vendredi 31 décembre 2010

UMUNSI WA BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W'IMANA 2011A

UMUNSI WA BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W'IMANA

01 mutarama 20101umwaka A

Ibar 6,22-27

Gal 4, 4-7

Lk 2,16-21

Umunsi w'ubunani, umunsi wa mbere w'umwaka, ni umunsi tumenyereyeho gusaba amahoro ku isi. Muri kiriziya ni umunsi twizihizaho Bikira Mariya, umubyeyi w'Imana. Igitabo cy'ibarura kitubwira uko Aroni n'abahungu be, bagomba gutanga umugisha. Ni byo nta kindi twakwifurizanya kuri uyu munsi atari umugisha wa Nyagasani nk'uko abakurambere bacu babyifurizanyaga cyangwa se banabisabaga Imana, basaba kubyara, gutunga, kuramba no guhirwa. Tuzi ariko ko amahirwe nyayo akomoka ku Mana kandi agatungwa n'abayigororokera. Ni byo tuzirikana muri iyi minsi ya noheli. Urugero tureberaho ni Mariya watubyariye umucunguzi. Ijambo yabwiye malayika niryo twibuka tuzirikana na twe ihamagarwa ryacu, umwanya wacu mu kwakira ubutumwa bw'Imana no kunga mu ry'abatubanjirije mu gucungura isi. Umubyeyi Mariya atubera urugero mu kwemera, mu kwicisha bugufi, mu kugira umuhate wo gukurikira Yezu kugeza ku musaraba. Yego yari umwana we kandi nta kuntu atari kwakira umurambo we, ariko uko bibiliya itubwira imyitwarire ya Mariya, tumubonamo umuntu washakaga kumva ibanga malayika yari yaramubwiye umunsi amugezaho ya ndamutso tumenyereye mu isengesho rya "Ndakuramutsa Mariya". Imigenzo myiza yose twakwifuza kugeraho, nta kindi yatugezaho atari ugusingiza Imana no gukwiza mu isi ineza n'urukundo byayo. Ngiyo indi ngingo tuzirikanaho ku bunani: umunsi wo gusaba amahoro. Mu butumwa papa ageza kuri kiriziya y'isi, "liberté religieuse, chemin vers la paix" aratwibutsa uburenganzira buseseye mu kugaragaza ukwemera kwa buri buntu. Kugira ubwisanzure mu kwemera ni inzira itugeza ku mahoro. Wenda ntihabura iwibaza aho kujya gusenga, kugaragaza mu buzima busanzwe ibimenyetso biranga ukwemera, kimwe n'ibitekerezo bishingiye ku kwemera kwawe aho byaba bihuriye n'intambara yo guharanira amahoro ku isi. Ukwemera ni umwe mu misingi y'ibaze igize umuco w'abantu. Uburengazira bwo kugaragaza ukwemera kwawe atari gusa mu mihimbazo n'imitambagira, ahubwo mu buzima buciye mu kuri, bishingiye mu kubahana. Ibi kandi bigatangirira mu muryango kuko ari wo shuri ry'ubwisanzure, uburenganzira nyabwo n'amahoro. Ibi bijyana no kwirida gutwara intambike amahame dusanga mu madini atandukanye tubarizwamo cyangwa se tukitirira Imana ibitekerezo byacu. Biba binagayitse uretse ko ari icyaha gikabije kurwanirira Imana (ndavuga idini) twica abayo. Inzira y'amahoro nyayo, atari aya agerwaho ku ruhembe rw'umuheto cyangwa atungwa n'abagashize, ahubwo amahoro dukesha Imana kandi igabira bose cyane cyane abayikundira ishingira mu kubahana cyane cyane mu nzira ituganisha ku Mana. Duharanire rero iyo neza Imana yaduhaye yo kugira umuryango waba uwo turimo ubu, ndavuga ku barwubatse, cyangwa uwatwibarutse. Umubyeyi wa Jambo, Mariya ahore adutakambira kandi natwe twunge mu rye tuti: Uhoraho yatugiriye ibintu by'agatangaza, izina rye ni ritagatifu.

Umwaka mwiza kandi Imana izabahe ibyiza byoze muwifuzamo.

samedi 25 décembre 2010

UMUNSI W'UMURYANGO MUTAGATIFU RW'I NAZARETI 2010A

UMUNSI W'UMURYANGO MUTAGATIFU RW'I NAZARETI

26 ukwakira 2010 umwaka A

Sir 3,2-6.12-14 3, 3-7.14-17a)

Kol 3,12-21

Mt 2,13-15.19-23

Kiriziya irahimbaza umunsi w'urugo ruhire rw'i Nazareti rwa Yozefu, Mariya na Yezu, urugero rw'ingo zacu. Ni umunsi uba ku cyumweru gikurikira noheli. Uyu mwaka ukaba ubaye tukiri mu birori bya Noehli nyirizina. Isomo ryo mu gitabo cya mwene Siraki riratubwira ineza y'umwana wubaha ababyeyi be n'imibereho igayitse y'umwana usuzugura abamwibarutse. Pawulo mutagatifu nawe yunzemo atubwira uko ingo z'abakritsu zagombye kumera. Zigomba gushingira ku rukundo no kubahana muri Kristu. Ivanjiri ya Matayo, ihereye ku nkuru ya Yozefu ahungana Yezu mu Misiri, yatubwiye zimwe mu nshingano z'ababyeyi zo kumenya no kurwana ku bana babo. Igihe Imana yemeye kuvukira mu muryango, ndavuga Yezu yigira umuntu, yashakaga kutwereka ko ishingiro rya muntu riri mu muryango, mu buryo ababana bagerageza kugaragaza ineza y'Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yozefu, kimwe n'abandi basore, yari yararambagije Mariya ngo bazarwubakane bakurikije imico n'amategeko yagengaga umuryango wabo. Mbere y'uko bombi Imana ibahishurira umugambi wayo, bari nka twe twese kuko ntaho tunabona mu bitabo bitagatifu bari barigeze bavugwa ngo wenda tube twabakekaho indi miterere itari iy'abantu. Gusa ariko, aho bamenye ibanga ry'Imana, baryakiriye batajijinganya kabone n'ubwo bataryumvaga uko ryakabaye. Mariya yaratwawe, ageza n'aho kuririmba ya ndirimbo yabaye icyamamare, magnificat, indirimbo yari yarahimbwe na Ana, nyina w'umuhanuzi Samweli, igihe Uhoraho amuhanaguye amarira akamuha akana k'agahungu kuko yari ingumba. Yozefu, dore ko Imana yanamubonekeye mu nzozi, yagumye kugenda yakira ubwo butumwa butari bworoshye kuko imitego yari agahiryi. Ngabo rero abo tugomba kureberaho urugero mu ngo zacu, bakadufasha kurera barumuna ba Yezu ndetse na Yezu ubwe kuko kurera no kurema jyewe mbona byakwitiranywa. Ababyeyi bafite akazi kandi ni mu gihe kuko bunganira Imana mu kurema. Ibihe bigenda bihinduka, ntitukiri muri cya gihe cya Habyarimana, Niyikuza, Harerimana…Ahubwo duhamagariwe guteganya no kugena gahunda ihamye yo kurera abana Imana iduha. Twakwiyibutsa ikibazo twashubije mbere yo guhana isezera ry'ugushyingirwa tuvuga ko twemeye kuzakira no kurera neza abana bose Imana izaduha. Ni ukuri Imana ni yo irema kandi ni yo ikuza, ariko yifashija bene muntu mu nzego zinyuranye yabashyizemo. Ababyeyi rero, uyu munsi urabashishikariza kurera abana babo no kubitangira ngo bakure kandi bakurane uburere. Ntibagomba gufitira ngo bashakishe cyangwa bahimbahimbe, batererana abana bibwira ngo aho bazakurira bazihitiramo, babateteshe cyangwa babakure umutima, ahubwo bagomba kubatoza ineza n'ukwemera bakesha Imana. Uko umuteruye niko akunera kandi uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Sicyo twakwifuriza abarushinze, ahubwo ni ukurwubaka rugakomera no kurera abakura. Intero ya none kandi inareba abana. Aho umuntu abera akaga ni uko ari umunyabwenge. Abana b'ubu bavuga ko twananiranye. Ngo ntidukoreka, twigize kagarara, twahindutse abajyambere, turagendana n'ibigezweho… Simbujije kandi koko umwana ni umujyambere. Nyamara ngo nta kubona isha itamba ngo dute n'urwo twari twambaye. Zimwe mu ngorane tunigana nazo muri iki gihe cyane cyane mu bijyanye n'imitekerereze, ni ukwinubira imico ishingiye ku ivanjiri ngo irashaje kandi ikavuga ibintu bitakivugwa cyangwa igategeka ibidashoboka. Tekereza nawe, ivanjiri ikigisha ubusugi, ubumanzi, ubudahemuka, kumvira… Kurerwa nka ba sogokuru koko ninde wabyemera!! Ikibazo kizabe kurerwa cyangwa kurerwa neza? Gutozwa ineza cyangwa kudushumurira ibibonetse byose boshye abadafite abagomba kuturebera. Erega amazi yabaye magari kandi siko twese tuvuka tuzi kwoga. Dukeneye Yozefu na Mariya baduhungana mu Misiri baducikisha Herodi; dukeneye abo babyeyi bazana kudushaka twazimiye niyo twaba tutasigaye muri Hekaru wenda twigiriye za kigali night; dukeneye Mariya wazaza kutureba igihe batangiye kudutaramana ngo wa mwana wawe yahanzweho; twebe ntituri nka Yezu we wari Imana, ariko twaba we igihe twemeye kumvira ijwi rya Nyagasani ryiranga mu bo yatoye ngo bamukorere.

Umunsi mwiza kuri mwese cyane cyane mwe babyeyi. Imana ibahere umugisha mu rubyaro rwanyu kandi ibuzurize ineza yayo kugirango mubashe kuyitunganira.

vendredi 24 décembre 2010

UMUNSI MUKURU WA NOHELI 2010A

UMUNSI MUKURU WA NOHELI

25 ukuboza 2010 Umwaka A

Iz 52,7-10

Hb1,1-6

Yh 1, 1-18

«Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro». Ngiyo indirimbo abamalayika bateye umwana Yezu amaze kuvuka, igihe Imana yongeraga kuzamura ibendera ryayo ku isi nka mbere y'icumura rya Adamu na Eva. Ivanjiri ya Luka isomwa mu misa yo mu gicuku (Lk 2,1-14) niyo itubwira ko inteko y'abamalayika yungikiranije amajwi ishima ineza Imana yari imaze kugirira abantu yemera kohereza Umwana wayo ngo azabacungure. Ni koko Imana nisingizwe mu ijru kuko izina rya yo ari ritagatifu, ni iriziranenge. Imana nisingizwe mu ijuru kuko yasohoje isezerano ryayo ititaye ku myitwarire yacu. Imana nisingizwe mu ijuru kuko ntako isa, yadukijije ikimwaro twagendanaga kubera ipfunwe ry'icyaha maze, muri Kristu, ituma dusubirana ishema ryo kwitwa abana bayo. Ikuzo ry'Imana tuzi ko ari umuntu muzima, ariko n'ishema rya muntu rikaba kurangamira Imana. Ngiyo mpamvu, indirimbo y'abamalayika ifite icyika cya kabiri: amahoro asagambe ku bantu Imana ikunda. Ni byo, amahoro nasagambe ku bantu bose biringiye Imana kandi bayitezeho amizero. Abo bose ibitabo bitagatifu bitubwira ko bari intungane kandi bategereje ugucungurwa ku muryango wabo. Abo bose bahora bashakashaka Imana n'umutima utaryarya kandi bayikorera amanywa n'ijoro, baba abayimenyeshwejwe ku buryo butaziguye cyangwa abakurikira umutimanama wabo. Amahoro nasagambe kuko Imana yumvise amasengesho n'amaganya yabo, none ikaba ije ngo ibifashishe mu gukwiza hose ingoma yayo. Umuhanuzi Izayi yatubwiraga mu isomo rya mbere ngo mbega ngo biraba byiza ibirenge by'intumwa yamamaza inkuru nziza, itangaza hose ko Iman ayacu iganje. Uyu munsi rero wa noheli ni umunsi w'ibyishimo, atari ibishingiye gusa ku ngoma n'izongera ziri bunihire kuri za paruwase, ahubwo kuko ijuru n'isi byiyunze maze Kristu wabyawe na Bikira Mariya, isi igatemba ineza y'Imana biruta kure amata n'ubuki tujya twifurizanya.

Gusa rero biroroshye kuzirikana kuri noheli wenda duheze ku masomo matagatifu, iriko bikaba bigoye cyane cyane iyo turebye uko iyi si yacu ubu iteye nyuma y'imyaka irenga ibihumbi bibiri iyo ndirimbo y'ineza itewe n'abamalayika. Isi yo ubanza itararabutswe ko Kristu yaje kuyicungura cyane ko anavuka ibikomerezwa byari bihugiye mu ibarura ngo bamenye umubare w'abo bayobora. Ntibari no kubimenya kuko yavukiye ahantu hadasobanutse mu kirugu nk'amatungo –nanze kuvuga inyamaswa kuko yaba ibaye imvugo nyandagazi-. Naho kandi babimenyeye, siko bose byabashishikaje. Yego abashumba baramwakiriye ndetse n'abami baturutse iyo bigwa baza kumuramya, ariko Herode byaramuvangiye bituma arimbura impinja zose zavutse mu gihe kimwe na Yezu ngo wenda nawe yagendana nabo. Bizi Yozefu wafashe iy'ubuhunzi ajyanye n'umugore wari ukimara kubyara. Ntibyaciriye aho kuko n'ubu inkuru y'ineza y'Imana yakirwa na bamwe, abandi bayihinda. Abaciye bugufi barayakira naho ba Herodi baracyamanitse icumu: icumu ry'urugomo, inabi, ubusambo, ubusinzi, ubusambanyi n'indi migenzereze idahesha Imana ikuzo ngo inatume muntu agira amahoro cyangwa se byibura agahenge. Si ibyo gusa kandi, abana b'iyi si bazi ubwenge kuko noheli bayihinduye business guhera ku nganda zikora cadeaux za noheli kugeza kuri ba bana b'iwacu bacuruza bombo imbere ya kiriziya. Ni byo Imana itunga abayo, ariko se si aho noheli yahindutse icyo gusa impamvu yo kwigusha neza? Abantu, ndavuga cyane ab'ino aha mu burayi, basesagura amafaranga atabarika ngo baragura impano za noheli bazaba bajugunye nyuma gato y'ubunani –ntizinagera muri caguwa ngo abakene bihahire!-. Yego iwacu si cyane dore ko n'ubukene bunuma, ariko burya natwe karimo. Ntituramenya ko inyigisho ya mbere ya noheli ari nyine ubwo busabane butuma Imana yemera kuvukira mu kiraro kugira ngo natwe twige kwicisha bugufi nka yo.

Kristu mwana wa Mariya, turakwiringiye ngo ivuka ryawe rituvugurure kandi ridutere koko kwishima. Shyira mu mitima yacu bya binezaneza byateye abamalayika guhanika indirimbo y'ibisingizo maze natwe tunihirize tuti: Imana nisingizwe mu ijuru no mu nsi abantu ikunda bakayikundira bahorane amahoro.

Noheli nziza kandi Imana ibahe umugisha.

jeudi 23 décembre 2010

Noheli Nziza

Noheli nziza n'Umwaka mushya muhire2011

Buon Natale e felice Anno 2011

Bon Noël e bonne Année 2011

Very Christmas & happy new Year 2011

Abbé Grégoire Nsabimana

samedi 18 décembre 2010

ICYUMWERU CYA KANE CY'ADIVENTI 2010A

ICYUMWERU CYA KANE CY'ADIVENTI

19 ukuboza 2010 umwaka A

Iz 7,10-14

Rom 1,1-7

Mt 1,18-24

Tugeze ku cyumweru cya kane cy'adiventi, harabura iminsi mike tugahimbaza noheli. Imana iduha akanya ko kwibuka ineza ihora itugirira cyane cyane kuba yarohereje Umwana wayo Yezu Kristu. Amasomo ya none aribanda ku ngingo y'ukwemera (nk'uko bihora iteka) kuko umuhanuzi aributsa umwami Akazi ko Uhoraho ari we ukwiye kwiringirwa kabone n'iyo ibihe byaba bikomeye gute. Izayi avuga ariya magambo, igihugu cya Isiraheli cyari cyagirijwe impande zose, umwami akibaza niba bitaba byiza gushakisha amaboko ku bihugu bari baturanye yibwirako kwiringira gusa Uhoraho bitari bikimuhagije. Umuhanuzi ati: Imana iguhaye ikimenyetso cy'umwari ugiye gusama inda akazabyara umwana uzitwa Emmanuele, Imana turi kumwe. Niba se Imana turi kumwe ni iki cyadukangaranya? Ivanjiri iratubwira uko Yozefu yabonekewe na malayika mu nzozi akamusaba gutwara Mariya bakabana kuko inda yari atwite yari yarayisamye ku bwa Roho Mutagatifu. Ibyo umuhanuzi Izayi yari yarabwiye Akazi, twemera ko byujurijwe ku buryo nyabwo muri Kristu kandi ko kuba Yezu yaravukiye mu muryango w'abantu kimwe na twe twese, ari uburyo bunoze Imana yakoresheje ngo itwereke ko yifuza koko kubana natwe ngo idufashe kuyimenya bityo tureke itwiyoborere. Ni ibi Pawulo mutagatifu yashimangiraga mu ibarowa yandikiye abaromani. Ivanjiri ya none ariko iragaruka ku nkuru y'ukuntu Yozefu ngo amaze kumenya ko Mariya atwite yifuje kumureka ariko ntamuhe rubanda kuko byari kumuviramo igihano cyo kwicishwa amabuye. Ngo umumalayika yamubonekeye mu nzozi amusobanurira umugambi w'Imana. Nta kintu gitungurana mu nkuru ya Yozefu nko kubona umuntu wiringira inzozi cyane cyane mu kibazo gikomeye nka kiriya. Kandi si aha bizarangirira kuko Yozefu azagumya kumvira Imana mu nzozi. Kandi ga burya uwiringira Imana ntamenya gutandukanya inzozi n'ibitari inzozi kuko ineza y'Imana isumba kure ubwenge bwa muntu. None se muribwira ko bizorohera Yozefu gusobanura ko abaye se w'umwana w'Imana, ko yinjiye mu mateka y'umuryango wa Isiraheli. Inyigisho ariko tuzirikana uyu munsi ni ukuntu Yezu yahisemo kuvukira mu muryango ngo atagatifuze imiryango yose, ngo isi ihinduke inturo y'Imana. Noheli ni iki isobanura: Imana turi kumwe, Emmanule. Sinzi niba tumva ukuntu Imana yadukunze byo kwemera kubana natwe. Twe abitegura guhimbaza ineza dukesha noheli, dukomeze kwitegura kwakira Yezu uje atugana. Yoye kuzavukira mu kirugo nk'amatungo kandi twujuje imiturirwa; yoye kuzakirwa n'abashumba, ndavuga abarara hanze kubera akazi, abandi twibereye mu iraha iwacu mu nzu; yoye kuzayobokwa n'abami bazaturuka iyo bigwa kandi twarahishuriwe aho atuye. Ibyo twakota ni byinshi ngo twakirere Yezu n'ineza imukomokaho. Yozefu atugbere urugero.

Noheli nziza kuri mwese.

vendredi 10 décembre 2010

ICYUMWERU CYA GATATU CY'ADIVENTI 2010A

ICYUMWERU CYA GATATU CY'ADIVENTI

12 ukuboza 2010 umwaka A

Iz 1335,1-6a.8.10

Yak 5,7-10

Mt 11,2-11

Ni wowe ugomba kuza cyangwa dutegereze undi mucunguzi? Koko mbyemere ko uri umucunguzi cyangwa..? Tugeze ku cyumweru cya gatatu cy'adiventi. Hasigaye iminsi mike gmba tuhagimhaza noheli. Amasomo ya none araturarikira kwigiramo ibyishimo kuko Yezu ari we koko ugomba kuducungura. Ibyo turabisanga mu isomo rya mbere aho umuhanuzi Izayi yibutsaga umuryango we ko Imana yenda kubakorera ibitangaza n'ubwo bo basaga n'abihebye. Ati: ubuzima buzashibuka mu butayu, ibimuga bisimbagurike bisabagizwa n'ibishimo, abahumanye basubirane uburanga, kuko Imana yabitegetse. Ibi ariko bisaba kwitonda no kugeza make ngo nk'uko umuhizi ategereza ubutarambirwa igihe cyo gusarura. Ibarowa ya Yakobo nicyo yatwibutsaga. Mu ivanjiri, Yohani Batisita wari mu buroko yohereje abigishwa be kubaza Yezu niba koko ari we mukiza wagombaga kuza cyangwa niba bagomba gutegereza undi. Yezu ati: nimugende mumubwire ibyo mwiboneye ko ineza n'impuhwe by'Imana byigaragaza. Yezu yasubije abigishwa ba Yohani akoresheje amagambo y'umuhanuzi Izayi dusoma mu isomo rya mbere. Ni uburyo bwo kwereka abamwumvaga ko ibyo akora byinjira mu mugabi w'Imana kabone wenda n'ubwo bitahuzaga nuko abayahudi bari bategereje umukiza. None se ko Yohani yari mu buroko, abaromani bakidegembya mu gihugu Imana yasezeranije abayo, abafarizayi barigize kabutindi, ni gute Yohani yari kumva ko Yezu ari we wari warasezeranijwe amahanga kandi ntacyo akora ngo bamwemere? Haniyongeraho ko Yezu yagendaga aho yishakiye, agasangira n'abanyabyaha, akakira amahabara, bikavangira abari biteze umucunguzi uzaza akubura imbuga, agahana abanyabyaha kandi akarenganura abari biringiye Uhoraho. Nyamara ukuri ni kuriya: Imana yohereje Yezu, umwana wayo ngo adukure ku ngoyi ya shitani abari bategereje ugucungurwa. Ibi kandi bikagaragarira mu bimenyetso dusanga mu gitabo cy'umuhanuzi Izayi: impumyi zirahumuka, abacumbagira bakasimbuka byishimye, abahumanye bagasubirana uburanga,... nta wundi muhanuzi, nta wundi mukiza, nta wundi mutabazi uzaza atubwira indi nkuru unyuranyije n'iyo Yezu yasubije bariya bigishwa ba Yohani Batistita. Gusa nyine ikibazo cyabajijwe Yezu, ubu nitwe abamwemera tugomba kugisubiza, kuko ni twe twerekana ko Yezu ari umucunguzi wacu koko. Ese koko Yezu niwe wagombaga kuza cyangwa tugomba gutegereza undi mukiza? Igisubizo tugomba kugitanda: wowe mugabo mu rugo, wowe muganga, wowe mucamanza, wowe ushinzwe gucunga ibya rubanda, waba uhamya ko Yezu ari mucunguzi twari dutegere, bityo ukabaho koko ugaragaza ineza imukomokaho. Aho iwawe ntibyabayobeye bakaba bahora bararikiye uwabagoborera undi mucunguzi? Niba udashobora gusubiza iki kibazo, niba wumva utatinyuka guhamya ko Yezu ari mucunguzi wacu, humura Zuba ry'ubutabare araye ari bukurasire, maze azaguhaze ineza ye. Guhamya ko Yezu ari umucunguzi wacu bisobanura ko aho yadushyize ngo tumubere abahamya tugomba kuhahagarara gitwari, na none tutigerezaho nk'aho ari twe Yezu. Turi abahamya n'integuza, ntituri Imana; turi nka Yohani Batisita, ntituri Kristu. Ibi nibyo Yakobo intumwa yatubwiye adusaba kurangwa no kwihangana, tugategereza tutarambirwa nka kurya umuhinzi atereza yitonze imvura ya mbere n'iya nyuma. Gusarura bisaba kudashyuhaguzwa kuko Imana uwo iha iramugenera kandi imuha umuhaza. Duhumure nta n'umwe uzacikanwa. Iminsi isigaye ngo duhimbaze noheli nidufashe kumva ko twacunguwe byo gutuma ntacyo twakwikanga. Yezu Rumuri rw'amahanga azasange twese dukereye kumwakira. Aragahoraho.

samedi 4 décembre 2010

ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI

ICYUMWERU CYA KABIRI CY'ADIVENTI

05 ukuboza 2010 umwaka A

Iz 11,1-10

Rom 15,4-9

Mt 3,1-12

Tugeze ku cyumweru cya kabiri cy'adiventi. Abaryoherwa na noheli bakaba bafite n'amikoro ubu barangije kuyibarira: aho bazasohokera, icyo bazasohokana, icyo bizatwara n'indi mibare ijyanye n'iminsi mikuru. Iyi mibare ariko hari n'abo ivangira, bakibaza niba bazabana uko bikura mu isoni: mu rugo nta kigenda, nta kazi n'izindi ngorane ntarondora. Ntihabura n'abazahimbaza noheli gutyo ntacyo bikopa igahita nk'uko indi minsi igenda. Abandi tuzayihimbaza wenda ntacyo iduhinduyeho: tuzatumire aba dusanzwe dutumira, abo tutavuga rumwe tubirinde ngo hato batatubihiriza, abazanwa no kuvumba nibiba ngombwa tubimirire kure. Noheli muri make turayitegura kandi nibyo. Gusa rero ni byiza kwibuka ko ari umunsi wo kuvuka kwa Yezu bityo tukaba tugomba kwibaza niba uburyo tuyitegura bijyana n'uko Yezu abishaka. Reka twumve uko amasomo matagatifu abitubwira. Umuhanuzi Izayi ati: nimutegure amayira ya Nyagaasani, muhinduke maze muharanire ubutabera. Izayi aratwibutsa ko mu gihugu cy'Uhoraho, igihe Umwami w'amahoro azaba aganje, nta nabi izongera kubaho kugeza aho ikirura kizasangira n'intama, umwana agakinira ku mwobo w'inzoka ndetse ngo intare akarisha hamwe n'inyana. Ibi kandi si inzozi kuko ubwo Yezu yavukiraga i Betelehemu, abamalayika bahanitse amajwi bati: Imana nisingizwe mu ijuru kandi amahoro aganze mu bantu Imana ikunda bakayikundira. Ntihabura uwambaza aho ayo mahoro yazimiriye ko ku isi nta munsi w'ubusa tutavuga intambara z'amoko yose. Nibyo koko. Turirimba amahoro ku isi mu gihe icyaha kigikomeza kwiharira urubuga: abiba bakabihindura kwitiza cyangwa kwikoreramo, abitwara nabi basenya iz'abandi cyangwa bakurakuza incuke ngo niyo majyambere, abanywa urumogi, abambara ibyo bihimbiye kimwe n'abahitamo kuba ba rukabyamurimbo ngo niyo majyambere. Hagati aho inzara igaca ibintu abandi barunda kurusha ifuku, abapfa babuze imiti bakiyonegra ariko abatunze ibya mirenge barwanira kumenyekana. Amahoro Yezu yatuzaniye si amagambo gusa, yemwe si na ya yandi abaromani bitaga PAX ROMANA bagezeho ku ruhembe rw'umuheto; ni amahoro y'umutima, aya atuma ineza itsinda, umuhoro ukogosha, uruhu rw'urukwavu rukisasira batanu,...amahoro ya Yezu ni ya yandi aharanirwa n'abatitwaza intwaro cyangwa bitabaze indangururamajwi, ni abiringira gusa ineza y'Imana nka wa mukecuru w'i Sarepta wazimaniye umuntu w'Imana agafu yarasigaje ntakagundire maze Imana ikamwitura kutabura ikimuramira. Ng'iyi noheli tugomba kwitegura. Gusa ariko Yohani Batisita aratwibutsa ijambo rikomeye ko uguhinduka kwacu kugomba kujyana n'imbuzo nyazo. Si ukwitwaza ngo turi abana b'Aburahamu (ku bayahundi), cyangwa ikindi twakwiyitirira, ahubwo ni ukugaragaza ko twemera Imana koko. Yego simvuze ko nahindura isi, ariko nahindura imyitwarire yanjye, singusabye guhangana na Irani nka Bush cyangwa kuba igihangange nka Julian Assange uyu wahimbye WIKILEAKS wenda ahari ngo yereke Amerika ko adashobora kwibwira ko ariyo gihandange. Ariko wakemura amakimbirane aguturukaho niba hari ahari; Imana ntigusaba guhuza ibirura n'intama, ahubwo kwirinda kuba ikirura mu ntama; Imana ntiyobewe ko ntaho wikora byo kumara inzaba abashonji b'isi yose, ariko niba hari ibyo ushinzwe gucunga irinde gutubya ifunguro ryaramira abandi. Icyo gihe ngo ntawe uzaba agikora nabi kuko bose bazaba bazi ijambo ry'Uhoraho kandi bakazagendera mu kuri kwe. Ibi ndabishimye kandi ndumva ngiye kugerageza hato noheli itazantungura nkabura icyo murikira Umwana Yezu, bikazasaba kujya guhimba ikirugu n'amaturo adafite shinde
na rugero. Reka ndangirize kuri aka gakuru. Ngo Yezu amaze kuvuka, habaye ipiganwa ry'inyamanswa ndo haboneke izaguma ku burinzi mu kirugu. Birumvika buri nyamwanswa yagombaga kuvuga imigambi n'imigabo ngo ikunde yegukane icyo kiraka. Intare irabanza iti nzahahagarara nta ni sazi izahakandagira. Umumalayika wari uhagarari Imana ati igendere kuko ukabije imbaraga utazavaho ugira uwo uhutaza. Inzovu iti zahuzura hose umubisha ntiyabona aho amenera. Malayika ati Yezu yaba afungiranye. Nawe igendere. Inyamaswa zose ziratsindwa habura iyegukana icyo kiraga. Nyuma ariko malayika abona indogobe n'ikimasa byarishaga hafi aho byo bitaje gupiganwa. Ati mwese ko ntacyo mwavuze. Ziti rwose nta gigwi dufite ariko utwemereye twuguma hafi wenda tukajya tumukiza isazi n'imirizo yacu. Ikiraka ziba ziracyegukanye. Imana ntikeneye abanyamaboko n'bafite ibigwi kuko sibyo ibuze. Ishaka abayiba hafi cyane mu bwiyoroshye.

ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A 2010

samedi 27 novembre 2010

ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A2010

ICYUMWERU CYA MBERE CY'ADIVENTI A

28 ugushyingo 2010 umwaka A

Iz 2,1-5

Rom 13,11-14

Mt 24, 37-44

Twatangiye igihe cy'adiventi ariyo minsi idutegurira guhimaza umunsi wa Noheli. Amasomo twumva akomeza kudufasha kuzirikana ibijyanye n'ishira ry'ibihe, amaza ya Kristu, urubanza rw'imperuka...Impamvu nta yindi nuko mu maza ya Kristu yaba ubwa mbere yigira umuntu ( noheli), yaba ubwa kabiri tugitegereje, niho huzurizwa amayobera y'ugucungurwa kwacu. Kristu niwe nzingiro rya byose, kubaho tubereyeho we. ubu nibwo buryo bwonyine bwo gusobanukirwa n'irengero ry'ibintu n'ibihe.

Mu ivanjiri ya none, Yezu arahera ku rugero rwa Nowa, akatwereka uburyo tugomba kwitegura umunsi wa Nyagasani. Ngo mbere y'uko Nowa yinjira mu bwato abantu bararyaga, bakanywa, bagahaha kandi bakagurisha, ariko ngo nta warabutswe imyiteguro ya Nowa kugeza igihe umwuzure ubarimburiye bose. Ngo abantu bariri bazaba bakora umurimo umwe, umwe bazamwenda undi asigare. Ntitubyitiranye n'ivangura, ahubwo ni ubutorwe kandi iyo mvugo turayimenyereye. Abakobwa bahamagawe gusanganira umukwe bari icumi, nyamara batanu baje kuba ibipfapfa maze bahezwa hanze; abagaragu bahawe amatelenta bose nyamara umwe yahisemo nabi nawe arabiryozwa; abatumiwe mu bukwe bari babikwiye nyamara banze kuza kubera induruburi zabo bwite, uwacyuje ubukwe bimusaba kujya mu mayirabiri; Yuda yari intumwa, ariko nyuma y'ibyo yakoze, umwanya we wahawe abandi. Ingero dushobora kuzongera ndetse tukazigeza no muri aya magingo yacu. Ariko sicyo cya ngombwa. Pawulo mutagatifu yatubwiye icyo tugomba gukora: Ijoro rirakuze,umunsi ugiye gucya, nitwiyake ibikorwa by'umwijima maze twambare ibikorwa by'urumuri. Tugendane umurava nk'abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. Icyo gihe hazuzuzwa amagambo y'umuhanuzi Izayi: umusozi w'Imana uzaba ku kanunga witegeye bose maze amahanga azaze awugana. Nyagasani azabakiranura maze amacumu yabo ayakoremo ibihabuzo, naho inkota azicuremo amasuka. Nari ngiye kuba nka Petero intumwa ukunze kubangukirwa n'ibibazo ngo mbaze nti: ibyo bizaba ryari Nyagasani ko wenda ahari twaruhuka? Yezu ati: nimube maso. Iyaba nyir'urugo yamenyaga igihe abajura bazaterera inzu ye … Bizabe se aka wa mugani ngo agapfa kaburiwe ni impongo. Oya! Adiventi idufasha kwibuka ko nta na rimwe tuzatungurwa kandi Emanweli, Imana turi kumwe ariwe uturengera, ariwe uturagiye. Adiventi yagombye kutumara iroro, tukibuka ko twacunguwe maze tukarangwa n'ineza n'inema by'Imana. Erega nta kundi twagombye guhimbaza Noheli atari ugukwiza hose iyo neza y'Imana! Bigomba kuba bitoroshye kuko hirya no hino, induru ziravuga, intambara ziriho kandi zirasa n'izabaye inzira yo gucyemura ibibazo, ubukene buranuma cyane ko n'ibyagatunze bamwe, biherera mu murengwe w'abandi ndetse no muri za gahunda z'intambara, imyitwarire idahwitse yahindutse umuderi, wa mugani wa kinyarwanda wajya wumvikana: umugabo nurya utwe akarya n'utw'abandi. Ni gute se tutatungurwa niba imitima yacu itarangamira ahaganje Imana n'ibyiza byayo? Ni gute tutatungurwa niba tugikora kimwe n'ibyo mu gihe cya Nowa tutanibuka ko umwuzure w'ubukozi bw'ibibi wigeze gutsemba imbaga? Nawe ushake ingero kandi urazibona zigaragaza ko uko muntu yagiye yihangishaho, akarya, akanywa maze agahora muri ibyo, iminsi yagiye imutungura. «Nimukanguke mube maso», ni amagambo y'indirimbo dukunze kuririmba muri adiventi. Nitubere natwe intero muri icyi gihe dutangiye cyo kwitegura Nobeli.

Ineza ya Nyagasani Yezu nibane namwe. Amina

samedi 20 novembre 2010

UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI C2010

UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI

21 ugushyingo 2010 umwaka C

2Sam 5,1-3

Kol 1,12-20

Lk 23,35-43

Ku cyumweru cya 34 ari nacyo gisoza umwaka, Kiriziya iraturarikira guhimbaza umunsi wa Kristu Mwami. Ni umunsi wagiyeho vuba aha ugererenayije n'indi minsi mikuru ya Kiriziya kuko washyizweho na papa Piyo wa XI muri 1925. Watekerejwe mu gihe abantu bari batangiye gusa n'abakeka ko ubuhanga n'ubwenge bwa muntu byamuha uburenganzira bwo kwingenga. Atari ya ngabire isumba zose muntu yaremanye, ahubwo kwigerezaho maze muntu akumva yasumba Uwamuhanze cyangwa se nawe akaba yasimba akarema Imana. Muri Kiriziya, havutse amashyirahamwe y'abakristu agamije gufatanya kubaho mu kwemera: amashyirahamwe y'abalayiki, imiryango y'agisiyo gatolika...Intego yari iyo guhamya ukwemera, atari gusa muri kiriziya cyangwa aho padiri areba, ahubwo gushingira ubuzima bwose kuri Kristu, ishusho y'Imana itagaragara nkuko Pawulo mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri. Mu munsi ya mbere, umunsi wa Kristu Mwami bawuhimbazaga bakora umutambagiro nko ku munsi w'Isakaramentu ritagatifu. Intego yari iyo kugaragaza ko ubukristu bufite imbaraga bimwe twakwita urudini. Gahoro gahoro, kiriziya yagiye yumva ko ubwami bwa Kristu atari ukugwiza abayoboke cyangwa kwiyerekana mu mihanda. Ubwami bwa Kristu bushingiye ku gitambo cya Kristu ku musaraba; abiyoroshya bakaba aribo babuyoboka nk'igisambo cyakeje Yezu ku musaraba (ivanjiri). Yezu ati uyu munsi turaba turi kumwe mu bwami bwanjye. Umunsi mukuru duhimbaza rero ni uwo kunagura ukwemera kwacu nk'uko umuryango wa Isiraheli wabwiye Dawudi uti: uzatubere umwami kuko na mbere hose ari wowe waturengeye. Ku bemera, guhimbaza Kristu Mwami si ugukoma amashyi cyangwa guhomerera (fanatisme), si uguca igikuba ngo uwo tudahuza imvugo tumubuze amahwemo (intégrisme), si ukujyanwa na serwakira ngo uko zivuze nyamahembe (formalisme); ni ugushikama tukayaboka uwo twemera maze tukanyura inzira yanyuze. Ni ukwemera natwe tukitangira abandi cyane ko uwo twemera yaducunguje amaraso y'igiciro gikomeye. Iyi nzira ni imwe kandi ntihindurwa n'ibihuhera by'ibihe ngo none tuvuge ngo twagirumwami maze ejo duhindure ngo kagire perezida cyangwa irindi zina. Kristu ni umwe none, ejo hahise ndetse n'ahazaza. Ni Kristu uko ibihe bizahora bisimbura iteka! Imvugo nk'iyi ishobora guhungabanya abari bamenyereye amagambo uburenganzira, ubwisanzure, uburinganire, ubwigenge...Uzayoboka Kristu niwe uzaba yigenga kuko aba azi icyo akurikiye: Kristu ni inzira, ukuri n'ubugingo. Ntaterwa isoni n'ukwemera kwe. Nko mu minsi ya mbere y'uyu munsi duhimbaza, abakristu tugomba gushirika ubwoba tugahamya ukwemera mu magambo, mu bikorwa, mu byifuzo, mu myitwarire...Si ukwemera mu itumba ngo akazuba nikava Imana tuyisabe uruhushya twigire mu byacu; si ukuyiharira abaturage n'injinji ngo abanyabwenge ntitubona igihe cyo kurindagira!!! Si ukwitwa abakristu mu mbago za paruwase maze twagera mu mirimo dushinzwe ntibigaragare ko turi abayoboke ba Yezu. Aha ndavuga nk'abari mu nzego zifata ibyemezo cyangwa se ziga zikanashyiraho amategeko. Niba twemeye kuba abakristu, tumuyoboke twese: twebwe n'abacu kandi jyewe wese. Kandi nawe azatwakira. None se niba yarakiriye igisambo bari kumwe ku musaraba, ubwo ninde wazaburaimwanya iwe koko. Uwanze kwikiza ubwe kandi atari abinaniwe ngo akunde akize abanyabyaha, twamuburana iki? Utarangwaho inabi na mba, twamusonzana gute?

Kristu Mwami watwitangiye ku musaraba, turakuramya. Turifuza kukubera abayoboke, dutsindire indwara y'isoni n'ubwoba, tutsindire ubunebwe, udutsindire izima rya muntu maze tukuyoboke tunakuyoboraho abo waturagije. Amen!

vendredi 12 novembre 2010

ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE

14 ugushyingo 2010 umwaka C

Mal 3,19-20

2 Tes 3,7-12

Lk 21,5-19

Turagenda dusatira iminsi isoza umwaka wa Kiriziya. Amasomo tuzumva muri iyi minsi azadusaba kudatwarwa n'ibyo tubona cyangwa twumva ngo twibagirwe ko ikiruta byose ari Imana n'isezerano ihora itwibutsa ryo kuturokora. Ivanjiri y'iki cyumweru aratwunjiza mu nyigisho tuzumva kugeza no mu gihe cya Adiventi. Ngo ntimukuke umutima cyangwa mushiturwe n'ibyo mubona kuko igihe kizagera ntihazagire ibuye risigara rigeretse ku rindi. Umuti w'ibyo byose ni ukwiyumanganya no gukomera ku kwemera niko ivanjir y'icyi cyumweru irangiza itubwira: mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu. Ibihe ntituzabibuza guhita kandi ibibi n'ibyiza biragendana, byose bigaterwa n'imyumvire yacu. Yezu ntayobewe uko isi iteye, ndetse ntanirengagiza ubukana bw'icyaha, yemwe ntanagambiriye guca igikuba. Arigisha kudaheranwa n'ibihindagurika ngo umuntu yibagirwe isano afitanye n'Iyamuhanze. Ibyo rero bisaba guhoza ijisho mu cyerekezo nyacyo cy'ubuzima, hato inkubiri y'ibihe itavaho iduca mu rihumye. Umuhanuzi Malakiya yabisobanuye ku buryo bunoze: dore haje umunsi utwika nk'itanura ; abirasi bose n'abagome bakazagurumana nk'ibyatsi...Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry'ubutabera rigiye kubarasiraho. Aya magambo si amareshyamugeni, cyangwa ibikabyo. Ntitwagombye kuyasoma duhereye ku buryo bwacu bwo kureba no guca urubanza cyangwa ngo tuyashingireho dukore isesengura ry'amateka turimo. Tuzi neza ko ibihe turimo, byiza cyangwa bibi, biterwa n'imyitwarire yacu cyangwa ingaruka z'ibyo abatubanjirije bakoze. Ibimenyetso rero by'ishira ry'isi- nanjye mbyite ntyo- ni uburyo bwo kureba uko tubayeho, icyerekezo cy'ibitekerzo n'imigambi yacu, amatwara twimirije imbere…maze tukibaza koko niba isi itarimo idushirana cyangwa niba tutarimo tuyihuhura ngo ishire. Iyo umuntu yitegereje imyitwarire ya muntu mu guharanira amajyambere no kwigenga, yareba ubwinshi bw'abahanuzi buzuye isi batwizeza ku buryo bwinshi amahirwe n'ubuzima bwiza, yanareba akarengane kadasiba kwiyongera, ubukene burushaho guca ibintu, ubanza koko byakoroha kwibwira ko isi yarangiye n'ibyayo byose. Kandi nishira natwe tuzashira kuko ni kimwe no gutema ishami twicayeho. Yezu ntadukura umutima cyane ko anatubwira ko nta gasatsi kacu kazagira icyo kaba; ahubwo aradukomeza ngo tube abahamya b'ukuri kwe muri iyi ntambara y'icyaha. Tuzabe dufite ingabo y'umutamenwa! Sinshinyagura, ariko umugambi w'Amerika wo kubaka ingabo yo gukingira igihugu cyabo ndibwira warayoyotse kugeza aho ubu isigaye yinginga Abashinwa ngo bayorohere mu ntambara irimo y'ubukene busa n'ubwenda kuyisatira. Ingabo iturinda ni ukwemera kwacu; kwa kundi gushobora gutuma duhara amagara yacu ngo isi dutuye ikunde ibe umutako wa Nyiribiremwa n'inzu ya bose; kwa kundi kwatuma twatura tukigisha ko abatunganira Imana, izuba ry'ubutabera rigiye kurasa kabone niyo baba batotezwa; kwa kundi- ndavuga ukwemera- kwatubuza gutwarwa n'imishinga itari mike dukora twirengagije abo dusangiye kubaho; kwa kundi kwatubuza kugoheka igihe hirya no hino abantu barengana, bahohoterwa, bapfa. Kwa kundi kwatuma twishushanya na Yezu wamenye amaraso ye ngo ahurize bose mu muryango umwe. Uko kwemera gusaba ubwiyumanganye, umuhate, isengesho…muri macye, kutahera mu magambo nka Rukabyamurimbo Pawulo mutagatifu yacyahaga mu isomo rya kabiri.

Umunsi ugera Nyagasani yabigennye. Igihe tukiriho, twibuke impavu turiho kuko twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Naharirwe ikuzo uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amina

dimanche 7 novembre 2010

ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE

07 ugushyingo 2010 umwaka C

2 Mak 7,1-2.9-14

2 Tes 2,26-3,5

Lk 20,27-38

« Abavandimwe barindwi na nyina barafashwe ...», nguko uko umwanditsi w'igitabo cya kabiri cy'Amamakabe atangira isomo rya mbere. Tuzi neza uburyo abo bavandimwe bitwaye imbere y'uwabahatiraga kurenga ku mategeko n'imigenzo y'abakurambere. Nabibutsa ko ari muri iki gitabo hagaragara bwa mbere mu bitabo by'isezerano rya mbere -kimwe no mu gitabo cy'ubuhanga- inyigisho yerekeye izuka. Mu ivanjiri naho haravugwamo abavandimwe baridwi bashatse umugore umwe bose bagapfa nta numwe usize imbuto. Ikibazo kikaba kuzamenya nyir'umugore mu gihe cy'izuka( ariko umwaku uragwira si uwo uriya mugore yagize, ndetse niba abazutse bagomba gushaka abagore, uriya yari arwokoye kuko ubanza babanza bakajya kubaza abakuru niba yakongera kubona umwemera muri uriya muryango, niba ariko nabo bari bazima !!!). Birumvikana ko inyigisho y'iki cyumweru iganisha ku izuka ry'abapfuye. Iki kibazo cyazanywe n'abasaduseyi ngo batemeraga izuka. Ukwemera kwabo kwari gushingiye ku mategeko ya Musa. Ibitari byanditse muri bya bitabo bitanu byitirirwa Musa babifataga nk'ibihimbano. Abasaduseyi basanga Yezu, ntibari bakeneye kujijuka ahubwo bari bagambiriye kumugushamo cyangwa kumwereka ko ibyo yigisha bidafite ireme. Yezu ati Imana twambaza si Imana y'abapfuye ahubwo ni Imana y'abazima : Imana y'Aburahamu, Izaki, Yakobo, Musa...Usibye kwereka abasaduseyi ko ayo mategeko bagenderaho batanayasobanukiwe neza, Yezu aratwigisha natwe kumenya Imana twemera. Ni Imana yemeye kugendana na muntu mu mateka ye, ikamwigisha kuyikunda no kuyikorera nkuko nayo yagendaga imugaragariza urukundo rwayo. Ibyo byabaye impamo igihe ikuye umuryango w'abayisiraheri mu Misiri. Ibyo bizaba ukuri kuzuye, igihe Yezu yigize umuntu maze akemera kudupfira, akanazuka hato tutagirango ukubaho kwacu gushingiye kuri ubu buzima buhita, ahubwo ku bugingo buhoraho iteka, bwa bundi bariya bavandimwe barindwi bemeye gupfira. Izuka ry'abapfuye rero ntabwo twarigereranya no kuzamenya uzatwara uriya mugore muri bariya bavandimwe, cyangwa kuzamenya uzaba umukuru w'umuryango mubo tuvukana ; ntaho bihuriye no kumenya uko bizangenda niduhura n'uyu cyangwa n'uriya; uko tuzitwara cyangwa aho tuzicara, umwanya nzaba mfite ( iruhande rw' Imana, mu mwanya w'icyubahiro cyangwa muri ba rubanda), n'ibindi bibazo twakwibaza ku izuka. Ibyo byose bizarangirana n'ubu buzima kuko ubu niho dukenera umugore cyangwa umugabo, tugasonza cyangwa tukananirwa, tugaharanira kubaho neza no kujijuka, muri make tukabaho ariko ubuzima bwacu bugahora bubuga akantu ari nacyo gituma nyine upfuye atabyaye, umuvandimwe yagombaga gucyura umugore we ngo amubyarire. Mu izuka ubuzima bwacu buzaba bwuzuya kandi busendereye byo kutagira icyo turarikira kindi usibye kurangamira Imana. Igitabo cy'Ibyahishuwe cya Yohani intumwa kinongeraho ko tuzaba turirimba alleluya. Bisobanura ko tuzaba turirimba umuzero w'ubuzima nyabwo, ubuzima bw'Imana twemera kandi twamamaza, Imana yiyeretse abakurambere bacu, Imana ituhora hafi, ngo natwe tuyibere abahamya aka bariya bavandimwe kimwe na nyina wabo. Niharirwe ikuzo kandi ihore isingirizwa mu muzima bwacu ubu n'iteka ryose amina.

ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWEC

lundi 1 novembre 2010

UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C

UMUNSI W'ABATAGATIFU BOSE

 01 ugushyingo 2010 umwaka C

His 7,2-4.9-14

1Yh 3,1-3

Mt 5,1-12

Turahimbaza umunsi w'abatagatifu bose. Ngo ni imbaga itabarika y'abantu baturutse imihanda yose bakikije Ntama, bafite imikindo mu ntoki kandi bahanikira hamwe ibisingizo by'Imana mu ndirirmbo ya ALELUYA. Ni abantu baturutse imihanda yose bameshe amakanzu yabo bakayezereza mu maraso ya Ntama.. Nguko uko imvugo y'incamarenga ya Yohani itwinjiza mu munsi mukuru wa bakuru bacu bashyikiriye ihirwe ry'ijuru. Kuba barabigezeho si ikindi nuko babaye abahamya b'ivanjiri mu bantu kandi ingingo-ntima zayo turazisanga mu ivanjiri ya none ariyo ivanjiri y'abahire. Bemeye ko ijambo rya Yezu rishobora guhinduka interuro y'ubuzima bwabo. Hahirwa abakene ku mutima, abiyoroshya, abatera amahoro, abasonzeye ubutungane...abashishikazwa nuko Imana yamenyekana bityo n'abayo bakadendeza mu mahoro, atari abantu gusa ahubwo n'ibiremwa byose. Ni abagabo n'abagore baharaniye ko ineza y'Imana itaba imbuto igwa mu butaka bw'agasi, ahubwo mu murima muzima wera kandi ukarumbuka imbuto ntinshyi. Si ibyatwa cyagwa ibyamamare, ahubwo ni abiringira ko byose bishoboka kuebra ububasha bwa Kristu wazutse. Es kuba umutagatifu uyu munsi birashoboka? Aho ababayeho mbere ntibatomboye bo batabonye uru Rwanda cyangwa iyi si? Aho igabire zabyaye abatagatifu Imana iracyazitanga cyangwa niba izitanga ziracyabona abazakira? Abatagatifu ni abahamya b'ubuzima bushingiye ku kuri, ubutabera, impuhwe, ineza, amahoro, kwigomwa n'indi migenzo dusanga muri iriya vanjiri y'igingo ntera hirwe. Iyo nzira ni nyabagendwa nubwo itabuzemo amahwa ya Sekibi. Ariko Imana iracyakenye abahamya b'ubuima budashingiye gusa ku byisi bihindagukrika,. Bibiliya yibutsa iteka ko icy'ingezi ari uguhitamo. Inzira ni ebyiri kandi ntaho zizahurira: uhitamo ubugingo ukabaho, wahitamo urupfu ugasoma … Aka Pascal, dushobora gutinda guhitamo cyangwa tugahitamo nabi, bikazaba aritwe bigaruka. Umunsi w'abatagatifu bose nutubere natwe, intandaro yo kuvugurura ubuzima bwacu. Duhagarare gato turebe icyerekezo cy'ibihe hato tutazaherera mu kujyendana n'ibigezweho, ndavuga inkubiri y'ibitekerezo, maze ubuzima bwacu tukazayoberwa impamvu twabuhawe. Ivangiri ya Matayo iratsindagira ku ijambo amahirwe kandi ni nacyo turota ndetse muntu yamye arota, guhera mu ntangiriro ( umunara wa Babeli). Uyu munsi Yezu aratubirwa ko tutagomba kurarikira kuba nk'Imana, ahubwo ko twahawe ubushobozi bwo kubigeraho. Ni nabyo Yohani atwibutsa ati ubu turi abana b'Imana. Duharanire rero kuguma kuri iryo shema kandi tunabitoze abandi duhereye kubo Imana yaduhaye. Mutagatifu Agusitini niwe wavugagati ahereye kuri ariya magambo y'Igitabo cy'Ibyahishuwe ati koko niba bariya bantu bose batabarika barabashije kugera mu ijuru koko nijye jyenyine byananira. Nanjye nunge murye: ese koko ubu nitwe byananira kandi Imana iduhagarikiye.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

samedi 30 octobre 2010

intashyo

Banyarubuga, ndabaramukije.

Iminsi yari ibaye myinshi narabuze. Impamvu bamwe barayimenye. Nanyarukiye mu Rwanda nk'uko bijya bingendekera mbura akanya ko kujya kuri net ngo mboherereze ivanjiri y'icyumweru. Nta Rwitwazo ariko kuko aho naruhukiye mu Ndatwa kwa padiri Rwirangira ntacyo nari nabuze byo gutuma ntarangiza izo nshingano. Aho ngarukye ino nahinduriwe paruwase. Ubwo abajya bimuka mu mazu muzi uko bigora. Ubu ndahugutse kandi uwaba yakenera inyigisho z'ibyumweru byashize yanyandikira nkazimwoherereza.

ndabashimiye

ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE

ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE

31ukwakira 2010 umwaka C

Buh 11,22-12,2

2 Tes 1,11-2,2

Lk 19,1-10

« Niyo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugirango Imana ibahe gutunganya ibyo yabatoreye…Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri we, mubikesha ubuntu bw'Imana yacu n'ubwa Nyagasani Yezu ». Aya magambo ya Pawulo mutagatifu ari mu isomo rya kabiri, aratwinjiza mu nteruro rusange y'iki cyumweru. Igitabo cy'Ubuhanga cyiratwibutsa ko ibiriho byose byaremwe n'Imana ibitewe n'urukundo kandi ko itareba ibyaha by'abantu kuko iba yiteze ko bahiduka, bagakira. Urwo rukundo rwatumye Yezu yigira umuntu, nirwo rwamanuye Zakewusi mi giti kuko nawe ni umwana w'Aburahamu ; ntakwiye guhezwa kabone n'ubwo abandi bari baramugize umunyabyaha ruharwa. Yaba yari we, ibyo sinabihamya. Gusa nuko ngo yari umutware w'abasoresha bari bazwi kuba barakoreraga abaromani mu kunyunyuza abaturage. Icya mbere, ntibari bakunzwe. Indi kandi nabo ubanza barashyiragaho akabo. Mundinde kubagereranya na ba Rujigo bacu cyangwa abakora mu misoro. Twanirinda kwitiranya abantu n'imirim bashinzwe, ngo twibwire ko kuba umuntu akora mu biro by'imisoro byanze bikunze yaba anyereza. Zakewusi ashobora kuba yari indakemwa mu kazi nubwo wari umurimo utari ukunzwe muri Isiraheli. Iyi nkuru ya Zakewusi iratangaje. Mutekereze umugabo w'umutegetsi, w'umukire, uhurura muri rubanda ngo akunde abone Yezu kugeza yurira igiti. Tumenyereye ko iyo habaye ibirori aburira ibiti ari abana; ariko nta mugabo wiyubashye wakora ibyo. Zakewusi we yarabikoze kandi byamukozeho. Yezu yarahageze arahagarara: azabe se yarabitewe nuko abandi babonye Zakewusi bikabatangaza maze bityo na Yezu akaboneraho akarangarira mu giti? Azabe se yari asanzwe azi Zakewusi maze akaba yari yagambiriye kujya iwe? Ibi bibazo ntibyoroshye gusubiza; gusa nabibutsa ko Yezu ateye ukwe. Igihe umugore wari umaze imyaka 18 arwaye kuva amukozeho, Yezu yatunguye imbaga yari imushagaye abaza ati ninde unkozeho. Birashoboka rero ko na Zakewusi yari yamubonye arimo ahihibikanira kumubona.

Ikindi gitangaje ni ishyushyu Zakewusi yagize Yezu ageze iwe. Ati: ibyo ntunze ndabigabana n'abakene kandi niba hari uwo nambuye ndamusubiza ibye mukubiye kane. Yezu ntacyo avuga ku migambi ya Zakewusi uretse gutangaza ko nawe ari umwana w'Aburahamu. Nyamara, hari ahandi Yezu atemera imigambi nk'iriya. Wa wundi wamubwiraga ati: nzagukurikira aho uzajya hose, Yezu akamubwira ati: wikozeho kuko Umwana w'umuntu ntagira aho akika umusaya. Uwamusabye kubanza guhamba ababyeyi yaramutsembeye,ati: reka abapfu bahambe abapfu babo. Yezu ariko ntahakana gusa by'umuntu utanyurwa. Umutware w'abasirikare wamusabaga ko amukiriza umugaragu yaramubwiye ati: itahire yakize; Umukobwa wa Yayiro nawe yakize gutyo; ababembe cumi nta mananiza yabashyizeho. Yezu anyurwa manuma kandi aka wa mugani w'abanyarwanda, akunda umugabo ntacyo amuhaye. Gusa rero ntiyanga n'uwo twita imbwa kuko isano dufitanye twese ni imwe: turi abana b'Imana ikunda bitagira urugero. Wenda imigambi ya Zakewusi irakomeye, jyewe sinayishobora. Wenda ntawe nambuye ngo ndihana nsubiza iby'abandi natwaye. Wenda sinkunda guhururira ibihinda byose ku buryo nanjye Yezu yandarura mu giti…Humura Yezu arakuzi kandi si ngombwa kurira igiti. Musange aho aganje mu mutima wawe. Gana umuryango mugari Yezu ahora atagatifurisha amasakaramentu ye cyane cyane Ukarisitiya na Penetensiya. Erega burya yaba ari butahe iwawe niba nawe wemeye gutaha. Hari n'ubwo umugore wawe, umwana wawe, padiri mubana muri paruwase, uwo musangiye umurimo, wa wundi muhurira ku kibuga wagiye gukina, hamwe ufata kamwe, barya bose nabo baba bakeneye kubona Yezu, nk'uko bagufasha kumubona. "Niyo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugirango Imana ibahe gutunganya ibyo yabatoreye…Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri we, mubikesha ubuntu bw'Imana yacu n'ubwa Nyagasani Yezu".

Nyagasani Yezu nabane namwe.

mercredi 25 août 2010

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE

22 kanama 2010 umwaka C

Iz 66, 18-22

Heb 12,5-7.11-13

Lk 13,22-30

Nyagasani koko abantu bake nibo bazaronka umukiro w'iteka? Iki kibazo Yezu yakibajijwe ubwo yarimo yerekeza i Yerusalemu aho yagombaga kudupfira. Nk'uko tumumenyereye, Yezu ntasubiza ikibazo abajijwe nk'uko twe tuba tubyifuza. Atari uko ari injiji, ahubwo kuko ikibazo kidafite ishingiro. Kumenya umubare w'abazinjira mu ijuru si cyo cya ngombwa. Icy'ingenzi ni ukumenya uko twabarirwa mu batowe. Icyo tugomba kumenya mbere na mbere ni uko Imana ishaka ko twse turonka umukiro. Bitaba ibyo ntiyari kwohereza Umwana wayo ngo adupfire ku musaraba. Ibi rero bidutera ishema kuko niba twararemewe kuzajya mu ijuru, tugomba guhora duharanira kudatakaza uwo mwanya. Ibi bivuga ko isano ikomeye dufitanye n'Imana ishingiye mbere na mbere mu kuyitunganira. Ntibihagije rero kuba twarasangiye nawe, cyangwa hari imirimo twashinzwe muri kiriziya. Ntibihagije kwitwa bakristu, kujya mu missa, kuba amazina yacu yanditswe mu bitabo byo kwa padiri,... Tugomba guharanira ubutungane dukora ibijyanye n'ijambo twakiriye. Ngo nibamara gufunga urugi, abazaba bari hanze bazamanjirwa. Aka ni akaga katavugwa ko kuba umuntu yarirukiye ubusa. Ubuzima ni amashiraniro, iyi mvugo turayimenyereye. Niba ariko ayo mashiraniro atadufasha kuzaronga ubuzima buzahoraho iteka, twaba turimo tuyoba. Yezu go azabwira abaheze hanze ati nimwigireyo mwakonzi z'ibibi mwe. Ibi binyibukije iyo akenshi twicuza: usanga tuvuga ngo nasibye missa, narahiye izina ry'Imana mu binyoma n'ibindi byaha bijyanye n'icyubahiro tugomba Imana. Ni byo ibi ni ibyaha bikomeye kandi bigayisha izina ryacu abakristu. Ubundi tukogeraho ngo nta kindi kuko siniba, sindoga, sinivanga mu bitandeba,... Abakecuru n'abasaza bati si jye na njye ni umugabo wanjye, ni umukanza, ni umugore, n'umuturanyi,... kwicuza ko twasebeje abandi, twabataramanye, ducura inabi mu mutima... ni ibyaha bitabanguka. Wenda ntabyo twakoze kuko umuntu yicuza ibyaha yakoze ariko ubanza inabi iri mu isi, ititirirwa gusa Sekibi. Abayoboke be turahari kandi si agashya. Icyo Imana idusaba ni iri jambo ry'ikilatini: "Dum tempus habemus, operemur bona" (ubwo tugifite igihe, dukore icyiza). Akanya dufite ko kubaho, tugakoreshe mu kuronka ijuru. Twoye kwirukira ubusa hato tutazatungurwa kandi nta buryo bwo gusubira inyuma dufite. Imana ntigambiriye kudukura umutima, kuko iduhana nk'umubyeyi nkuko umwanditsi w'ibaruwa y'abayahudi yabitwibukije. Kandi si ikibazo cy'imyanya turwanira kuko ngo bazaturuka imihanda yose maze bicare mu bwami bw'Imana hamwe n'Aburahamu, Isaki, Yakobo n'abahanuzi. Aka ya ndirmbo y'abarokore, mbega ibyishimo nzagira ndamukanya n'abo twamenyanye. Ariko ngo n'amaganya n'amarira bizaba byinshi kubazaba barituramiye bakibwira ko ijuru bashobora kuritoragusa. Duharanire kwinjira mu muryango ufunganye.

dimanche 15 août 2010

IJYANYWA MU IJURU RYA BIKIRA MARIYA 2010C

UMUNSI MUKURU W'IJYANYWA MU IJURU RYA BIKIRA MARIYA

15 kanama 2010 umwaka B

Hish 11,19;12,1-6.10

I Kor 15,20-26

Lk 1,39-56

Turahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Igitabo cy'Ibyahishuwe kitubwira ko ikimenyetso cyagaragaye mu ijuru: umugore ubengerana ikuzo. Icyo kimenyetso si ikindi ni Mariya ubengerana ikuzo iruhande rwa Jambo. Uyu munsi duhimbaza ushingiye ku ruhererekane rw'icyubahiro abakristu ba mbere bahaye Mariya kuko, nk'uko tubivuga mu masengesho y'uyu mununsi, uwabyaye Jambo dukesha ubugingo siwe wari gushengukira mu mva. Ntabwo ari amaranga mutima cyangwa ibyufuzo byacu abashagara Mariya, ahubwo ni ihame rikomeye riduha natwe ikizere cyo kuzasangira nawe ikuzo mu ijuru. Mariya yagize ingabire yo gusamwa nta cyaha cy'inkomoko kuko yari yarateguriwe kuzaba nyina wa Jambo. Iyo ngabire yatumye yakira ijambo rya Malayika. guhera ubwo Mariya atubera urugero mu kwemera no kwakira ugushaka kw'Imana: guhera mu bukwe i Kana kugeza ku giti cy'umusaraba, Mariya adufasha kumenya neza agaciro kacu mu mugambi w'Imana wo kuducungura. Gutakambira abandi (abageni b'i Kana ngo batubura divayi) kugeza Kristu amuduhayeho umubyeyi bigaragaza isura yagombye kuranga kiriziya. Kiriziya itakambira bose, kiriziya izirikana ijambo ry'Imana, kiriziya ikurikira Yezu, kiriziya itagira inenge kuko yatagatifujwe n'amaraso ya Ntama kandi ikayoborwa na Roho Mutagatifu, kiriziya iganje hamwe na Kristu kuko ari Mutwe n'Umutware wayo. Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya rero, uretse ko ari wo munsi uhatse iyindi mu minsi ya Bikira Mariya (nkuko izina rikuru ryamuhariwe ari Bikira Mariya Nyina w'Imana) ni umunsi wacu abemera kuko dusangira n'umbyeyi wacu ikuzo yambitwse mu ijuru. Bikira Mariya ashushanya icyo kiriziya igomba kuba: ikimenyetso kibengerana mu ijuru. Turahimbaza ikuzo ry'Imana: ni Imana turamya ubwayo kuko ariyo Bwiza bubengerana, Cyubahiro, Rumuri, Mucyo w'abayiyobotse. Hamwe na Mariya turahanika tuti: Uhoraho yatugiriye ibintu by'agatangaza, izina rye ni ritagatu kandi amahanga yose azahora amusingiza. Urahirwa Mariya wowe wemeye ko ibyo watumwe na Malayika bizuzuzwa none ukaba uganje mu ijuru hamwe na Kristu umwana wawe. Ni koko ntibyari gushoboka ko uwibarutse Nyirubuzima yashangurwa n'urupfu kandi natwe abamuyobotse, hirya y'ubu buzima tuzagororerwa ikuzo ry'ubugingo bw'iteka hamwe nawe. Kuko urupfu rwaragajwe. Bikira Mariya mwamikazi, udusabire kuri ubu n'igihe tuzapfira. Amina.

samedi 7 août 2010

ICYUMWERU CYA 19 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 19 MU BYUMWERU BISANZWE

12 kanama 2007 umwaka C

Buh 18,6-9

Heb 11,1-2.8-19

Lk 12,32-48

"Murabe maso". Iyi niyo ngingo tuzirikana kuri iki cyumweru cya 19 mu byumweru bisanzwe by'umwaka wa kiriziya. Ku cyumweru gishize, Yezu yibutsaga abigishwa be kudatwarwa n'iby'isi. Tukabitegeka ntibidutware uruhu n'uruhande. Uyu munsi, Yezu aradusaba kutirara ngo twidamararire nk'abagashize. Kuko Imana Data yanyuzwe no kuturagiza Ubwami bwayo. Mu migani isobanutse neza, Yezu aratwibutsa ko kuba maso atari ikintu twakora cyangwa se tukakireka bitewe nuko twaramutse; ni inshingano z'uwemera wese. Umugaragu utegereje ko shebuja ahindukira ngo amufungurire; umunyabintu ushinzwe kwita ku murimo yaragijwe ntiyirare ngo yibere muri ayo yinywere, yirire yisindire maze abo ashinwe bicwe n'umukeno; umuntu uryamira amajanja ngo hato igisambo kitamuca mu rihumye, kikamupfumurira inzu. Dore uko abakristu bagombye guhora bameze. Kandi ga burya iyo twiraye tukibagirwa gìinshingano zacu, si igisambo kidutungura, ahubwo byose biduca mu myanya y'intiko kuko tuba tutaki icyo turi cyyo. Iyi vanjiri ntivuga gusa ibijyanye n'umunsi w'imperuka cyangwa kwitegura kupfa neza. Ni gahunda y'ubuzima: buri wese mu rwego rwe, duhamagariwe guhora tuzirikana ko turi abagabuzi b'ineza y'Imana. Ibi ntibivuga ko turi abaja cyangwa abagererwa, ntibinasobanura ko Imana iduhozaho ijisho ngo irebe niba duhari cyangwa tudahari. Imana iduha umwanya n'igihe nk'umuntu wagiye mu rugendo cyangwa mu bukwe, akaza kugaruka igihe kigenze iyo adatashye yatinze kubera impurirane ya za gahunda nyinshi. Nyamara ngo ariyimbire uwo shebuja azasanga yasinziriye. Ngo uwari uzi icyo ashinzwe maze ntagitunganye nkana, uwo azakubitwa nyinshi kurenza utari uzi ugushaka kwa sebuja akakurengaho atabizi. Iyo ngeze kuri iyi ngingo ndababwa: ese aho tuzabona uko tuhivana niba koko Imana izatugenera ikurikije imyitwarire yacu. Ni bangahe bidamararira bakinezeza kandi imirimo bashinzwe yangirika. Simvuze ababa bitwaza ngo n'ubundi ni serumu bahembwa kandi nayo baba bayikomeyeho. Ndivugira aba bafite inshingano z'indengakamere. Ndavuga ababyeyi bashinzwe kwita ku bana, abarezi b'ingeri zose, abashinzwe kwita ku mfubyi, abarwayi n'abageze mu za bukuru, abashinzwe umutekano,...umurimo wose dukora, tutitaye ku gihembo ku bagira ayo mahirwe, ni uburyo bwo gucunga neza umutungo w'Imana. Kutabara rero ni icyaha gikomeye; kwigira ntibindeba, bimbwiye iki, babirire aho cyangwa andi magambo twihimbira ngo twikure mu isoni. Ukuri ni uko iyi si tuyiriho mu izina ry'Imana kandi ivanjiri y'iki cyumweru yatangiye itwibutsa ko Imana yadutoye ngo azaduhe ku murage wayo. Dukenyere rero dukomeze kandi dufate n'amatara yacu ngo hato Imana itazasanga tudahari. Mutagatifu Agusitini niwe wavugaga ngo atinya ko Imana yazahita iwe igasanga adahari kandi wenda itazagaruka vuba. Umwanditsi w'igitabo cy'Ibyahishuwe niwe utubwira ngo Nyagasani ari inyuma y'urugi kandi arakomanga. Uzamukingurira azinjira iwe maze ahagire inturo ye. Aha hari umuhanzi washushanyije nyine Yezu akomanga ku urugi ariko urwo rugi ngo rufungurirwa gusa imbere. Bikaba bisobanura ko Yezu azategereza kugeza igihe imbere tumukinguriye. Mutekereza rero Imana iramutse ikomanze igasanga twaheranywe n'ibitosi maze igahera hanze. Byaba ibya wa mugani ngo nyamwanaga iyo byavuye ...Ntibizapfe bitubayeho.

samedi 31 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWWEERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWWEERU BISANZWE

01 kanama 2010 umwaka C

Mubw 1,2;2,21-23

Kol 3,1-5,9-11

Lk 12,13-21

Inkuru nziza y'iki cyumweru iradufasha kuzirikana ku gaciro k'ibyo dutunze. Ngo umuntu yasabye Yezu ko yamwumvikanisha n'umuvandimwe we bakagabana umurage. Iyi mpamvu ifite ishingiro kuko kwikubira si byiza. Yezu ariko nawe yasubije neza ati ninde wanshyizeho ngo mbabere umucamanza. Ibi wenda twabifata nko kwanga kwivanga mu bibazo bitatureba iyo dusa n'abiyerurutsa ngo ibyo ntaho duhuriye. Yezu ariko nk'uko asanzwe abigenza, ahita atanga n'ibisobanuro. Umuntu ntagizwe n'umutungo. Agaciro k'umuntu ntigashingiye ku mari. Yego kugira ibintu by'ibanze ni ngombwa mu buzima, ariko sicyo kigize agaciro ko kubaho. Umubwiriza aragira ati: byaba bimaze iki kwiyuha icyuha ukagwiza umutungo maze wapfa bikaribwa na rubanda? Nibutse ko uwanditse kiriya gitabo ahanini yibazaga agaciro k'ubuzima cyane cyane mu kuruhira kubaho neza, mu gihe intungane kimwe n'ubunyabyaha bapfa rumwe. Nakwibutsa ko mu gihe handikwaga icyo gitabo, imyumvire y'irengero ry'ubu buzima yagarukiraga gusa k'umunezero wo gutunga, guramba no kunezerwa. Imyumvire y'izuka, igihembo cyangwa igihano bya nyuma y'urupfu bizasobanuka gahoro gahoro. Igitabo cy'Ubuhanga nicyo cyizandika bwa mbere ko umuntu adapfa buheriheri; ko hirya y'ubu buzima, Imana idutegeanyirije ubundi bitewe nuko tuzaba twaritwaye. Erega nibyo Pawulo mutagatifu atwibutsa iyo atubwira ati niba twarabambanywe na Kristu, tugomba guharanira iby'ijuru aho umukiro wacu uganje. Kugira ngo tubyumve rero Yezu yakoresheje uriya mugani: ngo umugabo yari yejeje imyaka myinshi yigira inama yo kwagura ibigenga maze ngo ahunike ubundi yidamararire. Nyamara ngo utazi akaraye Fumbwe araza ifu. Yezu ntadusaba kutagera cyangwa kutazigama; ntadusaba kutita ku by'isi cyangwa kureka abandi bakaturyana utwacu; aradusaba guha ibintu agaciro kabyo. Kurunda nk'ifuku cyangwa gusakuma ibyo tuguyeho byose nk'isuri si iby'abantu bacunguwe na Yezu, abantu bizeye umurage w'ijuru, batagombye kuruha uwa Kavuna kandi baryamanye icyizere cy'umukiro udashira. Kumva neza aya magambo ya Yezu, bituma ahubwo tumenya neza guhatanira imari y'iyi si, tukayitunga ariko ntiduhake, tukayungukiramo inshuti, aho kuba yaduteranya cyangwa ikaduca k'ubavandimwe n'inshuti. Erega ijuri ni iri: kumenya agaciro k'ineza dukomora ku Mana bityo tukayisingiriza mu byo yatugabiye. Tuyisabe kuturinda gutwarwa n'inkubiri y'iby'isi, guhora duhanze amaso mu ijuru kandi inaduhe ifurungo rya buri munsi.

samedi 24 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWERU BISANZWE

25 nyakanga 2010 umwaka C

Intg 18,20-32

Kol 2,12-14

Lk 11,1-13

Amasomo y'iki cyumweru aratwigisha gusenga. Mu mugitabo cy'Intangiriro, Abrahamu yatakambiye abaturage ba Sodoma na Gomora kuko yari agize amahirwe yo kumenya ko bari baraye bari buhanirwe imyitwarire yabo. Ati koko niyo habonekamo intungane zibarirwa mu mashyi, umugi wose warimbuka? Uhoraho yabwiye Abrahamu ko haramutse habonetse intungane imwe gusa, umugi wose wakira. Mu ivanjiri, abigishwa barasaba Yezu ngo abigishe gusenga. Isengesho Yezu yabigishije ni irya Dawe uri mu ijuru, isengesho natwe dukunda kuvuga kuko ari ryo Yezu yadutoje. Ariko yunzemo ati mujye musenga kandi musenge: musabe muzahabwa, mukomange bazabakingurira, mutakambe nk'umuntu ujya gusaba icyo yafungurira umushyitsi umutunguye mu ijoro. Ngo niba twe n'amanyanga yacu tuzi guha abana bacu ibiri ibyiza, Umubyeyi wacu wo mu ijuru azabura ate guha Roho Mutagatifu abamumusaba. Isomo rero tuzirikana ni akamaro ko gusenga. Sinzi niba wenda natwe tumeze nk'abigishwa ba Yezu bifuzaga kumenya gusenga; sinzi niba koko dufite inyota yo kumenya gusenga; sinzi niba duhuye na Yezu twamusaba ngo atwigishe gusenga cyangwa niba dufite ibindi byihutirwa twamubwira kumenya, gusenga bikazaba biza nyuma. Yezu we yakundaga gusenga: mu gitondo butaracya, mbere yo gukora ubutumwa bukomeye nko dutora intumwa, igihe rubanda rwabaga rutangiye kumuririmba... kugeza ku musaraba Yezu yakomeje gusenga Imana Se. Natwe kandi ubanza dusenga: dukora za noveni, tuvuga amashapule, tujya mu ngendo ntagatifu, bamwe dusiba kurya, abandi dukora imihigo, abandi turibabaza,... ariko se aho turasenga koko? Aho twambaza Imana nk'umubyeyi cyangwa duhuragura amagambo twibwira ko kuvuga menshi bizatuma wenda Imana itwumva? Aha ariko ndavuga abahanyanyaza kuko hari na bamwe bibwira ngo bameshe kamwe, gusenga babihariye ab'imburamikoro. Nyagasani twigishe gusenga? Gusenga ni umurimo w'ingirakamaro ku bemera kuko ntidushobora kumenya Imana tutazi kuyisenga, tutajya tuyisanga ngo dusabane nayo mu isengesho. Ntidushobora kuba abasamaritani b'impuhwe, ndavuga kurangwa n'umutima w'ineza niba tutajya dusabana na Nyiripuhwe; ntidushobora kuba nka Mariya wiyicariraga imbere ya Yezu amuteze amatwi niba tudashobora nyine kugera aho Imana iganje. Wenda twahikoza ariko ubanza kuri bamwe hasa n'ahari ibiryi kuko dusenga dukebaguzwa cyangwa dushyuhaguzwa nk'abafite icyo bikanga cyangwa basiganwa nacyo. Umutima utuje mu gitereko uwo niwo usenga kandi ukanamenya icyo usaba: Roho Mutagatifu. Nyagasani twiyigishirize gusenga.

dimanche 18 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 16 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 16 MU BYUMWERU BISANZWE

18 yakanga 2010 umwaka C

Intg 18,1-10a

Kol 1,24-28

Lk 10,38-42

Nyuma y'inyigisho y'umusamaritani mwiza yatwibukije agaciro k'ingabire twahawe yo kwishushanya na Yezu twakira kandi tukaba hafi y'umuntu uwo ari we wese, ivanjiri ya Luka ikomeza iduhishurira indi ntera mu bukristu bwacu: ikintu k'ingenzi ni kimwe gusa: kwicara ku birenge bya Yezu no kumutega amatwi. Iyi vanjiri nayo turayizi, aho Yezu ajya kwa Mariya na Marita. Marita akahihibikana ngo ategure amazimano naho Mariya, akiyicarira iruhande rwa Yezu amutega amatwi. Ngo byabaye ngombwa, nk'uko dukunze gukoresha iyi mvugo, ko Marita yiyambaza Yezu ngo amubwirire Mariya ko bidashoboka kwiyicarira ngo wicishe umuvandimwe imirimo. Ariko igisubizo, na none nk'uko tumenyereye Yezu, nticyabaye icyo Marita yari ategereje kimwe na twe twese tuba tuzi ko umushyitsi agombwa kwitabwaho. Ngo icyo Yezu yifuzaga Mariya yari yagitoye: kumuha akanya no kumutega amatwi. Iyi vanjiri dukunze kuyisoma tugereranya uburyo bubiri bwo kubaho gikiristu: kwitangira imirimo nyuranye muri Kiriziya no guhugukira isengesho. Si ngombwa ariko gutera imirwi ubuzima dukesha urupfu n'izuka bya Kristu, ngo tube twakwibwira ko abakristu buzuye ari abasenga gusa cyangwa se ko ikinyura Imana ari umuba w'ibikorwa twayitura. Mu minsi ishize twahimbaje umunsi mukuru wa Benedigito, umukuru w'abamonaki, wasize intego ikomeye yo kwitagatifuza: ora et labora (senga kandi ukore). Nta Marita rero cyangwa Mariya ahubwo Mariya na Mariya ni abavandimwe kuko Imana idusaba kuyakira kandi nta mibare nk'uko Abrahamu yakiriye abaje bamugana bityo bikamuviramo umugisha kuko bamubwiye inkuru itari yiteguye ko azabona akana, ariko kwakira Imana iwacu no kuyitega amatwi bijyana no gushyira mu bikorwa ibyo itwigisha. Twibuke ko avanjiri y'umusamaritani mwiza irangiza ivuga ngo genda nawe ugenze utyo. Birumvikana ko hatabaye gutega amatwi akenshi twakitiranya ubutumwa bw'Imana n'ibyifuzo cyangwa se amagambo yacu, ariko kandi kwinumira tukiyicarira ngo twarashyikiriye kuko twumvise kandi tukanononsora ijambo ry'Imana ntacyo byatumarira tutarisangiye n'abandi. Yezu rero ntanenga Marita kuko ahihibikana mu kumwakira; icyo anenga ni ukwibwira ko Imana ahari yatugenderera kuko tuzi kuyitaho. Muri Bibiliya cyane cyane mu mavanjiri tubona ko Yezu yagendaga asanga abantu ku buryo we yihitiragamo: Zakewusi wari wibwiyeko kurira igiti bihagije, Yezu yamusanze iwe, umusamaritanikazi we bahuriye ku iriba, Matayo uyu bita Levi, yamukuye mu biro by'abasoresha...twagera no kuri cya gisambo yasuriye ku musaraba. Usibye Marita wari umenyereye gusurwa na Yezu kuko ngo bari inshuti, abandi ubanza batari banabyiteguye. Abo bose rero bameze nka twe kuko Yezu adusura buri munsi: ashobora kukugana mu ijambo rye niba ujya ubona akanya ko kurisoma no kurizirikana; ashobora kugusanga mu murimo ukora niba utaragutwaye uruhu n'uruhande, ukaba ushobora kuwubonamo uburyo bwo kwitangira abandi no kwitagatifuza; ashobora kugusanga muri mungenzi wawe musangiye ubuzima, uwo murwubakanye, uwo mujya muganira nyuma y'umurimo... Imana ishobora kugusura mu ngorane z'ubuzima, haba mu byishimo waterwa n'utwo uhoramo, haba yemwe no mu kwidagaduru ujya ugira iyo ukitse imirimo. Imana niyo igena uko itwiyereka ikadusaba gusa kuyiha akanya. Kandi ibi birumvikana cyane: niba ubuzima bwacu akenshi (niba atari buri gihe) butatworohera, kuki twakwibwira ko twavunikira Imana kugeza aho twabira icyuya ngo ngaho turahanarira kuyinyura! Numva twayiha akanya, maze yo ubwayo, dore ko ari yo soko ya byose, ikaduhaza ku neza yayo. Ndibwira iribyo Yezu avuga ati: Mariya yahisemo umwanya mwiza kandi ntakizawumunyaga. Sinzi uko Marita yabyakiriye, ariko nicyo cyiza ko ivanjiri idusigira akanya ko kurangiza inkuru. Buri wese rero yandike uko we yakiriye kiriya gisubizo cya Yezu.

samedi 10 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE

11 nyakanga 2010 umwaka C

Ivg 30,10-14

Kol 1,15-20

Lk 10,25-37

Hari amasomo yo bibiliya twumva gusa intangiriro, tukaba twabwira usoma ko ashatse yakwiruhukira kuko ibikurikira twabifashe mu mutwe. Ivanjii y'iki cyumweru nayo ni uko iteye. Iri muri ya masomo twibaza Yezu ako yabigenzaga ngo abone igisubizo kandi cyumvikana ku kibazo yabaga abajijwe. Ngo mugenzi wanjye ni nde? Yezu ati: umugabo yamanutse i Yeriko yerekeza i Yeruzalemu. Ariko uretse uriya mwigishamategeko wifuza kwinja Yezu, ubundi kiriya ni ikibazo. Mugenzi wanjye ni nde? Ibi bisa n'imvugo y'iwacu mu Rwanda: umuvandiwe wanjye ni nde? Uwo dusangira ababyeyi? Uwo dufitanye isano y'amaraso? Uwo duhurira ku murimo? Uwo duhuje inyungu?... Ku bayahudi ariko twibuke ko itegeko riruta ayandi ryari iryo gukunda Imana kuruta byose. Iri tegeko Yezu azaryungaho irindi bisa ryo gukunda mugenzi wacu nk'uko twikunda. Kubaza rero ngo mugenzi wanjye ni nde, birasa no kuvuga ngo nakunda abantu kugeza kuri nde? Petero intumwa we azabibaza mu yandi magambo ati: umuvandimwe wanjye ankoshereje namubabarira kugeza kuri kangahe? Ijambo rigize umutima wa bibiliya ni inshinga "gukuda" itondaguye mu nzagihe niba ariko bakibyita mu ishuri abiga ubu. Uzakunde. Mutagatifu Agusitini azayihindura ho gato ngo kunda ubundi ukore icyo ushaka. Ubuzima ariko si igikorwa twateganya maze ngo nitukirangiza twumve ari sawa. Ni umushinga uterurwa n'Imana ukazarangizwa nayo. Twe gusa tugiramo uruhare rutanari runini kuko akanya gato twibwira ko dushobora gukoresha ubuzima bwacu uko tubyumva, ntaho gahurira n'ibyo Imana iduteganyiriza. Niyo ubwayo itwibutsa ko mbere yo kuturemera mu nda y'abatwibarutse, Yo yari ituzi. Kwibaza rero ngo twakora iki ngo turonke ubugingo bw'iteka, yego bifite ishingiro, ariko sicyo gikuru. Ahubwo twakora iki ngo iyi ngabire twatatswe tutayipfusha ubusa. Kubahiriza amategeko? Nabyo si bibi ariko siyo nzira kuko tutanabasha kuyubahiriza uko ari kabone nubwo Imana itwibutsa ko amategeko yayo atari akadashoboka; yayashyize mu mutima wacu ngo abe ari yo atuyobora. Hirya y'amategeko, umugani w'umusamaritani w'impuhwe, iradukurugutura. Ikibazo si ukumenya mugenzi wanjye uwo ari we, uwo ngomba gukunda ( kwanga simbivuze kandi ntihanagire ubirota), ikibazo ni ukumenya uko twasangira n'abandi ingabire twahawe. Mugenzi wanjye ni nde? Ahubwo ni nde waba akeneye ko muba hafi? Ibi ntibisaba kwiga menshi, cyangwa guhirwa. Bisaba gusa gufungura amaso no kureka umutima wacu ukatwigisha. Umusaserdoti ntakeneye kwigishwa ko ntawe utererana uri mu kaga ngo ngaho aratanya asanga Imana mu ngoro, cyangwa ngo atihumanya kandi agiye gutura igitambo. Umuleviti siwe wari kubitozwa kandi nawe yari azobereye mu mategeko kuko impuruza y'akaga kaba akacu cyangwa ak'abandi igera ku mutima wa buri wese. Wenda twahimba urwitwazo ariko byo tuba twumvize. Sinzi niba koko uyu wari umugani, cyangwa niba Yezu yarabatekerereje inkuru y'ukuri cyane ko amabandi ntaho yagiye kandi n'abagenda bararamye turahari. Ibi ndabivugira ko inyigisho ya mbere y'iki cyumweru ikubiye mu jambo rya Yezu risubiza ikibazo cy'uriya mwigishamatekego: genda nawe ugenze utyo. Nte se? Wegere uri mu kaga, umuhe igihe cyawe, umwomore ukoreshe utwo ufite yaba divayi cyangwa amavuta. Tugahagarara gato kuko nta kandi gasaro dushobora gushaka ngo n'indege zo mu kirere zihagare uretse gutabara uwaba wese ataka. Ubundi dushobora gukomeza urugendo tumaze kumugeza kubamwunganira kuturusha. Ntibizabe nk'iby'ino mu mahanga ngo yateye imbere aho ubona uri mu kaga, ugahamagara abapolisi cyangwa izindi zego zibishinzwe ngo hato utamukoraho bikagukoraho ari wowe. Yezu ati genda nawe ugenze utyo. Usibye ba mutima muke, ntawe utumva uko yagenza. Ngaho rero twoye gutuma ijambo rya Yezu rigwa mu butaka bw'agasi cyangwa muri nyiramubande ngo ryomongane ryisubirire kwa Nyiraryo. Kaba ari akanga. Genda ukunde nk'uko Imana igukunda. Genda ubabarire nk'uko Imana ikubabarira. Genda uhumurize abandi nk'uko Uwiteka aguhumuriza. Genda ugenze utyo nibwo buzima.

samedi 3 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 14 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 14 MU BYUMWERU BISANZWE

4 nyakanga 2010 umwaka C

Iz 66,10-14c

Gal 6,14-18

Lk 10,1-12.17-20

Inkuru nziza y'iki cyumweru iratwibutsa ko Yezu yohereje abigishwa 72 ngo bajye kwigisha ko Ingoma y'Imana iri bugufi mu migi yendaga gucamo yerekeza i Yeruzalemu. Ivanjiri itubwira ko Yezu yabahaye amabwiriza yo kutagira ibyo bitwaza yaba amakanzu abiri, zaba inkweto zo guhindura, amafaranga n'ibindi. Yababujije kudata igihe baramukanya kandi ko nta kibazo bazagira kuko umukozi wese akwiye igihembo cye. Ikindi Yezu abibutsa ni ukwifuriza amahoro abo basanze. Ati niba ari inkunzi z'amahoro, amahoro yanyu azabasakaraho, niba kandi atari ko biri amahoro yanyu azabagarukira. Iyi vanjiri turayizi, tuzi ko abigishwa bagarutse bishimye kuko batunganyije umurimo neza kandi ko na roho mbi zabumviraga. Yezu ati ni byiza ariko si byo bya ngombwa. Ntimugomba gushimishwa ni uko roho mbi zibumvira, ahubwo mushimishwe ni uko amazina yanyu yanditswe mu ijuru. Ibi birasa n'ibyo Pawulo mutagatifu yandikiraga abanyagalati, ati nta kindi kishishikaza uretse umusaraba wa Kristu. Ndetse yungamo ko agendana mu mubiri we inguma za Kristu. Uwabatijwe wese aba yunze ubumwe na Kristu. Mbere yo kuzasangira nawe ikuzo cyangwa se kumva ko hari icyo ari cyo muri Kiriziya agomba no kugira uruhare mu kwamamaza iyo neza dukesha Imana. Si umwanya wo kwerekana ubwenge tuzi, kubangukirwa no kwirukana amashitani, gukoresha ikoranabuhanga n'ubundi bwenge bwatuma twibwira ko akazi twarangije kugatengeneza. Ahubwo igikomeye ni ukwibuka ko Imana itwizera ikadushinga umurimo wo kuyikorera twamamaza ineza yayo. Ikindi tutanagomba kwibagirwa ni uko Yezu adusaba kudakagatiza cyane ngo tube twakitiranya ubutumwa n'ibyibyifuzo byacu. Ati: mbohereje nk'intama mu birura. Yego ntadukura umutima ngo karaba zikurye, ariko kandi ntanaduhisha ko hari abazanga kwakira ijambo ry'Imana kandi ko tutagomba kubitindaho ahubwo ko n'agakungugu ko kubirenge tuzakabasigira. Ikindi tuzirikana ni uko ngo imyaka yeze ari myinshi ariko abasaruzi bakaba bake. Nibwira ko iyaba byari ukurwana n'umushike wenda twavuga tuti ibintu birakaze. Ariko gusaba ko abasarura baba benshi ngo hato imyaka idapfa ubusa ndumva ari ibintu byihutirwa. Ibi bijyana no gutanga umusanzu wacu. Ivanjiri y'iki cyumweru yibutsa ijambo rikomeye ko kiriziya idashobora kubaho itumva ijambo riyirema agatima, ijambo ry'amahoro; ntishobora kandi kubaho itamamaza iryo jambo. Nk'uko umubyeyi ahoza umwana we, nanjye nzabahoza, uwo ni Uhoraho ubivuga. Ineza n'amahoro bituruka ku Mana ni ryo shema ryo nyine dushobora kwiratana kandi tugomba kwamamaza. Ibindi bihinduka impfabusa ndetse n'igihimbo. Ibi kandi ni byo bimenyeto by'umusaraba wa Kristu. Pawulo yavugaga ibimenyetso by'ibikomere bitanu bya Yezu, ingabire ahabwa bake. Ariko tuzi ko twese dufite ikimenyetso cya Kristu wazutse nk'uko ku munsi wa batisimu yacu, padiri ndetse n'ababyeyi bacu n'ababyeyi ba batisumu badukoreye icyo kimenyetso kitazigera gisibangana. Iyi niyo kingi twubakiraho ubuzima bwacu. Ikibazo rero tugomba kwibaza: ese twumva kuko Imana itwizeye byo kuduhamagarira kuba abahamya b'Ijambo ryayo? Twumva se dushobora kwiyaka imitwaro yose twikoreye tukegukira gusa gutangaza ko ingoma y'Imana iri bugufi? Ese twibuka ko umurimo wacu waba umeze nk'uw'abasaruzi, tutagombwa kwibeshya ngo dukeke ko n'umusaruro wose uturuka ku bubasha bwacu? Ngo Yezu yabohereje nk'intama mu birura. Ese aho none twaba ari twe birura bidaha agahenge intama za Kristu? Cyangwa tujya twubuka ko isi turimo ihanda, ko kuyibamo bisaba kwiringira Imana? Kristu ntadukura umutima kuko yasezeranyije abe kuzabana nabo iteka ryose. Tumizere kandi tuniyemeze kumubera intumwa.

samedi 26 juin 2010

ICYUMWERU CYA 13 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 13 MU BYUMWERU BISANZWE

27 kamena 2010 umwaka C

1 Bam 19,16.19-21

Gal 5,1.13-18

Lk 9,51-62

Amasomo y'iki cyumweru aragaruka ku ngingo yo gukurikira Yezu mu bwigenge busesuye. Uburenganzira bwo gukurikira Imana atari uguhutiraho ngo nzagukurikira aho uzajya hose nk'uko mu ivanjiri tubyumva kuri uriya muntu wa mbere. Yezu ntatwizeza ibipimo by'amakawa cyangwa amareshyamugeni, ati: Umwana w'umuntu ntaho agira abogeka umusaya; kumukurikira ni ukuyemeza. Ntawe utangira umurimo wo guhingisha imashini, ngo asubize amaso inyuma. Imashini ibura kiyobora. Yemwe nta n'umuntu wiyemeza gukorera Imana uvuga ngo reka mbaze nikize induruburi zo mu rugo maze nkunde mboneke ngukurikire. Ni ngombwa na none kumenya ko Imana itari giharamagara byo kuvuga ko uyikurikira agomba kuba "ntampuhwe". Bisobanura ko gukurikira Imana ari bwo buryo bwuzuye bwo kwimenya, kwiyitaho no kwita ku bandi. Kuko gukurikira Imana nyakwo ni ukwiyaka iby'isi kuko nta kivuna nko gukurubana umuzigo w'iby'isi kandi inda ari mutanyurwa. Undi mutwaro tugomba kwipakurura ngo tubashe kwigenga mu gukorera Imana n'abayo ni umurundo wa gahunda zituma duhora tuganya ngo nta kanya, nta gihe, ndihuta,... icyago cya gatatu tugomba kwikiza ni inzitizi z'amateka yacu. Akenshi mbere yo kugira icyo dukora tubanza gutekereza kandi ni ngombwa. Nyamara hari igihe duhagama mu mateka yacu, uko abandi babyumva, uko byagenda, n'ibindi bituziga maze tugatahwa n'ubwoba ntutubashe kugira icyo twigezaho cyangwa tukibwira ko Imana ishobora kwihangana tukabanza tukarangizza imanza n'induruburi z'umuryango bityo twahuguka tukayikurikira nta kituziga. Ingero turazifite ariko reka nibutse gusa izo duhabwa n'amasomo y'iki cyumweru: Elisha wamagawe na Aliya akabanza agatura igitambo Imana maze agasiga byose agakurikira umuhanuzi ndetse igitabo cya Abami kitubwira ko azanamusimbura ku murimo w'ubuhanuzi. Urundi rugero ni urwa Pawulo utwibutsa ko tutahawe Roho utugusha mu bwoba cyangwa ngo atuzirike urusyo rw'amategeko ku ijosi. Twabohowe na Kristu, ntitugomba kwongera kugwa mu mutego w'ubucakara: bwaba ubw'irari ry'umubiri cyangwa ubwo kugengwa n'amategeko. Icyo dusaba Imana ni uko idukomereza ingabire zayo ngo hato tutavugishwa ngo tuzayikurikira kandi wenda tutanumva ibyo tuvuga. Ahubwo tuyitege amatwi wenda izadufasha kumva neza ineza yayo no kuyikurikira twibyishimiye.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere