samedi 27 mars 2010

ICYUMWERU CYA MASHAMI 2010C

ICYUMWERU CYA MASHAMI

28 werurwe 2010 umwaka C


 

Iz 50,4-7

Fil 2,6-11

Lk 22,14 - 23,56

Dutangiye icyumweru gitagatifu duhimbaza uko Yezu yijiye muri Yeruzalemu kugira ngo arangize ugushaka kwa Se. Imihango y'iki cyumweru ibimburirwa no guha amashami y'imikindo umugisha maze abakristu bagashagara Yezu bibuka uko yinjiye muri Yeruzalemu nk'umwami. Kiriziya ariko ihita itwinjiza mu iyobera rya pasika kuko mu misa dusoma ivanjiri y'ububabare bwa Yezu. Iyi vanjiri irazwi cyane ndetse hamwe bagerageza no kuyikina ngo ikunde yumvikane cyangwa se ngo bakunde bishushanye na Yezu. Hari abageza n'aho kujya ku musaraba cyangwa abikubita amabuye bakivusha amaraso bo berekane ko bifatanyije na Yezu. Sinababuza ariko simpamya ko Yezu akeneye ko twivusha amaraso ngo akunde ahabwe ikuzo. Ko ntacyo akennye ngo turamugoboka se uretse umwenda wo kubona uwo akunda, aho kwiyicisha ngo tumwigane si ukumwumva nabi? Yego nanone ntitwamera nka bamwe bumva inkuru ya Yezu ibarirwa mu mateka yashaje maze kumva iby'urupfu rwe bakaba babigereranya n'imigani ya kera. Aba bo baba bigerezaho ko umutima wabo ubanza waba warazibye. N'akaga k'iyi si ubanza batakazi. Muri iyi minsi twitegura pasika, nagira ngo ariko tuzikane ku magambo akubiye muri Bibiliya atwibutsa ko tugomba kurangamira Yezu n'umusaraba we kuko niho turonkera umukiro. Mbivuze mu magambo yanjye ya gikene: umusarabana ni ikirori cyangwa igitaramo cya mbere gikwiye kurebwa no kurangamirwa. Luka asoza inkuru y'ububabare bwa Yezu, avuga ko "abantu bose bari bahururiye kureba ibyabaye, babonye ibimaze kuba, bikubura bataha bikubita mu gituza" (Lk23, 48). Yohani abishimangira avuga ko "bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije" (Yh 19,37). Igitabo cy'ibyakoze n'intumwa nacyo cyungamo kiti: "nguyu araje mu bicu, maze icyitwa ishisho cyose kizamubone, ndetse n'abamuhinguranyije." (Hish 1,17). Aya magambo asa n'ayo Yezu avuga ati: "nanjye nimara kwererezwa hejuru y'isi, nzareshya bose mbiyegereze". (Yh 12,32). Umusaraba rero niwo wabaye ubwo buryo butagereranwa bwo kurangamira yezu. Umusaraba ni ikimenyetso rukumbi kandi kihariye kigomba kurangamirwa ku bantu bemera kandi basonzeye agakiza gaturuka ku Mana muri Yezu. Uwemera wese agomba guhururira kurengamira, kureba no kunyurwa n'umurasaba. Igitangaza cyangwa se ikimenyetso cy'umusaraba cyabaye (kandi n'ubu niko biri) ikimenyetso kitagomba kwiharirwa. Urubanza n'urupfu bya Yezu byabaye ku mugaragaro ndtse ngo Pilato yanditse itangazo risobanura ibya Yezu mu ndimi ishatu zari zamamaye icyo gihe. Ni ikimenyetso kitwereka ko inabi n'icyaha biriho kandi ko biganzwa gusa n'ineza n'imbabazi. Ku musaraba turangamira intungane itotezwa ikicwa; akarengane katavugwa ariko kandi tunabona imbaraga z'Imana zizura Yezu mu bapfuye. Umusaraba ariko si uwo kwikorereza kuko ntiworoshye habe na mba: Yezu yaguye gatatu ndetse baje no guhatira Simoni w'i Sirene gutwaza Yezu. Uwakwishuka yakwikorera umusaraba wenyine. Ntaho yawugeza uretse ko nawe atarenga umutaru. Umusabara urakomeretsa kuko wereka buri wese aho ahagaze n'icyo ari cyo. Uranomora agasubiza umuntu kwongera kuryoherwa n'ineza n'ingabire y'Imana. Ngaho rero turararitswe ngo tujye natwe muri icyo giterane, ibyo birori bya Yez n'umusaraba. Erega nibwo buryo bwonyine natwe tuba tujyanye imisaraba yacu. Mbifurije kwinjirana na Yezu mukagumana kugeza musangiye izuka n'ibyiza byaryo.

vendredi 19 mars 2010

ICYUMWERU CYA GATANU CY’IGISIBO 2010C

ICYUMWERU CYA GATANU CY'IGISIBO

21 werurwe 2010 umwaka C


 

Iz 43,16-21

Fil 3,8-14

Yh 8,1-11

Imyiteguro ya pasika irarimbanyije kubabonye akanya ko kugendana na Yezu muri iki gisibo. Reka mbanyuriremo muri make aho tugeze. Yezu yatangiye atwereka ko inzira igana Imana ari iyo gutsinda ibigeragezo. Sekibi umwikorereje amuhindura ingaruzwamuheto, akaba atagishoboye guhitamo ngo amanye agaciro k'ibintu n'ingabire Imana yamutatse. Kuko akenshi dukeka ko ubuzima bugizwe gusa n'amatindi y'amage duhura nayo, tukibagirwa ko hirya y'ubu buzima, Kristu atuzigamiye ikamba ritagereranywa. Ibyo yabiduhishuriye mu kimenyetso cyo kwihindura ukundi. Si aho ariko bigarukira kuko uwemeye Kristu agomba guhinduka, akareka gusa kubabazwa n'inabi iba mu bantu. Udahinduka ngo yakire agakiza, ashobora kugwirwa n'amahano atiteze kuko Nyabarongo ica uyizaniye. Kubera iyo mpamvu Imana ihora itwongeza umwaka wo kwisubiraho nka cya giti kidatanga imbuto, umuhinzi yongeje igihe ngo wenda kigire icyo cyibwira. Ku cyumweru gishize, Yezu ahereye ku mugani w'umwana w'ikirara na mukuru we w'umunyamushiha, yatwibukije ko Imana ari Inyampuhwe kandi ko n'uwaba yararorongotanye agifite umwanya iwe. Kuri iki cyumweru wagirango abafarizayi ntacyo bari bitoreyemo. Ngo mu gitondo cya kare bazindukanye umugore wafatiwe mu busambanyi, bamushyira Yezu ngo bumve akamuvamo. Ngo kutamutanga kwari uguhakana amategeko ya Musa, kumutanga nabyo byari ukwisekesha imbere y'abantu bari baratangiye kumwemera. We ariko ngo yahisemo kwiyandikra hasi. Ntimumbaze icyo yanditse, kuko we aho guhaniraho cyangwa se kurekera ngo ugoma akoze agome, Yezu yahisemo kwerekeza kiriya kibazo ku mutimanama w'abari aho. Ngo utaracumura namutere ibuye bwa mbere. Iryo jambo aka wa mugani ni igikwasi. Kandi ngo burya nushaka kumenya amakosa cyangwa ibyaha by'abantu, ujye ureba mu maso y'abatunga agatoki. Ese iyo dutoye amabuye yo gutera umunyabyaha, ni uko aba ari we utahiwe cyangwa tuba twikingira ikibaba? Mwibaze ko hagati y'umusambanyi ndetse wafashwe bitari amazimwe n'abafarizayi baminuje mu mategeko, rwose harimo itandukanyirizo ryigaragaza. Ariko ngo nta buye na rimwe ryatewe. Byaba ibyaha ibi twita ruharwa, byaba ibyo twibikiye mu mutima, byose ni ibyaha kuko ari ugutatira urukundo rw'Imana. Icyaha kigomba kurwanywa ariko umunyabyaha akabohorwa. Ubanza byajyana na wamugani w'inzoka n'igisabo. Umuntu ni ikiremwa cyifitemo ishushoy'Imana; uko byagenda kose Imana iramurenganura. Nta burengazira rero twagira bwo kumukatira urw'amabuye. Ikindi kandi uwagaciye urubanza, ndavuga umuziranenge ni umwe gusa: Yezu. Aho gushinja ngo yahisemo kwikorera ibyaha byacu. Ibi ntibivuga ko umutabera buvuyeho, ahubwo bisaba kumenya ko uko icyaha cyaba kingana kose, ineza n'imbabazi by'Imana bifite ububasha bwo gusubiza umuntu mu buzima busanzwe. Kandi ni ko kajambo Yezu yarangirijeho, ati: ubwo ntawaguciriye urubanza, igendere ariko ntuzongere gucumura ukundi. Aha niho haryoshye rero. Tekereza ibyishimo uriya mugore yagize! Kugarukira ku rwobo. Ikiza kandi k'ivanjiri ni uko ibyakurikiyeho bisa n'aho bitadushishikaje. Ni susppens. Buri wese akandika inkuru uko yumva yagenze. Aho ngira ngo ndangirize ni uko akenshi iyo ducira abandi imaza tubashyira imbere ya Yezu, uretse kuba twibagiwe ko natwe tutari shyashya, ariko nta buryo bundi tuba duhaye uwacumuye. Biba ari yego cyangwa yego. Aka ya nkuru y'injangwe n'imbeba: imbeba ikaba nde? Naho injangwe ikaba nde? Yezu afite ububasha bwo kubona inzira ya gatatu, bambe inzira nyayo: genda ariko uzinukwe iyo nzira. Umuhanuzi Izayi we yibutsaka ko ibyahise tugomba kubyibagirwa kuko Imana irimo iduhangira ibindi bishya. Na Pawulo niko yabibonaga, ati: simpamya ko nashyikiriye agakiza, ariko ndatwaza ngo singire Kristu nk'uko nawe yansingiriye. Ati: ibya hise mbitera umugongo ngo bitampuza, nkatwaza ngana imbere. Kandi ngo ibyiza biri imbere da! Ariko birabe atari ibyatuma ejo bongera kudutorera amabuye, ngo badushyire ku karubanda kandi Kristu yari yatwaruye. Pasika ni iki isobanura: kwibuka ko urwa Pilato yarwemeye kubera twe ngo twoye kububa cyangwa gutaramanywa. Reka tumwisabire kutwarura mu mage atabarika wenda turimo kandi na bangezi bacu wenda twaba twenda gutera amabuye.

samedi 13 mars 2010

ICYUMWERU CYA KANE CY’IGISIBO 2010C

ICYUMWERU CYA KANE CY'IGISIBO

14 werurwe 2010 umwaka C


 

Yoz 5,9-12

2 Kor 5,17-21

Lk 15,1-3.11-32

Ivanjiri y'iki cyumweru ni ivanjiri tumenyereye ku izina ry'umugani w'umwana w'ikirara cyangwa umubyeyi w'impuhwe nyinshi. Yezu ngo yabwiye abafarizayi bamushinjaga gusangira n'abanyabyaha no kugendana nabo uriya mugani. Igisobanuro cyawo turakizi kuko nta burengazira dufite bwo gukumira Imana mu kugira neza uretse ko nta n'icyo twabikoraho. Icyo Yezu ashaka kubwira abafarizayi ni uko iyo umuntu ahagamye mu kunegura abandi we yiyita intungane ake kaba kashoboye. Ibyaha cyangwa ibishuko bibiri bishobora kudushyira mu kaga ni ukwibwira ko twarangije kubona itike y'ubutungane kubera wenda umurimo twaba dukora, tukamera nk'uriya mwana w'imfura winubiye ihindukira rya murumuna we bakoreye umunsi mukuru nk'aho hari agakiza yari abungukanye. Igi gishuko kitubuza gusangira n'abandi ineza dukesha urupfu n'izuka bya Kristu. Akenshi ndetse gituma twibaza impamvu Imana yaba ireka abantu bitwara uko bishakiye: utatse umunani we akawubona, uririye kujya ikantarange akagenda, ndetse n'urose kubunguka agakorerwa umunsi mukuru. Ngo Imana ni Rugaba. Ntishyigikira ikibi ariko kandi ntinatererana abanyabyaha cyane cyane abashaka guhinduka. Icyaha cya kabiri cyangwa igishuko ni ukwibwira ko aho twazashakira hose Imana izatwakira maze tugakina n'ubuzima bikaba byanatuviramo kububura. Simpamya ko uriya mwana muto yahisemo kwigendera azi icyimurindiriye kuko kugeza aho kwifuza ibiryo by'ingurube ku muyahudi ni ukutindahara bitavugwa. Nyamara iyo agashungo gashize, ubanza ubwenge bwongera bugakora. Uyu mugani si uko bawuca, abasanzwe bawuzi ntibanyumve nabi. Ikosa ribi rero ni ukugeregeza Imana dukinisha ubuzima. Amasomo y'iki cyumweru ariko icyo agambiriye si ukutwibutsa gusa ko Imana ari inyampuhwe; aradusaba kwirinda kuba ba mujinya, aba batifuza ko umuvandimwe watorongeye yatahuka ngo hato batavaho basangira. Byaba nka ya nkuru ngo "uragapfa upfuye". Umujinya utuma twiheza mu birori urenze umuranduranzuzi kandi ga tuba twarangije kuba abaja ba Sekibi. Indi ngeso ni ukwihagararaho ntitwemere ko twageze habi ho kujya kuragira ingurube no kuba twararikira ibiryo byazo. Aha naho Shitani iba itwoga runono. Ngo inama irakuka si akabande kandi ubugabo ni ubwisubiraho. Ivanjiri y'iki cyumweru idafashe kureba aho duhagaze, tureke Imana itwigarurire nk'uko Pawulo abivuga mu isomo rya kabiri mu ibarowa yandikiye abanyakorinti. Twirinde kandi kuba twabangukirwa no gushinja abandi niba atari twe twugarije. Uko biri kose, Imana ni nkuru kandi uyizera ntazakorwa n'isoni bibaho. Irakarama


 


 

samedi 6 mars 2010

ICYUMWERU CYA GATATU CY’IGISIBO 2010C

ICYUMWERU CYA GATATU CY'IGISIBO

07 werurwe 2010 umwaka C


 

Iyim 3,1-8.13-15

1 Kor 10,1-6.10-12

Lk 13,1-9

Umuntu ntiyaremewe kwiyangiza cyangwa kwipfusha ubusa, nta gomba no gutekereza kwigirira nabi cyangwa se kugirira abandi nabi. Iyi niyo ngingo tuzirikana kuri iki cyumweru. Imana ihamagara Musa mu gihuru cy'umuriro, yaramubwiye ati: numvise akaga k'umuryango wanjye mu Misiri, none ndashaka kuwubohora. Mu ndirimbo yitwa " God down Moses", y'abirabura bo muri Amerika, umuhanzi asubiramo amagambo y'Uhoraho ati: "let my people go". Ng'iyi pasika kuko Imana ishishikajwe ni uko abantu babaho kandi neza. Interuro ikunze kugaruka kenshi mu bantu baharanira uburenganzira bw'abarengana ni uko ishema ry'Imana ari umuntu muzima ku mubiri no kuri roho. Pasika ituruka mu juru kuko ineza yose iva ku Mana hanyuma ikifashisha abantu nk'uko Uhoraho yabwiye Musa ati: genda ubwire Farawoni arekure umuryango wanjye. Aya magambo yo mugitabo cy'Iyimukamisiri yibutsa buri wese kumva ko Imana idashobora kumutererana cyane cyane iyo ari mu kaga. Anararikira buri wese ko ahamagariwe guhagurukira kurenganura urengana akamubwira ati: Imana yawe, Imana y'abasokuruza bawe irakuzirikana. Iri ni ijambo rikomeye kuko Kumva ko Imana iturenganura ntako bisa. Ivanjiri y'iki cyumweru irabishimangira ariko ku bundi buryo. Ziriya nkuru zombi zirababaje: baba bariya bantu bishwe na Pilato bari gutura ibitambo mu Ngoro, yaba abagwiriwe n'umunara. Ikibazo si ukumenya nyirabayazana nubwo nabyo ari ngombwa, igikomeye ni isomo bidusigira. Baba abantu bazira urugomo n'inabi ya muntu nk'uko byari bimeze ku bayisiraheli mu Misiri cyangwa abo Pilato yicishije, baba abagwirirwa n'impanuka, Yezu ati: mwembwe ubu mubivuga, nimutihana muzapfa ururenze. None se ikosa rizabe kwamagana ikibi? Oya Yezu si aho aganisha. Yemwe ntanashyigikiye ya mvugo ngo "buriya Imana yarabatanze" nk'aho Imana ariyo idusinyira gahunda zo guhohotera abandi. Inabi ku isi iriho kandi kugeza ku mpera y'isi izahoraho nk'uko ururo rukurana n'urumamfu mu murima. Ikibazo ni uwo byaturukaho. Ngo umuhizi yateye igiti mu murima we maze cyanga kwera imbuto. Imyaka itatu yose ashaka imbuto akazibura. Mutekereze bamwe batemaguye amakawa kuko ibiciro byaguye kandi yo yari akera! Abagurisha inka ngo umukamo ntawo cyangwa ngo yabaye ingumba! Abahitamo kwenga nyirantare kuko itabasaba igihe n'ibintu byinshi! Ukwihangana no gutekereza n'ibintu bitugora kuko tuba twifuza ibinyaruka, ibyihuta, imari ishyushye n'ubundi buryo bugaragaza ko imyaka itatu kuyirindira ari uguta igihe. Nyamara ivanjri iratubwira ngo: ihangane gato, nongereho agafumbire wenda umwaka utaha twazabona imbuto. Imbere y'Imana, nta kintu kidashoboka. Na ba Rutare cyangwa Rubebe, bashobora kuba abana beza niba bongejwe igihe bityo bakabona agafumbire. Yaba wa mwana twibwira ko yananiranye, abashakanye benda kurusenya bahora mu nduru n'imanza, abavandimwe bapfa akayuzi ko mu rubibi, abanyarwanda baryanye none bakaba bumva bararyohewe n'ubu tukaba tugishihana...Imana iradusaba kwihangana undi mwaka. Ibi wenda tuvuge ko bitureba twe twumva twararambiwe mu gutegereza imbuto ku giti kitarabya. Duhindure page gato, twirebe nka bya bishami by'ibirumbo, umuhinzi agomba gukonora ngo bidakomeza kunyunyuza igiti nta musaruro bizatanga. Tekereza ko Imana irimo igusabira inyongezo. Ubuzima bwanjye ngo ni sekeni, ngo chance ya kabiri niba buri mwaka Imana itareba bikayiyobera ikongera ikisubira. Nyamara ariko ngo igihe kizagera amagambo ashire ivuga. Pawulo mutagatifu, ati mwihora mu bujajwa bw'amagambo ahubwo ni mukenyere mukazanya, abagihagaze nabo bitonde ngo badatemba. Mbega ibyishimo byo kumva Imana itwongeza akanya ko kwisubiraho! Aho kunyanayimbwa ngo ese bariya bose bazira iki, twibaze tuti ese ubu Imana ije gusarura yacyura iki? Twirinde kuyigondoza ahubwo agafumbire dukura mu ijambo ryayo mu masakaramentu kadufashe kurenza umunsi, ndavuga kwera imbutu ziyinyura . ubanza igishishikaje atari ugutinya kuzatabwa mu muriro turamutswe dutsinzwe urw'imperuka. Ahubwo ni ukumva go Imana itarambwira mpaka dutinze tukera imbuto. Kandi tujye twibuka ko nta muntu n'umwe wigeze ayikenana. Kuki se yo yahora isanga ku giti cy'ubuzima bwacu ari ibigambo, ibihuhwe cyangwa nta n'ururabo.

lundi 1 mars 2010

ICYUMWERU CYA KABIRI C’IGISIBO 2010C

ICYUMWERU CYA KABIRI C'IGISIBO

28 gashyantare 2010 umwaka C


 

Intg 15,5-12.17-18

Fil 3,17- 4,1

Lk 9,28-36

Icyumweru cya kabiri cy'igisibo ni icyumweru cy'ivannjiri ya Yezu yihindura ukundi mu musozi wa Tabor. Ngo yajyanye n'abigishwa bake maze aterera umusozi. Mu gihe basengaga, ihinduka ukundi imbere yabo ndetse bamubona ari kumwe na Musa na Eliya baganira ibyerekeye urugendo rwagombaga kumwerekeza i Yeruzalemu. Abigishwa bahiye ubwoba kuko si ikintu bari biteze cyangwa se bamenyereye. Nuko ijwi ryumvikana mu bicu rivuga riti: uyu ni Umwana wanjye, nimumwumvire. Erega inkuru nziza ni iyi: Imana izi ko tutihagije. Izi ko imbaraga zacu zidahagije ngo tube twashobora kubaho neza no gutwaza cyane cyane iyo ibihe bigeze ahakomeye. Yezu rero ni ijwi ry'Imana Data, Imbaraga, Ububasha budushoboza kurangiza inshingano zacu zo kubaho nk'abana bayo. Yezu yahisemo kwiyereka abigishwa be ngo abategure no kuzahangana n'inzira y'umusaraba. Kandi turabizi ko mu buzima, ibihe bikomeye byaba iby'ibyishimo cyangwa iby'ingorane akenshi biduhungabanya. Amahirwe yadusekera, mbyite ntyo, tukigira kabutindi, tukazamura ibiciro aka ya mvugo maze tukibagirwa abo turimo. Si aha se nyine iyo ibihe bihindutse twibura. Abari baringiye ibyo byubahiro kakaba kababayeho: abiyahuza ibiyobyabwenge, abiyahura, abahunga.... Ibi kandi binashobora kuba iyo ari amakuba atugwiriye. Imana iyo idusaba kumwa Yezu, iba itwibutsa ko kugira ngo tuzabe abo turibo kuko, tuberwe n'ineza n'Imigisha iduha ndetse tunabashe gutwaza mu bihe bikomeye tutagomba kugira ikindi twiringira uretse yo yonyine. Birumvikana ko tutashobora kuva mu nduruburi za buri munsi ngo duhite dusingira ikuzo ry'Imana. Bisaba urugendo, kuzamuka umusozi wa Tabor, kumva Musa na Eliya. Bisaba kubana na Yezu maze akaba ari we utwigisha. Yego biroroshye ko iyo twumvise turyohewe tuvuga nka Petero ngo rwose Nyagasani ntako bisa kwigumanira nawe. Ariko Imana si icyo iba igambiriye; si ukutubona imbere yayo amanywa n'ijoro; kuzenguruka insengero ngo twumva uzi kwigisha akavuga tukanyurwa; si ukuba twazinga tukajya mu bihugu bya kure kwitangira ubutumwa... Ibi byose ni ngombwa kandi ni ingirakamaro. Gusa ariko tugombwa kubikora turangamira Kristu. Kutumva ijwi rye nyuma tukifuza gutwarwa n'ubutumwa cyangwa ibindi bikorwa by'iyobokamana, kwaba ari ukwihangishaho. Ni ibi ga Pawulo Mutagatifu adusaba kwirinda: kubaho nk'abanzi b'umusaraba wa Kristu. Kwibwira ko twaba abakristu ariko tutumva ijwi rya Kristu. Kuba twahitamo gusa ibitubereye cyangwa ibidushimishije naho aho rukomeye tukikura, tukavanamo akavu karenge. Dusabe Imana ngo ikomeze itwiyoborere, tunyurwe no kumva ijwi ry'Umwana wayo.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere