jeudi 31 décembre 2009

Umunsi mukuru w’ubunani 2010C

UMUNSI MUKURU WA MARIYA UMUBYEYI W'IMANA

01 mutarama 2010


 

Ibar 6,22-27

Gal 4,4-7

Lk 2,16-21

Taliki ya mbere mutarama ni umunsi wa Mariya, Umubyeyi w'Imana. Numva byaritondewe ko mu minsi ya noheli twizihizamo ivuka rya Kristu, kiriziya yagenera umunsi Nyina wamwibarutse. Uwo munsi kandi ubimburiye umwaka ntako byaba bisa. Uyu munsi wanahariwe gusaba amahoro. Papa Benedigito wa XVI mu butumwa yageneye uyu munsi, ubutumwa yise «niba ushaka amahoro arambye, rengera ibidukikije», ashimangira ingingo yagiye igwarukwaho n'abamubanjirije ko amahoro aharaze mu bwenge bwa muntu akaba ari impano y'Imana. Ati niba koko dushaka amahoro nyayo, niba twumva dushishikajwe no kubiba amahoro, duhagurukire kurengera ibyaremwe. Wenda imvugo ibidukijije isa n'aho yibanda gusa ku mwashyamba, umwuka duhumeka, akanyatsi keza,... Papa si aha agarukira kuko asobanura ko amahoro nyayo ari uguha agaciro nyako ibyaremwe byose. Ibi kandi yabishimangiye mu butumwa yoherereje abari mu nama i Copenhagen kuva kuri 7 kugeza kuri 18 ukuboza umwaka turimo turangiza. Amahoro ni agabire Imana yagabiye abayo, atari abantu gusa, ahubwo yashushanywa n'ubusabane buranga ibyaremwe byose. Mu butumwa bwe, Papa aragerageza kwerekana ko ikibazo k'ibidukikije kitareba gusa umuvuduko w'ibihugu bikize byiha kutagaguza umutungu w'isi, cyangwa abashakashatsi barengera bakaba bahungaba imibisikanire y'ibihe. Ahubwo aribanda ku bibazo muri rusange byugarije isi: guhumanya ibidukikije, guhindura isi ubutayu bigatuma abantu bagomba kwimuka ngo bajye gushaka imibereho ahandi, ibibazo bijyanye n'umuvuduko w'ubukungu kuri bamwe unaranga ahanini no kwikunda kudatuma ibyiza by'isi bisaranganwa kuri bse, ... Ibi bisaba abatuye isi gufata ingamba nshya haba mu kuzigama ubukungu kamere bw'isi no kubusaranganya nk'amazi, amashanyarazi n'ibindi. Bisaba kandi ko mutu yibuka ko ari we Imana yaragije gahunda yo kwita ku isi ngo ikunde ibe Ingoro yayo. Aha niho Kiriziya ishingira itanga ubutumwa bwayo, atari uko igomba kwivanga, ahubwo ko isabwe kwibutsa muntu agacir gakomeye Imana yamuremanye. Muntu yahawe ubwenge wo gutegeka isi no kuyigira nziza. Ibi ariko ntibumuha uburenganzira bwo gutandukira ngo akore ibyo yishakiye, haba ku buzima bwe cyangwa ku bindi bimera. Imana niyo mugenda wa byose, kuyiyoboka nyakwo no guharanira amahoro arambye ni ukubaha injyana Imana yashyize mu biremwa byayo. Kiriziya ikaba ifite inshingano zo kwibutsa umuntu aho ava akagera ko aba ikiremwa cyuzuye iyo abayeho bijyanye n'ugushaka k'Uwamuremye. Birumvikana ko iyo neza yuzirijwe muri Kristu, shusho y'Imana nzima. Bikira Mariya watubyariye umucunguzi, we wenyine ufite ikuzo ryo kwitwa Nyina w'Imana, adutakambire kandi atube hafi ngo uyu mwaka dutangiye uzatubere uw'ubusabane, amahoro, ineza n'ubutungane.

Mugire mwese umwaka mwiza. Imana izabane namwe, ntimzayikenane cyangwa ngo mwigunge kandi yaraje kuducungura. Amahirwe yose mwifuza kimwe n'imigambi muteruye mu ntangiriro y'uyu mwaka Imana izabashoboze kubisohoza mu mahoro n'umudendezo biyiturukaho.

samedi 26 décembre 2009

UMUNSI MUKURU W’URUGO RUTAGATIFU RW’I NAZARETI 2009C

UMUNSI MUKURU W'URUGO RUTAGATIFU RW'I NAZARETI

27 ukuboza 2009


 


 

1Sam 1,20-22.24-28

1Yh 3,1-2.21-24

Lc 2,41-52

Turahimbaza umunsi mukuru w'urugo rutagatifu rwa Yozefu, Mariya na Yezu. Ivanjiri ya Luka idutekereza bimwe mu byaranze urugo rwa Yezu, dore ko ari we wari umutware warwo niba tugendeye ku mpamvu zatumye ruriya rugo rwubakwa. Yego bari barasabanye kandi bazi ko bazabana, ariko gahunda nyayo izanozwa na Malayika ubwo yabwira umwe ukwe gahunda y'urugo rwabo. Mariya yabwiwe ko azasama ku bwa Roho mutagatifu, akabyara umucunguzi wa Israheli naho Yozefu yagiriwe inama yo kwakira Mariya iwe kuko imbuto yo mu nda ye ari umugisha ukomeye mu muryango we wari utegereje ugucungurwa. Kubana barabanye ndetse banibaruka Yezu. Bakurikije amategeko yagengaga abayisisraheli batitwaje ngo twebwe iwacu turerera Imana: haba kwibaruza byari byagenwe n'abaromani, haba gutura Yezu Imana muri Hekalu nk'uko byagendaga ku mwana wese w'uburiza, haba no kumujyana gusenga ubwo yari amaze kugira imyaka 12. iyi niyo nkuru twumva uyu munsi. N'ubwo Mariya na Yozefu bari barahishuriwe ibanga ry'umwana wabo, ntibyabujije gutungurwa. Ngo bavuye i Yeruzalemu Yezu yigumirayo batabizi. Birumvikana ko byabaruhije kubura umwana, ariko ntibabuze no kugira ubwoba bw'icyo babwira Imana biramutse bigoranye. Ngo bamusaze muri Hekaru, maze bamubajije icyabimuteye ati: ese ntacyo mwari mwatoramo ko ngomba kwita ku bya Data. Ngo ntibasobanukiwe n'icyo aya magambo avuga ariko ntibyababuza kusubirana nawe imuhira aho ngo yakomeje kubumvira kandi akakura ajya mbere haba mu bwnge, mu bushishozi no mu ngabire. Ese twavuga ko kimwe n'abandi babyeyi, Mariya na Yozefu babaye indangare gato ku nshingano zabo? Oya byaba ari ugukabya. Nyamara ariko ibanga ryo kurera burya ntiryoroha. Umuntu ni agatangaza cyangwa se iyobera ku buryo kwibwira ko umwana yakura nk'uko twabipanze biba ari ukwibeshya. Niyo ataba Yezu wari Imana, ntibyoroha kumenya niba ibyo ababyeyi bakorera abana babo biba koko aribyo bizatuma baba abantu bahamye. Icy'ingenzi ariko ni umutima wumva ijwi ry'Imana kuko niyo irera. Icya kabiri ni ubwumvikane hagati y'abashakanye kugira ngo mu bihe by'amahina hatagira ubwira undi ngo dore ibyo watoje umwana wawe, aka ya mvugo ngo ikigoryi ni icya nyina. Iyaba bitavugwaga n'abagabo! None se, wenda tubyemere gutyo, nyina arinda yibeshya se ahugiye handi he? Icya gatatu twakwigira ku rugo rwa Yezu,Mariya na Yozefu ni uguha abana uburere butumba bagimbuka, haba mu gihagararo, mu bwenge no bushishozi, bagakura buzuye Roho Mutagatifu. Ibi bisaba ababyeyi kwigiramo izi ngabire byibura se bagahora bateze ku Mana ibyatuma umwana akura neza. Nyina wa Samweri yatubera urugero mu isomo rya mbere. Icyo nasozerezaho ni icyaramira ababyeyi bafite ingorane yo kuba barajimije abana, baba abatakikoza inama n'impanuro, baba abatorongeye. Babyeyi nimwihangane mutegereze mutarambiwe, imbuto mwabibye mu mutima w'abana banyu izashibuka nta kabuza. Wenda iracyategereje igihe cyiza cyatuma imera. Niba mwarabibye imbuto nziza mu mutima w'abana banyu, ntakabuza izashibuka.

Rugo tutagatifu rw'i Nazareti, murikira ingo zacu turagutakambiye.

 


 

jeudi 24 décembre 2009

UMUNSI MUKURU WA NOHELI 2009C

UMUNSI MUKURU WA NOHELI

25 ukuboza 2009 umwaka C


 


 

Iz 52,7-10

Heb 1,1-6

Yh 1,1-18

Turahimbaza umunsi wa Noheli, Kristu yavutse, Imana yasuye umuryango wayo, impundu nizivuge zisunge amajwi y'abamalayika ahanika ati: Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro. Amasomo matagatifu atubwira ineza yari itegerejwe muri Isiraheli. Ngo abarinzi bose nibahanikire icyarimwe batangaze inkuru nziza. Iyo si iyindi ni uko Imana yahisemo kwegera umuryango wayo ikaba itgikoresha abahanuzi nka mbere ahubwo ijwi ry'Umana wayo. Umwanditsi w'ibarowa y'abayahudi avuga ko ubu turi mu bihe bya yuma kuko ubuhanuzi bwarujujwe, Umwana w'Imana yigize umuntu abana natwe. Ni nabyo Yohani ashimangira mi ivanjiri. Muri aka kanya, reka ariko nibarize ibibazo nka bibiri: ese iyi noheli iyiba iya mbere kuri twe, ndavuga tukaba twari turiho mu gihe Yezu avuka twari kubyitwaromo gute? Ubu ko noheli yabaye, aho ibyo turi bukore hari isano bifitanye n'ibyabaye igihe Yezu avuka? Igisubizo ndakizi: nta namba. Yezu yagombaga kuvuka agakora ibyo yakoze hanyuma natwe tukirwanaho ukwacu uyu munsi bitewe n'ubushozi bwacu. Yego amateka ntasubira inyuma, ariko uyu munsi kimwe no mu ghe cya Herodi, Yezu aratuvukira. Uretse gutangarira ibyo Imana yakoze, wowe waba wakiriye gute iyo nkuru? kandi n'ubu Yezu yakongera akabura aho avukira n'imiturirwa twazamuye hirya no hno? Wenda uyu munsi si abashumba bamwakira kuko gushumura amatugo bitemewe. Wenda yakwakirwa naba mayibobo birarira hanze cyangwa abandi basa nabo! Ariko ntawe aheza kuko yemeye kuvukira mu kiraro k'inyamanswa ngo atwereke ko aje gusangira natwe byose ahereye ku bukene bwacu.

Akandi kabazo nakwibariza: noheli twahimbaje ko eri nyinshi bitewe n'imyaka buri wese afite, ubu iyi ibaye iya nyuma yaba idusigiye iki? Aho hari icyo twumva uzadusigira kuruta izindi twahimbaje cyangwa byose c'est la même chose aka wa wundi ntavuga wa mugani! Byanashoboka ko noheli yahita gutyo nk'indi minsi isanzwe cyangwa se uwo munsi ukatebera mwiza kurisha nk'uko tukawugiriramo ingorane. Ntibyaba bitunguranye na Mariya siwe wari ushimishijwe no kubyarira mu kiraro cy'amatungo cyangwa Yozefu si we wanejejwe no kubana umugore we inda imufatira ku gasozi. Icya ngombwa si uko uyu munsi uzagenda ahubwo ni agaciro tuwuha n'icyo twifuza ko Kristu atuzanira mu buzima bwacu. Ese ubu bibaye nko kubonekerwa Kristu akaduha akanya ko gusaba icyo dushaka kuri iyi noheli, ni iyihe ngabire twakwifuza ko noheli idusigira? Kandi ibi si inzozi kuko Imana ihora yifuza ko twagubwa neza tugatunga tugatunganirwa. Ngo abashumba bagiye kuramya Yezu mu kirugu ariko umwe ashaka kwanga kuko nta namba yari afite. Yibazaga icyo yatura Yezu. Kubera kugondozwa na bagenzi be yaremeye arabakurikira mu gihe abandi baturaga amaturo yabo, we yarareberaga n'isono nyinshi. Mariya yashatse kwakira impano zabo biramugora afite agahinja mu ntoki ni uko arabukwa wa mushumba wari waje imbokoboko, amuhereza uruhinja ngo arumufashe. Wa mushumba yaratunguwe kuko ubwo abandi batangaga amaturo yabo we yarangamiraga Yezu mu biganza bye. Nta wamenya wenda natwe wasanga twigaya byo kumva tutagira icyo dusaba Yezu, ariko no kumufasha Mariya ngo yakire impano z'abandi byatwungura ibyishimo. Noheli nziza kuri mwese.

mercredi 23 décembre 2009

AUGURI


 


 

Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu: izina rye ni Emmanuel, Imana turi kumwe.

Noheli nziza n'umwaka mushya muhire 2010

Padiri Grégoire Nsabimana

dimanche 20 décembre 2009

ICYUMWERU CYA KANE C’ADIVENTI 2009C

ICYUMWERU CYA KANE C'ADIVENTI

20 ukuboza 2009 umwaka C


 

Mik 5,1-4a

Heb 10,5-10

Lk 1,39-45

Noheli turayikozaho imitwe y'intoki. Iminsi yo kwitegura utarayikoresheje neza ubanza yacikanwe. Reka ariko noye kugira uwo naca intege ngo ngaho iminsi yagiye nk'aho ari jye uyigenga. Ivanjiri y'iki cyumweru iratwibutsa uko Mariya yagiye gusuhuza mubyara we Elisabeti. Icyo gihe haburaga amezi menshi ngoYezu avuke. Icya ngombwa ariko si iminsi twaba tumaze twitegura Noheli kuko imbere y'Imana, umunsi umwe ngo ni nk'iminsi igihumbi nk'uko iminsi igihumbi yaba n'umunsi umwe. Igitekerezo nagirango tuganireho ni uruhare rwa bariya bagore babiri Mariya na Elisabeti n'uburyo Imana yabagendereye. Umwe yasamye yari ingumba kandi ageze mu zabukuru, undi yari akiri umwari w'isugi. Elisabeti yari yarifuje akana kuko abonye asamye yarishimye ngo Uhoraho yankijije icyanteraga ikimwaro kuko kuba ingumba byari ishyano n'akaga katavugwa. Mariya yari yarasabwe ategereje ubukwe; kuri we ubanza ahubwo kari kamubayeho iyo Yozefu atumvira ijwi rya Malayika wamubonekeye mu nzozi, kuko ngo itegeko ryamugeneraga kwicwa atewe amabuye. Aba bagore bombi barasingiza Imana, atari uko ari ibihangange cyangwa ibyatwa, ahubwo ko Imana ari nkuru. «Imana yankoreye ibintu by'agatangaza, izina ryo ni ritagatifu». Aya magambo tuyasanga muri Bibiliya bwa mbere mu ndirimbo ya Ana nyina wa Samweli, ubwo yajyanaga Samweli kumutura Imana, akabwira umusaserdoti ati: ni jywewe wa mugore basengaga ningiga Imana ngo impe akana none ngaka. Ana yaririmbye indirimbo yo gushimira Imana, ariyo Mariya azasubiramo hamwe na mubyare we Elisabeti. Indirimbo yo gusingiza Imana ijyana no kuyishimira ibyo yadukoreye. Mariya kimwe n'abandi bayisiraheli bari bategereje ugucungurwa, yateye indirimbo ishimira. Kiriziya iduhitiramo aya magambo ngo idufashe natwe kureba niba twahimbaza noheli nk'umunsi w'agakiza kacu. Yezu yavutse rimwe rizima, abyarwa na Bikira Mariya, ariko buri munsi avukira buri muntu usonzeye ubutungane, umuntu uhangayikijijwe ni uko isi yaba nziza, uwo nguwo Yezu aramuvukira; uwo nguwo abona urumuri rumurangira aho agakiza kanganje. Noheri twitegura ni icyo yagombye kutumarira. Aha ariko binteye kwibuka indirimo ya Sekimonyo aho agira ngo ng'iki igiteye intimba, igiteye ishavu, aho abato bahunga...Muri iyi ndirimbo ibyari impamvu yo kutera magnificat nk'umwana wavutse, umuhungu wakubatse urwe,... bihinduka impamvu y'amaganya. Si uko se bamwe muri twe bazahimbaza noheli batishimye kuko ntako bari, ntaho bahagaze, n'izindi ngorane ntarondora ngo ntavaho ngira uwo nkomeretsa. Erega uretse imbaraga z'ukwemera n'ukwizera Imana, Mariya ntiyashoboraga kuririmba Magnificat. Umuhanuzi Izayi niwe utwibutsa ko ngo Umwami w'amahoro azaha ibiremwa byose gusabana, ikirura kigasangira n'intama, intare n'ikimasa, umwana w'ugitambambuga akaragira urusamagwe n'inyana kandi akidagadurira ku mwobo w'inzoka. Ngo icyo gihe, Umwuka w'Uhoraho usazakara hose, ibintu byose bisubirane uburanga byahanganwe kuko abantu bose basamenya Uhoraho kandi bakabeshwaho nawe. Ng'iyo noheli twiteguye, noheli izaduha amahoro nyayo, noheli atagira uwo isiga inyuma: umukecuru rukukuri nka Elisabeti n'umwari nka Mariya, bose bagahanikira icyarimwe ibyiza by'Imana. Nawe ndakuraritse, ivemo uzimize ubwire uwo muturanye cyangwa ishuti yawe uti: kenyera tuvugirize impundu Uhoraho kuko ejo ari noheli.

samedi 12 décembre 2009

ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI 2009C

ICYUMWERU CYA GATATU CY'ADIVENTI

13 ukuboza 2009 umwaka C


 

Sof 3,14-18

Ef 4,4-7

Lk 3,10-18

Icyumweru cya gatatu cy'adiventi ni icyumweru cy'ibyishimo nk'uko amasomo abishimangira. Umuhanuzi Sofoniya ati: ishime Yeruzalemu, sabagizwa n'ibyishimo mwari wa Siyoni. Pawulo mutagatifu nawe araryungamo ati: nimuge muhora mwishimye. Impamvu si iyindi ni uko Uhorahora yahanaguye umwenda w'ibicumuro byacu, akadukiza icyaduteraga ikimwaro. Wenda iyi mvugo ntikoma ku mutima wa benshi basa n'abahetamye intugu kubera umuzigo w'ubuzima n'ingorane zabwo. Sofoniya atangaza ariya magambo, Isiraheli ntiyari yorohewe. Nyamara Imana yibukije isezerano ryayo kandi irashaka guhoza umuryango wayo. Aya magambo yujurijwe muri Kristu kuko niwe wemeye kubambwa ngo twese turonke umukiro. Ariko ntibihagije kumva twarakijijwe, kuko tugomba no kwakira nyine ako gakiza. Urugero turarusanga mu ivanjiri. Ngo abantu bari bitabiriye inyigisho ya Yohani Batisita bashatse kumenya icyo bakora ngo babe intungane koko. Ntibihagije kwakira batisimu yo kwisuburaho Yohani yatangaga, ni ngombwa no kugira imibereho inoze, tugashimishwa n'ibyo dutunze, tugasaranganya n'abatifite, ntitugire abo duhutaza twitwaje imirimo dushinzwe. Uguhinduka nyakwo kujyana n'ibikorwa bifatika kuko si abavuga ngo Nyagasani, Nyagasani bazinjira mu bwami bw'Imana, ahubwo ni abakora ugushaka kwayo. Ngo Yohani yigishaka akoresheje amagambo atyaye bityo rubanda rugashaka kumwumva. Yemwe na Herodi wamwicishije ngo yakundaga kumwumva ariko ntabashe gukurikiza inyigisho ze. Ijambo ry'Imana tugomba kuryumva kandi tukariha umwanya rikwiye. Ntirigomba gushyirwa mu kebo ngo uryumvise yiherere muri ayo cyangwa ashimishwe no kuryumva gusa. Intambwe ya mbere ni ukubona abigisha ijambo ku buryo ryumvikana maze abantu bakifuza kuryumva. Aha harareba ba gitimujisho bashinzwe gutoza umuryango w'Imana. Intego ya kabiri ni abitabira kumva ijambo ry'Imana. Tumenyereye abashidukira kumva ijambo ry'Imana, ndetse bamwe bagacika mu ngo no muri paruwase zabo. Hari igihe ariko bidatera kabiri, bakaba bahinduye bitewe n'undi mwigisha w'umuhaga wadutse. Ikibazo cy'abumvaga Yohani Batisita ngo tugomba gukora iki, bo barakisubiriza kuko ikiba kibashishikaje ni ukumva uvuga neza cyangwa utanga mazi y'umugisha, utuma amshitani aririmba, utanga ikiru gikomeye kabone n'iyo tutagikurikiza, utubwira tukarira, cyangwa tukitura hasi, n'ubundi buryo bukurura abadafite umutima mu gitereko. Nyamara, uko twakumva ijambo kwose, ndetse n'iyo twaryisomera muri Bibiliya, tugomba kwibaza icyo ridusaba: guhinduka ngo ibyishimo by'Imana bisagambe mu mutima wacu. Ngiyo Noheli twitegura: kumurikira umutima wacu, tugasangira n'utifite, tugatunganya imirimo dushinzwe maze twese tukaba twakwitabira impuruza yo kujya kuramya Umwana mu kirugu. Ngo aje afite urutaro rwo kugosora imyaka ye, agashungura inkumbi zigatwikwa naho imbuto zima zigahunikwa.

 


 

samedi 5 décembre 2009

ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI 2009C

ICYUMWERU CYA KABIRI CY'ADIVENTI

6 ukuboza 2009 Umwaka C


 

Bar 5,1-9

Fil 1,4-6.8-11

Lk 3,1-6

Nimutunganye amayira ya Nyagasani, musize utununga, muringanize imanga kugira ngo buri muntu aho ava akagera abone agakiza k'Imana. Ng'aya amagambo y'umuhanuzi Yohani Batisita tuzirikana kuri iki cyumweru cya kabiri cy'adiventi. Yohani Batisita tuzi ko ari umuhanuzi ukomeye waje kwerekana Kristu. Ngiyi impamvu nshaka kuvuga gato ku nshingano z'umuhanuzi n'akamaro ke muri Kiriziya. Umuhanuzi ngo ni ijisho ry'umuryango kuko awurebera akawubwira uko ugomba kwitwara cyane cyane ikibi ugomba kwirinda. Mu mateka ya Isaraheli, abahanuzi bakundaga gutura hafi y'ibwami ngo bagire inama abayobozi. Ntihaburaga n'abiyita abahanuzi atari bo ngo bibonere indonke. Icyarangaga umuhanuzi nyawe ni uko yazaga yunga mu ry'abamubanjirirje kandi agakomeza kwibutsa izezerano ry'Uhoraho. Akenshi abahanuzi basaga n'abavuga rumwe kuko bagiraga bati nimudahinduka ngo mugendere ku mategeko y'Uhoraho, nta kabuza muzarimbuka kubera ibyaha byanyu. Cyangwa bati nimwisubireho, maze mubeho; nimuce ukubiri n'imigenzereze idahwitse, nimusigeho kugira nabi, nimwiringire Uhoraho, azabakiza. Na Yohani Batisita niko yatangiye kwigisha ahamagarira bose guhinduka. Gusa ariko Yohani ntiyavugaga ibizaba mu bihe bizaza, kuko we yerekanye Umucunguzi. Mu yandi magambo yahanuye ibyarimo kuba. Wenda twavuga ngo nta gishya, niba yaravugaga ibyo bose babonaga. Nyamara igihe utununga tw'inabi no kwikuza twiyongera, bityo n'imanga z'amaganya n'agahinda zikiyongera, umuntu ntaba akibona ibyigaragaza n'amaso. Yohani ati nimusigeho kugoma bityo buri wese abone agakiza k'Imana. Ubuhanuzi nyabwo rero bushingira ku bintu bibiri: kwerekana agakiza k'Imana no guharanira ubutabera. Izi ngingo ntizigomba gutana kuko guharanira ubutabera budashingiye ku migambi y'Imana akenshi ni ukwigerezaho. Si rimwe cyangwa kabiri abantu bagiye bifuza kurenganura abari mu kaga ariko bakabikora birengagije ijambo ry'Imana cyangwa se bakarihigika, nyamara imigambi yabo ikaba impfa busa. Ni kimwe no kwibwira ko twakwigisha Ijambo ry'Imana gusa ariko tukirengagiza akaga k'abo turibwira; byaba ari ugucurangira abahetsi. Adiventi rero iradusaba kwatura tukarangurura ijwi tugatangaza umukiro w'Imana kandi tugaharanira ubutabera buyikomokaho. Ni ngombwa kugira ubutwari, ibitekerezo bihamye, imyitwarire inoze no gushyira mu gaciro. Ijambo twigisha ni ifunguro rya roho: urivuga agamba kugaragaza imibereho ijyanye n'ibyo yemera. Aha kandi haradushinja, bambe turahagera tukababwa. Guhuza imibereho yacu n'ijambo ry'Imana ntibitubangukira. Indi ngingo itatubangukira ni ukwerekana Yezu ari rwagati muri twe. Agakiza k'Imana kadusesekayemo, ariko abenshi turacyari ba "Nyamutegerakazazejo". Yezu yaraducunguye kandi ineza ye irigaragaza rwagati muryango we ariwo kiriziya. Gusa nyine utununga tugomba gusizwa n'imanga zigatabwa ngo twese dushobore kurangamira Imana ije kudukiza. Ibi birasaba ariko abakira ijambo ry'Imana nk'uko Yohani Batisita yabigenje. Erega ntacyo dukennye ngo nantwe turangurure cyane ko Imana iganje! Nta ngabire tutahawe byo gutuma ineza y'Imana itagomba kumenyekana no kwamamazwa kabone niyo twba twugarijwe n'ibikomerezwa by'iyi si nk'uko byagenze mu gihe cya Yohani Batisita. Imana irashaka kwinjira bicece mu mateka yacu inyuze mu ijwi n'imyitwarire y'abahanuzi bayo.

vendredi 27 novembre 2009

ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI 2009C

ICYUMWERU CYA MBERE CY'ADIVENTI

29 ugushyingo 2009 Umwaka C


 

Yer 33,14-16

1 Tes 3,12- 4,2

Lk 21,25-28.34-36

Dutangiye igihe cy'adiventi kidutegurira kuzahimbaza Noheli, ivuka rya Nyagasani Yezu. Adiventi niyo kandi itangira umwaka wa kiriziya. Ku bakenera kumenya uko amasomo atoranywa, bamenye dutangiye umwaka wa C. Iyo umwaka utangiye akenshi usanga tuba dufite ibyufuzo bishya twabwira Imana ndetse n'imigami mishya y'ibyo twifuza kuzageraho. Kiriziya itwibutsa ko icyifuzo kiruta ibindi ari ukwibuka ugucungurwa kwacu duhimbaza kuri Noheli no guhoza agatima ku isezereno rya Kristu ko azagaruka kujyana abe. Adiventi ni cyo idufasha kuzirikana kandi amasomo y'icyi cyumweru arabishimangira. Gusa ariko hari ingingo nkuru tutagombye kwibagirwa mu kwitegura Kristu; ni ukwizera kuko kubaho ni ukwizera kandi kwizera ni ko kubaho. Ngo mu ntangiriro y'umwaka umuntu yagiye kugura kalendari ku mucuruzi ariko nk'uko twese tubigenza iyo dufite akanya, arabanza amuterera inkuru. Wenda yifuzaga ko agabanya gato. Ati: ese ukeka uyu mwaka uzaba mwiza kurusha ushize? Umucuruzi ati: cyane. Undi ati: ukagenda nk'uwo turangije. Umucuruzi ati: uzawurusha kuba mwiza. Ati: ese byagushimisha uyu mwaka ukugendekeye nk'umwe mu myaka makumyabiri ishize? Umucuruzi ati: Nyagasani azabindinde. Nyamuguzi ati: ese wakwifuza gutangirira kuri zero ukongera ukabaho nk'uko wabayeho kuva wavuka? Undi ati: Imana ibishatse, byaba. Ati: ubwo se wumva wasubiramo byose, byaba ibyakunyuze cyangwa ibyakubihiye n'ibyakuvunnye? Wa mucuruzi ati: ndakanyagwa kuko byaba ari akaga. Wa muguzi ati: ubwo wumva ubuzima wifuza bwaba bumeze gute? Undi ati: nifuza ubuzima nk'ubu mbaho, nk'uko Imana yabumpaye. Wa muguzi yumvise anyuzwe nawe yungamo ati: nanjye numva ubuzima bwiza atari ubwo naba narabayeho ahubwo ubwo ngomba kubaho kuko ubuzima ni ubwerekeza imbere si ubudusubiza mu byarangiye. Wenda birasa na ya mvugo ngo ibyiza biri imbere ariko na none nta cyanga ubuzima bwagira niba ari mu gusubira mu byahise. Ikizere cyo kubaho ni iha gishingiye. Akenshi ariko iyo tuvuga kwizera Imana n'amasezerano yayo, hari igihe tubyitiranya no kubyaza Imana ibyo twifuza. Ugasanga Imana iturimo umwenda kuko twayisabye ibi n'ibi none ikaba itarabikora, tukaba twaravuze za rozari ku babishobora dusaba umugisha, amahoro mu rugo, gukizwa... hanyuma Imana ikaba itaradusubiza. Nyamara twiregagiza ko Imana nayo buri mwaka iba yizera ko wayibera mwiza, ikatubona dutunganye, twitanga kurusha, dukundana kurusha, nta nabi, nta nda y'umujinya. Erega burya nayo ayo masengesho yarayavuze ubwo itubwira iti: iyaba uyu munsi wumvaga ijwi ryanjye ntunangire umutima. Tekereza rero niba ufite nk'ibirarane mirongo by'imyaka Imana imaze yifuza umwaka mwiza iwawe. Sinavuze umubare kuko buri wese yafata imyaka ye agakuraho gusa ya yindi yari igitambambuga ataraca akenge. Ngo ukwizera kw'Imana gushingira mu guhinduka kwa muntu kandi aha ubanza hatoroha cyangwa ubanza iki kibazo tugisimbuka tukiha ikindi aka wa munyeshuri wabonye ibyo yabajijwe atabiva imbere akihimbira ibye ati wenda mwarimu azabona ko n'ubwo ntashubije ibyo yambajije, isomo rye ntarisibye ryose. Mu gukosora yasanze handitseho HS aribyo bisobanura HORS SUJET. Twebwe Imana si uko izandika. N'uwakwiha ikibazo ntiyabura inota keretse gusa nahusha matière. Reka tuyibukiranye: Imana ni urukundo kandi n'abayo bagomba gukundana. Ikindi kibazo twaba dutegura ni uko amasezerano y'Imana izuzuzwa nta kabuza. Ubwo ga si ngombwa ko hongera kuvuga Bikira Mariya, Yohani Batisita, Elizabeti,... Uyu mwaka noheli izaba nziza binyuze kuri wowe. Ineza y'Imana izigaragaza binyuze muri twe abayemera kandi bayiringira. Ubu nibwo buryo Yezu atubwira ngo nitubona ibintu hirya no hino byadogereye, tuzubure umutwe turangamire aho Imana iganje kuko izatugenderera nta kabuza. Hahirwa abayitegereza mu kwizera n'urukundo.


 


 

samedi 21 novembre 2009

UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI 2009B

UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI

22 ugushyingo 2009 umwaka B


 


 


 


 

Dan 7,13-14

Hish 1,5-8

Yh 18,33-37

Turahimbaza umunsi mukuru wa Kristu Mwami. Ni umunsi uzoza umwaka wa Kiriziya, umunsi usobanura ko Kristu ari Umwami w'isi n'ibihe. Ingoma ye ariko si iyiyi si nubwo ngo ari cyo yavukiye. Kuvuga ingoma ya Yezu bijyana no gusobanura uko iteye yemwe n'aho yaba ihurira cyangwa itandukaniye n'izindi ngoma tuzi. Kristu ni umwami ariko ku buryo bwe: ubwo abigishwa be babonaga akora ibitangaza bikomeye baketse ko kabaye batangira kwisabira imyanya. Yezu ati murahusha, ushaka kuba uwanjye aheke umusaraba anjye mu nyuma. Ni umwami utagira amabugaragira ahubwo ubereyeho gukorera abandi kugeza anabapfiriye. Ni Umwami wakira bose: impumyi, amahabara, ababembe kandi akanakirwa mu mazu y'ibikomerezwa. Interuro nyamukuru ye ni ukwoza ibirenge by'abigishwa be. Yezu yatangaje ubwami bwe ubwo yendaga gupfa kandi ntiyareka abe bamurwanirira kuko mu bwami bwe inabi igomba gutsindwa n'ineza kandi ugukubise ku musaya w'iburyo ukamuha n'uw'ibumuso. Kristu ntatetse ku ntebe nk'abandi bami, azamanikwa ku musarabara ngo abazamurangamira bose bazaronke agakiza. Kristu yambaye ikamba nk'abandi bami ariko irye rikoze mu mahwa. Kristu ntibamushoneshereje imyambaro y'ubutegetsi, ahubwo bamwambuye byose kuko ntacyo yima abe kuva ataragundiriye kuba Imana akemera kwigira umwe nka twe ngo utwigarurire. Ngo na za nkuba ze ziricecekera ngo tumusange. Kristu kimwe n'abandi bami yakoresheje umunsi mukuru igihe yimikwa: rubanda rwaramushukamirije ruramuzomera, abamupfuye agasoni ni Veronika wamuhanaguye mu maso, mu gihe ku musaraba bamuhaye divayi ivanze n'indurwe. Nyamara ijambo yahavugiye twebe twese turigenderaho: "bababarire Dawe kuko batazi icyo bakora". Kristu ni Umwami usengwa na benshi n'ubwo n'abamutera umugongo batabarika. Rimwe turamuramya ubundi tukamugomera. Iyo twishimye turamusenga, byatuyobera tukamucunaguza. Nyamara ngo ahora ari wa wundi uko ibihe bihora bisimburana iteka. Ntakenera kumurwanirira nk'igihe abanyaburayi bahagurukaga n'iyonka ngo bagiye kubohoza imva ye miri Isiraheli. Bwari ubujiji kuko abamalayika bari barabwiye abagore igihe bajyaga kumva ngo ntawe uri hano yazutse. Awakomeza kuvuga uko ubwami bwa Yezu buteye ubaza atarangiza. Gusa ariko ngo abamwemeye yabahe kuba abana b'Imana. Abo rero ni abagendera ku mategeko y'ingoma ye: ingoma y'ukuri n'ubugingo, ingoma y'ubutungane n'ingabire, ingoma y'ubutabera n'amahoro n'urukundo. Ngiyo ingoma ya Yezu. Ushaka kuyiyoboka ntacikanywe kandi ntazakorwa n'ikimwaro.


 

samedi 14 novembre 2009

ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE

15 ugushyingo 2009


 


 

Dan 12,1-3

Heb 10,11-14.18

Mk 13,24-32

Impera z'umwaka wa kiriziya ziri hafi kuko icyumweru gitaha ari umunsi wa Kristu Mwami, umunsi uzoza umwaka, tugatangira igihe cya Adventi. Amasomo y'iki cyumweru aratubwira iby'ishira ry'isi. umuhanuzi Danyeli ati: umunsi w'Uhoraho azaza ari gica kandi uteye ubwoba. Uzaba umunsi w'agakiza k'umuryango w'Imana kimwe n'abazaba banditse mu gitabo cyayo. Abantu bose bazazuka bamwe bahemberwe ibyiza bakozwe, abandi bakozwe isoni kubera uko bitwaye. Kristu, mu ivanjiri ya Mariko, ati: amagambo yanjye ntazashira. Ari byo bivuga ngo ibyanditswe bizuzuzwa ko Kristu azagaruka gucira abantu bose urubanza. Amagambo ya Yezu ntagamije kuvuga ko isi izashira cyane ko hari n'abibwira ko isi izayoyoka, bakaba batenemera isi nshya tuzabanamo n'Imana ubuziraherezo. Ndetse abandi barangije kugena igihe izarangirira. Iyo ni cenema yenda gusohoka ivuga ko isi izashira kuri 12 ukwakira 2012. Ngo bahereye ku mibare n'ubushakashatsi, kuri iriya taliki hazaba ibintu bikomeye cyane. Abo ni abishingikiriza ubuhanga bw'iyi si cyangwa abaterwa ubwoba n'imyitwarire ya muntu mu buhanga bwe. Nihazabura umusazi nk'umwami Neron watwitse umugi akarenga akabeshyera abakristu, cyangwa uwahimbye bombe atomique yamaze imbaga mu Buyapani. Bya bisasu bya kirimbuzi Bush yabuze muri Irak wenda ntihabuze ubitunze rwihishwa hazagira umurakaza akatwereka aho abera akaga. Erega ni kimwe nutegura gahunda yo kurimbura imbaga (génocide) ngo ngaho aramaranira gutegeka. Ubutumwa bwa Yezu bugamije kutwibutsa agaciro k'ubuzima. Agapande kabanziriza ivanjiri y'iki cyumweru katubwira ko ngo hazaduka abigisha binyoma biyitirira ubutumwa bw'Imana ngo barindagize abatagira ukwemera. Kristu ati: ntimuzabumve cyangwa ngo mubakurikire. Ijambo tugomba guhoza ku mutima ni uko Kristu azaza gucira isi urubanza, buri wese akagororerwa hakurikijwe uko yitwaye. Bitumye nibuka umuntu wari waranditse ku rugi rwe imbere mu cyumba ati wakirwa uko winjiye, ugasezererwa uko witwaye cyangwa wa wundi wanditse ngo frappez on vous ouvrira et ouvrez on vous frappera. Birenda gusa n'ubukristu bwacu. Gukingurirwa Imana yarabikoze ndetse ngo niba Kristu yarapfuye kubera twe si ngombwa kongera gutura ituro ryo guhongerera ibyaha byacu. Aya ni amagambo yo mu isomo rya kabiri. Ariko uwacunguwe agomba kuba maso, agasenga kandi akirinda gutwarwa n'ibidahuje n'ukwemera kwe naho ubundi azakanguka umunsi w'Imana wamuguye gitumo bityo akorwe n'isoni. Mwagira ngo bisaba ko umntu aba yapfuye, ndavuga yarangije urwe; igihe cyose ubuzima bwacu bwatannye, butacyumvira ijambo ry'Uwaduhanze, burya urubanza ruba rwakaswe. Gusa nyine tuba tugifite umanya wo kwisuzuma ngo tugarure ibintu mu buryo tubikesha ingabire y'Imana dukomora aha nini mu iskaramentu ry'ukaristiya no muri penetinsiya. Ko hazabaho ibimenyetso bikomeye, ni agahoraho mu buzima bwacu, turiyimbire gusa ni duherera muri ayo maze ntituzamenye igihe Imana izatugenderera. Erega buri munsi Imana iradusura ikaduha ihumera cyane cyane iyo turi mu bihe bibi. Ariko uzaba ataramenyereye kwakira Imana iwe, ninaza ku munsi w'imperuka si mpamya ko azabimenya. Twisabire ngo twoye gutwarwa n'ibyaduka by'iyi si, ahubwo duhore turangamiye Imana.

vendredi 6 novembre 2009

ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE

08 ugushyingo 2009 Umwaka B


 


 

1 Bami 17,10-16

Heb 9,24-28

Mk 12,38-44

Amasomo y'iki cyumweru arashingira nku nkuru y'abapfakazi babiri Imana itangaho urugero mu kwizera cyane cyane mu bihe bikomeye. Umupfakazi w'i Sareputa ngo yari agiye gutora udukwi two guteka agafu yari asigaranye, akagateka, akakarya we n'umuhungu we hanyuma bakipfira. Umuhanuzi Eliya yamusabye ko yamwakira iwe akanamufungurira. Nyamugore ntaho yamukinze kuko yamubwije ukuri ati: mfite agafu ku rushyi n'utuvuta mu rwabya, nimara kubiteka nta handi mba nsigaye. Uriya mupfakazi ariko yemeye kubanza kuzimanira umugenzi: ese aho ntiyangaga kwitereranyiriza ubusa amwima ako gafu katari kumurenza iminsi? Yaba se yari yamubonyemo umuntu w'Imana bityo akabikora ateganya kubyungukiramo? Iyi mibare ntituzi niba yarayikoze kandi kwakira Eliya ntiyanabikoze agononwa. Ngo agafu ntikabuze mu kibo n'amavuta ntiyakamye mu rwabya. Sinibuka neza inkuru ya Sebwugugu n'uruyuzi, ariko ubanza ngo Sebwugugu yararambiwe umwungu umwe akifuza byinshi maze na ducye tukayoyoka. Birasa n'inkuru ya Mwungeri wa Nyankaka wakanze Rutenderi. Undi mupfakazi tubwira mu masomo ya none n'ushyira ituro rye mu gaseke nk'uko iwacu tubigenza. Sinzi uko abayahudi babigenzaga, ariko iwacu dushakisha amayeri yatuma abatura badashyiramo ubusa, cyangwa se batifata. Si burya se duturisha abageni ngo ababaziye mu bukwe, bibwirize cyane ko baba bafotora. Na Yezu ngo yaritegerezaga. Uriya mupfakazi ubanza yarabitekerejeho maze akishyiramo akanyabugabo kuko yari ajyanye ubusa, uduceri tubiri. Ndizera iwabo uduceri twari tugikora. Budege niba akibona akanya ko kujya kuri net yazatwibutsa wa muvugabutumwa watuye inote ye yose y'ijana ayivanye mu mufuka w'ipantalo ye yiguriye imihenze. Gutinda kuri iryo turo si uko ryari ritubutse cyangwa ari ntaryo, ahubwo ni ukumvikanisha ko yaritanze. Uriya mupfakazi we ubanza atari ko yabyumvaga. Yumvaga atwo yagira twose, agomba gutanga ituro ry'Ignoro kuko biri mu shingano ze zo kubaka Ingoro y'Imana. Nsizi niba hari abandi babonye ayo yatuye, ariko Yezu aramutangaho urugero kuko atanze utwo yacungiragaho. Ntavunjishije, ntanusuye, ntabaze niba hasigayemo ay'agacupa cyangwa agatabi... yantaze uko yifite. Urwabya ngo ntacyasigayemo. Ntituzi uko nyuma yabayeho ariko birasa n'abantu batabarika bitanga buri munsi batiriwe bahamagara amaradiyo ngo abyamamaze. Amateka y'isi ntatubwira bene kwigomwa, abirya bakimara ngo babesheho abandi. Ahubwo twiga abatanga inyungu zabo nka Bill Gates, cyangwa se abifuza ko imfashanyo yabo isigaraho izina niba bitabanje guca mu binyamakuru. Nyamara ngo turiyimbire kuko ntawe uhenda Imana. Imana ntireregwa kuko icyo umuntu azaba yarabibye nicyo azasarura (Gal 6,7). Ukwemera kwacu kugomba gushingira ku mutima utavangavanga cyangwa ngo ubeshye Imana. Ibi tibireba amaturo dutanga gusa ndetse n'imyitwarire yacu muri rusange. Icyo turi cyo tugikesha ingabire n'ubuntu by'Imana. Icyo twakora cyangwa twatanga ni isengesho rishima Uwiteka. Twaba uduceri cyangwa amanote, yaba amasengesho cyangwa indabo twazana mu Kiriziya, yaba agafu twaha ushonje cyangwa imari itubutse yo kubaka Kiriziya, byose tujye tubikora tuzi ko Kristu atureba kandi adapfobya ineza ituvuye mu mutima. Ngo n'uzatanga ikirahure cy'amazi azagishimrwa mu ijuru. Icyo narangirizaho ni uko nta muntu wabura icyo atura. Koko twakena twagira, twabura n'agafu mu cyibo cyangwa uduceri tubiri? Twabura akanya ko kwegera ukeneye guhozwa, gusura umurwayi, gukora umurimo dushinzwe tutunuba, kwakira abatugana tutabacunaguza... Kugerageza kuba aho Imana yadushyize dutanga ituro ryo kubaka Ingoro yayo ari nayo ngoro yacu. Icyo Imana idusaba kwirinda ni ukuyigerera cyangwa kuyitwaza ngo ibikorwa byacu bikunde bitugarukire cyangwa biduheshe ikuzo.

vendredi 30 octobre 2009

UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE 2009B

UMUNSI W'ABATAGATIFU BOSE

01 ugushyingo 2009 Umwaka B


 

Hish 7,2-4.9-14

1Yh 3,1-3

Mt 5,1-12a

Turahimbaza umunsi mukuru w'abatagatifu bose. Inteko itabarika y'abantu baturutse imihanda yose bakikije alitari baririmbira Imana kubera intsinzi yayo. Si bamwe twizihiza kuri za kalendari, ahubwo ni abemeye ko ineza y'Imana ishoboka, ko ijambo ryayo atari baringa cyangwa impfabusa, maze bakamesa amakanzu yabo mu maraso ya Ntama, bagacana umucyo mu mage y'ubu buzima. Ni abarangamiye Yezu bakamukurikira umunsi n'amanywa. Abo ni abashoje urugendo rwabo hano ku isi ari indakemwa maze bakagororerwa ikaba hamwe na Kristu. Nta n'uwatinya kuvuga ko ari abantu batabarika bakiri muri bu buzima, bihatira kugaragaza ineza ya Nyagasani, babiba urukundo n'amahoro. Ni abahire nk'uko ivanjiri yanditswe na Matayo ibivuga. Ni abahire abahora basonzeye ubutungane kandi bagahorana inyota y'amahoro n'ubutabera. Ni abazi ko umugabane wabo uri mu ijuru ntibimike inda cyangwa ngo batwarwe n'amaraha atagira shinge na rugero. Ni abana b'Imana yo Nyirubutagatifu na Nyirimpuhwe. Umunsi wa none rero si utujyana mu mateka ya kera, mu ntangiriro ya Kiriziya ubwo umwami Nero yigabizaga abakristu akabica abahora ukwemera kwabo. Yemwe si n'umunsi w'ibihangange nka Padiri Pio dore ko ubu abarirwa ku isonga mu batagatifu bakunzwe hano mu Butaliyani. Uwashaka kumenya umwanya wa Yezu ubanza yawugereranya n'uw'u Rwanda muri rugaho ku isi. Nabyo kandi ngo si nk'Imana nk'uko twabitojwe tukanabyemera, ahubwo ngo nk'umutagatifu. Simvuze ngo ukwemera kwataye umurongo, ariko no gukunda Padiri Pio kuruta Imana yamuhaye ubwo butagatigu sinzi aho byatwerekeza. Ibi kandi bijyana no kwibeshya ko kuvuga ibigwi tukarenza byoo kugeza aho twakwibwira ko abatagatifu batari abantu basanzwe. Niba se Yezu yarabaye umuntu kugeza ku ndunduro, abamukurikira bakwitwa ibyatwa bimurenze gute? Ibi kandi yezu arabivuga ati umwigishwa ntaruta umwigisha. Uyu munsi rero twagombye guhimbaza abantu bose bihatira gushinga ikirenge mu cy'Umwigisha nyawe ari Yezu Kritu. Ibi tukabikora twemera ko no mu gihe cyacu umurima w'Imana weze abatagatifu kandi benshi. Yego tuzi ko kuvuga abatagatifi akenshi bijyana no kuvuga abantu babayeho ku buryo budasanzwe, bityo bigasa no kuvuga ko ubutagatifu ari inzira y'ibyihare mu kwemera. Imvugo nk'iyi hari abo itera ubwoba bityo bakumva ko kuba umutagatifu atari ibyabo. Abandi bakibwirako ibihe biha ibindi, isi yacu yahindanye, bityo ko, ku mugani wa bamwe bahamya ko umubare 144.000 waba waruzuye, ko imyanya yashize. Usibye nyine uwabikora nkana ngo yibonere urwitwazo, Imana niyo ubwayo ituraririka kuba abatagatifu, si ikibazo cy'amatike cyangwa imyanya yaba mike, ahubwo ni intego ya buri muntu: guharanira kugera ku kigero cya Kristu we shusho y'Imana nzima. Ngaho rero uyu munsi ntudusige gutyo ngo tuherere mu gutera ya ndirimbo y'amaganya ngo twaremewe kuzajya mu ijuru kandi dusa n'aberekeza mu irimbi. Kereka niba tuzaba twahisemo kwibuka abacu bapfuye dore ko kuri 2 ugushyingo, Kiriziya isabira abapfuye bose. Niba tudashishikajwe no kuba abatagatifu, ubanza no gusabira abapfuye bitatworohera. Wenda tuba twisabira ngo ruzatinde kuza cyangwa se ruzaze ukundi, ariko isengesho riturirwa uwapfuye rijyana no guhamya izuka. Atari ibyo byaba aka ya mvugo ngo urapfe upfuye... Ubutagatifu ni impano twaronkeye muri batisimu, dusabe inema yo kuyikomeraho.

samedi 24 octobre 2009

ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE

25 ukwakira 2009 umwaka B


 

Yer 31,7-9

Heb 5,1-6

Mk 10,46-52

«Mwana wa Dawudi, Yezu, ngirira impuhwe»! impumyi Baltimeo iratakira Yezu ngo ayikize, ngo ayigirire impuhwe. Yezu nawe ati: arifuza ko nkumarira iki? Iki kibazo kirasa n'icyo Yezu yabajije bene Zebedewo ku cyumweru gishize, ariko bo bishakiraga kwicara imwe iburyo undi ibumoso mu ngoma ye. Siniriwe mbaza uwari yasabye igikwiye kuko nta we utaka atababaye, ariko impumyi ihakuye ijambo kuko Yezu ayikijije akurikije ukwemera kwayo. Guhamya ko Yezu ari Umwana wa Dawudi byasobanuraga ko ari we muhanuzi wari utegerejwe, umuhanuzi wuzuzaga ibyo Imana yari yarasezeraniye umuryango wayo. Yego Baltimewo yari impumyi ariko umutima we wari ujijutse kuko yamenye ko Yezu agiye guhita kandi ko ari we mwene Dawudi. Ngo bari babanje kumucecekesha kuko icyo bari baramumenyereje ari ukumuha uduceri nk'uko bamwe tubigenzereza abo dusanga bicaye ku nzira basabiriza. Hari igihe tubaha kuko baba baturembeje cyangwa twanga ko basakuriza abo turi kumwe. Ntihabura nyine n'ababikora nkana kuko baba biteze bahabwa ngo bave mu nzira cyangwa baceceke. Yezu ati: urifuza iki? Ese iyo bimera nka wa wundi go iyo mba burugumesitiri nari kujya nsogongera ku buntu inzagwa n'ibigage byo mu isoko, cyangwa uyu wifuje kuba akabwana kuko yabonaga inkumi yari yagiye gusura yari yishimiye kwagaza imbwa we itamwitayeho. Aho kumenya icyo twasaba si ihurizo. Impumyi yo yisabiye kubona. Ubuhumyi ni indwara mbi kuko umuntu arandatwa, agatwarwa aho adashaka iyo abonye umurandata, agahora areberwa ndetse anabwirwa ibibera ku isi. ubuhumyi ni akaga iyo bubaye ubwo ku mutima, umuntu akaba injiji yarize, agahera mu icuraburindi afite amaso, akajunjama cyangwa akaba nk'uwatewe ikinya, ibibera ku isi ntibigire icyo bimubwira. Nta buhumyi bubi nk'ubwo utamenya ibibazo byugarije isi atuyemo, akabaho ari nyamwigendaho cyangwa se akareba ibyo yishakiye gusa. Yezu ahumura amaso y'umutima ngo tubashe kumenya ineza Imana idukunda bityo natwe tuyigaragarize abandi. Pawulo mutagatifu mu barowa yandikiye abanyefezi, niwe uvuga ati mpora nsaba Imana ngo ibakomereze ukwemera maze mubashe kumenya ku buryo bunoze urukundo Imana ibakunda (Ef 3,14-19). Guhumuka nyakwo rero ni ukwo; si ukuba inyaryenge cyangwa kugendana n'ibigezweho, ahubwo ni uguhoza umutima wacu ahaganje ineza n'umpuhwe by'Imana. Ng'uwo umurimo w'umusaserdoti nk'uko ibarowa yandikiwe abaheburayi yabitsibukije. Umusaserdoti atorwa mu bantu kuko nawe ari umuntu agengwa n'amategeko ndetse n'amateka amwe nk'abantu bose, ariko akaberaho abantu mu murimo wo kubahuza n'Imana. Babereye ho kudufasha guhumuka mu kwemera ngo tumenya Imana kandi ngo hato tutagira abo ducecekesha cyangwa twaba tazitira mu nzira igana Imana. Tubasabire kubona neza, atari ukubajyana kwa muganga w'amaso cyangwa ngo tubagurire indererwamo, ahubwo ngo Kristu abongere ukwemera bito bashobore kuturandata –abatabona-, no kwibutsa bose ko Yezu ahora ahita ngo adukize. Naharirwe ikuzo n'icyubahiro, ubu n'iteka ryose. Amina.


 


 


 


 

samedi 17 octobre 2009

ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE

18 ukwakira 2009 umwaka B


 


 

Iz 53,10-11

Heb 4,14-16

Mk 10,35-45

Ivanjiri y'iki cyumweru iratubwira uburyo nyina wa Yohani na Yakobo yagereye Yezu akamusaba ko abahungube bakwicarana nawe umwe iburyo undi ibumoso mu bwami bwe. Birumvikana ko Yezu yari amaze kumenyekana nk'umuntu ufite ububasha ndetse abenshi bumvaga ko yegereje kwima ingoma akabohora Isiraheli. Bityo rero hari abari baratangiye kureba kure, bagasanga ari ngombwa kwisabira imyanya hakiri kare ngo hato batazacikanywa. Iyi mikorere kandi si iya kera gusa kuko kubona umwanya, haba mu kazi, yemwe no mu mashyirahamwe, akenshi bisaba kuba hari ukuzi maze akabifuga neza. Yezu ariko ubanza atari azi iby'isi. Yabanje kubaza niba biteguye kunyura inzira azanyura. Bati rwose turabishoboye ntugire impungenge. Aha biracyasa n'ibyacu bisanzwe iyo batangiye kutubwira ibisabwa ngo batange akazi: impamyabumenyi, uburambe ku kuza, uruhushya rwo gutwara imodoka n'ibindi. Nyuma bakatubaza niba tuzajya twemera gukorera mu misozi, nyuma y'amasaha y'akazi, tuti rwose turabyemeye kabone niyo bitatubuza gusaba inyongera y'ayo masaha cyangwa agahimbazamusyi iyo tumaze kubona akazi. Yezu ati izo ngorane, nta kabuza muzahura nazo, ariko gutanga imyanya si ibyanjye. Ubanza barumiwe, bati atwumviye ubusa ndetse yanahise abashyira ahabona kuko yababwiriyemo asobanurira abandi bigishwa uko ubutegetsi bwe buteye. Ushaka kugira umwanya wa mbere, azafate uwa nyuma kandi ushaka kuba umutware azabanze abe umugaragu w'abandi. Aka ni akaga kuko Yezu ubanza yirengagizaga nkana. Ese uwamuzana iwacu ngo arebe uko ubuyobozi bwegerejwe abaturage ndetse akanareba ako abo bategetsi bihemba, bambe bahembwa n'abo bashinzwe, ubanza yakongera agakora mu ngazo akatubwira irindi jambo, atari uko irya mbere ritakoze, ahubwo ko twaritabye nka ya talenta. Reka ariko nivugire ibindi, ndeke abo bireba bazajye banyuzamo basome ivanjiri kuko ari ijambo ry'ukuri n'ivanjiri y'agakiza (Ef1,13). Koko abigishwa ntibari bazi icyo basaba, none se ni bande bicaranye na Yezu igihe yimaga ingoma ye? Ndavuga igihe yererezwaga ku musaraba? Si ibisambo bibiri. Abandi bigishwa bari he? Gusaba guhabwa imyanya kwa Yohani na Yakobo birashushanya uburyo twumva Imana cyangwa uko twifuza ko yatubanira. Ikba Imana itwumva, dusaba ibyo twifuza byose cyane cyane ibitagira icyo bihungabanya ku buzima n'ubwingenge bwacu. Ariko se twibuka no kumenya icyo yo iduteganyiriza. Gusenga nyakwo burya ni ugutega amatwi cyangwa se mbyite gutega amashyi kuko Nyirumuringa niwe wenyine ushobora kumenya uwatubera. Ngo Yezu ni umusaserdoti nyakuri witanze kubera twe. Ngo ni umugaragu w'Uhoraho. Aho tumubona atubohora ni ku musaraba. Igihe rero usengesho ryacu ridaca kuri Yezu ku musaraba, bizasa no kwihangisha dusaba ibidakwiye kuko ibidashoboka byo ngo ntabyo imbere y'Imana. Ariko Yohani yaragerageje kuko ari we nyine wari munsi y'umusaraba. Wenda ubanza ariyo mpavu Yohani ari wenyine mu ntumwa utarapfuye ahowe Kristu kuko yari yarageze ku musaraba mbere. Ibi ariko ni ibyo nitekerereje kuko ntaho byanditse. Gusa nyine tuzi ko Yezu yabambanywe n'ibisabo bibiri. Yezu ntiyigishije gusa n'amagambo, ahubwo ibyo yavugaga yaranabikoraga kandi ni mu gihe kuko yari Jambo w'Imana. Ariko natwe muri batisimu, twabaye umwe nawe kuko twahambanywe nawe mu rupfu rwe maze tuzukana nawe. Nka Pawulo mutagatifu, sitwe turiho ahuhwo ni Kristu uriho muri twe tubikesha ukwemera tumufitiye. Ibi birajyana n'umunsi duhimbaza w'iyogezabutumwa. Abakristu twese duhamagarirwa kwamamaza ivanjiri twakiriye. Si umurimo uhariwa papa, abasenyeri, abapadiri, abadiyakoni ndetse n'abakateshisti ahubwo buri wese ni intumwa cyane cyane iyo ahabo ku buryo buhuje n'ijambo yakiriye. Ngiryo isengesho dutura Imana kuri iki cyumweru: Imana yaturemye ikanatubesha ku buntu, niduhe imbaraga zo kuyitunganira no kuyibera intumwa ziyihesha ikuzo ubu n'iteka ryose. Amina

samedi 10 octobre 2009

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE

11 ukwakira 2009 umwaka B


 


 

Buh 7,7-11

Heb 4,12-13

Mk 10,17-30

"Mwigisha, nakora iki ngo ndonke ubugingo bw'iteka"? Imihangayiko yo kubaho ni ikibazo cya buri muntu kandi ntikireba gusa abemera Imana kuko mbere yo guharanira ubuzima bw'iteka, ni ngombwa no kumenya niba n'ubu buzima buhita tubufite. Nta gihugu na kimwe kitagira inzego zishinzwe imibereho myiza y'abaturage nk'uko buri muntu wese agira uburyo bwe bwo kwiteganyiriza imibereho imunogeye, na none hakurikijwe amikoro ndetse n'ubwenge bwo kugera kuri iyo ntego. Kabone n'iyo twirirwa tuganya ngo turi mu isi yuzuye amaganya. Papa Yohani wa 23 niwe wavugaga ati. Iyi si yuzuye amaganya jyewe iraryoheye, Nyagasani ndagusabye ntuzayinkuremo vuba. Birumvikana ariko ntibibe kunyurwa n'ubu buzima gusa, ahubwo tukaniteganyiriza ubuzaza. N'uyu musore wo mu ivanjiri yifuzaga kugira ikizere cyo kutazacikanwa n'ubuzima bw'iteka kandi nkurikije ibisubizo bye yari afite imigambi mizima dore ko yivugira ko amategeko y'Imana yayubahirije kuva akibyiruka. Nyamara ubanza atari yaranyuzwe. Ku mugani wa ya mvugo ngo urawumwa, umuti wa Yezu ntiworoshye: genda ugurishe ibyo utunze, amafaranga uyahe amakene maze uze unkurikire. Iki gisubizo ngo cyaramutunguye kandi natwe nticyabura abo gitungura. Si uko jyewe ariya magambo ya Yezu nyumva kurusha abandi cyangwa nyakurikiza, ahubwo ni uko yaba uriya musore, yaba undi wese wakumva amagambo ya Yezu, ni ngombwa kumva ko Yezu ari we buzima bw'iteka kandi ko umukurikiye aba aronze umukiro uruta ibyo twaba dutunze byose. Yezu azakomeza gushimangira ko ari we rembo riganisha mu gikumba kimwe, ari we mugati utanga ubuzima, ari we nzira, ukuri n'ubugingo, ari we kimenyetso cy'umukiro, n'ubundi buryo butandukanye bwo kudusobanurira ko igisubizo cya byose ari Kristu. Ngo nyamusore yagiye yijimye. Ni ngombwa. Niba se uwo mutungo wari umuboshyeho, cyangwa yarawiboshyeho, birumvikana ko kuwugurisha byamusabaga kwigurisha. Ingorane ye kandi ishobora no guterwa n'uko yumvaga ubuzima bw'iteka. Karl Marx uzwi kuba yarigishije le communisme, yemeza ko ifaranga ari musemakweli aka wa mugani w'iwacu. Ngo iyo urifite uravuga rikijyana, uba ari nyirububasha, ntacyo utatunga nta n'ikigusoba. Ati niba ucumbagira, wagura igare ry'amafarasi abiri, mwanya wo kutagenda ahubwo ukagendesha amaguru umunani (hari mu gihe cye, ubu yajya muri cyogajuru). Uwashaka yakomeza ingero agasanga nyine ufite inoti agenga isi, atunga kurusha, yambara icyo umutima ushaka, yemwe ashobora no kwicongesha agasa uko yishakiye. Nyamara yatunga yagira, ntibimubuza gusonza, guhangayika, kurwara, n'izindi ngorane dusangira twese abantu twaba dukize cyangwa dukennye. Igisubizo cya Yezu rero kidusaba kurenza amaso ubu buzima ngo twiteganyirize mu buzaza, aho imungu n'umuswa bitagera kandi ngo uzaba yariteganyirije atyo azaronga inyngu inshuro ijana. Ubanza Yezu adushuka si gusa! None se ko amabanki y'iwacu adushukisha inyungu mu kubitsa kandi mu kuguza akadukama, ubwo Yezu ikizere aduha ni ikihe ngo hato tutagurisha utwacu ejo tukayatamo nka ba baturage bagurishaga amasambu ngo bagiye gukirira muri Tazaniya bwacya ikabatugarurira amara masa? Ibya Yezu nabyita "Biryuwiziritse" kuko yungamo ati abazaba barasize byose kubera jyewe, bazabironka inshuro ijana ariko n'ibitotezo rugeretse. Igitotezo cya mbere ni icyo kwiyaka iby'isi, tukabiha agaciro kabyo, ntitube abagaragu b'ibyo twaronse twiyushye akuya. Simvuze ngo nimurebe ingero ku bakungu baturimo, ahubwo buri wese niyikebuke, yibaze iyo aba uriya musore uko yari kubigenza. Uti ibyiza ni ukudasanga Yezu. Mbyemere ntyo. Ariko ukuri kuri mu mutima wawe kandi amaherezo y'inzira ni mu mbere. Jyewe sinzi icyo nari gusubiza, ariko nasaba ngo Yezu amurikire mbashe kubona igikwiye kandi ampe n'imbaraga zo kugikurikiza.

samedi 3 octobre 2009

ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE

4 ukwakira 2009 umwaka B


 

Intg 2,18-24

Heb 2,9-11

Mk 10,2-16

"Ese biremewe ko umugabo yirukana umugore we"? "Mu ntangiriro si uko byahoze". Ng'izi interuro ebyiri zidufasha kumva Ijambo ry'Imana ry'iki cyumweru. Abafarizayi babajiye Yezu ibijyanye n'umubano w'umugabo n'umugore, bashaka kumva akamuvamo ngo bazabone aho bamuhera. Ikibazo cyari kizwi kandi n'igisubizo bari bakizi. Hariho uburyo bubiri bwo kumva iki cyibazo: bamwe bemeraga ko umugabo afite ububasha bwo kwirukana uwo bashanye ku mpamvu ibonetse yose. Abandi nabo bemeraga ko umugore yasendwa ariko hari impamvu ikomeya. Yezu we ati: mu ntangiriro si uko byari bimeze. Umugabo n'umugore baba ari ikintu kimwe nk'uko Umuremyi yabigennye. Gutanya rero icyo Imana yahuje nta tegeko na rimwe ribyemerewe. Ikibazo si ukumenya niba byemewe cyangwa bitemewe, bishoboka cyangwa bidashoboka, ahubwo ni ukumenya agaciro k'umubano w'abashakanye cyangwa se akamaro ko guca undi inyuma no gutatira isezerano. Mu bibazo byugarije isi muri iki gihe cyane cyane mu bihugu byitwa ko byakataje mu majyambere, ni agaciro k'isakaramentu ry'ugushyingirwa. Muri diyosezi ndimo ya Catanzaro-Squillace mu Butaliyani bw'epfo, mu kwezi kwa karindwi, bari bamaze kwakira imanza zisaba ko isakaramentu ry'ugushyingirwa bahawe ryaba impfabusa zingana na 1/3 ry'abasabaga gushyingirwa muri uwo mwaka. Ibiro bishinzwe kwakira abashyingirwa ni nabyo biba byakira abasaba ko isakaramentu bari barahawe ryafatwa nk'aho ritabayeho ngo bakunde bahabwe irindi. Ni ukuvuga ko hafi urugo rumwe kuri eshatu rusenyuka, kandi niba biba muri Italie y'epfo yitwa ko yasigaye inyuma ma majyambere mu burayi, ubwo ahandi ibintu byaracitse. Yezu aje ntiyasubiza kibazo cyo kumenya niba byemewe kwirukana mugore, ahubwo ubanza bamubaza aho Imana yavanye igitekerezo cyo guhuza ubuziraherezo umugabo n'umugore. Ubu gusezerana kuzabana akaramata byenda gusa na za papiers mouchoirs ukoresha ugahita ujugunya. None se abatandukana bataramarana n'amezi abiri, abo twababeshyera ko bari barasezeranye. Kiriziya nayo yabaye nko mu gihe cya Musa kuko impamvu zitabura ngo abashaka kongera gusezerana babone impushya. Impamvu akenshi zitangwa zisobanura isenyuka ry'ingo muri iyi minsi harimo kuba bamwe bashinga ingo basa n'abakina bakimeze nk'abana, kubura uburere buhagije, imiterere y'ubukungu yararuye benshi, kwibwira ko kubaka urugo ari umukino,... Habaho ariko n'impamvu iruta izindi, ni uko muntu avukana ingaruka z'icyaha, akaba nyine adashobora kugira urukundu ruyunguruye, uru rutagira igitotsi. Kubana rero kw'abashakanye ntibigomba gushingira gusa ku mbaraga zacu kuko uko byagenda kwose uwo mubano wamungwa. Ni umugambi w'Imaana ujyano no guhora abashakanye barangamira Soko y'uwo mubano wabo nyine. Icyo Yezu yita ubunangire bw'umutima, ni ukwibwira ko twabyishoborera, twabyikemurira, twabitwara uko bije. Ubunangire bw'umutima ubanza bwariyongereya cyangwa iyacu yarabaye rutare. Iwacu mu bihugu bigikomeye ku muco w'umuryango, ikibazo turacyagifite cyo gusenda, kwirukana umugore ndetse no kubahohotera. Wenda ubanza tutakibabarira mu mitungo yacu, aka wa wundi ngo guhera ku mbeba itamba ku rusika kugeza ku mugore, ibiri mu nzu byose ni ibye. Aka kaba ari akumiro. Iringanira ririgishwa ndetse n'amatekego arenganura itsikamirwa ry'abagore ariho. Nyamara Bibiliya ntitwigisha kugendera kuri ayo mategeko, idutoza kumenya Imana n'ukuri kwayo kugira ngo buri wese mu rwego rwe abashe kuyitunganira no gutunganira abandi. Abashakanye rero basabwa mbere na mbere kwicisha bugufi no kwakira bamwe n'abandi cyane cyane iyo hari ingorane bahuye nayo. Ibyanditswe bitwibutsa ko ibigeragezo bibereyeho kugaragaza ukwemera kwacu kandi ko Imana idashobora kutugerageza birenze intege zacu. Umubano w'umugabo n'umugore ugomba gushingira ku kimenyetso cya Kristu witangiye Kiriziya ye kugeza ku musaraba, bityo abashakanye nabo bagakundana aho kwihanganirana cyangwa se kuba ba Nyirandarwemeye. Imana niyo Nkuru abayiyambaza ntibazakorwa n'isoni bibaho.

    

samedi 26 septembre 2009

ICYUMWRU CYA 26 MU BYMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWRU CYA 26 MU BYMWERU BISANZWE

27 nzeri 2009 umwaka B


 

Ibar 11,25-29

Yak 5,1-6

Mk 9,38-43.45.47-48

"Twabonye umuntu wirukana amashitani mu izina ryawe kandi tutari kumwe, turabimubuza." Aya ni amagambo Yohani intumwa yabwiye Yezu, amagambo yenda gusa n'ayo Yozuwe yabwiye Musa mu isomo rya mbere ko yakwihaniza abanu bari babaye abahanuzi kandi batari bitabiriye ihamagarwa rya Musa. Ikirego si ibyo bari bakoze, ahubwo ngo ni uko batari ababo. Igitekerezo cyo kuvangura, kwikubira, kwiharira no kumva uwo mudasa cyangwa mudahuje akuvangira si icya none. Nyamara Yezu araruca araramye ati: utaturwanya wese ari kumwe natwe. Si rimwe si kabiri, abantu twibwira ko ari twe dufite ukuri cyangwa se twavukanye imbuto. Wenda mu maso y'abantu twabyibeshya, ariko imbere y'Imana, nta cyo dutunze tutahawe ku buryo nta n'icyo tugomba kwiratana. Ahubwo nyine, mu izina ry'Imana, tugomba guharanira gusangiza ku bandi ibyo yatugabiye. Ni byo Musa yasubije Yozuwe, ati: ubonye bose bahindutse abahanuzi. Nanjye ryungemo: ubonye abantu bose bahindutse abahanuzi, abarimu, abayobozi, abaganga n'indi mirimo dukenera ngo tutere imbere. Ikibazo si impano Imana iduha uko yishakiye, ingorane ni twe twibwira ko dushobora gutunga Imana mu bitekerezo byacu cyangwa tukiharira ingabire zayo. Impungenge zishobora kuvuka ni ukuba intagondwa bityo uwo tubona tutari kumwe tukamubonamo umwanzi. Ibi kandi bireze hirya no hino ku isi. Indi mpungenge ni ukwibwira ko ibintu byose ari kimwe cyangwa amanjwe aka wa wundi ngo c'est de la foutaise. Uwaba yarumvise ikiganiro ku ijambo Papa Benendigito yavuze rikariza abayisilamu, ikiganiro bita inteko kuri radio 10 niba ntayibeshyeye, yakumva uburemere bwo kwitiranya ukuri n'ibitekerezo twihimbira ngo kuko n'abo bose bavuga nta cyo baturusha cyangwa ngo Imana ntibiyereka kurusha abandi. Aha rwose turahuza cyane. Imana yiyereka abantu uko yishakiye. Gusa ariko ukuri kw'ibintu, cyangwa ingamba nshingiro mu mibanire y'abantu ntibishobora kugendera ku byo dutoragura mu muhanda cyangwa mu biganiro bya bus. Yewe ntibyanashingire ku myumvire iyi n'iyi ya politiki kabone n'iyo yaba ishingiye kui demokaraasi itagira amakemwa. Izi ngoranne nizo mu gifaransa nakwita fanatisme na Intorélance ku ruhande rumwe, na ho ku rundi ni relativisme. Nyamara ngo bariyimbire abazatera abandi kugwa kuko ngo ikiza ni uko babaroha aho kuba kigusha. Yezu yungamo ngo icyaruta ni ukuba ikimuga, guhuma no kubura undi mwanya w'umubiri aho kurohama wese mu nyenga. Ubanza abacumbagira kubera kwanga kugusha abandi, isi idafite benshi. Na Yakobo intumwa araburira abakire barenzwe kubera kunyunyuza abakene ko ibyo binshingikirijeho bidafite agaciro. Ngo nibiyogosheshe barire abizeye amaramuko ku mari y'iyi si. Uwabyumva akanareba ubukene buri iwacu haba mu mugi –dore ko usigaye ari umwe gusa- cyangwa mu cyaro, ubanza yabwira Yezu na Yakobo ati hari kera. Ubu ukize arakize kandi n'ukennye ejo ake kazaba kashobotse. Ariko iyaba habonekaga abagabo bahanura nka bariya Musa yatoye ndetse n'abirukana roho mbi ntawe ubimiriye, uruhu rw'urukwavu rwakisasira abarenga batanu bityo Imana igahorana ikuzo kuko abayo baba bayitunganiye kandi nabo batunganiwe. Tubisabe Imana.

samedi 19 septembre 2009

ICYUMWERU CYA 25 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 25 MU BYUMWERU BISANZWE

20 nzeri 2009 umwaka B


 


 

Buh 2,12.17-20

Yak 3,16-4,3

Mk 9,30-37

Ivanjiri y'iki cyumweru iratwereka yezu asobanurira abigishwa be ibijyanye n'ibabara rye. Ngo mu gihe barimo bambukiranya Galileya bagana Yeruzalemu, yezu yongeye kubwira abigishwa be ibyerekeranye n'ubutumwa bwe. Bo ariko ngo ntacyo babivuzeho kuko bari bahugijwe n'ibindi. Ngo barimo bibaza muri bo uri mukuru. Ntabwo cyari ikibazo cyoroshye. Bene Zebedewo bazageza aho bitwaza nyina ngo bake imyanjya iburyo n'ibumuso bwa Yezu; abigishwa bazabaza Yezu igihe asigaragariza Isiraheli, mu yandi magambo ngo nabo bagaragare; nibwira no muri rubanda kwari uko. Gufata gahunda yo kwerekeza i Yeruzalemu cyari ikimenyetso ko abategereje umukiza bagiye kugabana. Igitangaje ariko nuko Yezu yarimo asobanura uko bizamugendekera ariko abigihswa ntibabyumve. Ese birashoboka ko inkuru nk'iriya Yezu yahita gutyo abantu ntibayiteho? Niko byagenze. Ikiza cya Yezu ariko nuko nta kintu kimucika. Byose arabyumva kandi akabigera umwanya wabyo. Ubanza iyaba nkanjye nari gutontoma nti ariko ibyo mvuga murabyumva cyangwa? Nti koko uyu ni umwanya wo kuniganira imyanya mutanabanje kumva icyo murwanira? Yezu ategereza umwanya ukwiye ngo wenda atavaho ahuhura abatari bafite agatege. Ati se mu nzira burya mwaganiraga iki? Ubanza nta gisubizo yari ategereje kuko azi abo yatoye. Nuko afata umwana muto aba ari we atagaho urugero: utakira umwana muto nk'uyu ngo ubanza atazanashobora kwakira Yezu. Ibi kandi nibyo Yezu yari amaze gusobanura ko atazanywe no kugaragirwa, ahubwo no kuba umugaragu n'incungu ya bose. Ijambo rero rikuru tuzirikana ni ukuba intumwa ya Yezu tumwigana ngo tube abagaragu b'intore z'Imana. Simvuga ngo tube abacakara cyangwa ya mvugo ngo emera bagutegeke. Ahubwo ni ukwakira mbere na mbere Yezu uje kuducungura, bijyanye no kumenya icyo aducungura bityo natwe tugakunda tugacungura abandi. Iyo bitabaye ibi rero, wenda dushobora kuba twemera ko Yezu ari Nyagasani, dushobora kumukurikira inzira yose aho yerekeza i Yeruzalemu, ariko yajya atubwira ntitumwumve duhugiye mu bindi: yaba imyanya twifuza kugabana, byaba ibyubahiro dushakisha muri kiriziya, haba se ikindi kiba kiduhumye amaso n'umutima. Kumva ijambo rya Yezu ari nabyo bituma adukiza, bijyana no kugira umuhate n'ukwihangana byatuma Imana twemera ko ari Nyirububasha, Nyirimbaraga, Usumbabyose,... tubasha kuyakira mu kigereranyo cy'umwana muto. Kuko mu maso no mu bwenge bwa muntu, rwose ibi ntibijyanye: Imana ihohoterwa, ikagambanirwa, ikicwa (kabone nubwo yaba ivuga ko izazuka), rwose si ibintu by'i Rwanda. Imana itirwanaho se yandengera ite? Imana itivugira nayitabaze nte? Ibi ni bimwe mu bibazo abakristu ba mbere barwanye nabyo cyane cyane bahereye ku myumvire yariho yo kumva imiterere y'Imana. Erega no minsi yacu ni kimwe. Imana twumva twayemera ituri kure itivanze cyane mu buzima bwacu, ikajya itwumva tuyambaje, ikababarira ibyaha byacu, ariko ntidusabe kubingenzereza abandi, agaha umugisha imanza zacu wenda niyo zaba zifutamye ariko ntitubaze cyane uko tubanira abandi cyangwa aho umuvandimwe wacu ari,... ng'ibi ibyo Yezu ashaka ko abigishwa bafasha hasi niba koko bashaka kuba abe. Kwemera Yezu ni ukugenza nka we. Turabizi Yezu si abamugaragira yari abuze, si imbaraga n'amaboko akennye, ariko byose yarabihaze kubera twe. Kutabyumva rero ni uguhora mu ntambara z'urudaca nk'uko Yakobo intumwa abitwibutsa. Ngo nta handi hava intambara muri twe atari mu biba bitubyiganira mu mutima aribyo ibyifuzo bidafite ishingiro, inzangano, umururumba,...

Kristu arashaka ko tumuyoboka tumwakira mu ishusho ry'umwana muto. Bityo agakunda akatuvana ku ngoyi izo ari zo zose zatubuza kuba abigishwa be n'abana b'Imana ikunda cyane.


 

dimanche 13 septembre 2009

ICYUMWERU CYA 24 MU BYUMWERU BISANZWE 2009 B

ICYUMWERU CYA 24 MU BYUMWERU BISANZWE

13 nzeri 2009 umwaka B


 

Iz 50,5-9a

Yak 2,14-18

Mk 8,27-35

"Mbese mwe muvuga ko ndi nde?" Iki nicyo kibazo tuzirikana mu masomo y'iki cyumweru. Yezu arabaza abigishwa be ati: harya rubanda ruvuga ko ndi nde? Ibi byo ubanza byoroshye kuko kuvuga ibiriho, kubara izi nkuru tuba twumvise, akenshi ndetse tukanabamo inzobere. Mu bukristu ariko Yezu aratwibutsa ko ibi bidahaha. Ubukristu bugomba gushingira ku gisubizo cyacu bwite. Kuri jye, kuri wowe, kuri twebwe twese nk'ikoraniro, Yezu ni nde? Aha kandi si ukubangukirwa na ya gatigisimu twatojwe tukayifata mu mutwe maze ngo abayibuka babe basubiramo ibyo batojwe. Ni igisubizo kigomba guhura n'ubuzima tubamo. Ibi kandi tukabifashwamo n'isomo ryo mu ibarowa ya Yakobo mutagatifu aho atubwira ko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye. Ukwemera ko mu mutwe ni nka bwa bwenge buheze mu nda aka wa mugani w'abanyarwanda. Ni kwa kwemera dushobora gutangaza nka Petero ariko haba hataraca akanaya tukaba dutangiye kwigerezaho ducyaha Imana ngo nisigeho ibyo igambiriye ntibishoboka. Turabyisomera mu ivanjiri ya none kuko nyuma y'aho Petero asubirije ko Yezu ari kristu, bivuga uwatowe, Yezu nyine yatangiye gusobanura uko ubwo butore bwe buteye, ko agomba kuzanyura inzira y'umusaraba. Petero yumva ntibijyanye na mba, ntibihura n'uko we kimwe n'abandi bayahundi bumvaga umukiza bari batereje. Ati: rwose sigaho Nyagasani, ibyo uvuga si ibyawe. Mu yandi magambo, Petero yabwiraga Yezu ati: erega si ibyo tugutezeho; kimwe n'igihe bazamubwira bati: ese uzigaragaza ryari? Bati: kora igitanganza tukwemere. Ukwemera rero si ukumenya ko Imana ari Imana, cyangwa ko Yezu ari we Kristu. Ni ukubyemera yego ariko tukanakira uko kwemera kugahinduka umugati udutungira ubuzima. Intumwa Yakobo aratwibutsa ijambo rikomeye, ati: ukwemera kutagira ibikorwa kwarapfuye. Nibyo koko ubwo buhanga se twaba tuzi, izo ngabire twaba twarahawe, urwo rukundo rwagombye kuturanga, niba tubipfanye cyangwa umuvandimwe akadupfana byaba bimaze iki? Kuba se tuzi ko Imana ibaho, byaba bitumariye iki nyine ko na Shitani ibizi? Kumenya ko amasakaramentu ari arindwi, ko penetensiya ibabarira ibyaha ariko ntajya nyihabwa ndetse nteganya kutazayihabwa, kuba nzi ko Ukaristiya ari ifunguro rya roho ariko nyirebera kure, n'ibindi byiza Imana yaduhaye byatumarira iki niba tutareka ngo bituvugurure. Inzira rero ituma ukwemera kudahera gusa mu bwenge tuzi ahubwo kukadutunga, kukaturemarema, ni ugukurikira inzira Yezu yanyuze: udaheka umusaraba ngo ankurikire, uwo aba atekereza nka Shitani ntaba ari uwanjye. Reka twigire kuri Pawulo mutagatifu, uyu wari waranyuzwe koko n'ineza ya Yezu kugeza aho yivugiraga ko ubuzima bwe bwihishe muri Kristu, ko we yapfuye kubw'icyaha akaba abaho muri Yezu wamwitangiye. Ese ubwo natwe dushobora gutinyuka tukavugako ubuzima bwacu twabuhariye Imana ngo muri Yezu tuzabeho ubuzira herezo? Twavuga se ko imibereho yacu igenda yishushanya ni ya Yezu we Imana Data yohereje ngo atuyobore ku buzima nyabwo? Twashobora se kuririmba hamwe n'umwanditsi wa zaburi 114 ko tuzagenda twemye ibere y'Uhoraho ku isi y'abazima. Byose birashoboka kuko ubigena niwe wemeye kwikorera ibyaturushyaga byose, akatugabira ineza ku buntu. Kutamwiringira ngo tumukurire ni ukuruhira ubusa birenze uwa Kavuna. Kandi kwibwira ko tumuzi ariko tutagendera mu nzira ye, byazatuma tuba nka cya kirondwe. Uhoraho niwe undengera ni iki cyampungabanya? Uhoraho niwe rutare negamiye ni iki cyantera ubwoba?

dimanche 26 juillet 2009

ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWRU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWRU BISANZWE

26 nyakanga 2009 umwaka B


 

2 Bami 4,42-44

Ef 4,1-6

Yh 6,1-15

Ivanjiri y'iki cyumweru irabimburira inyigisho ya Yezu yerekeye Ukaristiya dusanga mu mutwe wa gatandatu w'ivanjiri ya Yohani. Ngo Yezu yabonye abantu bari bamukurikiye abagirira impuhwe maze ashaka kubafungurira. Ngo barariye barijuta kandi barasigaza kugeza aho batangara bati koko uyu ni umuntu udasanzwe, uwamugira umwami ibintu byaba bitunganye. Yezu, usanzwe usi ibitekerezo by'abantu, yahisemo kubahunga ajya kwiherera ngo asenge. Isomo rya mbere naryo rivuga igitangaza nka kiriya umuntu w'Imana, Elisha yakoze agaburira imbaga ituro bari bamuzaniye ho umuganura. Abanyarwanda baca umugani ngo utunze ntagabe ibye ntibyiyongera. Ubusanzwe mu mibare twiga mu ishuri ibinyetso byo kugabanya no gukuba bikora imirimo itagira aho ihurira. Mu buzima ariko ubanza bisa nk'aho bisobanura kimwe. Imigati itanu n'udufi tubiri byahagije imbaga ndetse birasigara kuko babigabanye maze bikikuba inshuro tutazi kubera ibitangaza by'Imana. Iki ni igipimo cy'ineza dukesha Imana kandi tugomba gutubura niba twemeye kuyisangira, kuyigabana n'abandi. Mutekereze ba bana baza gucuruza imbere ya kiriziya iyo habaye iminsi mikuru. Agakarito kamwe gashobora guhaza imbaga iba yaje mu missa maze hagasaguka ibirenze ibyo bagabuye. Iki ni igitangaza cy'Imana. Ivanjiri ya Yohani iyo ivuga ibitangaza Yezu yakoze ikoresha ijambo ikimenyetso ngo kugira ngo tugire ukwemera kandi nitwemera tugire ubuzima bw'iteka. Ubu se muri iyi si yacu cyangwa mu Rwanda rwacu aho bamwe bicira isazi mu jisho cyangwa bakubitira abana kuryama, iki kimenyetso cy'ubuntu bw'Imana ko numva uwakidutiza wenda nka kabiri abantu bafutara. Ndavuga ko natwe igishuko cyo kuba twagira Yezu umwami ngo ajye atwihera imigati abanza ari cyo cyatubangukira. Nyamara si hano Yezu yashakaga kuganisha. Amagambo akurikira atwumvisha aho Yezu yashakaga kuganisha: uri kumwe na Yezu nta yindi nzara ataka kuko niwe mugati muzima utanga ubugingo. Si ngombwa kandi gutandukanya umugati utanga ubugingo n'uw'ubuzima nk'uko padiri Bourgois ajya abivuga ngo umwe aba chez Vénant undi ukaba uwa Yezu; Kristu ni byo se ku muntu wemera. Utugati dutanu n'udufi tubiri, ndavuga bimwe wita ubusabusa ngo utanageza ahabona, iyo tuvuga ngo nta cyo ndicyo, nta cyo nshoboye, nta mashuri, nta bukungu n'ibindi. Aho twibuka ko icyo turi cyose Imana yagiheraho igahaza imbaga yayo. Tuhamagariwe gushibura, tukarekura ineza n'ingabire Imana yaduhaye kuko ngo kuva aho Yezu yabambiwe ku musaraba akavuga ngo birujujwe, nta jwi, nta biganza, nta maguru, muri make akeneye wowe na najye ngo ikwize hose ubuntu bwe. Ni ayo magambo Pawulo mutagatifu yadusangije mu ibarowa yandikiye abanyefezi ati nimurangwe n'umutima umwe uranga ubutorwe bwanyu: Imana n imwe, ukwemera ni kumwe dukomora muri batisimu imwe, natwe rero turi abavandimwe. Abashyize hamwe Imana irabasanga nkanswe rero abashoye imari yabo hamwe n'Imana: imigabane yacu izakwira bose kandi togororerwe karijana. Hahirwa abemera ko Imana ishobora byose.

dimanche 19 juillet 2009

ICYUMWERU CYA 16 MU BYUMWERU BISANZWE 2009 B

ICYUMWERU CYA 16 MU BYUMWERU BISANZWE

19 nyakanga 2009 umwaka B


 


 

Yer 23,1-6

Ef 2,13-18

Mk 6,30-34

Ivanjiri y'iki cyumweru iratwereka abigishwa bavuye kwamamaza ubutumwa maze Kristu akabasaba ngo baruhuke gato. Nyamara ngo ntibyakunze kuko rubanda bababonye bagenda babatanga aho bibwiraga ko bagiye kuruhukira bityo Yezu ntiyaba ikibonye umwanya wo kuruhuka ngo kuko rubanda rwari rumeze nk'intama zitagira umushuma. Yahisemo rero kubabera umushumba maze ngo arabigisha birambuye. Hari ingingo ebyiri twazirikana: iya mbere ni ijyane n'ikiruhuko, iya kabiri ikaba impuhwe Yezu yagiriye rubanda rwamukurikiraga, impuhwe zigomba kuranga abashumba baragiriye Nyagasani. Hari ivugo y'ikilatini, abakizi ubwo nababwira iki, ivuga ngo festina lente cyangwa ngo inyakure gahoro gahoro yadufasha kumva imvugo ya Yezu. Ni kenshi twumva abantu bataka ngo nta gihe bafite, ngo aho gutinda mu muhanda watinda mu bitaro, ngo udasibye arasigaye n'izindi mvugo zerekana ko kubaho bisaba abazi kwinyaruka kandi ko nta gihe cyo guta. Guhora rero umuntu yiruka nabyo bigasa no gusiganwa n'ubuzima kandi amaherezo buducika tubureba. Mu bijyanye n'ukwemera kimwe n'ubuzima bwa roho tumenyereye ko ari ngombwa kugenera igihe nyacyo umwanya wo kwitangira ibikorwa n'uwo gusenga. Gutwarwa gusa n'imihihibikano y'iyi si kabone n'iyo yaba ngombwa ntibihagije kimwe n'uko kwibwira ko twakwibera mu Mana gusa iby'isi tukabitera umugongo na byo atari byo. Icya ngombwa ariko si ukugenda umunzani ngo hato tudacikwa mu kubibisikanya. Haba mu ivanjiri aho Yezu agaya abafarizayi ko bakabya mu guha agaciro amategeko bakirengagiza ko Umwana w'Umuntu ari umutware wa Sabato, haba no mu ivanjiri ya Marita na Mariya, cyangwa aho Yezu atwibutsa ko Imana ikeneye impuhwe no kwisubiraho kuruta ibitambo, hose Kristu adusaba guhoza umutima ku Mana kuko ari yo igena byose, ibindi bikaza ari inyongera. Agaciro gakomeye rero ni ukumenya ugushaka kw'Imana. Muri iyi vanjiri, abigishwa bari bakeneye kuruhuka gato kubera umurimo bari bakoze kandi ni ngombwa rimwe na rimwe kwitsa imirimo ya buri munsi ngo turuhuke, dusubiza amaso inyuma, turebe n'icyerekezo cy'ubuzima. Nyamara rubanda bari bakeneye kwitabwaho. Umuhanuzi Yeremiya yatwibukije ko abashumba bakenesha ubushyo bashinzwe akabo kashobotse. Ngo Uhoraho niwe ubwe ugiye kwiragirira umuryango we. Iyi mvugo yujurijwe muri Kristu we Mushumba nyakuri witangiye intama ze ku musaraba, akaba soko y'ubumwe n'amahoro nk'uko Pawulo mutagatifu yabitwibukije. Abemera Kristu, ababeshejweho n'ineza ye, dufite amahoro muri we. Iyi ni impano ikomeye tugomba gukomeraho. Dufite n'inshingano ikomeye yo kurangira abandi iyo soko y'amahoro n'ubuzima dukesha Kristu. Ng'abo abashumba Imana ishakira umuryango wayo, ngo woye kubuyera ushakisha ihumure n'amahoro cyangwa ngo wirohe ku ngirwabashumba. Amasomo ya none araduhamagarira gusabira abashinzwe umuryango w'Imana: papa, abasenyeri, abasaserdoti n'abandi bashinzwe umurimo w'ubuyobozi muri Kiriziya. Si abo gusa ariko tugomba gusabira ngo bite ku nshingano zabo, tugomba no kuzirikana abayobozi bose, cyane cyane ab'imibereho myiza ya rubanda, ngo bibuke ko imirimo bashinzwe bayikesha Uwabahanze. Ku buryo bw'umwihariko, dusabire ababyeyi ngo bagire umuhate n'ukwihangana mu murimo wo kurera. Aha rero tukubasha kmva ingingo ya kabiri ijyanye n'ibawe rigomba kuturanga mu butumwa bwacu. Kubona abo dushinzwe tukamva impuhwe zije. Tukumva tutaruhuka tutabitayeho kabone n'iyo twaba tunaniwe cyangwa se twitabiriye imirimo ikomeye. Umugani w'umusamaritani w'impuhwe udufashe kujya duha agaciro mbere na mbere abantu bakeneye impuhwe z'Imana aho takubitanira hose.

Imana niyo butabera bwacu, niyo mahoro yacu, nisinzwe iteka ryose. Amina


 

vendredi 10 juillet 2009

ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE

12 nyakanga 2009 umwaka B


 

Am 7,12-15

Ef 1,3-14

Mk 6,7-13

Amasomo y'iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku murimo twashinzwe wo kwamamaza Inkuru nziza ya Kristu. Ngo Yezu yatoye ba Cumi na babiri maze abohereza babiri babiri ngo bajye kwigisha ko abantu bagomba kugarukira Imana. Iyo dusomye iyi vanjiri, dukunze kwibwira ko inyigisho yayo ireba gusa abakora ubutumwa bwo kwigisha: papa, abasenyeri , abapadiri n'abadiyakoni. Ndetse rimwe na rimwe tukumva abavuga ngo ibyo byo kujya kwigisha si ibyanjye. Ninshobora kujya mu missa, ngahabwa amasakaramentu (ab'iwacu bakongera ko batanga n'ituro), bizaba bihagishe. Nta mwanya wundi nabona kuko mfite umuryango wo kwitangarira. Nyamara abuvuga batya baba bibeshya kuko kuba intumwa ni ibya buri wese wabatije kandi Yezu abisobanura neza yerekana ko ari we utora abo ashaka, akanabohereza aho yishakiye. Twibuke wa musore wamubwiraga ati: nzagukurikira aho uzajya hose, Yezu ati: urabyitondere kuko inyoni zigira ibyari n'imihari ikagira imyobo, n'aho Umwana w'umuntu ntagira aho akinga umusaya. Bisobanura ngo ukurikiye Yezu ntaba akina nk'uko ngo nta we ukina abandwa. Ivanjiri y'uyu munsi rero iradufasha kumva ko duhamagariwe kwamamaza agakiza dukomora kuri Kristu. Pawulo mutagatifu yabivuze neza mu ibaruwa yandikiye abanyefezi, ati: nihasingizwe Imana Data yo yadaye kuba abana bayo muri Kristu Yezu. Ibi se si ibintu bikomeye tutagomba nyine guceceka. Ibi ni byo umuhanuzi Amosi yabwiye umwami Amasiya wamusaba kutazongera guhanura, ati: mpanura kuko nabitegetswe n'Uhoraho kuko si wo wari umwuga wanjye. Ingingo y'indi tuzirikana ni uburyo abigisha ivanjiri bagomba kwitwara. Kutagira imizigo bikorera y'ibyo bazakenera. Mu ivanjiri ya Matayo, Yezu abisobanura agira ati: umukozi wese akwiye ifunguro rye. Si uko hadakenewe ibya ngombwa ngo umurimo wo kwigisha ivanjiri ugende neza, ahubwo ni ukwibutsa ko ubutumwa ubwabwo bufite agaciro gakomeye kurusha ibyo twatekereza bindi. Ingingo ya gatatu tuzirikana ni uburyo Yezu yohereza abigishwa be. Ngo abohereza ari babiri babiri. Mu rwenya rw'ino aha mu Butaliyani, bavuga ko abapolisi bagombaga kugenda ari babiri nka kurya tubabona iwacu ku mihanda ngo kuko umwe yabaga azi gusa gusoma undi azi kwandika, bakaba rero bagomba kuzuzanya cyane cyane mu gihe cyo guca amande. Nyamara Yezu ntabwo yavukaga i Napoli, ahubwo ni uko ubutumwa bwose bugomba kurangwa n'urukundo. Babiri rero ni intango y'ubuzima, bikaba byaba byiza bunashingiye ku ivanjiri. Erega nta n'ikindi twavuga niba koko dukundanye. Abakristu ba mbere bari bararitaye mu gutwi kuko abapagani babatangariraga ngo nimurebe uburyo bakundana. Utaba papa, musenyeri cyangwa padiri, akaba umugabo mu rugo rwe, umukozi ku kazi cyangwa ahandi Nyagasani atwohereza, ndahamya ko yumvise ijambo Yezu amabwiye uyu munsi ati genda dore nguhaye ububasha kuri za roho mbi ngo utangaze inkuru y'umukiro, ubanza isi dutuye yakuzura intumwa bityo ntihabe hakiri uwacikanwa n'agakiza dukomora ku rupfu n'izuka bya Kristu. Ngo n'utamenya kwigisha na Petero cyangwa Pawulo, akajya avuga gusa ngo Yezu yaratwitangiye ku musaraba ngo tube abana b'Imana, yabona abo abibwira kandi yakiza benshi bakeneye iyi nkuru y'umukiro w'iteka.

Reka reko tuvugurure ingabire y'Imana twahawe muri batisimu kandi dusabe Nyagasani kudukiza ibyatubera umuzigo mu butumwa bwo kumwamamaza hose.

samedi 4 juillet 2009

ICYUMWERU CYA 14 MU BYUMWERU BISANZWE 2009 B

ICYUMWERU CYA 14 MU BYUMWERU BISANZWE

5 nyakanga 2009 umwaka B


 


 

Ezk 2,2-5

2 Kor 12,7-10

Mk 6,1-6

Ivanjiri twumva kuri iki cyumweru iratweraka zimwe mu ngorane abayahudi bagize mu kumva no gukurikira Yezu: kutabasha kubona ko Yezu yari Umwana w'Imana. Ivanjiri ya Mariko dukomeje kuzirikana yatangiye itubwira ko ingoma y'Imana iri rwagati muri twe, ko kuyakira ari ukwemera Yezu, uwo Imana yohereje. Hari igihe abayahudi bari babishoboye, ubwo babonaga ibimenyetso Yezu yakoraga, uko yigishaga n'ubuhanga bwamurangaga. Bati: uyu ni umuhanuzi udusanzwe kuko yigishanyaga ubuhanga, agatekega ndetse n'amashitani akamwumvira. Nyamara ngo yageze mu karere k'iwabo hazamo wa mugani ngo idakuzi ntituma umugabo yivuga kandi ngo nta muhanuzi iwabo. Aha niho abayahudi batsikiye kuko Yezu atagambiriye kwivuga ibigwi nk'uko abivuga mu ivanjiri ya Yohani ati: sinihesha ikuzo kandi sijye witangaho ubuhamya kuko Imana Data niyo impesha ikuzo ikanantangira ubuhamya. Icyamuzanye ni ukutwereka inzira y'umukiro nk'uko Imana yari yarabikoze mbere ibinyujije ku bahanuzi ariko kwemera bikatubera ihurizo. Imana yohereje Ezekiyeli imubwira iti: ndakohereje mu muryango wanjye, urubyaro rufite umutwe ukomeye n'umutima wanangiye. Bakumva cyangwa batakumva, uzababwire ijambo ryanjye bazamenye ko byibura muri bo harimo umuhanuzi. Iwakumva iyi mvugo afite ubwira yagira ngo Imana yari yihebye kubera kutakirwa neza. Ese koko ijwi ry'Imana turaryumva tukaryakira nk'ijambo ry'agakiza? Intumwa z'Imana zakirwa gute? Siniriwe mvuga uko nazo zigomba kwitwara kuko na byo ari ngombwa. Tugarutse gato ku ivanjiri, tuzi ko Yezu yavugiye mu isengero ry'iwabo ko aje gutangaza umwaka w'impuhwe za Nyagasani. Umwanditsi Mariko ntatubwira ko bene wabo bifuje kumuroha mu manga akabaca mu myanya y'intoki, ariko uko yakiriwe birumvikana. Ndetse twanavuga ko Yezu yaba yarahababariye kuko ngo nta bitangaza byinshi yahakoreye kubera ubunagire bwabo. Kenshi na kenshi iyo dusoma ibyanditswe hari igihe tugira igishuko cyo kugaya abayahudi ko bari ibigande, tukirengagiza ko n'ubu tutari ba miseke igiroye. Icya mbere ubu abahanuzi babaye uruhuri: amadini avuka kurusha ibyobo cyangwa amazu yo mu midudugu, ndetse akaba ari nako asenyuka. Icya kabiri, akenshi ururimi n'umunwa nta sano bifitanye ku buryo kwakira ubuhamya n'ubuhanuzi twumva bitogora iyo turebye imyitwarire ya bamwe mu ntumwa z'ubu. Icya gatatu, abubu ubanza dufite umutwe wa burende utadufasha na mba mu kumva ubuhanuzi bw'Imna. Uko biri kose, Imana yo iracyohereza intumwa ngo zitwibutse Ijambo rya yo. Ingorane zo kutabangukirwa no kumenya ubutumwa b'Imana, twazigereranya n'umugera Pawulo intumwa yari afite mu mubiri we wamurindaga kwikuza. Ngo yatakambiye Imana akatari gake ngo iwumukize ariko iramusubiza ngo ingabire yanjye iraguhagije kuko ububasha bwanjye bigaragariza cyane cyane mu banyantegenke. Natwe twisabire kwemera intege nke zacu. Atari amaburakindi, ahubwo kugira ngo ineza y'Imana ikunde igaragarire mu buzima bwacu. Tunasabe ingabire yo gushishoza ngo hato tutazavaho dupfobya ingabire y'Imana iturimo. Eraga n'ingabire yo kuba intumwa nka Ezekiyeli turayisonzeye kuko ibihe turimo bikeneye abahanuzi batwibutsa ijambo ry'Imana.

samedi 27 juin 2009

ICYUMWERU CYA 13 MU BYUMWERU BISANZWE 2009 B

ICYUMWERU CYA 13 MU BYUMWERU BISANZWE

28 kamena 2009 umwaka B


 


 

Buh 1,13-15;2,23-24

2 Kor 8,7.9.13-15

Mk 5,21-43

"Talità kum. Mukobwa ndabikubwiye: haguruka". Inkuru ziza y'iki cyumweru irashimangira ko Imana ari isoko y'ubuzima kandi ko abayemera bazagira ubuzima bwuzuye. Igitabo cy'Ubuhanga kitwibutsa ko Imana itaremye urupfu, ko ibyaremwe byose bigenerwa gutanga ubuzima, nta burozi bw'urupfu bubirangwamo, n'ububasha bw'ikuzimu ntibutegeka isi kuko ubutabera budashobora gupfa. Aya magambo arakomeye kandi akwiye kwiringirwa. Ikibazo cy'urupfu n'ububabare bujyana na rwo ni ingingo ikomeye yamye ivugisha menshi abahanga b'amoko yose. Abibaza aho urupfu rwavuye, abakeka ko wenda haba ibinyabubasha bibiri nka kwa kwemera kw'abasokuruza bacu bemera Rurema isumbabyose na ruremankwashi, abakeka ko Imana itwigizaho nkana iduhana kubera amakosa yacu maze ikatugabiza urupfu, abahagama ku rwandiko ikibaye cyose bakagitwerera Imana, n'ibindi ntarondora. Igitabo cy'Ubuhanga gikomeza kitwibutsa ko urupfu rwakuruwe n'ishyari rya sekibi maze rwigarurira abamuyoboka. Itsinzi y'urupfu si ukubyara nk'uko abakurambere bacu babyibwiraga ko indagu y'urupfu ari ukubyara. Itsinzi y'urupfu ni ubutabera bwagaragariye muri Yezu mu rupfu rwe n'izuka rye. Ni byo Yezu yagiye yereka abigishwa be. Ivanjiri ya Mariko iratwereka Yezu akiza umugore wari warakoronijwe n'indwara imyaka na yindi akaza kwihara kubera ukwemera agakora ku gishura cya Yezu yizera ko ari bukire. Ubuhanga bw'Imana ni uko nta kiyicika n'iyo haba mu ruvunge. Akenshi ndetse biratungurana kumva kiriya kibazo cya Yezu ngo ninde ukonzeho. Ese burya tujya twibaza ko iyo twegera amaze matagatifu, rimwe na rimwe mu mirongo idasobanutse, dushobora kuhakirira, bambe tuhakirira? Tuzabe se nka wa mutwa wabonye abatambagizaga isakaramentu ritagatifu, akibwira ko baniganira ikintu gikomeye. Akavunda, akavunda yagera ku kitabasha akiyamira ati: ni Kashyengo!! (Kashyengo yari umupadiri wa Nyundo, watambagizaga isakaramentu muri iyi nkuru y'uyu mutwa). Uriya mutwa yatahiye aho ndetse ashobora no kuba yaratashye ababaye ko nta cyo aronse. Nyamara uriya mugore wo mu ivanjiri yarakize. Undi Yezu akiza ni umwana wa Yayiro wari wapfuye maze yezu akamutegeka kwongera kubaho. Inkuru nziza ya none iraduhamagarira kubaho kuko Yezu ari isoko y'ubuzima. Ubumuga bwacu bwose tubwereke Yezu ni we muganga utagira ikimusoba. Natwe ariko tuhamagariwe gutanga ubuzima, tugaca ukubiri na sekibi we soko y'urupfu. Pawulo mutagatifu aradufasha kubyumva kuko aduha urugero rwo gutabarana. Ati: simbasaba kwikokora, ariko icy'akarusho mutunze, kizatabarure abari mu bwinazi maze icyo nabo bazabarusha kizabatabare mu bukene banyu kuko ngo awayoye byinshi nta cyo yarengejeho n'uwayoye bike nta cyo yabuzeho. Twebwe ubanza atari uko tubyumva. Dushobora kuba nk'abigishwa batangazwa no kumva Yezu abaza umukozeho cyangwa nka bariya batumvise imvugo ya Yezu wemezaga ko uriya mukobwa wa Yayiro atari yapfuye ahubwo yari asinziriye. Uko biri kose, Kristu niwe Gakiza kacu, tumugane tumwiringiye, tumwiroheho nta cyo tumukinze kuko azadukiza, detse ahubwo yaradukijije. None se ntituririmba ngo yaradutoye aduha ibidutunga kandi atugira abatoni. Twamuburana iki se niba tumwemera koko. Naharirwe ibisingizo bimurata ubu n'iteka ryose, amina.

samedi 20 juin 2009

ICYUMWERU CYA 12 MU BYUMWWRU BISANZWE 2009 B

ICYUMWERU CYA 12 MU BYUMWWRU BISANZWE

21 kamena 2009 umwaka B


 


 

Yobu 38,1.8-11

2 Kor 5,14-17

Mk 4,35-41

"Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?" Aya ni amagambo intumwa zabwiye Yezu ubwo ubwato bwendaga kurohama kubera umuhengeri. Amasomo y'iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku ngingo ikomeye y'agaciro ku kwemera mu mage duhura nayo mu buzima. Isomo ryo mu gitabo cya Yobu riratwibutsa amateka y'ubuzima bwa Yobu wakoraniweho n'amakuba y'amoko yose kugeza aho bagenzi be bibazana niba atari igihano Imana yari yamuhaye kubera ibyaha bye kabone ni ubwo we yakomezaga kwemeza ko ari umwere ndetse akanasaba ko Imana yaza bakiburanira. Agace k'isomo rya none ni igisubizo Imana yahaye Yobu imusobanurira ko ububasha bwayo butagomba gukemangwa. Imana iti: harya ndema ibiriho byose ni wowe wangiraga inama? Yaba se ari wowe wagennye imbago z'inyanja. Birumvikana ko Imana itari igambiriye kwiyemera kuri Yobu, ahubwo ni uburyo bwo gusobanura ko inzira z'Imana zirenze ibyo umutwe wacu wageragaza gusobanura. Bihura n'amagambo Pawulo mutagatifu yatwibukije ko Kristu yapfuye kubera twe, bityo tukaba turiho tubikesha we wadukunze. Nta na kimwe rero cyadutanya n'Imana nk'uko nta nicyo yatwima niba yaremeye kudupfira ku bwende bwa yo. Gusa ariko twahinira gato ku magambo y'ivanjiri. Abayahudi bibwiraga ko amashitani n'ibindi binyabubasha byaba bitura mu nyanja. Bityo umuhengeri washoboraga guterwa n'umunyaga usanzwe nk'uko wanaterwa n'ibyo binyabubasha byabaga bituye mu nyanja. Twibuke ko igihe Yezu yirukanye roho mbi mu muntu zari zarakoronije zasabye Yezu ko yazireka zikigira mu ngurube, ayo matungo yahise yiroha mu nyanja, bisobanura mu ndiri yayo. Kuba rero Yezu yaracyashye inyanja n'umuyaga ni ikimenyetso gikomeye ko n'ibinyamaboko by'ikuzimu byumvira Yezu. Twibukiranye ko mbere gato Yezu yari yatubuye imigati akagaburira abantu batabarika; yari yakijije ikimuga ndetse akanagihanagura ho ibyaha, yari yakijije nyirabukwe wa Simoni Petero. Mu yandi magambo Yezu yagaragazaga ko ingoma y'Imana iri rwa gati mu muryago wayo. Ibi ariko ntibyabujije abigishwa gushya ubwoba babonye ubwato bwenda kurohama mu gihe Yezu yari yisinziriye. Si rimwe si kabiri, twibwira ko Imana isinziriye cyangwa se yatwimye amatwi mu gihe ubuzima bwacu busa n'ubwenda kurohama. Si rimwe si kabiri dusaza imigeri cyangwa dupfunda imitwe dutakira Imana ngo itwarure. Nyamara burya iba ihari kandi itureba kuko ntisinzira. Aka wa mugani w'umugabo warose ngo atemberana n'Imana ahantu h'umucanga ku nkombe z'inyanja. Ngo yabonaga ibicucu bibiri hanyuma aza kubona gusa igicucu kimwe ndetse ngo asubiye inyuma abona kamwe hari ibirenge by'umuntu umwe. Ngo yabajije Imana impamvu hari aho bari kumwe, hakaba n'ahandi yamutaye ikamutererana. Imana yamusubije ko aho yagiye abona igicucu kimwe cyangwa ibirenge by'umuntu umwe, ari yo yonyine yagaragaraga kuko ngo yari yarushye Imana iramuterura. Ng'uko uko bigenda iyo twahagijwe n'amage y'ubuzima tukibwira ko Imana yasinziriye cyangwa se yaduteye umugongo. Burya niyo yonyine iba idutwaye mu maboko cyane ko n'ibiba bitubaho biba birenze ubwenge bwacu. Yezu yacyashye abigishwa be ati: ese nta kwemera muragira? Natwe ubanza yabitubwira ariko twisabire ngo mu gihe tuba twugarijwe n'imiyaga n'imihengeri by'ubu ubuzima tujye twibuka ko Yezu ari harya mu nguni itagaragara ngo acubye uwo muhengeri. Kumutakira ntitwabireka ariko tujye tunagira ubutwari kuko duhagarikiwe n'Usumbabyose.

dimanche 14 juin 2009

UMUNSI MUKURU W’ISAKARAMENTU RITAGATIFU 2009 B

UMUNSI MUKURU W'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

14 kamena 2009 umwaka B


 

Iyimi 24,3-8

Hb 9,11-15

Mk 14,12-16.22-26

Turahimbaza umunsi mukuru w'Isakaramentu ritagatifu. Ni umunsi utwibutsa ineza n'urukundo Imana yadukunze ubwo yatwohererezaga Umwana wayo, akatwitangira maze akasuìigira isezerano ryishya rishingiye ku mubiri we n'amaraso ye. Atari isezera kera Uhoraho yari yaragiranye n'umuryango we rishingiye ku maraso y'ibitambo byaturwaga muri Hekaru. Ni isezerano rishingiye ku buntu gusa gusa. Ivanjiri ya Mariko iratwibutsa amagambo Yezu yavuze mu isangira rye rya nyuma n'abigishwa. Ati: uyu ni umubiri wanjye, iki ni amaraso yanjye. Mu yandi magambo, ati: uyu nijye wese Imana yanyu, ubushake bwanjye, ineza yanjye, imbabazi zanjye... Yego ntitugomba guhomerera boshye abatazi icyo tuba dukurikiye cyangwa uwo duhabwa, ariko tuba duhabwa umuti nya muti, ineza itagereranywa, ubuzima bwuzuye, urukundo nyarwo,... Aha rero hadutera imbaraga kandi hakaturinda kwikuza cyane cyane iyo twibeshyera ko tuzahabwa Yezu ariko uko twumva tubishatse cyangwa ngo umutima wacu ukeye. Simvuze ngo uko twaraye cyangwa uko tuba tuvuye mu nduruburi za buri munsi duhitire kuri Alitari nta na "ndishinja" (ndavuga kwicuza no kwitegura kwakira Yezu), ariko niba dushaka kumva akamaro k'umukiro Yezu yadusigiye, tugomba rwose kumwakira cyane cyane mu isakaramentu ry'Umubiri n'Amaraso bye. Muri iri sakaramentu, duhabwa byose. Icyiza kandi k'ingabire dukuramo, ni uko inzara n'inyota bishira, tukaruhuka, ndetse tugahinduka natwe isoko y'ineza, impuhwe, urukundo,... by'Imana. Muri make natwe tugahinduka Umugati utanga ubugingo. Igihe cyose ariko duhabwa Yezu dusa nk'aho hari ikindi aduca (ubutungane twikekaho, ibikorwa rukana twaba dukora, ubuhamya cyangwa ubutumwa twaba duhabwa n'ab'ijuru,...), tuba dupfobya ineza ye, tuba twiyima agakiza bityo tukaba twataha amara masa cyangwa tukamera nka ya ngata imennye. Biba bibi kurusha kandi iyo twihaye kuba amacamanza: ngo dore n'uriya aratinyutse agiye guhabwa Yezu koko nta soni. Wenda arazifite kuko nawe azi uko ateye. Ariko se niba abarwayi badasanze Muganga, hazakira nde? Uwo muganga se we akazi ke kazaba akahe? Kwitemberera no kwinyuza mu biro ngo asinyishe ko akora. Yezu ntiyikatishije cyangwa ngo yinyuze mu buzima bwacu byo kwiyerekana. Yaje aje kandi ngo umwanzi wanyuma azatsinda ni icyaha n'urupfu. Uyu munsi duhimbaza rero utebere ko umwanya wo kwishimira ineza Imana itugirira muri Kristu. Reka nsozereze ku magambo ya yandirimbo turirimba uyu munsi: Rata Siyoni. Wowe Mushumba nyamushumba, wowe Mugati nyawe Yezu, turagire uturwaneho uzadusohoze iwawe iwabo w'abazima. Amen Alleluya.

samedi 6 juin 2009

UMUNSI MUKURU W’UBUTATU BUTAGATIFU 2009 B

UMUNSI MUKURU W'UBUTATU BUTAGATIFU

07 kamena 2009 Umwaka B


 

Ivug 4,32-34.39-40

Rom 8,14-17

Mt 28,16-20

Turahimbaza umunsi w'Ubutatu Butagatifu: Imana Data, Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu. Ni umunsi ukurikira uwa Pantekositi kuko wenda uwabigenekereza mu myumvire yacu, Roho Mutagatifu twamuhishuriwe ku buryo bunoze umunsi amanukira ku ntumwa. Musa , mu gitabo cy'Ivugurura mategeko, yibukije umuryango wa Isiraheli ko Imana yigaragarije umuryango wayu nk'Imana y'urukundo. Musa ati: uzasiganuze ubaririze niba hari andi mateka avuga Imana yakunze abantu nk'uko Uhoraho yabigenje. Ukwemera kwacu gushingiye ku Mana yatwihishuriye muri Yezu Kristu, atari Imana tubwirwa n'ubwenge bwacu, ahubwo uko yo yabigennye. Imana ni urukundo mu butatu busangiye kamere. Imana ikunda Mwana mu rukundo rwa Roho Mutagatifu. Atari uguhanika mu mahame y'Ubutatu Butagatifu, dore ko atari n'ihurizo ryoroshye, abemera barangamira Imana kuko ari yo gakiza kacu. Imana yaremye byose ni yo yatoye umuryango wa Isiraheli ngo uzabe ihuriro ry'abemera muri Kiriziya ya Kristu. Ibitangaza dusoma muri Bibiliya ntibyarangiranye n'ibihe byashize ngo wenda Imana tube twayigereranya na ya migani cyangwa ibitekerezo byo hambere. N'ubu Imana ikomeza kwigaragaza ngo itubohore ku ngoyi ya sekibi. Ku buryo bunoze, twamenye Imana muri Kristu, we Shusho ry'Imana itagaraga, igihe atwitangiye ku musaraba agapfa mu kimbo cyacu maze akazukira kudukiza. Imana twemera ni Imana yitangira abayo; si Imana itunzwe n'ibitambo by'abantu. Kristu yenda gutanga yaduhaye Roho we wigaragaje ku buryo bunoze ku munsi wa pentekisiti ngo ayobore abemera mu nzira nyayo. Twebwe rero abahimbaza iyobera ry'Ubutatu Butagatifu, dufite amahirwe akomeye kuko tubeshejweho n'inema z'Imana idukunda bitagereranywa. Ngo twahawe Roho w'Imana utuma tuvga ngo Abba Dawe. Twibuke ko amwe mu magambo umwana aheraho yiga kuvuga ari Data. Natwe dutaguza duhamagara Data wo mu ijuru kuko turi abana be. Pawulo mutagatifu yabisobanuye neza mu ibarowa yandikiye abanyaroma. Ntibihagije ariko kwemera ko Imana ari imwe mu batatu basangiye kamere, kuko byaba nk'ubundi bumenyi twize mu ishuri. Ukwemera ni isoko y'ubuzima bushya muri Kristu. Uwemera agengwa na Roho bityo akera imbuto za Roho twazirikanaga ku cyumweru gishize. Uwemera ahinduka intumwa kuko ntidushobora kutamamaza ineza twaronkeye muri batisimu twahawe mu izina ry'Imana Data na Mwana na Roo Mutagatifu. Iri ni itegeko Kristu yasigiye abe mbere yo gusubira kwa Se. Wenda twese ntitwaba intumwa zishinzwe kujya kwigisha ivanjiri, ariko duhamagariwe guhamya ivanjiri twemeye mu buzima buhuye n'ibyo twatojwe. Intumwa nyayo ni ihesha ikuzo uwayitumye, ntinyuranye amagambo cyangwa ngo yiyitirire ubutumwa itahawe. Dusabe Imana kunyurwa n'ineza tuyikesha kandi no kabaho bihuje n'ubutorwe bwacu: abana b'Imana nzima Data, Mwana, Roho Mutagatifu. Amina.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere