samedi 26 février 2011

ICYUMWERU CYA MUNANI MU BYUMWERU BISANZAWE 2011A

ICYUMWERU CYA MUNANI MU BYUMWERU BISANZAWE

27 gashyantare 2011 umwaka A


 

IZ 49,14-15

1Kor 4,1-5

Mt 6,24-34

"ntawe ushobora kugaragira abami babiri". Amasomo y'icyumweru arakangurira abemera kutagira icyo babangikanya n'ubuyoboke bwayo, byaba ibintu, yaba imihangayiko yo gushaka amaramuko, yaba gushaka icyo twakwambara. Ngo Imana Umubyeyi wo mu ijuru azi ko ibyo byose tubikeneye kandi kuba yambika indabo akangaburira inyoni si twe abo yaremye mu ishusho rye yatererana. Ibi umuhanuzi Izayi yari yarabisobanuye mu magambo yumvikana cyane ati naho umubyeyi yagera aho yibagirwa uwo yibarutse, jye sinzakwibagira bibaho. Imana se yaba iduca iki byo kugeza kuri iriya ndahiro? Ese yaba yunguka iki byo gutuma yaremeye ko Yezu adupfira ku musaraba ngo akunde aduhe gihamya ko urwo adukunda rudasanzwe? Uwabyumvise kandi ubiduhamo ubuhamya ni Pawulo Mutagatifu, we utwibutsa ko ntacyo yishinja kuko umucamanza wacu ari Imana kandi niyo izaduha ikuzo ryayo. Kuba Ijambo ry'Imana ridusaba kuyizera tukirinda kuhangayikishwa n'ibyo tuzarya cyangwa tuzambara, si uko iby'isi nta gaciro bifite; Yezu aranga ko twatwarwa n'imihangayiko y'isi kugeza aho twakwibwira ko ari twe twigize. Ngo byaba bimariye iki umuntu kwigarurira isi yose niba bitamufasha kurokora roho? Ese iyo mari cyangwa iyo myambaro byaba bishingiye kuki niba tutariho? Yezu wagira ngo arabikabiriza ngo nta n'ububasha tugira bwo kuba twarenza umunsi twandikiwe aka ba bandi bemera urwandiko. Ubu se iri jambo rya Yezu aho ntiribugwe kure y'umurima mwiza cyangwa rikaba ryaheranywa n'inzitane y'imihangayiko twiberamo! Ubu se koko hari uwakwihandagaza akigisha ngo nimusigeho guhihikana? Ngo izo nduruburi nimuzihashe hasi? Ngo mwikibaza uko ejo hazamera kuko buri munsi ugira gahunda zawo? Ubanza uwabyigisha bamwita umusazi cyane ko abahanura uko ejo hazamera, abasobanura ibimenyetso byo mu kirere, abaraguza umutwe... rwose isoko bararifite. Yezu ati nimushaka mbere na mbere Ubwami bw'Imana n'ubutabera bwayo ibindi bizaza ari umugereka. Ikibazo si ukudahangayika cyangwa kutamenya guharanira ibyatubeshaho. Impungenge z aYezu ari nyo nyigisho ye ni ugukunda iby'isi tukageza aho tugaragira ibyo tuba twaronse twiyushye akuya. Bizabe se aka wa mugani ngo umuntu akorera inda yapfa akayipfumbata. Bene kumva turumve kuko kumenya uwo dukurikiye ni impano twaronkeye muri batisimu kandi ni ubukungu bukomeye burenze kure ibindi byose twararikira.


 

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere