UMUNSI MUKURU WA KRISTU MWAMI
21 ugushyingo 2010 umwaka C
2Sam 5,1-3
Kol 1,12-20
Lk 23,35-43
Ku cyumweru cya 34 ari nacyo gisoza umwaka, Kiriziya iraturarikira guhimbaza umunsi wa Kristu Mwami. Ni umunsi wagiyeho vuba aha ugererenayije n'indi minsi mikuru ya Kiriziya kuko washyizweho na papa Piyo wa XI muri 1925. Watekerejwe mu gihe abantu bari batangiye gusa n'abakeka ko ubuhanga n'ubwenge bwa muntu byamuha uburenganzira bwo kwingenga. Atari ya ngabire isumba zose muntu yaremanye, ahubwo kwigerezaho maze muntu akumva yasumba Uwamuhanze cyangwa se nawe akaba yasimba akarema Imana. Muri Kiriziya, havutse amashyirahamwe y'abakristu agamije gufatanya kubaho mu kwemera: amashyirahamwe y'abalayiki, imiryango y'agisiyo gatolika...Intego yari iyo guhamya ukwemera, atari gusa muri kiriziya cyangwa aho padiri areba, ahubwo gushingira ubuzima bwose kuri Kristu, ishusho y'Imana itagaragara nkuko Pawulo mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri. Mu munsi ya mbere, umunsi wa Kristu Mwami bawuhimbazaga bakora umutambagiro nko ku munsi w'Isakaramentu ritagatifu. Intego yari iyo kugaragaza ko ubukristu bufite imbaraga bimwe twakwita urudini. Gahoro gahoro, kiriziya yagiye yumva ko ubwami bwa Kristu atari ukugwiza abayoboke cyangwa kwiyerekana mu mihanda. Ubwami bwa Kristu bushingiye ku gitambo cya Kristu ku musaraba; abiyoroshya bakaba aribo babuyoboka nk'igisambo cyakeje Yezu ku musaraba (ivanjiri). Yezu ati uyu munsi turaba turi kumwe mu bwami bwanjye. Umunsi mukuru duhimbaza rero ni uwo kunagura ukwemera kwacu nk'uko umuryango wa Isiraheli wabwiye Dawudi uti: uzatubere umwami kuko na mbere hose ari wowe waturengeye. Ku bemera, guhimbaza Kristu Mwami si ugukoma amashyi cyangwa guhomerera (fanatisme), si uguca igikuba ngo uwo tudahuza imvugo tumubuze amahwemo (intégrisme), si ukujyanwa na serwakira ngo uko zivuze nyamahembe (formalisme); ni ugushikama tukayaboka uwo twemera maze tukanyura inzira yanyuze. Ni ukwemera natwe tukitangira abandi cyane ko uwo twemera yaducunguje amaraso y'igiciro gikomeye. Iyi nzira ni imwe kandi ntihindurwa n'ibihuhera by'ibihe ngo none tuvuge ngo twagirumwami maze ejo duhindure ngo kagire perezida cyangwa irindi zina. Kristu ni umwe none, ejo hahise ndetse n'ahazaza. Ni Kristu uko ibihe bizahora bisimbura iteka! Imvugo nk'iyi ishobora guhungabanya abari bamenyereye amagambo uburenganzira, ubwisanzure, uburinganire, ubwigenge...Uzayoboka Kristu niwe uzaba yigenga kuko aba azi icyo akurikiye: Kristu ni inzira, ukuri n'ubugingo. Ntaterwa isoni n'ukwemera kwe. Nko mu minsi ya mbere y'uyu munsi duhimbaza, abakristu tugomba gushirika ubwoba tugahamya ukwemera mu magambo, mu bikorwa, mu byifuzo, mu myitwarire...Si ukwemera mu itumba ngo akazuba nikava Imana tuyisabe uruhushya twigire mu byacu; si ukuyiharira abaturage n'injinji ngo abanyabwenge ntitubona igihe cyo kurindagira!!! Si ukwitwa abakristu mu mbago za paruwase maze twagera mu mirimo dushinzwe ntibigaragare ko turi abayoboke ba Yezu. Aha ndavuga nk'abari mu nzego zifata ibyemezo cyangwa se ziga zikanashyiraho amategeko. Niba twemeye kuba abakristu, tumuyoboke twese: twebwe n'abacu kandi jyewe wese. Kandi nawe azatwakira. None se niba yarakiriye igisambo bari kumwe ku musaraba, ubwo ninde wazaburaimwanya iwe koko. Uwanze kwikiza ubwe kandi atari abinaniwe ngo akunde akize abanyabyaha, twamuburana iki? Utarangwaho inabi na mba, twamusonzana gute?
Kristu Mwami watwitangiye ku musaraba, turakuramya. Turifuza kukubera abayoboke, dutsindire indwara y'isoni n'ubwoba, tutsindire ubunebwe, udutsindire izima rya muntu maze tukuyoboke tunakuyoboraho abo waturagije. Amen!
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire