Abakiryoherwa n'Ijmabo ry'Imana, mbifurije umunsi mwiza kandi ntimukagarukire aha.
UMUNSI WO KWIBUKA ABAVANDIMWE BACU BATABARUTSE
2 ugushyingo 2008 umwaka A
Yob 19,1.23-27a
Rom 5,5-11
Yh 6,37-40
Kuri iki cyumweru Kiriziya irasabira abayo bose batabarutse ubu bakaba bataragera mu ihirwe ry'ijuru. Ni imunsi ikurikira uw'abatagatifu bose kuko kiriziya ari umuryango umwe w'abana b'Imana baba abakiri muri ubu bugingo, baba abarangije urugendo rw'iyi si bakaba baragororewe ikamba ry'ibyiza bakoze, baba b'abakiri mu nzira, bagisukurwa ngo bakunde bazakere kugera aho Imana iganje. Amasengesho yacu rero kuri uyu munsi ni ayo kwibuka ko ubuzima butarangirira kuri iyi si kandi ko urupfu nubwo rutungurana, atari rwo rufite ijambo rya nyuma. Kiriziya iteganya uburyo butatu, cyangwa amasomo ya misa ishatu kuri uyu munsi. Amasomo tuzirikana muri ibi bitekerezo ni iya misa ya mbere. Yobu tuzi ko ashushanya umuntu wahuye n'akababaro kandi yari azi ko ari intungane, aratubwira ijambo rikomeye, ati: iyaba amagambo yanjye yandikwaga agashyirwa ahantu atazasibama kuko nizeye Imana kandi nkaba niringiye kuzayireba uko iri. Yobu yari intungane, ariko se muri twe ninde wakwihandagaza ngo amagambo yanjye azandikwe atangazwe hose? Ni nde wakwemera kuvuga yeruye ko amagambo cyangwa ibikorwa bye byabaye koko iby'intungane? Jyewe niringira ijambo Pawulo intumwa yandikiye abanyaroma ko Kristu yemeye kudupfira kandi twari abanyabyaha bityo ubuzima bwacu bukaba bugira agaciro iyo twemeye ko aba ari we ubugenga. Iyaba twashobora ibi, twabaye koko intungane. Kristu yatanze ubuzima bwe ngo tube bazima kandi ngo nta n'umwe azazimiza nk'uko ivanjiri ya Yohani ibitwibutsa. Mutekereze ko ikidutera ubwoba, wenda nivugire, si ugupfa kuko iyo ni inzira ya twese, ahubwo ni uko twasanga twararuhiye ubusa. Tugasanga aho tugiye hatagibwa (nanze kuvuga mu muriro utazima). Ubwo se ku mugani w'umuhanuzi Izayi ko Imana iturarikiye kuzatwakiriza umunsi mukuru w'akataraboneka, none twasanga twarahushije inzira. Baca umugani ngo igiti kigwira aho kibogamiye. Ivanjiri twazirikanaga ejo, kandi ari nayo kiriziya idusangiza mu misa ya gatatu y'uyu munsi, itwibutsa ingingo nterahirwe. Niba se ku mugani abantu batabarika barashohoye kugera kuri uriya mugambi, kuko wowe cyangwa jyewe byatunarira. Umva si amashuri bisaba kuko si ukwaka akazi; si ubundi buhanga cyangwa indi mpano bisaba atari ingabire itangwa n'Imana igasanganirwa n'umutima ugambiriye kugera ku neza y'Imana. Uko biri ubanza nta numwe wagombye kuzahezwa niba ashyizemo umuhate. Umuhanga mu nyigisho za Kiriziya, Origène niwe wavuze ko amaherezo na shitani izagezaho igahinduka kuko ineza n'imbabazi by'Imana bisumba kure ubushukanyi n'ubugome bya shitani. Ariko guhinduka ni igokorwa gisaba ubushake. Ng'iyo impamvu ivanjiri ya misa ya kabiri y'uyu munsi idubiriramo uko Imana iteganya kuzaca urubanza. Ngo izasobanura abantu nk'uko umushumba asobanura amatungo, abeza bage ukwabo n'ababi bigende gutyo. Kandi ngo urubanza ruzashingira ku ngingo yoroshye (uretse ko niyo yaba ikomeye, tuba tuyizi bihagije ngo twitegure kuzatsinda urwo rubanza): uko tuzaba twarabaniye Yezu muri bagenzi bacu. Ubwo se koko hari uzavuga ngo ntiyaburiwe cyangwa ko nta kanya yigeze abona ko gukora igikorwa cy'urukundo. Gusura abababaye, kugoboka abari mu kaga, gucumbikira udafite icumbi n'ibindi tutarondora kuko ibyanditswe mu ivanjiri ni ibyo abo mu gihe cya Yezu babagamo. Twebwe wenda ntituzakenera kucumbira abagenzi cyangwa kwambika udafite akambaro. Wenda tuzakenera gukora ibindi bikorwa ariko kereka udafite amaso yo kureba, amatwi yo kumva n'umutima, uwo niwe uzihandagaza ngo rwose Nyagasani uranteye abo bakene ntaho twahuriye. Ngo agapfa kaburiwe ni impongo kandi abafite amatwi turumve. Sinarangiza ariko iyi nyigisho ntagize icyo mvuga ku muhango wo kwibuka abapfuye. Wenda iwacu ntitubikagatiza ngo duhore mu irimbi buri munsi tujyane indabo zo gushyira ku mva z'abacu bapfuye. Simbigaya ariko mu irimbi siho ubuzima bugarukira. Abacu batuvuyemo bari mu maboko y'Imana kandi bakaba no mu buzima bwacu. Niba tubakunda koko ntitwagombye kubabohera muri ya sanduku twabitsemo umubiri wabo kugeza igihe uzazukira. Twagombye kwibuka ko Imana yabacunguje amaraso y'Umwana wayo ibakunda kurenze uko tubakunda. Uruhare rwacu ni ukutabibagirwa kandi tukabasabira ngo ibyo batatunganyije, isengesho ryacu ribabere impongano. Na none kubaharira Imana byasa no kwibwira ko tutifuza kuzataha aho bari. Ubwo se twaba dupfana iki tubibagiwe? Imana ibiyereke kandi natwe iduhashishe ingabire yayo.
UMUNSI MUKURU W'ABATAGATIFU BOSE
01 ugushyingo 2008
Hish 7,2-4.9-14
1 Yh 3,1-3
Mt 5,1-12a
Mutagatifu Agusitini ngo iyo yahimbazaga umunsi w'abatagatifu bose, yakundaga gusubiramo aya magambo ati: koko aba na bariya bose babe barabishoboye, bizabe ari jyewe binanira. Ko Imana itanga ingabire ari imwe kandi idukunda twese, ni kuki jyewe iriya nzira y'abahire ntayinyura. Ng'iyi interuro idufasha kuzirikana ku munsi mukuru w'abatagatifu bose duhimbaza kuri taliki ya mbere ugushyingo. Na none birumvikana sinabura kudatera indirimbo y'abamaritiri b'i Bugande: Dusingize ubutwari bwa benewacu, Yezu bahowe bose yarabagororeye. Ngo ni imbaga itabarika y'abantu baturutse imihanda yose bakikije Ntama, bafite imikindo mu ntoki kandi bahanikira hamwe ibisingizo by'Imana mu ndirirmbo ya ALELUYA. Ikibatandukanya na rubanda rundi ngo nuko bameshe imyenda yabo bakayezereza mu maraso ya Ntama. Nguko uko imvugo y'incamarenga ya Yohani itwinjiza mu munsi mukuru wa bakuru bacu bashyikiriye ihirwe ry'ijuru. Kuba barabigezeho si ikindi, nuko babaye abahamya b'ivanjiri mu bantu kandi ingingo-ntima zayo turazisanga mu ivanjiri ya none ariyo ivanjiri y'abahire. Hahirwa abakene ku mutima, abiyoroshya, abatera amahoro, abasonzeye ubutungane...abashishikazwa nuko Imana yamenyekana bityo n'abayo bakadendeza mu mahoro, atari abantu gusa ahubwo n'ibiremwa byose. Ndi bwirinde gutinda ku mubare 144.000 cyangwa se ibindi bibazo bijyanye n'inyigisho za y'andi madini, uwaba yemera ibyo yigisha, turi buhurire ku ngingo ngirango mbasangize: kuba umutagatifu uyu munsi birashoboka? Aho ababayeho mbere ntibatomboye bo batabonye uru Rwanda cyangwa iyi si? Ese aho iyi ntero iracyagira abayikiriza cyangwa ni ibyino ya karahanyuze? Ibihugije abantu ni byinshi kandi n'ibyo bumva byabatera guhirwa no gutunganirwa si bike, ivanjiri se ishobora kujya mu ipiganwa ikaba nayo yagira abo inyura? Abakurikira uko amajyambere yihuta, ikoranabuhanga rinyaruka, basanga muntu yaraminuje byo kuba yakwigaramira. Nyamara ariko ubwo Amerika yatangazaga ko umutekano wayo usagambye, ko nta gahugu kayikora mu jisho, Ben Laden yaberetse ko utazi akaraye i Fumbwe araza ifu. Muri iyi minsi haravugwa igwa rya bourse, aya mafaranga amabanki aba acunga, akaba ariyo agena uko turamuka n'uko twirirwa. Wenda udafite na mba yumvaga bavuga ko amabanki y'Abanyamerika yatswitse amamiliyoni atabarika, akumva yakwifuza kuba ari we bashinze umurimo wo kujya kuyashumika. Uwibwiraga ko yari kuhakirira nabe yihanganye gato ntibizamubuza kugubwaho n'ingaruka z'ibyo atazi aho biva n'aho bigana. Guhirwa rero kuri iyi si si ikintu kidashoboka. Rwose tubifitiye uburyo cyane cyane abagashize. Nyamara ntibitubuza guhora twiteze ko kabutindi yatuvutsa uwo mugisha. Ubu ikigezweho nuko Leta zose z'Uburayi cyangwa iyo Burayi nshya (ntavaho mvuga icyo Kirayi) igamije guha abayituye cyane cyane abenegihugu babo uburyo buhagije bwo kubaho no kwishima (Produire beaucoup de plaisir en qualité et en quantité et réduire au maximum la souffrance). Umuntu akarya akikura, akishimisha uko yaraye ibirose, yashaka akabyara cyangwa undi akaba yamubyarira, akaba yabyara atinze ngo bitamubuza kwibeshaho akiri muto kabone niyo yaba ageze mu zabukuru ; imbwa ye ikitabwaho uko abishaka kandi yaramuka , niba ari umuhungu ashegeye undi muhungu bakabana bitanaretse ko bakora ishyirahamwe hagati y'abashaka kubana baba bahuje ibitsina cyangwa badahuje. Ubwo banagena igihe uwo mubano wamara. Kandi hagira utwita akaba yayikuramo cyangwa yamenya ko uwo atwite azavukana ubusembwa bakamurinda kuvuka cyane ko aba ataragira ububasha bwo kwivugira ndetse atazanabugira niba azavukana ubwo bumuga. Ndetse n'uwo ubwo burwayi bwagwirira, bakaba bamufasha guhita atandavuye ndetse atanduranyije cyane ko atanabona uwo arushya. Umuntu akagira uburenganzira bwo kuba yasaba abaganga ko igihe bazabona ahuye n'indwara y'igikatu, batazirirwa bagisha inama, ko bazamufasha gupfa vuba. Ubwo kandi bagomba kwimira ku buryo bwose uwababuza kubaho neza ndetse n'uwo bakeka ko yazabirota bakaba bamutanga bakamubuza uburyo bwo kuzabirota. Ngibyo muri make ibitekerezo birimo bitutumba muri demokarasi turirira ndetse muri paradis terrestre ab'iwacu tujya turirira. None se bana b'Imana, kuba umuhire biracyasaba kurindira kuzajya mu ijuru? Ubu se birakwiye guta igihe tumesa amakanzu yacu ngo ngaho azerera mu maraso ya Ntama ? Karabaye kuko isi yaraginje kugenda umucuri aka Lawuriyani na AMI. Mu Butaliyani b'epfo muzi ko bakataje muri MAFIA, hari umugabo wari uyisaziyemo uherutse kwivuganwa n'abashinzwe umutekano. Mu minsi ikurikiyeho habaye umupira wa ruhago maze mbere yawo basaba abari bawitabiriye, guhaguruka gato bakibuka iyo ntwari. Ngo nyuma umuhagarikizi w'umukino baramuhagariste kuko yemeye ko biba. Yararenganye kuko ibitekerezo by'abatuye aho nibyo byagombagwa guhagarikwa. Natinze ku Burayi kubera impamvu ebyiri: iya mbere nuko ariho twibwira ko twavoma amajyambere. Iya kabiri nuko agahwa kari k'uwundi gahandurika. Abatagatifu ni abahamya b'ubuzima bushingiye ku kuri, ubutabera, impuhwe, ineza, amahoro, kwigomwa n'indi migenzo dusanga muri iriya vanjiri y'igingo ntera hirwe. Iyo nzira ni nyabagendwa nubwo itabuzemo amahwa ya Sekibi. Bibiliya yibutsa iteka ko icy'ingezi ari uguhitamo. Inzira ni ebyiri kandi ntaho zizahurira: uhitamo ubugingo ukabaho, wahitamo urupfu ugasoma impyisi. Aka Pascal, dushobora gutinda guhitamo cyangwa tugahitamo nabi, bikazaba aritwe bigaruka. Umunsi w'abatagatifu bose nutubere natwe, intandaro yo kuvugurura ubuzima bwacu. Duhagarare gato turebe icyerekezo cy'ibihe hato tutazaherera mu kujyendana n'ibigezweho, ndavuga inkubiri y'ibitekerezo, maze ubuzima bwacu tukazayoberwa impamvu twabuhawe. Ivangiri ya Matayo iratsindagira ku ijambo amahirwe kandi ni nacyo turota ndetse muntu yamye arota, guhera mu ntangiriro ( umunara wa Babeli). Uyu munsi Yezu aratubirwa ko tutagomba kurarikira kuba nk'Imana, ahubwo ko twahawe ubushobozi bwo kubigeraho. Ni nabyo Yohani atwibutsa ati ubu turi abana b'Imana. Duharanire rero kuguma kuri iryo shema kandi tunabitoze abandi duhereye kubo Imana yaduhaye. Nyagasani Yezu nabane namwe.
ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE
26 ukwakira 2008 umwaka A
Iyim 22,20-26
1 Tes 1,5-10
Mt 22,34-40
Uzakunde Nyagasani Imana yawe wowe wese kandi ukunde mugenzi wawe nkawe ubwae. Ngiri itegeko riruta ayandi kandi riyabumbye yose. Imana niyo nkuru, niyo dukesha kubaho, kuramuka no kuramba, niyo izaturokora ikatugeza mu bwami bwami bwayo, kugira ikindi twayibangikanya, uretse ubujiji, byaba ari ukurasa hasi. Gukunda Imana ariko ntibishirira mu kwibwira ko yanyurwa n'ituro cyangwa isengesho twavuga. Nabyo ni ngombwa ariko kuba yarigaragarije mu Mwana wayo Yezu Kristu, yatweretse ko kuyikunda bijyana no gukunda umuvandimwe wacu nk'uko Yezu yadukunze kandi nk'uko natwe twumva twakunda. Uretse nyine awaba afite ikibazo cy'uburwayi, nta muntu numwe wiyifuriza inabi cyangwa wumva atakundwa. Gukunda abadi rero, tugendeye ku itegeko rya Yezu, ni ukurebera ku gipimo natwe twifuza ko twagererwamo. Si ukubakunda nk'uko badukunda, byaba bibaye gukurikiza rya tegeko rya kera ngo iryInyo rihorwe irindi n'ijisho rihorwe irindi. Mu gihe cya Yezu, hariho inzobere nyinshi mu bijyanye m'amatego y'Imana nk'uko biri muri iki gihe cyacu. Abo bahanga bari barayanonoseye ku buryo ngo aho kuba icumi nk'uko twayatojwe muri gatigisimu twigira amasakaramentu, ngo yari yaratubuwe arenga 600. Harimo iyo umunyayisiraheri wuhaba Imana koko yagombaga gukurikiza n'ibyo yagombaga kwirinda. Ubwinshi bw'amategeko, turabimenyereye sibwo bworoherereza abagomba kuyakurikiza, ahubwo abanyantege nke barahagwa. Hagera mu cyeragati no mu bwoba bwo kuba baba bteshuka ku itegeko kabone n'iyo baba ntaryo bishe cyangwa nta n'iryo bazi. Yezu rero asubiza uriya munyabwenge bambe iriya nzobereye mu mategeko, ntiyari ayobewe ko amategeko angana kandi akurikirana, ahubwo yashatse kumuha igisubizo cyamufasha kugororekera Imana atagombye guhetama umugongo kubere ubwisnhi n'uburemere bw'amategeko. Yezu ati: uzakunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wowe, na rho yawe , n'ubwenge bwawe bwose kandi uzakinde mugenzi wawe nk'uko winkunda. Yungamo ati: muri aya mategeko yombi habumiyemo amagambo ya Musa n'ayabahanuzi. Ese koko uwakubaza itegeko riruta ayandi kuri wowe wasubiza iki? Aho ntitwajya muri gatigisimu, tugahera ku itegeko rya mbere maze tukayarondora yose uko yakabaye niba tukiyibuka? Aho ntitwarya iminwa tukavuga ko haciye igihe, tutakiyibika cyangwa tukaba twavuga ko yose agana. Uretse bariba bafarizayi bari bagambiriye kugushao Yezu, ntibyoroshye kumenya itegeko riruta ayandi. Ibi kandi ntibireba gusa amategeko y'Imana kuko ni kimwe no mu mategeko agenga iyi si. Iyo twibutse ko amategeko dufite ari akayabo kandi buri munsi tuba twatoye cyangwa twashyizeho andi, umuntu yakwibaza nyine akomeye kurusha ayandi. Twibuke ko mu gihe cya Yezu ngo aya mategeko tuzi ko ari icumi, abahanga bari barayatubuye (bu buryo bwo kuyasobanura neza) maze arenga 600. Ubwinshi bw'amategeko akenshi butera impungenge cyangwa ubwoba kutamenya iryo tubanza n'iryo duheruka iyo aramutse agonganye. Yezu rero asubiza abafarizayi, rishatse kuberaka ko amategeko yose aturuka ku Mana kandi akaba ariyo aganishaho anyunze ku nzira yitwa umuvandimwe. Nta tegeko ribereyeho Imana gusa: kuyikundira ko ari Imana, Nyirimihayo, Nyramaboko,... ntacyo biyungura kuko ntisonzeye urukundo rwacu. Navuga ko irusonzeye iyo rutuma tubaho neza kandi n'abavandimwe bacu bagatunganirwa. Ng'iyi impamvu Yezu avuga ko ariya mategeko yombi asa. Imana mu Mwana wayo Yezu Kristu yishushanyije n'umwe muri twe, bityo gukunda Imana tudakunze abantu nta gaciro byaba bifite. Gukndana gusa ariko tutarebeye ku Mana nabyo byaba ari ukwihimgira inzira y'agakiza itageira aho itugeza. Uzakunde Imana kandi ukunde mugezi wabe ubundi nakubwira iki. Uzaba wujuje ibyavuzwe n'abahanuzi kandi uzaba ukurikije amategeko yose ya Musa. Simvuze ko kuba amategeko yose yakubirwa muri ariya abiri aribyo bizatworohera, ariko byibura bizaturinda guta igihe mu mihango n'imiziririzo akenshi biturindagiza kurisha uko bitwubaka. Ikindi kandi imbaraga zo kubahiriza ariya mategeko ni Kristu ubwe dusanga haba mu ijambo rye no mu masakaramentu. Muze tumwigireho gukundana nibwo koko tuzaba abigishwa be n'abana b'Umubyeyi wacu uri mu ijuru.
ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE
19 ukwakira 2008 umwaka a
Iz 45,1.4-6
1Tes 1,1-5b
Mt 22,15-21
Inyigisho y'iki cyumweru iradusobanurira uko tugimba kwitwara mu bijyanye n'ubuyobozi cyangwa se imitegekere y'iyi si. Ngo Sezari nimumuhe ibye ariko n'Imana muyiharire ibyayo. Iyi vanjri itangira ivuga impamvu abafarizayi na bene Herodi bagiye kureba Yezu. Ngo bifuzaga kumugusha mu mutego. Mwibaze ko hagati yabo batacana uwaka kuko abafarizayi batemeraga ubutegetsi bw'abaromani naho Herodi we akaba ari bo yategekeraga. Kumva rero bafata inzira bagahuza umugambi wo kujya guziganuza si ikintu cyari gutungura Yezu. Ati: kuki mushaka kunyinja? Nimumpe ifaranga ndebe icyanditseho. Ifaranga tuzi ko ari ikimenyetso cy'ubukungu, rikaba kandi n'agaciro k'ububasha buba bwihishe inyuma ya nyiraryo. Iyo igihungu kikomeye n'ubukungu bwacyo buba bwigaragaza, maze bene gutwara bakanagira uburyo babitangariza abo bashinzwe. Ku gihe cya Sezari rero abo abaromani bari barakoronije, bakoreshaga ifaranga ryabo. Si ku ifaranga gusa ariko kuko bagenderaga ku matwara ya ba shebuja. Muri iki gihe turimo wenda twakwibwira ko kuba ibihugu byigenga, turirimba demokarasi, byaba byarakuyeho iyo myumvire. Habe na mba. Uwashaka kumpinyuza sinamurwanya ariko ubanza igisubizo yagihabwa n'urusaku rumaze iminsi rubuza ibihugu bikize ginsizira ku igabanuka ry'agaciro ry'ifaranga ry'abanyamerika. Utagira n'urwara rwo kwishima wenda yakumva bitamureba. Nyamara buriya niwe Sezari azigizaho nkana. Yezu rero ati: ibya Sezari mujye mubiha Sezari ariko n'Imana muyiharire ibyayo. Iyi vanjiri ntishaka kuvuga ko iby'isi, ibya politiki, ubucuruzi n'ibindi twirirwamo ari ibintu bibi. Amafaranga si umwanda wa shitani ahubwo ni meza nuko tuyabura uko tuyifuza bigatuma tuyahakwaho, akacu kakaba karashobotse. Na politike ni kimwe. Ni nziza kuko ibereyeho guteganya no gucunga iby'abenegihugu. Abaturage bose siko baba abayobozi. Ariko ababayebo bagomba kubikorera abo bashinzwe. Pawulo mutagatifu we yanasabaga abakristu gukunda no gusabira ababayobora kuko ubutegetsi nyabwo bwose buturuka ku Mana. Twibuke ko mu gihe cye Kiriziya itari ikinzwe cyane byo kumva yashimishwa no kuvugira abayoboraga. Yezu rero asaba abakristu kutihunza ubuzima bw'igihugu batuyemo, bigire ab'ijuru, ahubwo ko bagomba gutanga umuganda wabo kugira ngo isi iruheho kuba nziza. Gutanga imisoro no kwitabira ibikorwa by'amajyambere si ukuramya ibiyobokamana nk'uko abavandimwe bacu bo mu yandi madini bajya bayigisha. Dukenera kwiga, kwiviza, kugenda mu mihanda imeze neza, kugira umutekano n'ibindi bikorwa Leta ikorera abaturage. Tudatanze umusanzu wacu ngo iyo mirimo itungane, twaba twisenyera. Yego bisaba ko abatorewe kutuyobora bagira koko umutima wo kwita ku nyungu za bose no gukora igenamigambi rijyana n'ibibazo nyabyo abaturage bafite. Ati: ibya Sezari mubihe Sezari, n'Imana muyiharire ibyayo. Kumenya kuvangura ibintu no kubiha agaciro kabyo ikintu gikomeye cyane. Iyo tutabishoboye, nitwe dihindukira tukaba abagaragu b'isi n'ibyayo. Ubwo kandi Sekibi iba iturangije nk'uko yigeze kwototera Yezu imishukisha kumuha ubukungu bwose bw'isi. Ikibabaza kandi n'ubwo bukungu, politiki n'ibindi twararikira siko tuba tubitunze ku buryo buhagije; inzara yabyo ntishira. Guha Sezari ibri ibye ni inzira nayo yo kwibuka ko akaciro kacu karuta kure ishusho iba ku ifaranga cyangwa ku note. Muri batisimu twashyizweho ikimenyetso kidasibangana cy'ishusho y'Imana Nyirizina. Iyo shusho ntigurwa kandi nticuruzwa kuko kaba ari akaga kugaba ishusho y'Imana. Ngaho rero twige guha Imana ibiri ibyayo bityo tuzamenya no kuvangura no kugenera Sezari ibiri ibye.
Imana niduhe umugisha kandi iduhe n'imbaraga zo kuyikorera haba muri kiriziya kimwe no mu buzima busanzwe.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire