Icyumweru cya kane cya pasika
02/05/2004 UMWAKA C
Int13,14.43-52;
Hish7,9.14-17;
Yh10,27-30)
Tugeze ku cyumweru bita icy’Umushumba mwiza, icyumweru cyo gusabira ihamagarwa ry’abasaserdoti( journée vocationnelle). Duhereye ku masomo Kiriziya yaduhitiyemo, turazirikana ku isano iri hagati ya Yezu n’abamwemera. Yezu ati “intama nzanjye ndazizi, nziha ubuzima buhoraho kandi ntawe ushobora kuzinyaga kuko Jyewe na Data turi umwe”. Iryo jambo ni ukuri, gihamya ni izuka. Niba Kristu yarazutse agatsinda urupfu, ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwe? Uko bisanzwe inzira yo kuyoboka Yezu ni ukwemera gukomera ku ijambo rye twumvise kandi duhora twumva. Iyo turyemeye riratuyobora kandi rikatubera ifunguro. Iyo turihigitse, ntirihinira aho ahubwo rikomeza umurimo kuko abarikekeneye ni benshi. Nyamara ariko tuba twirahuriyeho amakara nk’uko Pawulo yabyeruriye abayahudi bari banze kwemera.
Kwera Yezu nk’Umushumba mwiza ni ukwemera kurema umuryango umwe w’abemera agakiza Imana idukera muri Kiriziya, umuryango w’abana bayo muri Yezu Kristu. Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa kitwibutsa ko nta rindi zina ku isi ryahawe abantu ngo barironkeremo agakiza. Hari uburyo butandukanye abantu bashobora kwakira iri jambo:
-Si ngombwa kujya muri Kiriziya no gukurikira Yezu kuko hariho uburyo butandukanye bwo kugana Imana kandi n’umuntu ashobora kwirokora atarinze gucungira kuri Kristu na Kiriziya ye. Aba barishuka kandi badahindutse ubu igihe kirabasize.
-Abemeye Yezu nibo bonyine bazarokoka kandi hanze ya Kiriziya nta gakiza gashoboka( extra Ecclesiam nulla salus). Ni byo Imana yigaragarije muri Kristu, Mushumba mwiza, kandi umurimo wo gukwiza hose iyo nkuru nziza Yezu yawuraze Kiriziya. Ariko inzira z’Imana ntizikomerwa: abashakashasha Imana n’umutima utaryarya, nta kabuza irabiyereka. Kandi uzaba yarakurikiye ukuri k’umutimanama we agaharanira ukuri n’ubutabera, ntazacibwa igihe azaba ataramenye Yezu n’ivangili ye.
-Kuba Yezu avuga ko nta we ushobora kumunyaga abaza bamugana kandi tudasiba kubona abatana n’abata bari abakristu, aho ntibyatera bamwe gukemanga ijambo twemeye. Ntibikabe! Abanyarwanda baravuga ngo kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga. Kuba umukristu cyangwa se kwakira agakiza bijyana no kumvira no gukurikiza inyigisho za Kristu. Atari ibyo byaba nka ya mazi atemba ku iteke. Ijambo temeye turarizi kandi n’icyo Kirizya idusaba ngo tube koko mu muryango cyangwa mu bushyo bwa Ntama turakizi. Ni ahacu rero. Twisabire kumenya Imana no kuyiyoboka by’ukuri. Kandi dusabire Kiriziya ngo ihorane abagabo bahamye nka Pawulo mutagatifu kugirango Ijambo ry’Imana rihore ribona abaryamamaza.
Ntama Nyirimitsindo ahore iteka rwagati mu bushyo bwe, atuyobore ku isoko y’ubumenyi n’ubutungane kandi atubere ikiramira.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire