samedi 28 avril 2007

ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C

Icyumweru cya kane cya pasika
02/05/2004 UMWAKA C
Int13,14.43-52;
Hish7,9.14-17;
Yh10,27-30)
Tugeze ku cyumweru bita icy’Umushumba mwiza, icyumweru cyo gusabira ihamagarwa ry’abasaserdoti( journée vocationnelle). Duhereye ku masomo Kiriziya yaduhitiyemo, turazirikana ku isano iri hagati ya Yezu n’abamwemera. Yezu ati “intama nzanjye ndazizi, nziha ubuzima buhoraho kandi ntawe ushobora kuzinyaga kuko Jyewe na Data turi umwe”. Iryo jambo ni ukuri, gihamya ni izuka. Niba Kristu yarazutse agatsinda urupfu, ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwe? Uko bisanzwe inzira yo kuyoboka Yezu ni ukwemera gukomera ku ijambo rye twumvise kandi duhora twumva. Iyo turyemeye riratuyobora kandi rikatubera ifunguro. Iyo turihigitse, ntirihinira aho ahubwo rikomeza umurimo kuko abarikekeneye ni benshi. Nyamara ariko tuba twirahuriyeho amakara nk’uko Pawulo yabyeruriye abayahudi bari banze kwemera.
Kwera Yezu nk’Umushumba mwiza ni ukwemera kurema umuryango umwe w’abemera agakiza Imana idukera muri Kiriziya, umuryango w’abana bayo muri Yezu Kristu. Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa kitwibutsa ko nta rindi zina ku isi ryahawe abantu ngo barironkeremo agakiza. Hari uburyo butandukanye abantu bashobora kwakira iri jambo:
-Si ngombwa kujya muri Kiriziya no gukurikira Yezu kuko hariho uburyo butandukanye bwo kugana Imana kandi n’umuntu ashobora kwirokora atarinze gucungira kuri Kristu na Kiriziya ye. Aba barishuka kandi badahindutse ubu igihe kirabasize.
-Abemeye Yezu nibo bonyine bazarokoka kandi hanze ya Kiriziya nta gakiza gashoboka( extra Ecclesiam nulla salus). Ni byo Imana yigaragarije muri Kristu, Mushumba mwiza, kandi umurimo wo gukwiza hose iyo nkuru nziza Yezu yawuraze Kiriziya. Ariko inzira z’Imana ntizikomerwa: abashakashasha Imana n’umutima utaryarya, nta kabuza irabiyereka. Kandi uzaba yarakurikiye ukuri k’umutimanama we agaharanira ukuri n’ubutabera, ntazacibwa igihe azaba ataramenye Yezu n’ivangili ye.
-Kuba Yezu avuga ko nta we ushobora kumunyaga abaza bamugana kandi tudasiba kubona abatana n’abata bari abakristu, aho ntibyatera bamwe gukemanga ijambo twemeye. Ntibikabe! Abanyarwanda baravuga ngo kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga. Kuba umukristu cyangwa se kwakira agakiza bijyana no kumvira no gukurikiza inyigisho za Kristu. Atari ibyo byaba nka ya mazi atemba ku iteke. Ijambo temeye turarizi kandi n’icyo Kirizya idusaba ngo tube koko mu muryango cyangwa mu bushyo bwa Ntama turakizi. Ni ahacu rero. Twisabire kumenya Imana no kuyiyoboka by’ukuri. Kandi dusabire Kiriziya ngo ihorane abagabo bahamye nka Pawulo mutagatifu kugirango Ijambo ry’Imana rihore ribona abaryamamaza.
Ntama Nyirimitsindo ahore iteka rwagati mu bushyo bwe, atuyobore ku isoko y’ubumenyi n’ubutungane kandi atubere ikiramira.
Nyagasani Yezu nabane namwe!

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere