samedi 28 avril 2007

ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A

ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
05/12/2004
Is 11,1-10
Rm 15,4-9
Mt 3,1-12
«««Inkomoko ya Yese,Yezu Kristu, izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu maze amahanga yose azaze ayigana», aya magambo y’umuhanuzi Izayi aradufasha kuzirikana ijambo ry’Imana ryo ku cyumweru cya kabiri cy’adiventi. Umutwe wa cumi n’umwe w’igitabo cy’umuhanuzi Izayi ukubiyemo ubuhanuzi buhomeye bwagombye kuba itegeko shingiro rya muntu aho ava akagera. Ngo nta we uzaba agikora nabi cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja. Hazabaho ubusabane mu biremwa byose: ikirura n’intama, ingwe n’ihene, icyana n’icyana cy’intare, inka n’igicokoma...Ibi nibyo Pawulo mutagatifu yifurizaga abakristu b’i Roma mu rwandiko yaboherereje, agira ati Imana nibahe kwihangana no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka, kugira ngo, mu mutima umwe no mu ijwi rimwe, muhe Imana ikuzo. Si icyifuzo cyangwa impanuro, ahubwo ni ubutumwa bugomba kwamamazwa mu ijwi riranguruye nk’igihe cya Yohani Batisita, ijwi ritangaza ukwisubiraho: «noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranya n’ukwisubiraho nyako». Wenda iyaba abashinzwe kumvikanisha iryo jwi barekaga ya mizindaro y’indangururamajwi maze bakitabaza uburyo ubu bugezweho bukoreshwa mu kumenyekanisha ahari bubere umuganda cyangwa inama z’imirenge. Abadaheruka i Rwanda cyangwa abatuye mu migi batavaho babura uwo babaza, mu gitondo ahagana mu nkoko, hari umuntu urangurura ijwi agatangariza abatuye mu kagari amabwirira abagenewe.
Igihe cy’adiventi, turabizi, kiturarikira guhimbaza ukwigira umuntu kwa Kristu, iyobera dukesha natwe gusubirana isura nzima y’abana b’Imana, twari twaranyazwe n’icyaha. Kuba abana b’Imana ni ukongera gutegeka no gutunganya isi nko mu iremwa ryayo mbere y’uko muntu acumura. Twibuke ko igitabo cy’Intangiriro kitubwira ko ibyaremwe byose byari byiza maze Imana yarema muntu ngo igaza noneho ari akarusho. Ubuhanuzi rero bwa Izayi burashushyanya iremwa rishya kandi si ugusabanya ibyaremye bishishikaje Imana, ahubwo ni ugusubiza muntu icyubahiro yahoranye imbere yayo. Ibyaremwe byose ntibishobora gusabana ku bwabyo cyangwa ngo bishihane muntu atabyitambitse hagati. Muntu niwe wenyine ufite ububasha bwo gutekereza no kugena imibanire y’ibindi biremwa byose. Ikindi ni muntu wenyene ushobora gushyikirana n’Uwamuhanze kuko ari we wenyine wifitemo ishusho ye. Akaya mvugo ngo ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima n’ikuzo rya muntu ni…Aha ndahabateze ngo muzahavumbure. Uwo bizagora nzamutabara. Ariko igisubizo reka ngitazurire. Muracyibuka, ndabyizeye, ingabire indwi za Roho Mutagatifu twahawe mu gukomezwa. Uwo mémoire ye yaba yaratengushye cyangwa ka mutsingi karasibyemo bimwe, yakongera agasoma ririya somo rya Izayi: umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumwenyi n’uw’ukubaha Uhoraho kandi n'umwuka wo gutinya Uhoraho.
Muri izo ngabire za Roho, ibyaremwe byose byagenewe gufasha muntu gusingiza Imana no kuyiyoboka. Ni we ariko ugomba kubisabanyisha n’Uwabihanze atari ukubishyira muri bya bigo bororeramo inyamanswa ngo nyuma twicinye icyara ngo paradizo yagarutse ku isi. Ni byo amajyambere n’ubushakashatsi bigenda byereka ko inyamaswa zishobora gutozwa imwe mu mico ya muntu ndetse zikaba zashyikirana hagati yazo, zikanumvira muntu ku buryo butangaje- mwatekereza nk’ibikoreshwa inyamaswa muri za cirques-. Nyamara ariko ngo n’abantu bagenda bahungana gahoro gahoro cyane ko ubwo bushakashatsi bagirira inyamaswa baba bazishakaho ubucuti- mbyite ntyo kubera amaburakindi- kuko zo bazigirizaho nkana, maze ubwenge, butabuzemo ubugome, bugafasha muntu kwiremera isi imubereye ariko ibuzemo mugenzi we, umufasha bakwiranye, nk’uko igitabo cy’Intangiriro kitubwira iremwa ry’umugabo n’umugore. Paradizo ni iya muntu usabana n’Imana yamurembye maze ibindi biremwa bikamubera uburyo bwo kugaragaza ubuyoboke bwe. Ngaho rero iyi adiventi nidufashe gukwiza koko ubutabera bw’Imana mu biremwa byose: mbere na mbere mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu miryango remezo, ku kazi dushinzwe, mu matsinda aduhuzahuza ni mugoroba , n’ahandi. Ibirura muri twe nibyorohere intama, ingwe zamenyereye gufata ku gakanu zicishe make maze ihene zibone agahenge, ibyana by’intare bireke inyana zikinagure n’ibicokoma byorohere inka. Muri make, umuntu nareke mugenzi we abe umuntu, amubere umuvandimwe, amubere Imana ndetse Imana y’i Rwanda. Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranya n’ukwisubiraho nyako».
Nyagasani Yezu natane namwe.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere