ICYUMERU CYA 20 MU BYUMWERU BISANZWE
I7 kanama 2008 umwaka A
Iz 56,1.6-7
Rom 11,13-15,29-32
Mt 15,21-28
Inkuru nziza y'iki cyumweru ntiyoroshye kuyisobanura: Yezu ngo yinjiye mu mugi maze umugore wari ufite umwana wahannzweho na roho mbi aramutakambira ngo amukirize. Yezu ariko amwima amatwi kugeza abagishwa bamubwiye bati: nyamuneka muhe icyo asaba ariko aduhe amahoro. Aha hatwibutsa ya mpumwi yatakambiraga Yezu, abantu bakayicyaha ngo nisigeho kumena abantu umutwe isakuriza umwigisha. Uyu mugore ariko ngo yakomezaga gutakamba ati: rwose Yezu mwene Dawudi, ntabara. Yezu ati: erega naje kwita ku ntama zazimiye za Isiraheli kandi umugati w'abana ntibawujugunyira imbwa. Ubanza koko uriya mugore yari yaje aje, kuko nawe yabonye igisubizo cyatumye Yezu ava ku izima dukoresheje amagambo y'iwacu. Nyamugore ati: imbwa zitoragura utuvungukira tuvuye ku meza ya shebuja. Yezu yumvise ariya magambo aranyurwa ati kuva nabera ni ubwa mbere numvise umuntu ufite ukwemera. Yungamo ati bikugendekere nk'uko ubyifuza. Inkuru y'iyi vanjiri ikaba irarangiye. Uko twari tumenyereye Yezu, yashoboraga kuba yakijije roho mbi uriya mwana, umugore agataha yishimye, kikaba igitangaza kiyongera mu bindi. Ariko ubanza twari kuba duhombye amagambo y'uriya mugore n'uburyo azi gushikama akagera ku ntego. Iyo numvise isomo nka ririya, nibaza niba jyewe nsenga, niba Imana inyumva cyangwa biyiyobera ikabona utwo mbamo, ikibwiriza nk'uko isanganwe iyo neza, maze ikampa ititaye ku tugambo n'utwifuzo twanjye. Ikindi nibaza ni igihe wenda abantu bafora bagasenga, bagakora za noveni, bakiyamabza inshuti yemwe n'amahanga kubera nk'ikibazo kibakomereye: amapfa, intambara, inzara n'ibindi byose biba bibahangayikishije. Ntibibura ko icyo baba basaba bakironka cyangwa se ntibakironke: nk'uriya mwana akarenga agapfa, imvura ntigwe, amahoro ntaze.... Ese twamenya Imana igamburuzwa ni iki? Ese ko n'ubundi iba izi icyo tuyisaba tutaranahingutsa ijambo, ubwo gusenga kugeza amavi akobotse byahindura iki? None Imana yaba itureba bikayitera guseka, igihe dukazanya ngo turebe ko twayibyaza icyo twifuza. Imana irumva niyo twakwibwira ko itumva. Ikindi kandi amasengesho yacu atuma tunamenya uko duhageze tukamenya icyo dukeneye koko. None se twamera nka wa muturage bari bambwiye ngo umwami araza kumugenderera ngo yitegure amusabe icyo ashaka cyose. Yaratekereje, areba mu mbere, mu nsi y'urugo, ati: rwose umpe igishingwe gihagije nifumbirire umurima. Ntihagire umuseka, cyangwa ngo azaseke wa mutwa wavuze ati, uwampa kuba burugumesitiri, najya nsogongera ku buntu. Ariko se ubuzima bwacu bwashirira gusa mu bintu bihita? Yezu ati: nimushakaskake mbere na mbere ubwami bw'Imana, ibindi muzabironka mwitonze. Yungamo ariko ati mukomanga muzakingurira, mwingine, mwoye kurambirwa. Iyivanjiri ngo mutagatifu Agusitini yayikunda kubi. Uriya mukecuru yamwibitsaga nyina wari warasenze, akinginga, akarira kugeza igihe umuhungu we ahindukiye akamenya Imana. Ntawamenya wenda natwe ntitubuze icyo dukennye kituraje ihinga, ariko imbaraga n'umwete bikabura ngo tukomeze twinginge Imana, nayo ibone koko ko tugikennye. Ngo urugendo rw'imbwa rushirira mu guhunahuna. Ndangirije kuri uyu mugani. Twirinde ko amasengesho yacu yahagama gusa ku bintu by'iki gihe n'aka kanya, ahubwo dukazanye dusabe gutunga Imana n'ubwami bwayo. Imana ihabe kandi ibagwirije ibijyanye n'ibyifuzo byanyu.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire