UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI (ICYUMWERU CYA 34)
23 ugushyingo 2008 umwaka A
Ez 34,11-12.15-17
1Kor 15,20-26.28
Mt 25,31-46
Turahimbaza umumnsi mukuru wa Kristu Mwami, umugenga w'isi n'ijuru, umutware w'amateka n'ibihe. Ni umunsi isoza umwaka wa kiriziya tugatangira igihe cy'adiventi kitwinjira mu mateka y'intango y'ugucungurwa kwacu: ukwigira umuntu kwa Kristu. Uyu munsi duhimbaza uradufasha kumva uko Kristu asobanura ubwami bwe ndetse n'aho azahera atwemerera gusangira nawe ibyiza by'ijuru. Umuhanuzi Ezekiyeli aratwibutsa umugambi w'Uhoraho wo kwita ku muryango we nk'uko umushumba yita ku matungo ye. Ati: nzayitaho yose, nomore ayakomeretse, nshakashake ayazimiye nyagarure mu gikumba, nzita ku matungo arwaye ntibagiwe n'ameze neza. Nzayakenura mu butabera. Pawulo mutagatifu agaruka kuri iyi ngingo ariko asobanura aho intsinzi ya Kristu inganje: ngo umwanzi wa nyuma Kristu azatsinda ni urupfu bityo akazadusohoza ku Mana Data ngo dusangire iyo neza. Ntibizaba ariko kugendera mu kigare. Ivanjiri y'iki cyumweru iratubwira uko bizagenda ku munsi w'imperuka. Kristu azaza mu ikuzo rye ashagawe n'abamalayika maze asobanure ibintu: abeza bazinjirane nawe mu ngoma yabateguriwe naho ababi bazasange uwo bayobotse. Kubyandika gutya cyangwa kubisoma birasa n'aho byoroshye. Habe na mba. Erega si ibirori tuzaba turimo ngo twituramire tureba uko Kristu avangura intama n'ihene; nta n'umwe uzaba yicaye muri tribune. Twese tuzaba twakoranijwe ngo urubanza rukatwe. Si uru rubanza tuba twize, twashatse abatuvugira cyangwa twashatse ibyitso; si uru rubanza wenda twakwibwira ko twarutsinda dore ko atari urwa mbere twaba dushoje kandi tukarutsinda; si uru rubanza wenda bazasubika kuko iperereza ryaze kurangira wenda nkana; si ka rumwe dutegereza ko rwacibwa tugaheba kuko bene gukosa ari nabo bakora amategeko; si rwa rubanza twihimbira kuko twiyumvamo imbaraga ngo twikize abatubangamiye. Uru rubanza ni urwa Kristu uzaza kutubaza icyo tuzaba twarakoze ngo ineza n'urukundo bye bimenyekane hose. Urubanza ruzakatwa atari rwa rundi duhora duhigira ngo ntacyo igihe kizagera Imana ibaryoze inabi bakora. Akenshi tuba tuvuga bariya aho gusura abafunze ahubwo bamariramo inzira karenga; bariya aho kugaburira abashonji, babangukirwa no kurya aby'abatishoboye; bariya aho kwakira abanyamahanga, baryoherwa no guheza abandi mu ishanga.... Si aka karengane gusa Yezu azareba ngo wenda twituramire kuko wenda bitatureba, twebwe twumva turi abere. Kandi tujye twibuka ko urubanza rwa Yezu rutazashingira ku ntege nke zacu cyangwa aho tuzaba twaratsikiye. Ruzashingira ku bikorwa byiza tuzaba twarakoze, atari ubwinshi bw'ibikorwa, ahubwo agaciro byagiriye ababikorewe. Yemwe niyo dusomye iyi vanjiri neza, dusanga ari abazakatirwa kwibanira na shitani bahisemo, ari n'abazahembwa ubugingo bw'iteka, ibyo bazaba barakoze ntibazaba bakibyibuka. Bose bazatangara cyangwa batungurwe bati: twakubonye ryari Nyagasani ashonje, wambaye ubusa, ufunze cyangwa uri mu kaga ako ariko kose maze tukwitaho cyangwa ntitwakwitaho. Igisubizo cya Yezu nicyo kitwumvisha agaciro cyangwa igipimo tugereramo ubuntu bwacu: ibyo mwakoreye bariya baciye bugufi nijye mwabaga mubikoreye. Ese kuki Yezu yahisemo abaciye bugufi? Impamvu iroroshye kuko ibyo twabakorera byose biba bivuye mu mutima. Nta kindi tuba tugambiriye kuko ntacyo tubaramuraho kindi atari ukubagirira neza. Imbere y'umujonji, uwambaye ubusa, infungwa.. uretse wenda uwajyanwa no kwiyerekana ngo ejo azasohoke mu kinyamakuru cyangwa azabone amajwi (kandi we umusaruro aba awucyuye dore ko nibyo aba akoze nta kamaro bisiga), ineza twakora nta kindi kiyihishe inyuma, Yezu aba ayiruzi we ubona ibyihishe. Kristu Umwami w'isi n'ijuru, umugenga w'ibihe n'amateka adufashe guha agaciro ubuzima bwacu, ibikorwa byacu bituganishe ku neza ye kandi bitubere uburyo bwo kwamamaza ingoma ye: ingoma y'urukundo n'ubutabera, ingoma y'ukuri n'imbabazi, ingoma y'ineza n'ubutugane.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire