ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C.
26/09/2004
Hab 1,2-3;2,2-4
2Tm 1,6-8.13-14
Lk 17,5-10
Ijambory’ Imana riraturarikira kuba indahemuka, intungane no gukomera ku kwemera. Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Habakuki arasa n’ubaza Imana kandi atabaza imvano y’ibyo yabonaga bijyanye n’akaga k’umuryango we. Imana yamuhaye igisubizo ko intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Yohani we azandika ko uzakomera kugeza ku ndunduro uwo ariwe uzarokoka. Mu ivanjiri, intumwa zirasaba Yezu ngo azongerere ukwemera. Zari zihereye ku ijambo Yezu yari azibwiye ati umuvandimwe wawe nagucumuraho karindwi ku munsi akaza iwawe kukwitwaraho karindwi uzamubabarire, ndetse n’iri ngo ku buza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho. Yezu ati iyaba mwagiraga ukwemera kungana n’impeke y’ururo...Sindibutinde mu mpaka nk’iza mupadiri na pasitori bahigaga ukwemera, maze uwumvaga yiyizeye yabona umusozi utaje umusanga nk’uko yabiwusabaga, agahitamo kuvuga ati noneho jyewe mu izina rya Yezu nemera, ndagusanze. Yezu aradushwishuriza ati niyo twakora ibyo dusabwa- nubwo bishobora mbarwa-, twaba turi nk’abagaragu b’imburamumaro. Ukwemera ko ni ngombwa kandi kugusaba si uguta igihe ndetse utagufite cyangwa uwumva kumukenderana nace bugufi maze asenge kuko kubaho nta kwemera ari ukuzimira burundu. Gusa rero habaho ukwemera n’ukwemera! Ukwemera nyakwo ni ugushingiye ku kwiyoroshya. Ukwemera dukeneye ni ukudufasha kumva ko dukunzwe n’Imana maze ibindi bisigaye bikanza ari inyongera. Ukwemera dukeneye ni ukuduha ukwizera guhamye ko dufatanyije n’Imana, isi dutuye ishobora kuba nziza kandi aritwe bihereyeho aho kuhagama mu kubaza Imana impavu y’agaka kuzuye isi. Nabyo si bibi kubaza no gushakisha imvano y’ibyo tubamo cyane cyane kugirango hafatwe ingamba zihamye, ariko kutagira ukwizera cyangwa ibyiringiro ko byose bihira abatinya Imana bisa no gusuna urugamba ngo n’ubundi ni ukuruhira ubusa nk’utokora ifuku. Ukwemera dukeneye ni ukugaragarira mu bikorwa. Pawulo mutagatifu niwe wabwiraga Timote mu isomo rya kabiri ati ntuzagire isoni zo kubera umwami wacu umuhamya. Ngicyo ahubwo icyo intumwa zari gusaba Yezu ngo azongerere imbaraga zo kudaterwa isoni no kugaragaza ukwemera kwazo. Zaje kubibona kuri penekositi, igihe Roho azimaze ubwoba maze zigatangira kwigisha hose izuka rya Nyagasani. Si uko ibyo zabazaga Yezu mbere zari zarabyumvise byose, ariko zari zasobanukiwe ik’ingezi: Imana ni urukundo kandi ni umubyeyi wacu. Kwemera kugendana nawe bisaba kwicisha bugufi, tugakora byibura ibyo dusabwa nk’abagaragu cyangwa abakozi babihemberwa. Ni ukwemera ko ndetse n’ibitangaza bishoboka ndetse tunabikora iyo turetse Iyahanze byose ikikomereza umurimo wayo wo guhora irema ibinyujije mu mirimo inyuranye yadushinze. Tukirinda kuba nka wa muhanga wagiye kureba Imana ahagarariye abandi agirango ayibwire ko igihe cyayo cyarangiranye nawa munsi wa gatandatu, ko rwose yazaruhukira rimwe kuko abayisimbura babontse. Ubwo yavugaga ubuhanga butandukanye muntu amaze kugeraho cyane cyane mu bijyane na génétique. Yanunzemo ati ahubwo twaguciyeho kuko Adamu ubu twarema umurenze tuzayobora ntazongere gucumuzwa no kwigenga. Iman iti rwose ndabishimye ndetse reka dukore isuzumabumenyi. Nyabwenge rero ngo yinjiye muri laboratoire abatuza za éprouvettes ngo atangire maze Imana iramubwira iti nagirango n’ibyo mwahanze ibyanyu none muracyahera aho nabatangiriye....Twahera he se handi Nyagasani ko tutari kumwe ntacyo twakwishoboza, ahubwo twongerere ukwemera.
Amina
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire