samedi 17 octobre 2009

ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE

18 ukwakira 2009 umwaka B


 


 

Iz 53,10-11

Heb 4,14-16

Mk 10,35-45

Ivanjiri y'iki cyumweru iratubwira uburyo nyina wa Yohani na Yakobo yagereye Yezu akamusaba ko abahungube bakwicarana nawe umwe iburyo undi ibumoso mu bwami bwe. Birumvikana ko Yezu yari amaze kumenyekana nk'umuntu ufite ububasha ndetse abenshi bumvaga ko yegereje kwima ingoma akabohora Isiraheli. Bityo rero hari abari baratangiye kureba kure, bagasanga ari ngombwa kwisabira imyanya hakiri kare ngo hato batazacikanywa. Iyi mikorere kandi si iya kera gusa kuko kubona umwanya, haba mu kazi, yemwe no mu mashyirahamwe, akenshi bisaba kuba hari ukuzi maze akabifuga neza. Yezu ariko ubanza atari azi iby'isi. Yabanje kubaza niba biteguye kunyura inzira azanyura. Bati rwose turabishoboye ntugire impungenge. Aha biracyasa n'ibyacu bisanzwe iyo batangiye kutubwira ibisabwa ngo batange akazi: impamyabumenyi, uburambe ku kuza, uruhushya rwo gutwara imodoka n'ibindi. Nyuma bakatubaza niba tuzajya twemera gukorera mu misozi, nyuma y'amasaha y'akazi, tuti rwose turabyemeye kabone niyo bitatubuza gusaba inyongera y'ayo masaha cyangwa agahimbazamusyi iyo tumaze kubona akazi. Yezu ati izo ngorane, nta kabuza muzahura nazo, ariko gutanga imyanya si ibyanjye. Ubanza barumiwe, bati atwumviye ubusa ndetse yanahise abashyira ahabona kuko yababwiriyemo asobanurira abandi bigishwa uko ubutegetsi bwe buteye. Ushaka kugira umwanya wa mbere, azafate uwa nyuma kandi ushaka kuba umutware azabanze abe umugaragu w'abandi. Aka ni akaga kuko Yezu ubanza yirengagizaga nkana. Ese uwamuzana iwacu ngo arebe uko ubuyobozi bwegerejwe abaturage ndetse akanareba ako abo bategetsi bihemba, bambe bahembwa n'abo bashinzwe, ubanza yakongera agakora mu ngazo akatubwira irindi jambo, atari uko irya mbere ritakoze, ahubwo ko twaritabye nka ya talenta. Reka ariko nivugire ibindi, ndeke abo bireba bazajye banyuzamo basome ivanjiri kuko ari ijambo ry'ukuri n'ivanjiri y'agakiza (Ef1,13). Koko abigishwa ntibari bazi icyo basaba, none se ni bande bicaranye na Yezu igihe yimaga ingoma ye? Ndavuga igihe yererezwaga ku musaraba? Si ibisambo bibiri. Abandi bigishwa bari he? Gusaba guhabwa imyanya kwa Yohani na Yakobo birashushanya uburyo twumva Imana cyangwa uko twifuza ko yatubanira. Ikba Imana itwumva, dusaba ibyo twifuza byose cyane cyane ibitagira icyo bihungabanya ku buzima n'ubwingenge bwacu. Ariko se twibuka no kumenya icyo yo iduteganyiriza. Gusenga nyakwo burya ni ugutega amatwi cyangwa se mbyite gutega amashyi kuko Nyirumuringa niwe wenyine ushobora kumenya uwatubera. Ngo Yezu ni umusaserdoti nyakuri witanze kubera twe. Ngo ni umugaragu w'Uhoraho. Aho tumubona atubohora ni ku musaraba. Igihe rero usengesho ryacu ridaca kuri Yezu ku musaraba, bizasa no kwihangisha dusaba ibidakwiye kuko ibidashoboka byo ngo ntabyo imbere y'Imana. Ariko Yohani yaragerageje kuko ari we nyine wari munsi y'umusaraba. Wenda ubanza ariyo mpavu Yohani ari wenyine mu ntumwa utarapfuye ahowe Kristu kuko yari yarageze ku musaraba mbere. Ibi ariko ni ibyo nitekerereje kuko ntaho byanditse. Gusa nyine tuzi ko Yezu yabambanywe n'ibisabo bibiri. Yezu ntiyigishije gusa n'amagambo, ahubwo ibyo yavugaga yaranabikoraga kandi ni mu gihe kuko yari Jambo w'Imana. Ariko natwe muri batisimu, twabaye umwe nawe kuko twahambanywe nawe mu rupfu rwe maze tuzukana nawe. Nka Pawulo mutagatifu, sitwe turiho ahuhwo ni Kristu uriho muri twe tubikesha ukwemera tumufitiye. Ibi birajyana n'umunsi duhimbaza w'iyogezabutumwa. Abakristu twese duhamagarirwa kwamamaza ivanjiri twakiriye. Si umurimo uhariwa papa, abasenyeri, abapadiri, abadiyakoni ndetse n'abakateshisti ahubwo buri wese ni intumwa cyane cyane iyo ahabo ku buryo buhuje n'ijambo yakiriye. Ngiryo isengesho dutura Imana kuri iki cyumweru: Imana yaturemye ikanatubesha ku buntu, niduhe imbaraga zo kuyitunganira no kuyibera intumwa ziyihesha ikuzo ubu n'iteka ryose. Amina

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere