ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWRU BISANZWE
26 nyakanga 2009 umwaka B
2 Bami 4,42-44
Ef 4,1-6
Yh 6,1-15
Ivanjiri y'iki cyumweru irabimburira inyigisho ya Yezu yerekeye Ukaristiya dusanga mu mutwe wa gatandatu w'ivanjiri ya Yohani. Ngo Yezu yabonye abantu bari bamukurikiye abagirira impuhwe maze ashaka kubafungurira. Ngo barariye barijuta kandi barasigaza kugeza aho batangara bati koko uyu ni umuntu udasanzwe, uwamugira umwami ibintu byaba bitunganye. Yezu, usanzwe usi ibitekerezo by'abantu, yahisemo kubahunga ajya kwiherera ngo asenge. Isomo rya mbere naryo rivuga igitangaza nka kiriya umuntu w'Imana, Elisha yakoze agaburira imbaga ituro bari bamuzaniye ho umuganura. Abanyarwanda baca umugani ngo utunze ntagabe ibye ntibyiyongera. Ubusanzwe mu mibare twiga mu ishuri ibinyetso byo kugabanya no gukuba bikora imirimo itagira aho ihurira. Mu buzima ariko ubanza bisa nk'aho bisobanura kimwe. Imigati itanu n'udufi tubiri byahagije imbaga ndetse birasigara kuko babigabanye maze bikikuba inshuro tutazi kubera ibitangaza by'Imana. Iki ni igipimo cy'ineza dukesha Imana kandi tugomba gutubura niba twemeye kuyisangira, kuyigabana n'abandi. Mutekereze ba bana baza gucuruza imbere ya kiriziya iyo habaye iminsi mikuru. Agakarito kamwe gashobora guhaza imbaga iba yaje mu missa maze hagasaguka ibirenze ibyo bagabuye. Iki ni igitangaza cy'Imana. Ivanjiri ya Yohani iyo ivuga ibitangaza Yezu yakoze ikoresha ijambo ikimenyetso ngo kugira ngo tugire ukwemera kandi nitwemera tugire ubuzima bw'iteka. Ubu se muri iyi si yacu cyangwa mu Rwanda rwacu aho bamwe bicira isazi mu jisho cyangwa bakubitira abana kuryama, iki kimenyetso cy'ubuntu bw'Imana ko numva uwakidutiza wenda nka kabiri abantu bafutara. Ndavuga ko natwe igishuko cyo kuba twagira Yezu umwami ngo ajye atwihera imigati abanza ari cyo cyatubangukira. Nyamara si hano Yezu yashakaga kuganisha. Amagambo akurikira atwumvisha aho Yezu yashakaga kuganisha: uri kumwe na Yezu nta yindi nzara ataka kuko niwe mugati muzima utanga ubugingo. Si ngombwa kandi gutandukanya umugati utanga ubugingo n'uw'ubuzima nk'uko padiri Bourgois ajya abivuga ngo umwe aba chez Vénant undi ukaba uwa Yezu; Kristu ni byo se ku muntu wemera. Utugati dutanu n'udufi tubiri, ndavuga bimwe wita ubusabusa ngo utanageza ahabona, iyo tuvuga ngo nta cyo ndicyo, nta cyo nshoboye, nta mashuri, nta bukungu n'ibindi. Aho twibuka ko icyo turi cyose Imana yagiheraho igahaza imbaga yayo. Tuhamagariwe gushibura, tukarekura ineza n'ingabire Imana yaduhaye kuko ngo kuva aho Yezu yabambiwe ku musaraba akavuga ngo birujujwe, nta jwi, nta biganza, nta maguru, muri make akeneye wowe na najye ngo ikwize hose ubuntu bwe. Ni ayo magambo Pawulo mutagatifu yadusangije mu ibarowa yandikiye abanyefezi ati nimurangwe n'umutima umwe uranga ubutorwe bwanyu: Imana n imwe, ukwemera ni kumwe dukomora muri batisimu imwe, natwe rero turi abavandimwe. Abashyize hamwe Imana irabasanga nkanswe rero abashoye imari yabo hamwe n'Imana: imigabane yacu izakwira bose kandi togororerwe karijana. Hahirwa abemera ko Imana ishobora byose.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire