ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE
16 ugushyingo 2008 umwaka A
Imig 31,10-13.19-20.30-31
1 Tes 5,1-6
Mt 25,14-30
Ivanjiri y'iki cyumweru itadutekereza umugani w'amatalente nyirimari yasigiye abantu be agiye mu rugendo maze aho ahindukiriye abasaba ko bamumurikira umutungo yabaragije. Ni ivanjiri tuzi neza ariko akenshii wenda tudasobanukirwa neza kuko dukunze gutinda kuri uriya wahawe italenta rimwe. Uko ari rimwe cyangwa atanu, ariya matalenta yari umutungo utubutse. Italenta yari imari ihwanye n'imibyizi 6000. Ni akayabo rero k'imari. Niba wenda tubariye ku mubyizi amafaranga 300, ubwo twagera ku kuyabo ka 1.800.000. Umwana ushiritse ubute yavuga ati: turongeye turariye. Gusa rero twibuke ko uyu mugani ureba ibijyanye n'ubuzima bwacu. Ntawavuga ngo ndongeye ndariye arimo yotsa (ijambo rikoreshwa iyo bagurisha ikawa ikiri mbisi) amagara ye. Uyu mugani kandi tuwumva nabi iyo twibwirako Imana twebwe ntacyo yaduhaye habe n'italenta rimwe bityo tukumva ko nta n'icyo izatubaza. Impano ikomeye dufitekandi buri wese akaba atayihakana ni ubuzima: twaba bazima cyangwa turwaye, twaba dutuye mu gihugu gitemba amata n'ubuki cyangwa ubutayu butagira na mba, twaba twaravukiye mu bihugu bihorana akaga k'amahoro make... ubuzima turabufite kuko duhumeka umwuka w'abazima kandi tukazanahumeka umwuka w'ubugingo buzahoraho iteka. Buri wese rero afite icyo yaragijwe n'Imana kandi ntimuhoza ku nkeke ngo ese ugeze he ucunga ibyanjye cyangwa ngo izadutungure kuko yaduteguje kera ko umunsi utari uyu izaza kmurikisha ibyayo. Ikibazo rero kiba mu buryo twakira impano Imana iduha nuko tuyikoresha. Uriya mugani urasa nuworoshye mu kuvumva. Bariya bagaragu babiri ba mbere bitwaye neza cyane kandi barabishimrwa naho uwa gatatu ngo yatinye ubwoba maze ahisha imari ya shebuja aje arayimuha. Yagize amahirwe kuko yashoboraga no kuyihisha undi akayigwaho akayitwara akabura uko arya iminwa. Ubwoba kandi si ikintu cyoroshye kuko bubuza umuntu gutekereza no kwinyagambura. Ubwoba butuma ubwenge bwihisha, aho gutekereza umuntu agakora icyizanye nko kujya gutaba imari itari iyawe aho kuyibyaza umusaruro. Nawe rero yarabyishyuye kuko bamwatse n'ubusa yaririragaho barangije bamusuka hanze. Yego ni umugani Yezu yacaga ariko buriya iyo yongeramo n'abandi bagaragu benshi byari gutuma twibonamo bitaturuhije. Ndatekereza nk'umugaragu waba yarashatse gucuruza amatalenta hanyuma agahomba. Ubwo se yari kubwira iki shebuja? Ko yahombye? Ko Imana yandagije umuryango (umugore n'abana, cyangwa umugabo n'abana) none nkaba mbona ntacyo mbamariye? Ko umurimo nshinzwe ntawitangira uko byagombye? Ko nihimbiye ubundi buryo bwo kubaho nkaba meze nka wa mwana w'ikirara ivanjri itubwira ariko jye ariyo ngitangira urugendo rwo kujya kwishakira imibereho aho bweze? Imana si gatumwa gatindi nkuko hari wenda uwabikeka atya. Yaba akoze sakirirego (nk'uko kubyandika nabyo ubwabyo binteye ubwoba). Imana ntigenzwa no kudutega iminsi. Uwakwibwira ko yahombye kandi koko yareba agasanga ubuzima butaramusekete aka ya ndirimbo "ikica amahirwe", ntazihebe kuko Imana nk'umubyeyi unyurwa no kubona turiho. Kabone niyo nta musaruro twagaragaza, aka wa mugani w'umwana w'ikirara, yatwakira kandi igakoresha umunsi mukuru. Undi mugaragu Yezu atavuze ni uyu wirirwa aganya ngo we ntacyo yahawe: ntatuze ibya Mirenge (kuko nyine atari Mirenge), ntiyize menshi, ntavuka mu bahinza, ntafite uburanga bwamutera kumenyekana,... ubwo se Imana izirirwa imubwira ngo murikira? Izaba se imumurikisha iki nyine itamuhaye? Ahubwo ndumva ariwe uzashinga urubanza akaba icyo yacumuye. Umugaragu nk'uyu rero niba abaho, ubuzima bwe abumara aganya kandi akarwana n'umutima kubera kurarikira utw'abandi: ngo reba sha uko abandi Imana ibakunda! Agafuhira byose kandi igihe cyose bigatuma atabona akanya ko kwita ku buzima bwe no kubona byinshi ariko byinshi cyane Imana yamuhaye kandi nawe ashobora gusangiza abandi. Imana ntiyifuza ko tubaho tuganya cyangwa ngo twicwe n'mukeno. Yaduhaye amatalenta ahagije kandi buri wese mu rugero rw'uko ashobora kuyacunga no kuyabyaza umusaruro. Ikibazo gusa nuko tudashobora kwibera iyo ngo tuyakoreshe ibyo twishakiye. Dusabe Imana iduhe ingabire ya Roho Mutagatifu tubashe kumenya ubukungu Imana yaturagije kandi turonke imbaraga n'ubwenge bwo gutubura iyo neza y'Imana.
IYIBUKA RY'UMUNSI KIRIZIYA BASILIKA YA MUT. YOHANI I ROMA YAHWE UMUGISHA
09 ugushyingo 2008 umwaka A
Ezk 47, 1-2.8-9.12
1 Kor 3, 9c-11.16-17
Yh 2, 13-22
Kiriziya irahimbaza kuri iki cyumweru umunsi bazilika yitiriwe mutagatifu Yohani Batista yahaweho umugisha. Ni kiriziya yubatse nyuma y'ihinduka ry'umwami Constatino, ikaba n'ikimenyetso cy'amahoro uwo mwami yatanze nyuma y'igihe kinini kiriziya yari imaze itotezwa. Ni kiriziya yatuwemo n'abapapa inahimbarizwamo inama nkuru za kiriziya zatumye isobanukirwa neza ubutumwa n'agaciro kayo. Umunsi duhimbaza none uretse kutwibutsa nyine uwo munsi w'itahwa rya kiriziya, ni uburyo ku bemera bwo kwibuka ingoro duteraniramo cyane cyane buri cyumweru ngo twumve ijambo ry'Imana, dusangire amasakaramentu yayo kandi tureme umuryango wunze ubumwe n'Ubutatu butagatifu. Ni akanya ko kuzirikana kuri kiriziya y'umutima wacu kuko buri wese wemera Imana kandi ikihatira gukurikiza amategeko yayo ahinduka ingoro yayo, ingoro nzima ibereyeho gusingiza Uwiteka. Amasomo tuzirikana aradufasha kumva neza akamaro k'Ingoro y'Imana mu bantu. Pawulo intumwa aratwibutsa ko turi ingoro ntagatifu y'Imana kandi ko hagowe uwo ari we wese wakiha kwangiza Ingoro y'Imana. Ati: kuyubaka ni ibya buri wese ariko uwashaka kubaka uko yihimbiye, Imana yazabimuryoza. Ibi nibyo Yezu yakoze ubwo yinjiraga muri Hekaru akasanga hari abari barahashinze amaduka, bagurisha ibyo rubanda rwakeneraga ruje gusenga no gutura ibitambo. Ngo byose yabisutse hanze na bene byo, bamubajije ikibimuteye ati. Nimusenye iyi ngoro nzayubake mu minsi itatu. Birumvikana ko we yashakaga kuvuga ibijyanye n'urupfu rwe n'izuka rye. Ikiza ariko dusanga muri iriya vanjiri nuko n'ubu Yezu aje, wenda ntiyasanga muri za Kiriziya zacu, ibimasa n'intama zo gutura ibitambo, ariko ubucuruzi bwo ubanza twarakataje. Simvuga gusa ya mashusho, amashapule, imidari, indirimbo n'ibindi ducuruza, ndivugira uburyo urusengero cyangwa se Ignoro y'Imana bamwe tuyigira akarima bwite. Ibi ndetse ubanza bikaze kurusha kwicururiza ishapule cyangwa umidari cyangwa kwirukana ba bana bacuruza udukarito imbere ya Kiriziya. Pawulo Mutagatifu iyo avuga ngo ariyimbire uziha kubaka bitajyanye n'uko Imana ibishaka, aba atuburira ngo twirinde kuzibwira ko kiriziya itadufite itagenda neza. Buri wese ni ibuye rizima rigize ingoro y'Imana ariko agaciro nyako tugahabwa na Kristu we Rutare rudushyigikiye twese. Aha kandi tukahigira kubaka ubumwe bw'umuryango w'abana b'Imana bayobowe n'abepisikopi, Papa akababera ku isonga nk'umushumba wa diyosezi ya Roma. Ubumwe kandi bwa kiriziya ntibushingiye ku bushake bwa muntu ngo wenda habe hagira uwibwira ko imirimo yakora muri kiriziya yazatuma yambikwa undi mudari atari ya neza n'imbabazi dukomora mu Mutima mutagatifu wa Yezu. Iyo neza umuhanuzi Ezekiyeri yayigereranyaga n'amazi avubuka mu Ngoro y'Imana, akagenda yiyongera kugeza abaye umugezi maze aho unyura utemba, ugatanga ubuzima. Ngo ibiti byera imbuto zirimbwa zigatunga abanto naho amababi yabyo akaba umuti ubavura iyo hari icyo barwaye. Aha hatumye nibuka ya mvugo y'abakecuru iyo bagiye gusaba penetensiya bakabwira padiri ko bashaka umuti. Kandi ga nibyo, Penetensiya ni umuti wa roho nk'uko Ukarisitiya ari ifunguro. Papa Yohani wa 23, asobanura iyi vanjiri, atwibutsa ko kiriziya, cyane cyane paruwase, ari nk'umugezi, mambe kano iri rwa gati mu mudugudu, aho buri wese mu batuye uwo mudugudu yumva yajya kuvoma mazi yo kunywa ngo ashire inyota. Iryo riba Imana yatwihereye, ndumva ntawe riheza, twese aho twava hose, uko twaba dusa cyangwa twitwa, ibyo twaba dutunze, Imana yaturemeye iriba tuzajya tuvomaho ineza n'imigisha yayo kandi rikaba rituri hafi, riri rwa gati mu muryango wacu. Kandi twese iri riba turarigana kuko ni iriba ry'imbabazi n'impuhwe, urukundo n'ubutabera, urugwiro n'ubusabane, .... Ubwo se ninde wakwihirahira ngo we yarashyikiriye ntazakenera urukundo, impuhwe, imbabazi... ikindi kandi bibe nka rya buye riryoshya isombe nitwe tuzagenda twiyongereramo iby'ingenzi mu musaruro w'ubuntu bwacu ngo iriba ryacu (paruwase yacu) rihorane amazi meza kandi afutse. Inkuru y'ibuye riryoshya isombe cyangwa isupu ni iy'umugabo wari wagirijwe n'inzara agera mu mudugugu afunguje bati wapi nta kigenda ino rukinga batanu cyangwa batatu. Uwo mugabo arababwira ati: erega ibyo gufungura ndabifite kandi byabahaza mwese gusa ntaho kubiteka mfite. Baba bamuzaniye igisafuriya kinini yuzuzamo amazi ashyira ku ziko anagamo ibuye yari afite mu ruhago. Inkuru yarakwiriye abaturage bose barakorana ngo barebe uko umuntu muzima ateka ibuye abantu bakarya. Yanyuzagamo akapfundura akavanga n'umudaho ati: biraryoshye ariko haraburamo umwungu. Abafite imyungu bakiruka bakayizana, nawe akayikatiramo. Akongera ati: iyaba twari dushyizemo ibirayi nka bibiri, akagufa, agasenda, amavuta,.. kubera amatsiko ibyo yasabaga byose barabizanaga kugeza ifunguro ritunganye ati: muzane iby'ibanze tusangire. Mu gihe abantu bse bafungura batangaye ukuntu ibuye ryabyaye isupu, wa mugabo aranyonyomba arigendera ariko abasigira rya buye ngo igihe cyose bazajya bumva bashonje kandi badafite icyo gutegura, bazage baryitabaza ribarengere. Ntimumbaze niba iryo buye rikibaramira ahubwo mubwire niba muri za kiriziya zacu hari ibanga nka ririya tugira ridufasha kurema ubumwe nk'umuryango w'abemera Imana imwe.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire