samedi 28 avril 2007

ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C

ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
31/10/2004
Buh 11,23-12,2
2 Tes 1,11-2,2
Lk 19,1-10

« Niyo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugirango Imana ibahe gutunganya ibyo yabatoreye…Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri we, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu ». Aya magambo ya Pawulo mutagatifu ari mu isomo rya kabiri, aratwinjiza mu nteruro rusange y’iki cyumweru. Igitabo cy’Ubuhanga cyiratwibutsa ko ibiriho byose byaremwe n’Imana ibitewe n’urukundo. Urwo rukundo rwatumye Yezu yigira umuntu, nirwo rwamanuye Zakewusi mi giti kuko nawe ni umwana w’Aburahamu ; ntakwiye guhezwa kabone n’ubwo abandi bari baramugize umunyabyaha ruharwa. Yaba yari we, ibyo sinabihamya. Gusa nuko ngo yari umutware w’abasoresha bari bazwi kuba barakoreraga abaromani mu kunyunyuza abaturage. Icya mbere, ntibari bakunzwe. Indi kandi nabo ubanza barashyiragaho akabo. Mundinde kubagereranya na ba Rujigo bacu cyangwa abakora mu misoro. Bataba bene gitwe kinini, kuko uwakubitira ibwa gusutuma…
Iyi nkuru ya Zakewusi iratangaje. Mutekereze umugabo w’umutegetsi, w’umukire, uhurura muri rubanda ngo akunde abone Yezu kugeza yurira igiti. Tumenyereye ko iyo habaye ibirori aburira ibiti ari abana; ariko nta mugabo wiyubashye wakora ibyo. Zakewusi we yarabikoze kandi byamukozeho. Yezu yarahageze arahagarara: azabe se yarabitewe nuko abandi babonye Zakewusi bikabatangaza maze bityo na Yezu akaboneraho akarangarira mu giti? Azabe se yari asanzwe azi Zakewusi maze akaba yari yagambiriye kujya iwe? Ibi bibazo ntibyoroshye gusubiza; gusa nabibutsa ko Yezu ateye ukwe. Igihe umugore wari umaze imyaka 18 arwaye kuva amukozeho, Yezu yatunguye imbaga yari imishagaye abaza ati ninde unkozeho. Birashoboka rero ko na Zakewusi yari yamubonye arimo ahihibikanira kumubona.
Ikindi gitangaje ni ishyushyu Zakewusi yagize Yezu ageze iwe. Ati ibyo ntunze ndabigabana n’abakene kandi niba hari uwo nambuye ndamusubiza ibye mukubiye kane. Yezu ntacyo avuga ku migambi ya Zakewusi uretse gutangaza ko nawe ari umwana w’Aburahamu. Nyamara, hari ahandi Yezu atemera imigambi nk’iriya. Wa wundi wamubwiraga ati nzagukurikira aho uzajya hose, Yezu akamubwira ati wikozeho kuko Umwana w’umuntu ntagira aho akika umusaya. Uwamusabye kubanza guhamba ababyeyi yaramutsembeye,ati reka abapfu bahambe abapfu babo. Yezu ariko ntahakana gusa by’umuntu utanyurwa. Umutware w’abasirikare wamusabaga ko amukiriza umugaragu yaramubwiye ati itahire yakize; Umukobwa wa Yayiro nawe yakize gutyo; ababembe cumi nta mananiza yabashyizeho. Mushobora kwiyibutsa imwe mu myitwarire ya Yezu musoma inyigisho yo kuri pasika yo kuri 11 mata 2004. Yezu anyurwa manuma kandi aka wa mugani w’abanyarwanda, akunda umugabo ntacyo amuhaye. Gusa rero ntiyanga n’uwo twita imbwa kuko isano dufitanye twese ni imwe: turi abana b’Imana ikunda bitagira urugero.
Wenda imigambi ya Zakewusi irakomeye, jyewe sinayishobora. Wenda ntawe nambuye ngo ndihana nsubiza iby’abandi natwaye. Wenda sinkunda guhururira ibihinda byose ku buryo nanjye Yezu yandarura mu giti…Humura Yezu arakuzi kandi si ngombwa kurira igiti. Musange aho aganje mu mutima wawe. Gana umuryango mugari Yezu ahora atagatifurisha amasakaramentu ye cyane cyane ukarisitiya na penetensiya. Erega burya yaba ari butahe iwawe niba nawe wemeye gutaha. Hari n’ubwo umugore wawe, umwana wawe, padiri mubana muri parewase, uwo musangiye umurimo, wa wundi muhurira ku kibuga wagiye gukina, hamwe ufata kamwe, barya bose nabo baba bakeneye kubona Yezu, nk’uko bagufasha kumubona. “Niyo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugirango Imana ibahe gutunganya ibyo yabatoreye…Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri we, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu”.
Nyagasani Yezu nabane namwe.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere