ICYUMWERU CYA 12 MU BYUMWWRU BISANZWE
21 kamena 2009 umwaka B
Yobu 38,1.8-11
2 Kor 5,14-17
Mk 4,35-41
"Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?" Aya ni amagambo intumwa zabwiye Yezu ubwo ubwato bwendaga kurohama kubera umuhengeri. Amasomo y'iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku ngingo ikomeye y'agaciro ku kwemera mu mage duhura nayo mu buzima. Isomo ryo mu gitabo cya Yobu riratwibutsa amateka y'ubuzima bwa Yobu wakoraniweho n'amakuba y'amoko yose kugeza aho bagenzi be bibazana niba atari igihano Imana yari yamuhaye kubera ibyaha bye kabone ni ubwo we yakomezaga kwemeza ko ari umwere ndetse akanasaba ko Imana yaza bakiburanira. Agace k'isomo rya none ni igisubizo Imana yahaye Yobu imusobanurira ko ububasha bwayo butagomba gukemangwa. Imana iti: harya ndema ibiriho byose ni wowe wangiraga inama? Yaba se ari wowe wagennye imbago z'inyanja. Birumvikana ko Imana itari igambiriye kwiyemera kuri Yobu, ahubwo ni uburyo bwo gusobanura ko inzira z'Imana zirenze ibyo umutwe wacu wageragaza gusobanura. Bihura n'amagambo Pawulo mutagatifu yatwibukije ko Kristu yapfuye kubera twe, bityo tukaba turiho tubikesha we wadukunze. Nta na kimwe rero cyadutanya n'Imana nk'uko nta nicyo yatwima niba yaremeye kudupfira ku bwende bwa yo. Gusa ariko twahinira gato ku magambo y'ivanjiri. Abayahudi bibwiraga ko amashitani n'ibindi binyabubasha byaba bitura mu nyanja. Bityo umuhengeri washoboraga guterwa n'umunyaga usanzwe nk'uko wanaterwa n'ibyo binyabubasha byabaga bituye mu nyanja. Twibuke ko igihe Yezu yirukanye roho mbi mu muntu zari zarakoronije zasabye Yezu ko yazireka zikigira mu ngurube, ayo matungo yahise yiroha mu nyanja, bisobanura mu ndiri yayo. Kuba rero Yezu yaracyashye inyanja n'umuyaga ni ikimenyetso gikomeye ko n'ibinyamaboko by'ikuzimu byumvira Yezu. Twibukiranye ko mbere gato Yezu yari yatubuye imigati akagaburira abantu batabarika; yari yakijije ikimuga ndetse akanagihanagura ho ibyaha, yari yakijije nyirabukwe wa Simoni Petero. Mu yandi magambo Yezu yagaragazaga ko ingoma y'Imana iri rwa gati mu muryago wayo. Ibi ariko ntibyabujije abigishwa gushya ubwoba babonye ubwato bwenda kurohama mu gihe Yezu yari yisinziriye. Si rimwe si kabiri, twibwira ko Imana isinziriye cyangwa se yatwimye amatwi mu gihe ubuzima bwacu busa n'ubwenda kurohama. Si rimwe si kabiri dusaza imigeri cyangwa dupfunda imitwe dutakira Imana ngo itwarure. Nyamara burya iba ihari kandi itureba kuko ntisinzira. Aka wa mugani w'umugabo warose ngo atemberana n'Imana ahantu h'umucanga ku nkombe z'inyanja. Ngo yabonaga ibicucu bibiri hanyuma aza kubona gusa igicucu kimwe ndetse ngo asubiye inyuma abona kamwe hari ibirenge by'umuntu umwe. Ngo yabajije Imana impamvu hari aho bari kumwe, hakaba n'ahandi yamutaye ikamutererana. Imana yamusubije ko aho yagiye abona igicucu kimwe cyangwa ibirenge by'umuntu umwe, ari yo yonyine yagaragaraga kuko ngo yari yarushye Imana iramuterura. Ng'uko uko bigenda iyo twahagijwe n'amage y'ubuzima tukibwira ko Imana yasinziriye cyangwa se yaduteye umugongo. Burya niyo yonyine iba idutwaye mu maboko cyane ko n'ibiba bitubaho biba birenze ubwenge bwacu. Yezu yacyashye abigishwa be ati: ese nta kwemera muragira? Natwe ubanza yabitubwira ariko twisabire ngo mu gihe tuba twugarijwe n'imiyaga n'imihengeri by'ubu ubuzima tujye twibuka ko Yezu ari harya mu nguni itagaragara ngo acubye uwo muhengeri. Kumutakira ntitwabireka ariko tujye tunagira ubutwari kuko duhagarikiwe n'Usumbabyose.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire