ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE
14 ugushyingo 2010 umwaka C
Mal 3,19-20
2 Tes 3,7-12
Lk 21,5-19
Turagenda dusatira iminsi isoza umwaka wa Kiriziya. Amasomo tuzumva muri iyi minsi azadusaba kudatwarwa n'ibyo tubona cyangwa twumva ngo twibagirwe ko ikiruta byose ari Imana n'isezerano ihora itwibutsa ryo kuturokora. Ivanjiri y'iki cyumweru aratwunjiza mu nyigisho tuzumva kugeza no mu gihe cya Adiventi. Ngo ntimukuke umutima cyangwa mushiturwe n'ibyo mubona kuko igihe kizagera ntihazagire ibuye risigara rigeretse ku rindi. Umuti w'ibyo byose ni ukwiyumanganya no gukomera ku kwemera niko ivanjir y'icyi cyumweru irangiza itubwira: mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu. Ibihe ntituzabibuza guhita kandi ibibi n'ibyiza biragendana, byose bigaterwa n'imyumvire yacu. Yezu ntayobewe uko isi iteye, ndetse ntanirengagiza ubukana bw'icyaha, yemwe ntanagambiriye guca igikuba. Arigisha kudaheranwa n'ibihindagurika ngo umuntu yibagirwe isano afitanye n'Iyamuhanze. Ibyo rero bisaba guhoza ijisho mu cyerekezo nyacyo cy'ubuzima, hato inkubiri y'ibihe itavaho iduca mu rihumye. Umuhanuzi Malakiya yabisobanuye ku buryo bunoze: dore haje umunsi utwika nk'itanura ; abirasi bose n'abagome bakazagurumana nk'ibyatsi...Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry'ubutabera rigiye kubarasiraho. Aya magambo si amareshyamugeni, cyangwa ibikabyo. Ntitwagombye kuyasoma duhereye ku buryo bwacu bwo kureba no guca urubanza cyangwa ngo tuyashingireho dukore isesengura ry'amateka turimo. Tuzi neza ko ibihe turimo, byiza cyangwa bibi, biterwa n'imyitwarire yacu cyangwa ingaruka z'ibyo abatubanjirije bakoze. Ibimenyetso rero by'ishira ry'isi- nanjye mbyite ntyo- ni uburyo bwo kureba uko tubayeho, icyerekezo cy'ibitekerzo n'imigambi yacu, amatwara twimirije imbere…maze tukibaza koko niba isi itarimo idushirana cyangwa niba tutarimo tuyihuhura ngo ishire. Iyo umuntu yitegereje imyitwarire ya muntu mu guharanira amajyambere no kwigenga, yareba ubwinshi bw'abahanuzi buzuye isi batwizeza ku buryo bwinshi amahirwe n'ubuzima bwiza, yanareba akarengane kadasiba kwiyongera, ubukene burushaho guca ibintu, ubanza koko byakoroha kwibwira ko isi yarangiye n'ibyayo byose. Kandi nishira natwe tuzashira kuko ni kimwe no gutema ishami twicayeho. Yezu ntadukura umutima cyane ko anatubwira ko nta gasatsi kacu kazagira icyo kaba; ahubwo aradukomeza ngo tube abahamya b'ukuri kwe muri iyi ntambara y'icyaha. Tuzabe dufite ingabo y'umutamenwa! Sinshinyagura, ariko umugambi w'Amerika wo kubaka ingabo yo gukingira igihugu cyabo ndibwira warayoyotse kugeza aho ubu isigaye yinginga Abashinwa ngo bayorohere mu ntambara irimo y'ubukene busa n'ubwenda kuyisatira. Ingabo iturinda ni ukwemera kwacu; kwa kundi gushobora gutuma duhara amagara yacu ngo isi dutuye ikunde ibe umutako wa Nyiribiremwa n'inzu ya bose; kwa kundi kwatuma twatura tukigisha ko abatunganira Imana, izuba ry'ubutabera rigiye kurasa kabone niyo baba batotezwa; kwa kundi- ndavuga ukwemera- kwatubuza gutwarwa n'imishinga itari mike dukora twirengagije abo dusangiye kubaho; kwa kundi kwatubuza kugoheka igihe hirya no hino abantu barengana, bahohoterwa, bapfa. Kwa kundi kwatuma twishushanya na Yezu wamenye amaraso ye ngo ahurize bose mu muryango umwe. Uko kwemera gusaba ubwiyumanganye, umuhate, isengesho…muri macye, kutahera mu magambo nka Rukabyamurimbo Pawulo mutagatifu yacyahaga mu isomo rya kabiri.
Umunsi ugera Nyagasani yabigennye. Igihe tukiriho, twibuke impavu turiho kuko twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Naharirwe ikuzo uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amina
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire