UMUNSI W'ABATAGATIFU BOSE
01 ugushyingo 2009 Umwaka B
Hish 7,2-4.9-14
1Yh 3,1-3
Mt 5,1-12a
Turahimbaza umunsi mukuru w'abatagatifu bose. Inteko itabarika y'abantu baturutse imihanda yose bakikije alitari baririmbira Imana kubera intsinzi yayo. Si bamwe twizihiza kuri za kalendari, ahubwo ni abemeye ko ineza y'Imana ishoboka, ko ijambo ryayo atari baringa cyangwa impfabusa, maze bakamesa amakanzu yabo mu maraso ya Ntama, bagacana umucyo mu mage y'ubu buzima. Ni abarangamiye Yezu bakamukurikira umunsi n'amanywa. Abo ni abashoje urugendo rwabo hano ku isi ari indakemwa maze bakagororerwa ikaba hamwe na Kristu. Nta n'uwatinya kuvuga ko ari abantu batabarika bakiri muri bu buzima, bihatira kugaragaza ineza ya Nyagasani, babiba urukundo n'amahoro. Ni abahire nk'uko ivanjiri yanditswe na Matayo ibivuga. Ni abahire abahora basonzeye ubutungane kandi bagahorana inyota y'amahoro n'ubutabera. Ni abazi ko umugabane wabo uri mu ijuru ntibimike inda cyangwa ngo batwarwe n'amaraha atagira shinge na rugero. Ni abana b'Imana yo Nyirubutagatifu na Nyirimpuhwe. Umunsi wa none rero si utujyana mu mateka ya kera, mu ntangiriro ya Kiriziya ubwo umwami Nero yigabizaga abakristu akabica abahora ukwemera kwabo. Yemwe si n'umunsi w'ibihangange nka Padiri Pio dore ko ubu abarirwa ku isonga mu batagatifu bakunzwe hano mu Butaliyani. Uwashaka kumenya umwanya wa Yezu ubanza yawugereranya n'uw'u Rwanda muri rugaho ku isi. Nabyo kandi ngo si nk'Imana nk'uko twabitojwe tukanabyemera, ahubwo ngo nk'umutagatifu. Simvuze ngo ukwemera kwataye umurongo, ariko no gukunda Padiri Pio kuruta Imana yamuhaye ubwo butagatigu sinzi aho byatwerekeza. Ibi kandi bijyana no kwibeshya ko kuvuga ibigwi tukarenza byoo kugeza aho twakwibwira ko abatagatifu batari abantu basanzwe. Niba se Yezu yarabaye umuntu kugeza ku ndunduro, abamukurikira bakwitwa ibyatwa bimurenze gute? Ibi kandi yezu arabivuga ati umwigishwa ntaruta umwigisha. Uyu munsi rero twagombye guhimbaza abantu bose bihatira gushinga ikirenge mu cy'Umwigisha nyawe ari Yezu Kritu. Ibi tukabikora twemera ko no mu gihe cyacu umurima w'Imana weze abatagatifu kandi benshi. Yego tuzi ko kuvuga abatagatifi akenshi bijyana no kuvuga abantu babayeho ku buryo budasanzwe, bityo bigasa no kuvuga ko ubutagatifu ari inzira y'ibyihare mu kwemera. Imvugo nk'iyi hari abo itera ubwoba bityo bakumva ko kuba umutagatifu atari ibyabo. Abandi bakibwirako ibihe biha ibindi, isi yacu yahindanye, bityo ko, ku mugani wa bamwe bahamya ko umubare 144.000 waba waruzuye, ko imyanya yashize. Usibye nyine uwabikora nkana ngo yibonere urwitwazo, Imana niyo ubwayo ituraririka kuba abatagatifu, si ikibazo cy'amatike cyangwa imyanya yaba mike, ahubwo ni intego ya buri muntu: guharanira kugera ku kigero cya Kristu we shusho y'Imana nzima. Ngaho rero uyu munsi ntudusige gutyo ngo tuherere mu gutera ya ndirimbo y'amaganya ngo twaremewe kuzajya mu ijuru kandi dusa n'aberekeza mu irimbi. Kereka niba tuzaba twahisemo kwibuka abacu bapfuye dore ko kuri 2 ugushyingo, Kiriziya isabira abapfuye bose. Niba tudashishikajwe no kuba abatagatifu, ubanza no gusabira abapfuye bitatworohera. Wenda tuba twisabira ngo ruzatinde kuza cyangwa se ruzaze ukundi, ariko isengesho riturirwa uwapfuye rijyana no guhamya izuka. Atari ibyo byaba aka ya mvugo ngo urapfe upfuye... Ubutagatifu ni impano twaronkeye muri batisimu, dusabe inema yo kuyikomeraho.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire