Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
26/09/2004
Am 6,1.4-7
1Tm 6,11-16
Lk 16,19-31
Ijambo ry’Imana tuzirikana riraduha uburyo bwo kutekereza ku kamaro ibyo dutunze bidufitiye, cyangwa uburyo bidufasha guhura n’Iyaduhanze haba muri ubu buzima cyagwa no mu buzaza. Umuhanuzi Amosi araburira ku buryo bukaze abaheranywe n’amaraha bakibagirwa ubutabera burenganura abanyantege nke. Mu mvugo yacu twakwibuka wa mugani ngo umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa. Yezu nawe arungamo ahereye ku mugani w’umukungo na Lazaro w’umukene, ati nyuma y’urupfu, Imana izarenganura abarenganye maze abagashize nabo batangire igihe cy’amaganya. Ngo kandi nta mahungiro, nta mpuhwe kuko utumva Musa n’abahanuzi agifite umwanya niyo haza uvuye ikuzimu ntiyakumva. Bizabe se ibya ya mvugo ngo uwanze kumvira se na nyina yumvira...Hari igihe tuvuga ngo Yezu arakabya. Nonese gukena byonyine bizatujyana mu ijuru cyangwa hari uwazira ko yahiriwe n’amahirwe? Twibuke ko na Zakewusi igije Yezu amukuye mu giti, yakoze umunsi mukuru akanatangaza ko niba hari uwo yahuguje azamwishyura amukubiye kangahe ndetse n’umugabane w’ibyo atunze akabiha abakene. Ubukire rero ni ubu. Guharanira gutunga yego ariko no kunezezwa no gusangira n’abandi ibyo Imana yaguhaye. Ngo utunze ntagabe ibye ntibyiyongera kandi nyamwanga iyo byavuye yanze uwamuhaye inka. Ariko se tugarutse kuri uriya mugani, buriya uriya mukire yazize iki? Azabe se yarazize kurangarana Lazaro? Azazire se ko yari yarakize byo guhora mu minsi mikuru? Gukira se bituma umuntu aca ukubiri n’amategeko y’Imana, bivuga ko imburamikoro arizo zitabira gusa ibyo gusenga no gukurikiza amategeko y’Imana? Sindi busubize ibi bibazo, ahubwo ndareka Pawulo mutagatifu aduhanure mu magambo yabwiraga Timotewo, ati wowe rero guhukira gukurikiza amategeko kandi ugendere kure ibiciye ukubiri n’ukwemera wamamaje mu ruhame. Utegereze utarambirwa ihindukira rya Nyagasani. Nta yindi ntero rero, atari guhora dukurikiza amategeko y’Imana cyane cyane mu gufasha abayo kuyiyoboka, tubakiza imbogamizi izo arizo zose zabatambamira mu kurangamira iyabahanze; ubukene bukaba bufata iya mbere. Ntihabura ugira ati jye ni mahire kuko ababwirwa bari aho bari! Nibyo wenda cyane ko na Kiriziya isaba ko buri wese yafasha abakene mu rugero rwe. Ntiwaba waburaye ngo bagusabe kwigomwa kandi ari ryo funguro uhorana. Nyamara umutima niwo utanga naho inda ni seha uzana ku mugani w’abarundi.
Nyagasani, ntudutererane mu bitwoshya, udukize ikibi kandi utugenere ifunguru riduhaza bityo tukuyoboke kandi dutoze, tunafashe abawe kukuyoboka, hato ejo tutazibuka ibitereko zasheshe.
Amen!
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire