samedi 29 décembre 2007

UMUNSI W’UBUNANI 2008

UMUNSI W'UBUNANI, UMUNSI WA BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W'IMANA

01 mutarama 2008 umwaka A


 

Ibar 6,22-27

Gal 4, 4-7

Lk 2,16-21

Umunsi w'ubunani, umunsi wa mbere w'umwaka, ni umunsi tumenyereyeho gusaba amahoro ku isi. Muri kiriziya ni umunsi twizihizaho Bikira Mariya, umubyeyi w'Imana. Igitabo cy'ibarura kitubwira uko Aroni n'abahungu be, bagomba gutanga umugisha. Ni byo nta kindi twakwifurizanya kuri uyu munsi atari umugisha wa Nyagasani nk'uko abakurambere bacu babyifurizanyaga cyangwa se banabisabaga Imana, basaba kubyara, gutunga, kuramba no guhirwa. Tuzi ariko ko amahirwe nyayo akomoka ku Mana kandi agatungwa n'abayigororokera. Ni byo tuzirikana muri iyi minsi ya noheli. Urugero tureberaho ni Mariya watubyariye umucunguzi. Ijambo yabwiye malayika niryo twibuka tuzirikana na twe ihamagarwa ryacu, umwanya wacu mu kwakira ubutumwa bw'Imana no kunga mu ry'abatubanjirije mu gucungura isi. Umubyeyi Mariya atubera urugero mu kwemera, mu kwicisha bugufi, mu kugira umuhate wo gukurikira Yezu kugeza ku musaraba. Yego yari umwana we kandi nta kuntu atari kwakira umurambo we, ariko uko bibiliya itubwira imyitwarire ya Mariya, tumubonamo umuntu washakaga kumva ibanga malayika yari yaramubwiye umunsi amugezaho ya ndamutso tumenyereye mu isengesho rya "Ndakuramutsa Mariya". Imigenzo myiza yose twakwifuza kugeraho, nta kindi yatugezaho atari ugusingiza Imana no gukwiza mu isi ineza n'urukundo byayo. Ngiyo indi ngingo tuzirikanaho ku bunani: umunsi wo gusaba amahoro. Mu butumwa papa ageza kuri kiriziya y'isi, FAMILLE HUMAINE, COMMUNAUTÉ DE PAIX, aratwibutsa ko umuryango ari wo soko y'ibanze yo kuba umuntu, atari ukuvuga kuvuka gusa, ahubwo kwigiramo imico iranga abantu. Umuryango ni ingobyi y'ubuzima n'amahoro, umuryango ni ishuri ry'ineza, ubusabane, ubufatanye n'amahoro. Papa Benedigito kandi arashimanagira ko buri muryango ugomba kugira uburenganzira nshingiro ngo ubashe kurangza neza inshingano zawo. Aha Papa aributsa uburenganzira bwo kugira inzu, akazi, kwivuza... n'ibindi byose bikenerwa ngo umuryango ushobore kuko gusohoza inshingano zawo. Birumvikana ko igihe umuryango uzarangwa no kumvikana hagati y'abavandimwe, kwubahana kw'abashakanye no kumenya buri wese inshingano ze, buri rugo ruzaba isoko y'amahoro bityo abantu tugahinduka umuryango umwe. Ariko se niba mubasangiye umuryango hatarimo ubwumvikane, niba isura y'imiryango yacu igenda ihinduka ukundi, ndavuga kurangwa n'indi myumvire, abatuye isi bashobora bate kurema umuryango umwe? Ibi kandi bisaba kwiyumvisha ko isi yahinduka inzu ya bose, abayituye bakumva ko bagize umuryango umwe. Aha Papa arashimangira akamaro kwo kurengera ibidukikije kugira iznu dutuyemo irusheho kuba nziza. Ibi bisaba guhindira uburyo bwo gucunga umutungo w'isi, ukaba koko umurage wa bose ntiwiharirwe na bamwe. Ibi bisaba kugena amategeko mashya, mambe tukibuka amategeko agenga abantu, ntitubeho nk'ibyigenge cyangwa ba nyamwigendaho. Ubutumwa bwa Papa bugaruka kandi ku nshingano yo guharanira amahoro no kurwanya intamabara. Iki ni ikibazo cyugarije isi, ariko cyane cyane umuryango kuko iyo nta mahoro ahari ahantu ha mbere bigaragarira ni mu ngo zacu. Niba kandi mu ngo zacu tudahumeka amahoro, ubanza bitazoroha kurota amahoro ku isi, ndavuga hagati y'ibihugu.

Duharanire rero iyo neza Imana yaduhaye yo kugira umuryango waba uwo turimo ubu, ndavuga ku barwubatse, cyangwa uwatwibarutse. Umubyeyi wa Jambo, Mariya ahore adutakambira kandi natwe twunge mu rye tuti: Uhoraho yatugiriye ibintu by'agatangaza, izina rye ni ritagatifu.

Umwaka mwiza kandi Imana izabahe ibyiza byoze muwifuzamo.

UMUNSI W’UMURYANGO MUTAGATIFU RW’I NAZARETI

UMUNSI W'UMURYANGO MUTAGATIFU RW'I NAZARETI

30 ukwakira 2007 umwaka A


 

Sir 3,2-6.12-14

Kol 3,12-21

Mt 2,13-15.19-23

Kiriziya irahimbaza umunsi w'urugo ruhire rw'i Nazareti rwa Yozefu, Mariya na Yezu, urugero rw'ingo zacu. Ni umunsi uba ku cyumweru gikurikira noheli. Isomo ryo mu gitabo cya mwene Siraki riratubwira ineza y'umwana wubaha ababyeyi be n'imibereho igayitse y'usuzugura abamwubarutse. Pawulo mutagatifu nawe yunzemo atubwira uko ingo z'abakritsu zagombye kumera. Zigomba gushingira ku rukundo no kubahana muri Kristu. Ivanjiri ya Matayo, ihereye ku nkuru ya Yozefu ahungana Yezu mu Misiri, yatubwiye zimwe mu nshingano z'ababyeyi zo kumenya no kurwana ku bana babo. Igihe Imana yemeye kuvukira mu muryango, ndavuga Yezu yigira umuntu, yashakaga kutwereka ko ishingiro rya muntu riri mu muryango, mu buryo ababana bagerageza kugaragaza ineza y'Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yozefu, kimwe n'abandi basore, yari yararambagije Mariya ngo bazarwubakane bakurikije imico n'amategeko yagengaga umuryango wabo. Mbere y'uko bombi Imana ibahishurira umugambi wayo, bari nka twe twese kuko ntaho tunabona mu bitabo bitagatifu bari barigeze bavugwa ngo wenda tube twabakekaho indi miterere itari iy'abantu. Gusa ariko, aho bamenye ibanga ry'Imana, baryakiriye batajijinganya kabone n'ubwo bataryumvaga uko ryakabaye. Mariya yaratwawe, ageza n'aho kuririmba ya ndirimbo yabaye icyamamare, magnificat, indirimbo yari yarahimbwe na Ana, nyina w'umuhanuzi Samweli, igihe Uhoraho amuhanaguye amarira akamuha akana k'agahungu kuko yari ingumba. Yozefu, dore ko Imana yanamubonekeye mu nzozi, yagumye kugenda yakira ubwo butumwa, butari bworoshye kuko imitego yari agahiryi. Ngabo rero abo tugomba kureberaho urugero mu ngo zacu, bakadufasha kurera barumuna ba Yezu ndetse na Yezu ubwe kuko kurera no kurema jyewe mbona byakwitiranywa. Ababyeyi bafite akazi kandi ni mu gihe kuko bunganira Imana mu kurema. Ibihe bigenda bihinduka, ntitukiri muri cya gihe cya Habyarimana, Niyikuza, Harerimana…Ahubwo duhamagariwe guteganya no kugena gahunda ihamye yo kurera abana Imana iduha. Twakwiyibutsa ikibazo twashubije mbere yo guhana isezera ry'ugushyingirwa tuvuga ko twemeye kuzakira no kurera neza abana bose Imana izaduha. Ni ukuri Imana ni yo irema kandi ni yo ikuza, ariko yifashija bene muntu mu nzego zinyuranye yabashyizemo. Ababyeyi rero, uyu munsi urabashishikariza kurera abana babo no kubitangira ngo bakure kandi bakurane uburere. Ntibagomba gufitira ngo bashakishe cyangwa bahimbahimbe, batererana abana bibwira ngo aho bazakurira bazihitiramo, babateteshe cyangwa babakure umutima, ahubwo bagomba kubatoza ineza n'ukwemera bakesha Imana. Uko umuteruye niko akunera kandi uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Sicyo twakwifuriza abarushinze, ahubwo ni ukurwubaka rugakomera no kurera abakura. Intero ya none kandi inareba abana. Aho umuntu abera akaga ni uko ari umunyabwenge. Abana b'ubu bavuga ko twananiranye. Ngo ntidukoreka, twigize kagarara, twahindutse abajyambere, turagendana n'ibigezweho… Simbujije kandi koko umwana ni umujyambere. Nyamara ngo nta kubona isha itamba ngo dute n'urwo twari twambaye. Zimwe mu ngorane tunigana nazo muri iki gihe cyane cyane mu bijyanye n'imitekerereze, ni ukwinubira imico ishingiye ku ivanjiri ngo irashaje kandi ikavuga ibintu bitakivugwa cyangwa igategeka ibidashoboka. Tekereza nawe, ivanjiri ikigisha ubusugi, ubumanzi, ubudahemuka, kumvira… Kurerwa nka ba sogokuru koko ninde wabyemera!! Ikibazo kizabe kurerwa cyangwa kurerwa neza? Gutozwa ineza cyangwa kudushumurira ibibonetse byose boshye abadafite abagomba kuturebera. Erega amazi yabaye magari kandi siko twese tuvuka tuzi kwoga. Dukeneye Yozefu na Mariya baduhungana mu Misiri baducikisha Herodi; dukeneye abo babyeyi bazana kudushaka twazimiye niyo twaba tutasigaye muri Hekaru wenda twigiriye za kigali night; dukeneye Mariya wazaza kutureba igihe batangiye kudutaramana ngo wa mwana wawe yahanzweho; twebe ntituri nka Yezu we wari Imana, ariko twaba we igihe twemeye kumvira ijwi rya Nyagasani ryiranga mu bo yatoye ngo bamukorere.

Umunsi mwiza kuri mwese.

mardi 25 décembre 2007

NOHELI YA NYAGASANI UMWAKA A

UMUNSI MUKURU WA NOHELI UKUBOZA 2007


 

Iz 52,7-10

Hb1,1-6

Yh 1, 1-18

«Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro». Ngiyo indirimbo abamalayika bateye umwana Yezu amaze kuvuka, igihe Imana yongeraga kuzamura ibendera ryayo ku isi nka mbere y'icumura rya Adamu na Eva. Ivanjiri ya Luka isomwa mu misa yo mu gicuku (Lk 2,1-14) niyo itubwira ko inteko y'abamalayika yungikiranije amajwi ishima ineza Imana yari imaze kugirira abantu yemera kohereza Umwana wayo ngo azabacungure. Ni koko Imana nisingizwe mu ijru kuko izina rya yo ari ritagatifu, ni iriziranenge. Imana nisingizwe mu ijuru kuko yasohoje isezerano ryayo ititaye ku myitwarire yacu. Imana nisingizwe mu ijuru kuko ntako isa, yadukijije ikimwaro twagendanaga kubera ipfunwe ry'icyaha maze, muri Kristu, ituma dusubirana ishema ryo kwitwa abana bayo. Ikuzo ry'Imana tuzi ko ari umuntu muzima, ariko n'ishema rya muntu rikaba kurangamira Imana. Ngiyo mpamvu, indirimbo y'abamalayika ifite icyika cya kabiri: amahoro asagambe ku bantu Imana ikunda. Ni byo, amahoro nasagambe ku bantu bose biringiye Imana kandi bayitezeho amizero. Abo bose ibitabo bitagatifu bitubwira ko bari intungane kandi bategereje ugucungurwa Ku muryango wabo. Abo bose bahora bashakashaka Imana n'umutima utaryarya kandi bayikorera amanywa n'ijoro, baba abayimenyeshwejwe ku buryo butaziguye cyangwa abakurikira umutimanama wabo. Amahoro nasagambe kuko Imana yumvise amasengengesho n'amaganya yabo, none ikaba ije ngo ibifashishe mu gukwiza hose ingoma yayo. Umuhanuzi Izayi yatubwiraga mu isomo rya mbere ngo mbega ngo biraba byiza ibirenge by'intumwa yamamaza inkuru nziza, itangaza hose ko Iman ayacu iganje. Uyu munsi rero wa noheli ni umunsi w'ibyishimo, atari ibishingiye gusa ku ngoma n'izongera ziri bunihire kuri za paruwase, ahubwo kuko ijuru n'isi byiyunze maze Kristu wabyawe na Bikira Mariya, isi igatemba ineza y'Imana.

Gusa rero biroroshye kuzirikana kuri noheli wenda duheze ku masomo matagatifu, iriko bikaba bigoye cyane cyane iyo turebye uko iyi si yacu ubu iteye nyuma y'imyaka irenga ibihumbi bibiri iyo ndirimbo y'ineza itewe n'abamalayika. Isi yo ubanza itararabutswe ko Kristu yaje kuyicungura cyane ko anavuka ibikomerezwa byari bihugiye mu ibarura ngo bamenye umubare w'abo bayobora. Ntibari no kubimenya kuko yavukiye ahantu hadasobanutse mu kirugu nk'amatungo –nanze kuvuga inyamaswa kuko yaba ibaye imvugo nyandagazi-. Naho kandi babimenyeye, siko bose byabashishikaje. Yego abashumba baramwakiriye ndetse n'abami baturutse iyo bigwa baza kumuramya, ariko Herode byaramuvangiye bituma arimbura impinja zose zavutse mu gihe kimwe na Yezu ngo wenda nawe yagendana nabo. Bizi Yozefu wafashe iy'ubuhunzi ajyanye n'umugore wari ukimara kubyara. Ntibyaciriye aho kuko n'ubu inkuru y'ineza y'Imana yakirwa na bamwe, abandi bayihinda. Abaciye bugufi barayakira naho ba Herodi baracyamanitse icumu: icumu ry'urugomo, inabi, ubusambo, ubusinzi, ubusambanyi n'indi migenzereze idahesha Imana ikuzo ngo inatume muntu agira amahoro cyangwa se byibura agahenge. Si ibyo gusa kandi, abana b'iyi si bazi ubwenge kuko noheli bayihinduye business guhera ku nganda zikora cadeaux za noheli kugeza kuri ba bana b'iwacu bacuruza bombo imbere ya kiriziya. Ni byo Imana itunga abayo, ariko se si aho noheli yahindutse icyo gusa impamvu yo kwigusha neza? Abantu, ndavuga cyane ab'ino aha mu burayi, basesagura amafaranga atabarika ngo baragura impano za noheli bazaba bajugunye nyuma gato y'ubunani –ntizinagera muri caguwa ngo abakene bihahire!-. Yego iwacu si cyane dore ko n'ubukene bunuma, ariko burya natwe karimo. Ntituramenya ko inyigisho ya mbere ya noheli ari nyine ubwo busabane butuma Imana yemera kuvukira mu kiraro kugira ngo natwe twige kwicisha bugufi nka yo. Abasoma igitaliyani nababikiye ku mugereka inyandiko yafasha kuzirikana kuri uyu munsi. Mwazamfasha mukazihindura mu rurimi rwacu kuko za programmes zo kuri computer zo guhindura indimi ziratanga traduction igayitse ntabagezaho kuko iri inyuma y'imyumbati.

Kristu mwana wa Mariya, turakwiringiye ngo ivuka ryawe rituvugurure kandi ridutere koko kwishima. Shyira mu mitima yacu bya binezaneza byateye abamalayika guhanika indirimbo y'ibisingizo maze natwe tunihirize tuti: Imana nisingizwe mu ijuru no mu nsi abantu ikinda bahorane amahoro.

dimanche 23 décembre 2007

ICYUMWERU CYA KANE CY’ADIVENTI A

ICYUMWERU CYA KANE CY'ADIVENTI

23 ukuboza 2007 umwaka A


 

Iz 7,10-14

Rom 1,1-7

Mt 1,18-24

Tugeze ku cyumweru cya kane cy'adiventi, harabura umunsi umwe gusa tugahimbaza noheli. Uwaba agishyashyana namubwira iki ariko amenye ko ibirori twabitaniye. Amasomo ya none aribanda ku ngingo y'ukwemera (nk'uko bihora iteka) kuko umuhanuzi aributsa umwami Akazi ko Uhoraho ari we ukwiye kwiringirwa kabone n'iyo ibihe byaba bikomeye gute. Izayi avuga ariya magambo, igihugu cya Isiraheli cyari cyagirijwe impande zose, umwami akibaza niba bitaba byiza gushakisha amaboko ku bihugu bari baturanye yibwirako kwiringira gusa Uhoraho bitari bikimuhagije. Umuhanuzi ati: Imana iguhaye ikimenyetso cy'umwari ugiye gusama inda akazabyara umwana uzitwa Emmanuele, Imana turi kumwe. Niba se Imana turi kumwe ni iki cyadukangaranya? Ivanjiri iratubwira uko Yozefu yabonekewe na malayika mu nzozi akamusaba gutwara Mariya bakabana kuko inda yari atwite yari yarayisamye ku bwa Roho Mutagatifu. Ibyo umuhanuzi Izayi yari yarabwiye Akazi, twemera ko byujurijwe ku buryo nyabwo muri Kristu kandi ko kuba Yezu yaravukiye mu muryango w'abantu kimwe na twe twese, ari uburyo bunoze Imana yakoresheje ngo itwereke ko yifuza koko kubana natwe ngo idufashe kuyimenya bityo tureke itwiyoborere. Ni ibi Pawulo mutagatifu yashimangiraga mu ibarowa yandikiye abaromani. Ivanjiri ya none ariko iragaruka ku nkuru y'ukuntu Yozefu ngo amaze kumenya ko Mariya atwite yifuje kumureka ariko ntamuhe rubanda kuko byari kumuviramo igihano cyo kwicishwa amabuye. Ngo umumalayika yamubonekye mu nzozi amusobanurira umugambi w'Imana. Nta kintu gitungurana mu nkuru ya Yozefu nko kubona umuntu wiringira inzozi cyane cyane mu kibaz gikomeye nka kiriya. Kandi si aha bizarangirira kuko Yozefu azagumya kumvira Imana mu nzozi. Kandi ga burya uwiringira Imana ntamenya gutandukanya inzozi n'ibitari inzozi kuko ineza y'Imana isumba kure ubwenge bwa muntu. None se muribwira ko bizorohera Yozefu gusobanura ko abaye se w'umwana w'Imana, ko yinjiye mu mateka y'umuryango wa Isiraheli. Inyigisho ariko tuzirikana uyu munsi ni ukuntu Yezu yahisemo kuvukira mu muryango ngo atagatifuze imiryango yose, ngo isi ihinduke inturo y'Imana. Noheli ni iki isobanura: Imana turi kumwe, Emmanule. Sinzi niba tumva ukuntu Imana yadukunze byo kwemera kubana natwe. Twe abitegura guhimbaza ineza dukesha noheli, dukomeze kwitegura kwakira Yezu uje atugana. Yoye kuzavukira mu kirugo nk'amatungo kandi twujuje imiturirwa; yose kuzakirwa n'abashumba, ndavuga abarara hanze kubera akazi, abandi twibereye mu iraha iwacu mu nzu; yoye kuzayoboka n'abami bazaturuka iyo bigwa kandi twarahishuriwe aho atuye. Ibyo twakota ni byinshi ngo twakirere Yezu n'ineza imukomokaho. Yozefu atugbere urugero.

Noheli nziza kuri mwese.

    

mardi 18 décembre 2007

ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A

ICYUMWERU CYA GATATU CY'ADIVENTI

16 ukuboza 2007 umwaka A


 

Iz 1335,1-6a.8.10

Yak 5,7-10

Mt 11,2-11

Tugeze ku cyumweru cya gatatu cy'adiventi. Hasigaye iminsi mike tuhagimhaza noheli. Amasomo ya none araturarikira kwigiramo ibyishimo kuko Yezu ari we koko ugomba kuducungura. Ibyo turabisanga mu isomo rya mbere aho umuhanuzi Izayi yibutsaga umuryango we ko Imana yenda kubakorera ibitangaza n'ubwo bo basaga n'abihebye. Ati: ubuzima buzashibuka mu butayu, ibimuga bisimbagurike bisabagizwa n'ibishimo, abahumanye basubirane umubaranga, kuko Imana yabitegetse. Ibi ariko bisaba kwitonda no kugeza make ngo nk'uko umuhizi ategereza ubutarambirwa igihe cyo gusarura. Ibarowa ya Yakobo nicyo yatwibutsaga. Mu ivanjiri, Yohani Batisita wari mu buroko yohereje abigishwa be kubaza Yezu niba koko ari we mukiza wagombaga kuza cyangwa niba bagomba gutegereza undi. Yezu ati: nimugende mumubwire ibyo mwiboneye ko ineza n'impuhwe by'Imana byigaragaza. Yezu yasubije abigishwa ba Yohani akoresheje amagambo y'umuhanuzi Izayi dusoma mu isomo rya mbere. Ni uburyo bwo kwereka abamwumvaga ko ibyo akora byinjira mu mugabi w'Imana kabone wenda n'ubwo bitahuzaga nuko abayahudi bari bategereje umukiza. None se ko Yohani yari mu buroko, abaromani bakidegembya mu gihugu Imana yasezeranije abayo, abafarizayi barigize kabutindi, ni gute Yohani yari kumva ko Yezu ari we wari warasezeranijwe amahanga kandi ntacyo akora ngo bamwemere? Haniyongeraho ko Yezu yagendaga aho yishakiye, agasangira n'abanyabyaha, akakira amahabara, bikavangira abari biteze umucunguzi uzaza ukubura imbuga, agahana abanyabyaha kandi akarenganura abari biringiye Uhoraho. Nyamara ukuri ni kuriya: Imana yohereje Yezu, umwana wayo ngo adukure ku ngoyi ya shitani abari bategereje ugucungurwa. Ibi kandi bikagaragarira mu bimenyetso dusanga mu gitabo cy'umuhanuzi Izayi: impumyi zirahumuka, abacumbagira bakasimbuka byishimye, abahumanye bagasubirana uburanga,... nta wundi muhanuzi, nta wundi mukiza, nta wundi mutabazi uzaza atubwira indi nkuru unyuranyije n'iyo Yezu yasubije bariya bigishwa ba Yohani Batistita. Gusa nyine ikibazo cyabajijwe Yezu, ubu nitwe abamwemera tugomba kugisubiza, kuko ni twe twerekana ko Yezu ari umucunguzi wacu koko. Ese koko Yezu niwe wagombaga kuza cyangwa tugomba gutegereza undi mukiza? Igisubizo tugomba kugitanda: wowe mugabo mu rugo, wowe muganga, wowe mucamanza, wowe ushinzwe gucunga ibya rubanda, waba uhamya ko Yezu ari mucunguzi twari dutegere, bityo ukabaho koko ugaragaza ineza imukomokaho. Aho iwawe ntibyabayobeye bakaba bahora bararikiye uwabagoborera undi mucunguzi? Niba udashobora gusubiza iki kibazo, niba wumva utatinyuka guhamya ko Yezu ari mucunguzi wacu, humura Zuba ry'ubutabare araye ari bukurasire, maze azaguhaze ineza ye. Guhamya ko Yezu ari umucunguzi wacu bisobanura ko aho yadushyize ngo tumubere abahamya tugomba kuhahagarara gitwari, na none tutigerezaho nk'aho ari twe Yezu. Turi abahamya n'integuza, ntituri Imana; turi nka Yohani Batisita, ntituri Kristu. Ibi nibyo Yakobo intumwa yatubwiye adusaba kurangwa no kwihangana, tugategereza tutarambirwa nka kurya umuhinzi atereza yitonze imvura ya mbere n'iya nyuma. Gusarura bisaba kudashyuhaguzwa kuko Imana uwo iha iramugenera kandi imuha umuhaza. Duhumure nta n'umwe uzacikanwa. Iminsi isigaye ngo duhimbaze noheli nidufashe kumva ko twacunguwe byo gutuma ntacyo twakwikanga. Yezu Rumuri rw'amahanga azasange twese dukereye kumwakira.

Aragahoraho.

mercredi 12 décembre 2007

Kubungabunga umwimerere w'ururimi rwacu

Iyi nyandiko yasohotse muri kinyamateka yunganira iyo padiri Rutinduka Laurenti yari yanditse muri Kinyamateka n° 1662 Mutarama II 2005. Nyihinduyeho gato bijyanye n'igihe kugira ngo yumvikana maze niba hari uwanyunganira abone aho ahera.

Ururimi ni bimwe mu biranga umuco w'abantu. Ntiruberaho gusa kubafasha kumvikana n'ubwo nabyo atari ikintu gito: ahubwo ruba runabumbatiye ubukungu w'umuco, uburere, amateka n'ibindi bihuza abantu batuye hamwe kandi basangiye amateka. Ururimi rutuma abantu bashyikirana, bakungurana ibitekerezo bityo bagahuza imyumvire kandi bakajijurana.ururimi rurakura rukagenda rwunguka magambo mashya bitewe nuko abarukoresha bagenda bakingura imbibi bagashyikirana n'abandi ndetse bikaba byatuma indimi zisobekeranya. Ibi rero bari aho bitera impungenge, umuntu yavuga ukayoberwa ururimi arimo avuga ndetse bikanakuyobera uko wamusubiza. Ababaye mu mahanga bazi uko bigora kubasha gushyikirana n'abandi utaramenya ururimi rwabo. Si ukumenya magambo gusa kandi kuko bijyana no kwinjira mu mateka ngo hato utavaho ukoresha ijambo ritariryo cyangwa ukariha inyito beneryo batazi. Ibi bireba indimo zose muri rusange. Siniriwe ninjira mu miterere y'indimi: uko zivuka, ibiranga ururimi gakondo, ikibonezamvugo (niba iri jambo ari ryo rigikoreshwa) n'ibindi kuko, usibye ko ntanabizobereyemo,intego yanjye atari iro gusensengura indimi ahubwo kureba uko twabungabunga ikinyarwanda ngo cyoye gutwarwa na aserwakira y'indimo z'amahanga.kuba hari uwavuza impuruza ko ururimo rwacu rwajwemo ntiyaba akabije.

Iki kibazo koko kirahari kandi Padiri Lawurenti si we mbere ubibonye. Amajwi atandukanye ahora asaba ko inzego zibishinzwe zagena urwego wo kubungabunga umwimerere w'ikinyarwanda, hagasyirwaho icyo bita mu gifaransa l'académie de la langue rwandaise. Ntibinyoroheye kubisobanura muri gakondo yacu,ariko igitekerezo kirumvikana. Birumvikana ko ikinyarwanda cyonyine ntaho cyatugeza, ariko niumurage wacu ugaragaza umuco w'ababanyarwanda. Gusa rero, ururimi rurakura kandi rukagenda rwungunga andi magambo uko imico igenda ihura n'indi. Amagambo yakoreshwaga ku ngoma ya Rwabugiri, ubu amwe ntagikoreshwa kuko ibyo yavugaga bitakiriho, andi yahinduye inyito kuko ibyariho icyo gihe ubu byahindiriwe inyito bitewe n'ababikoresha. Muri iki gihe cyacu, hari byinshi bituma indimi zigenda zivanga ndetse zisa n'aho zenda guhinduka ururimi rumwe. Simvuga ko ejo ikinyarwanda n'igishinwa bizabyara ururimi rumwe cyangwa ngo umuhinde navuga umuturage utarakandagiye mu isomero amwumve bimworoheye, ariko ibigaragara ni uko gutsimbara ku rurimi gakondo bifite umwanya uciriritse mu gushaka amaramuko.

Ibimenyetso by'ibihe turimo biratwereka ko abantu basonzeye gushyikirana bitewe n'inyungu zibahuza. Mu mpamvu zitangwa harimo izi zikurikira: iya mbere ni iyo nakwita mu rurimi rw'igifaransa "globalisation". Amahanga cyane cyane ibihugu bikize biragenda byigarurira amasoko y'isi yose, ku buryo ubuhanga n'itumanaho bisa n'ibyakuyeho imipaka y'isi, abayituye bakamera nk'abatuye igihugu kimwe. Ibyo bijyana no kurengwaho kw'imico bwite y'ibihugu, abantu bagahora bagendana n'ibigezweho. Usibye ubukene bugira nabi butuma abaturage bo mu bihugu bikennye bahora bahaha ibyo muri sekeni, ndavuga ibyo abifite baba baretse gukoresha kubera kunguka ibishya, ubundi imyumvire ntaho iba itaniye. Sinibanda ku myambarire, indirimbo n'iburyo bw'itumanaho, kuko niho bigaragara cyane, ariko no mubirebana n'umuco ni kimwe. Ntitubyite ingorane twihariye nk'abanyarwana, kuko ntaho bukikera. Ahubwo iwacu turacyafite uruhenegekero. Ibyo kandi bikara mu bato n'abagashize kuko aribo bakira vuba ibyo amasoko aba abahata: umwangavu w'i Rwanda (niba bicyumvikana uko twabitojwe) azashakisha uko asa n'uwo muri Amarika; ingaragu y'i Parisi yigane iyo mu Budage; umusore n'inkumi bo muri Brésil, baharanire kwigana imyitwarire y'ab'i Roma haba mu myambarire, mu mvugo, mu ngendo no mu mitekerereze. Ab'iwacu siniriwe mvuga. Ibi bizamo no kurindagira, iyo banabikora batazi icyo bisobanura. Ejo umwe muri abo nashingwa imirimo sibwo azahinduka ngo ajye avuga ikinyarwanda cy'umwimerere atigeze mu mabyiruka ye. N'abo banyarwanda bari hanze, iyo bamwe bakubwiye ingorane bahura nazo zo gutoza ikinyarwanda abana babyarirayo urumirwa. Umwana abaza iwabo impamvu bamuhata ururimi rutagira ahandi ruvugwa usibye iwabo mu rugo, ugasanga bitaboroheye kumusobanurira ngo anyurwe cyane ko imirerere y'ubu ishingiye ku burenganzira buseseye bw'umwana: ibyo atemeye, ntabikozwa iyo ababisobanura badafite ingingo zisobanutse cyangwa badahuza na mwarimu we n'ibyo abona kuri televiziyo. Uko dutaka iwacu mu Rwanda ni nako ababyeyi bo mu bindi bihungu, nabo batabariza abana n'abazukuru babo bibaza amasaziro yabo.

Ingingo ya kabiri ni umuco wo kuba nyamwigendaho (individualisme et privatisation): Iyo abantu bibuka uko hambere babagaho, umuntu yarwaza bakamuhekera, yaterwa bakamutabara, bwamiriraho akabona icumbi, ndetse n'umwana yamurwana bwaki akabona umukamira, usanga bagaraza ko imico yahindutse, abantu bakaba barabaye ba nyamwigendaho. Ngo havuga ifaranga, usibye ko naryo rirengana. Intandaro yabaye imwumvire mishya yo kubaho. Umuntu yumva yamenya ibye, agacunga utwo yahashye kandi akaturya atitaye ku maso ya rubanda. Ibyo bigashyigikirwa n'imyumvire mishya y'uburenganzira bwa muntu bwo kwisanzura uko ashoboye akareka gusa kubangamira mugenzi we. Ibi binagera mu ngo no mu miryango kugeza aho abashakanye basa n'abatabana. Imyumvire mishya n'uburenganzira bw'umugabo n'umugore mu rugo, uburyo bwo guhahira urugo, imiterere y'ingo zishingwa ubu aho umwe atura aha undi agatura hariya bitewe no gushaka imibereho n'ibindi. Za nkingi zo gusabana, gufashanya no gutabara ziragenda zihidura isura kugeza aho buri wese yagombye kwimenya. Ntibinatangaza rero iyo muri ubwo burenganzira umwe ahisemo imyitwarire yabera abandi kigusha. Siniriwe mvuga ibyo abenshi twumva kuri radio by'abashyingiranywa bahuje ibitsina (homosexuels/lles). Erega na ya ndwara yateye yo guhohotera abana bato ni uko yadutse! Ubu buryo bushya bwo kubaho sibwo buzatuma umuco usubirana agaciro, ahubwo bihuhura n'uwo twaririragaho.

Ingingo ya gatatu ni icyorezo cyo gushaka gusuhuka (le phénomène de l'émigration): ingaruka ikomeye y'uburyo bushya bw'imicungire y'ubukungu ku isi (globalisation), ni ubukene bukaze mu bihugu byaheze mu nzira y'amajyambere, ku buryo abaturage babyo, cyane cyane urubyiruko, bahora barota bagiye gushaka imibereho hanze. Ibi si umwihariko w'iwacu i Rwanda, aho ikiganiro cy'abato gihora kigusha ku mahirwe abonwa na bake yo kugera mu Burayi cyangwa muri Amerika. Iyo ubajije ubyirotesha niba yumva hari icyo yazahungukira, cyangwa niba azi uko abahageze mbere babaho, ntibimworohera gusubiza, ariko ntibinamuhindurira igitekerezo. Ibihugu bikize nabyo byahagurukiye gufunga imbibi zabyo, ariko ni ay'ubusa, buri musi amagana n'amagana aba yabasatiriye. Iyaba byibura habonekaga uburyo bunoze bwo kugenda, bidasabye guhimba ko umuntu avuye muri Soudan ahunze intambara cyangwa muri Somaliya. Ntibyagira rero uwo bitangaza niba n'ibitekerereze bya bene abo bahora bararikiye kunyaruka bitaberanye n'umuco gakondo. Iwabo bazahaba ari abagenzi kabone n'iyo barinda bahapfira.

Ingingo ya kane ni iyo nakwita sécuralisation et relativisme culturel: umuco niwo ugaragaza uburere bw'umuntu. Umuco kandi ushingira ku ngingo zifatika abatuye hamwe bashingiraho imibereho yabo ku girango barusheho kubaho neza. Muri zo ngingo harimo ukwemera, ububere mbonezabupfura, uburenganzira bwa muntu, ubufatanye n'ibindi. Iki gihe turimo kirangwa ahanini no gushaka kugerageza uburyo bushya bwo kubaho kuko ubumenyerewe busa n'aho buremereye cyangwa se busaba kwigomwa byinshi. Ya mvugo ngo "sigaho udakora amahano", irasa ni iyakuwe ku ntebe, hakimikwa "hari kera". Ay'iburyo n'ay'ibumoso yose arakamwa. Ibyo ubwenge bwanjye butasobanurira ngo nyurwe, ibyo bambwira ngo kuko ari ko byahozeho, ibyo bansaba gukora kuko ariko bitegetswe n'idini cyangwa n'umuco, ntibigishishikaza benshi. Mere nka wa mupadiri w'umusaza bazaniye ibarowa, zimwe zabaga zanditseho CM (courrier missionaire) ngo azayibatangire yanditseho très urgent, agatangara ati: "très urgent ntihagurutsa imodoka, ari ibyo wayijyanira". Ubu buryo bushya rero bw'imitekerereze butera impungenge benshi, cyane cyane iyo bene kubikora bongeyeho ngo "ibyo bikurebaho iki?", "abandi ko babikora, urashakaho iki?", n'andi magambo ameze kimwe n'aya. Si ururimi gusa ruhagwa, ahubwo ni ubumuntu bugenda buhindura isura. Ikibazo si uvanga indimi, niba uzivuga ibyo avuga byumwikana bitaba ibyo ababwirwa bakirwanaho niba ari bo mukeneye. Ikibazo si ukwambara za mukondo out, ahubwo ni ukwandarika amaso. Ikibazo si ugutonora cyangwa gutukuza inzara, ahubwo ni ukubona ko byaguhangayikisha nk'aho ari umutwaro wawe. Iyo bigeze rero mu kwemera cyangwa mu madini, bihumira ku mirari. Mu nkuru ya Ngofero yise "Imana si iyo gukinisha", umwanditsi wayo yagaragazaga ingorane ituruka ku madini menshi. Ukeneye gusenga cyangwa kuyoboka Imana, iyo atagize amahirwe yo kuba yararerewe mu muryango ufite ukwemera gushyitse, biramugora kumenya idini yamukiza iyo ari yo. Sinzi niba New age yari yegera iwacu. Abayizi bazi ko intego yayo ni iyo kworoshya ibintu, ukeneye gusenga akaba yabona uburyo buhuriranye n'imyumvire ye cyangwa n'ingorane zamuzinduye. New age ubu ngo iragenda ihinduka next age, aho bisa na ya mvange yo muri restaurants zo mu cyaro, ndavuga uruvangitirane rw'amadini hafi ya yose ku buryo uhagiye yisanga akanisanzura mu buryo bumunogeye bwo gusenga. Iyo bigeze ku madini makuru: abayahudi, abakristu n'abayisilamu, induru ziravuga ngo ariya madini yigisha ibyo mu gihe cya shize kuko atsimbarara ku mahame ntayegayezwa yo kubaha Imana imwe, kuyikunda no gukunda muntu tubigiriye urwo Imana idukunda. Turasa n'abaguye mu mucuri, ntiye imvugo ya AMI (Association Modetse et Innocent). Nonese mbibarize: imvugo kwiyubaha, ubumanzi, ubusugi, ubudahemuka mwambwira bigisobanura kimwe n'ibyo twigishijwe tukibyiruka? Tekereza ko bikiri mu kinyarwanda! Humura ariko biratworohera kubishyira mu ndimi z'amahanga ngo byumvikane uko tubishaka: faire l'amour, copinage, deuxième bureau,..Ubwo no muzindi ndimi ntakabuza hari amagambo mashya twungutse atatubangamira mu buzima bwacu. Nanjye naguye mu mutego wo kuganzwa n'ururimi rw'amahanga, ni mu gihe kuko amagambo amwe ntibyoroshye kuyabonera ayo bihuye mu kinyarwanda, kandi jyewe simbangukirwa no gucura amagambo.

Nta mwanzuro ntanze kuri iki kibazo, ariko nasaba abumva batarahumana, gukazanya mu gushyigikira ibikorwa biteza imbere umuco wacu. Ibyo byanyuzwa mu biganiro, ibitaramo n'imyidagaduro, maze ibyiza tuvoma ahandi tukabihuza n'ibivumbikisho by'umuco wacu. Ikindi kandi ni umurimo w'abahanga n'abarezi mu nzego zinyuranye. Gushyira ahabona no kwibutsa ababyiruka umuco n'amahame shingiro y'ubuzima ni intego tutagomba gutezukaho. Mu burere n'umuco nta kurere bajeyi, ahubwo ni ugufasha abahuzagurika kumenya icyerekezo cy'ubuzima. Akazi rero karahari kandi karasaba imbaraga z'umubiri n'iza roho.

Kubungabunga umwimerere w'ururimi rwacu

Iyi nyandiko yasohotse muri kinyamateka yunganira iyo padiri Rutinduka Laurenti yari yanditse muri Kinyamateka n° 1662 Mutarama II 2005. Nyihinduyeho gato bijyanye n'igihe kugira ngo yumvikana maze niba hari uwanyunganira abone aho ahera.

Ururimi ni bimwe mu biranga umuco w'abantu. Ntiruberaho gusa kubafasha kumvikana n'ubwo nabyo atari ikintu gito: ahubwo ruba runabumbatiye ubukungu w'umuco, uburere, amateka n'ibindi bihuza abantu batuye hamwe kandi basangiye amateka. Ururimi rutuma abantu bashyikirana, bakungurana ibitekerezo bityo bagahuza imyumvire kandi bakajijurana.ururimi rurakura rukagenda rwunguka magambo mashya bitewe nuko abarukoresha bagenda bakingura imbibi bagashyikirana n'abandi ndetse bikaba byatuma indimi zisobekeranya. Ibi rero bari aho bitera impungenge, umuntu yavuga ukayoberwa ururimi arimo avuga ndetse bikanakuyobera uko wamusubiza. Ababaye mu mahanga bazi uko bigora kubasha gushyikirana n'abandi utaramenya ururimi rwabo. Si ukumenya magambo gusa kandi kuko bijyana no kwinjira mu mateka ngo hato utavaho ukoresha ijambo ritariryo cyangwa ukariha inyito beneryo batazi. Ibi bireba indimo zose muri rusange. Siniriwe ninjira mu miterere y'indimi: uko zivuka, ibiranga ururimi gakondo, ikibonezamvugo (niba iri jambo ari ryo rigikoreshwa) n'ibindi kuko, usibye ko ntanabizobereyemo,intego yanjye atari iro gusensengura indimi ahubwo kureba uko twabungabunga ikinyarwanda ngo cyoye gutwarwa na aserwakira y'indimo z'amahanga.kuba hari uwavuza impuruza ko ururimo rwacu rwajwemo ntiyaba akabije.

Iki kibazo koko kirahari kandi Padiri Lawurenti si we mbere ubibonye. Amajwi atandukanye ahora asaba ko inzego zibishinzwe zagena urwego wo kubungabunga umwimerere w'ikinyarwanda, hagasyirwaho icyo bita mu gifaransa l'académie de la langue rwandaise. Ntibinyoroheye kubisobanura muri gakondo yacu,ariko igitekerezo kirumvikana. Birumvikana ko ikinyarwanda cyonyine ntaho cyatugeza, ariko niumurage wacu ugaragaza umuco w'ababanyarwanda. Gusa rero, ururimi rurakura kandi rukagenda rwungunga andi magambo uko imico igenda ihura n'indi. Amagambo yakoreshwaga ku ngoma ya Rwabugiri, ubu amwe ntagikoreshwa kuko ibyo yavugaga bitakiriho, andi yahinduye inyito kuko ibyariho icyo gihe ubu byahindiriwe inyito bitewe n'ababikoresha. Muri iki gihe cyacu, hari byinshi bituma indimi zigenda zivanga ndetse zisa n'aho zenda guhinduka ururimi rumwe. Simvuga ko ejo ikinyarwanda n'igishinwa bizabyara ururimi rumwe cyangwa ngo umuhinde navuga umuturage utarakandagiye mu isomero amwumve bimworoheye, ariko ibigaragara ni uko gutsimbara ku rurimi gakondo bifite umwanya uciriritse mu gushaka amaramuko.

Ibimenyetso by'ibihe turimo biratwereka ko abantu basonzeye gushyikirana bitewe n'inyungu zibahuza. Mu mpamvu zitangwa harimo izi zikurikira: iya mbere ni iyo nakwita mu rurimi rw'igifaransa "globalisation". Amahanga cyane cyane ibihugu bikize biragenda byigarurira amasoko y'isi yose, ku buryo ubuhanga n'itumanaho bisa n'ibyakuyeho imipaka y'isi, abayituye bakamera nk'abatuye igihugu kimwe. Ibyo bijyana no kurengwaho kw'imico bwite y'ibihugu, abantu bagahora bagendana n'ibigezweho. Usibye ubukene bugira nabi butuma abaturage bo mu bihugu bikennye bahora bahaha ibyo muri sekeni, ndavuga ibyo abifite baba baretse gukoresha kubera kunguka ibishya, ubundi imyumvire ntaho iba itaniye. Sinibanda ku myambarire, indirimbo n'iburyo bw'itumanaho, kuko niho bigaragara cyane, ariko no mubirebana n'umuco ni kimwe. Ntitubyite ingorane twihariye nk'abanyarwana, kuko ntaho bukikera. Ahubwo iwacu turacyafite uruhenegekero. Ibyo kandi bikara mu bato n'abagashize kuko aribo bakira vuba ibyo amasoko aba abahata: umwangavu w'i Rwanda (niba bicyumvikana uko twabitojwe) azashakisha uko asa n'uwo muri Amarika; ingaragu y'i Parisi yigane iyo mu Budage; umusore n'inkumi bo muri Brésil, baharanire kwigana imyitwarire y'ab'i Roma haba mu myambarire, mu mvugo, mu ngendo no mu mitekerereze. Ab'iwacu siniriwe mvuga. Ibi bizamo no kurindagira, iyo banabikora batazi icyo bisobanura. Ejo umwe muri abo nashingwa imirimo sibwo azahinduka ngo ajye avuga ikinyarwanda cy'umwimerere atigeze mu mabyiruka ye. N'abo banyarwanda bari hanze, iyo bamwe bakubwiye ingorane bahura nazo zo gutoza ikinyarwanda abana babyarirayo urumirwa. Umwana abaza iwabo impamvu bamuhata ururimi rutagira ahandi ruvugwa usibye iwabo mu rugo, ugasanga bitaboroheye kumusobanurira ngo anyurwe cyane ko imirerere y'ubu ishingiye ku burenganzira buseseye bw'umwana: ibyo atemeye, ntabikozwa iyo ababisobanura badafite ingingo zisobanutse cyangwa badahuza na mwarimu we n'ibyo abona kuri televiziyo. Uko dutaka iwacu mu Rwanda ni nako ababyeyi bo mu bindi bihungu, nabo batabariza abana n'abazukuru babo bibaza amasaziro yabo.

Ingingo ya kabiri ni umuco wo kuba nyamwigendaho (individualisme et privatisation): Iyo abantu bibuka uko hambere babagaho, umuntu yarwaza bakamuhekera, yaterwa bakamutabara, bwamiriraho akabona icumbi, ndetse n'umwana yamurwana bwaki akabona umukamira, usanga bagaraza ko imico yahindutse, abantu bakaba barabaye ba nyamwigendaho. Ngo havuga ifaranga, usibye ko naryo rirengana. Intandaro yabaye imwumvire mishya yo kubaho. Umuntu yumva yamenya ibye, agacunga utwo yahashye kandi akaturya atitaye ku maso ya rubanda. Ibyo bigashyigikirwa n'imyumvire mishya y'uburenganzira bwa muntu bwo kwisanzura uko ashoboye akareka gusa kubangamira mugenzi we. Ibi binagera mu ngo no mu miryango kugeza aho abashakanye basa n'abatabana. Imyumvire mishya n'uburenganzira bw'umugabo n'umugore mu rugo, uburyo bwo guhahira urugo, imiterere y'ingo zishingwa ubu aho umwe atura aha undi agatura hariya bitewe no gushaka imibereho n'ibindi. Za nkingi zo gusabana, gufashanya no gutabara ziragenda zihidura isura kugeza aho buri wese yagombye kwimenya. Ntibinatangaza rero iyo muri ubwo burenganzira umwe ahisemo imyitwarire yabera abandi kigusha. Siniriwe mvuga ibyo abenshi twumva kuri radio by'abashyingiranywa bahuje ibitsina (homosexuels/lles). Erega na ya ndwara yateye yo guhohotera abana bato ni uko yadutse! Ubu buryo bushya bwo kubaho sibwo buzatuma umuco usubirana agaciro, ahubwo bihuhura n'uwo twaririragaho.

Ingingo ya gatatu ni icyorezo cyo gushaka gusuhuka (le phénomène de l'émigration): ingaruka ikomeye y'uburyo bushya bw'imicungire y'ubukungu ku isi (globalisation), ni ubukene bukaze mu bihugu byaheze mu nzira y'amajyambere, ku buryo abaturage babyo, cyane cyane urubyiruko, bahora barota bagiye gushaka imibereho hanze. Ibi si umwihariko w'iwacu i Rwanda, aho ikiganiro cy'abato gihora kigusha ku mahirwe abonwa na bake yo kugera mu Burayi cyangwa muri Amerika. Iyo ubajije ubyirotesha niba yumva hari icyo yazahungukira, cyangwa niba azi uko abahageze mbere babaho, ntibimworohera gusubiza, ariko ntibinamuhindurira igitekerezo. Ibihugu bikize nabyo byahagurukiye gufunga imbibi zabyo, ariko ni ay'ubusa, buri musi amagana n'amagana aba yabasatiriye. Iyaba byibura habonekaga uburyo bunoze bwo kugenda, bidasabye guhimba ko umuntu avuye muri Soudan ahunze intambara cyangwa muri Somaliya. Ntibyagira rero uwo bitangaza niba n'ibitekerereze bya bene abo bahora bararikiye kunyaruka bitaberanye n'umuco gakondo. Iwabo bazahaba ari abagenzi kabone n'iyo barinda bahapfira.

Ingingo ya kane ni iyo nakwita sécuralisation et relativisme culturel: umuco niwo ugaragaza uburere bw'umuntu. Umuco kandi ushingira ku ngingo zifatika abatuye hamwe bashingiraho imibereho yabo ku girango barusheho kubaho neza. Muri zo ngingo harimo ukwemera, ububere mbonezabupfura, uburenganzira bwa muntu, ubufatanye n'ibindi. Iki gihe turimo kirangwa ahanini no gushaka kugerageza uburyo bushya bwo kubaho kuko ubumenyerewe busa n'aho buremereye cyangwa se busaba kwigomwa byinshi. Ya mvugo ngo "sigaho udakora amahano", irasa ni iyakuwe ku ntebe, hakimikwa "hari kera". Ay'iburyo n'ay'ibumoso yose arakamwa. Ibyo ubwenge bwanjye butasobanurira ngo nyurwe, ibyo bambwira ngo kuko ari ko byahozeho, ibyo bansaba gukora kuko ariko bitegetswe n'idini cyangwa n'umuco, ntibigishishikaza benshi. Mere nka wa mupadiri w'umusaza bazaniye ibarowa, zimwe zabaga zanditseho CM (courrier missionaire) ngo azayibatangire yanditseho très urgent, agatangara ati: "très urgent ntihagurutsa imodoka, ari ibyo wayijyanira". Ubu buryo bushya rero bw'imitekerereze butera impungenge benshi, cyane cyane iyo bene kubikora bongeyeho ngo "ibyo bikurebaho iki?", "abandi ko babikora, urashakaho iki?", n'andi magambo ameze kimwe n'aya. Si ururimi gusa ruhagwa, ahubwo ni ubumuntu bugenda buhindura isura. Ikibazo si uvanga indimi, niba uzivuga ibyo avuga byumwikana bitaba ibyo ababwirwa bakirwanaho niba ari bo mukeneye. Ikibazo si ukwambara za mukondo out, ahubwo ni ukwandarika amaso. Ikibazo si ugutonora cyangwa gutukuza inzara, ahubwo ni ukubona ko byaguhangayikisha nk'aho ari umutwaro wawe. Iyo bigeze rero mu kwemera cyangwa mu madini, bihumira ku mirari. Mu nkuru ya Ngofero yise "Imana si iyo gukinisha", umwanditsi wayo yagaragazaga ingorane ituruka ku madini menshi. Ukeneye gusenga cyangwa kuyoboka Imana, iyo atagize amahirwe yo kuba yararerewe mu muryango ufite ukwemera gushyitse, biramugora kumenya idini yamukiza iyo ari yo. Sinzi niba New age yari yegera iwacu. Abayizi bazi ko intego yayo ni iyo kworoshya ibintu, ukeneye gusenga akaba yabona uburyo buhuriranye n'imyumvire ye cyangwa n'ingorane zamuzinduye. New age ubu ngo iragenda ihinduka next age, aho bisa na ya mvange yo muri restaurants zo mu cyaro, ndavuga uruvangitirane rw'amadini hafi ya yose ku buryo uhagiye yisanga akanisanzura mu buryo bumunogeye bwo gusenga. Iyo bigeze ku madini makuru: abayahudi, abakristu n'abayisilamu, induru ziravuga ngo ariya madini yigisha ibyo mu gihe cya shize kuko atsimbarara ku mahame ntayegayezwa yo kubaha Imana imwe, kuyikunda no gukunda muntu tubigiriye urwo Imana idukunda. Turasa n'abaguye mu mucuri, ntiye imvugo ya AMI (Association Modetse et Innocent). Nonese mbibarize: imvugo kwiyubaha, ubumanzi, ubusugi, ubudahemuka mwambwira bigisobanura kimwe n'ibyo twigishijwe tukibyiruka? Tekereza ko bikiri mu kinyarwanda! Humura ariko biratworohera kubishyira mu ndimi z'amahanga ngo byumvikane uko tubishaka: faire l'amour, copinage, deuxième bureau,..Ubwo no muzindi ndimi ntakabuza hari amagambo mashya twungutse atatubangamira mu buzima bwacu. Nanjye naguye mu mutego wo kuganzwa n'ururimi rw'amahanga, ni mu gihe kuko amagambo amwe ntibyoroshye kuyabonera ayo bihuye mu kinyarwanda, kandi jyewe simbangukirwa no gucura amagambo.

Nta mwanzuro ntanze kuri iki kibazo, ariko nasaba abumva batarahumana, gukazanya mu gushyigikira ibikorwa biteza imbere umuco wacu. Ibyo byanyuzwa mu biganiro, ibitaramo n'imyidagaduro, maze ibyiza tuvoma ahandi tukabihuza n'ibivumbikisho by'umuco wacu. Ikindi kandi ni umurimo w'abahanga n'abarezi mu nzego zinyuranye. Gushyira ahabona no kwibutsa ababyiruka umuco n'amahame shingiro y'ubuzima ni intego tutagomba gutezukaho. Mu burere n'umuco nta kurere bajeyi, ahubwo ni ugufasha abahuzagurika kumenya icyerekezo cy'ubuzima. Akazi rero karahari kandi karasaba imbaraga z'umubiri n'iza roho.


 


 

Papa Yohani Pawulo wa kabiri: umutagatifu!!!


 

Kuwa gatanu taliki ya 13 gicurasi 2005, Papa Benedigito wa XVI yatangaje iteka ritangiza ibijyanye no kwiga ibyo gushyira papa Yohani Pawulo wa II mu rwego rw'abatagatifu. Iyo nkuru yashimishije abari bayitegereje kuko imbaga itabarika yari yabisabye mu gitambo cya missa cyo gushyira Papa Yohani Pawullo wa II haba ku mu magambo bari banditse ku mabendera, ariko cyane cyane mu majwi yungikiranyaga rwa gati mu misa no mugihe bajyanaga umurambo kuwushyingura. Ubusanzwe amategeko ya kiriziya ateganya ko ibyo kwiga ku buzima bw'umukristu ukekwaho ubutagatifu, bitangira nyuma y'imyaka itanu nyirubwite yitabye Imana kandi bigashingira ku ngingo ebyri: fama sanctitatis in vita, in morte, post mortem, aribyo bisobanura kuba yaragaragaje imibereho y'ubutagatifu haba mu buzima bwe, mu mipfire ye na nyuma y'urupfu. Amategeko yashyizweho na papa Benedigito wa XIV avuga ko bareba imyaka icumi ya nyuma y'uwo kiriziya ikehaho ubutagatifu. Papa Yohani Pawulo wa II ntacyo yakinze isi kuko haba mu ngendo yakoze, mu nyadiko yagejeje ku bemera n'abandi bose bafite ubushake bwo kumva Imana, mu mpanuro yagejeje cyane cyane ku bayobozi b'ibihugu byabaga bishyamiranye, mu mahuriro anyuranye y'abakristu, cyane cyane ayabaye mu mwaka wa yubile no mu mahuriro mpuzamahanga y'urubyiruko, hose twiyuviye kandi tubona ikimenyetso cy'intore y'Imana itijanaga mu kugaragaza ukuri kwa Kristu, kwa kundi kuzaduha kwigenga (Yh 12,38). Papa Wojtyla yanatanze ikimenyetso gikomeye atora kandi agashyira mu rwego rw'abahire abantu1338 no mu rwego rw'abatagatifu 482. Ntihaburaga ababikerensa ngo aranyarutsa mu kwinjiza abantu mu ijuru, ariko papa Wojtyla yatumye abantu bamenya ko ineza y'Imana ntaho yagiye. Rwagati mu isi icumba inabi, igihe abantu bacyeka ko inabi yatsinze, ko icyaha kirusha imbaraga ineza n'inema by'Imana, ubwo hari uwashoboraga gukeka ko Imana yatuvanyeho amaboko, abantu batandukanye: abagabo n'abagore, abihaye Imana n'ingaragu, abaminuje n'abiberaho ku buryo buciriritse, batubereye ikimenyetso cyo kutiheba. Iyo ngabire tuyikesha papa Wojtyla wamenya kumvira Roho wa Nyagasani, dore ko ariwe uhamagara kandi akanatagatifuza. Turizera ko na Kiriziya y'iwacu izatinda igahagurukira ibyo kuturebe abahamya b'ivanjiri mu mateka yacu. Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa ry'abalayiki yari yaratangiye uwo murimo kandi ndumva yakomeza kuko biri mu muti watwomora mu nzira y'ubwiyunge. Kuri iyi ngingo yo kurangwa n'impumuro y'ubutagatifu, nta shiti papa Wojtyla izahora itubera urugero ndetse no mu buryo bwo kwiyumanganya mu kababaro no mu burwayi.

Ingingo ya kabiri ni fama signorum et miraculorum, aribyo bisobanura ibimenyetso n'ibitangaza bikorwa biyambaje izina ry'iyo ntumwa y'Imana. Aha naho, abutumwa butabarika bwatangiye kugera mu biro bishinzwe kwiga ibijyanye n'abatagatifu buragaragaza ko papa Wojtyla akwije ibisabwa ngo ibiro bibishinzwe byige iby'imibereho ye.

Papa Benedigito wa XIV abaye umupapa wa kabiri utangije imirimo yo kwiga ibijyanye n'imibereho y'uwo Kiriziya ikekaho kuba umutagatifu nyuma y'igihe gito nyirubwite yitabye Imana. Papa Yohani Pawulo wa II niwe wabimburiye abandi mu kwiga iby'ubuzima bwa Tereza w'i Calcuta . Papa Yohani wa XXIII, ubwo yifuzaga ko biga ubuzima bwa Gregorio Barbarigo, ababishinzwe baramubwiye ngo byose biruzuye ariko ko bagomba gutegereza igihe cyagenywe. Yarababajije ati harya ni nde washyizeho ayo mategeko. Yari papa Urbano wa VIII. Yongeye kubabaza mu mvugo ye yuzuyemo no gusetsa, ati harya jyewe sindi papa? Papa rero afite uburenganzira bwo kuba yasaba ko amategeko amwe ahinduka cyane cyane iyo bigaragaza ikimenyetso cya Roho Mutagatifu.Umunyamabanga w'ibiro bishinzwe ibyo kwiga iby'abatagatifu, Musenyeri Edward Nowak, mu kiganiro yahaye abanyamakuru avuga ku ishyingurwa rya Wojtyla, yavuze ko ari ubwa mbere imbaga y'Imana isaba ko umuntu yashyirwa mu rwego rw'abatagatifu ku buryo bunyarutse. Yavuze ko mu ishyingurwa ry'abapapa Yohani wa XXXIII, Pawulo wa VI na Yohani Pawulo wa I hatagaragaye imbaga ingana n' iyaje gusezera no guherekeza Yohani Pawulo wa II. Si abageze i Roma gusa kuko aho umuntu yabaga ari yashoboye kwishushanya na papa Wojtyla haba mu nsi ye yanyuma haba na nyuma y'urupfu rwe. Musenyeri Nowak yumvaga Papa Benedigito azasaba abasenyeri bazateranira i Roma muri sinodi y'abepiskopi izasoza umwaka witiriwe Ukarisitiya kwihutisha ibyo kwiga iby'ubuzima bwa Papa Wojtyla. Siko byagenze, icyemezo cyaje mbere.

Imana nisingirizwe mu biremwa byayo biyubahisha.

samedi 8 décembre 2007

ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A

ICYUMWERU CYA KABIRI CY'ADIVENTI

09 ukuboza 2007 umwaka A


 

Is 11,1-10

Rom 15,4-9

Mt 3,1-12

Tugeze ku cyumweru cya kabiri cy'adiventi. Abaryoherwa na noheli ubu barangije kuyibarira: aho bazasohokera, icyo bazasohokana, icyo bizatwara n'indi mibare ijyanye n'iminsi mikuru. Iyi mibare ariko hari n'abo ivangira, bakibaza niba bazabana uko bikura mu isoni: mu rugo nta kigenda, nta kazi n'izindi ngorane ntarondora. Ntihabura n'abazahimbaza noheli gutyo ntacyo bikopa igahita nk'uko indi minsi igenda. Abandi tuzayihimbaza wenda ntacyo iduhinduyeho: tuzatumire aba dusanzwe dutumira, abo tutavuga rumwe tubirinde ngo hato batatubihiriza, abazanwa no kuvumba nibiba ngombwa tubimirire kure. Noheli muri make turayitegura kandi nibyo. Gusa rero ni byiza kwibuka ko ari umunsi wo kuvuka kwa Yezu bityo tukaba tugomba kwibaza niba uburyo tuyitegura bijyana n'uko Yezu abishaka. Reka twumve uko amasomo matagatifu abitubwira. Umuhanuzi Izayi ati: nimutegure amayira ya Nyagaasani, muhinduke maze muharanire ubutabera. Izayi aratwibutsa ko mu gihugu cy'Uhoraho, igihe Umwami w'amahoro azaba aganje, nta nabi izongera kubaho kugeza aho ikirura kizasangira n'intama, umwana agakinira ku mwobo w'inzoka ndetse ngo intare akarisha hamwe n'inyana. Ubanza hano ntuye bitazatworohera kuko hari akagani baca ngo aho guturana n'inshuti magara ya GAGLIANO waturana n'inzoka. Ibi kandi si inzozi kuko ubwo Yezu yavukiraga i Betelehemu, abamalayika bahanitse amajwi bati: Imana nisingizwe mu ijuru kandi amahoro aganze mu bantu Imana ikunda bakayikundira. Ntihabura uwambaza aho ayo mahoro yazimiriye ko ku isi nta munsi w'ubusa tutavuga intambara z'amoko yose. Nibyo koko. Turirimba amahoro ku isi mu gihe icyaha kigikomeza kwiharira urubuga: abiba bakabihindura kwitiza cyangwa kwikoreramo, abitwara nabi basenya iz'abandi cyangwa bakurakuza incuke ngo niyo majyambere, abanywa urumogi, abambara ibyo bihimbiye kimwe n'abahitamo kuba ba rukabyamurimbo ngo niyo majyambere. Hagati aho inzara igaca ibintu abandi barunda kurusha ifuku, abapfa babuze imiti bakiyonegra ariko abatunze ibya mirenge barwanira kumenyekana. Amahoro Yezu yatuzaniye si amagambo gusa, yemwe si na ya yandi abaromani bitaga PAX ROMANA bagezeho ku ruhembe rw'umuheto; ni amahoro y'umutima, aya atuma ineza itsinda, umuhoro ukogosha, uruhu rw'urukwavu rukisasira batanu,...amahoro ya Yezu ni ya yandi aharanirwa n'abatitwaza intwaro cyangwa bitabaze indangururamajwi, ni abiringira gusa ineza y'Imana nka wa mukecuru w'i Sarepta wazimaniye umuntu w'Imana agafu yarasigaje ntakagundire maze Imana ikamwitura kutabura ikimuramira. Ng'iyi noheli tugomba kwitegura. Gusa ariko Yohani Batisita aratwibutsa ijambo rikomeye ko uguhinduka kwacu kugomba kujyana n'imbuzo nyazo. Si ukwitwaza ngo turi abana b'Aburahamu (ku bayahundi), cyangwa ikindi twakwiyitirira, ahubwo ni ukugaragaza ko twemera Imana koko. Yego simvuze ko nahindura isi, ariko nahindura imyitwarire yanjye, singusabye guhangana na Irani nka Bush ariko wakemura amakimbirane aguturukaho niba hari ahari; Imana ntigusaba guhuza ibirura n'intama, ahubwo kwirinda kuba ikirura mu ntama; Imana ntiyobewe ko ntaho wikora byo kumara inzaba abashonji b'isi yose, ariko niba hari ibyo ushinzwe gucunga irinde gutubya ifunguro ryaramira abandi. Icyo gihe ngo ntawe uzaba agikora nabi kuko bose bazaba bazi ijambo ry'Uhoraho kandi bakazagendera mu kuri kwe. Ibi ndabishimye kandi ndumva ngiye kugerageza hato noheli itazantungura nkabura icyo murikira Umwana Yezu, bikazasaba kujya guhimba ikirugu n'amaturo adafite shinde na rugero.

  


 

samedi 1 décembre 2007

ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A

ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI
2 ukuboza 2004 umwaka A


Iz 2,1-5
Rom 13,11-14
Mt 24, 37-44
Twatangiye igihe cy’adiventi ariyo minsi idutegurira guhimaza umunsi wa Noheli. Amasomo twumva akomeza kudufasha kuzirikana ibijyanye n’ishira ry’ibihe, amaza ya Kristu, urubanza rw’imperuka...Impamvu nta yindi nuko mu maza ya Kristu yaba ubwa mbere yigira umuntu ( noheli), yaba ubwa kabiri tugitegereje, niho huzurizwa amayobera y’ugucungurwa kwacu. Kristu niwe nzingiro rya byose, kubaho tubereyeho we nibwo buryo bwonyine bwo gusobanukirwa n’irengero ry’ibintu n’ibihe.
Mu ivanjiri ya none, Yezu arahera ku rugero rwa Nowa, akatwereka uburyo tugomba kwitegura umunsi wa Nyagasani. Ngo mbere y’uko Nowa yinjira mu bwato abantu bararyaga, bakanywa, bagahaha kandi bakagurisha, ariko ngo nta warabutswe imyiteguro ya Nowa kugeza igihe umwuzure ubarimburiye bose. Ngo abantu bariri bazaba bakora umurimo umwe, umwe bazamwenda undi asigare. Ntitubyitiranye n’ivangura, ahubwo ni ubutorwe kandi iyo mvugo turayimenyereye. Abakobwa bahamagawe gusanganira umukwe bari icumi, nyamara batanu baje kuba ibipfapfa maze bahezwa hanze; abagaragu bahawe amatelenta bose nyamara umwe yahisemo nabi nawe arabiryozwa; abatumiwe mu bukwe bari babikwiye nyamara banze kuza kubera induruburi zabo bwite, uwacyuje ubukwe bimusaba kujya mu mayirabiri; Yuda yari intumwa, ariko nyuma y’ibyo yakoze, umwanya we wahawe abandi. Ingero dushobora kuzongera ndetse tukazigeza no muri aya magingo yacu. Ariko sicyo cya ngombwa. Pawulo mutagatifu yatubwiye icyo tugomba gukora: Ijoro rirakuze,umunsi ugiye gucya, nitwiyake ibikorwa by’umwijima maze twambare ibikorwa by’urumuri. Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. Icyo gihe hazuzuzwa amagambo y’umuhanuzi Izayi: umusozi w’Imana uzaba ku kanunga witegeye bose maze amahanga azaze awugana. Nyagasani azabakiranura maze amacumu yabo ayakoremo ibihabuzo, naho inkota azicuremo amasuka. Nari ngiye kuba nka Petero intumwa ukunze kubangukirwa n’ibibazo ngo mbaze nti: ibyo bizaba ryari Nyagasani ko wenda ahari twaruhuka? Yezu ati: nimube maso. Iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe abajura bazaterera inzu ye … Bizabe se aka wa mugani ngo agapfa kaburiwe ni impongo. Oya! Adiventi idufasha kwibuka ko nta na rimwe tuzatungurwa kandi Emanweli, Imana turi kumwe ariwe uturengera, ariwe uturagiye. Adiventi yagombye kutumara iroro, tukibuka ko twacunguwe maze tukarangwa n’ineza n’inema by’Imana. Erega nta kundi twagombye guhimbaza Noheli atari ugukwiza hose iyo neza y’Imana! Bigomba kuba bitoroshye kuko hirya no hino, induru ziravuga, intambara ziriho kandi zirasa n’izabaye inzira yo gucyemura ibibazo, ubukene buranuma cyane ko n’ibyagatunze bamwe, biherera mu murengwe w’abandi ndetse no muri za gahunda z’intambara, imyitwarire idahwitse yahindutse umuderi, wa mugani wa kinyarwanda wajya wumvikana: umugabo nurya utwe akarya n’utw’abandi. Ni gute se tutatungurwa niba imitima yacu itarangamira ahaganje Imana n’ibyiza byayo? Ni gute tutatungurwa niba tugikora kimwe n’ibyo mu gihe cya Nowa tutanibuka ko umwuzure w’ubukozi bw’ibibi wigeze gutsemba imbaga? Nawe ushake ingero kandi urazibona zigaragaza ko uko muntu yagiye yihangishaho, akarya, akanywa maze agahora muri ibyo, iminsi yagiye imutungura. «Nimukanguke mube maso», ni amagambo y’indirimbo dukunze kuririmba muri adiventi. Nitubere natwe intero muri icyi gihe dutangiye cyo kwitegura Nobeli.
Ineza ya Nyagasani Yezu nibane namwe. Amina

samedi 24 novembre 2007

UMUNSI MUKURU WA KRISU MWAMI C

UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI
25 ugushyingo 2007 umwaka C

2Sam 5,1-3
Kol 1,12-20
Lk 23,35-43
Ku cyumweru cya 34 ari nacyo gisoza umwaka, Kiriziya iraturarikira guhimbaza umunsi wa Kristu Mwami. Ni umunsi wagiyeho vuba aha ugererenayije n’indi minsi mikuru ya Kiriziya kuko washyizweho na papa Piyo wa XI muri 1925. Watekerejwe mu gihe abantu bari batangiye gusa n’abakeka ko ubuhanga n’ubwenge bwa muntu byamuha uburenganzira bwo kwingenga. Atari ya ngabire isumba zose muntu yaremanye, ahubwo kwigerezaho maze muntu akumva yasumba Uwamuhanze cyangwa se nawe akaba yasimba akarema Imana. Muri Kiriziya, havutse amashyirahamwe y’abakristu agamije gufatanya kubaho mu kwemera: amashyirahamwe y’abalayiki, imiryango y’agisiyo gatolika...Intego yari iyo guhamya ukwemera, atari gusa muri kiriziya cyangwa aho padiri areba, ahubwo gushingira ubuzima bwose kuri Kristu, ishusho y’Imana itagaragara nkuko Pawulo mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri. Mu munsi ya mbere, umunsi wa Kristu Mwami bawuhimbazaga bakora umutambagiro nko ku munsi w’Isakaramentu ritagatifu. Intego yari iyo kugaragaza ko ubukristu bufite imbaraga bimwe twakwita urudini. Gahoro gahoro, kiriziya yagiye yumva ko ubwami bwa Kristu atari ukugwiza abayoboke cyangwa kwiyerekana mu mihanda. Ubwami bwa Kristu bushingiye ku gitambo cya Kristu ku musaraba; abiyoroshya bakaba aribo babuyoboka nk’igisambo cyakeje Yezu ku musaraba (ivanjiri). Yezu ati uyu munsi turaba turi kumwe mu bwami bwanjye. Umunsi mukuru duhimbaza rero ni uwo kunagura ukwemera kwacu nk’uko umuryango wa Isiraheli wabwiye Dawudi uti: uzatubere umwami kuko na mbere hose ari wowe waturengeye. Ku bemera, guhimbaza Kristu Mwami si ugukoma amashyi cyangwa guhomerera (fanatisme), si uguca igikuba ngo uwo tudahuza imvugo tumubuze amahwemo (intégrisme), si ukujyanwa na serwakira ngo uko zivuze nyamahembe (formalisme); ni ugushikama tukayaboka uwo twemera maze tukanyura inzira yanyuze. Ni ukwemera natwe tukitangira abandi cyane ko uwo twemera yaducunguje amaraso y’igiciro gikomeye. Iyi nzira ni imwe kandi ntihindurwa n’ibihuhera by’ibihe ngo none tuvuge ngo twagirumwami maze ejo duhindure ngo kagire perezida cyangwa irindi zina. Kristu ni umwe none, ejo hahise ndetse n’ahazaza. Ni Kristu uko ibihe bizahora bisimbura iteka! Imvugo nk’iyi ishobora guhungabanya abari bamenyereye amagambo uburenganzira, ubwisanzure, uburinganire, ubwigenge...Uzayoboka Kristu niwe uzaba yigenga kuko aba azi icyo akurikiye: Kristu ni inzira, ukuri n’ubugingo. Ntaterwa isoni n’ukwemera kwe. Nko mu minsi ya mbere y’uyu munsi duhimbaza, abakristu tugomba gushirika ubwoba tugahamya ukwemera mu magambo, mu bikorwa, mu byifuzo, mu myitwarire...Si ukwemera mu itumba ngo akazuba nikava Imana tuyisabe uruhushya twigire mu byacu; si ukuyiharira abaturage n’injinji ngo abanyabwenge ntitubona igihe cyo kurindagira!!! Si ukwitwa abakristu mu mbago za paruwase maze twagera mu mirimo dushinzwe ntibigaragare ko turi abayoboke ba Yezu. Aha ndavuga nk’abari mu nzego zifata ibyemezo cyangwa se ziga zikanashyiraho amategeko. Niba twemeye kuba abakristu, tumuyoboke twese: twebwe n’abacu kandi jyewe wese.
Kristu Mwami watwitangiye ku musaraba, turakuramya. Turifuza kukubera abayoboke, dutsindire indwara y’isoni n’ubwoba, tutsindire ubunebwe, udutsindire izima rya muntu maze tukuyoboke tunakuyoboraho abo waturagije. Amen!

samedi 17 novembre 2007

ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE
18 ugushyingo 2007 umwaka C

Mal 3,19-20
2 Tes 3,7-12
Lk 21,5-19
« Dore igihe kirageze muvandimwe, kuko ibyo Yezu yatubwiye bigiye gusohoza ». Ntawe utibuka ukuntu abantu bacitse ururondogoro ngo umwaka w’ibihumbi bibiri uzaba imwaka w’imperuka ndetse hari n’indirimbo zahimbwe zisa n’izemezaga ko imperuka yageze. Muri izo harimo n’iriya nteruro natangije inyigisho. Ivanjiri ya none iravuga uko ibihe bya nyuma bizaba bimeze. Siniriwe ntinda mu mateka ya kiriziya ngo nsobanure uko abantu bagiye bacyeka ko ibihe barimo aribyo bya nyuma cyane cyane bahereye ku magorwa babaga barimo. Nagirango gusa mbibutse interuro isoza : mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu. Ibihe ntituzabibuza guhita kandi ibibi n’ibyiza biragendana, byose bigaterwa n’imyumvire yacu. Yezu ntayobewe uko isi iteye, ndetse ntanirengagiza ubukana bw’icyaha, yemwe ntanagambiriye guca igikuba. Arigisha kudaheranwa n’ibihindagurika ngo umuntu yibagirwe isano afitanye n’Iyamuhanze. Ibyo rero bisaba guhoza ijisho mu cyerekezo nyacyo cy’ubuzima, hato inkubiri y’ibihe itavaho iduca mu rihumye. Umuhanuzi Malakiya yabisobanuye ku buryo bunoze: dore haje umunsi utwika nk’itanura ; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi...Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho. Aya magambo si amareshyamugeni, cyangwa ibikabyo. Ntitwagombye kuyasoma duhereye ku buryo bwacu bwo kureba no guca urubanza cyangwa ngo tuyashingireho dukore isesengura ry’amateka turimo. Tuzi neza ko ibihe turimo, byiza cyangwa bibi, biterwa n’imyitwarire yacu cyangwa ingaruka z’ibyo abatubanjirije bakoze. Ibimenyetso rero by’ishira ry’isi- nanjye mbyite ntyo- ni uburyo bwo kureba uko tubayeho, icyerekezo cy’ibitekerzo n’imigambi yacu, amatwara twimirije imbere…maze tukibaza koko niba isi itarimo idushirana cyangwa niba tutarimo tuyihuhura ngo ishire. Ubushize nababwiraga bimwe mi bitekerezo isi iriho ishaka gushingiraho imyumvire y’ubuzima( reba umunsi w’abatagatifu bose), none se nidukomeza kuriya, muremeza ko isi tutazayihuhura? Kandi nishira natwe tuzashira kuko ni kimwe no gutema ishami twicayeho. Yezu ntadukura umutima cyane ko anatubwira ko nta gasatsi kacu kazagira icyo kaba; ahubwo aradukomeza ngo tube abahamya b’ukuri kwe muri iyi ntambara y’icyaha. Tuzabe dufite ingabo y’umutamenwa! Sinshinyagura, ariko umugambi w’Amerika wo kubaka ingabo yo gukingira igihugu cyabo ndibwira warayoyotse. Ingabo iturinda ni ukwemera kwacu; kwa kundi gushobora gutuma duhara amagara yacu ngo isi dutuye ikunde ibe umutako wa Nyiribiremwa n’inzu ya bose; kwa kundi kwatuma twatura tukigisha ko abatunganira Imana, izuba ry’ubutabera rigiye kurasa kabone niyo baba batotezwa; kwa kundi- ndavuga ukwemera- kwatubuza gutwarwa n’imishinga itari mike dukora twirengagije abo dusangiye kubaho; kwa kundi kwatubuza kugoheka igihe hirya no hino abantu barengana, bahohoterwa, bapfa. Kwa kundi kwatuma twishushanya na Yezu wamenye amaraso ye ngo ahurize bose mu muryango umwe. Uko kwemwra gusaba ubwiyumanganye, umuhate, isengesho…muri macye, kutahera mu ma gambo nka Rukabyamurimbo Pawulo mutagatifu yacyahaga mu isomo rya kabiri.
Umunsi ugera Nyagasani yabigennye. Igihe tukiriho, twibuke impavu turiho kuko twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Naharirwe ikuzo uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amina.

samedi 10 novembre 2007

ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE
11 ugushyingo 2007 umwaka C

2 Mak 7,1-2.9-14
2 Tes 2,26-3,5
Lk 20,27-38
« Abavandimwe barindwi na nyina barafashwe ...», nguko uko umwanditsi w’igitabo cya kabiri cy’Amamakabe atangira isomo rya mbere. Tuzi neza uburyo abo bavandimwe bitwaye imbere y’uwabahatiraga kurenga ku mategeko n’imigenzo y’abakurambere. Nabibutsa ko ari muri iki gitabo hagaragara bwa mbere mu bitabo by’isezerano rya mbere -kimwe no mu gitabo cy’ubuhanga- inyigisho yerekeye izuka. Mu ivanjiri naho haravugwamo abavandimwe baridwi bashatse umugore umwe bose bagapfa nta numwe usize imbuto. Ikibazo kikaba kuzamenya nyir’umugore mu gihe cy’izuka( ariko umwaku uragwira si uwo uriya mugore yagize, ndetse niba abazutse bagomba gushaka abagore, uriya yari arwokoye kuko ubanza babanza bakajya kubaza abakuru niba yakongera kubona umwemera muri uriya muryango, niba ariko nabo bari bazima !!!). Birumvikana ko inyigisho y’iki cyumweru iganisha ku izuka ry’abapfuye. Iki kibazo cyazanywe n’abasaduseyi ngo batemeraga izuka. Ukwemera kwabo kwari gushingiye ku mategeko ya Musa. Ibitari byanditse muri bya bitabo bitanu byitirirwa Musa babifataga nk’ibihimbano. Abasaduseyi basanga Yezu, ntibari bakeneye kujijuka ahubwo bari bagambiriye kumugushamo cyangwa kumwereka ko ibyo yigisha bidafite ireme. Yezu ati Imana twambaza si Imana y’abapfuye ahubwo ni Imana y’abazima : Imana y’Aburahamu, Izaki, Yakobo, Musa...Usibye kwereka abasaduseyi ko ayo mategeko bagenderaho batanayasobanukiwe neza, Yezu aratwigisha natwe kumenya Imana twemera. Ni Imana yemeye kugendana na muntu mu mateka ye, ikamwigisha kuyikunda no kuyikorera nkuko nayo yagendaga imugaragariza urukundo rwayo. Ibyo byabaye impamo igihe ikuye umuryango w’abayisiraheri mu Misiri. Ibyo bizaba ukuri kuzuye, igihe Yezu yigize umuntu maze akemera kudupfira, akanazuka hato tutagirango ukubaho kwacu gushingiye kuri ubu buzima buhita, ahubwo ku bugingo buhoraho iteka, bwa bundi bariya bavandimwe barindwi bemeye gupfira. Izuka ry’abapfuye rero ntabwo twarigereranya no kuzamenya uzatwara uriya mugore muri bariya bavandimwe, cyangwa kuzamenya uzaba umukuru w’umuryango mubo tuvukana ; ntaho bihuriye no kumenya uko bizangenda niduhura n’uyu cyangwa n’uriya; uko tuzitwara cyangwa aho tuzica, umwanya nzaba mfite ( iruhande rw’ Imana, mu mwanya w’icyubahiro cyangwa muri ba rubanda), n’ibindi bibazo twakwibaza ku izuka. Ibyo byose bizarangirana n’ubu buzima kuko ubu niho dukenera umugore cyangwa umugabo, tugasonza cyangwa tukananirwa, tugaharanira kubaho neza no kujijuka, muri make tukabaho ariko ubuzima bwacu bugahora bubuga akantu ari nacyo gituma nyine upfuye atabyaye, umuvandimwe yagombaga gucyura umugore we ngo amubyarire. Mu izuka ubuzima bwacu buzaba bwuzuya kandi busendereye byo kutagira icyo turarikira kindi usibye kurangamira Imana. Igitabo cy’Ibyahishuwe cya Yohani intumwa kinongeraho ko tuzaba turirimba alleluya. Ababa baranyuze mu ishuri rya padiri Alfred Niyitegeka alias SOZO, bazi ikigereranyo k’ ikidawa, agacuma n’ikibindi. Byose iyo byuzuye amazi, nta na kimwe cyagombye kugira ipfunwe, ndavuga ikidawa ngo agacuma karandusha menshi cyangwa ngo ikibindi cyirabogaboga : ubuzima busesuye mu izuka niko buzaba bumeze : twese tuzaba dusendereye ubuzima. Ubuzima bw’Imana twemera kandi twamamaza, Imana yiyeretse abakurambere bacu, Imana ituhora hafi, ngo natwe tuyibere abahamya aka bariya bavandimwe kimwe na nyina wabo. Niharirwe ikuzo kandi ihore isingirizwa mu muzima bwacu ubu n’iteka ryose amina.

lundi 5 novembre 2007

ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE
04 ugushyingo 2007

Buh 11,22-12,2
2 Tes 1,11-2,2
Lk 19,1-10
« Niyo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugirango Imana ibahe gutunganya ibyo yabatoreye…Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri we, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu ». Aya magambo ya Pawulo mutagatifu ari mu isomo rya kabiri, aratwinjiza mu nteruro rusange y’iki cyumweru. Igitabo cy’Ubuhanga cyiratwibutsa ko ibiriho byose byaremwe n’Imana ibitewe n’urukundo kandi ko itareba ibyaha by’abantu kuko iba yiteze ko bahiduka, bagakira. Urwo rukundo rwatumye Yezu yigira umuntu, nirwo rwamanuye Zakewusi mi giti kuko nawe ni umwana w’Aburahamu ; ntakwiye guhezwa kabone n’ubwo abandi bari baramugize umunyabyaha ruharwa. Yaba yari we, ibyo sinabihamya. Gusa nuko ngo yari umutware w’abasoresha bari bazwi kuba barakoreraga abaromani mu kunyunyuza abaturage. Icya mbere, ntibari bakunzwe. Indi kandi nabo ubanza barashyiragaho akabo. Mundinde kubagereranya na ba Rujigo bacu cyangwa abakora mu misoro. Bataba bene gitwe kinini, kuko uwakubitira ibwa gusutuma… Iyi nkuru ya Zakewusi iratangaje. Mutekereze umugabo w’umutegetsi, w’umukire, uhurura muri rubanda ngo akunde abone Yezu kugeza yurira igiti. Tumenyereye ko iyo habaye ibirori aburira ibiti ari abana; ariko nta mugabo wiyubashye wakora ibyo. Zakewusi we yarabikoze kandi byamukozeho. Yezu yarahageze arahagarara: azabe se yarabitewe nuko abandi babonye Zakewusi bikabatangaza maze bityo na Yezu akaboneraho akarangarira mu giti? Azabe se yari asanzwe azi Zakewusi maze akaba yari yagambiriye kujya iwe? Ibi bibazo ntibyoroshye gusubiza; gusa nabibutsa ko Yezu ateye ukwe. Igihe umugore wari umaze imyaka 18 arwaye kuva amukozeho, Yezu yatunguye imbaga yari imushagaye abaza ati ninde unkozeho. Birashoboka rero ko na Zakewusi yari yamubonye arimo ahihibikanira kumubona.
Ikindi gitangaje ni ishyushyu Zakewusi yagize Yezu ageze iwe. Ati: ibyo ntunze ndabigabana n’abakene kandi niba hari uwo nambuye ndamusubiza ibye mukubiye kane. Yezu ntacyo avuga ku migambi ya Zakewusi uretse gutangaza ko nawe ari umwana w’Aburahamu. Nyamara, hari ahandi Yezu atemera imigambi nk’iriya. Wa wundi wamubwiraga ati: nzagukurikira aho uzajya hose, Yezu akamubwira ati: wikozeho kuko Umwana w’umuntu ntagira aho akika umusaya. Uwamusabye kubanza guhamba ababyeyi yaramutsembeye,ati: reka abapfu bahambe abapfu babo. Yezu ariko ntahakana gusa by’umuntu utanyurwa. Umutware w’abasirikare wamusabaga ko amukiriza umugaragu yaramubwiye ati: itahire yakize; Umukobwa wa Yayiro nawe yakize gutyo; ababembe cumi nta mananiza yabashyizeho. Yezu anyurwa manuma kandi aka wa mugani w’abanyarwanda, akunda umugabo ntacyo amuhaye. Gusa rero ntiyanga n’uwo twita imbwa kuko isano dufitanye twese ni imwe: turi abana b’Imana ikunda bitagira urugero. Wenda imigambi ya Zakewusi irakomeye, jyewe sinayishobora. Wenda ntawe nambuye ngo ndihana nsubiza iby’abandi natwaye. Wenda sinkunda guhururira ibihinda byose ku buryo nanjye Yezu yandarura mu giti…Humura Yezu arakuzi kandi si ngombwa kurira igiti. Musange aho aganje mu mutima wawe. Gana umuryango mugari Yezu ahora atagatifurisha amasakaramentu ye cyane cyane Ukarisitiya na Penetensiya. Erega burya yaba ari butahe iwawe niba nawe wemeye gutaha. Hari n’ubwo umugore wawe, umwana wawe, padiri mubana muri paruwase, uwo musangiye umurimo, wa wundi muhurira ku kibuga wagiye gukina, hamwe ufata kamwe, barya bose nabo baba bakeneye kubona Yezu, nk’uko bagufasha kumubona. “Niyo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugirango Imana ibahe gutunganya ibyo yabatoreye…Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri we, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu”.
Nyagasani Yezu nabane namwe.

mercredi 31 octobre 2007

UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C

UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE
01ugushyingo 2007 umwaka A

Hish 7,2-4.9-14
1Yh 3,1-3
Mt 5,1-12
“Dusingize ubutwari bwa benewacu, Yezu bahowe bose yarabagororeye”. Aya magambo y’indirimbo y’abahowe Imana b’i Buganda niyo iri budufashe guhimbaza umunsi w’abatagatifu bose. Ngo ni imbaga itabarika y’abantu baturutse imihanda yose bakikije Ntama, bafite imikindo mu ntoki kandi bahanikira hamwe ibisingizo by’Imana mu ndirirmbo ya ALELUYA. Ikibatandukanya na rubanda rundi ngo nuko bameshe imyenda yabo bakayezereza mu maraso ya Ntama. Nguko uko imvugo y’incamarenga ya Yohani itwinjiza mu munsi mukuru wa bakuru bacu bashyikiriye ihirwe ry’ijuru. Kuba barabigezeho si ikindi nuko babaye abahamya b’ivanjiri mu bantu kandi ingingo-ntima zayo turazisanga mu ivanjiri ya none ariyo ivanjiri y’abahire. Hahirwa abakene ku mutima, abiyoroshya, abatera amahoro, abasonzeye ubutungane...abashishikazwa nuko Imana yamenyekana bityo n’abayo bakadendeza mu mahoro, atari abantu gusa ahubwo n’ibiremwa byose. Ndi bwirinde gutinda ku mubare 144.000 cyangwa se ibindi bibazo bijyanye n’inyigisho y’andi madini, uwaba yemera ibyo yigisha, turi buhurire ku ngingo ngirango mbasangize: kuba umutagatifu uyu munsi birashoboka? Aho ababayeho mbere ntibatomboye bo batabonye uru Rwanda cyangwa iyi si? Ku itariki ya 29 ukwakira2004, i Roma mu Butaliyani, abahagarariye ibihungu by’Uburayi bashyize umukono ku itegeko nshinga rishya rihuza Uburayi bwose. Mbere ariko habaye impaka zitoroshye. Papa kimwe n’abakristu muri rusange bari bifuje ko hashyirwamo ko Uburayi bwubatswe ku bishyitsi by’Ivanjiri. Ntabwo Papa yagirango ahembeshe ko Kiriziya hari icyo yakoze k’igitangaza, cyane ko hari n’ibyo yononnye nk’intambara zo kubohoza Yeluzaremu (croisades); Papa yabonaga aho icyo Uburayi,Ubufaransa cyane cyane n’Ubuhorandi, bwita laïcité gishobora kugusha abantu. Bwarakeye biraba da! Ubu ikigezweho nuko Leta zose z’Uburayi cyangwa iyo Burayi nshya (ntavaho mvuga icyo Kirayi) igamije guha abayituye cyane cyane abenegihugu babo uburyo buhagije bwo kubaho no kwishima (Produire beaucoup de plaisir en qualité et en quantité et réduire au maximum la souffrance). Umuntu akarya akikura, akishimisha uko yaraye ibirose, yashaka akabyara cyangwa undi akaba yamubyarira, akaba yabyara atinze ngo bitamubuza kwibeshaho akiri muto kabone niyo yaba ageze mu zabukuru ; imbwa ye ikitabwaho uko abishaka kandi yaramuka , niba ari umuhungu ashegeye undi muhungu bakabana bitanaretse ko bakora ishyirahamwe hagati y’abashaka kubana baba bahuje ibitsina cyangwa badahuje. Ubwo banagena igihe uwo mubano wamara. Kandi hagira utwita akaba yayikuramo cyangwa yamenya ko uwo atwite azavukana ubusembwa bakamurinda kuvuka cyane ko aba ataragira ububasha bwo kwivugira ndetse atazanabugira niba azavukana ubwo bumuga. Ndetse n’uwo ubwo burwayi bwagwirira, bakaba bamufasha guhita atandavuye ndetse atanduranyije cyane ko atanabona uwo arushya. Ubwo kandi bagomba kwimira ku buryo bwose uwababuza kubaho neza ndetse n’uwo bakeka ko yazabirota bakaba bamutanga bakamubuza uburyo bwo kuzabirota. Ngibyo muri make ibitekerezo birimo bitutumba muri demokarasi turirira ndetse muri “paradis terrestre” ab’iwacu tujya turirira. None se bana b’Imana, kuba umuhire biracyasaba kurindira kuzajya mu ijuru? Ubu se birakwiye guta igihe tumesa amakanzu yacu ngo ngaho azerera mu maraso ya Ntama ? Karabaye kuko isi yaraginje kugenda umucuri aka Lawuriyani na AMI. Mu Butaliyani b’epfo muzi ko bakataje muri MAFIA, hari umugabo wari uyisaziyemo uherutse kwivuganwa n’abashinzwe umutekano. Mu minsi ikurikiyeho habaye umupira wa ruhago maze mbere yawo basaba abari bawitabiriye, guhaguruka gato bakibuka iyo ntwari. Ngo nyuma umuhagarikizi w’umukino baramuhagariste kuko yemeye ko biba. Yararenganye kuko ibitekerezo by’abatuye aho nibyo byagombagwa guhagarikwa. Natinze ku Burayi kubera impamvu ebyiri: iya mbere nuko ariho twibwira ko twavoma amajyambere. Iya kabiri nuko agahwa kari k’uwundi gahandurika. Abatagatifu ni abahamya b’ubuzima bushingiye ku kuri, ubutabera, impuhwe, ineza, amahoro, kwigomwan’indi migenzo dusanga muri iriya vanjiri y’igingo ntera hirwe. Iyo nzira ni nyabagendwa nubwo itabuzemo amahwa ya Sekibi. Bibiliya yibutsa iteka ko icy’ingezi ari uguhitamo. Inzira ni ebyiri kandi ntaho zizahurira: uhitamo ubugingo ukabaho, wahitamo urupfu ugasoma … Aka Pascal, dushobora gutinda guhitamo cyangwa tugahitamo nabi, bikazaba aritwe bigaruka. Umunsi w’abatagatifu bose nutubere natwe, intandaro yo kuvugurura ubuzima bwacu. Duhagarare gato turebe icyerekezo cy’ibihe hato tutazaherera mu kujyendana n’ibigezweho, ndavuga inkubiri y’ibitekerezo, maze ubuzima bwacu tukazayoberwa impamvu twabuhawe. Ivangiri ya Matayo iratsindagira ku ijambo amahirwe kandi ni nacyo turota ndetse muntu yamye arota, guhera mu ntangiriro ( umunara wa Babeli). Uyu munsi Yezu aratubirwa ko tutagomba kurarikira kuba nk’Imana, ahubwo ko twahawe ubushobozi bwo kubigeraho. Ni nabyo Yohani atwibutsa ati ubu turi abana b’Imana. Duharanire rero kuguma kuri iryo shema kandi tunabitoze abandi duhereye kubo Imana yaduhaye.
Nyagasani Yezu nabane namwe.

lundi 29 octobre 2007

ICYUMERU CYA30 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMERU CYA30 MU BYUMWERU BISANZWE
28 ukwakira 2007

Sir 35,15b-17.20-22a
2 Tim 4,6-8
Lk 18,9-14
Abagabo bariri bagiye mu Ngoro gusenga, umwe yari umufarizayi undi ari umusoresha. Umwe aremarara ati: ndagushimra Nyagasani kuko ntari nka bariya bose b’abanyabyaha. Nkurikiza mategeko kandi ngatanga ituro. Undi ntiyatinyuka no kubura amaso, akikomanga mu gituza ati: ngirira imbabaza Nyagasani kuko ndi umuntu w’umunyabyaha. Ngo uwiyitanga intungane yatahiye aho naho umunyabyaba aronka imbabazi. Iri somo rirenze kumvikana. None se ko nyine umufarizayi yari intungane hari ikindi Imana yari kumumarira? Umusoresha we yamenye uko ari maze asaba Imana ko imugirira imbabazi. Wenda umufarizayi yavugaga ukuri, ariko ntacyo byamumariye kujya kwipima n’abandi imbere y’Imana. Umwanditsi w’igitabo cya Mwene Siraki atwibutsa ko Imana itareba igihagararo kandi idapfobya isengesho ry’uyitakira. Aha twakwibuka ko ku cyuweru gishize Yezu yadusabaga gusenga ubutarambirwa. Uyu munsi rero aratwigisha ko gusenga nyakwo atari ukujya kuratira Imana ko tutameze nk’abandi. Niyo ya mbere ibizi kuko niyo yaturemye. Kuyibwira ko turusha abandi kwigira intungane, usibye kwibeshyera, nta kindi bitwungura. Iyo tugeze n’aho tuvuga ngo ntinturi nk’abandi ho tuba twarengereye cyane. Ubwo se ko Iyakaremye ari yo ikamena, tuba dushingiye kuki ngo twemeze ko tutameze nk’abandi? Ubundi turinda twivuna tujya mu Ngoro cyangwa mu Kiriziya tujyanwe no kwivuga ibigwi, twahiniye bugufi tukabyamamaza wenda mu binyamakuru ko ari bwo twamenyekana vuba. Nta nyungu rero kuba umufarizayi mu isenegsho. Wenda twakabaye we mu bikorwa: koko tugasiba kurya, ntitwanduranye, ngo twibe dusambane, dupfe nabi kandi tukitangira ibikorwa by’ineza n’ubutabera. Maze twagera imbere y’Imana tukibuka ko ntacyo dutunze tutahawe, aho kwikuza, tugacisha make, tugapfukama tukayitakambira ngo itugirire imbabazi. Tukaba umusoresha aari imari dushyira abaromani, ahubwo tugasaba Imana ko idusanasana. Ubwo ga ngo birenge ni wowe ubwira. Yezu ntashaka kutubuza kujya mu Ngoro, gusa agambiriye kuturinda ko twahajyanwa n’ubusa. Niwe utwakira, kugendera ku mabwiriza ye ni ukwizigamira.

lundi 22 octobre 2007

ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE
21 ukwakira 2007


Iyim 17,8-13
2 Tim 3,14-4,2
Lk 18,1-8
Ngo umucamanza utaragiraga impuhwe ntanatinye Imana n’abaso y’abantu yagangurujwe n’umupfakazi wahoraga amusaba ko yamurenganura n’uwo baburanaga. Ngo yanze ko yagumya kumubuza uburyo. Uyu mugani Yezu yawuciye agirango yumvishe abamwumvaga akamaro ko gusenga ubutarambirwa. Iyi vanjiri ihuza n’isomo ryo mu gitabo y’Iyimukamisiri aho Musa yasabiraga umuryango we wari ku rugamba. Ngo uko yerekezaga amaboko ejuru, urugamba bararutsindaga. Nyamara ariko ngo yananirwa amaboko akagwa, urugamba bakarutsindwaga. Ngo byageze aho Aroni na Kur bashinga mabuye abiri, iburyo n’ibumoso maze hashyigikira amaboko bya Musa kugeza urugamba rurangiye. Sinzi niba twabyita amayeri, ariko gutakamba ntikwari guhagije kuko kunanirwa si icyaha; biri muri kamere yacu. Gusa kumenya ibanga ryo kungikiranya imbaraga ni bwo bwenge bwacu. Kuba Yezu asaba abamwumvaga gusenga ubutarambirwa ni uko azi ko gusenga ari ikintu k’ingirakamaro mu buzima bw’abemera. Ni bimwe mu by’ibanze umuntu akenera nko kurya, kwambara, kujijuka n’ibindi. Gusa ariko gusenga si ukudondobekaranya amagambo ngo wenda tuvuze menshi Imana yatwumva, si ukwikiza Imana ngo ngaho twarangije urwacu nayo nirebe uko itugenza cyangwa nikore ibiyireba hato tutayivaho, si ukuba imburamikoro ngo abasenga ni abashobewe cyangwa ababuze uburyo,... Gusenga ni ugushyikirana n’Iyaduhanze, tukayiramya, tukayikuza, tugahimbazwa ni uko turiho kandi tubeshejweho nayo. Gusenga ni ukumurikira Imana ibyayo n’abayo kuko twebwe turi abagabuzi n’abarinzi b’ineza yaturagije. Gusenga ni ukwemararira umuryango wose, tugatakamba ngo ineza inganze inabi, ngo dukunde dutsinde nk’uko umuryago wa Isiraheli wabingeje uyobowe na Musa. Ni nabyo Pawulo yibutsaga Tomotewo mu yandi magambo ati: jya utoza, ushishikaze, wigishe igihe n’imburagihe kugirango ujijure abantu mu buhanga bwo kumenya Imana bityo bazagere ku busendere bw’umuntu wuzuye. Ese ubu twe twaba tuzi gusenga? Cyane rwose. None se ntitwize amasengesho yose ubwo twigiraga amasakaramentu!!!! Iki cyaba ari ikisubizo kiri cyo ariko nta kamaro. Amasengesho si imari ihunitse ngo twibwire ko niba twikiriza iyo hari uyateye burya tuba dusenga. Ni uguhozaho tutarambirwa nk’uriya mupfakazi. Kandi ngo Imana ntizarangarana abayo bayitakira amanywa n’injoro. Ariko se niba twibuka kuyambaza za hize, ubwo izaturenganura ite? Kandi ibi ntibireba gusa gusenga. Iwacu mu ngo, iyo hari akabazo akabaye , turabanza tukagerageza kugakemura. Byaba byanze tugahanyanyaza, tugapfunda imintwe, ariko akenshi ntihabura uhita yiyamira ati: ni urwandiko kandi akaje karemerwa. Ubwo ga amaboko akaba araguye tugatsindwa. Umwana mu rugo arigagaza akigira kabutindi. Ababyeyi bakarwaza rimwe, kabiri, gatatu bagera aho bati: ashwi da ni mukuru azimenye. Ababoko akaba araguye, baratsinzwe. Siniriwe mvuga paruwase cyangwa se mu buzima busanzwe. Abemera gutwaza nka Musa si benshi. Ntacyo ariko wenda niyo naba Aroni cyangwa Kuru ngashyigikira amaboko y’abasenga batakamba ngo Imana itwongerere imbaraga. Niyo naba nk’ariya mabuye abiri bategesheje ibiganza bya Musa naba mfite akamaro ko kunganira abandi. Nyamara iyo byanze akenshi dusigara ku mbaraga z’amagambo. Ibyatunaniye tukifuza ko n’abandi batabishobora ngo hato tutahatakariza icyubahiro. Hari n’igihe imabaraga zacu ziherera gusa mu kurebera cyangwa nka ba bandi binjira mu mutsibo bakika gato ngo umutwaro utabageraho ariko bagatangira gutaka ngo bashize. Ubuzima ni umutwaro utareba gusa nyirabwo. Niba tugize umuryango umwe ari wo kiriziya, tugomba no gusagasirana. Abafite impano kurusha abandi bakarushaho kwitanga ariko natwe tukabunganira ngo hato amaboko atananirwa bagacika intege. Iyi ni nayo nteruro ya papa Bnedigito XVI ku munsi w’iyogezabutumwa ku isi: kiriziya zose zifatanye kwita ju isi yose.umuganda wawe n’uwanjye ni ngombwa kandi tutabikoze nta wundi uzadusimbura. Ngo mbese Umwana w’Umuntu nagaruka ku isi, aho azahasanga ukwemera?

dimanche 14 octobre 2007

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE
14 ukwakira 2007 umwaka C

2 Bam 5, 4-17
2 Tm 2,8-13
Lk 17,11-19
“Ese ntibakize bose uko ari icumi? Abandi icyenda bari he ko batagarutse ngo bashimire Imana?” Abamenyereye gusoma Ijambo ry’Imana bahise bumva ivanjiri y’iki cyumweru. Ngo igihe Yezu yerekezaga i Yeruzalemu, ababembe icumi baramutakabiye ngo abakize. Ati: nimugende mwiyereke abasaserdoti bakuru bibabere ikimenyetso cyo kugira kwanyu. Igihe bari mu nzira, barakira. Umwe muri bo wari umusamaritani arahindukira ajya gushimira Yezu akuza Imana yamuhaye gukira. Yezu nibwo yamubazaga ati: ese abandi bo ntibakize? Kuki se bo batagarutse guhimira? Wenda iyi vanjiri twakwibiwra ko itwigisha ikinyabupfura cyo kwibuka gushimira. Nabyo ntibyaba ari bibi. Ariko si wo mugambi wa Yezu. Yezu yari agamije kutwereka ko ineza y’Imana itarobanura, baba abayahudi bimbwiraga ko aribo Imana yatoye cyangwa se abanyamahanga. Igitabo cya kabiri cy’Abami kitubwira inkuru y’umugabo Naamani wo muri Siriya wagiye gutakambira Elisha ngo amukize. Nawe yari umunyamahanga kandi hari mu gihe gikomeye mu mateka y’umuryango wa Isiraheli kuko kubera akaga kenshi warimo, bibwiraga ko Imana yabataye bityo bakumva kuyemera bitagishoboka. Umunyamahanga we yaremeye kandi yamamaza ko Uhoraho ari we wenyine ushobora gukiza. Gushimira rero ni intambwe ya mbere iranga umuntu wemera ko Imana ari yo soko yo kubaho kwe. Atari uko Imana iducunga cyangwa iba idutezeho ayo mashimwe. Ahubwo bidufaha kumva agaciro k’ineza idukura mu bubembe bw’’icyaha, ikadushyira mu mucyo w’urukundo rwayo. Aha twakwibuka ko umubembe yahabwaga akato, akaba ukwe ngo adahumanya abandi atari gusa iby’uburwayi bwe, ahubwo n’ibyaha kuko rubanda bamufataga nk’umunyabyaha wahanwe n’Imana. Ubu wenda ububembe twakwibwira ko bwashize, ko nta bantu tugiha akato ngo tubanene cyangwa tubace mu rubuga. Kwaba ari ukwihuta mu magambo. None se iyo hari abo turyanira inzara, abo twahinduye ba ruharwa mu ngeri zitandukanye, abo ducira urwa Pilato, ntituba tubashinja ububembe, tukaboneraho kubaca no kubanene cyangwa kubanegura. Natwe kandi dushobora kwiha akato iyo twibwira ko turi ibyibone, intyoza, ba nyiramwiza maze aho rubanda rwa giseseka ruteraniye tukahirinda ngo tudahumana. Tutabonye Yezu ngo adukoreho ryake cyangwa ngo avuge ijambo rimwe gusa dukire, ubanza twaguma mu nduruburi zacu, bityo tukazarundukirako. Ubwo kandi tukibuka no gushimira ko Imana yaduhaye kubaho, tudategereje gusa igihe hazaba habaye ikintu cy’akataraboneka. Erega burya igitangaza si ikintu kidasanzwe gusa; igitangaza ni igikorwa cyose kidukangura tukava mu iroro ryo guhora dutombereje gusa, ntutibuka kureba icyerekezo cy’ubuzima. Mu gifaransa navuga rompere la routine. Yego ntitube nka musazi wambaye amashara bamubaza impamvu ati: erega isi bayikanga agashya. Agashya si amashara, ahubwo ni ijambo rya Yezu ridusubiza agaciro maze tukumva ntawatuveba cyangwa ngo natwe tugire uwo tugendaho. Igitangaza ni igikorwa cyose gituma tubona ko mu ruherereka rw’ibihita, Imana iduha uburyo bwo gutangarira ineza yayo. Mutagatifu Fransisiko wa Asize niwe wageze n’aho guhimba igisingo cy’Imana kubera ibyiza yaremye kugeza naho arata Imana kubera urupfu. No mubyo twakeka ko ari bibi nk’ibibembe, ineza y’Imana ituma tubonamo ibitangaza by’urukundo itugirira. Umunyamahanga ngo yagarutse gushimira. Ariko se abandi babujijwe ni iki? wenda bahisemo kumvira Yezu bajya kuyereka abasaserdoti. Abo niba twebwe iyo twibwira ko ukwemera gushirira gusa mu mihango: kujya mu missa, gutanga ituro, kuvuga za Rozari,... Ibi ni byiza kandi ni ingirakamaro ariko niba bidatuma tukaruka gushimira Uwadukijije, tuba tuyoba rwose. Ikindi niyo twibwira ko bihagije gutaka ngo Nyagasani tubabarire, twaba dukiranutse ni icyatunihishaga, tukibwirako n’Imana ikeneye ikiruhuko. Tugaterera agati mu ryinyo. Ubuzima bw’uwemera ni ugushimira; ni ugukuza Imana, tubaka indahemuka mu gukurikiza amategeko yayo nk’uko Pawulo mutagatifu yabyandikiraga umwigishwa we Timotewo.

lundi 8 octobre 2007

ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE
07 ukwakira 2007 umwaka C


Hab 1,2-3; 2,2-4
2 Tim 1,6-8.13-14
Lk 17,5-10
“Iyaba mwagiraga ukwemera kungana n’akabuto aka k’ubusabusa, mwategetse imisozi ikabumvira”. Ingingo tuzirikana mu masomo y’iki cyumweru ni ukwemera. Umuhanuzi Habakuki yatwibikje ijambo rikomeye ko intungane izabeshwaho n’ukwemera kwayo mu gihe ab’imitima yatannye bazorama. Uhoraho avuga aya magambo yasubuzaga ikibazo abenshi bibazaga, bati : ni kuko abanyabyaha badahanirwa ibyaha byabo mu gihe abihatira kubaho ku buryo bushingiye ku mategego akensi atari bo bahirwa muri ubu buzima. Ntihagire uwibeshya ngo abe yakwibwira ko iki kibazo cyoroshye kukibonera igisubizo, ndavuga dukoresheshe inyurabwenege yacu. Twe tumeneyereye kubara byose, tukibwira ko uko twumva ibintu ariko n’Imana yagombye kuba ibyumva. Tukibaza impamvu twayitakira ntihite idisubiza cyangwa abatirushya banayakura (niba babaho, atiri twe tubatwerera kudasenga) bakaba aribo basa n’abagashize. Amagambo yo mu ivanjiri ya Luka arashimangira ingingo ko igikuru si ibyo twakora, ahubwo ukwemera tuba dufite, ukwemera kwageza n’aho imisozi itwumvira. Twibuke ko Yezu yari amaze kuca umugani w’umukire na Lazaro, akungamo ati: ibigeragezo no kugwa birashoboka kandi bibaho, ariko yiyimbire uwo byarutukaho; ati: umuvandimwe wawe nacumura akagusaba imbabazi, kabone niyo yabigira inshuri ndwi, uzamubabarire. Abigishwa ubanza barumvise ari imvugo ihanitse bati: Nyagsani wo kabyara we, twongerere ukwemera kuko turumva iyi nzira itoroshye. Ngo padiri yuzuraga n’umuntu wiyitaga umuhakanyi, ndavuga aba berura bakavuga ko iby’Imana n’abayo bitabareba. Nuko padiri aramubwira ati: ariko ko mbona uri umuntu mwiza kandi muzima kuki utemera Imana? Undi aramusubiza ati: niba kwemera Imana bikubiye mu magambo nakumvanye, sinabishobora kuko birakomeye. Ariko niba ari ibyo mbonana abiyita abakristu, ndakanyagwa sinzaba umukristu. Gusaba ko Imana iduha ukwemera ni byo duheraho mu muhango wo guhimbaza batisimu kuko ukwemera niko kwa mbere. Niko dufungura umuryango winjira mu muryango w’Imana ariwo Kiriziya; niko kuduha imbaraga zo gutsinda ibigeragezo; niko kuduhuza na Yezu ntituigire isoni zzo kumubera abahamya, niko kutugira abantu bashya bayingayinga Kristu kuko ari we twese tureberaho mu nzira yo kwitagatifu. Ukwemera ariko si urukingo ngo nago uwagucakiye abe yakwidamararira ngo anyeganyize imisozi. Imisozi tugomba kunyaganyeza ni umutima wacu, tukareka Imana ikahagira ikicaro. Imigenzo myiza ikaba intego n’interuro tugenderaho mu buzima bwacu. Erega nibwo huzuzwa ibyanditswe, abantu ntibabe bagiherwanywa n’inabi n’ubwoba ahubwo bakitabira gukora gukwiza hose urukundo n’ubuntu by’imana. Ng’abo abatera amahoro, ng’abo abarizwa n’inabi yaritse mu mitima ya bamwe, abasonzeye kuzabona isi nshya, abatera amahoro,...Amasomo y’iki cyumweru adufashe kumenya Imana koko no kuyikunda kuko uko ni ko kwemera kwacu. Ibindi ngo tuzabihabwaho umugereka.

lundi 1 octobre 2007

ICYUMWERU CYA 26 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 26 MU BYUMWERU BISANZWE
30 nzeri 2007 umwaka C

Am 6,1.4-7
1 Tim 6,11-16
Lk 16,19-31
Wowe muntu w’Imana, irinde ikibi, wihatire imigenzo myiza. Rwana intambara y’ukwemera maze uharanire kuzatunga ubuzima bw’iteka. Ng’aya amagambo Pawulo mutagatifu abwira Tomotewo, amagambo agomba kutuyobora natwe. Iyi mpanuro ya Pawulo mutagatifu igusha mu ijambo rya Yezu yabwiraga abamwumvaga mu mugani w’umuherwe wiberaga mu birori kandi akambara neza, n’umukene Lazaro utarabashaka no kwikiza imbwa zamuhunahunaga. Ngo yifuza utwagwaga ku meza y’umukire nk’uko wa mwana w’ikirara we azifuza ibiryo by’ingurube ariko ngo ntawamureba. Ibi ndumva atari ikibazo, ahubwo yageraga ate imbere y’urugi rw’umukire? Nta bazamu bamuhindaga? Nta bya byuma binihira iyo hari uwegereye imiturirwa yacu? Yatinyukaga ate gusiragira imbere y’urugo rw’umukungu byo kuba wenda yatera ikibazo abashyitsi. Ibi nibyo twirirwamo haba iwacu iyo twagize imanza, tukimira kuko ntawakira abavumbyi cyangwa se tugakubura umugi ngo hato ba mukerarugendo cyangwa abandi bashyitsi batabona ko dufite abashonji, ba mayibobo, utuzu tw’utururi n’ibindi bibazo bidakemerwa nuko tubuhishiriye. Ikibazo cya Yezu si ubusumbane buba hagati y’abakire n’abakene; ni imyitwarire y’abakire batamenya ko Iyabagabiye izatinda ikababaza uko bakoreshe ibyo batunze. Ngo bahayeho umukire n’umukene, umwe araberwa aranahirwa, undi aratindahara karahava. Bukeye baza gupfa. Aha niho ubuzima butangira kugira akagaciro koko. Twese urupfu ruraturinganiza kabone n’ubwo tugerageza kubihishira ngo urupfu rw’umukire ruruta ubukwe bw’umutindi. Hari abapfa bakajyanwa mu gituza cya Abrahamu, hakaba n’abahabwa ibyabo bikaba birangiye. Ibi kandi ntitukibwire ko ari urubanza rukatwa zero ngo ni umukungu cyangwa ubukire. Imanga itandukanya abakire n’abakire, iyi iheza Imana mu buzima bwacu, tukibwira ko ubwo twashyikiriye ubukungu n’Imana itakiri ngombwa, ntitubone Lazaro waba ufunguza imbere y’urugi rwacu, tukabangukirwa no kwibaza icyo aba ashaka iwacu nk’aho we nta maboko agira yo kwihahira...iyo manga niyo ituma nyuma y’urupfu ibintu biba bitagifite igaruriro, n’agatonyanga k’amazi tuba tudashobora kukabona. Twataka twagira, niba ntacyo twakoze ngo duce umuhanda uzatugeza mu ijuru, bizaba ari ntacyo bimaze gusaza imigeri ngo yebaba turashize. Twashize burya ubwo twafungaga inzuzi z’umutima wacu tukayoberwa aho isi yerekeza, tugatana tukigira kwa Sekibi. Ivanjiri kandi iragaruka ku ngingo na none itureba twese. Ngo nyamuneka ohoreza byibura Lazaro iwacu, aburire abavandimwe banjye hato tuzapfira gushira. Nibyo rwose kiriya kibazo gifite ireme. Ariko se niba batumva Musa n’abahanuzi, uwazuka we, akaza ari Lazaro aho bamubonera umwanya? Aho ntibizaba aka wa mugani ngo agapfa kaburiwe ni impongo. Turaburirwa, turatozwa, turigishwa –ndavuga ariko abemera kwitabira inyigisho- abandi twaranangiye ngo n’ubundi abajya mu kiriziya si bo ntungane, nyamara ba Rutare turahari kandi benshi. Pawulo mutagatifu ati rwana intamabara y’ukwemera, haranira ubugingo bw’iteka, twaza usingire Kristu, haranira kwitagatifuza. Simvuze ngo abirwa benshi, ariko ndangije nka Yezu nti: abafite abatwi yo kumva, nimwumve.

dimanche 23 septembre 2007

ICYUMWERU CYA XXV MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA XXV MU BYUMWERU BISANZWE
23 nzeri 2007 umwaka C

Am 8,4-7
1 Tim 2,1-8
Lk 16,1-13
Ivanjiri yanditswe na Luka iradufasha kuzirikana ku ngingo y’agaciro duha ibintu n’umwanya duharira Imana. Ngo umuntu yari afite umunyabintu, baza kumumuregera ko atagaguza umutungo. Ati reka nzamuhamagaze maze amurikire ibyanjye. Umugani si aha urangirira. Ngo wa munyabintu yaribwiye ati ubwo kambayeho, reka ndebe uko nzamera nimara gusezererwa ku kazi. Ngo yaricaye atajuyaje maze yishakira inshuti zizajya byibura zimutumira ngo atavaho yandavura asubira ku isuka cyangwa akajya gusabiriza. Yezu ati nk’uko abana b’iyi si bashabutse mu kwimenya, ni nako abana b’urumuri cyangwa se b’ijuru bagombye kubigenza. Yunzemo ato ayo manyangwa nimuyashakemo inshuti; niba mutabaye indahemuka mu bintu bitari ibyanyu, ninde uzabashinga ibyanyu. Iyi vanjiri ntigambiriye kutwigisha amanyanga kuko ntiyaba ikiri Inkuru nziza. Ibi biranumvikana kuko uriya munyabintu yari yatahuwe. Ntashimwa kuko azi kwitwara nabi; ahubwo arashimirwa ko mu kanya k’ubusabusa yabashije gutekereza akaniteganyiriza. Ijambo ry’Imana twumva kimwe n’amasakaramentu duhabwa, ntitugomba kumva byahita gutyo ngo twituramire. Ni ifunguro rya Roho kandi bitanga ubungino bw’iteka. Bigomba rero kuturamira tukabaho koko nk’abakijijwe. Ikindi ineza twagiriwe sitwe ireba ubwacu gusa: turi abagabuzi b’urukundo rw’Imana. Kuba twacunga nabi ibyo dushinzwe cyangwa ntitubyiteho namba byatuma Imana idusaba kuyimurikira ibyo dushinzwe. Ibi ntibireba gusa igihe tuzaba duhingutse imbere yayo ku munsi w’urubanza, ahubwo buri munsi tugomba gukora isabu y’uko dukoresha ingabire Imana yaduhaye. Tugomba kandi kubangukirwa n’ibisubizo ntiduhere mu kuzuyaza nk’uko akenshi iyo amagara yatewe hejuru cyangwa iyo baturangiye agakiza dukora iyo bwabaga ngo tutadaikanwa. Mutagatifu Agustini asobanura iyi vanjiri nawe yadusigiye umugani nifuza kurangrizaho. Ngo umuntu w’umukungu yarapfuye maze ahingukira kwa Petero ngo amurangire aho ikicaro cye kiri mu ijuru. Yaramujyanye amunyuza ahantu hari amazu menshi kandi meza y’amagorofa kugeza batangiye kubona utuzu dusanzwe ndetse n’utururi. Petero yarahagaze abwira wa mukungu ngo bageze aho agomba gutura muri Paradizo. Undi byarmutunguye ati iri ntiryaba ari ijuru nabwiwe ko mbona ntaho rihuriye n’aho nari ntuye ku isi. Petero yaramusbije ati nibyo rwose. Ko nta namba wohereje hano se inzu nzia yari kubakwa ni iki? Ngaho rero aho iyi vanjiri iduteze umutego: niba tutizigamiye, ngo tugire icyo dushyira kuri compte yacu mu ijuru nta ka pasiyo tuzaramura. Ese aho waba warazirikanye amasaziro yawe mu ijuru cyangwa gucunga ibyaawe n’iby’abandi ntacyo bikubwiye. Ngo agapfa kaburiwe ni impongo.

mercredi 19 septembre 2007

ICYUMWERU CYA 24 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 24 MU BYUMWERU BISANZWE
16 nzeri 2007 umwaka C


Iyim 32,7-11.1-14
1Tm 1,12-17
Lk 15,1-32

Amasoro y’iki cyumweru arashimangira ingingo ikomeye mu buzima bwa gikristu: ibyishimo by’Imana iyo yakiriye abanyabyaha bicuza. Igihe umuryango wa Isiraheli wavaga mu bucakara bwa Misiri ngo wageze mu butayu maze, bahengera Musa yagiye kuvugana n’Uhoraho, bati ibi ntitwabivamo, reka twikorere Imana tuzajya twitwaza tukayibona. Nibwo bakoze akamasa muri zahabu. Ibya muntu birasekeje: gukora akamasa muri zahabu warangiza uti maze rero wa kamasa we ni wowe mana yanjye, uzajya undengera kandi undagire. Ibi se si uburindagire, ntabyise ubusazi cyangwa uburwayi. Igikorwa cyo mu biganza byawe cyakubera Imana gute? Inyigisho ariko kiriziya iturarikira si uguhanga utumana twacu kuko ubwo bwenge turabuzi cyane. Iradusaba kwitwara nka Musa wasengeraga umuryango we ngo utarimbuka kubera icyaha cyawo. Muri iyi si hari abantu benshi baba baratannye, bakihimbira utumana twabo bakaturamya maze bati twarashyikiriye pe. Akenshi ntibatinda kuboba ko bayobye, iyo bagize abahirwe ntibisame basandaye. Musa ati rwose Nyagasani sigaho wibahora ubuhumyi bwabo kuko ineza yawe n’ijambo wabwiye abakurambere bacu birenze kure icyaha twagukorera. Iyo wenda aba undi yari kugira ati: bumvishe bo kijyana. Niyo waba intungane iyi idacumura, kandi ndabikwifuriza, kurimbura abanyabyaha byatuma usigara wenyine nk’umusozi, kandi Uhoraho ntagambiriye kuturokora nka ba nyakamwe. Umugambi we ni ukuduhuza nk’abavandimwe. Ng’iki ikibazo ngorabahizi, ububyeyi wo mu ivanjiri yagize cyo guhuza abahungu be babiri. Iwa mbere yarabanje ati mpa utwanjye nigendere. Ngo umwijuto w’ikinonko... Abonye asumbirijwe n’inzara ati rwose ubu ntashye niyo batansubiza agaciro niyatse ariko nkajya ndya. Amaco y’inda arakijyana. Ariko yarahiriwe da kuko yakiriwe nk’ucyuye umubyizi. Ng’ibi ibyashavije umuvandimwe. Ati koko nirirwe nduha nkora maze iriya nkorabusa nibunguka bashyashyane bakore iminsi mukuru. Ubanza atari benshi bakumva imyitwarire y’uriya mubyeyi. Ariko se ko nibyaye ikiboze ikirigata, yari kubona umwana we abungutse, agafunga imryango. Uwo ntiyaba ari umubyeyi! Isomo rya Yezu ngo ni uko intama yazimiye cyangwa akaceri nk’ifaranga katakaye bihangayika nyirabyo nkanswe rero umwana w’Imana waba atahutse. Ibi bishimangirwa n’ijambo Pawulo Mutagatifu yandikiye Timotewo, ati nshimira Imana Nyagasani yo yasanze nkwiye kwizerwa ikantorera umurimo wo kuyikorera. Yungamo ati nzi neza ko Yezu yaje gupfira abanyabyaha kandi muri abo ndi uwa mbere. Ibi ntibivuga ko Pawulo ari ruharwa; ahubwo bisobanura ko umuntu wese wumva akunzwe kandi yaracunguwe na Kristu, yego aba akiri umunyabyaha, ariko wishimiye agakiza. Kuba Imana itwizera si uko tuba dutuye ikivi. Ibi bigaragarira muri uriya mugani w’umwana w’ikirara. Ni uko ari urukundo rubabarira. Ikintu gikomeye Iman akomeyeho ni ibirori byo kwakira munyabyaha. Aya masomo udutere imbaraga twe twese abumva twaratannye, maze tugaruke mu nzira nyayo. Adufashe kandi no kutaba ba mujinya badashimishwa no kubona abandi bakwakira kabone n’ubwo baba baritwaye uko bishakiye. Umugambi ni ukuba nka Musa tugaakambira muryango wacu ari wo kiriziya kandi tukiyumvamo ko Imana itwizeye mu mirimo yadushinze. Uduhamagara ni Indahemuka nitumukomeraho azadushoboza byinshi birimo kwishimira ineza ye.

dimanche 9 septembre 2007

ICYUMWERU CYA 23 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 23 MU BYUMWERU BISANZWE
9 nzeri 2007 umwaka C

Buh 9,13-18b
Filem 9b-10.12-17
Lk 14,25-33
Ngo kubera ko abantu benshi bakurikiraga Yezu, nuko arahindukira arabambwira ati ushaka kunkurikira agomba guhitamo, agafata umusaraba we, akaba iwanjye. Yezu yashakaga gusaba abari bamukurikiye kumenya neza icyo barimo bakora kuko we yari akataje agana i Yerusalemu aho azadpfira ku musaraba maze akazuka ngo tugire ubugingo bww’iteka muri we. Amagambo Yezu yakoresheje yo gusaba ko umuntu yahara abe: umugore, umugabo, abana, ababyeyi, abavandimwe kugeza ku mutungo hari igihe twakwibiwra wenda ko abayanditse bahinduye imvugo ye. Abasensengura indimi, bavuga ko mu gihebureyi, byumvikana neza. Yezu yasabaga ko abashaka kuba abe bamukunda rwose nta kindi bamubangikanyije na cyo. Nibyo nyine Yezu yita kwikorera umusaraba. Niba tutemeye ivanjiri nk’uko Yezu yayitwigishije, tukumva Imana hari aho irengera, tuba dutangiye kwigira abajyanama bayo kandi ni byo igitabo cy’Ubuganga cyatwibukije. Ngo ni nde waba umjyanama w’Uhoraho? Ni nde se wasobanukirwa n’ibitekerezo by’Imana? Ngo tumenya iby’iki gihe twiyushye icyuya, twasobanukirwa gute n’imiterere cyangwa imigendekere y’ibiriho byose. Ibi si ugupfubya intambwe abashakashatsi bagezeho cyane cyane mu bijyane n’ubuvuzi, itumanaho n’ibindi. Intera iracyari yose kandi simpamya ko muntu azageza aho avuga ngo imiterere y’ibiriho yayisobanura imvo n’imvano. Ibi kandi nta n’icyo byamara niba bidafasha muntu kwegera Iyamuhanze no guharanira ubutabera n’ubutungane. Ijambo rya Yezu ni ho rigusha: niba dukunda abantu n’ibintu kumurenza, ubwo ntituri abe. Abajya mu binsi mikuru, bazi icyo bita cocktail. Ni uruvanjye rw’ibinyobwa. Inzira igana Imana ntishobora kuba uruvange. Ngo none njye mu missa, nintaha nshugurike wenda mbe nagira n’uwo nyanganya ngo nkunde ndamuhe. Sinakwitwaza imanza z’umuryango ngo inzira igana Imana mbe nyisubitse. Hari n’ab’inkwakuzi batabura no gushaka impamvu ngo erega n’Imana irabyumva ko nta kundi byagenda. Nta kundi byagenda, ushaka kuba uwa Yezu, naheke umusaraba. Iyi mvugo nayo hari igihe itugora cyangwa tukayigora ari twe. Umusaraba wa Yezu ni ukwemera ugushaka kwa Se kugera ku ndunduro. Ni cyo bisobanura ngo icyo kurya cyanjye ni ugukora ugushaka k’Uwantumye. Umusaraba wa buri mukristu, mbere yo kuva uburyo bwe bwo kugira uruhare ku bubabare bwa Kristu, ni ukwemera Imana no kuyiha umwanya wa mbere. Ni ukuyikunda koko maze ineza yayo igatemba mu mutima wacu, ugakunda ukaba ingoro ya Roho Mutagatifu. Umusaraba rero si amagorwa y’abagabo cyangwa akaje karemerwa. Umusaraba si igihe tuba twageze habi akenshi ari natwe twabiteye. Umusaraba si urwandiko yemwe si n’igihano Imana iba yaduhaye ngo isa n’iyihimura ngo kuko tuba twitwaye nabi. Ikintu kiri cyo ni uko tugira uruhare mu kwakira umusaraba wa Yezu. Gusa sitwe tugomba kugena icyo twakita umusaraba cyangwa ngo tebe twakikururira ingorane ngo ngaho turifuza umusaraba. Ikindi kandi utemera umusaraba we, aka ya vanjiri yo ku cyumweru gishize, utiyizi uko atari, agashaka kwigerezaho, uwo umusaraba uba umunaniye. Yaba uwibwirako ari kabutindi agashakisha umusaraba uremereye, intugu ntizitinda guhetama. Yaba uwiriza ngo umusaraba uraremereye, nawe ni kimwe. Dusabe Imana ingabire y’ubuhanga ngo tumenye neza ugushaka kwayo n’umusaraba uzatujyana mu ijuru.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere