UMUNSI MUKURU W'UMURYANGO MUTAGATIFU
28 ukuboza 2008
Intg 15,1-6; 21,1-3
Heb 11,8.11-12.17-19
Lk 2,22-40
Turakomeza guhimbaza iminsi mikuru ya Noheli turangamira umuryango mutagatifu w' i Nazareti: Yosefu, Mariya n'umwana Yezu. Ivanjiri y'iki cyumweru itwibutsa uko Yosefu na Mariya bagiye gutura Yezu mu Ngoro nk'uko amategeko yabiteganyaga. Mu gihe batunganyaga izo nshingano, umusaza Simewoni kimwe n'umukecuru Ana barahagoboka maze basingiza Imana basobanura ibyari byerekeye umwana Yezu. Byose byakozwe nk'uko Imana yari yarabiteganyije kuko niyo igenga byose kandi nta na kimwe kiba itabishatse. Ibi ariko ntibivuga ko Umwana Yezu wari Imana nyirizina atari akeneye kwegurirwa Imana. Wenda twakeka ko ababyeyi be babikoze kuko bari bataramenya neza uwo ariwe. Byaba ari ukugabiriza kubyaza ibyanditswe ibyo wenda abanditse batibazaga. Umwanditsi Luka utubwirwa rwose mu magambo make kandi yumvikana uko bariya babyeyi bitwaye kimwe nk'abandi bo muri Isiraheli bakurikizaga amategeko y'Uhoraho. Gusa wenda igishya ni ijambo ryiyongeraga ku byerekeye imibereho ya Yezu. Ababyeyi bacu bagiye bibeshya bagakeka ko uwo babyaye azaba icyatwa cyangwa kabutindi, ubanza umurimo wabo wo kurera bawitiranya n'uwo kubumba umwana agakura akurikije iforoma y'icyo bifuza cyangwa bikanga ko umwana wabo yaba. Umunsi duhimbaza ni uw'umuryango w'i Nazareti wabayeho rwa gati mu yindi miryango. Umuryango wahuye n'ingorane zawo n'ibyishimo ariko muri byose ukaba warabayeho ukurikije ijambo ry'Imana wagendaga wumva. Aha niho tuwureberaho nk'umuryango utubera urugero mu miryango yacu. Yozefu tumubona yumva ijwi rya Malayika mu nzozi naho Mariya yakira indamutse ye. Ibi kandi bikazakomeza byibura kuri Mariya kuko niwe ibyanditswe bizatwereka mu nsi y'umusaraba Yezu umwana we amuturaga ho umubyeyi. Imana rero yahisemo kuvukira mu muryango igirango itwereke agaciro umuryango ufite mu buzima bwa buri wese. Niho umuntu uwo ari wese aronkera ubuzima, uburere n'umuco. Mu muryango niho twigira kuba abantu. Mu muryango niho twigira gushyikirana n'abandi kandi hakaba nko muri laboratoire y'ubuzima. Akaburiye mu muryango ubanza nta handi twakavana kuko niyo twisunze amashuri n'izindi zego zishinzwe kunganira umuryango mu mikurire n'imirere y'abana, icyo ababyeyi batifitemo umwana aba agihombye keretse nyine agize Rurema akazahura n'umurezi umenya akaga ahura nako mu muryango maze akemera kumwitaho birenze. Kandi ngo nibyo akaburiye mu isiza ntikabunekera mu isakara kimwe nuko umwana pafira mu iterura. Uyu munsi rero Kiriziya idusaba kwibuka agaciro k'umuryango no kuwuhindura koko Kiriziya ntoya aho abagize umuryango uko baba bameze kose ndetse n'ibibazo baba bafite. Imana yahisemo umuryango ngo yerekane ineza yayo ntacyo yatwima rero niba tuyemereye ngo itwigaragarize koko. Tureke rero Imana ikurire iwacu. Mu miryango yacu habe koko ahantu hatagatifu: abana batozwe uburere n'umuco, ababyeyi biyubahe, bubahane kandi bite ku nshingano zabo maze kiriziya ibe koko umuryango mugari ubumbye ingo ziyigize, ubusabane n'urugwiro biturange kuko Imana yasuye umuryngo wayo. Ba Simewoni na Ana bahore iteka bavugwa ibigwi by'uwaducunguye. Umunsi mwiza kuri mwese.
UMUNSI MUKURU WA NOHELI
25 ukuboza 2008 umwaka B
Iz 52,7-10
Heb 1,1-6
Yh 1,1-18
Kiriziya irahimbaza umunsi mukuru wa Noheli: isi yahawe umucunguzi, Nyagasani yasuye umuryano we, abantu bagenda mu icuraburindi ry'icyaha, ineza y'Umusumbabyose yabamurikiye. Mbega ngo biraba byiza ibirenge by'intumwa yamamaza hose ko ineza y'Imana iganje. Mu masomo kiriziya yagiye idutegurira, yibanze cyane ku rugendo abemera bagomba gukorana na Kristu uje kubacungura ngo hato ineza y'Imana itakirwa nk'ikindu idutsindira. Igihe cy' Adiventi twagitangiye twitabaza ineza y'ingabire by'Imana ngo hoye gusigara inyuma cyangwa uwacikanywa n'ibyishimo bya Noheli. Indi nyigisho kiriziya yatwibukije ni ugutegura inzira za Nyagasani cyane cyane tukavana mu nzira icyatumwa dutsitara cyose cyangwa icyi twumva kitubera inzitizi ikomeye idatuma turangamira ineza y'mana. Ibi kandi byatumwa tworohereza n'abandi bityo buri wese akarangamira umukiro dukeha Imana yacu. Ibyo byatuma buri wese abasha gutangaza no gusangiza ku bandi ineza akesha Imana. Ndibwira ntawacikanywa kandi ntawarya iminwa. Aha wenda ntihatworohera ariko duhereye ku ntore z'Imana dusanga muri bibiliya cyane cyane abo tobona bagize uruhare rukomeye mu gucungurwa kwacu, abo amateka y'ivuka rya Yezu adufasha kuzirika ku buryo bwohariye nka Mariya na Yozefu, Zakariya na Elizabeti ntibagiwe umwana wabo Yohani, Umwami Dawudi n'bandi benshi, natwe twabona uko duhanika nk'Umubyeyi Bikra Mariya tuti: koko Imana yatudigiye ibintu by'agatangaza izina ryayo ni ritagatifu. Ubwo natwe twaba duhimbaje noheli, Umwana Yezu natwe akatuvukira, iwacu tukumva ndirimbo y'abamalayika ihanika itangaza ikuzo y'Imana n'ugucungurwa kwa muntu, itangaza amahoro ku isi hose aho Imana iganje hamwe na mwene muntu usonzeye izena yayo, iwacu Imana igasengwa kandi igasingizwa kuko icyaha cyatinzwe na Sekibi wakihishaga inyuma. Noheli rero, nk'uko Yohani intumwa abitwibutsa mu ntangiro y'ivanjiri, ikaba ikimenyetso cyo kuzirikana uko Imana idukunda. Yo yahozeho mbere y'iremwa y'isi, yo yahoranye ikuzo ritagereranywa, ariko ikaba yaremeye kwigira umuntu ngo iture muri twe, natwe tubashe kubona ikuzo ry'Usumbabyose. Yohani akomeza atwibutsa ko muri Kristu twaronse ingabire zose. Nta kuntu rero tutahimbaza Noheli kabone n'iyo twaba dufite ibibazo, ingorane ntibwagiwe n'ibyaga agahiryi. Imana ntije kwitemeberera cyangwa gucunga niba ibyo yaremye bigenda nk'uko yabitegetse; ije kudufahsa kubaho twishimye kandi tunezerewe, ije kutubwira ko ingoyo y'ibyaha n'umwenda wabyo yabyishyuye, ko muntu asubijwe isura yaremanywe kandi ko afunguriwe imiryango ya bwa busitani Adamu an Eva bari barakinze kubera icyaha. Ubu muntu ntazongera kubunza imitima ashakiza icyamukiza cyangwa ngo abuyere anata igihe mu ngirwa gakiza kuko Imana yahiseo kumuba bugufi ngo umutwaze umutwaro w'ubuzima. Ngaho rero turushanwe guhanika twishimye dushimira uwemeye kuducungura akaza gusangira natwe ubuzima. Twirinde nyamuneka kugira aho tumukinga cyangwa kwibwirako tutagomba kumunaniza no kumuvunisha. Yaje aje kandi ngo kugeza igihe azaba atarashyikiriza byose Imana se, ntazagoheka. Tumworohereze aducungure biyro isi n'ijuru bisabane koko. Noheli nziza kuri mwese.
ICYUMWERU CYA KANE CY'ADIVENTI
21 ukuboza 2008
2Sam 7,1-5.8-12.14.16
Rom 16,25-27
Lk 1,26-38
Umunsi mukuru wa Noheli uregereje, dusigaje gusa iminsi mike tuawuhimbaza. Uyu mwaka ariko Noheli ibaye ku isi ahenshi baganya kubera ikibazo cy'ubukungu bwajegeje ibihungu bikize nk'Amerika. Ubwo abari basanzwe ntacyo bafite, byahumiye ku mirari nubwo akenshi kubera kumenyara gukena hari uwibwira ko icyo kibazo cy'ubukungu bw'isi we kitamureba. Iyi noheli rero ije hari ibibazo isanze nk'uko akensi n'izindi zagiye zigenda. Ikibazo ariko si umunsi twifuza kuzahimbaza ntacyo dutaka cyangwa tuniha. Ndibwira iyo Noheli itazabaho na rimwe. Imana yemeye kwinjira mu bzìuzima bwacu, ikavunyisha mu muryango, yifuzaga kutwereka uko itubanira nuko natwe tugomba kubanirana. Ikindi kandi kuko utari iyobewe aho ingaruka z'icyaha zitugeza, yifuje no kutwigisha uko twagombye kwitwara no buzima busanzwe. Amasomo y'iki cyumweru aragaruka ku isezerano Imana igirana n'abayo ryo kubana nabo. Mu gitabo cya kabiri cya Samweli kitubwira uko umwami Dawudi yifuje kubaka Ingoro y'Imana akabinyuza ku muhanuzi nawe akabyemera. Nyuma ariko Uhoraho yaje gutumaho Dawudi amubwira ko ari we ahubwo uzamwubakira Ingoro izahoraho iteka. iryo sezerano ryujurijwe muri yezu kuko, mu kwigira Jambo ka Yezu, Imana yubatse ingoro yayo rwa gati muri twe, iduha uburyo n'umwanya wo kuyimenya, kuyikunda no kuyikundira ngo itwiyoborere. Imana kandi yifuje kuducungura dufatanyije; atari uko itari ibuze uko ibigenza, ahubwo kugirango twumve neza agaciro k'urukundo idukunda. Ntiyari inaniwe guhindura isi na muntu ikoresheje imbaraga n'ubuhanga bwayo, ariko yahisemo inzira yo kwigira umuntu ikavugkira mu muryango nk'uko twese twavutse. Ntiyari inaniwe guhitamo ahandi yavukira cyangwa abandi bayibera ababyeyi, ariko yahisemo Mariya an Yozefu. Yemwe si na ngombwa kwibaza utu tubazo kuko sitwo tudufasha kumva umugambi w'Imana kurusha kuyirangamira mu neza n'ubuntu byayo. Nibyo dusanga mu ndamutso ya Malayika, aho Imana imenyesha Mariya ko yagize ubutoni bwo kuba nyina w'Umwana wayo. Nubwo kumva neza amagambo ya Malayika bitari byoroshye kuri Mariya, yewe bitanoroshye n'ubu ku muntu uwo ari we se, Mariya yakiriye ijambo rya Marayika maze isi yose ironka Umucunguzi. Kuba ineza yaratangiriye kuri Mariya ku buryo budashidikanywa kandi butagereranywa nta muntu ubishidikanya. Ibi ariko ntibivuga ko Imana yahisemo Mariya yarangije umurimo wo gukenera abayifasha kumenyekanisha ineza yayo. Buri wese ahamagariwe kwakira ubutumwa bwa Malayika kandi uretse gusubiza ngo yego, akanitabirabira kubumenyekaniha. Ng'ubu ubuyro bwo gutuma noheli itaba gusa iy'abacuruzi baboneraho bakiyungukira kuko aho kuba umunsi w'abemera, noheli yabaye iy'abacuruzi. Buri wese rero yibaza uko yaba yakira ijwi rya Malayika rimusaba gufatanya n'Imana mu gucungura isi. Ubwo birumvikana ko umurimo ukomeye ari uwo kugorora amatwi ngo twumve ijwi rya Malayika . undi murimo niwo kwibuka ko icyo Imana idusaba ariko ukwakira ubutumwa, atari ukwihangishaho ngo twihimbire ubwacu.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire