ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA
25 mata 2010 umwaka C
Intu 13,14.43-52
Hish 7,9.14-17
Yh 10,27-30
Icyumweru cya kane ni icyumweru cy'Umushumba mwiza. Dusoma ivanjiri ya Yohani, umutwe wa 10 itubwira inyigisho ya Yezu ijyanye n'ikigereranyo cy'umushumba mwiza. Birumvikana ko iyi vanjiri yinjira rwose mu minsi ya Pasika: Yezu wazutse niwe Mushumba mwiza kuko yaratsinze, bityo umukurikira ntaba yibeshye. Yezu ariko si umushumba wo kujya inyuma y'inka, aka wa mugani wa Nietzsche uvuga ko uzijya inyuma ari eshatu zigataha zabaye inye kuko n'umushumba ahinduka nka zo. Kristu aduhindura nka we maze natwe tugahamagarirwa kuba abashumba baragiriye Imana. Siwe uhinduka nka twe kuko icyo gihe nta cyo byaba bimaze kumukurikira. Ng'iyo impamvu icyi cyumweru kiriziya idusaba gusengera ihamagarwa. Umurimo wa Yezu ushingiye mu kumenyna no kwitanga. Yezu azi abe kuko niwe wabatoye. Abahamagara mu izina maze nabo bakumva ijwe rye bakamukurikira. Ibi ntako bisa. Kuko kutamenya ijwi ry'uguhamagara byasa no kwitaba uwo utazi cyangwa se ubonetse wese. Ibi kandi ababyeyi bacu barabitubujije ko kizira gukurikira uwo utazi cyangwa se kwitaba ubonetse wese. Sinzi niba wenda haba hari ugitinya ko ba bakenya badiha ni njoro bamutwara igicucu. Niko nabwirwaga ngo ni njoro singomba kwitaba uhamagaye ntamuzi, hato atazatwara igicucu. Ntimumbaze niba narabyumvaga, ariko ubwoba bwabaga ari bwose iyo hari uwahagaraga. Wenda ubu nagombye kuzimya telefoni ariko aho mba, hari abo byavangira cyane cyane iyo hari upfuye mu ijoro kuko bankangura mu nkoko za mbere ngo babone uko babibwira abandi, padiri amaze kubaha gahunda y'isaha yo gushyingura. Usibye wenda ibyo bya baringa, mu nzira y'ukwemera ni ngomba kumva ijwi rya Yezu uduhamagara kandi tukamukurikira. Erega niyo twibwira ngo turasenga Imana ikatwumva, niba tutazi ijwi ryayo, ubanza no kwibwira ko itwumva bitoroshye. Kristu ariko ntaduhamagara gusa, ahubwo aranatwitangira. Ibi kandi ntitwabitindaho kuko yaratwitangiye ku musaraba. Aho kugwa mu mutego wa Nietzsche wo kwishitura Imana ngo wenda twaba ikintu, nk'aho Imana ari yo ibuza umuntu kwinyagambura, ahubwo inzira ni iyo kuyimenya no kuyikurira muri Kristu we Mutsindo w'abemera nk'uko igitabo cy'Ibyahishuwe cyabitunyuriyemo. Imbaga itabarika ifite imikindo mu ntoki ni ikimeyetso cy'abakurikiye Yezu maze bakaba baratsinze nka we. Ibi kandi si agahato nk'uko atari umwihariko wa bamwe. Abayahundi ngo bibwiraga ko ari bo bagenewe gusa ivanjiri. Nyamara Pawulo yaraberuriye ati niba mudashaka kwemera, reka twisangire abapagani kuko agakiza kagenewe umuntu wese usonzeye Imana n'ubutabera bwayo. Abihagije cyangwa se abagashize abo sibo Pawulo yari ahinzwe. Umunsi nk'uyu wo gusabira ihamagarwa muri Kiriziya, ntureba gusa abagomba kuba abapadiri cyangwa se izindi nzego zo kwiyegurira Imana no kuba abogenzabutumwa. Ni umunsi ureba abemera bose kuko ubu si Pawulo cyangwa Barnaba bamamaza ivanjiri, nitwe twese abayobotse Kristu Umushumba mwiza. Yego hari abagomba kubikora rwose aribyo gusa begukiye, ariko niba hatabonetse abagabo n'abagore, abasore n'inkumi bitangira ivanjiri, ndavuga abemera kubaho bakurikira Kristu, bizagorana kuhamya ko Kristu ari we mukiro wacu. Ikindi kandi bizoroha kumwamamaza niba abamwemera babaho bihuje n'ijambo bakiriye.
Dushimire Imana kandi iragahora isingizwa iteka.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire