samedi 28 avril 2007

ICYUMWERU CYA १५ C

ICYUMWERU CYA 15
11/07/2004 UMWAKA C
( Ivg 30,10-14; Kol 1,15-20; Lk 10,25-37)
Mugenzi wanjye ni de? Umuntu yamanutse i Yerusalemu ajya i Yeriko...Mu rwego rwo gutebya no gutera urwenya, ntawe utaribajije ihuriro ry’ikibazo Yezu yabajijwe n’intangiriro y’igisubizo. Niyo waca i Kibungo ute !Ntabwo jyewe ndibubaheze mu rwenya kuko igisubizo Yezu yaragitenze kandi adaciye ku ruhande : mugenzi wanjye ni umuntu wese usonzeye ubuntu n’ubutabera by’Imana. Igitabo cy’Ivugururamategeko cyabitwibukije ngo uzubahe amategeko n’amatangazo by’Imana yawe kandi ntibikuri kure byo kuba bakwibwira ngo nazize ubujiji, ahubwo ijambo ry’Imana riharaze mu mutima wa buri wese. Nari ngiye kuvuga ngo nta rwitwazo dufite ariko nsanga nari nihuse mu magambo kuko kuva muntu yacumura, ijisho ry’umutima we ryajemo igitotsi byo gutuma atakibasha kubona mu mutima we ijambo ry’Imana rimubwiriza gukora neza no kwirinda ikibi. Nyamara muntangiriro, byose byari byiza, ndetse no kuri pentekositi Imana yarongeye ibisubiza ku murongo muri Yezu Kristu, Shingiro rya byose. Pawulo mutagatifu yabisobanuye mu rwandiko yoherereje abanyakolosi. Ibyo twari dusanzwe tubizi nkuko uriya muhanga mu mategeko yabajije ikibazo cyo kugushamo Yezu azi neza igisubizo. Natwe uwatubaza ukwemera kwacu ndahamya rwose twamusubiriramo credo tudategwa- ndabe ntakabije kuko nibwira ko ntawarangiza muri Songa ngo bucye yibagirwa credo-. Dushobora no kuyivuga duhumirije cyangwa twitemberera byo kuvuga ko tuzi icyo tugomba kwemera atari ya gatigisimu Racine yatuvunguriragaho iyo yazaga kwigisha yishimye, akatubwira ngo Imana iba mu nsi na hose (mu nsina hose). Padiri Rwirangira yagombye kuba yibuka uturirimbo tw’abaturage b’iwacu i Kiruhura iyo batahaga ku kagoroba bavuye gufata kamwe ; baheraga ku ntangiriro, imwe Padiri Musoni yadutoje muri musique grégorien, bakarangiza missa bayiririmba. Mana y’i Rwanda se bazabe bari intangarugero mu kwemera ? Ariko bari barize ! Yezu ntashaka ko duhagama mu mahame twafashe mu mutwe, ahubwo aragirango tugushe ku ngingo. Itegeko ryabuzaga abaherezabitambo n’abalevi gukora umuntu wahindanye kugirango babashe kurangiza imirimo basabwaga mu Ngoro. Ariko se itegeko rituma umuntu yitaza uri mu kaga, cyangwa iryatuma umuntu adasangira na mugenzi we, ndavuga undi muntu uwo ariwe wese, ibyishimo n’akaga by’ubu buzima ryaba ari itegeko nyabaki? Kandi ayo mategeko turayafite, turayemera ndetse twaranayatote: amategeko agenga ubukungu bw’iyi si( globalisation et mondialisation), amategeko ajyana na bioétique( avortement, eutanasie, suicide, peine de mort…) ,amategeko y’itambara( droit d’ingérence, autodéfense, militalisation de la planate…) n’andi mategeko ndetse na buri wese yihangira bitewe n’ububasha yiyumvana cyangwa n’akabimba ategeka. Uzubahe amategeko y’Imana yawe kandi ayo si ayandi ni Kristu wunze Imana n’abantu abigirishije amaraso ye. Kristu aradusaba kumwigana cyane cyane mu rugero ry’umunyasamaritani w’impuhwe. Ahasigaye rero ni ahacu: guhuza ijambo twemera n’ubuzima bwa buri munsi, cyangwa se kumurikira ibikorwa byacu bya buri musi duhereye ku Ijambo ry’Imana. Nta yindi nzira kandi kereka tubaye nk’umugabo w’i Napoli ngo abapolisi bo ku muhanda bafashe agenda muri one way bamubaza impamvu agasobanura ko yitegura kuzasura inshuti mu Bwongereza bityo akaba yimenyereza amategeko yaho. Bamwambuye permis ntiyabahisha ati nzagura iyindi. Twoye kuba ba bikorambizi cyangwa bigirankana….Twemere Imana kandi twihatire kugenza nk’abayo.
Amina.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere