samedi 28 avril 2007

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
10/10/2004
2Bami 5,14-17
2Tm 2,8-13
Lk 17,11-19

Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri icyi cyumweru riratwigisha gushimira. Yezu arahera ku mubembe wari ugaruwe no gushimira Imana, maze akatwigisha agaciro nyako k’ubuzima. Inkuru y’ababembe icumi batakiye Yezu ngo abakize maze akabategeka kujya kwiyereka abasaseredoti bakuru (kuko aribo bari bashinzwe umurimo we kwemeza ko umuntu yakize ibibembe kandi ko ashobora kongera gusubira mu bandi no mubuzima busanzwe), turayizi kandi iranumvikana rwose. Iri mu mavanjiri atworohera kuyasobanura kimwe n’iya Zakewusi, ka kagabo kagufi kabuze uko kabona Yezu kakurira igiti, iy’abayahudi bashakaga kugira Yezu umwami kuko yari amaze kubahaza imigati bati twasiga uyu tugasanga nde? Iy’ayandi mavanjiri bitworohera kuyaganisha mu rwenya ngo hato ukuri kwayo kutatubuza uburyo. Biroroshye kuvunga ngo ariko koko abandi icyenda kuki batagarutse gushimira. Wenda kuko bari abayahudi bazi amategeko baba baribwiye ko kujya kwiyereka abasaseridoti aribyo bikwiye cyane ko ari ko amategeko yabisabaga. Kandi ni mugihe, uwagarutse yari umusamaritani utari azi iby’Imana. No mu isomo rya mbere iwakize ibibembe ni umnyasiriya wari warabwiwe ko hari umuhanuzi ukiza maze akabyemera. Pawulo mutagatifu niwe wasobanuye bihagije ko agakiza tutagahabwa no gukurikiza amategeko, ahubwo tugakomora mu kwemera Yezu wadukijije. Ni nabyo Pawulo mutagatifu yabwira Timotewo mu isomo rya kabiri ati jya wibuka Kristu wabambwe mu bapfuye. Ku cyumweru gishize twazirikanaga ko niyo twakora ibyo dusabwa byose twaba turi abangaragu b’imburamumaro. Gushimira rero ni ngomba ndetse ni umuco kuko ngo nyamwanga iyo byavuye yanze uwamuhaye inka. Si ugushimira ariko byo ku rurimi, ahubwo kuhindukira kuriya musamaritani kwanashushanya guhindura icyerekezo. Nawe se uwari umukuye mu kato k’ibibembe kuki atari kumushimira? Rimwe mu masengesho makuru y’ukarisitiya (préface) riravuga ngo ibisingizo byacu ntacyo byongera ku buhangane bwawe, ahubwo nitwe byungukira ingabire zidukiza. Uriya musamaritani yakize ibibembe kandi atahana n’ukwemera kuko yamenye gushima. Sitwe tubuze ibyo twashimira Imana kandi n’uburyo burahari: igitambo cya missa cyangwa ukarisitiya bisobarura gushimira (action de grâce). Isengesho ryacu rero kuri icyi cyumweru ribe koko iryo gushimira Imana tutanibagiwe na none gukomeza kuyereka ubumuga n’ibibembe byacu. Reka nsozeshe ijambo rya Pawulo mutagatifu yabwiye Timotewo riri mu isomo rya kabiri: nidupfana na Yezu, tuzabaho hamwe na We; nituba intwari hamwe na We, tuzima ingoma hamwe na We; nitumwihakana, na We azatwihakana; nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba indahemuka kuko adashobora kwivuguruza.
Imana ibahe umugisha.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere