lundi 29 décembre 2008

Iminsi mikuru myiza

UMUNSI MUKURU W'UMURYANGO MUTAGATIFU

28 ukuboza 2008


 


 

Intg 15,1-6; 21,1-3

Heb 11,8.11-12.17-19

Lk 2,22-40

Turakomeza guhimbaza iminsi mikuru ya Noheli turangamira umuryango mutagatifu w' i Nazareti: Yosefu, Mariya n'umwana Yezu. Ivanjiri y'iki cyumweru itwibutsa uko Yosefu na Mariya bagiye gutura Yezu mu Ngoro nk'uko amategeko yabiteganyaga. Mu gihe batunganyaga izo nshingano, umusaza Simewoni kimwe n'umukecuru Ana barahagoboka maze basingiza Imana basobanura ibyari byerekeye umwana Yezu. Byose byakozwe nk'uko Imana yari yarabiteganyije kuko niyo igenga byose kandi nta na kimwe kiba itabishatse. Ibi ariko ntibivuga ko Umwana Yezu wari Imana nyirizina atari akeneye kwegurirwa Imana. Wenda twakeka ko ababyeyi be babikoze kuko bari bataramenya neza uwo ariwe. Byaba ari ukugabiriza kubyaza ibyanditswe ibyo wenda abanditse batibazaga. Umwanditsi Luka utubwirwa rwose mu magambo make kandi yumvikana uko bariya babyeyi bitwaye kimwe nk'abandi bo muri Isiraheli bakurikizaga amategeko y'Uhoraho. Gusa wenda igishya ni ijambo ryiyongeraga ku byerekeye imibereho ya Yezu. Ababyeyi bacu bagiye bibeshya bagakeka ko uwo babyaye azaba icyatwa cyangwa kabutindi, ubanza umurimo wabo wo kurera bawitiranya n'uwo kubumba umwana agakura akurikije iforoma y'icyo bifuza cyangwa bikanga ko umwana wabo yaba. Umunsi duhimbaza ni uw'umuryango w'i Nazareti wabayeho rwa gati mu yindi miryango. Umuryango wahuye n'ingorane zawo n'ibyishimo ariko muri byose ukaba warabayeho ukurikije ijambo ry'Imana wagendaga wumva. Aha niho tuwureberaho nk'umuryango utubera urugero mu miryango yacu. Yozefu tumubona yumva ijwi rya Malayika mu nzozi naho Mariya yakira indamutse ye. Ibi kandi bikazakomeza byibura kuri Mariya kuko niwe ibyanditswe bizatwereka mu nsi y'umusaraba Yezu umwana we amuturaga ho umubyeyi. Imana rero yahisemo kuvukira mu muryango igirango itwereke agaciro umuryango ufite mu buzima bwa buri wese. Niho umuntu uwo ari wese aronkera ubuzima, uburere n'umuco. Mu muryango niho twigira kuba abantu. Mu muryango niho twigira gushyikirana n'abandi kandi hakaba nko muri laboratoire y'ubuzima. Akaburiye mu muryango ubanza nta handi twakavana kuko niyo twisunze amashuri n'izindi zego zishinzwe kunganira umuryango mu mikurire n'imirere y'abana, icyo ababyeyi batifitemo umwana aba agihombye keretse nyine agize Rurema akazahura n'umurezi umenya akaga ahura nako mu muryango maze akemera kumwitaho birenze. Kandi ngo nibyo akaburiye mu isiza ntikabunekera mu isakara kimwe nuko umwana pafira mu iterura. Uyu munsi rero Kiriziya idusaba kwibuka agaciro k'umuryango no kuwuhindura koko Kiriziya ntoya aho abagize umuryango uko baba bameze kose ndetse n'ibibazo baba bafite. Imana yahisemo umuryango ngo yerekane ineza yayo ntacyo yatwima rero niba tuyemereye ngo itwigaragarize koko. Tureke rero Imana ikurire iwacu. Mu miryango yacu habe koko ahantu hatagatifu: abana batozwe uburere n'umuco, ababyeyi biyubahe, bubahane kandi bite ku nshingano zabo maze kiriziya ibe koko umuryango mugari ubumbye ingo ziyigize, ubusabane n'urugwiro biturange kuko Imana yasuye umuryngo wayo. Ba Simewoni na Ana bahore iteka bavugwa ibigwi by'uwaducunguye. Umunsi mwiza kuri mwese.


 


 

UMUNSI MUKURU WA NOHELI

25 ukuboza 2008 umwaka B


 

Iz 52,7-10

Heb 1,1-6

Yh 1,1-18

Kiriziya irahimbaza umunsi mukuru wa Noheli: isi yahawe umucunguzi, Nyagasani yasuye umuryano we, abantu bagenda mu icuraburindi ry'icyaha, ineza y'Umusumbabyose yabamurikiye. Mbega ngo biraba byiza ibirenge by'intumwa yamamaza hose ko ineza y'Imana iganje. Mu masomo kiriziya yagiye idutegurira, yibanze cyane ku rugendo abemera bagomba gukorana na Kristu uje kubacungura ngo hato ineza y'Imana itakirwa nk'ikindu idutsindira. Igihe cy' Adiventi twagitangiye twitabaza ineza y'ingabire by'Imana ngo hoye gusigara inyuma cyangwa uwacikanywa n'ibyishimo bya Noheli. Indi nyigisho kiriziya yatwibukije ni ugutegura inzira za Nyagasani cyane cyane tukavana mu nzira icyatumwa dutsitara cyose cyangwa icyi twumva kitubera inzitizi ikomeye idatuma turangamira ineza y'mana. Ibi kandi byatumwa tworohereza n'abandi bityo buri wese akarangamira umukiro dukeha Imana yacu. Ibyo byatuma buri wese abasha gutangaza no gusangiza ku bandi ineza akesha Imana. Ndibwira ntawacikanywa kandi ntawarya iminwa. Aha wenda ntihatworohera ariko duhereye ku ntore z'Imana dusanga muri bibiliya cyane cyane abo tobona bagize uruhare rukomeye mu gucungurwa kwacu, abo amateka y'ivuka rya Yezu adufasha kuzirika ku buryo bwohariye nka Mariya na Yozefu, Zakariya na Elizabeti ntibagiwe umwana wabo Yohani, Umwami Dawudi n'bandi benshi, natwe twabona uko duhanika nk'Umubyeyi Bikra Mariya tuti: koko Imana yatudigiye ibintu by'agatangaza izina ryayo ni ritagatifu. Ubwo natwe twaba duhimbaje noheli, Umwana Yezu natwe akatuvukira, iwacu tukumva ndirimbo y'abamalayika ihanika itangaza ikuzo y'Imana n'ugucungurwa kwa muntu, itangaza amahoro ku isi hose aho Imana iganje hamwe na mwene muntu usonzeye izena yayo, iwacu Imana igasengwa kandi igasingizwa kuko icyaha cyatinzwe na Sekibi wakihishaga inyuma. Noheli rero, nk'uko Yohani intumwa abitwibutsa mu ntangiro y'ivanjiri, ikaba ikimenyetso cyo kuzirikana uko Imana idukunda. Yo yahozeho mbere y'iremwa y'isi, yo yahoranye ikuzo ritagereranywa, ariko ikaba yaremeye kwigira umuntu ngo iture muri twe, natwe tubashe kubona ikuzo ry'Usumbabyose. Yohani akomeza atwibutsa ko muri Kristu twaronse ingabire zose. Nta kuntu rero tutahimbaza Noheli kabone n'iyo twaba dufite ibibazo, ingorane ntibwagiwe n'ibyaga agahiryi. Imana ntije kwitemeberera cyangwa gucunga niba ibyo yaremye bigenda nk'uko yabitegetse; ije kudufahsa kubaho twishimye kandi tunezerewe, ije kutubwira ko ingoyo y'ibyaha n'umwenda wabyo yabyishyuye, ko muntu asubijwe isura yaremanywe kandi ko afunguriwe imiryango ya bwa busitani Adamu an Eva bari barakinze kubera icyaha. Ubu muntu ntazongera kubunza imitima ashakiza icyamukiza cyangwa ngo abuyere anata igihe mu ngirwa gakiza kuko Imana yahiseo kumuba bugufi ngo umutwaze umutwaro w'ubuzima. Ngaho rero turushanwe guhanika twishimye dushimira uwemeye kuducungura akaza gusangira natwe ubuzima. Twirinde nyamuneka kugira aho tumukinga cyangwa kwibwirako tutagomba kumunaniza no kumuvunisha. Yaje aje kandi ngo kugeza igihe azaba atarashyikiriza byose Imana se, ntazagoheka. Tumworohereze aducungure biyro isi n'ijuru bisabane koko. Noheli nziza kuri mwese.


 


 

ICYUMWERU CYA KANE CY'ADIVENTI

21 ukuboza 2008


 


 

2Sam 7,1-5.8-12.14.16

Rom 16,25-27

Lk 1,26-38

Umunsi mukuru wa Noheli uregereje, dusigaje gusa iminsi mike tuawuhimbaza. Uyu mwaka ariko Noheli ibaye ku isi ahenshi baganya kubera ikibazo cy'ubukungu bwajegeje ibihungu bikize nk'Amerika. Ubwo abari basanzwe ntacyo bafite, byahumiye ku mirari nubwo akenshi kubera kumenyara gukena hari uwibwira ko icyo kibazo cy'ubukungu bw'isi we kitamureba. Iyi noheli rero ije hari ibibazo isanze nk'uko akensi n'izindi zagiye zigenda. Ikibazo ariko si umunsi twifuza kuzahimbaza ntacyo dutaka cyangwa tuniha. Ndibwira iyo Noheli itazabaho na rimwe. Imana yemeye kwinjira mu bzìuzima bwacu, ikavunyisha mu muryango, yifuzaga kutwereka uko itubanira nuko natwe tugomba kubanirana. Ikindi kandi kuko utari iyobewe aho ingaruka z'icyaha zitugeza, yifuje no kutwigisha uko twagombye kwitwara no buzima busanzwe. Amasomo y'iki cyumweru aragaruka ku isezerano Imana igirana n'abayo ryo kubana nabo. Mu gitabo cya kabiri cya Samweli kitubwira uko umwami Dawudi yifuje kubaka Ingoro y'Imana akabinyuza ku muhanuzi nawe akabyemera. Nyuma ariko Uhoraho yaje gutumaho Dawudi amubwira ko ari we ahubwo uzamwubakira Ingoro izahoraho iteka. iryo sezerano ryujurijwe muri yezu kuko, mu kwigira Jambo ka Yezu, Imana yubatse ingoro yayo rwa gati muri twe, iduha uburyo n'umwanya wo kuyimenya, kuyikunda no kuyikundira ngo itwiyoborere. Imana kandi yifuje kuducungura dufatanyije; atari uko itari ibuze uko ibigenza, ahubwo kugirango twumve neza agaciro k'urukundo idukunda. Ntiyari inaniwe guhindura isi na muntu ikoresheje imbaraga n'ubuhanga bwayo, ariko yahisemo inzira yo kwigira umuntu ikavugkira mu muryango nk'uko twese twavutse. Ntiyari inaniwe guhitamo ahandi yavukira cyangwa abandi bayibera ababyeyi, ariko yahisemo Mariya an Yozefu. Yemwe si na ngombwa kwibaza utu tubazo kuko sitwo tudufasha kumva umugambi w'Imana kurusha kuyirangamira mu neza n'ubuntu byayo. Nibyo dusanga mu ndamutso ya Malayika, aho Imana imenyesha Mariya ko yagize ubutoni bwo kuba nyina w'Umwana wayo. Nubwo kumva neza amagambo ya Malayika bitari byoroshye kuri Mariya, yewe bitanoroshye n'ubu ku muntu uwo ari we se, Mariya yakiriye ijambo rya Marayika maze isi yose ironka Umucunguzi. Kuba ineza yaratangiriye kuri Mariya ku buryo budashidikanywa kandi butagereranywa nta muntu ubishidikanya. Ibi ariko ntibivuga ko Imana yahisemo Mariya yarangije umurimo wo gukenera abayifasha kumenyekanisha ineza yayo. Buri wese ahamagariwe kwakira ubutumwa bwa Malayika kandi uretse gusubiza ngo yego, akanitabirabira kubumenyekaniha. Ng'ubu ubuyro bwo gutuma noheli itaba gusa iy'abacuruzi baboneraho bakiyungukira kuko aho kuba umunsi w'abemera, noheli yabaye iy'abacuruzi. Buri wese rero yibaza uko yaba yakira ijwi rya Malayika rimusaba gufatanya n'Imana mu gucungura isi. Ubwo birumvikana ko umurimo ukomeye ari uwo kugorora amatwi ngo twumve ijwi rya Malayika . undi murimo niwo kwibuka ko icyo Imana idusaba ariko ukwakira ubutumwa, atari ukwihangishaho ngo twihimbire ubwacu.


 

dimanche 14 décembre 2008

[ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI B 2008

ICYUMWERU CYA GATATU CY'ADIVENTI

14 ukuboza 2008 umwaka B


 

Iz 61,1-2.10-11

1Tes 5,16-24

Yh 1,6-8.19-28

Icyumweru cya gatatu cy'Adiventi kiragaruka ku nyigisho ya Yohani Batisita idusaba gutegura inzira ya Nyagasani. Yohani Batisita atangira abwira abamubazaga uwo ari we ko atari Kristu, ntabe Elia; ati ndi ijwi rirangura ryibutsa abantu gutegura inzira za Nyagsani. Yohani ni umuhamya w'Urumuri rwa Kristu kugira ngo abantu bashobore kuronka agakiza. Ng'iyi impamvu itima iki cyumweru kwita icyumweru k'ibyishimo kuko Umucunguzi ari bugufi, ndetse ari rwa gati muri twe kandi araturuta twese ndetse nta n'ububasha dufite bwo gufungura udushumi tw'inkweto ze. Ibi bisobanura ko ububasha bwe burenze kure ubw'umuntu usanzwe kandi ni mu gihe kuko ni Imana. Iki gisubizo cya Yohani cyadufasha gutegura neza umunsi mukuru wa Noheli ndetse cyanadufasha gushyira ubuzima bwacu ku murungo. Yohani ntiyanga kuvuga uwo ari we kuko azi neza ko agaciro k'ubuzima karenze kure umurimo twaba dukora. Uri umuntu. Si igitangaza kuba ari we kuko ku isi hari abantu benshi cyane. Uri umugabo mu rugo. Abitwa abagabo ni benshi kubyitwa gusa nta gaciro kadasanzwe bitanga. Uri umufundi, umubaji, ingenyeri... ubwabyo sibyo biguha ahagiro mu bandi. Itaburiya ya muganga ntiyayijyana mu misa nk'uko imyambaro ya padiri atayijyana guhaha imboga. Icya mbere cyo yaba asuzunguje umurimo akora, icya kabiri si itaburiya cyangwa igishura kikugira uwo uri we: ni Imana iduha agaciro kandi yarakanduhaye muri Kristu waducunguye. Icyo tugomba kumenya cyo nuko padiri aba padiri aho ari hose, umubyeyi nawe bikaba uko, umuganga kimwe n'umwarimu imirimo bakora ntirangirire gusa mu ishuri cyangwa ku ivuriro. Bitari ibyo, umurimo dukora waba nk'ikigote twikinga cyangwa ya ntero y'umwami w'abidishyi, uyu wari watuyemo uruhu rw'inyamaswa yibwira ko rumubereye maze bakajyaho bakwamwogeza nawe akibwira ako aganje kugeza igihe rumwumiyeho rukamuboha. Iyo Yohani Batisita asubiza ngo oya si ndi Kristu aba atubuza kugwa mu mutego w'umwami w'abidishyi ngo twibwire ko ubwo turi muganga, umuyobozi, chef runaka bihagije kubivuga maze bose bakatumenya. Oya ntabwo ari twe Kristu, Umucunguzi ni undi si jyewe. Jyewe ndi ijwi rumvikana riteguza inzira za Nyagasani. Mu rugo rwanjye sijye kampara ngo nibeshye ngo ntariho abandi ntibaramuka. Ubeshaho ni umwe gusa, ni Yezu Nyirubugingo; ku kazi sinibwire ko ntabonetse katakorwa kuko nk'aha mpumbirije haba bahonetse undi kandi ufite ubushobozi. Ariko kuba ijwi riranga aho Imana igaje haba iwanjye mu mutima, mu rugo rwanjye, mu baturanyi, ku kazi, mu kabari cyangwa kuri stade nagiye kwidagadura, aha rwose ndi rudasimburwa kuko Imana izakenera ijwi ryanjye ngo yigaragarize abayo, izakenera ijwi ryanjye ngo yiganirize abandi, izakenera ibirenge byanjye ngo ibashe kugenda no kugera ku bayo. Aha rwose ni jye jyenyine uzerekana ko Imana ari isoko y'ibyishimo nyabyo kandi ko mui Yezu ari ho honyine turonkera agakiza kuzuye. Ubu nibwo buryo tuzaba abagamya ba Nyagasani, ubuzima bwacu bukagira agaciro nyako. Ibi ndetse byatuma duhanika ijwi nka Mariya tuaririmba ko Ushoborabyose yadukoreye ibintu by'agatangaza kuko Izina rye ni ritagatifu. Mu minsi rero isigaye ngo duhimbaze umunsi wa Kristu, mureke twiyake ibyatuma twibeshya tukibwira ko turi abacunguzi, ahubwo dufate umwanya wacu wo kuba ijwi riranga aho Imana iganje.


 

mardi 9 décembre 2008

Umunsi mwiza wa Bikira Mariya utasamanwe icyaha

ICYUMWERU CYA KABIRI Y'ADIVENTI B

07 ukuboza 2008 umwaka B


 

Is 40,1-5.9-11

2Pt 3,8-14

Mc 1,1-8

Ivanjiri y'icyumweru gishize yadusabaga gukanguka tukava mu icuraburindi, tugatangira urugendo rutuganisha ku munsi mukuru wa Noheli. Kuri iki cyumweru turumva ijambo rya Yohani Batisita ridusaba gutegura amayira ya Nyagsani, tugasiba amataba tunatengeneza ahari utununga. Iyi vanjiri ya Mariko iratwereka Yohani Batistita nk'umuntu rwose utajenjeka kuko ijambo rye riratyaye. Haba uko arivuga, haba uko abaho, Yohani Batisita ni integuza koko ya Nyagasani. Araduhamagarira gutegura inzira za Nyagasani tugatengeneza inzira agomba kunyuramo. Dusubije amaso inyuma tukibuka ivanjiri y'icyumweru cya mbere cy'adiventi, dusanga Yezu yaradusabaga kuba maso, tugacana amatara yacu tukamutegereza uburatambirwa. Gutegereza Yezu ariko si ugukuba akabero; ni ugutegura inzira azanyuramu. Umuhanuzi Izayi adasaba gusiza umuhanda untengeneye: tugasiba utunogo n'amataba tutibagiwe no gutengeneza utununga. Abenshi iyi mvugo twumva idusaba kwitsa utununga tw'ingeso mbi bityo itaka rivuyemo rigasiba ibinogo by'ipfunwe ryatewe n'ubwirasi no kwikuza kwa muntu. Gutegura umuhanda wa nyagasani kandi ni igikorwa kidusaba kwitonda kuko uwo muhanda nitwe tuzawunyura. Padiri Rwahunde mu rukundo yakundaga ababirigi (uwamutiza ubu akadukangarira amafaransa), yavugaga ko ngo hari umuzungu wagombaga gusubira iwabo ariko aza guhimba mayeri yo kwishakira akazi gahoraho. Ngo yubakishaga iteme akoreshe amase aho gushyiramo sima, akumvisha bantu ko amase nayo akomeye, ko nta mpamvu yo gupfusha ubusa amafaranga yo kugura sima. Mu bwenge bwe, bajyaga kurangiza imirimo iteme ryaguye bakongera bagatangira. Ndibwira ariko ko mu maco y'inda ye, yibukaga kudaca kuri iryo teme kuko yari azi ko ryamuhitana. Gusiza umuhanda Yezu azanyuramo bidusaba kwirinda gukora nk'uriya muncashuro: ni umuhanda natwe ducamo dusanganira Yezu uje kuducungura. Niba rero twemera gukizwa, niba twumva koko Yezu aje gutabara intege nke zacu, twirinde gusiba no kurenzaho mu mirimo yo kumutegurira umuhanda. We ntakeneye umuhanda utengamaye, uyu wa kaburimgo, ahubwo nitwe dukeneye kunyura inzira izira amahwa n'ibindi byose byatubuza kurangamira ikuzo ry'Imana. Ikindi kandi ni ukwirinda ko inzitizi dusanze mu kwacu, twazijungunya mu kw'undi twibwira ko bihagije kumenya ibyacu abandi nabo bakimenya. Ntibikabe kuko nta muntu uzikiza wenyine yirengagije mugenzi we. Kuri uyu munsi rero dushakishe mu buzima bwacu icyauma umuhanda wacu utaba nyabagendwa. Dukuremo amabuye yose yatuma dutsitara. Ese muvandi, ni irihe buye mu buzima bwawe ryaba rikubuza koko kuba umukristu muzima? Ni irihe buye rigutambamira mu mibonano yawe n'Imana? Ni iki wumva Kristu yagukiza bityo ubuzima bwawe bukaba umutuzo n'umunezero byuzuye? Ko Noheli yegereje, ni gute wumva wakwitegura uwo munsi ukakubera koko impamvu yo kumva Imana itashye iwawe? Iki cyumweru kikubere impamvu yo kwisuzumuma maze Yezu azaze kko agukiza kandi akuvura. Reka twiragize Umubyiyi Mariya utarasamanywe icyaha, umucyo we n'ineza ye bitumurikire kandi iteka ajye adusabira ku Mwana we ngo natwe tuzabe abahire n'abatoni.


 

ICYUMERU CYA MBERE CY'ADIVENTI

30 ukwakira 2009 umwaka B


 

Iz,16-17.19; 64,2-7

1 Kor 1,3-9

Mk 13,33-37

Umwaka wa liturugiya urarangiye dutangiye undi ubimburirwa n'igihe ya Adiventi kidutegurira guhimbaza Noheli. Ivanjiri ya Mariko iratwibutsa ijambo Yezu yabwiye abigishwa be ati: nimube maso kugirango mutazatungurwa. Nibyo Pawulo mutagatifu asubiramo ati: nta ngabire nimwe mubuze byo kuba maso mu gihe mutegereje ihindukira rya Nyagasani. Igishishikaje rero Imana muri iyi ntango ya adiventi nuko twabaho tudaherenywe n'ibitotsi by'isi ahubwo tukaba maso nk'abakozi shebuja yasize mu bye, agategeka umunyarugi kuba maso ngo azamukingurire igihe azahindukirira. Tumenyereye muri iyi minsi inyigisho ya Yezu idusaba kuba maso no kwitegura ihidukira rye. Izi nyigisho zihuriranye n'igihe cyo kwitegura noheli. Yego turabizi nta n'impamvu yo kubisubiramo, ko Yezu atazongera kuvuka, ariko ivuka rye si inkuru yarangiye mu myaka ya kera. Ni inkuru ihoraho. Kristu wigize umuntu agatura muri twe, niwe utwigisha ubuntu n'urukundo by'Imana. Igihe rero cy'adiventi si icyo kwibera iyo ngo twitegura gusa kuzahimbaza umunsi mukuru wa Noheli wenda niba mu mufuka hazaba hifashe neza, tukinezeza gusa bigacira aho. Guhimbaza noheli neza ni ugukurikiza inzira ya Kristu maze natwe tukazavukana nawe mu buzima bushya. Iyo Yezu adusaba kuba maso aba afite impamvu kuko ubuzima bw'iyi si rimwe na rimwe dushobora kubegereranya n'ijoro rinini; kubaho bigasa no kurota cyangwa inzozi. Aha wenda niho Pawulo mutagatifu atubwira ati: ijoro riragiye kandi igitondo kiregereje, nitwipakurure ibikorwa by'umwijima (Rom 13,12). Ijoro rero twakumva ari ubuzima bwa kera, ubu butazi Imana, naho amanywa akaba ari ubuzima bwuzuye ineza n'ingabire by'Imana. Kandi kubaho nk'abari mu nzozi ubanza hari aho bibera cyangwa byorohera. Inzozi ziba ngufi: mu kanya k'ubusabusa umuntu aba arose yagiye ahantu henshi kandi hatanegeranye na mba , yakanguka agasanga atavuye aho ari ndetse nta minota myisnhi amaze asinziriye. Inzozi ni inzozi nyine: umuntu arota yakize, yatembereye, yafurashye, yakangaka agasanga ubukene bwe ni bwa bundi, uko yasaga ntibyahindutse n'inzara yararanye ntaho yagiye. Ndetse abahanga mu gusetsa baravuga ngo umugore wae cyangwa umukunzi wawe nakubwira ngo niwe nshuti y'inzozi zawe, uzasinzire ubudakanguka kuko aho uzakangukira uzasanga uwo warotaga ntaho ahuriye n'uwo ubona iruhande rwawe. Igitandukanya inzozi n'ubuzima nyabwo ni uruhare rwa muntu. Mu buzima icyo umuntu akoze ari kizima yagombye kugihemberwa naho igifutamye akakiryozwa. Mu nzozi uretse gukanguka ukibaza impamvu wenda waba warose inzozi ziterekeranye cyangwa umuntu yarose hari ibyo yononnye, nta rundi ruhare, ntacyo umuntu aryozwa. Naho icyo dukora mu buzima bitebe bitebuke Imana izatubaza iko tuzaba twarakoresheje amatalenta yaduhaye. Kuba rero inyigisho y'adiventi idusaba kuba maso no gukanguka ngo tudaheranwa n'iroro ry'ibishobora kuturangaza nuko Imana izi ko iyi si n'ibyayo byose bitadauasha mu gukurikira inzira nziza iganisha ku mukiro, ndavuga ariko uyu uhoraho iteka. amateka y'isi yuzuye ingero nyinshi zerekana ko kwituramira no kwirara ntaho bitaniye no gusinzira kugeza aho ibyago cyangwa ibizira by'iyi si bitugwa gitumo. Abamenyereye gutwara n'agatosti cyangwa kurangara, kimwe n'abakunda kugira twa gahunda twinshi, bakunda kwitabaza icyo bita mu gifaransa reveil ngo igihe nikigera ibibutse cyangwa ibakangure. Reka mu ntango y'iki gisibo, natwe dufate utwo dusaha cyangwa ako kayogera hato Noheli itazatugwa gitumo cyangwa se ikaba yanadukica rwose. Ako gasaha rero twagashyira ku gihe twibuka ibi bikurikira: kudacikanwa n'isakaramentu ry'imbabazi kuko ntawahimbaza Noheli aremerewe ku mutima n'ibyaha; kutibagirwa rendez-vous yo ku cyumweru aho twumva ijambo ry'Imana, tugasangira umubiri wa Kristu kandi tugasabana n'abavandimwe; kutibagirwa ibikorwa by'urukundo kuko nta gakiza twaririmba niba tutibuka abari mu kaga; gutibagirwa isengesho kuko nta bundi buro bw'itumanaho Imana ikoresha atari isengesho. Ubwo wenda wasanga hari n'ibindi nibagiwe, buri wese yakwihitiramo uko yakwitegura neza Noheli. Imyiteguro myiza kuri mwese.

dimanche 23 novembre 2008

UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI (ICYUMWERU CYA 34 A)

UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI (ICYUMWERU CYA 34)

23 ugushyingo 2008 umwaka A


 

Ez 34,11-12.15-17

1Kor 15,20-26.28

Mt 25,31-46

Turahimbaza umumnsi mukuru wa Kristu Mwami, umugenga w'isi n'ijuru, umutware w'amateka n'ibihe. Ni umunsi isoza umwaka wa kiriziya tugatangira igihe cy'adiventi kitwinjira mu mateka y'intango y'ugucungurwa kwacu: ukwigira umuntu kwa Kristu. Uyu munsi duhimbaza uradufasha kumva uko Kristu asobanura ubwami bwe ndetse n'aho azahera atwemerera gusangira nawe ibyiza by'ijuru. Umuhanuzi Ezekiyeli aratwibutsa umugambi w'Uhoraho wo kwita ku muryango we nk'uko umushumba yita ku matungo ye. Ati: nzayitaho yose, nomore ayakomeretse, nshakashake ayazimiye nyagarure mu gikumba, nzita ku matungo arwaye ntibagiwe n'ameze neza. Nzayakenura mu butabera. Pawulo mutagatifu agaruka kuri iyi ngingo ariko asobanura aho intsinzi ya Kristu inganje: ngo umwanzi wa nyuma Kristu azatsinda ni urupfu bityo akazadusohoza ku Mana Data ngo dusangire iyo neza. Ntibizaba ariko kugendera mu kigare. Ivanjiri y'iki cyumweru iratubwira uko bizagenda ku munsi w'imperuka. Kristu azaza mu ikuzo rye ashagawe n'abamalayika maze asobanure ibintu: abeza bazinjirane nawe mu ngoma yabateguriwe naho ababi bazasange uwo bayobotse. Kubyandika gutya cyangwa kubisoma birasa n'aho byoroshye. Habe na mba. Erega si ibirori tuzaba turimo ngo twituramire tureba uko Kristu avangura intama n'ihene; nta n'umwe uzaba yicaye muri tribune. Twese tuzaba twakoranijwe ngo urubanza rukatwe. Si uru rubanza tuba twize, twashatse abatuvugira cyangwa twashatse ibyitso; si uru rubanza wenda twakwibwira ko twarutsinda dore ko atari urwa mbere twaba dushoje kandi tukarutsinda; si uru rubanza wenda bazasubika kuko iperereza ryaze kurangira wenda nkana; si ka rumwe dutegereza ko rwacibwa tugaheba kuko bene gukosa ari nabo bakora amategeko; si rwa rubanza twihimbira kuko twiyumvamo imbaraga ngo twikize abatubangamiye. Uru rubanza ni urwa Kristu uzaza kutubaza icyo tuzaba twarakoze ngo ineza n'urukundo bye bimenyekane hose. Urubanza ruzakatwa atari rwa rundi duhora duhigira ngo ntacyo igihe kizagera Imana ibaryoze inabi bakora. Akenshi tuba tuvuga bariya aho gusura abafunze ahubwo bamariramo inzira karenga; bariya aho kugaburira abashonji, babangukirwa no kurya aby'abatishoboye; bariya aho kwakira abanyamahanga, baryoherwa no guheza abandi mu ishanga.... Si aka karengane gusa Yezu azareba ngo wenda twituramire kuko wenda bitatureba, twebwe twumva turi abere. Kandi tujye twibuka ko urubanza rwa Yezu rutazashingira ku ntege nke zacu cyangwa aho tuzaba twaratsikiye. Ruzashingira ku bikorwa byiza tuzaba twarakoze, atari ubwinshi bw'ibikorwa, ahubwo agaciro byagiriye ababikorewe. Yemwe niyo dusomye iyi vanjiri neza, dusanga ari abazakatirwa kwibanira na shitani bahisemo, ari n'abazahembwa ubugingo bw'iteka, ibyo bazaba barakoze ntibazaba bakibyibuka. Bose bazatangara cyangwa batungurwe bati: twakubonye ryari Nyagasani ashonje, wambaye ubusa, ufunze cyangwa uri mu kaga ako ariko kose maze tukwitaho cyangwa ntitwakwitaho. Igisubizo cya Yezu nicyo kitwumvisha agaciro cyangwa igipimo tugereramo ubuntu bwacu: ibyo mwakoreye bariya baciye bugufi nijye mwabaga mubikoreye. Ese kuki Yezu yahisemo abaciye bugufi? Impamvu iroroshye kuko ibyo twabakorera byose biba bivuye mu mutima. Nta kindi tuba tugambiriye kuko ntacyo tubaramuraho kindi atari ukubagirira neza. Imbere y'umujonji, uwambaye ubusa, infungwa.. uretse wenda uwajyanwa no kwiyerekana ngo ejo azasohoke mu kinyamakuru cyangwa azabone amajwi (kandi we umusaruro aba awucyuye dore ko nibyo aba akoze nta kamaro bisiga), ineza twakora nta kindi kiyihishe inyuma, Yezu aba ayiruzi we ubona ibyihishe. Kristu Umwami w'isi n'ijuru, umugenga w'ibihe n'amateka adufashe guha agaciro ubuzima bwacu, ibikorwa byacu bituganishe ku neza ye kandi bitubere uburyo bwo kwamamaza ingoma ye: ingoma y'urukundo n'ubutabera, ingoma y'ukuri n'imbabazi, ingoma y'ineza n'ubutugane.


 


 


 

lundi 17 novembre 2008

Ijambo ry’Imana

ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE

16 ugushyingo 2008 umwaka A


 

Imig 31,10-13.19-20.30-31

1 Tes 5,1-6

Mt 25,14-30

Ivanjiri y'iki cyumweru itadutekereza umugani w'amatalente nyirimari yasigiye abantu be agiye mu rugendo maze aho ahindukiriye abasaba ko bamumurikira umutungo yabaragije. Ni ivanjiri tuzi neza ariko akenshii wenda tudasobanukirwa neza kuko dukunze gutinda kuri uriya wahawe italenta rimwe. Uko ari rimwe cyangwa atanu, ariya matalenta yari umutungo utubutse. Italenta yari imari ihwanye n'imibyizi 6000. Ni akayabo rero k'imari. Niba wenda tubariye ku mubyizi amafaranga 300, ubwo twagera ku kuyabo ka 1.800.000. Umwana ushiritse ubute yavuga ati: turongeye turariye. Gusa rero twibuke ko uyu mugani ureba ibijyanye n'ubuzima bwacu. Ntawavuga ngo ndongeye ndariye arimo yotsa (ijambo rikoreshwa iyo bagurisha ikawa ikiri mbisi) amagara ye. Uyu mugani kandi tuwumva nabi iyo twibwirako Imana twebwe ntacyo yaduhaye habe n'italenta rimwe bityo tukumva ko nta n'icyo izatubaza. Impano ikomeye dufitekandi buri wese akaba atayihakana ni ubuzima: twaba bazima cyangwa turwaye, twaba dutuye mu gihugu gitemba amata n'ubuki cyangwa ubutayu butagira na mba, twaba twaravukiye mu bihugu bihorana akaga k'amahoro make... ubuzima turabufite kuko duhumeka umwuka w'abazima kandi tukazanahumeka umwuka w'ubugingo buzahoraho iteka. Buri wese rero afite icyo yaragijwe n'Imana kandi ntimuhoza ku nkeke ngo ese ugeze he ucunga ibyanjye cyangwa ngo izadutungure kuko yaduteguje kera ko umunsi utari uyu izaza kmurikisha ibyayo. Ikibazo rero kiba mu buryo twakira impano Imana iduha nuko tuyikoresha. Uriya mugani urasa nuworoshye mu kuvumva. Bariya bagaragu babiri ba mbere bitwaye neza cyane kandi barabishimrwa naho uwa gatatu ngo yatinye ubwoba maze ahisha imari ya shebuja aje arayimuha. Yagize amahirwe kuko yashoboraga no kuyihisha undi akayigwaho akayitwara akabura uko arya iminwa. Ubwoba kandi si ikintu cyoroshye kuko bubuza umuntu gutekereza no kwinyagambura. Ubwoba butuma ubwenge bwihisha, aho gutekereza umuntu agakora icyizanye nko kujya gutaba imari itari iyawe aho kuyibyaza umusaruro. Nawe rero yarabyishyuye kuko bamwatse n'ubusa yaririragaho barangije bamusuka hanze. Yego ni umugani Yezu yacaga ariko buriya iyo yongeramo n'abandi bagaragu benshi byari gutuma twibonamo bitaturuhije. Ndatekereza nk'umugaragu waba yarashatse gucuruza amatalenta hanyuma agahomba. Ubwo se yari kubwira iki shebuja? Ko yahombye? Ko Imana yandagije umuryango (umugore n'abana, cyangwa umugabo n'abana) none nkaba mbona ntacyo mbamariye? Ko umurimo nshinzwe ntawitangira uko byagombye? Ko nihimbiye ubundi buryo bwo kubaho nkaba meze nka wa mwana w'ikirara ivanjri itubwira ariko jye ariyo ngitangira urugendo rwo kujya kwishakira imibereho aho bweze? Imana si gatumwa gatindi nkuko hari wenda uwabikeka atya. Yaba akoze sakirirego (nk'uko kubyandika nabyo ubwabyo binteye ubwoba). Imana ntigenzwa no kudutega iminsi. Uwakwibwira ko yahombye kandi koko yareba agasanga ubuzima butaramusekete aka ya ndirimbo "ikica amahirwe", ntazihebe kuko Imana nk'umubyeyi unyurwa no kubona turiho. Kabone niyo nta musaruro twagaragaza, aka wa mugani w'umwana w'ikirara, yatwakira kandi igakoresha umunsi mukuru. Undi mugaragu Yezu atavuze ni uyu wirirwa aganya ngo we ntacyo yahawe: ntatuze ibya Mirenge (kuko nyine atari Mirenge), ntiyize menshi, ntavuka mu bahinza, ntafite uburanga bwamutera kumenyekana,... ubwo se Imana izirirwa imubwira ngo murikira? Izaba se imumurikisha iki nyine itamuhaye? Ahubwo ndumva ariwe uzashinga urubanza akaba icyo yacumuye. Umugaragu nk'uyu rero niba abaho, ubuzima bwe abumara aganya kandi akarwana n'umutima kubera kurarikira utw'abandi: ngo reba sha uko abandi Imana ibakunda! Agafuhira byose kandi igihe cyose bigatuma atabona akanya ko kwita ku buzima bwe no kubona byinshi ariko byinshi cyane Imana yamuhaye kandi nawe ashobora gusangiza abandi. Imana ntiyifuza ko tubaho tuganya cyangwa ngo twicwe n'mukeno. Yaduhaye amatalenta ahagije kandi buri wese mu rugero rw'uko ashobora kuyacunga no kuyabyaza umusaruro. Ikibazo gusa nuko tudashobora kwibera iyo ngo tuyakoreshe ibyo twishakiye. Dusabe Imana iduhe ingabire ya Roho Mutagatifu tubashe kumenya ubukungu Imana yaturagije kandi turonke imbaraga n'ubwenge bwo gutubura iyo neza y'Imana.


 


 

IYIBUKA RY'UMUNSI KIRIZIYA BASILIKA YA MUT. YOHANI I ROMA YAHWE UMUGISHA

09 ugushyingo 2008 umwaka A


 

Ezk 47, 1-2.8-9.12

1 Kor 3, 9c-11.16-17

Yh 2, 13-22

Kiriziya irahimbaza kuri iki cyumweru umunsi bazilika yitiriwe mutagatifu Yohani Batista yahaweho umugisha. Ni kiriziya yubatse nyuma y'ihinduka ry'umwami Constatino, ikaba n'ikimenyetso cy'amahoro uwo mwami yatanze nyuma y'igihe kinini kiriziya yari imaze itotezwa. Ni kiriziya yatuwemo n'abapapa inahimbarizwamo inama nkuru za kiriziya zatumye isobanukirwa neza ubutumwa n'agaciro kayo. Umunsi duhimbaza none uretse kutwibutsa nyine uwo munsi w'itahwa rya kiriziya, ni uburyo ku bemera bwo kwibuka ingoro duteraniramo cyane cyane buri cyumweru ngo twumve ijambo ry'Imana, dusangire amasakaramentu yayo kandi tureme umuryango wunze ubumwe n'Ubutatu butagatifu. Ni akanya ko kuzirikana kuri kiriziya y'umutima wacu kuko buri wese wemera Imana kandi ikihatira gukurikiza amategeko yayo ahinduka ingoro yayo, ingoro nzima ibereyeho gusingiza Uwiteka. Amasomo tuzirikana aradufasha kumva neza akamaro k'Ingoro y'Imana mu bantu. Pawulo intumwa aratwibutsa ko turi ingoro ntagatifu y'Imana kandi ko hagowe uwo ari we wese wakiha kwangiza Ingoro y'Imana. Ati: kuyubaka ni ibya buri wese ariko uwashaka kubaka uko yihimbiye, Imana yazabimuryoza. Ibi nibyo Yezu yakoze ubwo yinjiraga muri Hekaru akasanga hari abari barahashinze amaduka, bagurisha ibyo rubanda rwakeneraga ruje gusenga no gutura ibitambo. Ngo byose yabisutse hanze na bene byo, bamubajije ikibimuteye ati. Nimusenye iyi ngoro nzayubake mu minsi itatu. Birumvikana ko we yashakaga kuvuga ibijyanye n'urupfu rwe n'izuka rye. Ikiza ariko dusanga muri iriya vanjiri nuko n'ubu Yezu aje, wenda ntiyasanga muri za Kiriziya zacu, ibimasa n'intama zo gutura ibitambo, ariko ubucuruzi bwo ubanza twarakataje. Simvuga gusa ya mashusho, amashapule, imidari, indirimbo n'ibindi ducuruza, ndivugira uburyo urusengero cyangwa se Ignoro y'Imana bamwe tuyigira akarima bwite. Ibi ndetse ubanza bikaze kurusha kwicururiza ishapule cyangwa umidari cyangwa kwirukana ba bana bacuruza udukarito imbere ya Kiriziya. Pawulo Mutagatifu iyo avuga ngo ariyimbire uziha kubaka bitajyanye n'uko Imana ibishaka, aba atuburira ngo twirinde kuzibwira ko kiriziya itadufite itagenda neza. Buri wese ni ibuye rizima rigize ingoro y'Imana ariko agaciro nyako tugahabwa na Kristu we Rutare rudushyigikiye twese. Aha kandi tukahigira kubaka ubumwe bw'umuryango w'abana b'Imana bayobowe n'abepisikopi, Papa akababera ku isonga nk'umushumba wa diyosezi ya Roma. Ubumwe kandi bwa kiriziya ntibushingiye ku bushake bwa muntu ngo wenda habe hagira uwibwira ko imirimo yakora muri kiriziya yazatuma yambikwa undi mudari atari ya neza n'imbabazi dukomora mu Mutima mutagatifu wa Yezu. Iyo neza umuhanuzi Ezekiyeri yayigereranyaga n'amazi avubuka mu Ngoro y'Imana, akagenda yiyongera kugeza abaye umugezi maze aho unyura utemba, ugatanga ubuzima. Ngo ibiti byera imbuto zirimbwa zigatunga abanto naho amababi yabyo akaba umuti ubavura iyo hari icyo barwaye. Aha hatumye nibuka ya mvugo y'abakecuru iyo bagiye gusaba penetensiya bakabwira padiri ko bashaka umuti. Kandi ga nibyo, Penetensiya ni umuti wa roho nk'uko Ukarisitiya ari ifunguro. Papa Yohani wa 23, asobanura iyi vanjiri, atwibutsa ko kiriziya, cyane cyane paruwase, ari nk'umugezi, mambe kano iri rwa gati mu mudugudu, aho buri wese mu batuye uwo mudugudu yumva yajya kuvoma mazi yo kunywa ngo ashire inyota. Iryo riba Imana yatwihereye, ndumva ntawe riheza, twese aho twava hose, uko twaba dusa cyangwa twitwa, ibyo twaba dutunze, Imana yaturemeye iriba tuzajya tuvomaho ineza n'imigisha yayo kandi rikaba rituri hafi, riri rwa gati mu muryango wacu. Kandi twese iri riba turarigana kuko ni iriba ry'imbabazi n'impuhwe, urukundo n'ubutabera, urugwiro n'ubusabane, .... Ubwo se ninde wakwihirahira ngo we yarashyikiriye ntazakenera urukundo, impuhwe, imbabazi... ikindi kandi bibe nka rya buye riryoshya isombe nitwe tuzagenda twiyongereramo iby'ingenzi mu musaruro w'ubuntu bwacu ngo iriba ryacu (paruwase yacu) rihorane amazi meza kandi afutse. Inkuru y'ibuye riryoshya isombe cyangwa isupu ni iy'umugabo wari wagirijwe n'inzara agera mu mudugugu afunguje bati wapi nta kigenda ino rukinga batanu cyangwa batatu. Uwo mugabo arababwira ati: erega ibyo gufungura ndabifite kandi byabahaza mwese gusa ntaho kubiteka mfite. Baba bamuzaniye igisafuriya kinini yuzuzamo amazi ashyira ku ziko anagamo ibuye yari afite mu ruhago. Inkuru yarakwiriye abaturage bose barakorana ngo barebe uko umuntu muzima ateka ibuye abantu bakarya. Yanyuzagamo akapfundura akavanga n'umudaho ati: biraryoshye ariko haraburamo umwungu. Abafite imyungu bakiruka bakayizana, nawe akayikatiramo. Akongera ati: iyaba twari dushyizemo ibirayi nka bibiri, akagufa, agasenda, amavuta,.. kubera amatsiko ibyo yasabaga byose barabizanaga kugeza ifunguro ritunganye ati: muzane iby'ibanze tusangire. Mu gihe abantu bse bafungura batangaye ukuntu ibuye ryabyaye isupu, wa mugabo aranyonyomba arigendera ariko abasigira rya buye ngo igihe cyose bazajya bumva bashonje kandi badafite icyo gutegura, bazage baryitabaza ribarengere. Ntimumbaze niba iryo buye rikibaramira ahubwo mubwire niba muri za kiriziya zacu hari ibanga nka ririya tugira ridufasha kurema ubumwe nk'umuryango w'abemera Imana imwe.


 

samedi 1 novembre 2008

Ijambo ry’Imana

Abakiryoherwa n'Ijmabo ry'Imana, mbifurije umunsi mwiza kandi ntimukagarukire aha.

UMUNSI WO KWIBUKA ABAVANDIMWE BACU BATABARUTSE

2 ugushyingo 2008 umwaka A


 

Yob 19,1.23-27a

Rom 5,5-11

Yh 6,37-40

Kuri iki cyumweru Kiriziya irasabira abayo bose batabarutse ubu bakaba bataragera mu ihirwe ry'ijuru. Ni imunsi ikurikira uw'abatagatifu bose kuko kiriziya ari umuryango umwe w'abana b'Imana baba abakiri muri ubu bugingo, baba abarangije urugendo rw'iyi si bakaba baragororewe ikamba ry'ibyiza bakoze, baba b'abakiri mu nzira, bagisukurwa ngo bakunde bazakere kugera aho Imana iganje. Amasengesho yacu rero kuri uyu munsi ni ayo kwibuka ko ubuzima butarangirira kuri iyi si kandi ko urupfu nubwo rutungurana, atari rwo rufite ijambo rya nyuma. Kiriziya iteganya uburyo butatu, cyangwa amasomo ya misa ishatu kuri uyu munsi. Amasomo tuzirikana muri ibi bitekerezo ni iya misa ya mbere. Yobu tuzi ko ashushanya umuntu wahuye n'akababaro kandi yari azi ko ari intungane, aratubwira ijambo rikomeye, ati: iyaba amagambo yanjye yandikwaga agashyirwa ahantu atazasibama kuko nizeye Imana kandi nkaba niringiye kuzayireba uko iri. Yobu yari intungane, ariko se muri twe ninde wakwihandagaza ngo amagambo yanjye azandikwe atangazwe hose? Ni nde wakwemera kuvuga yeruye ko amagambo cyangwa ibikorwa bye byabaye koko iby'intungane? Jyewe niringira ijambo Pawulo intumwa yandikiye abanyaroma ko Kristu yemeye kudupfira kandi twari abanyabyaha bityo ubuzima bwacu bukaba bugira agaciro iyo twemeye ko aba ari we ubugenga. Iyaba twashobora ibi, twabaye koko intungane. Kristu yatanze ubuzima bwe ngo tube bazima kandi ngo nta n'umwe azazimiza nk'uko ivanjiri ya Yohani ibitwibutsa. Mutekereze ko ikidutera ubwoba, wenda nivugire, si ugupfa kuko iyo ni inzira ya twese, ahubwo ni uko twasanga twararuhiye ubusa. Tugasanga aho tugiye hatagibwa (nanze kuvuga mu muriro utazima). Ubwo se ku mugani w'umuhanuzi Izayi ko Imana iturarikiye kuzatwakiriza umunsi mukuru w'akataraboneka, none twasanga twarahushije inzira. Baca umugani ngo igiti kigwira aho kibogamiye. Ivanjiri twazirikanaga ejo, kandi ari nayo kiriziya idusangiza mu misa ya gatatu y'uyu munsi, itwibutsa ingingo nterahirwe. Niba se ku mugani abantu batabarika barashohoye kugera kuri uriya mugambi, kuko wowe cyangwa jyewe byatunarira. Umva si amashuri bisaba kuko si ukwaka akazi; si ubundi buhanga cyangwa indi mpano bisaba atari ingabire itangwa n'Imana igasanganirwa n'umutima ugambiriye kugera ku neza y'Imana. Uko biri ubanza nta numwe wagombye kuzahezwa niba ashyizemo umuhate. Umuhanga mu nyigisho za Kiriziya, Origène niwe wavuze ko amaherezo na shitani izagezaho igahinduka kuko ineza n'imbabazi by'Imana bisumba kure ubushukanyi n'ubugome bya shitani. Ariko guhinduka ni igokorwa gisaba ubushake. Ng'iyo impamvu ivanjiri ya misa ya kabiri y'uyu munsi idubiriramo uko Imana iteganya kuzaca urubanza. Ngo izasobanura abantu nk'uko umushumba asobanura amatungo, abeza bage ukwabo n'ababi bigende gutyo. Kandi ngo urubanza ruzashingira ku ngingo yoroshye (uretse ko niyo yaba ikomeye, tuba tuyizi bihagije ngo twitegure kuzatsinda urwo rubanza): uko tuzaba twarabaniye Yezu muri bagenzi bacu. Ubwo se koko hari uzavuga ngo ntiyaburiwe cyangwa ko nta kanya yigeze abona ko gukora igikorwa cy'urukundo. Gusura abababaye, kugoboka abari mu kaga, gucumbikira udafite icumbi n'ibindi tutarondora kuko ibyanditswe mu ivanjiri ni ibyo abo mu gihe cya Yezu babagamo. Twebwe wenda ntituzakenera kucumbira abagenzi cyangwa kwambika udafite akambaro. Wenda tuzakenera gukora ibindi bikorwa ariko kereka udafite amaso yo kureba, amatwi yo kumva n'umutima, uwo niwe uzihandagaza ngo rwose Nyagasani uranteye abo bakene ntaho twahuriye. Ngo agapfa kaburiwe ni impongo kandi abafite amatwi turumve. Sinarangiza ariko iyi nyigisho ntagize icyo mvuga ku muhango wo kwibuka abapfuye. Wenda iwacu ntitubikagatiza ngo duhore mu irimbi buri munsi tujyane indabo zo gushyira ku mva z'abacu bapfuye. Simbigaya ariko mu irimbi siho ubuzima bugarukira. Abacu batuvuyemo bari mu maboko y'Imana kandi bakaba no mu buzima bwacu. Niba tubakunda koko ntitwagombye kubabohera muri ya sanduku twabitsemo umubiri wabo kugeza igihe uzazukira. Twagombye kwibuka ko Imana yabacunguje amaraso y'Umwana wayo ibakunda kurenze uko tubakunda. Uruhare rwacu ni ukutabibagirwa kandi tukabasabira ngo ibyo batatunganyije, isengesho ryacu ribabere impongano. Na none kubaharira Imana byasa no kwibwira ko tutifuza kuzataha aho bari. Ubwo se twaba dupfana iki tubibagiwe? Imana ibiyereke kandi natwe iduhashishe ingabire yayo.


 


 


 

UMUNSI MUKURU W'ABATAGATIFU BOSE

01 ugushyingo 2008


 

Hish 7,2-4.9-14

1 Yh 3,1-3

Mt 5,1-12a

Mutagatifu Agusitini ngo iyo yahimbazaga umunsi w'abatagatifu bose, yakundaga gusubiramo aya magambo ati: koko aba na bariya bose babe barabishoboye, bizabe ari jyewe binanira. Ko Imana itanga ingabire ari imwe kandi idukunda twese, ni kuki jyewe iriya nzira y'abahire ntayinyura. Ng'iyi interuro idufasha kuzirikana ku munsi mukuru w'abatagatifu bose duhimbaza kuri taliki ya mbere ugushyingo. Na none birumvikana sinabura kudatera indirimbo y'abamaritiri b'i Bugande: Dusingize ubutwari bwa benewacu, Yezu bahowe bose yarabagororeye. Ngo ni imbaga itabarika y'abantu baturutse imihanda yose bakikije Ntama, bafite imikindo mu ntoki kandi bahanikira hamwe ibisingizo by'Imana mu ndirirmbo ya ALELUYA. Ikibatandukanya na rubanda rundi ngo nuko bameshe imyenda yabo bakayezereza mu maraso ya Ntama. Nguko uko imvugo y'incamarenga ya Yohani itwinjiza mu munsi mukuru wa bakuru bacu bashyikiriye ihirwe ry'ijuru. Kuba barabigezeho si ikindi, nuko babaye abahamya b'ivanjiri mu bantu kandi ingingo-ntima zayo turazisanga mu ivanjiri ya none ariyo ivanjiri y'abahire. Hahirwa abakene ku mutima, abiyoroshya, abatera amahoro, abasonzeye ubutungane...abashishikazwa nuko Imana yamenyekana bityo n'abayo bakadendeza mu mahoro, atari abantu gusa ahubwo n'ibiremwa byose. Ndi bwirinde gutinda ku mubare 144.000 cyangwa se ibindi bibazo bijyanye n'inyigisho za y'andi madini, uwaba yemera ibyo yigisha, turi buhurire ku ngingo ngirango mbasangize: kuba umutagatifu uyu munsi birashoboka? Aho ababayeho mbere ntibatomboye bo batabonye uru Rwanda cyangwa iyi si? Ese aho iyi ntero iracyagira abayikiriza cyangwa ni ibyino ya karahanyuze? Ibihugije abantu ni byinshi kandi n'ibyo bumva byabatera guhirwa no gutunganirwa si bike, ivanjiri se ishobora kujya mu ipiganwa ikaba nayo yagira abo inyura? Abakurikira uko amajyambere yihuta, ikoranabuhanga rinyaruka, basanga muntu yaraminuje byo kuba yakwigaramira. Nyamara ariko ubwo Amerika yatangazaga ko umutekano wayo usagambye, ko nta gahugu kayikora mu jisho, Ben Laden yaberetse ko utazi akaraye i Fumbwe araza ifu. Muri iyi minsi haravugwa igwa rya bourse, aya mafaranga amabanki aba acunga, akaba ariyo agena uko turamuka n'uko twirirwa. Wenda udafite na mba yumvaga bavuga ko amabanki y'Abanyamerika yatswitse amamiliyoni atabarika, akumva yakwifuza kuba ari we bashinze umurimo wo kujya kuyashumika. Uwibwiraga ko yari kuhakirira nabe yihanganye gato ntibizamubuza kugubwaho n'ingaruka z'ibyo atazi aho biva n'aho bigana. Guhirwa rero kuri iyi si si ikintu kidashoboka. Rwose tubifitiye uburyo cyane cyane abagashize. Nyamara ntibitubuza guhora twiteze ko kabutindi yatuvutsa uwo mugisha. Ubu ikigezweho nuko Leta zose z'Uburayi cyangwa iyo Burayi nshya (ntavaho mvuga icyo Kirayi) igamije guha abayituye cyane cyane abenegihugu babo uburyo buhagije bwo kubaho no kwishima (Produire beaucoup de plaisir en qualité et en quantité et réduire au maximum la souffrance). Umuntu akarya akikura, akishimisha uko yaraye ibirose, yashaka akabyara cyangwa undi akaba yamubyarira, akaba yabyara atinze ngo bitamubuza kwibeshaho akiri muto kabone niyo yaba ageze mu zabukuru ; imbwa ye ikitabwaho uko abishaka kandi yaramuka , niba ari umuhungu ashegeye undi muhungu bakabana bitanaretse ko bakora ishyirahamwe hagati y'abashaka kubana baba bahuje ibitsina cyangwa badahuje. Ubwo banagena igihe uwo mubano wamara. Kandi hagira utwita akaba yayikuramo cyangwa yamenya ko uwo atwite azavukana ubusembwa bakamurinda kuvuka cyane ko aba ataragira ububasha bwo kwivugira ndetse atazanabugira niba azavukana ubwo bumuga. Ndetse n'uwo ubwo burwayi bwagwirira, bakaba bamufasha guhita atandavuye ndetse atanduranyije cyane ko atanabona uwo arushya. Umuntu akagira uburenganzira bwo kuba yasaba abaganga ko igihe bazabona ahuye n'indwara y'igikatu, batazirirwa bagisha inama, ko bazamufasha gupfa vuba. Ubwo kandi bagomba kwimira ku buryo bwose uwababuza kubaho neza ndetse n'uwo bakeka ko yazabirota bakaba bamutanga bakamubuza uburyo bwo kuzabirota. Ngibyo muri make ibitekerezo birimo bitutumba muri demokarasi turirira ndetse muri paradis terrestre ab'iwacu tujya turirira. None se bana b'Imana, kuba umuhire biracyasaba kurindira kuzajya mu ijuru? Ubu se birakwiye guta igihe tumesa amakanzu yacu ngo ngaho azerera mu maraso ya Ntama ? Karabaye kuko isi yaraginje kugenda umucuri aka Lawuriyani na AMI. Mu Butaliyani b'epfo muzi ko bakataje muri MAFIA, hari umugabo wari uyisaziyemo uherutse kwivuganwa n'abashinzwe umutekano. Mu minsi ikurikiyeho habaye umupira wa ruhago maze mbere yawo basaba abari bawitabiriye, guhaguruka gato bakibuka iyo ntwari. Ngo nyuma umuhagarikizi w'umukino baramuhagariste kuko yemeye ko biba. Yararenganye kuko ibitekerezo by'abatuye aho nibyo byagombagwa guhagarikwa. Natinze ku Burayi kubera impamvu ebyiri: iya mbere nuko ariho twibwira ko twavoma amajyambere. Iya kabiri nuko agahwa kari k'uwundi gahandurika. Abatagatifu ni abahamya b'ubuzima bushingiye ku kuri, ubutabera, impuhwe, ineza, amahoro, kwigomwa n'indi migenzo dusanga muri iriya vanjiri y'igingo ntera hirwe. Iyo nzira ni nyabagendwa nubwo itabuzemo amahwa ya Sekibi. Bibiliya yibutsa iteka ko icy'ingezi ari uguhitamo. Inzira ni ebyiri kandi ntaho zizahurira: uhitamo ubugingo ukabaho, wahitamo urupfu ugasoma impyisi. Aka Pascal, dushobora gutinda guhitamo cyangwa tugahitamo nabi, bikazaba aritwe bigaruka. Umunsi w'abatagatifu bose nutubere natwe, intandaro yo kuvugurura ubuzima bwacu. Duhagarare gato turebe icyerekezo cy'ibihe hato tutazaherera mu kujyendana n'ibigezweho, ndavuga inkubiri y'ibitekerezo, maze ubuzima bwacu tukazayoberwa impamvu twabuhawe. Ivangiri ya Matayo iratsindagira ku ijambo amahirwe kandi ni nacyo turota ndetse muntu yamye arota, guhera mu ntangiriro ( umunara wa Babeli). Uyu munsi Yezu aratubirwa ko tutagomba kurarikira kuba nk'Imana, ahubwo ko twahawe ubushobozi bwo kubigeraho. Ni nabyo Yohani atwibutsa ati ubu turi abana b'Imana. Duharanire rero kuguma kuri iryo shema kandi tunabitoze abandi duhereye kubo Imana yaduhaye. Nyagasani Yezu nabane namwe. 


 


 

ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE

26 ukwakira 2008 umwaka A


 

Iyim 22,20-26

1 Tes 1,5-10

Mt 22,34-40

Uzakunde Nyagasani Imana yawe wowe wese kandi ukunde mugenzi wawe nkawe ubwae. Ngiri itegeko riruta ayandi kandi riyabumbye yose. Imana niyo nkuru, niyo dukesha kubaho, kuramuka no kuramba, niyo izaturokora ikatugeza mu bwami bwami bwayo, kugira ikindi twayibangikanya, uretse ubujiji, byaba ari ukurasa hasi. Gukunda Imana ariko ntibishirira mu kwibwira ko yanyurwa n'ituro cyangwa isengesho twavuga. Nabyo ni ngombwa ariko kuba yarigaragarije mu Mwana wayo Yezu Kristu, yatweretse ko kuyikunda bijyana no gukunda umuvandimwe wacu nk'uko Yezu yadukunze kandi nk'uko natwe twumva twakunda. Uretse nyine awaba afite ikibazo cy'uburwayi, nta muntu numwe wiyifuriza inabi cyangwa wumva atakundwa. Gukunda abadi rero, tugendeye ku itegeko rya Yezu, ni ukurebera ku gipimo natwe twifuza ko twagererwamo. Si ukubakunda nk'uko badukunda, byaba bibaye gukurikiza rya tegeko rya kera ngo iryInyo rihorwe irindi n'ijisho rihorwe irindi. Mu gihe cya Yezu, hariho inzobere nyinshi mu bijyanye m'amatego y'Imana nk'uko biri muri iki gihe cyacu. Abo bahanga bari barayanonoseye ku buryo ngo aho kuba icumi nk'uko twayatojwe muri gatigisimu twigira amasakaramentu, ngo yari yaratubuwe arenga 600. Harimo iyo umunyayisiraheri wuhaba Imana koko yagombaga gukurikiza n'ibyo yagombaga kwirinda. Ubwinshi bw'amategeko, turabimenyereye sibwo bworoherereza abagomba kuyakurikiza, ahubwo abanyantege nke barahagwa. Hagera mu cyeragati no mu bwoba bwo kuba baba bteshuka ku itegeko kabone n'iyo baba ntaryo bishe cyangwa nta n'iryo bazi. Yezu rero asubiza uriya munyabwenge bambe iriya nzobereye mu mategeko, ntiyari ayobewe ko amategeko angana kandi akurikirana, ahubwo yashatse kumuha igisubizo cyamufasha kugororekera Imana atagombye guhetama umugongo kubere ubwisnhi n'uburemere bw'amategeko. Yezu ati: uzakunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wowe, na rho yawe , n'ubwenge bwawe bwose kandi uzakinde mugenzi wawe nk'uko winkunda. Yungamo ati: muri aya mategeko yombi habumiyemo amagambo ya Musa n'ayabahanuzi. Ese koko uwakubaza itegeko riruta ayandi kuri wowe wasubiza iki? Aho ntitwajya muri gatigisimu, tugahera ku itegeko rya mbere maze tukayarondora yose uko yakabaye niba tukiyibuka? Aho ntitwarya iminwa tukavuga ko haciye igihe, tutakiyibika cyangwa tukaba twavuga ko yose agana. Uretse bariba bafarizayi bari bagambiriye kugushao Yezu, ntibyoroshye kumenya itegeko riruta ayandi. Ibi kandi ntibireba gusa amategeko y'Imana kuko ni kimwe no mu mategeko agenga iyi si. Iyo twibutse ko amategeko dufite ari akayabo kandi buri munsi tuba twatoye cyangwa twashyizeho andi, umuntu yakwibaza nyine akomeye kurusha ayandi. Twibuke ko mu gihe cya Yezu ngo aya mategeko tuzi ko ari icumi, abahanga bari barayatubuye (bu buryo bwo kuyasobanura neza) maze arenga 600. Ubwinshi bw'amategeko akenshi butera impungenge cyangwa ubwoba kutamenya iryo tubanza n'iryo duheruka iyo aramutse agonganye. Yezu rero asubiza abafarizayi, rishatse kuberaka ko amategeko yose aturuka ku Mana kandi akaba ariyo aganishaho anyunze ku nzira yitwa umuvandimwe. Nta tegeko ribereyeho Imana gusa: kuyikundira ko ari Imana, Nyirimihayo, Nyramaboko,... ntacyo biyungura kuko ntisonzeye urukundo rwacu. Navuga ko irusonzeye iyo rutuma tubaho neza kandi n'abavandimwe bacu bagatunganirwa. Ng'iyi impamvu Yezu avuga ko ariya mategeko yombi asa. Imana mu Mwana wayo Yezu Kristu yishushanyije n'umwe muri twe, bityo gukunda Imana tudakunze abantu nta gaciro byaba bifite. Gukndana gusa ariko tutarebeye ku Mana nabyo byaba ari ukwihimgira inzira y'agakiza itageira aho itugeza. Uzakunde Imana kandi ukunde mugezi wabe ubundi nakubwira iki. Uzaba wujuje ibyavuzwe n'abahanuzi kandi uzaba ukurikije amategeko yose ya Musa. Simvuze ko kuba amategeko yose yakubirwa muri ariya abiri aribyo bizatworohera, ariko byibura bizaturinda guta igihe mu mihango n'imiziririzo akenshi biturindagiza kurisha uko bitwubaka. Ikindi kandi imbaraga zo kubahiriza ariya mategeko ni Kristu ubwe dusanga haba mu ijambo rye no mu masakaramentu. Muze tumwigireho gukundana nibwo koko tuzaba abigishwa be n'abana b'Umubyeyi wacu uri mu ijuru.


 


 


 


 

ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE

19 ukwakira 2008 umwaka a


 

Iz 45,1.4-6

1Tes 1,1-5b

Mt 22,15-21

Inyigisho y'iki cyumweru iradusobanurira uko tugimba kwitwara mu bijyanye n'ubuyobozi cyangwa se imitegekere y'iyi si. Ngo Sezari nimumuhe ibye ariko n'Imana muyiharire ibyayo. Iyi vanjri itangira ivuga impamvu abafarizayi na bene Herodi bagiye kureba Yezu. Ngo bifuzaga kumugusha mu mutego. Mwibaze ko hagati yabo batacana uwaka kuko abafarizayi batemeraga ubutegetsi bw'abaromani naho Herodi we akaba ari bo yategekeraga. Kumva rero bafata inzira bagahuza umugambi wo kujya guziganuza si ikintu cyari gutungura Yezu. Ati: kuki mushaka kunyinja? Nimumpe ifaranga ndebe icyanditseho. Ifaranga tuzi ko ari ikimenyetso cy'ubukungu, rikaba kandi n'agaciro k'ububasha buba bwihishe inyuma ya nyiraryo. Iyo igihungu kikomeye n'ubukungu bwacyo buba bwigaragaza, maze bene gutwara bakanagira uburyo babitangariza abo bashinzwe. Ku gihe cya Sezari rero abo abaromani bari barakoronije, bakoreshaga ifaranga ryabo. Si ku ifaranga gusa ariko kuko bagenderaga ku matwara ya ba shebuja. Muri iki gihe turimo wenda twakwibwira ko kuba ibihugu byigenga, turirimba demokarasi, byaba byarakuyeho iyo myumvire. Habe na mba. Uwashaka kumpinyuza sinamurwanya ariko ubanza igisubizo yagihabwa n'urusaku rumaze iminsi rubuza ibihugu bikize ginsizira ku igabanuka ry'agaciro ry'ifaranga ry'abanyamerika. Utagira n'urwara rwo kwishima wenda yakumva bitamureba. Nyamara buriya niwe Sezari azigizaho nkana. Yezu rero ati: ibya Sezari mujye mubiha Sezari ariko n'Imana muyiharire ibyayo. Iyi vanjiri ntishaka kuvuga ko iby'isi, ibya politiki, ubucuruzi n'ibindi twirirwamo ari ibintu bibi. Amafaranga si umwanda wa shitani ahubwo ni meza nuko tuyabura uko tuyifuza bigatuma tuyahakwaho, akacu kakaba karashobotse. Na politike ni kimwe. Ni nziza kuko ibereyeho guteganya no gucunga iby'abenegihugu. Abaturage bose siko baba abayobozi. Ariko ababayebo bagomba kubikorera abo bashinzwe. Pawulo mutagatifu we yanasabaga abakristu gukunda no gusabira ababayobora kuko ubutegetsi nyabwo bwose buturuka ku Mana. Twibuke ko mu gihe cye Kiriziya itari ikinzwe cyane byo kumva yashimishwa no kuvugira abayoboraga. Yezu rero asaba abakristu kutihunza ubuzima bw'igihugu batuyemo, bigire ab'ijuru, ahubwo ko bagomba gutanga umuganda wabo kugira ngo isi iruheho kuba nziza. Gutanga imisoro no kwitabira ibikorwa by'amajyambere si ukuramya ibiyobokamana nk'uko abavandimwe bacu bo mu yandi madini bajya bayigisha. Dukenera kwiga, kwiviza, kugenda mu mihanda imeze neza, kugira umutekano n'ibindi bikorwa Leta ikorera abaturage. Tudatanze umusanzu wacu ngo iyo mirimo itungane, twaba twisenyera. Yego bisaba ko abatorewe kutuyobora bagira koko umutima wo kwita ku nyungu za bose no gukora igenamigambi rijyana n'ibibazo nyabyo abaturage bafite. Ati: ibya Sezari mubihe Sezari, n'Imana muyiharire ibyayo. Kumenya kuvangura ibintu no kubiha agaciro kabyo ikintu gikomeye cyane. Iyo tutabishoboye, nitwe dihindukira tukaba abagaragu b'isi n'ibyayo. Ubwo kandi Sekibi iba iturangije nk'uko yigeze kwototera Yezu imishukisha kumuha ubukungu bwose bw'isi. Ikibabaza kandi n'ubwo bukungu, politiki n'ibindi twararikira siko tuba tubitunze ku buryo buhagije; inzara yabyo ntishira. Guha Sezari ibri ibye ni inzira nayo yo kwibuka ko akaciro kacu karuta kure ishusho iba ku ifaranga cyangwa ku note. Muri batisimu twashyizweho ikimenyetso kidasibangana cy'ishusho y'Imana Nyirizina. Iyo shusho ntigurwa kandi nticuruzwa kuko kaba ari akaga kugaba ishusho y'Imana. Ngaho rero twige guha Imana ibiri ibyayo bityo tuzamenya no kuvangura no kugenera Sezari ibiri ibye.

Imana niduhe umugisha kandi iduhe n'imbaraga zo kuyikorera haba muri kiriziya kimwe no mu buzima busanzwe.


 


 


 


 
 

 

 

lundi 13 octobre 2008

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE A

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE

12 ukwakira 2008 umwaka A


 

Iz 25,6-10

Fil 4,12-14.19-20

Mt 22,1-14

Nyuma y''imigani ijyanye n'uburyo duhamagariwe gukora mu mizabibu y'Imana ndetse n'uko iteganya kuduhemba, Kristu arakomeza aducira umugani udufasha na none kumva neza uko ingoma y'Imana iteye. Ati: ubwami bw'ijuru bumeze nk'umwami wacyuje ubukwe bw'umuhungu we maze agatumira abantu ngo baze mu birori. Abigishijwe ikilatini na Nayigiziki, bibuka wenda ijambo ritangira uyu "loquebatur Iesus...". Murabyumva sinari nomero ya mbere cyangwa iya nyuma ku buryo no guhamagarwa bitazaga ariko iriya vanjiri yatubizaga icyuya imbere ya Nayigiziki. Ubu ariko si aha nshaka kuganisha ngo hato n'ababa batarize ikilatini batumva hari icyo bacikanwe mu myumvire y'iyi vanjiri. Muri uyu mugani, harimo ingingo enye ngirango tuganireho: iya mbere ngo ubwami bw'ijuru bumeze nk'umwami ucyuza ubukwe bw'umuhungu we. Ubwami bw'Imana si imirimo gusa tugomba kutunganya, amategeko tugomba gukurikiza, ibitambo n'amaturo tugomba gutura no gutanga; ni ibirori by'ubukwe bw'Umwana w'Umwami kandi tukaba dutumiwe. Mu gitabo cya misa, mbere yo guhaswa, umusaserdoti arabyibutsa ati: hahirwa batumiwe mu bukwe bwa Ntama. Kwibwira ko kuba ab'Imana ari ukuyiruhira, ubanza tuba twibeshye. Niba se urugero iduha ari urw'Umwami ucyuza ubukwe, ubwo twumva hari ikindi gisigaye usibye kwishyira mu myanya tugategereza isaha y'ubukwe. Uretse uko uyu mugani ubisobanura, ariko ubanza n'abazaba bishyize mu myanya atari ko bose bazinjira: abakobwa batanu b'abapfu bazahera hanze kuko bazaba babigiwe amavuta. Uru ni urugero rumwe, izindi turazisanga muri uyu mugani. Indi ngingo ya kabiri dusanga muri uyu mugani ni icyumba kirimo ubusa. Gutegura ibirori, ugashyashyana isaha yagera ukabona uri wenyine ntawabyifuriza uwe. Ngo umwanzi arakenga abure umuvumba. Wenda da naba n'abavumbyi, ariko kumva utumira abantu bakemera ko bazaza hanyuma isaha yagera ugasanga uri utya nk'uko wavuye mu nda ya nyoko. Imana ishaka abantu ngo basangire ibyiza byayo dore ko ubanza nta byishimo bibaho nko gucyuza ubukwe ukanabona abo mutaramana. Ng'iyi impamvu Imana ishoka umuhanda, amayirabiri ngo byibura icyumba cy'ubukwe cyuzure. Ingingo ya gatatu rero ni umuhanda, uyu abari batumiwe banyuze bigira mu byabo, ari nawo Imana yoherezamo abagaragu bayo (intumwa n'abahanuzi) ngo bajye gushakisha abaza mu bukwe kuko bwo ntibushobora gusibira. Ubwo ga Imana iba yikozeho kuko iba yemeye kuza kwicarana n'abantu b'amoko yose, abo izi n'abo itazi (ariko ibi nijye ubivuze kuko nta muntu Imana itazi), abeza n'ababi, aka wa mugani wa Yezu nk'uko umurobyi akururira ku nkombe amafi y'ubwoko bwose aba yarobye. Uburenganzi bwa muntu bwo kwigira aho yishakiye, akaba yanahindura gahunda ku munota wa nyuma butuma Imana ibunga mu mayirabiri ngo yingingire bose, cyane cyane abatari batumiwe kuza mu birori byayo. Abenshi kandi twanga kwitabira ubutumire kuko tuba twumva duta igihe cyo kunguka no kugwiza ibidufasha kubaho neza. Tukibwira ko niba ntacyo turamura kindi kitari ibiribwa n'ibinyobwa, ubukwe twabusimbuza induruburi zacu. Ingingo ya kane ni umwambaro w'umukwe. Akenshi tumenyere imvugo y'uko uriya muntu rwose yarenganye. Ko bamusanze mu muhanda, yari kuvanahe umwambaro w'ubukwe? Ubundi se abandi babigenje bate ngo baturemo umwambo w'ubukwe? Ese aha ntibaba bari barabukereye mu kuvumba ku buryo babaga bicaranye akambaro? Ariko se babikora bagira ubwo icyumba cy'ubukwe bw'umwana w'umwami cyakuzura abantu bari bagiye mu twabo bazi ko bari butumirwe koko? Ikigaragara ni uko uriya muntu bitamuhiriye. Mu nzu yose yasaga ukwe kwa wenyine. Ubanza ndetse yagombye kaba yaranashatse kwihisha bikaba iby'ubusa. Uyu muntu ashushanya aba bose batemera ko bashobora guhura n'Imana mu nzira bagendamo, aba batemera ko Imana yabatumira, aba bumva batabikwiye, aho bari hose bakumva atari ahabo, batiyumva hari icyo bashobora, hari uwabizera, ubuzima bwabo bukaba nko kwihinyuza kuko kwizerwa byo biba byararangiye. Uyu munyagwa, mbe namwita ntya, ari mu mwanya wa benshi bibeshya ku Mana, bagahora bumva itabazi cyangwa atagira icyo ibabwira, aho bari bakiranga atari uko ari babi cyangwa beza kuruta abandi, ahubwo kuko baba badafite icyo bahuriyeho n'Imana yabatumiye. Atari uko Imana itabazi, auhbwo batayikundira ngo ibereke ko ibakunda. Ntiriwe ngira byinshi nongeraho, reka twisabire Imana inagire ya Roho Mutagatifu ngo tugire ubushishozi n'ubwnge bwo kutagira ikintu na kimwe twarutisha ubutumirwe Imana yaduhaye kandi iteka duhore twicaranye umwambaro w'ubukwe, ndavuga umutima ubereye Imana. Ubu butumire kandi buhoraho mu isangira ritagatifu ry'Ukaristiya. Hato hatazagira uvuga ngo yaracikanwe, ubutumire butaha tuzabwitabire maze gahunda zacu tuziharire indi minsi.

lundi 6 octobre 2008

ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE A

ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE
05 ukwakira 2008 umwaka A

Iz 5,1-7
Fil 4,6-9
Mt 21,33-43
Ivanjiri y’iki cyumweru irakomeza gusobanura uko tugomba gukora mu muzabibu wa Nyagasani. Turasoma umugani w’abanyamisabibu b’abahotozi. Inzira Yezu yanyuze ngo asobanurire abayahudi imyitwarire yabo nubwo isa n’aho iziguye, irasobanutse ku buryo uretse n’abayahudi bamwumvaga natwe ab’iki gihe tubishatse twasobanukirwa. Ku cyumweru gishize yabagayaga ko badashaka guhinduka kandi ko iyo myitwarire izatuma abo twita ba ruharwa, indaya n’abanyabyaha, babacaho bakazabatanga kugera mu bwami bw’ijuru. Kwinubira ko Imana igirira bose ubuntu, ikakira bose ndetse ikabahemba kimwe niyo baba batakoze igihe kingana, kunangira umutima, inzira yo kwemera Imana igahera gusa mu magambo, gushakisha uko bakwimura Imana bakayikura mu byayo bagasigara aribo bayobora byose, bakica bagakiza... ng’ibi ibizatuma Ingoma y’Imana (umuzabibu) ihabwa abandi bafite ubushake bwo kuyibyaza umusaruro kandi bumvira Imana. Umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi werekana rwose ko nyamwanga iyo byavuye yanze iwamuhaye inka kandi aya ni amateka yacu abantu: Imana tuyibanira bitewe n’icyo tuyishakaho, twakumva tunezerewe, tukayisezerera ndeste byanarimba tukayimenesha. Kwemera umwanya wacu ko turi abagabuzi b’ineza y’Imana biraturushya cyane byo gutuma duhora buri gihe turi muri ya mvugo ya have mpage kandi Imana iba ishaka ko twahabana n’abayo. Reka ariko dusome uyu mugani. Ngo umugabo yihingiye umuzabibu, amaze kuwitaho neza, awusigira abahinzi ngo bawiteho maze bazage bamuha igihembo uko igihe kigeze. Ngo yabaye agitirimuka, baba barawigabije ku buryo uko yagiye yohereza abakozi be gutwara umusaruro, abo bahinzi bagiye babagirira nabi kugeza ndetse n’aho bishe uwari umwana we ngo bityo begukana umurage burundu. Birumvikana ko iyi myitwarire nta muntu wayishyigikira cyane iyo twumva twebwe turi abere. Nyamara siko biri, Ijambo ry’Imana iteka riba riducyamura, rikadukurugutura kugeza twumvise ko ari twebwe ribwirwa kandi ko natwe imyitwarire yacu atari shyashya. Mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi, Imana yibazaga icyo izakora ngo umuryango wayo uyikundire uyibere nk’umwana nawe awubere umubyeyi, woye guhora ubuyera kandi ntacyo wayiburanye. Izayi ati rwose ngaho nimunkiranure n’umuryango wanjye: ni iki nagombaga gukora nkaba ntaragikoze? Mu isezerano rishya twongeraho ko yemeye no gutanga Umwana wayo ngo tugire ubuzima busagambye. Ariko se inyiturano ni iyihe? Yezu azageza n’aho aririra Yeruzalemu yica abahanuzi, agatoteza abayitumwaho, Yeruzalemu itazamenya amagingo Imana izayisuriraho. Yeruzalemu y’ubu ni Kiriziya umuryango mugari w’abana b’Imana. Abitwa ko twahawe imirimo, abaragijwe umuzabibu w’Imana, nitwe tubwirwa n’iri jambo. Ese aho twaba twibika ko turagiriye Imana ko ibyo dutunze ariyo yabiremye, ikabibeshaho, ikabiha umugisha maze ikabitugabira. Aya ni amagambo asoza isengesho rikuru ry’Ukaristiya, aho abashaka gutera urwenya bongeraho ngo Imana irabitugabira ngo twipfire nabi. Siko bigomba kugenda ariko. Ntitugomba kwibwira ko ibyo Imana iduha tugomba kubikoresha uko twishakiye, ngo twonone, dusenye, dusahure kugeza no kwica ngo ngaho turarwanira gutunga. Ariko se ko ubuzima bw’iteka tutabwikubira ngo bube bukibaye ubuzima, ubwo aho iyo duhirimbana tuba tuzi icyo turwanira. Buriya se bariya bahinzi bibwiraga ko niyo nyirumurima yatinda, aho azazira bizamubuza kubahana yihanukiriye? Twebwe nibwira ko inama twakurikiza ari iza Pawulo mutagatifu, aho abwira abakristu wa Kiriziya ya Efesi ati: nimiharanire ikiri icyiza, igikwiye kubaha, igitunganye kandi ineza ya Nyagasani ibane namwe. Hari se ikindi twakwifuza gutunga kiruta ineza ya kristu? Hari se abo twumva Imana yaheze ku meza yayo matagatifu? Ese ubundi niba Imana ikunda abandi nk’uko inkunda ikibazo kirihe? Ubonye naganyaga ngo jyewe yaranyibagiwe cyangwa yarantereranye? Yo itaratwimye Umwana wayo se twayiburana iki? Uretse n’umuzabibu, yaturagije ibirenzeho: amabanga yayo. Tujye tuzirika ijambo Yezu yabwiye abe ati: sinkibita abagaragu kuko nabamenyeshyeje ibyo Data yabwiye byose. Ubwo tutari abagererwa, twoye gutwarwa n’umururumba, ishyari no kwikubira ahubwo tureke Imana itwitungire twebwe n’abayo bose. Irakarama.

dimanche 28 septembre 2008

ICYUMWERU CYA 26 MU BYUMWERU BISANZWE A

ICYUMWERU CYA 26 MU BYUMWERU BISANZWE

28 ukwakira 2008 umwaka A


 

Ez 18,25-28

Fil 2,1-11

Mt 21,28-32

Yezu akomeje kuducira imigani ngo dusobanukire neza inshingano z'ubukristu bwacu. Nyuma y'umugani w'abakozi bataziye igihe bakarenga bagahembwa kimwe, kuri iki cyumeru Yezu araducira umugani w'abana babiri umubyeyi asaba ngo bajye gukora mu muzabibu, umwe akajyayo undi akanga. Igitangaje cy'uyu mugani, uwanze ntiyeruye ati: ntaho ngiye kimwe nuko uwemeye nawe atabivuze neza ati: ngiyeyo. Uwa mbere yarabanje ati: rwose mubyeyi ndaje ngende, ariko yicira indi nzira ntiyajya mu kazi yari yemeye. Uwa kabiri we yaratsembye ati: sinjyayo. Nyuma ngo aribaza ahindura gahunda. Ese buriya uriya mubyeyi uretse gusigarana akabazo ku misubirize y'abana be, yakiriye ate iriya myitwarire idasobanutse y'umwana wa mbere wamubeshye ngo aramwumviye ariko nta gire icyo akora? Ariko se buriya nta bandi bana wenda yari afite ngo abatume bamwumvire nta pfunwe kuko bazi ko ibyo bavunikira ari ibyabo? Nibwira ko kumva umugani wa Yezu dushakisha uko twawubyaza ibisobanuro byumvika bijyana n'igishuko cyo kureba uko twebwe tutabarirwa mu bo uwo mugani ureba. Abana rero ni babiri: ushyuhaguzwa ngo rwose ndaje ngende ariko akibera iyo, n'undi ubanza kwipfayonza ariko akaza kwibaza agasanga yakosheje akisubiraho kandi koko inama irakuka si akabande. Icyumvikana muri uyu mugani ni ijambo Yezu abwira abafarizayi, abakuru b'umuryango n'abasaserdoti ati: kandi muzahora muri ayo, indaya n'abanyabyaha bazabatanga mu bwami bw'ijuru. Impamvu nta yindi, si uko ari indaya kuko si umurimo uhesha Imana ikuzo, si uko abanyabyaha bafite ikibari k'inzira y'ubusamo nka kumwe mu bihugu bya kize, abarwaye indwara zidakira (maladies chroniques) baba bemerewe imiti y'ubuntu cyangwa umubyeyi utwite adatora umurongo, si uko banyuze Yezu byo kubona abikundiye gusa. Impamvu Yezu arayisobanura. Ngo bo bumvise ijambo rya Yohani Batisita maze barahinduka. Ariko se abafarizayi, abakuru b'umuryango n'abasaserdoti bo bazira iki? Ni iki kibatera kunangira umutima koko? Iyi ndwara se yaba yaravuwe igakira ndetse igacika burundu nka kokorishe njya numva cyangwa na nubu iricyakora ishyano? Mbere yo guca uyu mugani, Yezu yabanje kuvuma igiti cy'umutini, iki ngo cyazize ko aho gutanga imbuto cyari cyuzuye gusa amababi. Si ibi se nyine tuzazira, kuba turi aho dutohagiye muri Kiriziya y'Imana, ingabire n'inema twararunze ariko nta kabuto wadusangana, ari amababi gusa: amagambo menshi, za diplomes, amafaranga, uburanga, inseko n'indeshyo,... Ibi ariko biba ibibabi iyo tutabibyaje umusaruro. Ubundi ziba ari ingabire zagombye kubyazwa umusaruro ndetse utubutse aka wa mugani w'umubibyi. Abafarizayi rero kimwe na bene wabo nta kindi babuze uretse ubushake. Ibi ndetse bizatuma Yezu ababwira adaciye ku ruhande ati: Ingoma y'ijuru bazayibambura ihabwe abandi bafite ubushake bwo kuyikorera. Ndetse azungamo ati: abazaba barahawe byinshi bazabazwa byinsi, ngo bazakubitwa nyinshi kuko bazaba barirengagije nkana gukora ugushaka kw'Imana. Icyo tugomba kujya twibuka ni uko gahunda y'Imana idacungira gusa ku bushake bwacu. Twabishaka tutabishaka, twatanga umusanzu wacu cyangwa twatobera abandi, Imana ifite uburyo butabarika bwo kugera ku ntego yayo. Gusa nyine ubanza tuyididinza uko aka wa mwana w'ikirara, irihangana bidasanzwe kandi iradutegereza, ngo hato itagira n'umwe izimiza. Ng'iyi impamvu yonyine kandi si nto, Imana izaturinda, ndetse iza no kudushakisha, ikaba yaremeye gutanga Umwana wayo ngo utwitwangire. Inzira yanyuze si iyindi, ni iyo kumvira kugenza ndetse ku rupfu rw'umusaraba. uzagabana umurage w'ingoma y'Imana rero nta kindi asabwa kitari ukwumvira nk'uko Kristu yabikoze. Nta n'ikindi twakwitwaza cyazadukiza uretse nyine kunyura inzira Kristu yanyuze. Ttabikoze twazamera Ntidukeke kandi ko aya magambo yashimishije abafarizayi na bene wabo; habe na mba kuko barushagaho kubisha. Ese wowe waba usaziye mu Kiriziya, ituro uritanga batagutose cyangwa ngo urindire kubibwirizwa n'uko hari uwo ugomba guhagararira, ukaba witabira imiryango remezo n'ibindi biterane bya Kiriziya, uhambwa amasakaramentu, ndetse unafite izindi nshingano muri pauwase yawe, maze ugahsimisha no kumva ngo bariya ba ruharwa, batagera mu kiriziya, batanahafite umwanya (niba atari twebwe twahabaciye), aba ndetse no muri buzima busanzwe bahisemo kwishingira utuduka ahitaruye abandi, abo koko bashobora bate kuza nkuntwarira umwanya. Ibi rero si ibanga ahubwo ni intambara y'ubuzima kandi ubizima bw'iteka. inyigisho ya none itukubite akanyafu maze twoye kuzarya iminwa cyangwa ngo tuzahezwe hanze umunsi Umwana w'Umuntu azazira kugororera abeeye kujya gukora mu muzabibu wa Se.

samedi 13 septembre 2008

Inyigisho y’icyumweru

Ubanza ababa bategereje inyi nyigisho muzanyuzamo mukandambira kuko mpora nisegura ngo narangaye, ubundi ngo natize,ubundi ngo ni icyaha cya PC ...

Muri iyi nyandiko murasangamo n'inyigisho yo ku cyuweru gishize ntabashije gutegurira igihe.

Mbashimiye uko mubyakira kandi burya hagiye hagira uwongerako uko abyumva byamfasha kurushaho


 


 


 

UMUNSI MUKURU W'IKUZWA RY'UMUSARABA (ICYUMWERU CYA 24 MU BYUMWERU BISANZWE)

14 nzeri 2008 umwaka A


 

Ibar 21,4b-9

Fil 2,6-11

Yh 3,13-17

Kiriziya irahimbaza umuni mukuru w'ikuzwa ry'umusaraba. ivanjiri ya Yohani itwibutsa ko Imana yakunze isi kugeza aho itwoherereza umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwemera atazacibwa ahubwo azagire ubugingo bw'iteka. Ubwo bugingo bw'iteka ni ukumumenya no gushobore kwemera Imana nta kwinuba cyangwa ngo tubikore by'umuhango. Inzira igana Imana, cyangwa se Imana igana abayo ngo bamenye inzira y'umukiro, ishingiye ku rukundo. Ikimenyetso rero gikomeye Imana yagaragarije abayo ngo bayikunde kuko kandi ngo bayizere ni igiti cy'umusaraba. Pawulo mutagatifu, yandikira abanyefezi, yabibutsaga ko Kristu we wari Imana, atagundiriye iryo kuzo. Ahubwo ko yemeye kwihara ngo aduhe ku buzima bwe, ubuzima bw'Imana nyirizina, ubuzima bw'iteka. Ishema ryacu rero twebe abacunguwe ni umusaraba, ariko uyu wa Kristu. Umusaraba, iwacu akenshi tuwugereranya n'urwandiko, akaga katugenderera kakaba gatumwa, ntikaduhe agahenge, kakaba nka rwangendanyi. Umusabara ni umubabaro aho waturuka hose twumva ko uwadukiza uwo, ibindi byose twakwirwariza cyangwa twabyishoborera. Gusa tukaba twibeshyera kuko iyo havuyeho akabazo kamwe, duhita dutangira kurira no kuganya kubera akandi wenda muri icyo gihe twumvaga kataduhangayikishije cyane. Umuntu akaganya ati: uwambonera amafaranga y'ishuri ry'umwana, ibindi nakwimenya. Yaba abonye umufasha kumwishyurira, ati : erega burya no munsi y'urugo sinshobora kuhahinga kuko nta suka ngira. Hagira uba amutije isuka, ati: nahinga nagira wagirango hari aho bizangeza ko wa mwana muto yari akeneye kwa muganga. N'utundi tubazo usanga ari uruhuri kandi twose dusobekeranye ndetse tunihutirwa. Upfa gusa guserura gato, urutonde rw'ibibazo by'ubuzima ntirurangire kugeza yemwe n'ababa bakirwana nabyo na nyuma yo kwitahira kwa Mana. Ibi bizwi n'uyu mugani w'ikinyarwanda ngo umubyeyi ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye cyangwa ya nkuru ya Kavuna, intangarugero mu kuruha, cyangwa kwikorera imisaraba y'iyi si mbaye mbyise ntyo. Kubaho ariko ntibisobanura kuruha kuko amajyambere n'ikoranabuhanga bigenda bitwemerera ibibereho myiza kugeza n'aho umuntu yakeka ko aho bukera urupfu ruzaba rutakivugwa. Sinarwanya ubushakashatsi kuko nta nicyo ndicyo, ariko kwiha kwiringira ikoranabuhanga, ubanza ryaturokora muri bike ibindi rikaturoha. Uretse ko n'abafite akayabo ku kugura ibyo abashakashatsi bavumbura tutari benshi. Kandi n'iyo twaba twese dutunze ibyo dusonzeye, iyo nkenya y'izara ntaho yajya. Umusaraba rero si inzara cyangwa ubukene bw'ibi bintu bishira, nubwo nabyo bifite agaciro gakomeye kuko bituma tubaho. Umusaraba ni inzira Imana ishaka ko tunyuramo ngo twigire mu bigeragezo n'ingorane z'iyi si uburyo idukunda. Ikindi kandi umusaraba uhinduka inzira y'ineza n'ibyishimo, iyo twemeye kubaho nta pfunwe, ibyo tudafite cyangwa tutishoboreye ntibitumwe twiheba ngo twicwe n'amaganya. Ikindi kandi kuva turi munsi y'ijuru, ntaho twahungira ingorane zijyana nyine no kubaho. Niba kurera no kubaka urugo rugakomera bisaba kwitanga, umuti si ukudashaka, ahubwo ni ukubikora uzi neza ko uzarwana uhababiri bambe babiri (umugabo n'umugore) bazahahagara gitwari. Kumenya ko indwara zibaho cyane cyane izi zitarabonerwa umuti ntbyatuma hari abihutira gusinya ngo umunsi nzaba nahuye n'iyo ndwara, abaganga nababwira iki, bazantere urw'ingusho noye kugaragurika. Aha tukiyibagiza ko ntawe umenya umunsi. Ejobundi bavugaga mu binyamakuru, umusaza abaganga bari babwiye ko asigaje utunsi duke akaba ataruye inkweto. Yahise akoranya umutungo we, uwo araga arawuraga, ategura uko azahambwa, akoresha isanduku, n'utunti n'utundi. Gusa rero iminsi yararenze ndetse asabye kwisuzumisha, basanga indwara yego itarakize ariko ubukana bayikekeragaho ntabwo yigeze. Ikibazo rero nuko uyu musaza ubu yabaye ngofero kuko ntacyo agisigaranye. Ngo yaba yiteguye kurega abaganga bamusize iheruheru. Uwemeye uko ari, akarangamira Kristu, ubuzima bwe abona koko ari ineza Imana yamugeneye. Ntiyirirwa abaza ngo ariko kuki jyewe ntavukiye mu bihugu bikize cyangwa ngo mbe ntatuze ibyatuma ntaganya. Ahubwo ashimira Imana kuko muri Kristu ubuzima bwe, uko bwaba bumeze kwose budateye isoni. Ni umutako bukaba n'ikimentso cy'uko hirya 'ubu buzima tuzataramana na Kristu. Umusaraba rero iyo uwemeye urakurukora, wawuhinda ukakugusha kuko nta yindi nzira ishoboka. Twaremewe kuzajya mu ijuru, tubyitegure turangamira kandi turamya umusaraba wa Kristu.


 


 

ICYUMWERU CYA 23 MU BYUMWERU BISANZWE

7 nzeri 2008 umwaka A


 

Ez 33,1.7-9

Rom 13,8-10

Mt 18,15-20

"Niba umuvandimwe wawe agucumuyehe..." ivanjiri y'iki cyumweru iraduhamagarira kubabarirana no guhanana bya kivandimwe tubigiriye ko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu zina rya Kristu, nawe aba ahari. Iyi vanjiri irakurikira iyo twumvise ku cyumweru gishize yashimangiraga ku buryo bwo kuramura (gukiza) roho zacu. Nta yindi nzira uretse guheka umusaraba, tugakurikira Yezu. Ntibihagije ariko kuba umuntu yakwirwanaho akarokora roho ye. Inzira y'ubukirisitu idutegeka no kwita kuri mugenzi wacu. Mu isezerano rya kera, Uhoraho yari yarabwiye umuhanuzi Ezekiyeri ko yamushyizeho kuba umurizi w'umuryango we, ngo aburire abanyabyaha bahinduke boye gupfa bazize ibyaha byabo. Ati: nibakumva bagahinduka uzaba urokoye abavandimwe; baramutse batakumvise, babyibarizwa ariko wowe ukaba urokoye ubugingo bwawe. Uramutse ariko utababuriye bagapfa kubera ibyaha byabo, amaraso yabo uzayabazwa. Iyi ngingo ntiyoroshye. Mutekereze buri wese utuye iyi si aramutse abaye umurizi wa mugenzi we, akamumneya cyane cyane akamuburira ngo atagwa mu cyaha. Simvuze ngo nta byaha twakonegera gukora, ariko ubanza abiroha kubera ubujiji, kubura gihana, kwigunga n'ibindi bibazo biba mu bantu, ndibwira baba bake. Ariko iyo dutangiye ngo usenya urwe umutiza umuhoro, iyo abavandimwe bavumbitsee akarenge..., uwiyishe... n'indi migani yerekana ko ibitakureba ureba hirya ntituba dukurikiza ijambo rya Kristu. Iyi si imyitwarire ya kivandimwe Kristu adutoza. Igikuru kandi twigira kuri Kristu, ni urugero yadusigiye haba igihe yoza ibirenge by'intumwa ze akatwigisha inzira yo kwicisha bugufi, haba cyane cyane ku giti cy'umusaraba aho yatweretse ko nta rukundo ruruta utanga ubugingo bwe kubera inshuti ze. Ni iyi ngingo rero y'ubucuti dukomora kuri Kristu igomba gutuma, niba hari agatosti kari hagati yacu nk'abavandimwe, mbere yo kubyasasa, tugomba kwiherera tugahanana. Ngo umuvanimwe wawe nagukosezera, uzamusange umuhane muri babiri, niyanga uzatore abagabo babiri cyangwa batatu. Naramuka abananiye, uzabibwire ikoranaro kandi naryo naribera ibamba, muzamuce mu muryango. Yewe ubanza twebwe tutageza hariya, ahubwo tubangukirwa no kwikiza uwakwiha kudukosereza. Nibwira ko Yezu ashaka kutunyuza mu ngando yo kwihangana: guhana umuntu yakwanga agatora abagabo, yakomeza kwangira ukabibwira ikoraniro, ubanza uwagobye kumva yaba yumvise. Ibi kandi bisaba ko ugomba guhana, aba yarangije gutanga imbabazi. None se wakwiruka inyuma y'umuntu wagukoshereje ziriya nshuro zose urwana n'iki? Kereka uwaba yumva indishyi z'akababaro ari akayabo. Kwa Yezu ariko indishyi z'akababaro n'imyishimo mu ijuru iyo umunyabyaha yicujije. Ni ibi byishimo bituma uwa Kristu, kandi aha twese turibonamo, atagombye gucika intege cyangwa ngo arambwire. Aha niho mutagatifu Pawulo ahera atwibitsa ko nta wundi mwenda tuwagobye kugira uretse umwenda w'urukundo.Andi mategeko yose yuzurizwa mu itegeko ry'urukundo. Ni hano kandi mutagatifu Agusitini yahereye avuga ati: uzakunde ubindi nakubwiri iki uzakore icyo ushaka. Usibye gukora neza nta gikora, icyufuzo, igitekerezo cyatuvamo ngo kibe kibi niba tubereyeho gusa gukundana, atari ibyi byo mu ndirimbo ahubwo nk'uko Kristu yadukunze akanatwitangira. Mwana w'umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w'umuryango wanjye ngo uwuburire hato hatazagira upfa azize ko atamenya cyangwa atabwiwe. Aya magambo yo mu gitabo cya Ezekiyeri, tuyareke yinjire mu murima wacu, adufashe kugira imyitwarire mishya. Wenda ntihabura aho adukomanga bitewe nuko twabaye ba ntibindeba. Ariko ntirirarenga, dusabe Imana imbaraga zo kuba koko abarinzi bayirebera ngo baburire abayo boye kugwa mu ruzi rw'ibyaha barwita ikiziba, umunyenga , ntacyo bitwaye cyangwa bice iyo bagaciye. Imana ntishaka urupfu rw'umunyabaha, ahubwo ko yihana agahinduka maze akababarirwa bityo akabaho. Ngo hazaba ibyishimo byinshi mu ijuru nurokora umuvandimwe wawe ukamuvana mu nzira y'abayobe kandi nawe uzaba ukijije amagara yawe.

samedi 30 août 2008

ICYUMWERU CYA 22 MU BYUMWERU BISANZWE A

ICYUMWERU CYA 22 MU BYUMWERU BISANZWE

31 kanama 2008 umwaka A


 

Yer 20, 7-9

Rom 12,1-2

Mt 16,21-27

Ivanjiri y'iki cyumweru irakurikira iy'icyumweru gishize. Turibika ko Yezu yabazaga abigishwa be uko rubanda bamubona, agahindukira akanababaza uko nabo bamubona. Igisubizo cya Petero cyatumye Yezu atangira gusobanura ku buryo bwisumbuye uko Umucunguzi Imana yageneye umuryango wayo azamera. Agoma kuzababara, akihakanwa n'abayobozi na rubana, akicwa ariko akazazuka. Iyi niyo gahunda Yezu yari afite kandi azakomeza kugera ku ndunduro, ndavuga aho umwanditsi w'ivanjri Yohani avuga ngo Yezu yakunze abe abakunda kugeza ku ndunduro, ntacyo azigamye. Nicyo kandi Yezu asaba abifuza kumukurikira. Nta yindi nzira y'umukiro n'ibyishimo bidashira uretse umusaraba wa Kristu, ryo shema ry'abemera. Ikintu gitaganje ariko muri iyi vanjiri, ni ukuntu Petero wari umaze guhamya ku bw'impano y'Imana ko Kristu ari Nyagansani, arenga agahinduka intambamyi ku mugambi w'Imana kugeza aho ndetse Yezu avuga ko imigambi ye ari iya Shitani. Biranoroshye ariko kubyumva. Ntibyoroshye kumva ngo Umwana w'Imana azangwa, yihakanwe n'abantu ndetse bamwice. Reka tube turetse ibyo kuzuka, uwo se yaba ari Umwana w'Imana wakanirwa urw'abagome? Yaba se ari umucunguzi nyabaki niba nawe atirengeye, niba adashobora kwikiza? Aha kandi twakwibuka ko ari byo rubanda n'abafarizayi bamubwiraga igihe yari abambye ku musaraba. Imana ishaka kuca inzira twiroshyemo y'ibyago n'imibabaro, ibyo si Petero wenyine utabyumva kuko twifuza ko Imana yaba nta makemwa. Ibyo Petero yabwiye Yezu nibyo dusubiramo kenshi iyo tuvuga ngo reka nawe wikabya, umusore mwiza nka we ibyo ntibyakubaho, Imana ntiyabyemera; umukobwa ukeye nka we ntiyanyura iyo nzira; umutagire nkawe, ntiyakwicisha hugufi bigeze aho; umunyabwenge nka we ntiyageza aho.... kubera nyine aho icyaha cyadutabye, nta yindi nzira Yezu yahisemo atari iyo kutuzahura muri iyo nzarwe, akemera kuba iciro ry'imigani ngo twebwe abari bakwiye icyo gihano dusubirane isura twahanganwe. Jya nkumbura ya ndirimbo yo gushimira, aho turirimba ngo "Reka dushimire Uwatwiguranye tukaronka ubuzima, navugirizwe impungu, ingoma zivuge ...". Ibi ariko bisaba ko twemera mbere na mbere ko guca iriya nzira, atari uguhusha, byaba kuri Kristu cyangwa se ku bamwemera. Uwumvise iyi ngingo rero amera nk'umuhanuzi Yeremiya wavugaga ati: warangwatiriye rwose undusha imbaraga ku buryo ntashobora gucecekaka ijambo ryawe. Buri gihe mba nibwira ngo ndaruhira iki mbyuka ntangaza ijambo rituma rubanda bandwanya, bampindura iciro ry'imigani. Ariko urukundo rwawe rundusha imabaraga, ni nk'umuriro ugurumana ntashobora guhishira. Pawulo mutagatifu azungamo ati: kuba ndiho muri uyu mubiri, mbikesha urukundo Kristu yankunze akanyitangira; si jye uriho ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Aya magambo arakomeye kandi asaba koko kwiyibagirwa, kwiheza ngo hagaragare gusa Kristu n'ineza ye. Ng'ibyo Kristu yita kwikorera umusaraba tukamukurikira. Kuko nta handi tumumenyera atari mu neza yatugiriye atwitangira ku giti cy'umusaraba. Ng'iki igituma Pawulo mutagatifu adusaba kutagengwa n'imibereho y'iyi si ihindagurika, ahubwo tugahora duharanira kumenya ugushaka kw'Imana, ikiri ikiza n'igikwiye kubahwa. Kwiyibagirwa cyangwa guhara ubuzima bwacu rero ntibivuga kwiyahura cyangwa kwirangarana kuko twaba dupfobya ineza y'Imana iturimo. Bisobanura guhora iteka duharanira gusa na Kritsu we utarashatse kugundira ubuhangange bwe, ahubwo akemera kutwitangira. Bitabaye ibi rero twahora twibwira ko umugambi w'Imana udashoboka, ko bidakwiye ko Imana cyangwa uwayo yanyura inzira y'umusaraba, ko ntaho byabaye.... Ndibwira ko guhora muri ayo byaba nko kuba nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera. Wenda naba nacyo kuko kiba cyarariyeho, twebwe ho twaba dutana nkana maze tukazibuka ibitereko .... Ngo ufite amatwi arumve.

jeudi 28 août 2008

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE A

Birumvikana ko kuba iyi nyandiko ije kuwa kane atari bitaraga. Ikosa ryo ntawe turisangira ariko narigabana n'ordinateur yantengishye.


 

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE

24 kanama 2008 umwaka A


 

Iz 22,19-23

Rom 11,33-36

Mt 16,13-20

Inkuru nziza y'iki cyumweru iradutega igitego. Yezu yabajije abigishwa be ngo harya rubanda bavuga ko ndi nde? Ibisubizo batanze byerekanaga uko abantu babonaga Yezu; ngo yari umuhanuzi, akabibutsa Eliya, Yeremiya, Yohani Batisita cyangwa se umwe mu mahanuzi. Yezu arahindukira abaza abigishwa be, ati: mwebwe se tubana, dusangira, duhorana iteka, muvuga ko ndi nde? Sinzi niba abandi bigishwa ntacyo bavuze kuko bitanidtswe, ariko tumenyereye ko Petero avuga akanavugira abandi, ati: uri Kiristu, Umwana w'Imana nzima. Mbere yo kureba icyo ariya magambo ya Petero asobanura, umuntu yakwibaza icyo twasubiza, Yezu aramutse atubajije kiriya kibazo. Nta shiti, bamwe ntasubiramo ibyo twatojwe muri gatigisimu ku bagifite mu mutwe hazima, abandi, ndavuga abaminuje mu by'iyobokamana, bashakisha ibisobanuro mu bitabo biherutse gusohoka cyangwa imyanzuro y'ibiganiro byirwaruhame bivuga kuri Kristu. Abenshi twahagama mu kuvuga ibyo twumva mu binyamakuru, radiyo kugeza no ku biganiro by'aho dutaramira. Hari n'abatabona icyo basubiza kuke wenda Yezu batamuzi cyangwa se ntacyo ababwiye, nta kanya agira mu buzima bwabo. Yezu ariko ntakeneye kumenya icyo bamuvugaho, haba banze aha cyangwa se mu bitabo n'ibinyamakuru, ikibazo nyacyo ni kiriya yabajije abwa kabiri kandi abaza buri wese: wowe uvuga ko ndi nde? Si ikibazo kidusaba kusubira mu byo twize, ahubwo igisubizo cyacu kigomba kugaragaza ukwemera dufite muri Kristu. Petero ati: uri Kiristu Umwana w'Imana nzima. Uri uwo Imana yigaragarizamo kuko muri Kristu, Jambo wigize umuntu, tuhasanga icyo Imana yafuje kubwira abantu: ukuri ku Mana n'ukuri ku bantu. Birumvikana rero ko kumenya Kristu uwo ari we atari iby'ubwenge bwa muntu; ni Imana ubwayo ibiduhishurira. Petero yarahiriwe we wahishuirwe iryo banga. Kandi si iryo banga gusa yahishuriwe, kuko Yezu yahise amushinga ubutumwa bwo kuba urutare azubakaho Kiriziya ye. Ukwemera kugendana buri gihe n'ubutumwa bwo gufatanya n'Imana kugaragaza ko Kiriziya ari umuryango w'Imana utangirira hano ku isi ukazakomereza mu ijuru. Niba twemera ko muri Yezu, Imana yatubwiye ijambo ryayo rya nyuma ry'ukuntu idukunda kandi natwe tugomba gukundana, nta yindi nzira twanyura uretse kugaragaza mu mibereho yacu ko iryo jambo twemera ari ifunguro ritubeshejeho, bityo isi dutuye tukayihindura rya juru cyangwa ya paradizo abenshi bumva ari inzozi gusa. Ukwemera si inzozi cyangwa baringa; uburyo bwo kubaho bujyanye n'umugambi w'Imana, bujyane n'ubuzima Imana itwifuriza kandi ikabuduha haba mu masakaramentu duhabwa cyangwa mu ijambo ryayo susangirira mu ikoraniro. Nk'ubu ubuzima Yezu yaragije Kiriziya, nayo ikaba yihatira kubwamamaza. Kuva kuri Petero n'abamusimbuye, kugeza igihe Kristu azahindukirira, iyi nkuru igomba kwamamazwa, tudashingiye cyane ku mbaraga zacu, ahubwo ku bubasha bwa Kristu utazatererana na rimwe Kiriziya ye. Ng'aho mutagatifu Sipiriyani yakuye kuvuga ati: ntawe ushobora kugira Imana ho umubyeyi niba atemera ko na Kiriziya ari umubyeyi we kandi nta muntu wakwibwira ko ari umukristu niba atabigaragariza muri diyoseze ye na paruwase ye. Ubutumwa ndumva bwumvikana, igisigaye ni aha buri wese kwemera no kwakira ibyo Imana idusaba muri iyi vanjiri.

samedi 16 août 2008

ICYUMERU CYA 20 MU BYUMWERU BISANZWE A

ICYUMERU CYA 20 MU BYUMWERU BISANZWE

I7 kanama 2008 umwaka A


 

Iz 56,1.6-7

Rom 11,13-15,29-32

Mt 15,21-28

Inkuru nziza y'iki cyumweru ntiyoroshye kuyisobanura: Yezu ngo yinjiye mu mugi maze umugore wari ufite umwana wahannzweho na roho mbi aramutakambira ngo amukirize. Yezu ariko amwima amatwi kugeza abagishwa bamubwiye bati: nyamuneka muhe icyo asaba ariko aduhe amahoro. Aha hatwibutsa ya mpumwi yatakambiraga Yezu, abantu bakayicyaha ngo nisigeho kumena abantu umutwe isakuriza umwigisha. Uyu mugore ariko ngo yakomezaga gutakamba ati: rwose Yezu mwene Dawudi, ntabara. Yezu ati: erega naje kwita ku ntama zazimiye za Isiraheli kandi umugati w'abana ntibawujugunyira imbwa. Ubanza koko uriya mugore yari yaje aje, kuko nawe yabonye igisubizo cyatumye Yezu ava ku izima dukoresheje amagambo y'iwacu. Nyamugore ati: imbwa zitoragura utuvungukira tuvuye ku meza ya shebuja. Yezu yumvise ariya magambo aranyurwa ati kuva nabera ni ubwa mbere numvise umuntu ufite ukwemera. Yungamo ati bikugendekere nk'uko ubyifuza. Inkuru y'iyi vanjiri ikaba irarangiye. Uko twari tumenyereye Yezu, yashoboraga kuba yakijije roho mbi uriya mwana, umugore agataha yishimye, kikaba igitangaza kiyongera mu bindi. Ariko ubanza twari kuba duhombye amagambo y'uriya mugore n'uburyo azi gushikama akagera ku ntego. Iyo numvise isomo nka ririya, nibaza niba jyewe nsenga, niba Imana inyumva cyangwa biyiyobera ikabona utwo mbamo, ikibwiriza nk'uko isanganwe iyo neza, maze ikampa ititaye ku tugambo n'utwifuzo twanjye. Ikindi nibaza ni igihe wenda abantu bafora bagasenga, bagakora za noveni, bakiyamabza inshuti yemwe n'amahanga kubera nk'ikibazo kibakomereye: amapfa, intambara, inzara n'ibindi byose biba bibahangayikishije. Ntibibura ko icyo baba basaba bakironka cyangwa se ntibakironke: nk'uriya mwana akarenga agapfa, imvura ntigwe, amahoro ntaze.... Ese twamenya Imana igamburuzwa ni iki? Ese ko n'ubundi iba izi icyo tuyisaba tutaranahingutsa ijambo, ubwo gusenga kugeza amavi akobotse byahindura iki? None Imana yaba itureba bikayitera guseka, igihe dukazanya ngo turebe ko twayibyaza icyo twifuza. Imana irumva niyo twakwibwira ko itumva. Ikindi kandi amasengesho yacu atuma tunamenya uko duhageze tukamenya icyo dukeneye koko. None se twamera nka wa muturage bari bambwiye ngo umwami araza kumugenderera ngo yitegure amusabe icyo ashaka cyose. Yaratekereje, areba mu mbere, mu nsi y'urugo, ati: rwose umpe igishingwe gihagije nifumbirire umurima. Ntihagire umuseka, cyangwa ngo azaseke wa mutwa wavuze ati, uwampa kuba burugumesitiri, najya nsogongera ku buntu. Ariko se ubuzima bwacu bwashirira gusa mu bintu bihita? Yezu ati: nimushakaskake mbere na mbere ubwami bw'Imana, ibindi muzabironka mwitonze. Yungamo ariko ati mukomanga muzakingurira, mwingine, mwoye kurambirwa. Iyivanjiri ngo mutagatifu Agusitini yayikunda kubi. Uriya mukecuru yamwibitsaga nyina wari warasenze, akinginga, akarira kugeza igihe umuhungu we ahindukiye akamenya Imana. Ntawamenya wenda natwe ntitubuze icyo dukennye kituraje ihinga, ariko imbaraga n'umwete bikabura ngo tukomeze twinginge Imana, nayo ibone koko ko tugikennye. Ngo urugendo rw'imbwa rushirira mu guhunahuna. Ndangirije kuri uyu mugani. Twirinde ko amasengesho yacu yahagama gusa ku bintu by'iki gihe n'aka kanya, ahubwo dukazanye dusabe gutunga Imana n'ubwami bwayo. Imana ihabe kandi ibagwirije ibijyanye n'ibyifuzo byanyu.

jeudi 14 août 2008

UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU A

UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

15 kanama 2008 umwaka A


 


 

His 11,19; 12,1-6.10

1Kor 15,20-26

Lk 1,39-56

Kiriziya irahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Ni umwe mu minsi ikomeye ya Bikira Mariya, umunsi iwacu mu Rwanda uhuruza abantu benshi bagateranira mu nsengero nitiriwe Bikira Mariya nka Kibeho, Mwurire, n'ahandi hatandukanye abantu bateranira ngo bashime Imana kubera ineza yagiriye bene muntu ibinyujije mu mubyeyi Bikira Mariya. Ni koko Imana yangiriye ibintu by'agatangaza, izina rayo ni ritagatifu. Aya ni amagambo umuhire Mariya yavuze ubwo yajyaga gusura mubyara we Elisabeta. Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuri twebwe abemera ni ikintu gikomeye cyane kuko tuhafite umubyeyi utuvuganira iruhande rw'Ubutatu butagatifu. Ubundi mu mateka y'ugucungurwa kwacu, dusoma mu gitabo cy'Itangiriro ko Adamu na Eva bamaze gucumura, baciwe mu busitani ariko Imana ibazeseranya ko inyoko ya bene muntu utazaheranwa n'icyaha (Intg 3,15). Iyo nzira yo gusubirana uburanga twaremenwe yaje kugenda igaragarira mu masezerano Imana yariranye n'umuryango wa Isiraheli, cyane cyane mu bushyinguru bw'amategeko. Ubwo bushyinguro bwashushanyaga amagambo akubiyemo ibyifuzo by'Uhoraho byo kurera umuryango we ngo uzakende umubere umuryango nawe awubere Imana. Ibyo kandi bikagaragazwa n'ikuzo ry'Uhoraho ryaba rituye rwa gati mu muryago we. Ijambo ry'Uhoraho ryaje kwigaragaza ku buryo bunoze mu kwigira umuntu kwa Kristu. Mu ndangakwemera tuvuga ko Yezu yigize umuntu ku bubasha (ikuzo) bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na Bikira Mariya. Ikuzwa rya Bikira Mariya rero mbere na mbere ni iyo neza y'Imana yitoreye Mariya ngo abe Nyina wa Jambo maze isi yose ibone ikuzo dukesha Imana yacu nk'uko tubisomamu ntangiriro y'ivanjiri yanditswe na Yohani. Mariya yatowe kera na kare ngo yambikwe ikamba ryo kuba Nyina w'Imana. Ntawu nkawe wabayeho, nta nundi kawe uzabaho. Si ibi gusa ariko, Mariya yanabaye umwigishwa wa Kristu mu buryo yakiriye Jambo ataravuka, akamurera, nyuma akamukurikira kugera mu nsi y'umusaraba ubwo twamuhaweho umubyeyi. Mariya hamwe n'intumwa yategereje isezerano rya Roho Mutagatifu, umuganura w'ingabire y'izuka rya Kristu. Ku bw'umwiharika ariko, Mariya niwe wasangiye bwa Kristu ikuzo ry'ugutsinda kwe. Abakristu ba mbere ntibigeze bashidikanya kuri uyu munsi duhimbaza w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Bumvaga nta kuntu Nyina wa Jambo yari gushangukira mu mva kandi uwo yibarutse aganje mu ijuru. Bikira Mariya ariko ntiyajyanwe mu ijuru kuko abakristu babivuga cyanngwa bumva nta kundi byagenda. Ni icyuzuzo cy'ineza y'Imana kuko si Mariya gusa, natwe niyo maherezo yacu. Ntitwarira rero ngo naba nawe yarahiriwe, cyangwa ngo ko tutari se ba "nyina wa Jambo", ayo mahirwe yazatugeraho ate? Turi abahire kuko Mariya ni Umubyeyi wacu, iwacu si muri iyi nyanja y'amaganya, ahuhwo ni hariya aganje abengerana ikuzo. Reka mbaterere ka karirimbo ka Bikira Mariya maze mwikirize: inyange za Mariya ntimugashavure, kandi amaherezo tuzamusanga....

Umunsi mwiza wa Bikira Mariya, umunsi mwiza wacu abana be.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere