ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA
11 mata 2010 umwaka C
Intu 5,12-16
Hish 1,9-11. 12-13.17-19
Yh 20,19-31
Nimugire amahoro na Pasika nziza. Yezu wazutse ariyereka abigishwa be ngo abakomeze bityo bazamebere abahamya. Iki cyumweru kandi ni icyumweru cya Yezu Nyirimpuhwe, ubwo abakunda gusengera mu Ruhango bazi icyo uyu munsi usobanura. Igitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa kitubwira mu magambo make uko umuryango w'abemera wagendaga wiyongera bitewe nibyo intumwa zakoraga. Yohani we yatubwiye uko yahawe ubutumwa bwo kwandikira za Kiriziya zirindwi ibyo yumvaga kandi yabonaga. Nta kindi bisobanura uretse ko intumwa zari abahamwa b'ineza ya Kristu wazutse. Indamukanyo ye ni amahoro aturuka ku Mana, agatanga Roho Mutagatifu ngo adukize. Ikindi amasomo ya none atwibutsa ni Tomansi ngo wanze kwemera atabanje kwibonera Kristu wazutse. Yagira amahirwe we Kristu yabonekeye maze akamumara amatsiko. Nyamara ariko ngo hahirwa abemera batabanje kwirebera, batagombeye ibimentso ibi twita simusiga. Usibye ko ibimenyetso bya Kristu bihari: Roho Mutgatifu atuma tumenya Kristu utwiyereka mu imanyura ry'umugati ndetse no mu mushyikirano ugomba kuranga abemera. Si ibi se Roho yasabaga ko byakwandikwa, bikohererezwa za kiriziya. Mutekereze ko ubuzima bwacu bugomba kwandikwa maze bukohererezwa za kiriziya z'Imana ziri ku isi. Ese ubwo namenya nadika iki? ko ndi umunyabyaha? Ko Kiriziya yuzuye abanyabyaha? Ko abanrwanda twatsinzwe – n'ubwo atari twe twenyine-? Si ibyo isi ikeneye kumenya kuko ibyaha byanjye ntawe byakiza, ahubwo ntitonze bishobora kugira uwo byagusha. Nyamara ariko ineza ya Kristu wazutse, yo isumba kure ibyaha byanjye, yemwe n'iby'abantu bose aho tuva tukagera, iyo neza iriranga buri mu nsi muri kiriziya y'Imana. Tugomba kwandika ko Imana ikiduhuje kandi ko buri cyumweru, dusangira Umubiri wa Kristu tugahamya urupfu rwe n'izuka rye mu gihe azaza yuje ikuzo. Tugomba kwandika ko mu izina rya Yezu, ibyaha by'isi bibabarirwa kandi abantu bahinduka bakemera gukizwa. Na none ntitwakwirengagiza ko intambara y'icyaha itararangira kandi ko urasanirira inda adakura mu ruge. Niyo mpamvu ubu kwemera Yezu, yego bituruka ku ngabire ya Roho wazutse, ariko kandi bikanaterwa ni uko twamamaza Yezu. Yezu amaze kuzuka yabwiye abe ati: uko Data yantumye nanjye ndabatumye. Ba Tomansi b'iki gihe ntibazemezwa gusa n'ibimenyetso bya Kritsu wazutse ubereka urubavu rwe n'ibiganza, ahubwo bazareshya n'urukundo rw'abayobotse ivanjiri. Umuranga nta wundi ni ineza tuzagaragaza, ni urukundo tugirira abandi kubera Kristu watwitangiye, ni twebwe tuba duhindutse ibimenyetso bya Kristu wabambwe kandi wazutse. Ibi kandi ntibigomba kutwibagiza ibimenyetso bya Kristu wabambe nk'uko Pawulo mutagatifu abitwibutsa ati tugendana inguma za Kristu kandi dutwaye ubukungu butagereranywa mu tubindi tumeneka ubusa. Kwibungesera siwo muti, ahubwo tugomba kwirekura ngo ineza ya Kristu abe ariyo igaragara. Si uko se dutuye mu isi yuhagijwe amaraso ya Kristu, isi yamurikiwe n'abatagatifu batabarika, ndetse nkaba ntanatinya kuvuga ko natwe turi muri urwo rugaga rurata Imana kubera ineza yayo idahwema kwigararaza. Iragahorana ikuzo yo soko y'ineza, amahoro n'imbabazi.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire