ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE
25 ukwakira 2009 umwaka B
Yer 31,7-9
Heb 5,1-6
Mk 10,46-52
«Mwana wa Dawudi, Yezu, ngirira impuhwe»! impumyi Baltimeo iratakira Yezu ngo ayikize, ngo ayigirire impuhwe. Yezu nawe ati: arifuza ko nkumarira iki? Iki kibazo kirasa n'icyo Yezu yabajije bene Zebedewo ku cyumweru gishize, ariko bo bishakiraga kwicara imwe iburyo undi ibumoso mu ngoma ye. Siniriwe mbaza uwari yasabye igikwiye kuko nta we utaka atababaye, ariko impumyi ihakuye ijambo kuko Yezu ayikijije akurikije ukwemera kwayo. Guhamya ko Yezu ari Umwana wa Dawudi byasobanuraga ko ari we muhanuzi wari utegerejwe, umuhanuzi wuzuzaga ibyo Imana yari yarasezeraniye umuryango wayo. Yego Baltimewo yari impumyi ariko umutima we wari ujijutse kuko yamenye ko Yezu agiye guhita kandi ko ari we mwene Dawudi. Ngo bari babanje kumucecekesha kuko icyo bari baramumenyereje ari ukumuha uduceri nk'uko bamwe tubigenzereza abo dusanga bicaye ku nzira basabiriza. Hari igihe tubaha kuko baba baturembeje cyangwa twanga ko basakuriza abo turi kumwe. Ntihabura nyine n'ababikora nkana kuko baba biteze bahabwa ngo bave mu nzira cyangwa baceceke. Yezu ati: urifuza iki? Ese iyo bimera nka wa wundi go iyo mba burugumesitiri nari kujya nsogongera ku buntu inzagwa n'ibigage byo mu isoko, cyangwa uyu wifuje kuba akabwana kuko yabonaga inkumi yari yagiye gusura yari yishimiye kwagaza imbwa we itamwitayeho. Aho kumenya icyo twasaba si ihurizo. Impumyi yo yisabiye kubona. Ubuhumyi ni indwara mbi kuko umuntu arandatwa, agatwarwa aho adashaka iyo abonye umurandata, agahora areberwa ndetse anabwirwa ibibera ku isi. ubuhumyi ni akaga iyo bubaye ubwo ku mutima, umuntu akaba injiji yarize, agahera mu icuraburindi afite amaso, akajunjama cyangwa akaba nk'uwatewe ikinya, ibibera ku isi ntibigire icyo bimubwira. Nta buhumyi bubi nk'ubwo utamenya ibibazo byugarije isi atuyemo, akabaho ari nyamwigendaho cyangwa se akareba ibyo yishakiye gusa. Yezu ahumura amaso y'umutima ngo tubashe kumenya ineza Imana idukunda bityo natwe tuyigaragarize abandi. Pawulo mutagatifu mu barowa yandikiye abanyefezi, niwe uvuga ati mpora nsaba Imana ngo ibakomereze ukwemera maze mubashe kumenya ku buryo bunoze urukundo Imana ibakunda (Ef 3,14-19). Guhumuka nyakwo rero ni ukwo; si ukuba inyaryenge cyangwa kugendana n'ibigezweho, ahubwo ni uguhoza umutima wacu ahaganje ineza n'umpuhwe by'Imana. Ng'uwo umurimo w'umusaserdoti nk'uko ibarowa yandikiwe abaheburayi yabitsibukije. Umusaserdoti atorwa mu bantu kuko nawe ari umuntu agengwa n'amategeko ndetse n'amateka amwe nk'abantu bose, ariko akaberaho abantu mu murimo wo kubahuza n'Imana. Babereye ho kudufasha guhumuka mu kwemera ngo tumenya Imana kandi ngo hato tutagira abo ducecekesha cyangwa twaba tazitira mu nzira igana Imana. Tubasabire kubona neza, atari ukubajyana kwa muganga w'amaso cyangwa ngo tubagurire indererwamo, ahubwo ngo Kristu abongere ukwemera bito bashobore kuturandata –abatabona-, no kwibutsa bose ko Yezu ahora ahita ngo adukize. Naharirwe ikuzo n'icyubahiro, ubu n'iteka ryose. Amina.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire