ICYUMWERU CYA 15
11/07/2004 UMWAKA C
( Ivg 30,10-14; Kol 1,15-20; Lk 10,25-37)
Mugenzi wanjye ni de? Umuntu yamanutse i Yerusalemu ajya i Yeriko...Mu rwego rwo gutebya no gutera urwenya, ntawe utaribajije ihuriro ry’ikibazo Yezu yabajijwe n’intangiriro y’igisubizo. Niyo waca i Kibungo ute !Ntabwo jyewe ndibubaheze mu rwenya kuko igisubizo Yezu yaragitenze kandi adaciye ku ruhande : mugenzi wanjye ni umuntu wese usonzeye ubuntu n’ubutabera by’Imana. Igitabo cy’Ivugururamategeko cyabitwibukije ngo uzubahe amategeko n’amatangazo by’Imana yawe kandi ntibikuri kure byo kuba bakwibwira ngo nazize ubujiji, ahubwo ijambo ry’Imana riharaze mu mutima wa buri wese. Nari ngiye kuvuga ngo nta rwitwazo dufite ariko nsanga nari nihuse mu magambo kuko kuva muntu yacumura, ijisho ry’umutima we ryajemo igitotsi byo gutuma atakibasha kubona mu mutima we ijambo ry’Imana rimubwiriza gukora neza no kwirinda ikibi. Nyamara muntangiriro, byose byari byiza, ndetse no kuri pentekositi Imana yarongeye ibisubiza ku murongo muri Yezu Kristu, Shingiro rya byose. Pawulo mutagatifu yabisobanuye mu rwandiko yoherereje abanyakolosi. Ibyo twari dusanzwe tubizi nkuko uriya muhanga mu mategeko yabajije ikibazo cyo kugushamo Yezu azi neza igisubizo. Natwe uwatubaza ukwemera kwacu ndahamya rwose twamusubiriramo credo tudategwa- ndabe ntakabije kuko nibwira ko ntawarangiza muri Songa ngo bucye yibagirwa credo-. Dushobora no kuyivuga duhumirije cyangwa twitemberera byo kuvuga ko tuzi icyo tugomba kwemera atari ya gatigisimu Racine yatuvunguriragaho iyo yazaga kwigisha yishimye, akatubwira ngo Imana iba mu nsi na hose (mu nsina hose). Padiri Rwirangira yagombye kuba yibuka uturirimbo tw’abaturage b’iwacu i Kiruhura iyo batahaga ku kagoroba bavuye gufata kamwe ; baheraga ku ntangiriro, imwe Padiri Musoni yadutoje muri musique grégorien, bakarangiza missa bayiririmba. Mana y’i Rwanda se bazabe bari intangarugero mu kwemera ? Ariko bari barize ! Yezu ntashaka ko duhagama mu mahame twafashe mu mutwe, ahubwo aragirango tugushe ku ngingo. Itegeko ryabuzaga abaherezabitambo n’abalevi gukora umuntu wahindanye kugirango babashe kurangiza imirimo basabwaga mu Ngoro. Ariko se itegeko rituma umuntu yitaza uri mu kaga, cyangwa iryatuma umuntu adasangira na mugenzi we, ndavuga undi muntu uwo ariwe wese, ibyishimo n’akaga by’ubu buzima ryaba ari itegeko nyabaki? Kandi ayo mategeko turayafite, turayemera ndetse twaranayatote: amategeko agenga ubukungu bw’iyi si( globalisation et mondialisation), amategeko ajyana na bioétique( avortement, eutanasie, suicide, peine de mort…) ,amategeko y’itambara( droit d’ingérence, autodéfense, militalisation de la planate…) n’andi mategeko ndetse na buri wese yihangira bitewe n’ububasha yiyumvana cyangwa n’akabimba ategeka. Uzubahe amategeko y’Imana yawe kandi ayo si ayandi ni Kristu wunze Imana n’abantu abigirishije amaraso ye. Kristu aradusaba kumwigana cyane cyane mu rugero ry’umunyasamaritani w’impuhwe. Ahasigaye rero ni ahacu: guhuza ijambo twemera n’ubuzima bwa buri munsi, cyangwa se kumurikira ibikorwa byacu bya buri musi duhereye ku Ijambo ry’Imana. Nta yindi nzira kandi kereka tubaye nk’umugabo w’i Napoli ngo abapolisi bo ku muhanda bafashe agenda muri one way bamubaza impamvu agasobanura ko yitegura kuzasura inshuti mu Bwongereza bityo akaba yimenyereza amategeko yaho. Bamwambuye permis ntiyabahisha ati nzagura iyindi. Twoye kuba ba bikorambizi cyangwa bigirankana….Twemere Imana kandi twihatire kugenza nk’abayo.
Amina.
samedi 28 avril 2007
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire