Icyumweru cya kabiri cya pasika (18/04/2004)
(Int5,12-16; His1,9-11.12-13.17.19; Yh20,19-31).
Kristu Yezu akuzwe! Kuri icyi cyumweru bakunze kwita icya Tomasi, Yezu wazutse arakomeza kwiyereka abigishwa be kugirango abamare gushidikanya maze bahinduke abemera kandi babe n’abahamya bo kwamamaza ubuzima bushya turonkera mu izuka nyine rya Kristu.Ijambo Yezu asanganiza abe ni amahoro. Nimugire amahoro kandi nimwakire Roho Mutagatifu. Ingabire ya mbere yahawe abemera ni Roho Mutagatifu kugirango abayobore ku kuri, abasobanurire amagambo ya Yezu kandi abatoze kubaho mu buzima bushya bushingiye ku mahoro y’Imana. Ngibyo ibyo Yohani atubwira mu isomo rya kabiri. “ Ibyo ubona, byandikire za Kirizya: Ndi uriho, Uwibanze n’Uwimperuka”.
Tomasi ariko ngo yatinze kwemera kuko yifuzaga kabanza kubona ibimenyetso. Kuri Yezu ibimenyetso sicyo kibazo, uwemeye kwigira umuntu, agapfira ku musaraba, agahambwa akazuka, ntiyatuma duhera mu icuraburindi kandi ariwe Rumuri, Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Na Tomasi rero yaramubonekeye. Ivangiri ya none irangiza itubwira ko ibyanditswe bitabumba ibyo Yezu yakoze byose; ahubwo ko byandikiwe kutumurikira ngo twemere ko Yezu ari Kristu, Umana w’Imana, no kugirango nitwemera, mu izina rye turonke ubugingo.
Reka tugaruke kuri Tomasi. Icya mbere ngo ntiyari ahari ubwo Yezu yazaga bwa mbere. Aho aziye yanga kwemera ibyo bagenzi be bamubwiraga. Tomasi ngo ni umuvugizi cyangwa patron w’abasiba za missa( gufenya). Ariko ndizera ko babimenye bakajya guhimbaza umunsi wabo. Wenda gusiba ntitubigire ikibazo, kuko ni itegeko ry’Imana gutagatifuza umunsi wayo, ariko aho umuntu abonekeye ntiyagombye gusaba ko ibyabaye byose byasubirwamo kubera we. Mu nzira y’ukwemera , ariko , Imana iduha igihe ndetse yanakwemera gusubira inyuma ngo hatagira uzimira cyangwa urindagira.Uramutse wumva hari ibyo utumva, wirenzaho, ahubwo siganuza. Uhere mu mutima wawe mu isengesho maze ugerekeho inama n’impanuro z’abagabuzi b’amabanga y’Imana.
Icya kabiri twazirikana kuri Tomasi, nuko turi benshi twifuza kunyurwa n’Ijambo ry’Imana ariko tukaba tugifite imbogamizi zijyana n’amwe mu mahame ya Kiriziya. Niba dusaba igitangaza? Niba twumva Yezu natwe yatubonekera, Niba hari ijambo rishya Kiriziya yatubwira, Niba hari ubundi buryo bwo kubaho kiriziya yatwigisha ( cyane cyane iyo turebye abapadiri n’abasenyeri bacu, abashakanye, imyitwarire y’urubyiruko…)? Ubuhamya turabufite kuko Yezu ni umwe kandi ntahindura ijambo. Ahubwo nitwe tuba tugoragoza ngo wenda ahari ivangiri yatworohera. Ibimenyetso bishya rero sibyo bizadukiza ahubwo ni ngombwa kugaruka ku Ijambo ry’Imana no guhabwa amasakaramentu kugirango twigiremo ubuzima bw’Imana.
Reka ndangirize kuri sinema imaze iminsi isohotse ya Mel Gibson yitwa la passion du Christ. Mu mazu menshi yerekana sinema ubu niyo ivugwa, abantu (abakristu n’abataribo) barayiganira. Nubwo iri mu rurimi rw’ikilatini n’icy’aramayiko, ntibiyibuza kumvikana kuko amagambo avugwa aniyandika mu ndimi zisanzwe.
Abenshi bahurizaho nuko yabafashije kumva ububabare bwa Kristu, dore ko aricyo Mel Gibson yerekene. Izabe se yarabaye ikimenyetso nk’icyo Tomasi yasabaga! Simbihamya. Ariko wasanga nihuse kuko hakiri kare kugirango umuntu abone imbuto zayo. Icyo nzi cyo nuko hatabuze n’impungenge. Navuga nk’ibitabo byahise bisohoka ngo bifase abakristu gusobanukirwa n’iyo cinema. Singambiriye gukora publicité ya sinema, ahubwo rwari urugero rw’ inyota ya benshi yo kumenya Yezu kurushaho. Ariko se iyo nyota ituma twemera ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana turonkeramo ubuzima!
Imana nisingizwe mu ijuru no mu nsi abantu ikunda bakayikundira bahorane amahoro.
samedi 28 avril 2007
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire