, abanyasamariya bakabahinda kuko batavugaga rumwe n’ab’i Yeruzalemu kandi ariho Yezu yerekezaga. Byageze n’aho abigishwa basaba Yezu ngo amanure umuriro ubarimbure. Yezu ariko iyo nkuru ntayikozwa. Turabizi ko Ijambo ry’Imana ritabohwa: aho muzinjira mubabwire muti: amahoro kuri iyi nzu.
Isomo ryatubera ifunguro rya roho ni amabwiriza Yezu yahaye abigishwa be. Mbohereje nk’intama mu birura kandi ntimugire icyo mwitwaza cyababera umuzigo mu butumwa: yaba amafaranga, byaba n’ibindi bikoresho twagereranya n’ikanzu ya kabiri cyangwa ibirato, kwaba uguta igihe mu kuramukanya cyangwa gushaka icyo kurarira,…Uwabyumva yihuta yagirango Yezu igihe cyamushiranye kandi koko ni nabyo nk’uko Pawulo abyibutsa mu rwandiko yoherereje abanyagalati. Ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wanjye inguma za Kristu kandi nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani Yezu Kristu. Iyi rero ni impamvu “simusiga” yo kudata igihe.
Twemera ko Yezu Kristu yigeze umuntu kandi ko yadupfiriye ngo turonke ubuzima mu izina rye. Twe turi abahamya n’intumwa. Twemera kandi ko umusaraba wa Kristu ugaragaza ku buryo budasubirwaho kandi busobanutse urukundo Imana idukunda, urukundo rugomba kugaragarira mu bikorwa bizima twe abemera dukorera abo Yezu yacunguye bose.
Ntawe utazi ingingo y’urubanza ruzadutsinda kuri wa munsi: nari nshonje, nari nambaye ubusa, nari mfunze, nari umugenzi,…Ngicyo igitumba tugomba kwiyaka ibituziga byose ngo hato bitatubera inzitizi mu kwamamaza iyo neza y’Imana, cyangwa abo tugana bakatwitiranya n’imitungo, amashuri, imvugo nziza twaba twitwaje. Ntibivuga ko ayo “mafaranga” atakenerwa, ariko icy’ingezi nuko Imana imenyekana kandi ikamenyekana muri Yezu wabambwe kubera twe cyane cyane twe na bariya isi yanga igahindura intabwa. Umuhanuzi Izayi arabibutsa ko Imana izabahumuriza kandi ko ikiganza cye kiziyereka abagaragu be. Birasaba ariko ko Imana, Nyir’imyaka, yohereza abasaruzi….
Reka tumere nk’umuhanuzi Izayi, igihe ijwi rivugiye mu Ngoro y’Uhoraho riti mbese ndatuma nde, ni nde twakohereza? Yarasubije ati ndi hano ntuma. Ariko se turumva ubwo butumwa butubereye kandi twabushobora? Turumva icyo bisobanura kugenda nk’intama mu birura kandi ntacyo twitwaje? Umurimo Yezu aduhamagarira si nk’imwe yo muri za appel d’offre itubaza imyirondoro. Turasabwa ikintu kimwe: kwemera no kwemera ko nta yindi nzira zo gukira no gukizwa atari umsaraba wa Kristu. Niba intero yacu ari iyo, reka nsozereze ku ntashyo ya Pawulo mutagatifu: inema y’Umwami wacu Yezu Kristu isakare mu mitima yanyu, bavandimwe. Amen.
samedi 28 avril 2007
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire