UMUNSI W'UBUNANI, UMUNSI WA BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W'IMANA
01 mutarama 2008 umwaka A
Ibar 6,22-27
Gal 4, 4-7
Lk 2,16-21
Umunsi w'ubunani, umunsi wa mbere w'umwaka, ni umunsi tumenyereyeho gusaba amahoro ku isi. Muri kiriziya ni umunsi twizihizaho Bikira Mariya, umubyeyi w'Imana. Igitabo cy'ibarura kitubwira uko Aroni n'abahungu be, bagomba gutanga umugisha. Ni byo nta kindi twakwifurizanya kuri uyu munsi atari umugisha wa Nyagasani nk'uko abakurambere bacu babyifurizanyaga cyangwa se banabisabaga Imana, basaba kubyara, gutunga, kuramba no guhirwa. Tuzi ariko ko amahirwe nyayo akomoka ku Mana kandi agatungwa n'abayigororokera. Ni byo tuzirikana muri iyi minsi ya noheli. Urugero tureberaho ni Mariya watubyariye umucunguzi. Ijambo yabwiye malayika niryo twibuka tuzirikana na twe ihamagarwa ryacu, umwanya wacu mu kwakira ubutumwa bw'Imana no kunga mu ry'abatubanjirije mu gucungura isi. Umubyeyi Mariya atubera urugero mu kwemera, mu kwicisha bugufi, mu kugira umuhate wo gukurikira Yezu kugeza ku musaraba. Yego yari umwana we kandi nta kuntu atari kwakira umurambo we, ariko uko bibiliya itubwira imyitwarire ya Mariya, tumubonamo umuntu washakaga kumva ibanga malayika yari yaramubwiye umunsi amugezaho ya ndamutso tumenyereye mu isengesho rya "Ndakuramutsa Mariya". Imigenzo myiza yose twakwifuza kugeraho, nta kindi yatugezaho atari ugusingiza Imana no gukwiza mu isi ineza n'urukundo byayo. Ngiyo indi ngingo tuzirikanaho ku bunani: umunsi wo gusaba amahoro. Mu butumwa papa ageza kuri kiriziya y'isi, FAMILLE HUMAINE, COMMUNAUTÉ DE PAIX, aratwibutsa ko umuryango ari wo soko y'ibanze yo kuba umuntu, atari ukuvuga kuvuka gusa, ahubwo kwigiramo imico iranga abantu. Umuryango ni ingobyi y'ubuzima n'amahoro, umuryango ni ishuri ry'ineza, ubusabane, ubufatanye n'amahoro. Papa Benedigito kandi arashimanagira ko buri muryango ugomba kugira uburenganzira nshingiro ngo ubashe kurangza neza inshingano zawo. Aha Papa aributsa uburenganzira bwo kugira inzu, akazi, kwivuza... n'ibindi byose bikenerwa ngo umuryango ushobore kuko gusohoza inshingano zawo. Birumvikana ko igihe umuryango uzarangwa no kumvikana hagati y'abavandimwe, kwubahana kw'abashakanye no kumenya buri wese inshingano ze, buri rugo ruzaba isoko y'amahoro bityo abantu tugahinduka umuryango umwe. Ariko se niba mubasangiye umuryango hatarimo ubwumvikane, niba isura y'imiryango yacu igenda ihinduka ukundi, ndavuga kurangwa n'indi myumvire, abatuye isi bashobora bate kurema umuryango umwe? Ibi kandi bisaba kwiyumvisha ko isi yahinduka inzu ya bose, abayituye bakumva ko bagize umuryango umwe. Aha Papa arashimangira akamaro kwo kurengera ibidukikije kugira iznu dutuyemo irusheho kuba nziza. Ibi bisaba guhindira uburyo bwo gucunga umutungo w'isi, ukaba koko umurage wa bose ntiwiharirwe na bamwe. Ibi bisaba kugena amategeko mashya, mambe tukibuka amategeko agenga abantu, ntitubeho nk'ibyigenge cyangwa ba nyamwigendaho. Ubutumwa bwa Papa bugaruka kandi ku nshingano yo guharanira amahoro no kurwanya intamabara. Iki ni ikibazo cyugarije isi, ariko cyane cyane umuryango kuko iyo nta mahoro ahari ahantu ha mbere bigaragarira ni mu ngo zacu. Niba kandi mu ngo zacu tudahumeka amahoro, ubanza bitazoroha kurota amahoro ku isi, ndavuga hagati y'ibihugu.
Duharanire rero iyo neza Imana yaduhaye yo kugira umuryango waba uwo turimo ubu, ndavuga ku barwubatse, cyangwa uwatwibarutse. Umubyeyi wa Jambo, Mariya ahore adutakambira kandi natwe twunge mu rye tuti: Uhoraho yatugiriye ibintu by'agatangaza, izina rye ni ritagatifu.
Umwaka mwiza kandi Imana izabahe ibyiza byoze muwifuzamo.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire