samedi 28 avril 2007

ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C

ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
15/11/2004

Mal 3,19-20a
2Tes 3,7-12
Lk 21,5-19
« Dore igihe kirageze muvandimwe, kuko ibyo Yezu yatubwiye bigiye gusohoza ». Ntawe utibuka ukuntu abantu bacitse ururondogoro ngo umwaka w’ibihumbi bibiri uzaba imwaka w’imperuka ndetse hari n’indirimbo zahimbwe zisa n’izemezaga ko imperuka yageze. Muri izo harimo n’iriya nteruro natangije inyigisho. Ivanjiri ya none iravuga uko ibihe bya nyuma bizaba bimeze. Siniriwe ntinda mu mateka ya kiriziya ngo nsobanure uko abantu bagiye bacyeka ko ibihe barimo aribyo bya nyuma cyane cyane bahereye ku magorwa babaga barimo. Nagirango mbibutse interuro isoza : mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu. Ibihe ntituzabibuza guhita kandi ibibi n’ibyiza biragenda, byose bigaterwa n’imyumvire yacu. Yezu ntayobewe uko isi iteye, ndetse ntanirengagiza ubukana bw’icyaha, yemwe ntanagambiriye guca igikuba. Arigisha kudaheranwa n’ibihindagurika ngo umuntu yibagirwe isano afianye n’iyamuhanze. Ibyo rero bisaba guhoza ijisho mu cyerekezo nyacyo cy’ubuzima, hato inkubiri y’ibihe itavaho iduca mu rihumye. Umuhanuzi Malakiya yabisobanuye ku buryo bunoze: dore haje umunsi utwika nk’itanura ; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi...Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho. Aya magambo si amareshyamugeni, cyangwa ibikabyo. Ntitwagombye kuyasoma duherereye ku buryo bwacu bwo kureba no guca urubanza cyangwa ngo tuyashingireho dukore isesengura ry’amateka turimo. Tuzi neza ko ibihe turimo, byiza cyangwa bibi, biterwa n’imyitwarire yacu cyangwa ingaruka z’ibyo abatubanjirije bakoze. Ibimenyetso rero by’ishira ry’isi- nanjye byite ntyo- ni uburyo bwo kureba uko tubayeho, icyerekezo cy’ibitekerzo n’imigambi yacu, amatwara twimirije imbere…maze tukareba koko niba isi itarimo idushirana cyangwa niba tutarimo tuyihuhura ngi ishire. Ubushize nababwiraga bimwe mi bitekerezo isi iriho ishaka gushingiraho imyumvire y’ubuzima( reba umunsi w’abatagatifu bose), none se nidukomeza kuriya, muremeza ko isi tutazayihuhura? Knadi nishira natwe tuzashira kuko ni kimwe no gutema isha twicayeho. Yezu ntadukura umutima cyane ko anatubwira ko nta gasatsi kacu kazagira icyo kaba; ahubwo aradukomeza ngo tube abahamya b’ukuri kwe muri iyi ntambara y’icyaha. Tuzabe dufite ingabo y’umutamenwa! Sinshinyagura, ariko umugambi w’Amerika wo kubaka ingabo yo gukingira igihugu cyabo ndibwira warayoyotse. Ingabo iturinda ni ukwemera kwacu; kwa kundi gushobora gutuma duhara amagara yacu ngo isi dutuye ikinde ibe umutako wa Nyiribiremwa n’inzu ya bose; kwa kundi kwatuma twatura tukigisha ko abatunganira Imana, izuba ry’ubutabera rigiye kurasa kabone niyo baba batotezwa; kwa kundi- ndavuga ukwemera- kwatubuza gutwarwa n’imishinga itari mike dukora wirengagije abo dusangiye kubaho; kwa kundi kwatubuza kugoheka igihe hirya no hino abantu barengana, bahohoterwa,bapfa. Kwa kundi kwatuma twishushanya na Yezu wamenye amaraso ye ngo ahurize bose mu muryango umwe. Uko kwemwra gusaba ubwiyumanganye, umuhate, isengesho…muri macye, kutahera mu ma gambo nka Rukabyamurimbo Pawulo mutagatifu yacyahaga mu isomo rya kabiri.
Umunsi ugera Nyagasani yabigennye. Igihe tukiriho, twibuke impavu turiho kuko twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Naharirwe ikuzo uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amina

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere