samedi 28 avril 2007

Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c

Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
26/09/2004

Am 6,1.4-7
1Tm 6,11-16
Lk 16,19-31

Ijambo ry’Imana tuzirikana riraduha uburyo bwo kutekereza ku kamaro ibyo dutunze bidufitiye, cyangwa uburyo bidufasha guhura n’Iyaduhanze haba muri ubu buzima cyagwa no mu buzaza. Umuhanuzi Amosi araburira ku buryo bukaze abaheranywe n’amaraha bakibagirwa ubutabera burenganura abanyantege nke. Mu mvugo yacu twakwibuka wa mugani ngo umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa. Yezu nawe arungamo ahereye ku mugani w’umukungo na Lazaro w’umukene, ati nyuma y’urupfu, Imana izarenganura abarenganye maze abagashize nabo batangire igihe cy’amaganya. Ngo kandi nta mahungiro, nta mpuhwe kuko utumva Musa n’abahanuzi agifite umwanya niyo haza uvuye ikuzimu ntiyakumva. Bizabe se ibya ya mvugo ngo uwanze kumvira se na nyina yumvira...Hari igihe tuvuga ngo Yezu arakabya. Nonese gukena byonyine bizatujyana mu ijuru cyangwa hari uwazira ko yahiriwe n’amahirwe? Twibuke ko na Zakewusi igije Yezu amukuye mu giti, yakoze umunsi mukuru akanatangaza ko niba hari uwo yahuguje azamwishyura amukubiye kangahe ndetse n’umugabane w’ibyo atunze akabiha abakene. Ubukire rero ni ubu. Guharanira gutunga yego ariko no kunezezwa no gusangira n’abandi ibyo Imana yaguhaye. Ngo utunze ntagabe ibye ntibyiyongera kandi nyamwanga iyo byavuye yanze uwamuhaye inka. Ariko se tugarutse kuri uriya mugani, buriya uriya mukire yazize iki? Azabe se yarazize kurangarana Lazaro? Azazire se ko yari yarakize byo guhora mu minsi mikuru? Gukira se bituma umuntu aca ukubiri n’amategeko y’Imana, bivuga ko imburamikoro arizo zitabira gusa ibyo gusenga no gukurikiza amategeko y’Imana? Sindi busubize ibi bibazo, ahubwo ndareka Pawulo mutagatifu aduhanure mu magambo yabwiraga Timotewo, ati wowe rero guhukira gukurikiza amategeko kandi ugendere kure ibiciye ukubiri n’ukwemera wamamaje mu ruhame. Utegereze utarambirwa ihindukira rya Nyagasani. Nta yindi ntero rero, atari guhora dukurikiza amategeko y’Imana cyane cyane mu gufasha abayo kuyiyoboka, tubakiza imbogamizi izo arizo zose zabatambamira mu kurangamira iyabahanze; ubukene bukaba bufata iya mbere. Ntihabura ugira ati jye ni mahire kuko ababwirwa bari aho bari! Nibyo wenda cyane ko na Kiriziya isaba ko buri wese yafasha abakene mu rugero rwe. Ntiwaba waburaye ngo bagusabe kwigomwa kandi ari ryo funguro uhorana. Nyamara umutima niwo utanga naho inda ni seha uzana ku mugani w’abarundi.
Nyagasani, ntudutererane mu bitwoshya, udukize ikibi kandi utugenere ifunguru riduhaza bityo tukuyoboke kandi dutoze, tunafashe abawe kukuyoboka, hato ejo tutazibuka ibitereko zasheshe.
Amen!

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere