ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
05/12/2004
Is 11,1-10
Rm 15,4-9
Mt 3,1-12
«««Inkomoko ya Yese,Yezu Kristu, izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu maze amahanga yose azaze ayigana», aya magambo y’umuhanuzi Izayi aradufasha kuzirikana ijambo ry’Imana ryo ku cyumweru cya kabiri cy’adiventi. Umutwe wa cumi n’umwe w’igitabo cy’umuhanuzi Izayi ukubiyemo ubuhanuzi buhomeye bwagombye kuba itegeko shingiro rya muntu aho ava akagera. Ngo nta we uzaba agikora nabi cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja. Hazabaho ubusabane mu biremwa byose: ikirura n’intama, ingwe n’ihene, icyana n’icyana cy’intare, inka n’igicokoma...Ibi nibyo Pawulo mutagatifu yifurizaga abakristu b’i Roma mu rwandiko yaboherereje, agira ati Imana nibahe kwihangana no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka, kugira ngo, mu mutima umwe no mu ijwi rimwe, muhe Imana ikuzo. Si icyifuzo cyangwa impanuro, ahubwo ni ubutumwa bugomba kwamamazwa mu ijwi riranguruye nk’igihe cya Yohani Batisita, ijwi ritangaza ukwisubiraho: «noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranya n’ukwisubiraho nyako». Wenda iyaba abashinzwe kumvikanisha iryo jwi barekaga ya mizindaro y’indangururamajwi maze bakitabaza uburyo ubu bugezweho bukoreshwa mu kumenyekanisha ahari bubere umuganda cyangwa inama z’imirenge. Abadaheruka i Rwanda cyangwa abatuye mu migi batavaho babura uwo babaza, mu gitondo ahagana mu nkoko, hari umuntu urangurura ijwi agatangariza abatuye mu kagari amabwirira abagenewe.
Igihe cy’adiventi, turabizi, kiturarikira guhimbaza ukwigira umuntu kwa Kristu, iyobera dukesha natwe gusubirana isura nzima y’abana b’Imana, twari twaranyazwe n’icyaha. Kuba abana b’Imana ni ukongera gutegeka no gutunganya isi nko mu iremwa ryayo mbere y’uko muntu acumura. Twibuke ko igitabo cy’Intangiriro kitubwira ko ibyaremwe byose byari byiza maze Imana yarema muntu ngo igaza noneho ari akarusho. Ubuhanuzi rero bwa Izayi burashushyanya iremwa rishya kandi si ugusabanya ibyaremye bishishikaje Imana, ahubwo ni ugusubiza muntu icyubahiro yahoranye imbere yayo. Ibyaremwe byose ntibishobora gusabana ku bwabyo cyangwa ngo bishihane muntu atabyitambitse hagati. Muntu niwe wenyine ufite ububasha bwo gutekereza no kugena imibanire y’ibindi biremwa byose. Ikindi ni muntu wenyene ushobora gushyikirana n’Uwamuhanze kuko ari we wenyine wifitemo ishusho ye. Akaya mvugo ngo ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima n’ikuzo rya muntu ni…Aha ndahabateze ngo muzahavumbure. Uwo bizagora nzamutabara. Ariko igisubizo reka ngitazurire. Muracyibuka, ndabyizeye, ingabire indwi za Roho Mutagatifu twahawe mu gukomezwa. Uwo mémoire ye yaba yaratengushye cyangwa ka mutsingi karasibyemo bimwe, yakongera agasoma ririya somo rya Izayi: umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumwenyi n’uw’ukubaha Uhoraho kandi n'umwuka wo gutinya Uhoraho.
Muri izo ngabire za Roho, ibyaremwe byose byagenewe gufasha muntu gusingiza Imana no kuyiyoboka. Ni we ariko ugomba kubisabanyisha n’Uwabihanze atari ukubishyira muri bya bigo bororeramo inyamanswa ngo nyuma twicinye icyara ngo paradizo yagarutse ku isi. Ni byo amajyambere n’ubushakashatsi bigenda byereka ko inyamaswa zishobora gutozwa imwe mu mico ya muntu ndetse zikaba zashyikirana hagati yazo, zikanumvira muntu ku buryo butangaje- mwatekereza nk’ibikoreshwa inyamaswa muri za cirques-. Nyamara ariko ngo n’abantu bagenda bahungana gahoro gahoro cyane ko ubwo bushakashatsi bagirira inyamaswa baba bazishakaho ubucuti- mbyite ntyo kubera amaburakindi- kuko zo bazigirizaho nkana, maze ubwenge, butabuzemo ubugome, bugafasha muntu kwiremera isi imubereye ariko ibuzemo mugenzi we, umufasha bakwiranye, nk’uko igitabo cy’Intangiriro kitubwira iremwa ry’umugabo n’umugore. Paradizo ni iya muntu usabana n’Imana yamurembye maze ibindi biremwa bikamubera uburyo bwo kugaragaza ubuyoboke bwe. Ngaho rero iyi adiventi nidufashe gukwiza koko ubutabera bw’Imana mu biremwa byose: mbere na mbere mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu miryango remezo, ku kazi dushinzwe, mu matsinda aduhuzahuza ni mugoroba , n’ahandi. Ibirura muri twe nibyorohere intama, ingwe zamenyereye gufata ku gakanu zicishe make maze ihene zibone agahenge, ibyana by’intare bireke inyana zikinagure n’ibicokoma byorohere inka. Muri make, umuntu nareke mugenzi we abe umuntu, amubere umuvandimwe, amubere Imana ndetse Imana y’i Rwanda. Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranya n’ukwisubiraho nyako».
Nyagasani Yezu natane namwe.
samedi 28 avril 2007
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire