lundi 1 novembre 2010

UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C

UMUNSI W'ABATAGATIFU BOSE

 01 ugushyingo 2010 umwaka C


 


 

His 7,2-4.9-14

1Yh 3,1-3

Mt 5,1-12

Turahimbaza umunsi w'abatagatifu bose. Ngo ni imbaga itabarika y'abantu baturutse imihanda yose bakikije Ntama, bafite imikindo mu ntoki kandi bahanikira hamwe ibisingizo by'Imana mu ndirirmbo ya ALELUYA. Ni abantu baturutse imihanda yose bameshe amakanzu yabo bakayezereza mu maraso ya Ntama.. Nguko uko imvugo y'incamarenga ya Yohani itwinjiza mu munsi mukuru wa bakuru bacu bashyikiriye ihirwe ry'ijuru. Kuba barabigezeho si ikindi nuko babaye abahamya b'ivanjiri mu bantu kandi ingingo-ntima zayo turazisanga mu ivanjiri ya none ariyo ivanjiri y'abahire. Bemeye ko ijambo rya Yezu rishobora guhinduka interuro y'ubuzima bwabo. Hahirwa abakene ku mutima, abiyoroshya, abatera amahoro, abasonzeye ubutungane...abashishikazwa nuko Imana yamenyekana bityo n'abayo bakadendeza mu mahoro, atari abantu gusa ahubwo n'ibiremwa byose. Ni abagabo n'abagore baharaniye ko ineza y'Imana itaba imbuto igwa mu butaka bw'agasi, ahubwo mu murima muzima wera kandi ukarumbuka imbuto ntinshyi. Si ibyatwa cyagwa ibyamamare, ahubwo ni abiringira ko byose bishoboka kuebra ububasha bwa Kristu wazutse. Es kuba umutagatifu uyu munsi birashoboka? Aho ababayeho mbere ntibatomboye bo batabonye uru Rwanda cyangwa iyi si? Aho igabire zabyaye abatagatifu Imana iracyazitanga cyangwa niba izitanga ziracyabona abazakira? Abatagatifu ni abahamya b'ubuzima bushingiye ku kuri, ubutabera, impuhwe, ineza, amahoro, kwigomwa n'indi migenzo dusanga muri iriya vanjiri y'igingo ntera hirwe. Iyo nzira ni nyabagendwa nubwo itabuzemo amahwa ya Sekibi. Ariko Imana iracyakenye abahamya b'ubuima budashingiye gusa ku byisi bihindagukrika,. Bibiliya yibutsa iteka ko icy'ingezi ari uguhitamo. Inzira ni ebyiri kandi ntaho zizahurira: uhitamo ubugingo ukabaho, wahitamo urupfu ugasoma … Aka Pascal, dushobora gutinda guhitamo cyangwa tugahitamo nabi, bikazaba aritwe bigaruka. Umunsi w'abatagatifu bose nutubere natwe, intandaro yo kuvugurura ubuzima bwacu. Duhagarare gato turebe icyerekezo cy'ibihe hato tutazaherera mu kujyendana n'ibigezweho, ndavuga inkubiri y'ibitekerezo, maze ubuzima bwacu tukazayoberwa impamvu twabuhawe. Ivangiri ya Matayo iratsindagira ku ijambo amahirwe kandi ni nacyo turota ndetse muntu yamye arota, guhera mu ntangiriro ( umunara wa Babeli). Uyu munsi Yezu aratubirwa ko tutagomba kurarikira kuba nk'Imana, ahubwo ko twahawe ubushobozi bwo kubigeraho. Ni nabyo Yohani atwibutsa ati ubu turi abana b'Imana. Duharanire rero kuguma kuri iryo shema kandi tunabitoze abandi duhereye kubo Imana yaduhaye. Mutagatifu Agusitini niwe wavugagati ahereye kuri ariya magambo y'Igitabo cy'Ibyahishuwe ati koko niba bariya bantu bose batabarika barabashije kugera mu ijuru koko nijye jyenyine byananira. Nanjye nunge murye: ese koko ubu nitwe byananira kandi Imana iduhagarikiye.

Nyagasani Yezu nabane namwe.


 

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere