ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE
08 ugushyingo 2009 Umwaka B
1 Bami 17,10-16
Heb 9,24-28
Mk 12,38-44
Amasomo y'iki cyumweru arashingira nku nkuru y'abapfakazi babiri Imana itangaho urugero mu kwizera cyane cyane mu bihe bikomeye. Umupfakazi w'i Sareputa ngo yari agiye gutora udukwi two guteka agafu yari asigaranye, akagateka, akakarya we n'umuhungu we hanyuma bakipfira. Umuhanuzi Eliya yamusabye ko yamwakira iwe akanamufungurira. Nyamugore ntaho yamukinze kuko yamubwije ukuri ati: mfite agafu ku rushyi n'utuvuta mu rwabya, nimara kubiteka nta handi mba nsigaye. Uriya mupfakazi ariko yemeye kubanza kuzimanira umugenzi: ese aho ntiyangaga kwitereranyiriza ubusa amwima ako gafu katari kumurenza iminsi? Yaba se yari yamubonyemo umuntu w'Imana bityo akabikora ateganya kubyungukiramo? Iyi mibare ntituzi niba yarayikoze kandi kwakira Eliya ntiyanabikoze agononwa. Ngo agafu ntikabuze mu kibo n'amavuta ntiyakamye mu rwabya. Sinibuka neza inkuru ya Sebwugugu n'uruyuzi, ariko ubanza ngo Sebwugugu yararambiwe umwungu umwe akifuza byinshi maze na ducye tukayoyoka. Birasa n'inkuru ya Mwungeri wa Nyankaka wakanze Rutenderi. Undi mupfakazi tubwira mu masomo ya none n'ushyira ituro rye mu gaseke nk'uko iwacu tubigenza. Sinzi uko abayahudi babigenzaga, ariko iwacu dushakisha amayeri yatuma abatura badashyiramo ubusa, cyangwa se batifata. Si burya se duturisha abageni ngo ababaziye mu bukwe, bibwirize cyane ko baba bafotora. Na Yezu ngo yaritegerezaga. Uriya mupfakazi ubanza yarabitekerejeho maze akishyiramo akanyabugabo kuko yari ajyanye ubusa, uduceri tubiri. Ndizera iwabo uduceri twari tugikora. Budege niba akibona akanya ko kujya kuri net yazatwibutsa wa muvugabutumwa watuye inote ye yose y'ijana ayivanye mu mufuka w'ipantalo ye yiguriye imihenze. Gutinda kuri iryo turo si uko ryari ritubutse cyangwa ari ntaryo, ahubwo ni ukumvikanisha ko yaritanze. Uriya mupfakazi we ubanza atari ko yabyumvaga. Yumvaga atwo yagira twose, agomba gutanga ituro ry'Ignoro kuko biri mu shingano ze zo kubaka Ingoro y'Imana. Nsizi niba hari abandi babonye ayo yatuye, ariko Yezu aramutangaho urugero kuko atanze utwo yacungiragaho. Ntavunjishije, ntanusuye, ntabaze niba hasigayemo ay'agacupa cyangwa agatabi... yantaze uko yifite. Urwabya ngo ntacyasigayemo. Ntituzi uko nyuma yabayeho ariko birasa n'abantu batabarika bitanga buri munsi batiriwe bahamagara amaradiyo ngo abyamamaze. Amateka y'isi ntatubwira bene kwigomwa, abirya bakimara ngo babesheho abandi. Ahubwo twiga abatanga inyungu zabo nka Bill Gates, cyangwa se abifuza ko imfashanyo yabo isigaraho izina niba bitabanje guca mu binyamakuru. Nyamara ngo turiyimbire kuko ntawe uhenda Imana. Imana ntireregwa kuko icyo umuntu azaba yarabibye nicyo azasarura (Gal 6,7). Ukwemera kwacu kugomba gushingira ku mutima utavangavanga cyangwa ngo ubeshye Imana. Ibi tibireba amaturo dutanga gusa ndetse n'imyitwarire yacu muri rusange. Icyo turi cyo tugikesha ingabire n'ubuntu by'Imana. Icyo twakora cyangwa twatanga ni isengesho rishima Uwiteka. Twaba uduceri cyangwa amanote, yaba amasengesho cyangwa indabo twazana mu Kiriziya, yaba agafu twaha ushonje cyangwa imari itubutse yo kubaka Kiriziya, byose tujye tubikora tuzi ko Kristu atureba kandi adapfobya ineza ituvuye mu mutima. Ngo n'uzatanga ikirahure cy'amazi azagishimrwa mu ijuru. Icyo narangirizaho ni uko nta muntu wabura icyo atura. Koko twakena twagira, twabura n'agafu mu cyibo cyangwa uduceri tubiri? Twabura akanya ko kwegera ukeneye guhozwa, gusura umurwayi, gukora umurimo dushinzwe tutunuba, kwakira abatugana tutabacunaguza... Kugerageza kuba aho Imana yadushyize dutanga ituro ryo kubaka Ingoro yayo ari nayo ngoro yacu. Icyo Imana idusaba kwirinda ni ukuyigerera cyangwa kuyitwaza ngo ibikorwa byacu bikunde bitugarukire cyangwa biduheshe ikuzo.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire