ICYUMWERU CYA KABIRI Y'ADIVENTI B
07 ukuboza 2008 umwaka B
Is 40,1-5.9-11
2Pt 3,8-14
Mc 1,1-8
Ivanjiri y'icyumweru gishize yadusabaga gukanguka tukava mu icuraburindi, tugatangira urugendo rutuganisha ku munsi mukuru wa Noheli. Kuri iki cyumweru turumva ijambo rya Yohani Batisita ridusaba gutegura amayira ya Nyagsani, tugasiba amataba tunatengeneza ahari utununga. Iyi vanjiri ya Mariko iratwereka Yohani Batistita nk'umuntu rwose utajenjeka kuko ijambo rye riratyaye. Haba uko arivuga, haba uko abaho, Yohani Batisita ni integuza koko ya Nyagasani. Araduhamagarira gutegura inzira za Nyagasani tugatengeneza inzira agomba kunyuramo. Dusubije amaso inyuma tukibuka ivanjiri y'icyumweru cya mbere cy'adiventi, dusanga Yezu yaradusabaga kuba maso, tugacana amatara yacu tukamutegereza uburatambirwa. Gutegereza Yezu ariko si ugukuba akabero; ni ugutegura inzira azanyuramu. Umuhanuzi Izayi adasaba gusiza umuhanda untengeneye: tugasiba utunogo n'amataba tutibagiwe no gutengeneza utununga. Abenshi iyi mvugo twumva idusaba kwitsa utununga tw'ingeso mbi bityo itaka rivuyemo rigasiba ibinogo by'ipfunwe ryatewe n'ubwirasi no kwikuza kwa muntu. Gutegura umuhanda wa nyagasani kandi ni igikorwa kidusaba kwitonda kuko uwo muhanda nitwe tuzawunyura. Padiri Rwahunde mu rukundo yakundaga ababirigi (uwamutiza ubu akadukangarira amafaransa), yavugaga ko ngo hari umuzungu wagombaga gusubira iwabo ariko aza guhimba mayeri yo kwishakira akazi gahoraho. Ngo yubakishaga iteme akoreshe amase aho gushyiramo sima, akumvisha bantu ko amase nayo akomeye, ko nta mpamvu yo gupfusha ubusa amafaranga yo kugura sima. Mu bwenge bwe, bajyaga kurangiza imirimo iteme ryaguye bakongera bagatangira. Ndibwira ariko ko mu maco y'inda ye, yibukaga kudaca kuri iryo teme kuko yari azi ko ryamuhitana. Gusiza umuhanda Yezu azanyuramo bidusaba kwirinda gukora nk'uriya muncashuro: ni umuhanda natwe ducamo dusanganira Yezu uje kuducungura. Niba rero twemera gukizwa, niba twumva koko Yezu aje gutabara intege nke zacu, twirinde gusiba no kurenzaho mu mirimo yo kumutegurira umuhanda. We ntakeneye umuhanda utengamaye, uyu wa kaburimgo, ahubwo nitwe dukeneye kunyura inzira izira amahwa n'ibindi byose byatubuza kurangamira ikuzo ry'Imana. Ikindi kandi ni ukwirinda ko inzitizi dusanze mu kwacu, twazijungunya mu kw'undi twibwira ko bihagije kumenya ibyacu abandi nabo bakimenya. Ntibikabe kuko nta muntu uzikiza wenyine yirengagije mugenzi we. Kuri uyu munsi rero dushakishe mu buzima bwacu icyauma umuhanda wacu utaba nyabagendwa. Dukuremo amabuye yose yatuma dutsitara. Ese muvandi, ni irihe buye mu buzima bwawe ryaba rikubuza koko kuba umukristu muzima? Ni irihe buye rigutambamira mu mibonano yawe n'Imana? Ni iki wumva Kristu yagukiza bityo ubuzima bwawe bukaba umutuzo n'umunezero byuzuye? Ko Noheli yegereje, ni gute wumva wakwitegura uwo munsi ukakubera koko impamvu yo kumva Imana itashye iwawe? Iki cyumweru kikubere impamvu yo kwisuzumuma maze Yezu azaze kko agukiza kandi akuvura. Reka twiragize Umubyiyi Mariya utarasamanywe icyaha, umucyo we n'ineza ye bitumurikire kandi iteka ajye adusabira ku Mwana we ngo natwe tuzabe abahire n'abatoni.
ICYUMERU CYA MBERE CY'ADIVENTI
30 ukwakira 2009 umwaka B
Iz,16-17.19; 64,2-7
1 Kor 1,3-9
Mk 13,33-37
Umwaka wa liturugiya urarangiye dutangiye undi ubimburirwa n'igihe ya Adiventi kidutegurira guhimbaza Noheli. Ivanjiri ya Mariko iratwibutsa ijambo Yezu yabwiye abigishwa be ati: nimube maso kugirango mutazatungurwa. Nibyo Pawulo mutagatifu asubiramo ati: nta ngabire nimwe mubuze byo kuba maso mu gihe mutegereje ihindukira rya Nyagasani. Igishishikaje rero Imana muri iyi ntango ya adiventi nuko twabaho tudaherenywe n'ibitotsi by'isi ahubwo tukaba maso nk'abakozi shebuja yasize mu bye, agategeka umunyarugi kuba maso ngo azamukingurire igihe azahindukirira. Tumenyereye muri iyi minsi inyigisho ya Yezu idusaba kuba maso no kwitegura ihidukira rye. Izi nyigisho zihuriranye n'igihe cyo kwitegura noheli. Yego turabizi nta n'impamvu yo kubisubiramo, ko Yezu atazongera kuvuka, ariko ivuka rye si inkuru yarangiye mu myaka ya kera. Ni inkuru ihoraho. Kristu wigize umuntu agatura muri twe, niwe utwigisha ubuntu n'urukundo by'Imana. Igihe rero cy'adiventi si icyo kwibera iyo ngo twitegura gusa kuzahimbaza umunsi mukuru wa Noheli wenda niba mu mufuka hazaba hifashe neza, tukinezeza gusa bigacira aho. Guhimbaza noheli neza ni ugukurikiza inzira ya Kristu maze natwe tukazavukana nawe mu buzima bushya. Iyo Yezu adusaba kuba maso aba afite impamvu kuko ubuzima bw'iyi si rimwe na rimwe dushobora kubegereranya n'ijoro rinini; kubaho bigasa no kurota cyangwa inzozi. Aha wenda niho Pawulo mutagatifu atubwira ati: ijoro riragiye kandi igitondo kiregereje, nitwipakurure ibikorwa by'umwijima (Rom 13,12). Ijoro rero twakumva ari ubuzima bwa kera, ubu butazi Imana, naho amanywa akaba ari ubuzima bwuzuye ineza n'ingabire by'Imana. Kandi kubaho nk'abari mu nzozi ubanza hari aho bibera cyangwa byorohera. Inzozi ziba ngufi: mu kanya k'ubusabusa umuntu aba arose yagiye ahantu henshi kandi hatanegeranye na mba , yakanguka agasanga atavuye aho ari ndetse nta minota myisnhi amaze asinziriye. Inzozi ni inzozi nyine: umuntu arota yakize, yatembereye, yafurashye, yakangaka agasanga ubukene bwe ni bwa bundi, uko yasaga ntibyahindutse n'inzara yararanye ntaho yagiye. Ndetse abahanga mu gusetsa baravuga ngo umugore wae cyangwa umukunzi wawe nakubwira ngo niwe nshuti y'inzozi zawe, uzasinzire ubudakanguka kuko aho uzakangukira uzasanga uwo warotaga ntaho ahuriye n'uwo ubona iruhande rwawe. Igitandukanya inzozi n'ubuzima nyabwo ni uruhare rwa muntu. Mu buzima icyo umuntu akoze ari kizima yagombye kugihemberwa naho igifutamye akakiryozwa. Mu nzozi uretse gukanguka ukibaza impamvu wenda waba warose inzozi ziterekeranye cyangwa umuntu yarose hari ibyo yononnye, nta rundi ruhare, ntacyo umuntu aryozwa. Naho icyo dukora mu buzima bitebe bitebuke Imana izatubaza iko tuzaba twarakoresheje amatalenta yaduhaye. Kuba rero inyigisho y'adiventi idusaba kuba maso no gukanguka ngo tudaheranwa n'iroro ry'ibishobora kuturangaza nuko Imana izi ko iyi si n'ibyayo byose bitadauasha mu gukurikira inzira nziza iganisha ku mukiro, ndavuga ariko uyu uhoraho iteka. amateka y'isi yuzuye ingero nyinshi zerekana ko kwituramira no kwirara ntaho bitaniye no gusinzira kugeza aho ibyago cyangwa ibizira by'iyi si bitugwa gitumo. Abamenyereye gutwara n'agatosti cyangwa kurangara, kimwe n'abakunda kugira twa gahunda twinshi, bakunda kwitabaza icyo bita mu gifaransa reveil ngo igihe nikigera ibibutse cyangwa ibakangure. Reka mu ntango y'iki gisibo, natwe dufate utwo dusaha cyangwa ako kayogera hato Noheli itazatugwa gitumo cyangwa se ikaba yanadukica rwose. Ako gasaha rero twagashyira ku gihe twibuka ibi bikurikira: kudacikanwa n'isakaramentu ry'imbabazi kuko ntawahimbaza Noheli aremerewe ku mutima n'ibyaha; kutibagirwa rendez-vous yo ku cyumweru aho twumva ijambo ry'Imana, tugasangira umubiri wa Kristu kandi tugasabana n'abavandimwe; kutibagirwa ibikorwa by'urukundo kuko nta gakiza twaririmba niba tutibuka abari mu kaga; gutibagirwa isengesho kuko nta bundi buro bw'itumanaho Imana ikoresha atari isengesho. Ubwo wenda wasanga hari n'ibindi nibagiwe, buri wese yakwihitiramo uko yakwitegura neza Noheli. Imyiteguro myiza kuri mwese.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire