jeudi 24 décembre 2009

UMUNSI MUKURU WA NOHELI 2009C

UMUNSI MUKURU WA NOHELI

25 ukuboza 2009 umwaka C


 


 

Iz 52,7-10

Heb 1,1-6

Yh 1,1-18

Turahimbaza umunsi wa Noheli, Kristu yavutse, Imana yasuye umuryango wayo, impundu nizivuge zisunge amajwi y'abamalayika ahanika ati: Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro. Amasomo matagatifu atubwira ineza yari itegerejwe muri Isiraheli. Ngo abarinzi bose nibahanikire icyarimwe batangaze inkuru nziza. Iyo si iyindi ni uko Imana yahisemo kwegera umuryango wayo ikaba itgikoresha abahanuzi nka mbere ahubwo ijwi ry'Umana wayo. Umwanditsi w'ibarowa y'abayahudi avuga ko ubu turi mu bihe bya yuma kuko ubuhanuzi bwarujujwe, Umwana w'Imana yigize umuntu abana natwe. Ni nabyo Yohani ashimangira mi ivanjiri. Muri aka kanya, reka ariko nibarize ibibazo nka bibiri: ese iyi noheli iyiba iya mbere kuri twe, ndavuga tukaba twari turiho mu gihe Yezu avuka twari kubyitwaromo gute? Ubu ko noheli yabaye, aho ibyo turi bukore hari isano bifitanye n'ibyabaye igihe Yezu avuka? Igisubizo ndakizi: nta namba. Yezu yagombaga kuvuka agakora ibyo yakoze hanyuma natwe tukirwanaho ukwacu uyu munsi bitewe n'ubushozi bwacu. Yego amateka ntasubira inyuma, ariko uyu munsi kimwe no mu ghe cya Herodi, Yezu aratuvukira. Uretse gutangarira ibyo Imana yakoze, wowe waba wakiriye gute iyo nkuru? kandi n'ubu Yezu yakongera akabura aho avukira n'imiturirwa twazamuye hirya no hno? Wenda uyu munsi si abashumba bamwakira kuko gushumura amatugo bitemewe. Wenda yakwakirwa naba mayibobo birarira hanze cyangwa abandi basa nabo! Ariko ntawe aheza kuko yemeye kuvukira mu kiraro k'inyamanswa ngo atwereke ko aje gusangira natwe byose ahereye ku bukene bwacu.

Akandi kabazo nakwibariza: noheli twahimbaje ko eri nyinshi bitewe n'imyaka buri wese afite, ubu iyi ibaye iya nyuma yaba idusigiye iki? Aho hari icyo twumva uzadusigira kuruta izindi twahimbaje cyangwa byose c'est la même chose aka wa wundi ntavuga wa mugani! Byanashoboka ko noheli yahita gutyo nk'indi minsi isanzwe cyangwa se uwo munsi ukatebera mwiza kurisha nk'uko tukawugiriramo ingorane. Ntibyaba bitunguranye na Mariya siwe wari ushimishijwe no kubyarira mu kiraro cy'amatungo cyangwa Yozefu si we wanejejwe no kubana umugore we inda imufatira ku gasozi. Icya ngombwa si uko uyu munsi uzagenda ahubwo ni agaciro tuwuha n'icyo twifuza ko Kristu atuzanira mu buzima bwacu. Ese ubu bibaye nko kubonekerwa Kristu akaduha akanya ko gusaba icyo dushaka kuri iyi noheli, ni iyihe ngabire twakwifuza ko noheli idusigira? Kandi ibi si inzozi kuko Imana ihora yifuza ko twagubwa neza tugatunga tugatunganirwa. Ngo abashumba bagiye kuramya Yezu mu kirugu ariko umwe ashaka kwanga kuko nta namba yari afite. Yibazaga icyo yatura Yezu. Kubera kugondozwa na bagenzi be yaremeye arabakurikira mu gihe abandi baturaga amaturo yabo, we yarareberaga n'isono nyinshi. Mariya yashatse kwakira impano zabo biramugora afite agahinja mu ntoki ni uko arabukwa wa mushumba wari waje imbokoboko, amuhereza uruhinja ngo arumufashe. Wa mushumba yaratunguwe kuko ubwo abandi batangaga amaturo yabo we yarangamiraga Yezu mu biganza bye. Nta wamenya wenda natwe wasanga twigaya byo kumva tutagira icyo dusaba Yezu, ariko no kumufasha Mariya ngo yakire impano z'abandi byatwungura ibyishimo. Noheli nziza kuri mwese.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere