samedi 28 avril 2007

inyigisho

Icyumweru cya kabiri cya pasika (18/04/2004)
(Int5,12-16; His1,9-11.12-13.17.19; Yh20,19-31).
Kristu Yezu akuzwe! Kuri icyi cyumweru bakunze kwita icya Tomasi, Yezu wazutse arakomeza kwiyereka abigishwa be kugirango abamare gushidikanya maze bahinduke abemera kandi babe n’abahamya bo kwamamaza ubuzima bushya turonkera mu izuka nyine rya Kristu.Ijambo Yezu asanganiza abe ni amahoro. Nimugire amahoro kandi nimwakire Roho Mutagatifu. Ingabire ya mbere yahawe abemera ni Roho Mutagatifu kugirango abayobore ku kuri, abasobanurire amagambo ya Yezu kandi abatoze kubaho mu buzima bushya bushingiye ku mahoro y’Imana. Ngibyo ibyo Yohani atubwira mu isomo rya kabiri. “ Ibyo ubona, byandikire za Kirizya: Ndi uriho, Uwibanze n’Uwimperuka”.
Tomasi ariko ngo yatinze kwemera kuko yifuzaga kabanza kubona ibimenyetso. Kuri Yezu ibimenyetso sicyo kibazo, uwemeye kwigira umuntu, agapfira ku musaraba, agahambwa akazuka, ntiyatuma duhera mu icuraburindi kandi ariwe Rumuri, Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Na Tomasi rero yaramubonekeye. Ivangiri ya none irangiza itubwira ko ibyanditswe bitabumba ibyo Yezu yakoze byose; ahubwo ko byandikiwe kutumurikira ngo twemere ko Yezu ari Kristu, Umana w’Imana, no kugirango nitwemera, mu izina rye turonke ubugingo.
Reka tugaruke kuri Tomasi. Icya mbere ngo ntiyari ahari ubwo Yezu yazaga bwa mbere. Aho aziye yanga kwemera ibyo bagenzi be bamubwiraga. Tomasi ngo ni umuvugizi cyangwa patron w’abasiba za missa( gufenya). Ariko ndizera ko babimenye bakajya guhimbaza umunsi wabo. Wenda gusiba ntitubigire ikibazo, kuko ni itegeko ry’Imana gutagatifuza umunsi wayo, ariko aho umuntu abonekeye ntiyagombye gusaba ko ibyabaye byose byasubirwamo kubera we. Mu nzira y’ukwemera , ariko , Imana iduha igihe ndetse yanakwemera gusubira inyuma ngo hatagira uzimira cyangwa urindagira.Uramutse wumva hari ibyo utumva, wirenzaho, ahubwo siganuza. Uhere mu mutima wawe mu isengesho maze ugerekeho inama n’impanuro z’abagabuzi b’amabanga y’Imana.
Icya kabiri twazirikana kuri Tomasi, nuko turi benshi twifuza kunyurwa n’Ijambo ry’Imana ariko tukaba tugifite imbogamizi zijyana n’amwe mu mahame ya Kiriziya. Niba dusaba igitangaza? Niba twumva Yezu natwe yatubonekera, Niba hari ijambo rishya Kiriziya yatubwira, Niba hari ubundi buryo bwo kubaho kiriziya yatwigisha ( cyane cyane iyo turebye abapadiri n’abasenyeri bacu, abashakanye, imyitwarire y’urubyiruko…)? Ubuhamya turabufite kuko Yezu ni umwe kandi ntahindura ijambo. Ahubwo nitwe tuba tugoragoza ngo wenda ahari ivangiri yatworohera. Ibimenyetso bishya rero sibyo bizadukiza ahubwo ni ngombwa kugaruka ku Ijambo ry’Imana no guhabwa amasakaramentu kugirango twigiremo ubuzima bw’Imana.
Reka ndangirize kuri sinema imaze iminsi isohotse ya Mel Gibson yitwa la passion du Christ. Mu mazu menshi yerekana sinema ubu niyo ivugwa, abantu (abakristu n’abataribo) barayiganira. Nubwo iri mu rurimi rw’ikilatini n’icy’aramayiko, ntibiyibuza kumvikana kuko amagambo avugwa aniyandika mu ndimi zisanzwe.
Abenshi bahurizaho nuko yabafashije kumva ububabare bwa Kristu, dore ko aricyo Mel Gibson yerekene. Izabe se yarabaye ikimenyetso nk’icyo Tomasi yasabaga! Simbihamya. Ariko wasanga nihuse kuko hakiri kare kugirango umuntu abone imbuto zayo. Icyo nzi cyo nuko hatabuze n’impungenge. Navuga nk’ibitabo byahise bisohoka ngo bifase abakristu gusobanukirwa n’iyo cinema. Singambiriye gukora publicité ya sinema, ahubwo rwari urugero rw’ inyota ya benshi yo kumenya Yezu kurushaho. Ariko se iyo nyota ituma twemera ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana turonkeramo ubuzima!
Imana nisingizwe mu ijuru no mu nsi abantu ikunda bakayikundira bahorane amahoro.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere