UMUNSI W'UMURYANGO MUTAGATIFU RW'I NAZARETI
30 ukwakira 2007 umwaka A
Sir 3,2-6.12-14
Kol 3,12-21
Mt 2,13-15.19-23
Kiriziya irahimbaza umunsi w'urugo ruhire rw'i Nazareti rwa Yozefu, Mariya na Yezu, urugero rw'ingo zacu. Ni umunsi uba ku cyumweru gikurikira noheli. Isomo ryo mu gitabo cya mwene Siraki riratubwira ineza y'umwana wubaha ababyeyi be n'imibereho igayitse y'usuzugura abamwubarutse. Pawulo mutagatifu nawe yunzemo atubwira uko ingo z'abakritsu zagombye kumera. Zigomba gushingira ku rukundo no kubahana muri Kristu. Ivanjiri ya Matayo, ihereye ku nkuru ya Yozefu ahungana Yezu mu Misiri, yatubwiye zimwe mu nshingano z'ababyeyi zo kumenya no kurwana ku bana babo. Igihe Imana yemeye kuvukira mu muryango, ndavuga Yezu yigira umuntu, yashakaga kutwereka ko ishingiro rya muntu riri mu muryango, mu buryo ababana bagerageza kugaragaza ineza y'Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yozefu, kimwe n'abandi basore, yari yararambagije Mariya ngo bazarwubakane bakurikije imico n'amategeko yagengaga umuryango wabo. Mbere y'uko bombi Imana ibahishurira umugambi wayo, bari nka twe twese kuko ntaho tunabona mu bitabo bitagatifu bari barigeze bavugwa ngo wenda tube twabakekaho indi miterere itari iy'abantu. Gusa ariko, aho bamenye ibanga ry'Imana, baryakiriye batajijinganya kabone n'ubwo bataryumvaga uko ryakabaye. Mariya yaratwawe, ageza n'aho kuririmba ya ndirimbo yabaye icyamamare, magnificat, indirimbo yari yarahimbwe na Ana, nyina w'umuhanuzi Samweli, igihe Uhoraho amuhanaguye amarira akamuha akana k'agahungu kuko yari ingumba. Yozefu, dore ko Imana yanamubonekeye mu nzozi, yagumye kugenda yakira ubwo butumwa, butari bworoshye kuko imitego yari agahiryi. Ngabo rero abo tugomba kureberaho urugero mu ngo zacu, bakadufasha kurera barumuna ba Yezu ndetse na Yezu ubwe kuko kurera no kurema jyewe mbona byakwitiranywa. Ababyeyi bafite akazi kandi ni mu gihe kuko bunganira Imana mu kurema. Ibihe bigenda bihinduka, ntitukiri muri cya gihe cya Habyarimana, Niyikuza, Harerimana…Ahubwo duhamagariwe guteganya no kugena gahunda ihamye yo kurera abana Imana iduha. Twakwiyibutsa ikibazo twashubije mbere yo guhana isezera ry'ugushyingirwa tuvuga ko twemeye kuzakira no kurera neza abana bose Imana izaduha. Ni ukuri Imana ni yo irema kandi ni yo ikuza, ariko yifashija bene muntu mu nzego zinyuranye yabashyizemo. Ababyeyi rero, uyu munsi urabashishikariza kurera abana babo no kubitangira ngo bakure kandi bakurane uburere. Ntibagomba gufitira ngo bashakishe cyangwa bahimbahimbe, batererana abana bibwira ngo aho bazakurira bazihitiramo, babateteshe cyangwa babakure umutima, ahubwo bagomba kubatoza ineza n'ukwemera bakesha Imana. Uko umuteruye niko akunera kandi uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Sicyo twakwifuriza abarushinze, ahubwo ni ukurwubaka rugakomera no kurera abakura. Intero ya none kandi inareba abana. Aho umuntu abera akaga ni uko ari umunyabwenge. Abana b'ubu bavuga ko twananiranye. Ngo ntidukoreka, twigize kagarara, twahindutse abajyambere, turagendana n'ibigezweho… Simbujije kandi koko umwana ni umujyambere. Nyamara ngo nta kubona isha itamba ngo dute n'urwo twari twambaye. Zimwe mu ngorane tunigana nazo muri iki gihe cyane cyane mu bijyanye n'imitekerereze, ni ukwinubira imico ishingiye ku ivanjiri ngo irashaje kandi ikavuga ibintu bitakivugwa cyangwa igategeka ibidashoboka. Tekereza nawe, ivanjiri ikigisha ubusugi, ubumanzi, ubudahemuka, kumvira… Kurerwa nka ba sogokuru koko ninde wabyemera!! Ikibazo kizabe kurerwa cyangwa kurerwa neza? Gutozwa ineza cyangwa kudushumurira ibibonetse byose boshye abadafite abagomba kuturebera. Erega amazi yabaye magari kandi siko twese tuvuka tuzi kwoga. Dukeneye Yozefu na Mariya baduhungana mu Misiri baducikisha Herodi; dukeneye abo babyeyi bazana kudushaka twazimiye niyo twaba tutasigaye muri Hekaru wenda twigiriye za kigali night; dukeneye Mariya wazaza kutureba igihe batangiye kudutaramana ngo wa mwana wawe yahanzweho; twebe ntituri nka Yezu we wari Imana, ariko twaba we igihe twemeye kumvira ijwi rya Nyagasani ryiranga mu bo yatoye ngo bamukorere.
Umunsi mwiza kuri mwese.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire