ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
10/10/2004
2Bami 5,14-17
2Tm 2,8-13
Lk 17,11-19
Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri icyi cyumweru riratwigisha gushimira. Yezu arahera ku mubembe wari ugaruwe no gushimira Imana, maze akatwigisha agaciro nyako k’ubuzima. Inkuru y’ababembe icumi batakiye Yezu ngo abakize maze akabategeka kujya kwiyereka abasaseredoti bakuru (kuko aribo bari bashinzwe umurimo we kwemeza ko umuntu yakize ibibembe kandi ko ashobora kongera gusubira mu bandi no mubuzima busanzwe), turayizi kandi iranumvikana rwose. Iri mu mavanjiri atworohera kuyasobanura kimwe n’iya Zakewusi, ka kagabo kagufi kabuze uko kabona Yezu kakurira igiti, iy’abayahudi bashakaga kugira Yezu umwami kuko yari amaze kubahaza imigati bati twasiga uyu tugasanga nde? Iy’ayandi mavanjiri bitworohera kuyaganisha mu rwenya ngo hato ukuri kwayo kutatubuza uburyo. Biroroshye kuvunga ngo ariko koko abandi icyenda kuki batagarutse gushimira. Wenda kuko bari abayahudi bazi amategeko baba baribwiye ko kujya kwiyereka abasaseridoti aribyo bikwiye cyane ko ari ko amategeko yabisabaga. Kandi ni mugihe, uwagarutse yari umusamaritani utari azi iby’Imana. No mu isomo rya mbere iwakize ibibembe ni umnyasiriya wari warabwiwe ko hari umuhanuzi ukiza maze akabyemera. Pawulo mutagatifu niwe wasobanuye bihagije ko agakiza tutagahabwa no gukurikiza amategeko, ahubwo tugakomora mu kwemera Yezu wadukijije. Ni nabyo Pawulo mutagatifu yabwira Timotewo mu isomo rya kabiri ati jya wibuka Kristu wabambwe mu bapfuye. Ku cyumweru gishize twazirikanaga ko niyo twakora ibyo dusabwa byose twaba turi abangaragu b’imburamumaro. Gushimira rero ni ngomba ndetse ni umuco kuko ngo nyamwanga iyo byavuye yanze uwamuhaye inka. Si ugushimira ariko byo ku rurimi, ahubwo kuhindukira kuriya musamaritani kwanashushanya guhindura icyerekezo. Nawe se uwari umukuye mu kato k’ibibembe kuki atari kumushimira? Rimwe mu masengesho makuru y’ukarisitiya (préface) riravuga ngo ibisingizo byacu ntacyo byongera ku buhangane bwawe, ahubwo nitwe byungukira ingabire zidukiza. Uriya musamaritani yakize ibibembe kandi atahana n’ukwemera kuko yamenye gushima. Sitwe tubuze ibyo twashimira Imana kandi n’uburyo burahari: igitambo cya missa cyangwa ukarisitiya bisobarura gushimira (action de grâce). Isengesho ryacu rero kuri icyi cyumweru ribe koko iryo gushimira Imana tutanibagiwe na none gukomeza kuyereka ubumuga n’ibibembe byacu. Reka nsozeshe ijambo rya Pawulo mutagatifu yabwiye Timotewo riri mu isomo rya kabiri: nidupfana na Yezu, tuzabaho hamwe na We; nituba intwari hamwe na We, tuzima ingoma hamwe na We; nitumwihakana, na We azatwihakana; nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba indahemuka kuko adashobora kwivuguruza.
Imana ibahe umugisha.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire