ICYUMWERU CYA 22 MU BYUMWERU BISANZWE
31 kanama 2008 umwaka A
Yer 20, 7-9
Rom 12,1-2
Mt 16,21-27
Ivanjiri y'iki cyumweru irakurikira iy'icyumweru gishize. Turibika ko Yezu yabazaga abigishwa be uko rubanda bamubona, agahindukira akanababaza uko nabo bamubona. Igisubizo cya Petero cyatumye Yezu atangira gusobanura ku buryo bwisumbuye uko Umucunguzi Imana yageneye umuryango wayo azamera. Agoma kuzababara, akihakanwa n'abayobozi na rubana, akicwa ariko akazazuka. Iyi niyo gahunda Yezu yari afite kandi azakomeza kugera ku ndunduro, ndavuga aho umwanditsi w'ivanjri Yohani avuga ngo Yezu yakunze abe abakunda kugeza ku ndunduro, ntacyo azigamye. Nicyo kandi Yezu asaba abifuza kumukurikira. Nta yindi nzira y'umukiro n'ibyishimo bidashira uretse umusaraba wa Kristu, ryo shema ry'abemera. Ikintu gitaganje ariko muri iyi vanjiri, ni ukuntu Petero wari umaze guhamya ku bw'impano y'Imana ko Kristu ari Nyagansani, arenga agahinduka intambamyi ku mugambi w'Imana kugeza aho ndetse Yezu avuga ko imigambi ye ari iya Shitani. Biranoroshye ariko kubyumva. Ntibyoroshye kumva ngo Umwana w'Imana azangwa, yihakanwe n'abantu ndetse bamwice. Reka tube turetse ibyo kuzuka, uwo se yaba ari Umwana w'Imana wakanirwa urw'abagome? Yaba se ari umucunguzi nyabaki niba nawe atirengeye, niba adashobora kwikiza? Aha kandi twakwibuka ko ari byo rubanda n'abafarizayi bamubwiraga igihe yari abambye ku musaraba. Imana ishaka kuca inzira twiroshyemo y'ibyago n'imibabaro, ibyo si Petero wenyine utabyumva kuko twifuza ko Imana yaba nta makemwa. Ibyo Petero yabwiye Yezu nibyo dusubiramo kenshi iyo tuvuga ngo reka nawe wikabya, umusore mwiza nka we ibyo ntibyakubaho, Imana ntiyabyemera; umukobwa ukeye nka we ntiyanyura iyo nzira; umutagire nkawe, ntiyakwicisha hugufi bigeze aho; umunyabwenge nka we ntiyageza aho.... kubera nyine aho icyaha cyadutabye, nta yindi nzira Yezu yahisemo atari iyo kutuzahura muri iyo nzarwe, akemera kuba iciro ry'imigani ngo twebwe abari bakwiye icyo gihano dusubirane isura twahanganwe. Jya nkumbura ya ndirimbo yo gushimira, aho turirimba ngo "Reka dushimire Uwatwiguranye tukaronka ubuzima, navugirizwe impungu, ingoma zivuge ...". Ibi ariko bisaba ko twemera mbere na mbere ko guca iriya nzira, atari uguhusha, byaba kuri Kristu cyangwa se ku bamwemera. Uwumvise iyi ngingo rero amera nk'umuhanuzi Yeremiya wavugaga ati: warangwatiriye rwose undusha imbaraga ku buryo ntashobora gucecekaka ijambo ryawe. Buri gihe mba nibwira ngo ndaruhira iki mbyuka ntangaza ijambo rituma rubanda bandwanya, bampindura iciro ry'imigani. Ariko urukundo rwawe rundusha imabaraga, ni nk'umuriro ugurumana ntashobora guhishira. Pawulo mutagatifu azungamo ati: kuba ndiho muri uyu mubiri, mbikesha urukundo Kristu yankunze akanyitangira; si jye uriho ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Aya magambo arakomeye kandi asaba koko kwiyibagirwa, kwiheza ngo hagaragare gusa Kristu n'ineza ye. Ng'ibyo Kristu yita kwikorera umusaraba tukamukurikira. Kuko nta handi tumumenyera atari mu neza yatugiriye atwitangira ku giti cy'umusaraba. Ng'iki igituma Pawulo mutagatifu adusaba kutagengwa n'imibereho y'iyi si ihindagurika, ahubwo tugahora duharanira kumenya ugushaka kw'Imana, ikiri ikiza n'igikwiye kubahwa. Kwiyibagirwa cyangwa guhara ubuzima bwacu rero ntibivuga kwiyahura cyangwa kwirangarana kuko twaba dupfobya ineza y'Imana iturimo. Bisobanura guhora iteka duharanira gusa na Kritsu we utarashatse kugundira ubuhangange bwe, ahubwo akemera kutwitangira. Bitabaye ibi rero twahora twibwira ko umugambi w'Imana udashoboka, ko bidakwiye ko Imana cyangwa uwayo yanyura inzira y'umusaraba, ko ntaho byabaye.... Ndibwira ko guhora muri ayo byaba nko kuba nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera. Wenda naba nacyo kuko kiba cyarariyeho, twebwe ho twaba dutana nkana maze tukazibuka ibitereko .... Ngo ufite amatwi arumve.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire