UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI
06 mutarama 2008 umwaka A
Iz 60,1-6
Ef 3,2-3.5-6
Mt 2,1-12
«Twabonye inyenyeri ye none tuje kuramya Umwami wavutse». Ayo ni amagambo abami babwiye Herodi bamubaza aho umwami yavukiye. Ivanjiri tuzi ko atari inkuru mpimbano, ariko uko bariya bami baba barahuye kandi bagahuza igitekerezo, ndetse n'uburyo batashye badasubije iyo kwa Herodi, dusangamo ibyo twakwita amakabya nkuru turamutse tugendeye gusa ku buryo bwacu bwo gutekereza. Iyo turebye amashusho yo mu birugu, batwereka abo bami umwe ari umwirabura, undi ari umuzungu naho uwa gatatu uturuka muri Aziya, bisobanura ko bari bahagarariye amahanga yose, nabyo umuntu yakwibaza uko batumanyeho. Wenda iby'ikirugu byo turabyumva ko ari uburyo abakristu bashyizeho ngo base n'abacengera byimazeyo umunsi wa noheli. Ariko, kuba abami batatu barahuje gahunda kuriya ni uko harimo ikindi tutazi cyabahagurukije. Nta kindi kindi ni Imana ubwayo. Baje bashakisha ngo batungukira kwa Herodi ni ukuvuga ibwami, ibukuru. Kandi ni byo kuko hari abahanga baminuje kuko bari bazi byose kuri Yezu : uwo ari we n'aho yagombaga kuvukira. Gusa rero habe ngo birushye bajya kureba iby'iyo nkuru. Turabigarukaho, ahubwo reka turebe amaturo abami bazanye. Ngo bamutuye zahabu isobanura ubukungu, ituro rigenewe gusa umwami; banamutuye ububane bushushanya ubuyoboke muntu agaragariza Imana iyo ayisenga akifuza ko amasengesho ye yazamuka asanga Nyagasani nk'uko ububani buba buzamuka mu gisenge cy'ingoro ye; banazanye manemane, yashushanyaga umubavu bakoresha bashyingura abapfuye bikaba byaragenuraga ko Yezu yari umwami uzarangwa no kwitanga kugeza ku rupfu. Bariya bami rero bari babonye mu kimenyetso cy'inyenyeri, ivuka ry'umwami udasanzwe kuko yari Imana kandi Imana izitanga. Bityo umunsi w'ukwigaragaza kwa Yezu, ukaba ari umunsi werekana ko umukiro dukesha Kristu utari utegerejwe gusa n'abayahudi, ahubwo n'amahanga yose. Twavuga ko amahanga yakiriye Yezu kurusha uko bene wabo bamwakiriye. Ibyo ariko ntibyoroshye guhamya kuko kwakira Yezu ni inzira y'ukwemera kandi nta gipimo kindi tuzi kigaragaza ukwemera usibye urukundo rwitanga. Urukundo mu bwami bwa Yezu ni akabura ntibarye. None se ubuhanga bw'abiru ba Herodi bwabamariye iki atari ugufasha Herodi kurimbura impinja zo mu kigero cya Yezu ngo wenda nawe yagwamo! Urugendo rwa bariya bami ntirwari gutera Herodi kwibaza ko nawe ntacyo yabarushaga, bityo akaba nawe yarashoboraga kuronkera umukiro mu kuramya Yezu. Ariko ngo nta bihanga bibiri mu nkono imwe. Kandi ga biroroshye kumva Herodi kurusha imyitwarire ya bariya bami! Umwana uryamye mu kavure k'amatungo yakura umugabo mu kiryamo? Wenda iyaba Rugamba muri ya ndirimbo "ntaye akanigi kanjye" birashoboka. Sinshyigikiye Herodi, ariko imico yacu akenshi ni hariya ituganisha. Ikintu cyose cyatwubikira imbehe ntitwifuza kucyemera; umugambi wose tudasobanukiwe neza ngo tubone inyungu kandi zifatika, biraturushya kuwemera; ibitekerezo bidahuye n'ibyacu cyane cyane iyo bidutunguye, biratuvangira bikaba byanaturoha mu bugizi bwa nabi; Igikenya kitwa "inda" iyo kidukubye, guhemuka biratubangukira ndetse n'ubwenge bwacu bugacurama, tukaba twamera nka wa muganga wahigaga ngo yize ubuganga azi ingusho. Dushobora kubona n'ubundi buryo tunanirwa kujya kuramya Umwami mu kirugu, ahubwo tukayoboka izira ya Herodi. Amahirwe tugira ni uko nyine ingoma ye ari urukundo n'imbabazi gusa. Tumugane maze tumuyoboke kuko ntirirarenga. Ikindi tuzirikana uu munsi ni uko ntanararibnye mu nzira y'ukwemera. Ugomba guharanira kumenya aho Imana iganje utitwaje ngo ariko bari bo baturutse ikantarange baje bate? Inyenyeri imurikira bose. Ibi kandi bitwibutsa ko ubu inyenyeri imurikira abandi aho Kristu aganje ari Kiriziya. Simvuga wa murara muremure cyangwa inzongera n'ingoma bijya biduhamagara, ahubwo wowe nanjye kugize uwo muryango w'abamurikiwe n'Inyenyeri nyano: Kristu Rumuri rw'amahanga. Ese ahowaba wifitemo urumuri ruyobora abandi aho Imana inganje cyngwa waba warazimye ibi ya Herodi ushakisha aho ukuri kuri ngo yigerere ku nyungu ze?
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire