samedi 28 avril 2007

Intashyo

ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA
29 mata 2007 umwaka C

Intu 13,14.43-52
Hish 7,9.14-17
Yh 10,27-30
Icyumweru cya kane ni icyumweru cy’Umushumba mwiza. Dusoma ivanjiri ya Yohani, umutwe wa 10 itubwira inyigisho ya Yezu ijyanye n’ikigereranyo cy’umushumba mwiza. Birumvikana ko iyi vanjiri ijyane rwose n’igihe cya Pasika: Yezu wazutse niwe Mushumba mwiza kuko yaratsinze, bityo umukurikira ntaba yibeshye. Yezu ariko si umushumba wo kujya inyuma y’inka, aka wa mugani wa Nietzsche uvuga ko uzijya inyuma ari eshatu zigataha zabaye inye kuko n’umushumba ahinduka nka zo. Kristu aduhindura nka we maze natwe tugahamagarirwa kuba abashumba baragiriye Imana. Siwe uhinduka nka twe kuko icyo gihe nta cyo byaba bimaze kumukurikira. Ng’iyo impamvu icyi cyumweru kiriziya idusaba gusengera ihamagarwa. Umurimo wa Yezu ushingiye mu kumenyna no kwitanga. Yezu azi abe kuko niwe wabatoye. Abahamagara mu izina maze nabo bakumva ijwe rye bakamukurikira. Ibi ntako bisa. Kuko kutamenya ijwi ry’uguhamagara byasa no kwitaba uwo utazi cyangwa se ubonetse wese. Ibi kandi ababyeyi bacu barabitubujije ko kizira gukurikira uwo utazi cyangwa se kwitaba ubonetse wese. Sinzi niba wenda haba hari ugitinya ko ba bakenya badiha ni njoro bamutwara igicucu. Niko nabwirwaga ngo ni njoro singomba kwitaba uhamagaye ntamuzi, hato atazatwara igicucu. Ntimumbaze niba narabyumvaga, ariko ubwoba bwabaga ari bwose iyo hari uwahagaraga. Wenda ubu nagombye kuzimya telefoni ariko aho mba ubu, hari abo byavangira cyane cyane iyo hari upfuye mu ijoro kuko bankangura mu nkoko za mbere ngo babone uko babibwira abandi, padiri amaze kubaha gahunda y’isaha yo gushyingura. Usibye wenda ibyo bya baringa, mu nzira y’ukwemera ni ngomba kumva ijwi rya Yezu uduhamagara kandi tukamukurikira. Erega niyo twibwira ngo turasenga Imana ikatwumva, niba tutazi ijwi ryayo, ubanza no kwibwira ko itwumva bitoroshye. Kristu ariko ntaduhamagara gusa, ahubwo aranatwitangira. Ibi kandi ntitwabitindaho kuko yaratwitangiye ku musaraba. Aho kugwa mu mutego wa Nietzsche wo kwishitura Imana ngo wenda twaba ikintu, nk’aho Imana ari yo ibuza umuntu kwinyagambura, ahubwo inzira ni iyo kuyimenya no kuyikurira muri Kristu we Mutsindo w’abemera nk’uko igitabo cy’Ibyahishuwe cyabitunyuriyemo. Imbaga itabarika ifite imikindo mu ntoki ni ikimeyetso cy’abakurikye Yezu maze bakaba baratsinze nka we. Ibi kandi si agahato nk’uko atari umwihariko wa bamwe. Abayahundi ngo bibwiraga ko ari bagenewe gusa ivanjiri. Nyamara Pawulo yaraberuriye ati niba mudashaka kwemera, reka twisangire abapagani kuko agakiza kagenewe umuntu wese usonzeye Imana n’ubutabera bwayo. Abihagije cyangwa se abagashize abo sibo Pawulo yari ahinzwe. Umunsi nk’uyu wo gusabira ihamagarwa muri Kiriziya, ntureba gusa abagomba kuba abapadiri cyangwa se izindi nzego zo kwiyegurira Imana no kuba abogenzabutumwa. Ni umunsi ureba abemera bose kuko ubu si Pawulo cyangwa Barnaba bamamaza ivanjiri, nitwe twese abayobotse Kristu Umushumba mwiza. Yego hari abagomba kubikora rwose ibyo gusa begukiye, ariko niba hatabonetse abagabo n’abagore, abasore n’inkumi bitangira ivanjiri, ndavuga abemera kubaho bakurikira Kristu, bizagirana kuhamya ko Kristu ari we mukiro wacu. Ikindi kandi bizoroha kumwamamaza niba abamwemera babaho bihuje n’ijambo bakiriye.
Dushimire Imana kandi iragahora isingizwa iteka.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere