ICYUMWERU CYA KABIRI CY'ADIVENTI
6 ukuboza 2009 Umwaka C
Bar 5,1-9
Fil 1,4-6.8-11
Lk 3,1-6
Nimutunganye amayira ya Nyagasani, musize utununga, muringanize imanga kugira ngo buri muntu aho ava akagera abone agakiza k'Imana. Ng'aya amagambo y'umuhanuzi Yohani Batisita tuzirikana kuri iki cyumweru cya kabiri cy'adiventi. Yohani Batisita tuzi ko ari umuhanuzi ukomeye waje kwerekana Kristu. Ngiyi impamvu nshaka kuvuga gato ku nshingano z'umuhanuzi n'akamaro ke muri Kiriziya. Umuhanuzi ngo ni ijisho ry'umuryango kuko awurebera akawubwira uko ugomba kwitwara cyane cyane ikibi ugomba kwirinda. Mu mateka ya Isaraheli, abahanuzi bakundaga gutura hafi y'ibwami ngo bagire inama abayobozi. Ntihaburaga n'abiyita abahanuzi atari bo ngo bibonere indonke. Icyarangaga umuhanuzi nyawe ni uko yazaga yunga mu ry'abamubanjirirje kandi agakomeza kwibutsa izezerano ry'Uhoraho. Akenshi abahanuzi basaga n'abavuga rumwe kuko bagiraga bati nimudahinduka ngo mugendere ku mategeko y'Uhoraho, nta kabuza muzarimbuka kubera ibyaha byanyu. Cyangwa bati nimwisubireho, maze mubeho; nimuce ukubiri n'imigenzereze idahwitse, nimusigeho kugira nabi, nimwiringire Uhoraho, azabakiza. Na Yohani Batisita niko yatangiye kwigisha ahamagarira bose guhinduka. Gusa ariko Yohani ntiyavugaga ibizaba mu bihe bizaza, kuko we yerekanye Umucunguzi. Mu yandi magambo yahanuye ibyarimo kuba. Wenda twavuga ngo nta gishya, niba yaravugaga ibyo bose babonaga. Nyamara igihe utununga tw'inabi no kwikuza twiyongera, bityo n'imanga z'amaganya n'agahinda zikiyongera, umuntu ntaba akibona ibyigaragaza n'amaso. Yohani ati nimusigeho kugoma bityo buri wese abone agakiza k'Imana. Ubuhanuzi nyabwo rero bushingira ku bintu bibiri: kwerekana agakiza k'Imana no guharanira ubutabera. Izi ngingo ntizigomba gutana kuko guharanira ubutabera budashingiye ku migambi y'Imana akenshi ni ukwigerezaho. Si rimwe cyangwa kabiri abantu bagiye bifuza kurenganura abari mu kaga ariko bakabikora birengagije ijambo ry'Imana cyangwa se bakarihigika, nyamara imigambi yabo ikaba impfa busa. Ni kimwe no kwibwira ko twakwigisha Ijambo ry'Imana gusa ariko tukirengagiza akaga k'abo turibwira; byaba ari ugucurangira abahetsi. Adiventi rero iradusaba kwatura tukarangurura ijwi tugatangaza umukiro w'Imana kandi tugaharanira ubutabera buyikomokaho. Ni ngombwa kugira ubutwari, ibitekerezo bihamye, imyitwarire inoze no gushyira mu gaciro. Ijambo twigisha ni ifunguro rya roho: urivuga agamba kugaragaza imibereho ijyanye n'ibyo yemera. Aha kandi haradushinja, bambe turahagera tukababwa. Guhuza imibereho yacu n'ijambo ry'Imana ntibitubangukira. Indi ngingo itatubangukira ni ukwerekana Yezu ari rwagati muri twe. Agakiza k'Imana kadusesekayemo, ariko abenshi turacyari ba "Nyamutegerakazazejo". Yezu yaraducunguye kandi ineza ye irigaragaza rwagati muryango we ariwo kiriziya. Gusa nyine utununga tugomba gusizwa n'imanga zigatabwa ngo twese dushobore kurangamira Imana ije kudukiza. Ibi birasaba ariko abakira ijambo ry'Imana nk'uko Yohani Batisita yabigenje. Erega ntacyo dukennye ngo nantwe turangurure cyane ko Imana iganje! Nta ngabire tutahawe byo gutuma ineza y'Imana itagomba kumenyekana no kwamamazwa kabone niyo twba twugarijwe n'ibikomerezwa by'iyi si nk'uko byagenze mu gihe cya Yohani Batisita. Imana irashaka kwinjira bicece mu mateka yacu inyuze mu ijwi n'imyitwarire y'abahanuzi bayo.
1 commentaire:
Good blog.
Portugal
Enregistrer un commentaire