ICYUMWERU CYA 13 MU BYUMWERU BISANZWE
27 kamena 2010 umwaka C
1 Bam 19,16.19-21
Gal 5,1.13-18
Lk 9,51-62
Amasomo y'iki cyumweru aragaruka ku ngingo yo gukurikira Yezu mu bwigenge busesuye. Uburenganzira bwo gukurikira Imana atari uguhutiraho ngo nzagukurikira aho uzajya hose nk'uko mu ivanjiri tubyumva kuri uriya muntu wa mbere. Yezu ntatwizeza ibipimo by'amakawa cyangwa amareshyamugeni, ati: Umwana w'umuntu ntaho agira abogeka umusaya; kumukurikira ni ukuyemeza. Ntawe utangira umurimo wo guhingisha imashini, ngo asubize amaso inyuma. Imashini ibura kiyobora. Yemwe nta n'umuntu wiyemeza gukorera Imana uvuga ngo reka mbaze nikize induruburi zo mu rugo maze nkunde mboneke ngukurikire. Ni ngombwa na none kumenya ko Imana itari giharamagara byo kuvuga ko uyikurikira agomba kuba "ntampuhwe". Bisobanura ko gukurikira Imana ari bwo buryo bwuzuye bwo kwimenya, kwiyitaho no kwita ku bandi. Kuko gukurikira Imana nyakwo ni ukwiyaka iby'isi kuko nta kivuna nko gukurubana umuzigo w'iby'isi kandi inda ari mutanyurwa. Undi mutwaro tugomba kwipakurura ngo tubashe kwigenga mu gukorera Imana n'abayo ni umurundo wa gahunda zituma duhora tuganya ngo nta kanya, nta gihe, ndihuta,... icyago cya gatatu tugomba kwikiza ni inzitizi z'amateka yacu. Akenshi mbere yo kugira icyo dukora tubanza gutekereza kandi ni ngombwa. Nyamara hari igihe duhagama mu mateka yacu, uko abandi babyumva, uko byagenda, n'ibindi bituziga maze tugatahwa n'ubwoba ntutubashe kugira icyo twigezaho cyangwa tukibwira ko Imana ishobora kwihangana tukabanza tukarangizza imanza n'induruburi z'umuryango bityo twahuguka tukayikurikira nta kituziga. Ingero turazifite ariko reka nibutse gusa izo duhabwa n'amasomo y'iki cyumweru: Elisha wamagawe na Aliya akabanza agatura igitambo Imana maze agasiga byose agakurikira umuhanuzi ndetse igitabo cya Abami kitubwira ko azanamusimbura ku murimo w'ubuhanuzi. Urundi rugero ni urwa Pawulo utwibutsa ko tutahawe Roho utugusha mu bwoba cyangwa ngo atuzirike urusyo rw'amategeko ku ijosi. Twabohowe na Kristu, ntitugomba kwongera kugwa mu mutego w'ubucakara: bwaba ubw'irari ry'umubiri cyangwa ubwo kugengwa n'amategeko. Icyo dusaba Imana ni uko idukomereza ingabire zayo ngo hato tutavugishwa ngo tuzayikurikira kandi wenda tutanumva ibyo tuvuga. Ahubwo tuyitege amatwi wenda izadufasha kumva neza ineza yayo no kuyikurikira twibyishimiye.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire