samedi 19 novembre 2011

UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI 2011A

UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI (ICYUMWERU CYA 34 2011A)
20 ugushyingo 2011 umwaka A


Ez 34,11-12.15-17
1Kor 15,20-26.28
Mt 25,31-46
Turahimbaza umumnsi mukuru wa Kristu Mwami, umugenga w'isi n'ijuru, umutware w'amateka n'ibihe. Ni umunsi isoza umwaka wa kiriziya tugatangira igihe cy'adiventi kitwinjira mu mateka y'intango y'ugucungurwa kwacu: ukwigira umuntu kwa Kristu. Uyu munsi duhimbaza uradufasha kumva uko Kristu asobanura ubwami bwe ndetse n'aho azahera atwemerera gusangira nawe ibyiza by'ijuru. Umuhanuzi Ezekiyeli aratwibutsa umugambi w'Uhoraho wo kwita ku muryango we nk'uko umushumba yita ku matungo ye. Ati: nzayitaho yose, nomore ayakomeretse, nshakashake ayazimiye nyagarure mu gikumba, nzita ku matungo arwaye ntibagiwe n'ameze neza. Nzayakenura mu butabera. Pawulo mutagatifu agaruka kuri iyi ngingo ariko asobanura aho intsinzi ya Kristu inganje: ngo umwanzi wa nyuma Kristu azatsinda ni urupfu bityo akazadusohoza ku Mana Data ngo dusangire iyo neza. Ntibizaba ariko kugendera mu kigare. Ivanjiri y'iki cyumweru iratubwira uko bizagenda ku munsi w'imperuka. Kristu azaza mu ikuzo rye ashagawe n'abamalayika maze asobanure ibintu: abeza bazinjirane nawe mu ngoma yabateguriwe naho ababi bazasange uwo bayobotse. Kubyandika gutya cyangwa kubisoma birasa n'aho byoroshye. Habe na mba. Erega si ibirori tuzaba turimo ngo twituramire tureba uko Kristu avangura intama n'ihene; nta n'umwe uzaba yicaye muri tribune. Twese tuzaba twakoranijwe ngo urubanza rukatwe. Si uru rubanza tuba twize, twashatse abatuvugira cyangwa twashatse ibyitso; si uru rubanza wenda twakwibwira ko twarutsinda dore ko atari urwa mbere twaba dushoje kandi tukarutsinda; si uru rubanza wenda bazasubika kuko iperereza ryanze kurangira rimwe na rimwe nkana; si ka rumwe dutegereza ko rwacibwa tugaheba kuko bene gukosa ari nabo bakora amategeko; si rwa rubanza twihimbira kuko twiyumvamo imbaraga ngo twikize abatubangamiye. Uru rubanza ni urwa Kristu uzaza kutubaza icyo tuzaba twarakoze ngo ineza n'urukundo bye bimenyekane hose. Urubanza ruzakatwa atari rwa rundi duhora duhigira ngo ntacyo igihe kizagera Imana ibaryoze inabi bakora. Akenshi tuba tuvuga bariya aho gusura abafunze ahubwo bamariramo inzira karenga; bariya aho kugaburira abashonji, babangukirwa no kurya aby'abatishoboye; bariya aho kwakira abanyamahanga, baryoherwa no guheza abandi mu ishanga.... Si aka karengane gusa Yezu azareba ngo wenda twituramire kuko wenda bitatureba, twebwe twumva turi abere. Kandi tujye twibuka ko urubanza rwa Yezu rutazashingira ku ntege nke zacu cyangwa aho tuzaba twaratsikiye. Ruzashingira ku bikorwa byiza tuzaba twarakoze, atari ubwinshi bw'ibikorwa, ahubwo agaciro byagiriye ababikorewe. Yemwe niyo dusomye iyi vanjiri neza, dusanga ari abazakatirwa kwibanira na shitani bahisemo, ari n'abazahembwa ubugingo bw'iteka, ibyo bazaba barakoze ntibazaba bakibyibuka. Bose bazatangara cyangwa batungurwe bati: twakubonye ryari Nyagasani ashonje, wambaye ubusa, ufunze cyangwa uri mu kaga ako ariko kose maze tukwitaho cyangwa ntitwakwitaho. Igisubizo cya Yezu nicyo kitwumvisha agaciro cyangwa igipimo tugereramo ubuntu bwacu: ibyo mwakoreye bariya baciye bugufi nijye mwabaga mubikoreye. Aho uru rubanza rworohera rukanakomera nuko umucamanza ni nawe mutangabuhamya. Yezu atuzi tumwakira mu batishoboye, bityo azanatumenya atugororera. Nta gusaza imigeri ngo baratubehsyera cyangwa ngo nta mikoro. Uko byagenda kwose mu isi ntuyemo hari uwo nafasha kubera neza kurenza uko abayeho. Ese kuki Yezu yahisemo abaciye bugufi? Impamvu iroroshye kuko ibyo twabakorera byose biba bivuye mu mutima. Nta kindi tuba tugambiriye kuko ntacyo tubaramuraho kindi atari ukubagirira neza. Imbere y'umujonji, uwambaye ubusa, infungwa.. uretse wenda uwajyanwa no kwiyerekana ngo ejo azasohoke mu kinyamakuru cyangwa azabone amajwi (kandi we umusaruro aba awucyuye dore ko nibyo aba akoze nta kamaro bisiga), ineza twakora nta kindi kiyihishe inyuma, Yezu aba ayiruzi we ubona ibyihishe. Kristu Umwami w'isi n'ijuru, umugenga w'ibihe n'amateka adufashe guha agaciro ubuzima bwacu, ibikorwa byacu bituganishe ku neza ye kandi bitubere uburyo bwo kwamamaza ingoma ye: ingoma y'urukundo n'ubutabera, ingoma y'ukuri n'imbabazi, ingoma y'ineza n'ubutugane

samedi 8 octobre 2011

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE 2011A

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE 09 ukwakira 2011 umwaka A Iz 25,6-10 Fil 4,12-14.19-20 Mt 22,1-14 Nyuma y''imigani ijyanye n'uburyo duhamagariwe gukora mu mizabibu y'Imana ndetse n'uko iteganya kuduhemba, Kristu arakomeza aducira umugani udufasha na none kumva neza uko ingoma y'Imana iteye. Ati: ubwami bw'ijuru bumeze nk'umwami wacyuje ubukwe bw'umuhungu we maze agatumira abantu ngo baze mu birori. Abigishijwe ikilatini na Nayigiziki, bibuka wenda ijambo ritangira uyu "loquebatur Iesus...". Murabyumva sinari nomero ya mbere cyangwa iya nyuma ku buryo no guhamagarwa bitazaga ariko iriya vanjiri yatubizaga icyuya imbere ya Nayigiziki. Ubu ariko si aha nshaka kuganisha ngo hato n'ababa batarize ikilatini batumva hari icyo bacikanwe mu myumvire y'iyi vanjiri. Muri uyu mugani, harimo ingingo enye ngirango tuganireho: iya mbere ngo ubwami bw'ijuru bumeze nk'umwami ucyuza ubukwe bw'umuhungu we. Ubwami bw'Imana si imirimo gusa tugomba kutunganya, amategeko tugomba gukurikiza, ibitambo n'amaturo tugomba gutura no gutanga; ni ibirori by'ubukwe bw'Umwana w'Umwami kandi tukaba dutumiwe. Mu gitabo cya misa, mbere yo guhaswa, umusaserdoti arabyibutsa ati: hahirwa batumiwe mu bukwe bwa Ntama. Kwibwira ko kuba ab'Imana ari ukuyiruhira, ubanza tuba twibeshye. Niba se urugero iduha ari urw'Umwami ucyuza ubukwe, ubwo twumva hari ikindi gisigaye usibye kwishyira mu myanya tugategereza isaha y'ubukwe. Uretse uko uyu mugani ubisobanura, ariko ubanza n'abazaba bishyize mu myanya atari ko bose bazinjira: abakobwa batanu b'abapfu bazahera hanze kuko bazaba bibagiwe amavuta. Uru ni urugero rumwe, izindi turazisanga muri uyu mugani. Ingingo ya kabiri dusanga muri uyu mugani ni icyumba kirimo ubusa. Gutegura ibirori, ugashyashyana isaha yagera ukabona uri wenyine ntawabyifuriza uwe. Ngo umwanzi arakenga abure umuvumba. Wenda da naba n'abavumbyi, ariko kumva utumira abantu bakemera ko bazaza hanyuma isaha yagera ugasanga uri utya nk'uko wavuye mu nda ya nyoko. Imana ishaka abantu ngo basangire ibyiza byayo dore ko ubanza nta byishimo bibaho nko gucyuza ubukwe ukanabona abo mutaramana. Ng'iyi impamvu Imana ishoka umuhanda, amayirabiri ngo byibura icyumba cy'ubukwe cyuzure. Ingingo ya gatatu rero ni umuhanda, uyu abari batumiwe banyuze bigira mu byabo, ari nawo Imana yoherezamo abagaragu bayo (intumwa n'abahanuzi) ngo bajye gushakisha abaza mu bukwe kuko bwo ntibushobora gusibira. Ubwo ga Imana iba yikozeho kuko iba yemeye kuza kwicarana n'abantu b'amoko yose, abo izi n'abo itazi (ariko ibi nijye ubivuze kuko nta muntu Imana itazi), abeza n'ababi, aka wa mugani wa Yezu nk'uko umurobyi akururira ku nkombe amafi y'ubwoko bwose aba yarobye. Uburenganzira bwa muntu bwo kwigira aho yishakiye, akaba yanahindura gahunda ku munota wa nyuma butuma Imana ibunga mu mayirabiri ngo yingingire bose, cyane cyane abatari batumiwe kuza mu birori byayo. Abenshi kandi twanga kwitabira ubutumire kuko tuba twumva duta igihe cyo kunguka no kugwiza ibidufasha kubaho neza. Tukibwira ko niba ntacyo turamura kindi kitari ibiribwa n'ibinyobwa, ubukwe twabusimbuza induruburi zacu. Ingingo ya kane ni umwambaro w'umukwe. Akenshi tumenyere imvugo y'uko uriya muntu rwose yarenganye. Ko bamusanze mu muhanda, yari kuvana he umwambaro w'ubukwe? Ubundi se abandi babigenje bate ngo baturemo umwambo w'ubukwe? Ese aha ntibaba bari barabukereye mu kuvumba ku buryo babaga bicaranye akambaro? Ariko se babikora bagira ubwo icyumba cy'ubukwe bw'umwana w'umwami cyakuzura abantu bari bagiye mu twabo bazi ko bari butumirwe koko? Ikigaragara ni uko uriya muntu bitamuhiriye. Mu nzu yose yasaga ukwe kwa wenyine. Ubanza ndetse yagombye kaba yaranashatse kwihisha bikaba iby'ubusa. Ikindi nuko ataburanye. Mu ivanjri tumenyereye ko abahezwa hanze byibura bakomanga basaba gufungurirwa. Uyu mutumirwa ntiyiriwe asaza imigeri. Uyu muntu ashushanya aba bose batemera ko bashobora guhura n'Imana mu nzira bagendamo, aba batemera ko Imana yabatumira, aba bumva batabikwiye, aho bari hose bakumva atari ahabo, batiyumva hari icyo bashobora, hari uwabizera, ubuzima bwabo bukaba nko kwihinyuza kuko kwizerwa byo biba byararangiye. Uyu munyagwa, mbe namwita ntya, ari mu mwanya wa benshi bibeshya ku Mana, bagahora bumva itabazi cyangwa atagira icyo ibabwira, aho bari bakiranga atari uko ari babi cyangwa beza kuruta abandi, ahubwo kuko baba badafite icyo bahuriyeho n'Imana yabatumiye. Atari uko Imana itabazi, ahubwo batayikundira ngo ibereke ko ibakunda. Ntiriwe ngira byinshi nongeraho, reka twisabire Imana ingabire ya Roho Mutagatifu ngo tugire ubushishozi n'ubwenge bwo kutagira ikintu na kimwe twarutisha ubutumirwe Imana yaduhaye kandi iteka duhore twicaranye umwambaro w'ubukwe, ndavuga umutima ubereye Imana. Ubu butumire kandi buhoraho mu isangira ritagatifu ry'Ukaristiya. Hato hatazagira uvuga ngo yaracikanwe, ubutumire butaha tuzabwitabire maze gahunda zacu tuziharire indi minsi.

dimanche 26 juin 2011

UMUNSI W'ISAKARAMENTU RITAGATIFU RY'UKARISITIYA 2011A

UMUNSI W'ISAKARAMENTU RITAGATIFU RY'UKARISITIYA A
26 kamena 2011




Ivug 8,2-3.14-16)
1Kor 10,16-17
YH 6,51-58
Turahimbaza umunsi mukuru w'Isakaramentu Ritagatifu ry'Ukarisitiya: Kristu Funguro ryacu yaratwitangiye ngo turonke ubugingo bw'iteka. Urya umubiri we akanywa amaraso ye, aronka ubuzima kandi abeshwaho nawe kuko umubiri we ni ikiribwa nyacyo n'amaraso ye akaba ikinyobwa gitanga ubugingo. Amasomo y'uyu munsi aribanda ku ngingo yo kwibutsa abayobotse Kristu uko Imana ibakunda. Igitabo cy'Ivugururamategeko kitwibutsa amagambo ya Musa ubwo yahanuraga umuryago wa Isiraheli ati: ibuka uko Imana yagutunze mu butayu, akaguha mana n'amazi avubutse mu rutare, ikakurinda kugeza utashye mu gihugu cy'isezerano. Ni mu magambo yenda gusa n'ayo, umwanditsi w'ivanjiri Yohani atubwira amagambo ya Yezu ubwo yamaraga gutubura imigati: ifunguro nyaryo ni umubiri wanjye naho ikinyobwa kimara koko inyota ni amaraso yanjye. Ibi kandi si amagambo gusa kuko Kristu yaratwitangiye ku musaraba ngo atugire umuryango umwe ubesheshweho n'ineza ye. Pawulo mutagatifu niwe ubishimangira mu ibaruwa yandikiye abanyakorinto, ati: iyo duhabwa umubiri wa Kristu tukanywa ku nkongoro y'amaraso ye tuba twunze ubumwe nawe, tukarema umuryango umwe ari wo mubiri wa Kristu. Aha rero harakomeye cyane: Kiriziya, umubiri wa Kristu si ishyirahamwe twihangiye dushobora kuhindura cyangwa tukaba twarisesa tukagabana imigabane; Kiriziya si umwihariko w'abafata imyanya ya mbere cyangwa ababa bitwaza ko hari imirimo bashinzwe cyangwa bakora; Kiriziya si za nkuta z'inzu itatse neza irangwa n'umunara muremure n'inzongera inihira yibutsa abakristu kuramya Imana; Kiriziya si umwihariko w'ababatijwe baba abihatira gukurikiza amategeko y'Imana cyangwa aba bari mu bitabo bya paruwase gusa; Kiriziya ni Kristu ubwe nyirizina, Jambo w'Imana utwunga nayo mu gitambo yatuye Se ku musaraba ngo tubabarirwe ibyaha; Kiriziya ni Kristu mu ngingo z'umbiri we, aho buri wese muri twe, yaba ugize umuryango ugaragara wa Kiriziya cyangwa se n'usengera Imana mu bundi buryo akaba yihatira kuyimenya, kuyikunda no kuyikundisha abayo. Kiriziya ni umuryango w'abemera ko Imana ari yo soko y'ubuzima nyabwo kandi bakihatira kubigaragaza bakundanda hagati yabo. Umunsi rero duhimbaza none, uretse kuba ikimenyetso cyo kugaragaza ukwemera kwacu (bitari gusa guhindira ngo turate ubwinshi bw'abakristu cyangwa urudini) ni n'umwanya wo kunagura ubuyoboke dufitiye Imana, ubuyoboke bushingiye mu gukurikiza amategeko yayo gukundana hagati yacu nk'uko Kristu yadukunze akanabidutoza. Ibi byatuma amagambo padiri avuga mu gitambo cya misa igira koko agaciro kayo: mwakire murye, iki ni umubiri wanjye; mwakire munywe, aya ni amaraso yanjye. Nk'uko mu butayu abayisiraheli bahagishwe na mana, bakaramirwa n'amazi avubutse mu rutare, n'ubu abakristu bahazwa n'umubiri wa Kristu n'amaraso. Iyo padiri ahereza umugati na divayi akavuga ngo ni umugati na divayi byavuye mu murimo w'amaboko y'abantu, aba asaba Imana ko imbuto y'umurasuro wacu igihe ihinduka umubiri wa Kristu, abantu twese tuba tubaye umwe na Kristu mu kimenyetso cy'umugati na divayi. Aha rero hatuma imihimbazo ya kiriziya ihinduka kuko ihuriro ry'abagize isi ku buryo guhera aho izuba rirasira kugeza aho rirengera, mu majyepfo no mu majyaruguru, abantu bose baba bahuje isengesho kandi bakagaburirwa ifunguro rimwe. Imbibi zose muri Ukarisitiya zarakuwe, isi n'abayituye ni Kristu, Muryango mugari w'abemera. Ibi bibyara ubufatanye hagati ya za kiriziya, haba mu buzima bwa roho n'ubw'umubiri. Kuko Kiriziya ariyo Mubiri wa Kristu ishingiye kuri Kristu utwihamagarira. Si twe duhitamo abo duhurira nabo mu misa cyangwa mu isangira ritagatifu yewe n’ibyo dusangira sitwe tuza tubyikorere: ameza matagatifu aba yaduteguriwe ku buntu bw’Imana. Abemera duhamagarairwa kwakira ako gakiza duhabwa Kristu. Amen tuvuga twakira Kristu ni ikimenyetso cy’uko tuba twemeye ko wo duhabwa ari Umukiza n’umucunguzi wacu. Bikatuviramo impamvu yo kugana ameza matagatfu twisukuye kuko nta gupfa guhomerera. Uhawe Yezu kandi yihatira kugenza nkawe. Si uguhazwa mu Kiriziya ngo nyuma twibereho uko twishakiye. Umunsi duhimbaza udufashe kunagura ukwemera kwacu: duhabwe Umucunguzi, twemere ko atura iwacu, atwiyoborere kandi aduhe imbaraga zo kumukundisha abandi.

lundi 20 juin 2011

UMUNSI W’UBUTATU BUTAGATIFU 2011A

UMUNSI W’UBUTATU BUTAGATIFU A
19 kamena 2011 umwaka A

Iyim 34,4b-6.8-9
2 Kor 13,11-13
Yh 3,16-18
Imana yakunze isi kugeza aho yohereza Umwana wayo w’ikinege ngo uyemera atazapfa ahubwo azaronke ubugingo buhoraho. Ubwo bugingo tubuhabwa na Roho Mutagafu utura mu mitima y’abemera. Ng’iryo ihame ry’Ubutatu butagatifu: Imana imwe mu batatu. Uyu munsi mukuru birumvikana uza ukurikirana n’uwa Pentekositi n’uwa pasika. Yezu niwe wabwiye abigishwa be ati. Ntawigeze abona Imana kereka Umwana wayo w’ikinege ubana nayo niwe wayitumenyesheje. Nta yindi nzira kandi Yezu yanyuze ngo tubashe gusobanukira n’ubuzima bw’Imana uretse kwitanga ku musaraba. Uburyo twamenye Imana ntibuturuka ku buhanga dukesha bwenge bwacu, ni Imana ubwayo yatwiyeretse kugira ngo nituyimenya tubashe kubaho ku buryo bunoze. Mu mateka y’ibyaremwe, niyo tutagendera kuri Bibiliya, atwereka ko muntu ari mu biremwa byaremwe nyuma, ko isi, ibimera n’inyamaswa aribyo bikuru kuruta muntu kabone n’ubwo aho aziye yahise abona ko ari we ufite uhuganga n’ubwenge byo gusesengura no kumenya imiterere y’ibituye isi. Yanamenye ko ibyo byose byaremwe bitavuye mu busa, ko hirya y’ibi tubona hari Umuhanzi. Ari abemeraga Imana imwe Rurema nka ba sogokuru bacu; ari abemeraga imana nyinshi zigaragariza mu bintu byose birenze ubwenge bwa muntu nk’abagereke, abaromana... ari abageragezaga guhanga ishusho y’iyo mana cyangwa abatarubahutse no kubirota bitewe n’uko bumvanga ubuhangange bwayo, amateka y’abantu atwereka ko kwemera ko Imana ibaho atari ikibazo. Ahuwo kumenya uko iyo Mana iteye ni ihurizo ry’amateka y’abantu b’ibihe byose. Umunsi w’Ubutatu butagatifu utumara amatsiko kuko Imana yatwimenyesheshe mu buzima bwayo bwuzuye no mu mugambi wayo wo kuducungura. Imana ni Uhoraho, Nyirububasha, Nyirimpuhwe. Ni Rukundo ruzima rwigaragarije ku musaraba, ni Mbaraga zitagererenywa zatsinze urupfu zigatangaza izuka ku bemera bose. Ni Buzima busendereye , Roho Mutagatifu utubesha, akatuyobora kandi akazatugeza aho ineza nyayo iganje. Kwemera Ubutatu Butagatifu rero ni ukuyoboka ubuzima no kubaho ku buryo nyabwo. Ni ukwishushanya na Kristu mu mibereho izira icyaha, ni ukugaragaza imbaraga za Roho mutagatifu, ni ukwemera kuba ingoro y’Ubutatu Butagatifu maze ineza igataha iwacu. Nubwo turi umuryango w’ijosi rishingaraye nk’uko Musa yabibwiraga Uhoraho, wenda tukaba tunafite umutima wa cyarutare, Imana Nyirimpuhwe yakwemera kutura iwacu ikahagira ingoro yayo. Ibi kandi bituma abemera Imana babaho ku buryo buhuje n’umugambi wayo: umuryango w’abemera ugahinduka ikitegererezo cy’urukundo rw’Imana kuko ubusabane buranga Ubutatu Butagatifu nibwo shusho y’ubuzima nyabwo. Tureke rero ineza y’Imana itwiyoborere, Roho atumurikire maze isi dutuye duhereye mu mitima yacu no mu ngo zacu, ibe koko ingoro y’Umusumbabyose.

samedi 11 juin 2011

UMUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI 2011A

UMUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI A
12 kamena 2011 umwaka A


Intu 2,1-11
1 Kor 12,3b-7.12-13
Yoh 20,19-23
Turahimbaza umunsi mukuru wa Pentekositi, umunsi usoza ibihe bya Pasika, ukatwinjiza mu bihe bisanzwe by’umwaka. Umunsi wa pentekositi, nk’uko tubisoma mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, wari umunsi wahimbazwaga mu bayahudi nyuma y’iminsi mirongo itanu pasika ibaye. Abayahudi bibuka cyane cyane uko Imana yabavanye mu Misiri, ikabatungira mu butayu imyaka mirongo ine yose badahinga kugeza igihe binjiriye mu gihugu cy’isezerano. Muri iyo minsi mirongo itanu, bamurikiraga Imana umusaruro wabo, bakayishimira ineza ibagirira, bakiyibutsa amategeko yayo, muri make bakanagura umubano n’ubucuti bari bafitanye n’Uhoraho, umubano ushingiye mu gukurikiza amategeko. Yezu asezeranya abigishwa be Roho Mutagatifu, yababwiraga ko azaza akabigisha ibyo yababwiye byose, akabafasha gusobanukirwa n’ukuri kandi akababera umuvugizi. Nk’uko abahanuzi bari barabivuze, ntibizaba bikiri ngomwa amategeko n’abigisha kuko Imana ubwayo ariyo iziyigishiriza umuryango wayo, abantu bose bakazayimenya, bakamenya n’abategeko yayo cyane ko azaba atari ayanditse ku mabuye abiri nko mu gihe cya Musa, ahubwo mu mutima wuzuye Roho Mutagatifu. Ibi rero byabaye impamo ku munsi wa penekositi ubwo Intumwa zahabwaga imbaraga nshya maze zigasohoka aho zari zifungiranye kubera ubwoba bwo gutinya abayahundi, zikajya kwamamaza ko nta wundi mukiro ubaho utanyuze kuri Kristu wadupfiriye akazuka ngo turonge ubuzima bw’iteka. Ivaijri ya Yohani ariko itubwira ko intumwa zahawe RohoMutagatifu ku munsi wa mbere wa pasika. Ndetse usoma iby’urupfu rwa Yezu abona ko Roho Mutagatifu twamuhawe mu gihe Yezu yatangaga. Roho Mutagatifu ni imbuto y’ugucungurwa kwacu. Izo mbaraga zavuye mu rubavu rwa Yezu zigomba gutuma intumwa zigenda zikagera aho isi ishirira, zikamamaza hose ko Imana yaduhaye imbaraga zayo ngo dukiranuke n’inzira y’icyaha. Uyobowe na Roho ntashobora kwihandagaza ngo atuke Imana nk’uko ari Roho utubwiriza buri gihe igikwiye n’igitunganye. Roho kandi aduha ingabire akurikije akamaro zigirira umuryango wose nk’uko ingingo zungikiranya ngo zikore umubiri umwe. Ntawe wihangisha ko yahawe ingabire ngo atangire ashyuhaguzwe ngo arakorera Kristu cyangwa arubaka Kiriziya ye. Yemwe n’ingabire zihariye nko kuvuga mu ndimi, gukiza abarwayi, kwirukana amashitani,... ni Roho ugena abazihabwa akurikije ububasha bwe. Abakristu rero twatoye ingoma ku ruteme kuko Imana byose yaragennye ku buntu bwayo. Icyo tugomba gukora ni kimwe: kumvira Roho wayo akaba ariwe utwiyoborera hato tutavaho tumera nk’uyu mugabo wateze indege maze akanipfunyikira ifunguro kuko yumvaga nta mikoro yo kugurira ibyo kurya mu ndege. Abagomba kumuhereza bamugeraga iruhande ati: oya nta appétit mfite. Ariko bamara kugenda agapfundura uruhago akigirira akamaro. Usibye nyine ubuswa bwo kutamenya no kutabaza, uriya mugabo yanarwanye n’isoni zo kwihisha no kubeshya, tutaretse no kumira amalitiro ubwo abandi biherezaga ifunguro ryari ryabateguriwe. Uwashaka kubaho gikirisitu adafite imbaraga za Roho Mutagatifu nawe ni kimwe: ubuswa, ubujiji, isoni no kutagira icyo ageraho. Nyuma hakazaza amarira igihe azamenya ko byose byari byarishywe mbere, ko nta mpamvu yo kuruha uwa Kavuna kandi Kristu yaradupfiriye akanaduha Roho we.

dimanche 5 juin 2011

YEZU ASUBIRA MU IJURU 2011A

YEZU ASUBIRA MU IJURU
5 kamena 2011 Umwaka A


Intu 1,1-11
Ef 1,17-23
Mt 28,16-20
"Nimugende wigishe amahanga yose, mubabatize mu izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu kandi mubatoze gukurikiza ibyo nabatoje byose". Ngaya amagambo tuzi-rikana kuri uyu munsi mukuru wa Yezu asubira mu ijuru. Yezu arasa n'ushoje umurimo we maze agaha intumwa amabwiriza yo gukomereza aho yari agejeje. Siko bimeze. Amasomo twagiye twumva muri iki cyumweru -ku bagira akanya ko kumva misa zo ku mibyizi- Yezu yagiye ateguza abigishwa be ku murimo Roho Mutagatifu azakora wo kubunganira ngo hato batibona nk'imfubyi kandi n'amagambo asoza ivanjiri ya none arabishimangira: "dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza gihe isi izashirira". None se umunsi duhimbaza usobanura iki niba Yezu yaragiye kandi akaba akiri kumwe natwe? Ko Roho Mutagatifu, Imana Nyirubuzima, ariwe utwiyoborera, umunsi w'ukwererezwa mu ijuru kwa Yezu utwungura iki? Pawulo mutagatifu araduha igisubizo: "ubonye Imana yamurikiye amaso y'umutima wanyu kugira ngo musobanukirwe n'ukwizera mwifitemo. Ubonye Imana yabahaye umutima w'ubwenge n'ubujijuke kugira ngo murusheho kuyi-menya". Abamalayika nabo baryunzemo babwira intumwa bati: "nimusigeho gukomeza kurangamira ijuru, kuko uko mumubonye agenda niko azagaruka". Birabe atari akaya ndirimbo ngo "uko twaje niko tuzataha".Oya! Yezu yasubiye mu ijuru kandi agumana natwe, kugira ngo natwe tubeho hano ku isi ariko tunari mu ijuru. Ni mugihe kuko umwe muri twe yatashye mu ijuru kugira ngo natwe tuhabone icyicaro. Yezu mwene Mariya na Yozefu yadufunguriye bwa busitani Adamu na Eva bari barirukanywemo igihe bihaga kurya urubuto imburagihe. Ibyo kandi ntibigoye kubyumva kuko duhereye kuri Ukarisitiya, tubona ku buryo bunoze ko Yezu ari kumwe natwe hano ku isi kandi natwe tukaba turi kumwe nawe mu ijuru. Yezu nta kuntu atari gusubira mu ijuru. Iyo bitaba, twari kwigumira mu byishimo hamwe nawe ariko bigahera aho. Nyamara umugambi wo kuducungura wari uwo kutugarura mu rugo kwa Data. Nibyo Yezu ashimangira avuga ati: "ngiye kubategurira umwanya kugira ngo aho nzaba ndi namwe muzabe hamwe nanjye". Ibanga dukesha ukwemera kwacu ni uko mu masakaramentu duhimbaza cyane cyane ukarisitiya, duhimbaza ijuru kandi dutegereje kuzaritahamo ubwo imisi yacu ya hano ku isi izaba irangiye. Iyi mvugo wenda yaba ihanitse kumva dutuye mu ijuru kandi buri munsi tuganya, dupfa nabi, turuha, twiyuha icyuya ngo turonke icyaturamura, wenda hari n'abatabona uko barya icyo baronse kubera ingorane zo kubura amahoro, kubura aho bikinga n'izindi ngorane. Ingorane z'ubu buzima, Yezu azigereranya n'imibabaro y'umugore wenda kubyara: ntaba yorohewe, ariko kuko aba azi ibyishimo yizeya, aratwaza akemera ako kababaro k'akanya gato ariko ka ngombwa kugira ngo umwana avuke (Yh 16,21-23). Umurimo Yezu araga abe ni uwo gukwiza hose iyo neza ko guhera ubu ijuru n'isi ari ikintu kimwe kuko Kristu yabihuje; uwemera Imana arangwa no guhora mu mwiteguro wo gusanganira Kristu uzaza kumujyana mu ijuru; uwaronse ineza ya Kristu, adashobora guceceka cyangwa gucica intege imbere y'ingorane z'ubu buzima kuko Kristu ni muzima kandi agaje iburyo bw'Imana Data,...Ngaho rero, dukazanye kugirango koko tumenyekanishe ineza n'ukwizera twifitemo. Twibuke ko duhagarikiwe n'Uwatsinze urupfu: tawe uzadukoma imbere.

samedi 28 mai 2011

ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA 2011A

ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA
29 gicurasi 2011 Umwaka A


Intu 8,5-8.14-17
1Pet 3,15-18
Yh 14,15-21
«Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, azabahe undi muvugizi, uzaza kubana namwe iteka». Amasomo y'iki cyumweru aradufasha kwitegura umunsi wa Penekositi tuzahimbaza mu byumweru bibiri biri imbere. Igitabo cy'ibyakozwe n'intumwa kiratubwira uburyo intumwa zaramburiye ibiganza ku bemera bo muri Samariya maze Roho akabamanukiraho. Uwo Roho niwe udaha imbaraga n'ubwenge kugirango tubashe gusobanukirwa n'ibyo twemera kandi duhore twiteguye gusobanura impamvu y'ukwizera kwacu; Petero arabisobanura neza mu isoma rya kabiri. Aha niho Kristu ashaka ko tugera: kumumenya no gukomera ku bumwe bumukomokaho. Ibi abakristu bashobora kubikora ku buryo bubiri. Ubwa mbere ni ukwakira Kristu mu buzima bwacu, tukamumenya kandi tukamukunda. Ubwa kabiri, ni ugukundisha Kristu abatamuzi n'abari mu ngorane zitaborohereza kurangamira ineza n'impuhwe by'Imana. Uyu ni umurimo wa Roho Mutagatifu kuko ni umuvugizi, umwunganizi n'umurinzi wa Kiriziya n'abayo. Tumenyereye ya mvugo ko uwemera Kristu abera abandi Kristu kuko imigenzereze ye iranga iya Kristu kandi ikaganisha kuri Kristu. Na Roho ni kimwe. Uwahawe Roho wa Nyagasani, ahinduka umuvugizi w'ineza y'Imana mu bandi. Ibi bituma twumva neza amagambo ya Pawulo mutagatifu: «Haragasingizwa Imana, Se w'Umwami wacu Yezu Kristu, Umubyeyi w'impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye. Ni yo iduhumuriza mu magorwa yacu yose ikaduha natwe guhumuriza abashavuye bose, ubagezaho ihumure twiherewe n'Imana» (2Kor 1,3-4), kimwe n'ayo dusoma mu gitabo cya Izayi umuhanuzi: «Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize –ni ko Imana ivuze-» (Iz 40,1). Ibi nibyo abakristu ba mbere bakoze kandi na n'ubu ni byo bigomba kuranga abemera. Kwigiramo ineza, ukwizera n'ihumure dukesha ko tuzi Yezu. Gutanga ihumure rituruka ku Mana ni ugukurikiza amategeko ya Kristu ari yo kumukunda no kumukurikiza, gukundana nk'uko yadukunze. Ng'iyi imetero dupimiraho ko tuzi Imana. Yakobo intumwa abisobanura mu yandi magambo ati «niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati "nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe", atabahaye ibibatunga, byaba bimaze iki?» (Yak 2,15-16). «Unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka». Yezu ntadusezeranya amabonekerwa -usibye ko atatugwa nabi-, aradusezeranya kutuba hafi no kunganira imbaraga zacu kugira ngo tube abahamya n'abagabuzi b'ineza ye. Aradusezeranya Roho Mutagatifu, mbaraga z'abemera kugira ngo tugire koko ukwemera gushyitse gushyigikiwe n'ibikorwa biranga abemera. Ya mvugo ngo mu kiriziya ndagerageza, iyo mfite akanya njya mu minsi, siniba, sindoga, ayo hari uko meze mfasha abakene...ntiyagombye kugira umwanya mu buzima bwacu niba koko tugengwa na Roho wa Kristu kandi niba dukunda Kristu koko.
Reka nsozereze kuri iri sengesho rya Roho Mutagatifu:
Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino udutoze umuco wo mu ijuru
Ngwino Mubyeyi w'abakene
Ngwino Soko y'ibyiza
Ngwino Rumuri rw'imitima
Uri Umuhoza usumba byose
Mbera Umushyitsi muhire
Uhumurize umutima wanjye.
Ni wowe buruhukiro bw'abarushye
Ni wowe umara inyota abayifite
Ni wowe uhoza abarira
Ni wowe uhabura abahabye
Ni wowe Rumuri ruhire
Rwuzuze mu mitima y'abakwemera.

lundi 23 mai 2011

ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA 2011A

ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA
20 MATA 2008 UMWAKA A


Intu 6,1-7
1Pet 2,4-5
Yh 14,1-12
«Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana najye munyemere». Mbere yo kutwitangira ku musaraba, Yezu yahumurije intumwa azimeneyesha ko umwemera atagomba guhungabana kuko niwe «nzira, ukuri n'ubugingo». Imyaka irarenga ibihumbi bibiri Yezu avuze ariya magambo, nyamara uyumva ubu yagirango nitwe yabikiwe. Amasomo y'iki cyumweru aragaruka ku ngingo yo kwemera Imana no gukomeza ukwizera. Inkuru nziza dukesha Kristu ni iy'ukwizera nk'uko Pawulo mutagatifu yabyandikiye Timote ko nidukomera ku nyigisho ya Kristu tuzasangira umurage w'ikuzo mu ijuru (2Tim 2,11-13). Ese koko ubu twavuga ko ukwizera cyangwa ukwemera ari ngombwa? Ubu abantu turacyafite umwanya wo kwiringira ibizaza kandi ikoranabuhanga na vision twenty twenty bitwizeza ibitangaza? Wenda iwacu ubukene ntibubitwemerera n'ubwo bitabuza abifite kugaragaza umutungo wabo mu bikorwa bitangaje bitatse imigi yacu, ariko abakataje barabura gato ngo isi y'ejo izabe ituwe n'abantu basukuye, batunganye kandi batagira icyo baniha kuko ibyuma kabuhariwe bizaba byabaremye bibyitondeye. Ako kabura ariko karakora ishyano kuko ni ubwo iryo kataza rihira bamwe, abandi barigwamo. Urugero ntiruri kure 20% y'abatuye isi batungwa n'ibirenga 85% by'umutungo w'isi naho 80% bagasaranganya ibisigaye. Inka yo muri Yapani itungwa n'amadolari 10 ku mu nsi mu gihe iwacu abarenze icya kabiri y'abaturage batabona idolari rimwe. Imiryango itatu y'abanyamerika ikize cyane ki isi, ifite umutungo urenga ingengo y'imari y'ibihugu 45 by'iwacu iyo. Umukinnyi wa ruhago, Fabrizio Miccoli, ukinira Palermo, uherutse kugura iherena rya Maradona ku mafaranga 25.000€. Hose ariko ngo ntaho bukicyera. Umukene aba abara iminsi, naho umukire abona ibintu byuzuye ariko ntashira ipfa, ndetse n'intimba bigeretse cyane iyo yibutse ko ntawe abisigiye kuko yabyara atabyara, imisazire y'abo baminuje iteye agahinda, dore ko bamwe bageza aho basigara bizeye imbwa, injangwe cyangwa akandi kanyamaswa babana, kuko abantu nta mwanya baba bafite. Urugero ni umusaza w'umuyahudi ngo wakundaga gateau, maze igihe yendaga gupfa akikijwe n'abe, yumva impumuro yayo. Asaba ko bamuha agace agapfa asezeye. Umugore yagiye kuyizana aratungurwa kuko umwana wari wayiteguye yanze kuyimanyura ngo kuko bari kuyirya nyuma y'ishyingura. Abantu bakeneye inkuru ibahumuriza, abakene bakizera kutazapfa nk'ibimonyo n'abakire bakareka gupfana intimba. Isi ikeneye uyereka inzira nyayo aho guhora tubeshywa ngo hakurya hariya havumbutse umukiza, waba utarahagera ngo n'inyuma y'urugo iwawe barakiza, maze abantu b'intege nke, ndavuga iz'umutima, bagahora bazutaguzwa boshye wa muvumbyi... Isi ikeneye ikimenyetso gifatika ko kubaho bifite agaciro kuko bidufungurira inzira itujyana kwa Data mu ijuru. Abato n'abakuru bakeneye kumenya ko kubaho nyakwo bisaba kugira gahunda ifatika idashingiye ku byo radiyo yaraye ivuze cyangwa amashusho ya tv yerekanye. Ngo abahigi benshi bayobya uburari. Siko kiriziya iteye; ijambo yamamaza si iryayo ahubwo ni irya Kristu. Ng'ubwo ubutumwa papa Benedigito adasiba gushimangira mu nyigishoze. Kristu agomba kwamamazwa ku buryo bunoze kugira ngo umwemera amumenye, yoye kumwitiranya na za baringa, utaramumenya ashobore kumumenya n'abamutaye bamugarukire. Utabishaka nawe yoye kugira urwitwazo ngo byose ni kimwe, amadini yose avuga bimwe, no mu mutima wanjye nasenga, n'andi magambo nk'ayo. Ntibihagije ariko kuvuga no kwamamaza Kristu, kuko nawe gihamya y'ibyo yavuze n'ibyo yakoze twayiboneye mu rupfu no mu izuka. Abamwera tugomba kurangwa n'ubuzima bukurikiza Kristu: mu gusenga no mu guhabwa amasakaramentu, hato ngo tutagwa umudari; mu kwitangira abandi kugirango bemere ko ibyo twamamaza ari ukuri; mu kwicisha bugufi no kwirinda kurengera (discrétion et modération). Ikigomba kuduhihibikanya ni uko Imana ihererwa ikuzo mu mibereho yacu ndetse na muntu yaremye mu ishusho yayo, iwacu akahabona uwanya n'uburyo bwo kwiringira Iyamuhanze. Ubwo buri wese yareba ku buryo bufatika, uko ukwemera kwe kwahinduga gahunda y'ubuzima bwe kuko ukwizera ntigutamaza (Rom 5,5). Imana iragahora isingizwa iteka ryose!

samedi 14 mai 2011

ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA 2011A

ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA
15 gicurasi 2011 umwaka A


Intu 2,14a.36-41
1Pet 2,20b-25
Yh10,1-10


Icyumweru cya kane cya pasika ni icyumweru cy'Umushumba mwiza nk'uko ivanjiri ya none ibitubwira. Yezu wazutse niwe Mushumba witangira intama ze ngo zigire ubugingo. Iyi vanjiri yumvikana neza iyo uyisomye abonye n'akanya agasoma umutwe wa gatandatu wo mu ivanjiri ya Yohani, aho Yezu asobanura ko ari we Mugati utanga ubugingo kandi umugana azabaho ubuziraherezo. Ubwo buzima bushya, Kristu abugereranya n'uburyo umushumba yita ku bushyo ashinzwe. Iyi vanjiri ya none iragereranya umushumba muzima n'umujura. Umushumba mwiza yinjirira mu irembo, ntamene urugo; azi itama ze kandi nazo zikamumenya kuko azihamagara zikamukurikira; umujura intama ziramwishisha kuko zitamuzi; umushumba mwiza yitangira intama ze iyo hari igishatse kuzihungabanya; umujura we agenzwa no kwiba no kwica. Birumvikana ko Yezu ariwe Mushumba nya mushumba nk'uko tubiririmba muri Rata Siyoni, ya ndirimbo yo ku munsi w'Isakaramentu ritagatifu. Niwe wemeye guhara amagara ye kubera twe, yaramiye abashonje igihe atubuye imigati. Yateye ineza n'ibyishimo abari bari mu kaga azura abapfuye, akiza abarwayi, ahindura amazi divayi. Yararuye abari barihebye amanura Zakewusi mu giti, yarura mu nzara z'abafarizayi wa mugore wari wafatiye mu busambanyi, aha agaciro abasoresha n'abagore b'amahabara. Ntaho yiganyirije kujya igihe cyose hari umuntu ukeneye impuhwe z'Imana kandi nibyo kuko Umwana w'Umuntu atazanywe no kugaragirwa ahubwo no kuba umugaragu wa bose. Uwo murimo wo kuba umushumba, Yezu yawuraze abe ubwo yababwiraga ati "uko Data yantumye, nanjye ndabatumye"(Yh 20,21). Ku buryo bwumvikana neza, ababatijwe bose ni abashumba muri Kiriziya y'Imana ni ubwo ku bw'umwihariko hari abahamagarirwa kuba abayobozi. Abo ni intumwa n'abasimbura bazo. Abajura n'abambuzi nabo barahari. Abo ni abiyitirira ubutumwa naho ari inda yabo baharanira; ni abahanurabinyoma, ab'ibyaduka bihangishaho ngo Imana yaraye ingoboreye ibanga kandi ari mpemuke ndamuke; ni aya madini yiyitirira shitani (wenda iwacu ntarahagera, ariko ntacyo abazungu batazatuzanira, nayo tuyitege!). Yezu ati" muritondere abigishabinyoma babasanga, inyuma basa n'intama, naho imbere ari ibirura by'ibihubuzi"(Mt 7,15). Ubwo nateruye mvuga abashumba, reka mvuge gato ku bashumba ba none. Bamwe umurimo bakora ntibawujijukiwe cyane ku buryo ubabona yacyeka ko atari Kiriziya ya Kristu bakorera. Abo ni abitwaza umanya bafite muri Kiriziya maze bagakora indi mirimo ibahesha inyungu n'ibyubahiro. Hari abafite ukwemera guke bityo ijambo bigisha rikabura ireme kuko rimera nka ya cyuma kibomborekana Pawulo mutagatifu avuga mu gisigo cy'urukundo (1Kor13,1). Hari n'abatinyisha ya mvugo yo hambere ngo "tinya Imana, tinya umuriro", bakananirwa gusobanura neza Ijambo ry'Imana maze bagahagama mu kuvuga ngo ibi sibyo kuko ariko Kiriziya ibyigisha. Abakristu bakeneye imvugo isobanutse ishingiye ku ijambo ry'Imana , iyi ifasha umuntu kubona urumuri bityo agashobora guhitamo icyiza akirinda ikibi.Abo ni abatinya kuvuga ijambo ry'agakiza nk'iryo Kristu yamamaje ngo hato batiteranya cyangwa bagakoma Rutenderi: ngo mbwiye bariya bashyira gahunda zose ku cyumweru bakibagirwa misa ko iyo hatabaho izuka icyo cyumweru bari kukivana he! Bariya baca inyuma bagenzi babo ngo akadakora umwe ntikica ubukwe. Bariya basore n'inkumi bahinduye ijambo ry'Imana maze umuco w'ubusugi, uyu usaba abatararushinga gutegereza uwo munsi Imana izabagenera, kubibutsa kongera gusubiza iryo jambo mu buzima bwabo kuko abenshi baricishijemo akarongo. Bamwe basigaye baca umugani bihimbiye ngo urukwavu rukuze bararurya kandi ibyo ntaho byabaye. Ariko n'ubushyo bw'ubu si shyashya: hari abapfa guhomerera bagakurikira umuhisi n'umugenzi ngo gaho arababwira agakiza bakibagirwa ko ntawe ubona isha itamba ngo ate urwo yari yambaye. Aba baherera mu kugaya no kunegura imikorere ya Kiriziya, inkunga yabo ikaba iy'amagambo gusa. Abakeka ko Kiriziya ari CARITAS gusa, imfashanyo yaboneka bagatora akambaro, yaba ntayo bakavunurira mu zindi nsegero. Abibeshya ko ineza, amahoro n'abutabera bireba bamwe gusa, kwitangira abandi bikaba byaribagiranye mu buzima bwabo. Kristu niwe Mushumba mwiza, tumugane kandi tumutakambire ngo atuyobore koko; tumusabe aduhe imbaraga z'mutima kugira ngo abo dushinzwe tumenye tubayobora ku Mushumba mwiza, kandi ngo atwoherereze abashumba babereye umuryango we Kiriziya.

samedi 7 mai 2011

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA 2011A

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA
08 gicurasi 2011 Umwaka A


Intu 2,14.22-28
1Pet 1,17-21
Lk 24,13-35
Ivanjiri y'abigishwa bajyaga Emawusi iradufasha gusobanukirwa n'izuka rya Kristu no kumenya agaciro k'ubukristu bwacu. Ijambo umwe mu bigishwa yabwiye Yezu rirasobanura ku buryo bunoze uko intumwa zari zimeze mbere yo kumenya no kwakira inkuru y'izuka rya Yezu: «twebwe ho twari twarizeye ko ariwe uzarokora Isiraheli, none...». Kabone n'ubwo Yezu yakomeje kugenda abasobanurira ibyanditswe, bariya bigishwa bari bacitse intege dore ko bari biyemeje kwisubirira iwabo. Nyuma aho bamaze kumumenyera mu imanyura ry'umugati, ikimenyetso yasigiye abe ubwo yababwiraga ati: «ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye», bashimishijwe n'uburyo Yezu yari yabahuguye, bityo binababera impamvu yo guhita bajya gutangariza abandi iyo neza Imana yari yabagiriye yo kubarinda kwiheba. Ni mugihe kuko Petero mu ibarowa ye ya mbere, aratwibutsa ko twarokowe n'amaraso y'agaciro gakomeye ya Yezu. Uwaducunguye, uwemeye ko amaraso ye amenerwa ku musaraba, siwe wahindukira ngo ashimishwe no kubona duheranywa n'icuraburindi ry'icyaha. Intego ya Yezu ni iyo kudufasha kumenya Imana, kumenya ineza yayo, no kuba abahamya y'iyo neza mu bantu. Intego y'Imana mu Butatu butagatifu yari ukugirango isi n'abayituye bisubirane bwa busabane Imana yabihanganye, cyane cyane muntu ashire ubwoba maze yoye kwihisha yumvise Imana imugana nk'Adamu na Eva muri Edeni, cyangwa ngo Gahini abe yakwica umuvandimwe we kuko yumva afite ipfunwe ryo kudashyikirana n'Imana. Iyo si itarangwamo inabi, isi itunzwe n'ijambo ry'Imana n'umubiri n'amaraso by'Umwana wayo, isi itwikiriwe n'igicucu cya Roho Mutagatifu. Kugira ngo ariko tumenye Imana n'ineza yayo, kugirango tudahora mu icuraburindi ngo bituyobere kandi Yezu aduhora hafi mu rugendo rw'ubuzima duhoramo, hari intambwe ishatu tugomba gutera. Iya mbere ni ukumva ijambo ry'Imana. Ngo Yezu yagendaga abasobanurira ibimwereye. Ubukristu si igitekerezo nka kimwe cy'ikibuguzo cyangwa amajanja y'imbwa za Ruganzu. Ubukristu si ibitekerezo twumva mu maradiyo cyangwa mu biganiro aho abazi kuvuga no kuganira bateranira. Ubukristu ni ubuzima twigira ku ijambo ry'Imana. Umwarimu w'ubukristu ni Kristu nyirizina. Kudafata akanya ko kumva ijambo ry'Imana nyuma tukarenga tukirahira ngo turi abakristu ni ukwigerezaho no kwibeshyera. Ntibitinda kugaragara ko ubukristu bwacu nta shingiro bufite ndetse tukanata tukisubirira iwacu nka bariya bigishwa ba Emawusi. Intambwe ya kabiri ni ukutibagirwa ikimenyetso Yezu yadusigiye: imanyura ry'umugati, Ukarisitiya. Kutajya aho umuryango w'abemera Yezu uteranira ngo dusangire n'abandi Ukarisitiya, twunge ubuzima bwacu k'ubwa Yezu bisa no kuba nko kuvomera mu kiva. Ukarisitiya niyo itugira umuryango umwe kuko ituma duhinduka koko umubiri wa Kristu tukunga ubumwe hagati yacu. Aha niho dukura imbaraga zo gutera intambwe ya gatatu yo gutanga ubuhamya dukomora ku ijambo twakiriye n'umugati utubeshaho. Kubaho nta bikorwa biranga ubuyoboke bwacu ntibibaho. Burya ntituba turiho, bambe dushinga. Ngo abigishwa basubiye i Yerusalemu kwamamaza ko Kristu ari muzima. Ngiyo ineza dukesha Yezu, ineza tugomba kwamamaza. Yezu Nyirimpuhwe, kiza u Rwanda n'abanyarwanda kandi wakire roho z'abanyarwanda bose bapfuye n'abapfa bazize kubura urukundo n'impuhwe by'abavandimwe babo.

dimanche 24 avril 2011

UMUNSI MUKURU WA PASIKA YA NYAGASANI 2011A

UMUNSI MUKURU WA PASIKA YA NYAGASANI

24 mata 2011 Umwaka A


 

Int 10,34.37-43

Kol 3,1-4

Yh 20,1-9

Kristu yazutse allelluya! Ngiyo inkuru nziza kiriziya ihimbaza uyu munsi. Amasomo matagatifu aradufasha kuzirikana uburyo abagore n'intumwa bakiriye iyo nkuru. Hari uwakeka ko ari iyo bihimbiye nk'uko abakuru b'abafarizayi bari babibwiye Pilato ngo bashyireho abarinzi hato abantu batazaza bakiba umurambo, maze bagahimba ko yazutse (Mt 27,62-66). Uko abigishwa bitwaye mu ifatwa rya Yezu, birahagije ngo twumve ko atari bo bwari gucya bajya guhimba ko yazutse. Kandi n'aho amariye kuzuka, Yezu yiyeretse abigishwa be ngo abamare gushidikanya; Tomasi niwe wari watinze kwemera kuko yari akeneye kubanza akirebera. Nibyo koko Kristu yarazutse kandi inkuru y'izuka twayigereranya na BIG BANG abahanga bakoresha iyo bagenekereza uko ibituye isi byatangiye. Inkuru y'izuka yabaye kimomo kandi yarogeye ku buryo n'ubu ikiri nshyashya k'iyaraye ibaye. Mutagatifu Agustini niwe uvuga ati guhamya ko Yezu yapfuye si ikintu gikomeye kuko amateka y'abapagani arabihamya. Ariko kwemera ko yazutse ni umurimo w'abakristu. Kuko izuka ni ishingiro ry'ukwemera kwacu. Ubuzima bwa Kristu, ibyo yavuze n'ibyo yakoze byuzurizwa mu izuka rye. Amizero y'isi nshya n'ijuru bishya byigaragariza mu izuka. Imbaraga zo guharanira ingoma y'ijuru n'ubutabera bwayo, tuzibonera mu izuka rya Kristu, kuko ni muzima kandi abamwemera bazabaho iteka hamwe nawe. Abanyarwanda baca umugani ngo ikibura bakarya ni umunyu n'itabi; ku bakristu izuka rya Kristu ribuze, usibye no kubirira aho, ahubwo ntitwanaramuka: ni byose muri kriziya kuko ni gihamya y'urukundo Imana idukunda. Si uko tubivuga cyangwa Kiriziya ibyamamaza, ahubwo izuka ubwaryo niryo riduha imbaraga zo kubaho no kwamamaza ineza ya Nyagasani.

Mu nzu hari amatara ane yahoraga acanye bityo abayituye bakanezezwa n'umucyo wayo. Ayo matara yitwaga Mahoro, Kwemera, Rukundo na Kwizera. Rimwe, Mahoro abwira bagenzi be ati ibyo kumurika sinkibishoboye kuko abantu batakimborera ka peteroli kandi uko mbibona basa n'ababikora nkana; aho bukera nzazima buheriheri. Habaye hadaciye kabiri, Mahoro arahwekera nk'uko yari yabyivugiye. Bidatinza na Kwemera atera mu rya Rukundo, ati abantu ntibakinkeneye ku buryo numva ngomba kuzima kuko urumuri rwanjye rusa no gucurangira abahetsi. Kwemera yabaye atararangiza kuvuga, akayaga kaba karahutereye maze urumuri rwa Kwemera ruba rurazimye. Rukundo ngo abone ibibaye arashavura cyane, atangira kuganya, ati nanjye ndumva nta mpamvu yo gukomeza kuvunwa n'ubusa. Abantu ntibacyumva akamaro kanjye. Bahisemo kwangana, jyewe bantera umugongo. Urumuri rwa Rukundo rwabaye rukizima, muri ya nzu hinjiramo umwana muto maze akuka umutima abonye umwijima wari uyirimo. Atangira kurira abaza impamvu amatara hafi ya yose yari yazimye kandi yagombye kuba amurika. Nuko Kwizera agira ishavu, arahindukira abwira uwo mana ati humura wirira ndahari kandi n'umvasha turacana n'ayandi atatu yari yazimye. Umwana afata itara ryari ricyaka, akongeza ayandi maze umucyo urongera ataha muri ya nzu. Nyagasani Yezu, ni wowe kwizera kwacu, dufashe twoye kuzimya ukwizera wabuganije mu mitima yacu. Ha buri wese kuba nk'uriya mwana, ushobora kwinjira agacanira abandi urukundo, ukwemera n'amahoro, zo mbuto z'izuka ryawe. Ibi kandi byatuma duhamya ko hirya y'imibabaro n'amage y'iyi si Yezu yadufunguriye umuryango ugana mu buzima nyabwo. Mugire mwese umunsi mwiza kandi ineza ya Kristu wazutse ibana namwe iteka.

samedi 16 avril 2011

ICYUMWERU CYA MASHAMI 2001A

ICYUMWERU CYA MASHAMI

17 mata 2011 umwaka A


 

Iz 50,4-7

Fil 2,6-11

Mt 26,14-27,66

Icyumweru cya mashami duhimbaza kiradufasha kwinjira mu cyumweru gitagatifu gisozwa n'umunsi wa pasika. Ivanjiri y'ububabare tuzirikana uyu munsi, idufashe kwitegura iyi minsi mikuru, kumenya uwaducunguye no kumugana tudategwa ngo akomeze aduhaze ingabire ze. Nifuje kubafasha kuzirikana iyi vanjiri ku buryo bw'inzira y'umusaraba kubera impamvu ebyiri: iya mbere, wenda twese siko twabonye umwanya wo gukora inzira y'umusaraba muri iki gisibo, iyi rero yadufasha kwitegura pasika neza. Impamvu ya kabiri ni uko inzira y'umusaraba natwe idufasha kwiyemeza gucungura abandi cyagwa se kwirinda kubongerera umusara no guhoza Yezu ku nkeke. Ntihagire ukuka umutima ngo inzira y'umusaraba ni ndende, nahisemo iy'ubusamo: Yezu yoza ibirenge by'intumwa ze, Yezu mu murima w'imizeti, Yezu kwa Pilato na Yezu ku musaraba.

1 Yezu yoza ibirenge by'intumwa ze: ngo nuko bamaze kurya akura imyambaro, akindikiza igitambaro, asuka amazi ku ibesani atangira kwoza ibirenge by'intumwa. Ibirenge by'intumwa... Ino aha ntuye ntibindushya kwoza ibirenge kuko bose bamenyereye inkweto. Ariko iwacu, iyo nibutse uko bitugendekera iyo twambaye inkweto bwa mbere, hari abatangirira kuri nomero ya kasha ngo ejo bazakunde bamenye numero ibakwira, aba baca inkweto kubera ibirenge bidasanzwe,... ibirenge ni ishusho y'intumwa: Yuda ugambana Petero w'umunyabwoba, Yohani wiryamira mu gituza, Mariko uhunga atambaye, Baritoromewo uyu utigiramo uburyarya... abo bose kandi ubanza dufitemo umwanya. Yezu yogeje ibirenge bya bose atitaye kubyo bamukoreye. Utazi kwoza ibirenge by'abadi ntashobora kumenya gukunda nka Yezu. Utazi kwoza ibirenge by'abo akunda n'abo ashinzwe ntibuzamugore yatanya ngo agiye kwigisha ineza ya Yezu. Udashobora kugirira neza mugenzi we atabanje kumureba mu maso, uwo ntiyaba umwigishwa wa Yezu we ukunda gusa kuko ari Rukundo.

2 Yezu mu murima w'imizeti: «Atangira kugira agahinda n'ishavu. Nuko arababwira ati "umutima wanjye urashavuye byo gupfa"». Yezu ari mu murima w'imizeti yagize ishavu, ubwoba ndetse no guhinda umushyitsi kugeza aho kuva icyuya kivanze n'amaraso. Nta kindi cyabimuteye ni inkongoro yendaga kunywa, inkongoro y'impuhwe n'ubutabera by'Imana, yari yarushujwe n'ibyaha n'ubuhemu bya muntu. Yezu yaratsinze kandi yarazutse, nyamara ntarashira agahinda igihe cyose muntu abura impuhwe n'ubutabera, urukundo n'amahoro, ineza n'imbabazi. Igihe cyose bari abapfa, abaganya, abarara rwa ntambi kubera impamvu zinyuranye, Yezu arashavura kandi ni mu gihe kuko tuba dupfusha ubusa umukiro yatuzaniye. Yezu wo mu murima w'imizeti yarirwarije, ariko ubabara ubu, arahindukira akatureba ngo tumurenganure. Uwo muwandimwe ubabara, uboshywe n'inabi y'icyaha, Yezu arakwitabaza ngo umucungure.

2 Yezu kwa Pilato: «Dore wa muntu»

Tuzirikane uko Yezu yari ameze imbere ya Pilato, cyane cyane ubwo abasirikare bari bamaze kumwigirizaho nkana: ikizingo cy'amahwa, yahindanye n'imivu y'amaraso, wamwambitse ibyo bishakiye...Agahinda gakomeye Yezu yagize si inkoni no gushinyagurirwa – n'ubwo nabyo bitamworoheye nk'uko senema ya Mel Gibson, the passion, isa n'ibidushushanyiriza- ahubwo ni ukubabazwa n'abatumvaga ko arimo abacungura: "babarire Nyagasani kuko batazi icyo bakora", ni isengesho Yezu yaturiye abo bose baseka mu bikomeye. Yezu ahozwa imbere ya Pilato igihe cyose twirengagiza abavandimwe bacu bari mu kaga, tukigira nyoninyinshi, ntibindeba, ntavaho niteranya...Ikimenyetso Pilato yatanze cyo gukaraba ngo ni umwere ndumva tutahagama mu kukigaya gusa, ahubwo twaniyemeza kwirinda icyatuma hagira udupfana ari twe twagombaga kumurengera. Biri burusheho kutworohera, uru rubanza rwa Yezu turuhuje n'ibibazo by'iwacu mu Rwanda. Bangahe bashoboraga gukira iyo ba Pilato tuba bacye? Kwigaya nibyo twabikora nka Petero, wenda ntitugeze aha Yuda ho kwimanika, icy'ingezi ariko ni ibikorwa ubu dukora bigaragaza ukwicuza kwacu.

3 Yezu ku musaraba: «Mana yajye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?». Yezu yenda guca yatakiye Imana se. Si uko yari yihebye cyangwa yari yageze aho guhakana, ahubwo isengesho rye rishushanya amajwi y'abatabaza impuhwe z'Imana mu gihe cy'amajye. Bariya bose basa n'ababambiwe ku buriri kwa muganga kubera indwara zidakira nka SIDA, cancer, urushwima...Bariya bwira bakibaza niba buzacya, bwacya bakabyuka batazi niba bari buwirize kubera intambara, inzara, kunanirwa n'urubyaro, kubura ame-rekezo...Abo bose basa n'abategereje ko Yozefu w'i Arimatiya ajya gusaba umurambo ngo byibura abahambe. Mutekereze akaga n'agahinda Mariya nyina wa Yezu yagize mu mipfire y'umwana we. Agomba kuba, nyuma y'izuka yarabwiye Umwana we cyangwa se aho ajyaniwe mu ijuru yarabajije Imana Data ati: mbega ukuntu twababajwe no kwinumira kwawe. Nsojereje kuri aka kabazo ko mundirimbo ya negro spiritual: were you there, were you there when they crucified my Lord? Ngo ubwo babambaga Umwami mwanjye, mbega wari uhari? Umwana w'ibakwe yasubiza ati ndacunirwa! Jyewe nari mpari: muri cya gitero cyaje kumufata, muri rubanda rwari rwaje gushukamiriza, muri ba batware b'umuryango, muri Pilato n'ingabo ze, wenda ikizingo cy'amahwa nijye wagikoze, wenda ndi ya ntumwa yiyatse abari baje gufata Yezu igahunga yambaye ubusa...Ndumva ntakwihandagaza ngo «Ndi umwere w'ayo amaraso, muzigorerwe» Nyagasani Yezu ndagushimira ko wancunguye. Umpe kudapfusha ubusa ineza igukomokaho.

samedi 9 avril 2011

ICYUMWERU CYA GATANU CY'IGISIBO 2011A

Ce blog

Lien

Le Web

Inizio modulo

Fine modulo

ICYUMWERU CYA GATANU CY'IGISIBO

10 mata 2011 umwaka A


 

Ez 37,12-14

Rm 8,8-11

Yh 11,1-45

Izuka n'ubuzima bushya muri Kristu ni ingingo tuzirikana mu masomo y'iki cyumweru. Umuhanuzi Ezekiyeli aributsa umuryango wa Isiraheli ko utagomba kwiheba kuko Uhoraho ahari kandi azawuha kubaho nk'uko amagufa yumiranye asubirana ubuzima abikesheje ijambo n'umwuka bye: «Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora». Uko kwiheba kwanagara-gaye mu rugo rya Marita na Mariya, musaza wabo Lazaro amaze gupfa. «Ni jye zuka n'ubugingo; unyemera , n'aho yaba yarapfuye, azabaho», ngaya amagambo Yezu yabwiye Marita amusaba kwemera ko byose bihira abemera Imana. Ibyo ntitubishidikanya iyo twibutse ibyo Yezu yakoze cyane cyane duhereye ku izuka rya Lazaro tuzirikana uyu munsi. Pawulo mutagatifu, yandikira abanyaroma, yabibukije ko, kuba dufite Roho wazuye Kristu mu bapfuye, natwe tuzabaho ubuziraherezo. Nkoresheje ijambo ry'abavandimwe bacu b'abaporoso, navuga ko Roho wa Kristu yadugize abakiranutsi. Ibyo ntibitugora kubyamamaza mu ndangakwemera (credo). Nyamara urupfu n'abambari barwo turacyari kumwe. None se izuka rya Lazaro ryadufasha gute kubaho ubuzirahe-rezo? Ese Roho twahawe tujya twibuka umurimo we muri twe ngo tuwumuharire cyangwa iby'ukwemera tubirindiriza umunsi w'izuka ry'abafuye, hagati aho tukaba dukomeza kwiberaho nka ya magufa yumiranye, abatarapfa tukaba nta bundi bushobozi usibye kujya gufasha Marita na Mariya bapfushije kuriya no kuganya. Twemera ko Inkuru nziza ya Kristu ari ubuzima bw'iteka, burenze kure bwa buzima buzira umuze inzego zishinzwe amagara y'abaturage zitwizeza tukabubura tubureba kubera indwara n'ibizira duhura nabyo. Kuva muntu yacumura indwara, inzara, amapfa, imyuzure,...bisa n'ibyabaye urwandiko. Kubura epfo na ruguru, kwiheba, gusenya, guhemukirwa, gutakaza abawe, kwigunga, guhomba, kwamburwa, kubihirwa n'ubuzima...hari abo byogeraho uburimiro, aka wa mugani ngo Imana hari uwo iha nk'imuhongera hakaba n'uwo yima nk'imuhana. Siniriwe mvunga imvano y'akaga ka muntu, kuko turayizi. Ndetse nirinze kuvuga ba Nyirabayazana cyangwa ba Bigirankana na Mbikorambizi, twe twese turebera abari mu kaga. Bariya bateza amakuba kuko ngo biringiye bya bitwaro bya rutura. Ba bagabo bivuga ngo umugabo ni urya utwe akarya n'utw'abandi. Aba bakongeza urupfu aho baciye hose ngo ngaho n'urukundo kandi ari SIDA yigendera. Bano ba Rwicaruhoze, ba Ntampuhwe bakinisha ubuzima bw'abandi bakiyibagiza ko bucya bwitwa ejo. Eraga nawe ushinzwe umurimo runaka maze ukawurengaho nkana, ukarumanza izo waragijwe nturi shyashya! Wowe se ukeka ko Iyakuremye ntacyo mugipfana, ko n'abakubyaye bikiniraga, ko ubuzima bwawe ntawe ubugenga nta n'ubucunga, ko warya icyo ubonye ukakirira aho ubonye n'uwo ubonye. Nirirwe nibutsa se bamwe bashinzwe guteganyiriza abo bashinzwe no kubafungurira, cyangwa abagena amategeko n'uburyo bw'imbanire ko iyo bateshutse nkana kwa Mariya na Marita basubira kurira kubera urupfu rwa Lazaro? Sindi umuhanuzi w'ibihe bibi cyangwa ngo amaso yanjye abe yararemariye kubona ibibi gusa, ariko isi dutuye irarwaye kandi uwashaka kuyijyana kwa muganga, ibimenyetso yaheraho iyisuzumisha nabimurangiye. Hirya y'ibi byose, Yezu aratubwira ati «Lazaro, ngwino, sohoka». Kabone n'ubwo twaba dusaziye mu mva, ndavuga mu bibazo n'igorane bya buri munsi, Yezu arasaba ko bakura ibuye ku mva ngo tujye ahabona. Yezu aratubaza niba koko twemera ko muri we hari izuka n'ubugingo bw'iteka. Si ibyo gushakisha mu bwenge bwacu, ahubwo amateka araduhumura. Imana ntihwema kugenderera umuryango wayo ngo iwukize. Ikimenyetso cy'imanyura ry'umugati mu gitambo cya misa ni gihamya ko Kristu yatsinze urupfu buheriheri. Abamwera nabo baratsinze, barakiranutse kandi bahamagariwe gukiranura abandi. Uyu munsi ni twe Yezu asaba gukura ibuye ku mva ngo tureke ijambo rye rizure, rikure Lazaro mu rupfu. Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegeka.

mardi 29 mars 2011

Icyumweru cya kane cy’igisibo 2011A

Icyumweru cya kane cy'igisibo A

3 mata 2011 Umwaka A


 


 

1Sam 16,1.4.6-7.10-13

Ef 5,8-14

Yh 9,1-41

Amasomo y'icyumweru cya kane cy'igisibo arashingira ku gitangaza Yezu yakoze akiza impumyi yabuvukanye. Uko umwanditsi w'ivanjiri abidusobanurira, ikimenyetso cyo guhumura impumyi ni uburyo Yezu akoresha ngo agaragaze ineza n'ububasha by'Imana. Kuko kuvukana ubumuga cyangwa kumugara si igihano cy'Imana. Iyi ngingo y'imvano y'akababaro n'ingorane mu buzima bwa muntu, ntiyoroshye, ariko icyo twemera ni uko Imana idahwema kurema no gusubiza mu buryo ibyo muntu yangiza cyangwa sekibi avangavanga. Reka tugaruke k'uburyo igikorwa cya Yezu cyakiriwe, haba mu baturanyi b'iriya mpumyi, haba mu bafarizayi. Icyo gikorwa cyaraturanguranye, kugeza ubwo bibaza niba uwo babonaga ari ya mpumyi cyangwa uwo basa. Ni koko guhumura impumyi si igikorwa tumenyereye, ndetse usibye kuba twavuga ubuhumyi bw'amaso y'umutima, ubuhumyi bw'amaso y'umubiri ni indwara mbi kuko ibuza umuntu ikintu cy'ingezi: kurangamira ibyiza bitatse isi. Wenda inarinda abayirwaye ibiterasoni bitwugarije, nk'uko mutagatifu Pawulo yabibwiraga abanyefezi ati "ibyo bene abo bakora rwihishwa ( ni ukuvuga ibikorwa by'umwijima), yemwe no kubivuga biteye isoni". Akaga ko guhuma turakazi kandi ni kabi rwose. Nyamara guhuma amaso y'umutima byo ni akaga gakabije. Iriya mpumyi nubwo itari izi Yezu uwo ariwe, dore ko yavuze ko yakijijwe na wa muntu bita Yezu, ariko aho yamumenyeye yaremeye ndetse inashimira Imana. Na mbere y'uko amumenya, yahamije ko ari umuhanuzi, kabone n'ubwo abafarizayi bari bamwirengeje. Guhuma rero kubi ni ukurindagira, tukayoberwa inzira y'ukuri kandi twagombye kuyimenya ndetse twarayitojwe. Muri Isiraheli, abafarizayi bari inzobere mu kumenya no kumenyekanisha Imana, nyamara kenshi tubona basa n'abahagamye ahantu hadasobanutse, bakaba barananiwe kwemera Yezu, kubera inyungu cyangwa ubujiji. Kwemera ni uguhumuka, ndetse ni ukwiyuhagira, nk'uko Yezu yabisabye iriya mpumyi. Ibyo abenshi twarabikoze mu iriba rya batisimu. Koko icyaha niyo soko y'ubuhumyi bw'umutima, cyane cyane iyo dutangiye kwihimbahimbira ibisobanuro ngo amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe. Ukwemera gutangirirwa no kujijuka, tukamenya ukuri, tukamenya uwo twemera n'icyo uko kwemera kudusaba. Ibi nabyo ntibihagije kuko kemera cyangwa guhakana ko Imana ibaho sibyo bigoye; ikigoye ni ukubaho dukurikije ibyo twemera. Ibyo bijyana no kuramya Imana, tuyishimira iyo neza yo kuva mu icuraburindi, ubuzima bwacu bukaba inyiturano y'iyo neza. Binteye kwibuka umuntu w'Imana, musenyeri Sekamonyo Raphael washinze umuryango w'Abizeramariya. Intego ye yari "Jijukira ineza". Tubishyize mu magambo y'ivanjiri ya none, twavuga ngo humukira ineza. Iyi ni inzira nshya yo kubaho: kuva mu mwijima, tukajya mu rumuri; kuva mu kinyoma, tukabaho mu kuri; gutsinda akarengane, tukarangwa n'ubutabera; kuva mu rupfu, tukabaho, tugatanga ubuzima. Ngiyo batisimu twahawe, ngiyo pasika tuzahimbaza, ng'ubu ubuzima dukesha Kristu, we rumuri rumurikira umuntu wese aza kuri iyi si (Yh 1,9). Ijambo rya Pawulo mutagatifu yabwiye abanyefezi natwe riratureba: nimushishoze mumenye ibishimisha Nyagasani. Mureke kugira uruhare mu bikorwa by'umwijija bitagira icyo bibyara. Ahubwo rero!! Niduheshe Imana ikuzo. Yezu, mu musozo w'ivanjiri, yabwiye abamwumvaga, ati "naje munsi nje gucira isi urubanza kugira ngo abatabona bahumuke, maze ababona babe impumyi", tumutakambire, bambe tumushimire ko yaduhaye amaso y'ukwemera. Ariko kandi tunamusabe guhora atwongerera ukwemera, hato tutazirara, tukagira ngo turabona naho....Ngo amaso abera imutwe kureba.

samedi 26 mars 2011

ICYUMWERU CYA GATATU CY'IGISIBO 2011A

ICYUMWERU CYA GATATU CY'IGISIBO A

27 werurwe 2011 umwaka A


 

Iyim 17, 3-7

Rm 5, 1-2. 5-8

YH-4, 5-42

Kuri iki cyumweru cya gatatu cy'igisibo, dusoma ivanjiri ya Yezu aganira n'umugore wo muri Samariya. Ni inkuru iryoshye mu kuyisoma kuko ni imwe mu nkuru zisobanuye neza kandi natwe twaheraho dusuzuma imiganirire yacu na Yezu. Ni inkuru inatangaje: ni ubwa mbere Yezu aganira n'umugore kandi utari ubonetse wese; umugore wari waratunze cyangwa waratunzwe n'abagabo batanu, ubu akaba ageze ku nshoreke ya gatandatu. Uwo mugore kandi ni uwo muri Samariya, agahugu katavugaga rumwe n'abayahudi kuko abanyasamariya bari ibivange n'abanyamahanga bari baratujwe muri aka karere n'umami wa Ashuru. Mu maso y'abayahudi, bari abanyabyaha n'abagomeramana kuko basengaga Imana bayibangikanyije n'ibigirwamana. Mu mitekerereze yacu, Yezu yari yakoze amahano, kandi n'abigishwa byarabatunguye nubwo ntacyo bamubajije. Iyi nkuru irasobanutse, abafite bibiliya mwayisoma mwitonze, ndetse mukaba mwanaheraho mukareba niba hari uburyo Imana ijya ibashotora, ibasaba amazi yo kunywa, ishaka ko mwakanguka mukamenya inyota nyayo ibazigirije; atari iyi wica none ejo ukabyuka ariyo igukanguye.Ahubwo kabutindi yo guhora twumva dukennye, dushonje, dukeneye uwatwumva, uwadukunda, uwo twakunda, uwadusura,...

Nagira ngo muri aka kanya, turebe uko twahuza amasomo uko ari atatu y'iki cyumweru. Abayisiraheli bageze mu butayu bahuye n'ikibazo cyo kubura amazi, maze bahangara Musa ngo abahe amazi. Babikoranye uburakari kuko bumvaga batagomba kuzira inyota mu butayu niba Imana yari yarabakuye mu nzara za Farawoni ibakunze. Isomo ryo mu gitabo cy'Iyimukamisiri riratubwira uko Imana yabahaye amazi avubutse mu rutare rwa Massa na Meriba bisobanura Kigeragezo na Rwiyenzo, kuko bari bagerageje Uhoraho bibaza niba akigendana nabo cyangwa yarabataye. Pawulo Mutagatifu,yandikira abanyaroma, yabibukije ko ukwizera kudatamaza kuko urukundo rw'Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mtagatifu twahawe. Imana rero turi kumwe kandi igihe cyose muri Kristu waducunguye. Uwo Krisu niwe soko y'amazi amara nyota akanatanga ubugingo bw'iteka. Ndumva abatuye mu mayaga na za Bugesera bagira amazi make, yemwe n'ab'iwacu, dore ko nibutse hafi kilimetero yose nakoraga buri gitondo ngiye kuvoma kuri Nyakagezi, basaba nk'uriya mugore wo mu ivanjiri ngo Yezu abahe ayo mazi maze bareke gusiragira mu nzira bajya kuvoma.

Ese aho aya masomo ntiyaba abyukije muri wowe utubazo tuniganira mu mutima wawe, tuguhoza ku iriba buri munsi, nyamara inyota igahora ari ya yindi? Tekereza uburyo uriya mugore yumvise ameze, Yezu amwibukije umubare w'abagabo babanye, kandi niba yari agishoboye kwigira ku mugezi, ubanza yari akiri muto. Ibuka wa mugore wari umaze imyaka cumi n'ibiri arwaye kuva amaraso, ntaho atashakijije, kugeza aho yifuzaga gukora ku gishura cya Yezu yizera ko yakira(Lk 8,43-48). Ibuka cya kimuga ku cyuzi cya Betesida cyari cyarabuze ukijingunya mu cyuzi ngo gikire(Yh 5,1-18). Tekereza na wa musore w'umukungu wabazaga Yezu icyo yakora ngo aronke ubugingo bw'iteka (Mt 19,16-30).

Muntu aho ava akagera asonzeye gukira no kuruhuka imiruho y'ubu buzima. Iyo nyota niyo ituma duhihibikana ndetsse bamwe tukanakoresha uburyo bw'amanyanga ngo wenda twagwiza vuba. Nyamara imfizi icugita iby'isi ni Rugaju rwa Birahinduka. Yezu arifuza ko ibyo tubimenya kugirango twoye guherenywa n'aya mazi atanamara inyota, ayo abayisiraheli baririye bakarinda kugondoza Imana, nyamara ntibibabuze guhora ku iriba. Igisibo rero kiraturarikira kurangamira aho umukiro wacu uganje. Kandi ngo uyobotse Yezu, soko y'amazi atanga ubugingo, nawe ahinduka isoko kuko muri we havubuka isoko y'amazi adakama, bisobanura ineza n'impuhwe by'igisagirane. Umugore ngo yagiye guhamagara abandi atera hejuru ati "nimuze murebe uwambiye ibyo nakoze byose, wenda yaba ariwe Mukiza". Ibyari impamvu y'isoni n'ikimwaro mu bandi (gutaha mu mazu atanu yose), yabihinduye indirimbo y'ibyishimo. Ese waba warasomye inkuru y'ihinduha rya Pawulo mutagatifu? Ushobora no gusoma ukwicuza kwa mutagatifu Agusitini (les confessions) cyangwa inkuru ya Zakewusi, Fransisko wa Asize n'abandi. Uzasanga ingabire yo guhinduka ari iriba rimara inyota koko. Ese ujya wibuka ko nawe amateka yawe ari matagatifu, niba uhoza ku mutima ko Roho wa Nyagasani atuye muri wowe? Tekereza wanditse amateka yawe? Ujya wibuka ko ubuzima bwawe bushobora kubera abandi impamvu yo gusanga Yezu? Uramutse ufite inkuru nk'iyo, wayinyoherereza nkayisangiza abandi. Naho jyewe icyo nifuza ni uko mwambwira, nka bariya banyasamariya, muti "ntitucyemezwa n'ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w'isi koko."

samedi 19 mars 2011

ICYUMWERU CYA KABIRI CY’IGISIBO 2011A

ICYUMWERU CYA KABIRI CY'IGISIBO A

20 werurwe 2011 Umwaka A


 

Intg 12,1-4

2Tim 1,8-10

Mt 17,1-9

Urugendo rwacu rutuganisha kuri pasika rurakomeje: kuri iki cyumweru, amasomo twateguriwe aradusaba guhaguruka tukava mu byacu maze tukerekeza aho Imana ishaka. Igitabo cy'itangiriro kiratubwira ihamagarwa ry'Ibramu. Wenda kuko inkuru tuyizi umuzi n'umuhamuro, twakeka ko byari byoroshye. Nyamara guhambira ukagenda, ushingiye ku ijambo wabwiwe, bisaba imbaraga z'umutima n'ukwemera gukomeye. Ibyo aribyo byose, ukwemera ntigutamaza, Abramu yarumviye kandi twabyungukiyemo. Mu ivanjiri, Yezu yahisemo bamwe mu bigishwa be maze aterera umusozi agiye gusenga, ni uko yihundura ukundi. Sinzi niba byoroha guhuza inzira twatangiye yo gusenga, kwihana no kwigomwa, hamwe n'ivanjiri twazirikanye ku cyumweru gishize ya Yezu ageragezwa na shitani bu butayu. Gutsinda ibigeragezo hari uwakwibwira ko byitiranywa no kubaho nk'abaciye ukubiri n'uyu mubiri dukunze kwitirira nyirabayazana mu kudushora mu bigeragezo. Habe na busa. Kwigira umuntu kwa Yezu ni ikimenyetso ko umubiri wacu ufite agaciro gakomeye kuko tubishyize mu mvugo y'abafilozofe, nta roho itari mu mubiri, nta mubiri udafite roho. (mensa sana in corpore sano). Ng'icyo ikimenyetso cya mbere Yezu atanze yihindura ukundi. Akenshi dukunze guhuza iriya vanjiri n'umusogongero w'uko tuzamera mu gihe cy'izuka, ubwo tuzabengerana kuko tuzaba dusendereye ubuntu n'uburanga by'Imana. Ni byo! Yezu yashatse kwerekana ko ingorane z'ubu buzima zidashobora kutubera inzitizi mu rugamba rwo kumukurikira. Ntabwo tuzaba nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu naho inka yarariwe cyera, cyangwa ngo tuzabe twaraziritswe ku kazi. Ntibikabe! Imana yahamagaye Abramu ntiyamutabye mu nama, ahubwo yashoje izezerano ryayo yohereza Kristu, we watsinze urupfu, maze agatangaza ubugingo n'ukutazapfa abigirishije inkuru nziza. Nguwo uturangaje imbere kandi, nk'uko Pawulo mutagatifu yabibwiraga Timotewo, ntidukwiye guterwa isoni no kumubera abahamya. Kuko niwe Imana Data yatanzeho ubuhamya iti "uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!" Natwe twarahamagawe, buri wese mu buryo buhuye n'ubutumwa ashinzwe. Imana iradusaba kuyikurikira nk'uko yahamagaye Abramu. Iradusaba kuyibera abahamya, tukitsinda kandi tugatsinda ibishuko, ariko ntitunaheranywe n'iroro ryo kurangamira gusa ubwiza bwayo, ahubwo natwe tukibuka ko Imana iduhamagarira gusa nayo mu mubiri na roho bizira amakemwa. Atari kwita kuri roho ngo umubiri wacu urumange, cyangwa ngo duhere muri mama wararaye mu gihe roho yacu yararirana nk'igipimo cy'ikawa kitakigira isaso. Byose kandi birashoboka kuko aho ni ho hari abanga rya muntu: abishatse yakira, ariko yirangayeho, yacyura umunyu. Murabyumva ko ari jyewe wibwira kandi namwe mbibibutsa. Ngaho rero dufate umugambi wo kujyana na Yezu ku musozi gusenga. Umusozi wa mbere ni wa mutima wacu tugomba gukingurira Nyagasani ngo awuturemo; umusozi wa kabiri ni ukubura amaso tukarangamira Kristu, Mugati utanga ubugingo, mu gitambo cy'Ukaristiya. Nta mwanya wo gutura igitambo cya Kristu kiduhindura ukundi, ntidushobora kwirirwa ngo ejo tuzaramuke tukiri bazima. Umusozi wa gatatu dushobora kuzamuka ni agasengesho ka buri munsi: mu gitondo tuti waramutse Nyagasani wowe waduhaye kuramuka. Mbere yo gufungura, tuti singizwa wowe uduha imbaraga zo guhaha, guhinga, kweza no gusangira ifunguro twaronse. Ku mugoroba, tuti ibyo twatunganyije tubigutuyeho ituro ry'uyo munsi, naho ibyatwihishe n'ibyo twazambije, ibigorore ejo tuzabihereho tugutunganira. Ubwo ntitwabura no kwibuka abacu n'abandi bose duhuje kubaho. Ndemeza ko ntakubengerana kurenze uko, kuko ineza y'Imana izaduhora imbere. Muragahorane Imana n'imigisha yayo.

samedi 12 mars 2011

ICYUMWERU CYA MBERE CY'IGISIBO 2011A

ICYUMWERU CYA MBERE CY'IGISIBO

13 werurwe 2011 umwaaka A


 

Int 2, 7-9, 3, 1-7

Roma 5, 12-19

MT 4, 1-11

Ku wa gatatu ushize twatangiye igihe cy'igisibo cyibimburirwa n'umuhango wo gusigwa ivu. Igisibo, ibyo turabizi neza, ni igihe kidufasha gutegura umunsi wa Pasika, tukisunga Yezu, tukamujya inyuma kandi tukamureberaho uko twaba koko abana b'Imana. Amasomo y'icyumweru cya mbere arakomoza ku ngingo y'ibigeragezo. Igitabo cy'Intangiriro kiratubwira iby'icyaha cy'inkomoko, naho ivanjiri ya Matayo, ikagaruka ku bishuko bya Yezu. Pawulo mutagatifu aragerageza gushyira isano hagati y'amasomo yombi, yerekana ko Kristu ari Adamo mushya utugeza ku kumvira nyako. Iyo tuvuga isengesho rya "Dawe uri mu ijuru", dusoza tuvunga ngo "ntudutererena mu bitwoshya". Nibyo turi abanyantege nke, ariko ibyo si iturufu twarisha buri gihe ngo igisubizo cyacu gihore ari narashutswe, naganjwe, si jye na njye, naho miseke ndarwana,...Ivanjiri ya none iratwereka uko umukristu yagombye gutsinda ibigeragezo. Icya mbere itwigisha ni ukwibuka ko Yezu yageragejwe na Sekibi amaze iminsi 40 mu butayu asiba. Simpamya ko iyi minsi twayigezaho cyangwa byadusaba kujya muri Sahara no ngaho turashaka gutangira igisibo. Ariko ni ngombwa kumva igisobanuro cyabyo. Iminsi 40 Musa yamaranye n'Uhoraho kuri Sinayi cyangwa imyaka 40 umuryango wa Isiraheli wamaze mu butayi bishushanya igihe gihagije cyo gutekereza no gufata ingamba zirebana n'umubano wacu n'Imana. Birumvikana ko haba hakenewe ahantu hatari urusaku rw'isi. Abamenyere gukora imyiherero bazi icyo bita nyine kujya mu butayu. Uyo rero umuntu ashaka guha inzira nyayo imibereho he, birumvikana ko mu ngamba afata hataburamo n'ibishuko biba bimwereka inzira zitagoye. Ibishuko bya Yezu rero si ikinamico, ahubwo wabaye umwanya nyawo wo kunoza umugambi yagombaga kuzamunyuza kuri Karuvaliyo agana inzira y'izuka. Ibishuko kandi yahuye nabyo natwe nibyo turwana nabyo buri munsi kuzageza natwe tubitsinze burundu tugasanga Nyirimitsino aho aganjye mu ijuru. Ivanjiri ibihinira mu ngingo eshatu, arizo: ubukungu, ubutegetsi n'ububasha. Yezu yatsinze shitani ahereye ku ijambo ry'Imana, usibye ko na shitani yamushutse ariho ihereye. Umuntu ntagizwe n'inda gusa cyangwa ngo abereho kwishimisha; Ubutegetsi nyabwo ni ukumvira Umuremyi kandi kwinja Imana ni ukwigerezaho; Ikuzo nyaryo ni iryo duhabwa n'Uwaduhanze, twacumura akaducungura, aka ya mvugo bamwe bandika mu mazu yabo ngo "ca bugufi ikuzo ni iry'Uhoraho". Ibishuko bya Yezu si ikinamico ngo kuko yari Imana, shitani izamukurikira mpaka ku musaraba, aho rubanda rwamukwenaga ngo niba ari Imana, niyimanure ku musaraba. Yezu aratwereka uko twatsinda natwe ibigeragezo, cyane cyane dusenga kandi dusiba; twigomwa kandi dusangira n'abatifite. Isengesho ricumbya irari ry'umubiri wacu maze tukabasha kumva neza ijwi ry'uduhamagara. Gusiba no kwigomwa biduha kuryoherwa n'ubuzima kuko bituma twibuka ko tutaremewe kurya no kunywa n'ibindi nk'ibyo, ahubwo guhesha Imana ikuzo. Igisibo cyiza rero kuri mwese kandi ubwo tukiri mu ntango, buri wese yihe umugambi wo kuzagera kuri Pasika hari akabyizi yihaye mu nzira yo kurushaho kwegera Imana n'abayo.

Imana nyirineza ibagwirize imigisha mwe n'abnyu bose.

dimanche 6 mars 2011

ICYUMWERU CYA CYENDA MU BYUMWERU BISANZWE 2011A

ICYUMWERU CYA CYENDA MU BYUMWERU BISANZWE

06 werurwe 2011 umwaka A


 

Ivug 11,18.26-28.32

Rom 3,21-25a.28

Mt 7,21-27

Ivanjiri Kiriziya yaduteguriye kuri iki cyumweru irasoza inyigisho ya Kristu twagiye twumva muri ibi byumweru. Ngo si abirirwa bavuga "Nyagasani, Nyagasani" bazinjira mu bwami bw'Imana. Ahubwo abumva ijambo ryayo kandi bakarikurikiza. Ngo bameze nk'umuntu wubatse inzu ku mucanga maze imvura yangwa n'imiyaga igahuha bikarundura ya nzu hagasigara itondo. Uwakira ijambo ry'Imana aba yubakiye ku rutare, inzu ye nta nkubiri y'imiyaga iyisenya. Ivanjiri y'uyu munsi kandi igaruka ku ngingo ikomeye: aba bose bazaba barahagamye mu kumva ijambo gusa ariko ntibarikurikize bazahera hanze kabone n'iyo batakamba babwira Yezu ko bahanuye mu izina rye, bakijije amashitani cyangwa se bakoze ibitangaza. Twibaze ko Yezu ababwira ati: nimumvira aha mwa nkozi z'ibibi mwe. Icyumvikana cyo ni uko yaba uwubakiye ku mucanga, yaba uwubakiye ku rutare, bose bararubatse, ntibicaye gusa. Ibi bigasobanura ko umukiro dukesha Yezu udashingiye ku bikorwa tuzaba twarakoze cyangwa ibigwi twakibwira ko dufite muri Kiriziya. Umukiro ushingiye mu kuba twaramenye guhitamo neza, tukubakira kuri Kristu. Ibikorwa biza ariko ikimenyetso cy'iyo neza twaronse aka wa mugani ko uwanyoye inka atayoberana. Pawulo Mutagatifu yabishimangiye cyane ati: umuntu ahabwa kuba intungane n'ukwemera hatagombeye ibikorwa. Iri niryo jambo Imana yari yarabwiye umuryango wayo ibinyujije kuri Musa, iti: ijambo nguhaye uryiteho urimenye. Imbere yawe hari inzira ebyiri. Nuhitamo kubaho uzabaho, ntuhitamo upfa nabwo uzapfa. Birumvika ko nta muntu wahitamo nabi nkana cyangwa ngo asome impyisi yabigambiriye. Aha hazamo gusaba ingabire yo kumva ijambo ariko tukaribonera umwanya n'igihe. Tudashikagurika, tutababwa cyangwa se tutari mu nduruburi zitarangira. Tukaryumva tuzirakana ko ari urumuri mu nzira tugenda, ifunguro rya roho yacu, isoko idakama itumara inyota.... erega nuko inzu yacu iba yubakiye ku rutare. Imiyaga yahuha, imvura yagwa cyangwa inkubiri z'isi zadukoraniraho tugahagarara gitwari kuko umuvugizi wacu, umurengezi wacu aba aturinze. Ukwemera kwacu ntigucubangane, ukwizera ntikudutamaze kandi ari nako urukundo rwacu rugenda rushora imizi rukanera imbuto z'ubutungane n'amahoro. Icya ngobwa rero ni uguhamya intego, inzu yacu tukayubakira ku rutare aho gushingira umusingi ku mucanga. Icyo twakisabira Imana ni ingabire yo kudashyuhaguzwa tukibuka ko uwubakira ku rutare yemera kubakirwa n'Imana.

samedi 26 février 2011

ICYUMWERU CYA MUNANI MU BYUMWERU BISANZAWE 2011A

ICYUMWERU CYA MUNANI MU BYUMWERU BISANZAWE

27 gashyantare 2011 umwaka A


 

IZ 49,14-15

1Kor 4,1-5

Mt 6,24-34

"ntawe ushobora kugaragira abami babiri". Amasomo y'icyumweru arakangurira abemera kutagira icyo babangikanya n'ubuyoboke bwayo, byaba ibintu, yaba imihangayiko yo gushaka amaramuko, yaba gushaka icyo twakwambara. Ngo Imana Umubyeyi wo mu ijuru azi ko ibyo byose tubikeneye kandi kuba yambika indabo akangaburira inyoni si twe abo yaremye mu ishusho rye yatererana. Ibi umuhanuzi Izayi yari yarabisobanuye mu magambo yumvikana cyane ati naho umubyeyi yagera aho yibagirwa uwo yibarutse, jye sinzakwibagira bibaho. Imana se yaba iduca iki byo kugeza kuri iriya ndahiro? Ese yaba yunguka iki byo gutuma yaremeye ko Yezu adupfira ku musaraba ngo akunde aduhe gihamya ko urwo adukunda rudasanzwe? Uwabyumvise kandi ubiduhamo ubuhamya ni Pawulo Mutagatifu, we utwibutsa ko ntacyo yishinja kuko umucamanza wacu ari Imana kandi niyo izaduha ikuzo ryayo. Kuba Ijambo ry'Imana ridusaba kuyizera tukirinda kuhangayikishwa n'ibyo tuzarya cyangwa tuzambara, si uko iby'isi nta gaciro bifite; Yezu aranga ko twatwarwa n'imihangayiko y'isi kugeza aho twakwibwira ko ari twe twigize. Ngo byaba bimariye iki umuntu kwigarurira isi yose niba bitamufasha kurokora roho? Ese iyo mari cyangwa iyo myambaro byaba bishingiye kuki niba tutariho? Yezu wagira ngo arabikabiriza ngo nta n'ububasha tugira bwo kuba twarenza umunsi twandikiwe aka ba bandi bemera urwandiko. Ubu se iri jambo rya Yezu aho ntiribugwe kure y'umurima mwiza cyangwa rikaba ryaheranywa n'inzitane y'imihangayiko twiberamo! Ubu se koko hari uwakwihandagaza akigisha ngo nimusigeho guhihikana? Ngo izo nduruburi nimuzihashe hasi? Ngo mwikibaza uko ejo hazamera kuko buri munsi ugira gahunda zawo? Ubanza uwabyigisha bamwita umusazi cyane ko abahanura uko ejo hazamera, abasobanura ibimenyetso byo mu kirere, abaraguza umutwe... rwose isoko bararifite. Yezu ati nimushaka mbere na mbere Ubwami bw'Imana n'ubutabera bwayo ibindi bizaza ari umugereka. Ikibazo si ukudahangayika cyangwa kutamenya guharanira ibyatubeshaho. Impungenge z aYezu ari nyo nyigisho ye ni ugukunda iby'isi tukageza aho tugaragira ibyo tuba twaronse twiyushye akuya. Bizabe se aka wa mugani ngo umuntu akorera inda yapfa akayipfumbata. Bene kumva turumve kuko kumenya uwo dukurikiye ni impano twaronkeye muri batisimu kandi ni ubukungu bukomeye burenze kure ibindi byose twararikira.


 

dimanche 13 février 2011

ICYUMWERU CYA GATANDATU MU BYUMWERU BISANZWE 2011A

Icyumweru cya gatandatu mu byumweru bisanzwe 2011A

13 gashyantare 2011 umwaka A


 


 

Sir 15,15-20

1 Cor 2,6-10

Mt 5,17-37

"Niba ubutungane bwanyu budasumbye ubw'abafarizayi, ntimuzinjira mu Bwami bw'ijuru". Ivanjir y'iki cyumweru iradusobanuri uko tugomba gukuriza amategeko, bitari gusa guhagama mu kugenda ku byanditswe cyangwa kwibwira ko hari amategeko twakwiha gucaho nkana kuko " isi n'ijuru bizashira, ariko ijambo ry'Imana rizahoraho iteka" knadi nta kanyunguti cyangwa yemwe n'akabago katazuzuzwa. Ibi kandi isomo rya mbere ryabisobanuye neza aho Mwene Siraki adusobanurira ko Imana ntawe itegeka kuba umuhakanyi kandi ko nta n'uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura. Ibyo nta no kubica ku ruhande kuko birenze kumvikana. Gusa nyine niba Imana iduha ubwigenge inaduha amategeko atuma tudapfa gukoreshe uko twishakiye iyo neza yatugabiye ku buntu. Si amategeko gusa ariko agomba kutugenga kuko Ubuntu Imana yatugiriye burenze kure gukurikiza amategeko. Aha niho Yezu asobanura ati: mwumvise bavuga ngo ntuzice, ntuzasambane,... jyewe ndababwiye ngo nimugenze gutya, nimurenzeho mwihagama ku mategeko, nimurenze ibiteganywa n'amategeko kuko ubutunga bwanyu bugomba gusatira ubw'Imana. Yezu aranaduha uburyo bufatika bwo kugera kuri izo nshingano: kwihatira kumvikana n'umuvandimwe wawe hakiri akanya n'uburyo, kutihutira gutura ituro niba umutima wacu hari icyo ugushinja mu mibanire yawe n'abavandimwe, kutagira irari ryatugusha mu cyaha cy'ubusambanyi,.... uburyo Yezu yigisha burumvikana ko busaba kugira imabaraga za Roho Mutagatifu kuko umubiri ugira imbaraga nke. Uburyo ariko bwo gutsinda ibyatugusha si ukuhagama gusa mu kwifata no kwibungesera, ahubwo ni ukugaragaza ineza n'urukundo biturimo bityo ubutungane n'ubutabera bwacu bikarenga iby'abafarizayi. Ubwo ga nibwo twaba urumuri n'umunyu by'isi kuko hari icyo twaba dutambutse ku bandi byo gutuma baturebeho bagakuza Imana iri mu ijuru. Iyo neza wagiriwe, urwo rukundo Imana igukunda, uwo muryago wawe ukunejeje, .... niki wabimarishije ngo ugaragaze ubutabera n'ubutungane by'Imana? Iryo talenta ryawe waritubuye ute byo gutera bandi kurata no gusingiza Imana yawe. Ibi bisaba kudahera gusa mu kubona cyangwa gushakisha ibyo twatunganyije n'ibyo twirinze ahubwo tugaharanira kugera ku bikorwa bihesha ikuzo Imana bikanaramira abayo. Birumvikana ko abemera Imana kandi baharanira ubutungane bwayo batagomba gusa kuvunga ngo: siniba sindoga, sinasambanye reba nawe imyaka mfite, mu misa iyo ntacyansibije njyayo rwose,.... ibi biri munzi y'ibyo Yezu yanengaga abafarizayi n'abanditsi. Wowe se ubutungane n'ubutabera bwawe bwaba bushingiye kuki? Ese aho ntiwaba uri mu gihiriri kimwe na za rukurikira izindi? "Niba ubutungane bwawe butaruta ubw'abafarizayi ntabwo uzinjira mu Bwami bw'ijuru".

samedi 5 février 2011

Icyumweru cya gatanu mu byumweru bisanzwe 2011A

Icyumweru cya gatanu mu byumweru bisanzwe 2011A

06 gashyantare 2011 umwaka A


 


 

Iz 58,7-10

1Kor 2,1-5

Mt 5,13-16

Ivanjiri y'icyumweru gishize yatwibutsaga ko inzira yo kugera ku butungane ari ugukurikiza ingingo nterahirwe. Kuri iki cyumweru Yezu aratubwira ko turi umunyu n'urumuri by'isi. Ngo umusozi wubatse ku mpinga ntiwihisha abarebye kandi ntibacana itara ngo baryubikeho igitebo. Kuba urumuri ni impano dukesha ubuntu bw'Imana. Uwakiriye ijambo rya Kristu, Rumuri nyakuri, nawe ahinduka urumuri. Ubeshwaho na Kristu, Mugati nyabuzima, nawe arahindukira akabera abandi ikiryoshya, agatuma baryoherwa no kubaho. Ngo niba umunyu utakaje uburyohe, nta kandi kamaro. Mutagatifu Charles de Foucauld niwe wavugaga ngo abemera bagomba kwatura bakamamaza ivanjiri bakoresheshe imibereho yabo. Kandi koko umunyu isi ikeneye si ikindi kindi atari ubuhamya bw'abemera kubaho bagendeye ku kuri, ubutabera, ubusabane n'imbabazi. Ibi nibyo umuhanuzi Izayi yashimangiraga ati: niwakira umukene iwawe, ukamuha ku ifunguro ryawe, ugacumbikira utagira aho aba ... icyo gihe urumuri rwawe ruzabengerana. Niwirinda ibinyoma, ukirinda gutunga agatoki cyangwa kuvugaguzwa, ineza yawe izamuri k'itara. Ng'ibi ibyo abemera bagomba gukora kugira ngo isi ikurizeho gusingiza Imana Data iri mu ijuru. Iyi vanjiri irasaba buri wese kumenya umwanya we muri Kiriziya, akamenya ko igikuru atari ubwinshi by'ibyo twakora ahubwo impamvu ituma twumva turi abakristu. Umunyu ntugombera ubwinshi kuko icyo gihe ibiryo ntibiba bikiriwe. Ibi rero bisaba kwirinda ya mvugo ngo "jyewe ndi umukristu, nemera Imana ariko ku buryo bwanjye"; "gusenga nasenga ariko njya mu misa ariko numva bindimo bitari ugushakisha"; "iyo hari icyaha nakoze ndiherara n'Imana yanjye nkicuza ntiriwe njya kwa padiri cyane ko nawe aba atorohewe n'ibyahe bye".... iyo twageze aha, umunyu uba watakaje uburyohe, dusigaye gusa mu gufitira no gushakiza uko twakwikura mu isoni. Erega burya nta kandi kamaro uretse kujugunywa hanze no gukandagirwa n'abahisi. None se iyo twihaye gusobanurira n'abo bitareba ko ikitubuza kujya mu kiriziya ari iki cyangwa kiriya ntituba twiha amenye y'abasetsi. Ikindi amasomo y'iki cyumweru atwigisha ni ijambo Pawulo Mutagatifu yabwiye abanyakorinto. Ati iwanjyu nta kindi nashatse kumenya no kwamamaza atari Kristu, kristu wabambwe ku musaraba. Aha nakwibutsa ko hari abari barihaye kunegura Pawulo ko atari azi kuvuza ibi bityaye nk'uko abigishaga mu gihe cye babigenzaga. We ati igikuru si ubuhanga bwa muntu, ahubwo kumenya ineza y'Imana dukeshya Kristu watubambiwe. Tuzi kandi ko ivugo ya Pawulo itari ivugo yo kwihagararaho, ahubwo kwari ukwemera kwe: ubuhanga nyabwo ni ukumenya Imana n'urukundo rwayo rwigaragarije muri Kristu wemeye kudupfira. Aha rero isi iba iduteze igitego: ese koko abakristu twumva turi urumuri rurangira abandi aho umukiro w'Imana uganje? Ese aho ibikorwa byacu byaba bihesha Imana ikuzo? Ubuzima bw'abemera bwaba bifite icyanga byo kutuma butera abababona kuryoherwa???? Ibisubizo ntimubimbaze. Nashoboraga no kubishakisha, ariko Pawulo Mutagatifu yabindinze. Iyo bigeze aha, buri wese aba agomba kurangamira Yezu maze akamwibutsa ko ari urumuri n'umunsi by'isi.

samedi 29 janvier 2011

ICYUMWERU CYA KANE MU BYUMWERU BISANZWE 2011A

ICYUMWERU CYA KANE MU BYUMWERU BISANZWE 2011A

30 mutarama 2008 umwaka A

 
 

 
 

Sof 2,3;3,12-13

1Kor 1,26-31

Mt 5,1-12a

Ijambo ry'Imana tuzirikana kuri iki cyumweru rikubiye mu ngingo nterahirwe –les béatitudes- zo mu ivanjiri ya Matayo. Nsubiye inyuma gato, mu masomo y'icyumweru gishize, twazirikanaga ukuntu Yezu yatangiye umurimo wo kwigisha inkuru nzinza. Ati «niwisubireho kuko ingoma y'Imana ibari bugufi». Mu magambo aherekejwe n'ibimenyetso byo gukiza abazaga bamugana bose, Yezu yerekana ineza y'ingoma y'Imana, bityo, akaremburiza abantu bose kuyiyoboka; ingoma y'ineza n'amahoro, ingoma y'urukundo n'ubutabera, ingoma y'ubutungane n'ubutoni kuri Nyagasani; ingoma itagira imbibi zindi usibye icyaha. Kuri iki cyumweru, tubishyize mu magambo yacu asanzwe, Yezu aratanga gahunda ye azagenderaho n'abazifuza kumukurikira. Mu ngingo icyenda, Yezu aratubwira isoko y'umunezero nyawo. Nyamara ariko, si ya mahirwe tumenyereye ryo gukuba akabero, tukagubwa neza, tugafuraha, tukishima kakavamvara. Oya! Kuko iya mahirwe ntiramba. Byaba nka wa mugani ngo uwicaye mu gacucu acigatiye agacuma agirango hanze ntibicika. Byakwitiranywa no kwikunda birenze byo kwibagirwa gusangira n'abandi. Ihirwe rya Yezu, nta n'aho rihuriye na wa mugani wa Mwungeri wa Nyakaka ngo amagorwa y'umugabo ni ugusigaza udahaze. Ihirwe rya Yezu ni ubukire bwuzuye, ariko bushingiye mu gukunda mbere nk'uko Imana yadukunze. Ingingo nterahirwe ni Imana ubwayo yigira umugaragu wa bose kugira hatazagira n'umwe uzimira cyane cyane mu baciye bugufi. Ni gahunda-shingiro, itegeko nshinga rya Yezu n'umuryango uzemera kumukurikira no kumukurikiza. Ni igipimo cy'urukundo Imana yakunze abantu muri Yezu, n'urwo tugomba gukundana ariyo tugirira. Ni icyapa kiranga aho ineza iganje. Kiriziya ntishobora kuba umuryango Imana yihangiye niba idahora yihatira kubaho ishingiye kuri ziriya ngongo nterahirwe. Nta muntu uzibwira ko yabaye umukristu niba umutima we utagaragaza imbuto z'ingingo nterahirwe. Les béatitudes manifestent l'eglise qui s'efforce de vivre la parole de Jésus et restent la clé d'interprétation et de vérification de l'action ecclesiale. Ibyo byose kandi Kiriziya igomba kubikora, bambe twebwe abakristu tugomba kubikora, turebye mbere ne mbere abakene, ndavuga abantu bose bashonje kandi bakenye ineza y'Imana : yaba ukennye ibijumba byo kurarira, cyangwa udasinzira kuko ibyo atunze yabuze icyo yabimarisha n'ubwo atanifuza uwo babigabana –la pauvreté matérielle et la pauvreté spirituelle-, bikumvikana ko muri byose, hakenewe ibikorwa bisobanutse, bitari ugukorera mu kigare. Ibi bisaba kwicisha bugufi (hahirwa abayoroshya...), kugirango hagaragare ineza y'Imana. Pawulo mutagatifu mu rwandiko yoherereje abanyakorinto, yavugaga ati « mwisuzume murebe, murasanga muri mwe nta bikomerezwa bibarimo», kuko si cyo Imana yadukundiye. Reka mbatege igitego : aho pawulo agararutse ntiyatungurwa, aramutse yitegereje ibikomerezwa biturimo, abakungu, abanyabwenge, abashakisha uburanga muri za modes,...Ariko se bimaze iki kwigarurira isi niba tutarokoye amagara yacu? Umuhanuzi Sofoniya aratubwira ati: nimuharanire ubutungane n'ubwiyoroshye mwebwe mwese abatuye isi; abo nibo bazabona Imana. Hahirwa abababaye, abakeye ku mutima n'abagira impuhwe, kuko basa n'Imana yo mpuhwe zahebuje. Siniriwe ntondagura buri ngigo, gusa nasoza mbibutsa ko inzira y'ingingo terahirwe, ari yo nyine ishobora kuduhuza n'Imana muri bagenzi bacu bakeneye ineza yayo. Ahandi tuzayishakira bizaturushya. Umuhanuzi Sofoniya ati: «nimushakashake Uhuroha, mwebwe abiyoroshya bo ku isi mwese, mugakurikiza amategeko ye», kandi «ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani». Niyo nama Pawulo atugira.
Nyagasani Yezu nabane namwe.

 
 

samedi 22 janvier 2011

ICYUMWERU CYA GATATU MU BYUMWERU BISAZWE 2011A

ICYUMWERU CYA GATATU MU BYUMWERU BISAZWE A

23 mutarama 2011 umwaka A


 

Iz 8,23-9,3

1Kor 1,10-13.17

Mt 4,12-23

Ku cyumweru gishize, ivanjiri ya Yohani yadufashije kumenya Yezu uwo ari we, Ntama w'Imana waje kudukiza ibyaha. Intego ya Kiriziya yo kuduhitiramo ariya masomo yari ukugira ngo, tumenye ishingiro ry'ukwemera kwacu, bityo tubashe kuba abahamya koko. Nibyo rero amasomo y'iki cyumweru aduhamagarira. Yezu aratangira kwigisha ahamagarira abantu guhinduka, ati «nimwisubireho kuko ingoma y'ijuru yegereje». Ivanjiri itubwira ko Yezu yahereyeko atora intumwa ze za mbere, Simoni Petero n'Andereya mwene nyina hamwe na Yohani n'umuvandimwe we Yakobo. Yabahamagariye kuzabagira abarobyi b'abantu. Kuba barahise bamukirikira wenda byaturushya kubyumva. Kumva uko umuntu asiga byose atyo nk'aho yari yarambiwe ibyo yarimo, bikaba nko korosora uwabyukaga. Kuba Ingoma y'Imana yarigaragaje, abagira amahirwe yo kubimenya nta kindi bakora uretse kuyiyoboka: nta gihe cyo guta. Umuhanuzi Izayi aratwibutsa, mu ncamarenga, ko abari batuye ibihugu by'icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. Nyagasani yabagwirije ineza, abasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka, barakeye. Ngiyo inkuru ya Yezu, ituma Petero asiga ubwato bwari bumutunze, agakurikira Yezu; Yakobo na Yohani bagasiga se, bagakurikira Yezu. Mu ntago y'umwaka, Kiriziya iradushishikariza natwe guhitamo, bambe kumva ijwi rya Yezu uduhamagara, adusaba guhinduka kuko ingoma y'ijuru iturimo rwagati. Kiriziya iradusaba kusiga ubwato bwacu twari dutezeho amiringiro ngo tujye kuba abarobyi b'abantu. Twibuke ko hari igihe Petero azabyibutsa Yezu, amubaza iyo bazaronka bo bari barasize byose (Mt 19,27). Ikisubizo turakizi kandi ntawe utifuza kuzatunga uwo murage. Gusa rero mbere y'uko tugera imbere ya Kristu, ndavuga amasomo tuzasozesha umwaka avuga iby'urubanza rw'imperuka, twagombye gutegura uko tuzahahinguka. Pawulo mutagatifu yakomoje ku ngingo ikomeye y'ubumwe mu bemera bushingiye kuri batisimu twahawe. Yandikira bwa mbere abanyakorinti, yabagayaga ukuntu bari barumvise nabi ivanjiri ya Yezu, maze bamwe bakiyita aba Pawulo, abandi aba Apolo, abandi aba Kefasi. Ati harya mbabaze: mbese Kristu yaba agabanyijemo ibice? Amasomo y'iki cyumweru arakomeye kandi aracyamura buri wese. Yaba uwibwira ko yakurikiye Yezu, bityo akaba yarakiriye urumuri. Yaba ukibereye mu bye, wibwira ko gukurikira Yezu byahariwe inkorabusa cyangwa ababibonamo inyungu. Yaba uwakurikiye Yezu ariko akaba yarihimbiye agatsiko ke rwagati muri kiriziya. Haba se n'abandi bafite ibindi bahugiyemo, twese twese, Kristu araturarikira kwakira ukuri kwe n'urumuri rumukomokaho. Icyo buri wese yakora ntakiyobewe: ni uguhora iteka tuvugurura imibereho yacu ngo igendere ku ivanjiri. Dusabe Nyagasani guhorana uwo muhate wo kmukurikira no kumukurikiza, maze koko, nitubishyiraho umwete n'ubushake kandi tukamuha umwanya ngo yunganire intege nke zacu, tugendere mu mucyo we kandi haba mu magambo, ariko cyane cyane mu bikorwa, turembuze n'abandi ngo bave mu icuraburindi, bagane Kristu Rumuri rw'amahanga.

Imana ibahe umugisha.

samedi 15 janvier 2011

ICYUMWERU CYA KABIRI MU BYUMWERU BISANZWE 2011A

ICYUMWERU CYA KABIRI MU BYUMWERU BISANZWE

16 mutarama 2011 umwaka A


 


 


 

Iz 49,3.5-6

1Kor 1,1-3

Yh 1,29-34

«Dore Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi. Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w'Imana». Nyuma y'umunsi w'ukwigaragaza kwa Nyagasani n'uwa batisimu ye, twahimbaje mu minsi ishize, Yohani umwanditsi w'ivanjiri arongera kudufasha kumenya Yezu. Ni Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi. Birahurirana n'ubuhanuzi bw'Izayi buri mu isomo rya mbere: nakugeneye kuba urumuri rw'amahanga, kugirango umukiro wanjye asakare ku mpera z'isi. Ngiryo ijambo abantu bari bakeneye ko babonye umukiza ubazaniye urumuri kugirango boye guhera mu icuraburindi. Mu mvugo ya bibiliya, Ntama w'Imana itwibutsa incungu yikoreraga ibyaha by'umuryango wa Isiraheli mu muhango wo kwicuza bitaga Yom Kippur. Yezu ni intama nyakuri yemeye kwikorera ibyaha byacu, yemeye guhangara umusaraba, kugirango turonke ukuri, umucyo n'ubuntu by'Imana. Yezu ariko si ya ntama yo mu isezerano rya kera boheraga mu ijyangwa ngo izagwe ku gasi itwaye ibyaha by'abayisiraheri, ni Imana, uwo Roho yamanukiyeho akamugumaho. Navuga nti ntibizoroha nkuko iyo mvugo nyiheruka i Rwanda. Ntibizoroha niba Imana ubwayo, yo yagombye kuduhanira ubugome tuyigirira n'ubwo tugirira abayo n'ibiremwa byayo, yemera kuba ariyo iryozwa umwenda wacu. Ntibizoroha kuko nta cyaha, nta gahinda, nta maganya, nta nabi byagombye kongera kubaho kuko byose Ntama nyakuri yabigize ibye. Ngiyo ineza n'amahoro Pawulo mutagatifu yatwifurizaga mu rwandiko yoherereje abanyakorinti. Imyaka ishize ari hafi ibihumbi bibiri, iyi nkuru itangajwe, nyamara inabi, urugomo, icyaha ntaho byagiye, ndetse hari n'uwakeka ko byiyongereye. Hari n'aho tugeza iyo twugarije n'amage y'ubu buzima n'uruhurirane rw'ibibazo tukibwira ko Imana yadutereranye cyangwa iturebera. Yaba se yarahinduye isura itakiri Inyambabazi n'Inyampuhwe? Yaba se ikeneye ikindi gitambo gisubye icya Yezu Ntama yakuyeho ibyaha by'isi? Imana ntaho ijya kandi n'ijambo ryayo rihoraho n'ukuri kwayo ntiguhwema kwigaragaza. Ikibura si ugukizwa, ahubwo ni ukwemera ko dushobora gukira. Icyo dukennye mu isi si abaganga n'abatangabuhamya, ahubwo ni ukumenya Uwo Roho yamanukiye kuko ari gusa ushobora kudukiza. Yohani intumwa aratubwira ati: dore uje gukuraho icyaha. Yezu agambiriye gukiza icyaha cyo gitera inabi, inabi igakurura urugomo narwo rukarembuza urupfu. Aje kwereka abantu ko icumi bajya inama baruta ijana barasana. Aje kurandura muri twe imizi y'ibyaha no gukwiza hose urumuri ry'ineza. Aje kutwigisha natwe kwikorera imibabaro n'akaga by'isi. Nta buryo tuzacogoza amagorwa y'isi niba hatabonetse ubufatanye "solidarité", kwihara "sacrifice", kwitsinda "maîtrise de soi", ubutabera "justice", mbese nk'uko Pawulo mutagatifu abitubwira «Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n'imiganda» (Ef 3,17). Ndababwiza ukuri tubayeho gutya, inabi yashira, agahinda tukakamarana, ibyago tukabisangira, bamwe ntibarire abandi baririmba, cyangwa ngo hamwe barware indwara zo kurya byinshi abandi barwaye izo kurya ubusa. Ijambo rya Yezu ntirizabura abaryitabira, ariko ntibagombye kuba ba nyakamwe ngo dukeke ko guhemuka, gutatira igihango cyane cyane ku bashakanye, kwiyandarika, kwiheba, gusumbirizwa n'ubukene bitera kwitesha agaciro n'izindi ngeso zeze, ari byo byatsinze. Oya Kristu Ntama w'Imana yaratsinze kandi n'abamwemera bazatsinda. Gusa rero inzira ni umusaraba. Inema n'amahoro dukesha umwami wacu Yezu Kristu bihorane namwe.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere