ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE
12 nyakanga 2009 umwaka B
Am 7,12-15
Ef 1,3-14
Mk 6,7-13
Amasomo y'iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku murimo twashinzwe wo kwamamaza Inkuru nziza ya Kristu. Ngo Yezu yatoye ba Cumi na babiri maze abohereza babiri babiri ngo bajye kwigisha ko abantu bagomba kugarukira Imana. Iyo dusomye iyi vanjiri, dukunze kwibwira ko inyigisho yayo ireba gusa abakora ubutumwa bwo kwigisha: papa, abasenyeri , abapadiri n'abadiyakoni. Ndetse rimwe na rimwe tukumva abavuga ngo ibyo byo kujya kwigisha si ibyanjye. Ninshobora kujya mu missa, ngahabwa amasakaramentu (ab'iwacu bakongera ko batanga n'ituro), bizaba bihagishe. Nta mwanya wundi nabona kuko mfite umuryango wo kwitangarira. Nyamara abuvuga batya baba bibeshya kuko kuba intumwa ni ibya buri wese wabatije kandi Yezu abisobanura neza yerekana ko ari we utora abo ashaka, akanabohereza aho yishakiye. Twibuke wa musore wamubwiraga ati: nzagukurikira aho uzajya hose, Yezu ati: urabyitondere kuko inyoni zigira ibyari n'imihari ikagira imyobo, n'aho Umwana w'umuntu ntagira aho akinga umusaya. Bisobanura ngo ukurikiye Yezu ntaba akina nk'uko ngo nta we ukina abandwa. Ivanjiri y'uyu munsi rero iradufasha kumva ko duhamagariwe kwamamaza agakiza dukomora kuri Kristu. Pawulo mutagatifu yabivuze neza mu ibaruwa yandikiye abanyefezi, ati: nihasingizwe Imana Data yo yadaye kuba abana bayo muri Kristu Yezu. Ibi se si ibintu bikomeye tutagomba nyine guceceka. Ibi ni byo umuhanuzi Amosi yabwiye umwami Amasiya wamusaba kutazongera guhanura, ati: mpanura kuko nabitegetswe n'Uhoraho kuko si wo wari umwuga wanjye. Ingingo y'indi tuzirikana ni uburyo abigisha ivanjiri bagomba kwitwara. Kutagira imizigo bikorera y'ibyo bazakenera. Mu ivanjiri ya Matayo, Yezu abisobanura agira ati: umukozi wese akwiye ifunguro rye. Si uko hadakenewe ibya ngombwa ngo umurimo wo kwigisha ivanjiri ugende neza, ahubwo ni ukwibutsa ko ubutumwa ubwabwo bufite agaciro gakomeye kurusha ibyo twatekereza bindi. Ingingo ya gatatu tuzirikana ni uburyo Yezu yohereza abigishwa be. Ngo abohereza ari babiri babiri. Mu rwenya rw'ino aha mu Butaliyani, bavuga ko abapolisi bagombaga kugenda ari babiri nka kurya tubabona iwacu ku mihanda ngo kuko umwe yabaga azi gusa gusoma undi azi kwandika, bakaba rero bagomba kuzuzanya cyane cyane mu gihe cyo guca amande. Nyamara Yezu ntabwo yavukaga i Napoli, ahubwo ni uko ubutumwa bwose bugomba kurangwa n'urukundo. Babiri rero ni intango y'ubuzima, bikaba byaba byiza bunashingiye ku ivanjiri. Erega nta n'ikindi twavuga niba koko dukundanye. Abakristu ba mbere bari bararitaye mu gutwi kuko abapagani babatangariraga ngo nimurebe uburyo bakundana. Utaba papa, musenyeri cyangwa padiri, akaba umugabo mu rugo rwe, umukozi ku kazi cyangwa ahandi Nyagasani atwohereza, ndahamya ko yumvise ijambo Yezu amabwiye uyu munsi ati genda dore nguhaye ububasha kuri za roho mbi ngo utangaze inkuru y'umukiro, ubanza isi dutuye yakuzura intumwa bityo ntihabe hakiri uwacikanwa n'agakiza dukomora ku rupfu n'izuka bya Kristu. Ngo n'utamenya kwigisha na Petero cyangwa Pawulo, akajya avuga gusa ngo Yezu yaratwitangiye ku musaraba ngo tube abana b'Imana, yabona abo abibwira kandi yakiza benshi bakeneye iyi nkuru y'umukiro w'iteka.
Reka reko tuvugurure ingabire y'Imana twahawe muri batisimu kandi dusabe Nyagasani kudukiza ibyatubera umuzigo mu butumwa bwo kumwamamaza hose.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire