vendredi 30 avril 2010

ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA 2010C

ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA

06 Gicurasi 2007 umwaka C


 


 

Intu 14,21-27

Hish 21,1-5

Yh 13,31-33.34-35

"Icyo mbasaba nuko mukundana kuko nibwo bazamenya ko muri abanjye". Aya magambo Yezu yayavuze mbere gato y'uko adupfira kuko ngo Yuda yari amaze gusohoka ngo ajye kuzana abamufashe. Birumvikana ko ari amagambo afite uburemere kuko Yezu yahaga abe umurage. Ati: mbahaye itegeko rishya. Aka wa musazi yagize ati isi bayikanga agashya ubwo bamubazaga impamvu yambaye amashara, na Yezu ubanza twagombye kumubaza impamvu aduha itegeko rishya. Mutekereze ko mu gihe cye amategeko yageraga kuri 600, kwongeraho irindi n'iyo ryaba rimwe si umusaraba woroshye. Kuyavunjira muri rimwe gusa nabyo ubanza twabifata ngo gukabya kworoshya ibintu. Ariko gusaba abantu gukundana wenda ubanza byaba bitagorana. Reka turebe uko urukundo rwigishwa mu mategeko ya bibiliya. Musa yari yarategetse abayisiraheri abibwirijwe n'Uhoraho ngo "uzakunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose. Yezu azafatanya iri tegeko n'irindi ryasabaga gukunda mugenzi wacu nk'uko twikunda. Birummvikana ko gukunda Imana ari ryo tegeko risumba ayandi. Ariko ntawaherera mu kuvuga ngo Imana niyo nkuru niba nta gitinyiro agirira abayo. Yohani intumwa azavuga ati niba udashobora gukunda mugenzi wawe ureba, wakwihirahira ute ko ukunda Imana utaruzi. Irindi tegeko bita irya zahabu ni ukutifuriza abandi icyo twumva natwe kitatubaho cyangwa se gukorera abandi ibyo twifuza ko natwe badukorera. Ibi ariko bisa na rya jambo ngo "ha uguha" cyangwa kugererwa n'abandi mu kebo natwe tubagereramo. Yezu ntashaka ko urukundo ruhinduka umuzigo cyangwa agahato. Gukunda si itegeko. Iyi ngingo papa Benedigito wa XVI yayishimangiye neza mu rwandiko rwe yise Deus Caristas Est. Gukunda biba itegeko ku muntu wumva akunzwe bityo nawe agaharanira ko icyo kibatsi kitazimata; ahubwo kigahinduka uruhererekane. Icyo abandi bazamanyeraho ko muri abanjye ni uko mukundana. Erega n'ubundi ngo udakunda burya aba yarapfuye kandi ikibazo si abo tugomba gukunda, ahubwo ni uburyo tugomba gukundana. Nabyo Yezu yarabitwigishije ubwo yozaga ibirenge by'intumwa ze. Ivanjiri ya Yohani itubwira ko ngo Yezu yakunze abe kugenza ku ndunduro. Abakristu bagomba gukunda nka Yezu, bakagenza ku ndunduro, bakaranguza kuko nibwo bazaba bakunze nka Yezu. Ikindi ni urukundo ruhoraho. Si umwambaro w'akanya, cyangwa agahararo ko kurebana akana ko mujisho, ahubwo ni ugukunda hanyuma tugakunda, biyo bityo. Aha ho ubanza twahuza na ya mvungo ya wa musazi wakunda kwivugira ngo uko umutima wanjye utera, ndagukunda. Twebwe ariko si uko umutima utera, ahubwo uko Kristu adukunda. Ibi rero ntako bisa. Mutekereze abantu bose biyemeje gukundana. Ese ubwo isi yahinduka gute? Ubanza byahurirana n'amagambo yo mugitabo cy'Ibyahishuwe, aho Imana ishaka kurema isi nshya n'ijuru rishya. Reka wenda tworoshye ibintu: abantu bose biyemeje gusuhuzanya, umwe atabanje ngo atekereze ngo wenda uriya arancaho atansuhuje cyangwa ngo atantera umwaku n'utunti twihimbira ngo dukuririze imyitwarire yacu. Nta kabuza isi yaba nshya. Ik'ingenzi rero si uko twaba aba mbere cyangwa ibihangange, ahubwo ni uko buri wese yakumva atacikanwa no gutambutsa icyo kibatsi cy'urukundo rwa Yezu. N'impundu z'urushishi zaba zihagije kuko ntawagaya imisaya yarwo cyane ko nta rukundo ruba ruto cyereka uruhimbano. Ngaho rero twese icya rimwe nk'abitsamuye, duharanire gukunda nk'uko Imana ikunda. Si uko se ngo Pawulo na Barinaba bashimishwaga no gutekerezeba abandi ibyiza Imana yakoreraga mu makoraniro y'abemera.

samedi 24 avril 2010

ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA 2010C

ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA

25 mata 2010 umwaka C


 

Intu 13,14.43-52

Hish 7,9.14-17

Yh 10,27-30

Icyumweru cya kane ni icyumweru cy'Umushumba mwiza. Dusoma ivanjiri ya Yohani, umutwe wa 10 itubwira inyigisho ya Yezu ijyanye n'ikigereranyo cy'umushumba mwiza. Birumvikana ko iyi vanjiri yinjira rwose mu minsi ya Pasika: Yezu wazutse niwe Mushumba mwiza kuko yaratsinze, bityo umukurikira ntaba yibeshye. Yezu ariko si umushumba wo kujya inyuma y'inka, aka wa mugani wa Nietzsche uvuga ko uzijya inyuma ari eshatu zigataha zabaye inye kuko n'umushumba ahinduka nka zo. Kristu aduhindura nka we maze natwe tugahamagarirwa kuba abashumba baragiriye Imana. Siwe uhinduka nka twe kuko icyo gihe nta cyo byaba bimaze kumukurikira. Ng'iyo impamvu icyi cyumweru kiriziya idusaba gusengera ihamagarwa. Umurimo wa Yezu ushingiye mu kumenyna no kwitanga. Yezu azi abe kuko niwe wabatoye. Abahamagara mu izina maze nabo bakumva ijwe rye bakamukurikira. Ibi ntako bisa. Kuko kutamenya ijwi ry'uguhamagara byasa no kwitaba uwo utazi cyangwa se ubonetse wese. Ibi kandi ababyeyi bacu barabitubujije ko kizira gukurikira uwo utazi cyangwa se kwitaba ubonetse wese. Sinzi niba wenda haba hari ugitinya ko ba bakenya badiha ni njoro bamutwara igicucu. Niko nabwirwaga ngo ni njoro singomba kwitaba uhamagaye ntamuzi, hato atazatwara igicucu. Ntimumbaze niba narabyumvaga, ariko ubwoba bwabaga ari bwose iyo hari uwahagaraga. Wenda ubu nagombye kuzimya telefoni ariko aho mba, hari abo byavangira cyane cyane iyo hari upfuye mu ijoro kuko bankangura mu nkoko za mbere ngo babone uko babibwira abandi, padiri amaze kubaha gahunda y'isaha yo gushyingura. Usibye wenda ibyo bya baringa, mu nzira y'ukwemera ni ngomba kumva ijwi rya Yezu uduhamagara kandi tukamukurikira. Erega niyo twibwira ngo turasenga Imana ikatwumva, niba tutazi ijwi ryayo, ubanza no kwibwira ko itwumva bitoroshye. Kristu ariko ntaduhamagara gusa, ahubwo aranatwitangira. Ibi kandi ntitwabitindaho kuko yaratwitangiye ku musaraba. Aho kugwa mu mutego wa Nietzsche wo kwishitura Imana ngo wenda twaba ikintu, nk'aho Imana ari yo ibuza umuntu kwinyagambura, ahubwo inzira ni iyo kuyimenya no kuyikurira muri Kristu we Mutsindo w'abemera nk'uko igitabo cy'Ibyahishuwe cyabitunyuriyemo. Imbaga itabarika ifite imikindo mu ntoki ni ikimeyetso cy'abakurikiye Yezu maze bakaba baratsinze nka we. Ibi kandi si agahato nk'uko atari umwihariko wa bamwe. Abayahundi ngo bibwiraga ko ari bo bagenewe gusa ivanjiri. Nyamara Pawulo yaraberuriye ati niba mudashaka kwemera, reka twisangire abapagani kuko agakiza kagenewe umuntu wese usonzeye Imana n'ubutabera bwayo. Abihagije cyangwa se abagashize abo sibo Pawulo yari ahinzwe. Umunsi nk'uyu wo gusabira ihamagarwa muri Kiriziya, ntureba gusa abagomba kuba abapadiri cyangwa se izindi nzego zo kwiyegurira Imana no kuba abogenzabutumwa. Ni umunsi ureba abemera bose kuko ubu si Pawulo cyangwa Barnaba bamamaza ivanjiri, nitwe twese abayobotse Kristu Umushumba mwiza. Yego hari abagomba kubikora rwose aribyo gusa begukiye, ariko niba hatabonetse abagabo n'abagore, abasore n'inkumi bitangira ivanjiri, ndavuga abemera kubaho bakurikira Kristu, bizagorana kuhamya ko Kristu ari we mukiro wacu. Ikindi kandi bizoroha kumwamamaza niba abamwemera babaho bihuje n'ijambo bakiriye.

Dushimire Imana kandi iragahora isingizwa iteka.

samedi 17 avril 2010

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA 2010C

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA

22 mata 2007 umwaka C


 

Intu 5,27-32.40-41

Hish 5,11-14

Yh 21,1-19

"Simoni mwene Yonasi, urankunda kuruta abangaba? Yego Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda. Ragira intama zanjye". Icyumweru cya gatatu cya pasika kitwereka Yezu abonekera abigishwa bagiye kuroba. Byenda gusa n'uko Yezu yatoye abigishwa ba mbere kuko nabwo yabasanze mu bwato kuko ariwo wari umwuga wabo. Na nyuma y'izuka, Petero na bagenzi be basubiye kuroba maze Yezu arababonekera. Igikomeye ariko si uko babonye Yezu, ahubwo ni inyigisho iyi vanjiri idusigira. Yezu wazutse asanga abigishwa be mu buzima bwabo, mu buzima busanzwe, nkorehesje imvugo tumenyereye, kuko agakiza Imana iduha ntikadukura mu bandi ngo duhinduke ibitangaza cyangwa akataraboneka. Ahubwo kadufasha kumva neza agaciro k'ubuzima bwacu ndetse n'ubutumwa Yezu adushinga. Igitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa kitubwira ijambo rikomeye Petero yabwiye inteko y'abasaserdoti bakuru, ati: ntibikwiye gusuzugura Imana ngo duhitemo kubaha abantu. Ibi birumvikana ndetse natwe niko tubyumva. Gusa nyine ikibazo ni ukumenya icyo Imana ishaka n'icyo tuyitirira kuko na bariya basaserdoti bari bazi ko bakorera Imana mu kubuza intumwa kwamamaza izuka rya Yezu. Igitabo cy'ibyahishuwe cyatwibukije ko Kristu ari we wenyine ukwiye ikuzo kuko ari we waducunguye. Pawulo mutagatifu abishimangira neza atubwira ko ibintu byose byaremewe muri Kristu kuko ari we Shusho nzima y'Imana itagaragara. Isura yacu rero igomba kuba Kristu kandi iteka tugatwaza ngo tumusingire. Inzira yo kugera kuri iyi ntego niyo Yohani intumwa atubwira mu ivanjiri, ahereya ku bibazo Yezu abaza Petero, ati urankunda. Yezu ntiyarakeneye ko Petero aririmba ngo ndagukunda cyangwa asuka imitoma. Yashakaga kumwereka aho urukundo nyarwo rugera: harya Petero yageze amwihakana. Yezu ati niba unkunda, ragira ubushyo byanjye. Twebwe tumenyereye kubaza abandi niba badukunda iyo twumva tutiyizeye cyangwa twifuza ko twakumva ayo magambo rimwe na rimwe aba adukirigita. Nyamara ubanza bitoroha iyo ari twe tugomba gutanga igisubizo. Nkumva byanagorana hari ubitubajije gatatu kose. Uyu munsi rero Yezu aratubaza nka Petero, ati: Yohani, Andereya, Anyesi, Suzana,...urankunda kuruta aba bose? Twaba se twiteguye gusubiza nka Petero ngo Nyagasani ndagukunda kandi ntaho ngukinze kuko uzi byose. Aho Yezu yagira ngo agushe ni ubutumwa yahaye Petero ati ndagirira intama. Nawe kimwe na njye ati: ndagirira intama; uramenyere ubushyo. Uramenyere abana wowe mwarimu wigisha niba koko unkunda. Uramenyere urugo wowe mugabo na we mugore niba koko ukunda kuruta abandi. Uramenyere uwo mugore, uwo mufiyanse, iyo nshuti, iyo mari ushinzwe, uwo murimo, abo barwayi,...ubwo ndibwira buri wese yumva ikibazo cya Yezu kandi n'ubutumwa umuha ngo yite ku bushyo bw'Imana. Erega nibyo nyine tudashobora guceceke niba twumva dukunda Yezu: ntidushobora kutumvira Imana cyane ko ntacyo twayiburanye; ntidushobora kutumvira Imana kuko niyo dukesha umukiro no kubabarirwa ibyaha. Cyangwa twaba tutumva icyo bisobanura kubabarirwa ibyaha. Petero we yaba yarabyumvise dore ko ngo yapfuye abambwe igicuri ngo hato atigana Shebuja. Twebwe se tuzapfa uruhe niba tutarumva ko dukunda Imana byo kuyitangira mu busyo bwayo. Dusabirane ngo ineza twaronkeye muri Kristu itubere imbaraga zo kwita ku bushyo dushinzwe.

vendredi 9 avril 2010

ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA 2010C

ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA

11 mata 2010 umwaka C


 

Intu 5,12-16

Hish 1,9-11. 12-13.17-19

Yh 20,19-31

Nimugire amahoro na Pasika nziza. Yezu wazutse ariyereka abigishwa be ngo abakomeze bityo bazamebere abahamya. Iki cyumweru kandi ni icyumweru cya Yezu Nyirimpuhwe, ubwo abakunda gusengera mu Ruhango bazi icyo uyu munsi usobanura. Igitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa kitubwira mu magambo make uko umuryango w'abemera wagendaga wiyongera bitewe nibyo intumwa zakoraga. Yohani we yatubwiye uko yahawe ubutumwa bwo kwandikira za Kiriziya zirindwi ibyo yumvaga kandi yabonaga. Nta kindi bisobanura uretse ko intumwa zari abahamwa b'ineza ya Kristu wazutse. Indamukanyo ye ni amahoro aturuka ku Mana, agatanga Roho Mutagatifu ngo adukize. Ikindi amasomo ya none atwibutsa ni Tomansi ngo wanze kwemera atabanje kwibonera Kristu wazutse. Yagira amahirwe we Kristu yabonekeye maze akamumara amatsiko. Nyamara ariko ngo hahirwa abemera batabanje kwirebera, batagombeye ibimentso ibi twita simusiga. Usibye ko ibimenyetso bya Kristu bihari: Roho Mutgatifu atuma tumenya Kristu utwiyereka mu imanyura ry'umugati ndetse no mu mushyikirano ugomba kuranga abemera. Si ibi se Roho yasabaga ko byakwandikwa, bikohererezwa za kiriziya. Mutekereze ko ubuzima bwacu bugomba kwandikwa maze bukohererezwa za kiriziya z'Imana ziri ku isi. Ese ubwo namenya nadika iki? ko ndi umunyabyaha? Ko Kiriziya yuzuye abanyabyaha? Ko abanrwanda twatsinzwe – n'ubwo atari twe twenyine-? Si ibyo isi ikeneye kumenya kuko ibyaha byanjye ntawe byakiza, ahubwo ntitonze bishobora kugira uwo byagusha. Nyamara ariko ineza ya Kristu wazutse, yo isumba kure ibyaha byanjye, yemwe n'iby'abantu bose aho tuva tukagera, iyo neza iriranga buri mu nsi muri kiriziya y'Imana. Tugomba kwandika ko Imana ikiduhuje kandi ko buri cyumweru, dusangira Umubiri wa Kristu tugahamya urupfu rwe n'izuka rye mu gihe azaza yuje ikuzo. Tugomba kwandika ko mu izina rya Yezu, ibyaha by'isi bibabarirwa kandi abantu bahinduka bakemera gukizwa. Na none ntitwakwirengagiza ko intambara y'icyaha itararangira kandi ko urasanirira inda adakura mu ruge. Niyo mpamvu ubu kwemera Yezu, yego bituruka ku ngabire ya Roho wazutse, ariko kandi bikanaterwa ni uko twamamaza Yezu. Yezu amaze kuzuka yabwiye abe ati: uko Data yantumye nanjye ndabatumye. Ba Tomansi b'iki gihe ntibazemezwa gusa n'ibimenyetso bya Kritsu wazutse ubereka urubavu rwe n'ibiganza, ahubwo bazareshya n'urukundo rw'abayobotse ivanjiri. Umuranga nta wundi ni ineza tuzagaragaza, ni urukundo tugirira abandi kubera Kristu watwitangiye, ni twebwe tuba duhindutse ibimenyetso bya Kristu wabambwe kandi wazutse. Ibi kandi ntibigomba kutwibagiza ibimenyetso bya Kristu wabambe nk'uko Pawulo mutagatifu abitwibutsa ati tugendana inguma za Kristu kandi dutwaye ubukungu butagereranywa mu tubindi tumeneka ubusa. Kwibungesera siwo muti, ahubwo tugomba kwirekura ngo ineza ya Kristu abe ariyo igaragara. Si uko se dutuye mu isi yuhagijwe amaraso ya Kristu, isi yamurikiwe n'abatagatifu batabarika, ndetse nkaba ntanatinya kuvuga ko natwe turi muri urwo rugaga rurata Imana kubera ineza yayo idahwema kwigararaza. Iragahorana ikuzo yo soko y'ineza, amahoro n'imbabazi.

samedi 3 avril 2010

Umunsi mukuru wa pasika 2010C

Umunsi mukuru wa pasika

04 mata 2010 umwaka C


 

Intu 10,34.37-43

Kol 3,1-4

Yh 20,1-9

Umunsi mwiza wa pasika, Kristu wazutse naganze mu mitima yacu. Pasika si umunsi nk'iyindi kuko niyo ihatse iyindi. N'iyo tutahera ku masomo, nta handi ubukristu bwacu bwahera atari muri pasika. Twebwe rero abemera ko twacunguwe, nta handi tuvoma imbaraga uretse nyine mu izuka. Intumwa zarabyemeye kandi ziranabyigisha kuko uretse kuba zarabonye Yezu wazutse, zanahawe Roho Mutagatifu watumye zigira imbaraga nshya. Pasika ni intango y'ubuzima bushya, budashingiye gusa mu gukurikira Yezu, we Nzira, Ukuri n'Ubugingo, ahubwo mu kubakira kuri We. Hari byinshi mu buzima bwacu byashoboraga guhinduka iyaba twakwemeraga izuka. Simvuga kuba twarabyize muri gatigisimu kandi tukaba twarabifashe mu mutwe, ahubwo ko imibereho yacu yose yashingira kuri uko kuri kwa Kristu wazutse. Kristu atwiyereka mu mva irimo ubusa. Yego kuba nta cyo basanze mu mva si yo gihamya ko yazutse, dore ko n'abayahundi bapangiye abarinzi ngo babeshye ko abigishwa baje bakiba umurambo. Imva irimo ubusa ishushanya ko Kristu ataboheye aho twibwira ko twamusiga tukigira mu byacu maze tukajya tumwibuka igihe kigeze. Atwiyereka ku buryo bwinshi, cyane cyane mu byanditse bitagatifu. Udasoma bibiliya ubanza uzamenya Imana iminsi yigiyeyo. Ahandi tumenyera Yezu wazutse ni mu kimenyetso cyo kumanyura umugati. Ukarisitiya ni isakaramentu ritwibutsa ko Yezu yitanze kubera twe. Ibi bigasobanura ko hari umwenda yatwishyuriye. Uwakumva ntacyo yikanga cyangwa yishinja ubwo yarakiranutse, ntacyo apfana na Yezu. Byaba nka Petero wanganga ko Yezu amwoza ibirenge. Umwanda tutari kwikura ni icyaha n'urupfu. Ukarisitiya inatwibutsa ko abasangira umubiri umwe, baba bunze ubumwe. Si hano se twatsindiwe twese bene muntu aho duhabwa Yezu ariko ntitugenze nkawe byibura ngo tugirireko aba ari wese muri buri ukarisitiya duhabwa. By'umwihariko iwacu mu Rwanda, Ukarisitiya niyo nyine ishobora kutwomora kuko iduhuza nk'abavandimwe tutirengangije icyaha twakoze ariko tutanaheze ku ngoyi yacyo kuko uwo mwenda warishywe. Indi ngingo ukarisitiya itwibutsa ni uko Yezu yayigabuye mbere yo kwitanga ku musaraba. Erega burya na barya bamwigabije bari barangije kumuhabwa. Turiyimbire rero iyo twiha gucira abandi imanza ngo bahabwa Yezu kandi ari abanyabyaha. Ahubwo abanyabyaha nibo bamukwiye ngo abakiza. Pasika rero ni iyi: kwakira Yezu utwiyereka mu kimenyetso cy'umukiro twaronkeye ku musaraba. Ahandi Yezu tuzamusanga ni mu banvandimwe bacu cyane cyane harya tuba, aho ukora, aho dutaramira cyangwa dufatira rimwe, harya tuganirira rimwe na nrimwe tugataramana abandi,.. Yezu aratwegera akagenda natwe ngo atumare irungu, ubwoba intimba, amaganya n'utundu turwara twatumunze. Aha niho izuka riba intango n'ipfundo ry'ubuzima bushya: uwemera ko Yezu abana na twe kandi agenda natwe, aharanira kuba mushya ngo adatukisha Uwamucunguye kandi ngo anamukundishe abandi. Mpiniye aha, mbifuriza umunsi mwiza wa pasika. Muragahora muri pasika cyane cyane mwembe mwiringiye ineza ikomoka kuri Kristu wazutse.


 

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere