ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA
29 mata 2007 umwaka C
Intu 13,14.43-52
Hish 7,9.14-17
Yh 10,27-30
Icyumweru cya kane ni icyumweru cy’Umushumba mwiza. Dusoma ivanjiri ya Yohani, umutwe wa 10 itubwira inyigisho ya Yezu ijyanye n’ikigereranyo cy’umushumba mwiza. Birumvikana ko iyi vanjiri ijyane rwose n’igihe cya Pasika: Yezu wazutse niwe Mushumba mwiza kuko yaratsinze, bityo umukurikira ntaba yibeshye. Yezu ariko si umushumba wo kujya inyuma y’inka, aka wa mugani wa Nietzsche uvuga ko uzijya inyuma ari eshatu zigataha zabaye inye kuko n’umushumba ahinduka nka zo. Kristu aduhindura nka we maze natwe tugahamagarirwa kuba abashumba baragiriye Imana. Siwe uhinduka nka twe kuko icyo gihe nta cyo byaba bimaze kumukurikira. Ng’iyo impamvu icyi cyumweru kiriziya idusaba gusengera ihamagarwa. Umurimo wa Yezu ushingiye mu kumenyna no kwitanga. Yezu azi abe kuko niwe wabatoye. Abahamagara mu izina maze nabo bakumva ijwe rye bakamukurikira. Ibi ntako bisa. Kuko kutamenya ijwi ry’uguhamagara byasa no kwitaba uwo utazi cyangwa se ubonetse wese. Ibi kandi ababyeyi bacu barabitubujije ko kizira gukurikira uwo utazi cyangwa se kwitaba ubonetse wese. Sinzi niba wenda haba hari ugitinya ko ba bakenya badiha ni njoro bamutwara igicucu. Niko nabwirwaga ngo ni njoro singomba kwitaba uhamagaye ntamuzi, hato atazatwara igicucu. Ntimumbaze niba narabyumvaga, ariko ubwoba bwabaga ari bwose iyo hari uwahagaraga. Wenda ubu nagombye kuzimya telefoni ariko aho mba ubu, hari abo byavangira cyane cyane iyo hari upfuye mu ijoro kuko bankangura mu nkoko za mbere ngo babone uko babibwira abandi, padiri amaze kubaha gahunda y’isaha yo gushyingura. Usibye wenda ibyo bya baringa, mu nzira y’ukwemera ni ngomba kumva ijwi rya Yezu uduhamagara kandi tukamukurikira. Erega niyo twibwira ngo turasenga Imana ikatwumva, niba tutazi ijwi ryayo, ubanza no kwibwira ko itwumva bitoroshye. Kristu ariko ntaduhamagara gusa, ahubwo aranatwitangira. Ibi kandi ntitwabitindaho kuko yaratwitangiye ku musaraba. Aho kugwa mu mutego wa Nietzsche wo kwishitura Imana ngo wenda twaba ikintu, nk’aho Imana ari yo ibuza umuntu kwinyagambura, ahubwo inzira ni iyo kuyimenya no kuyikurira muri Kristu we Mutsindo w’abemera nk’uko igitabo cy’Ibyahishuwe cyabitunyuriyemo. Imbaga itabarika ifite imikindo mu ntoki ni ikimeyetso cy’abakurikye Yezu maze bakaba baratsinze nka we. Ibi kandi si agahato nk’uko atari umwihariko wa bamwe. Abayahundi ngo bibwiraga ko ari bagenewe gusa ivanjiri. Nyamara Pawulo yaraberuriye ati niba mudashaka kwemera, reka twisangire abapagani kuko agakiza kagenewe umuntu wese usonzeye Imana n’ubutabera bwayo. Abihagije cyangwa se abagashize abo sibo Pawulo yari ahinzwe. Umunsi nk’uyu wo gusabira ihamagarwa muri Kiriziya, ntureba gusa abagomba kuba abapadiri cyangwa se izindi nzego zo kwiyegurira Imana no kuba abogenzabutumwa. Ni umunsi ureba abemera bose kuko ubu si Pawulo cyangwa Barnaba bamamaza ivanjiri, nitwe twese abayobotse Kristu Umushumba mwiza. Yego hari abagomba kubikora rwose ibyo gusa begukiye, ariko niba hatabonetse abagabo n’abagore, abasore n’inkumi bitangira ivanjiri, ndavuga abemera kubaho bakurikira Kristu, bizagirana kuhamya ko Kristu ari we mukiro wacu. Ikindi kandi bizoroha kumwamamaza niba abamwemera babaho bihuje n’ijambo bakiriye.
Dushimire Imana kandi iragahora isingizwa iteka.
samedi 28 avril 2007
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire