ICYUMWERU CYA GATATU CY'IGISIBO
07 werurwe 2010 umwaka C
Iyim 3,1-8.13-15
1 Kor 10,1-6.10-12
Lk 13,1-9
Umuntu ntiyaremewe kwiyangiza cyangwa kwipfusha ubusa, nta gomba no gutekereza kwigirira nabi cyangwa se kugirira abandi nabi. Iyi niyo ngingo tuzirikana kuri iki cyumweru. Imana ihamagara Musa mu gihuru cy'umuriro, yaramubwiye ati: numvise akaga k'umuryango wanjye mu Misiri, none ndashaka kuwubohora. Mu ndirimbo yitwa " God down Moses", y'abirabura bo muri Amerika, umuhanzi asubiramo amagambo y'Uhoraho ati: "let my people go". Ng'iyi pasika kuko Imana ishishikajwe ni uko abantu babaho kandi neza. Interuro ikunze kugaruka kenshi mu bantu baharanira uburenganzira bw'abarengana ni uko ishema ry'Imana ari umuntu muzima ku mubiri no kuri roho. Pasika ituruka mu juru kuko ineza yose iva ku Mana hanyuma ikifashisha abantu nk'uko Uhoraho yabwiye Musa ati: genda ubwire Farawoni arekure umuryango wanjye. Aya magambo yo mugitabo cy'Iyimukamisiri yibutsa buri wese kumva ko Imana idashobora kumutererana cyane cyane iyo ari mu kaga. Anararikira buri wese ko ahamagariwe guhagurukira kurenganura urengana akamubwira ati: Imana yawe, Imana y'abasokuruza bawe irakuzirikana. Iri ni ijambo rikomeye kuko Kumva ko Imana iturenganura ntako bisa. Ivanjiri y'iki cyumweru irabishimangira ariko ku bundi buryo. Ziriya nkuru zombi zirababaje: baba bariya bantu bishwe na Pilato bari gutura ibitambo mu Ngoro, yaba abagwiriwe n'umunara. Ikibazo si ukumenya nyirabayazana nubwo nabyo ari ngombwa, igikomeye ni isomo bidusigira. Baba abantu bazira urugomo n'inabi ya muntu nk'uko byari bimeze ku bayisiraheli mu Misiri cyangwa abo Pilato yicishije, baba abagwirirwa n'impanuka, Yezu ati: mwembwe ubu mubivuga, nimutihana muzapfa ururenze. None se ikosa rizabe kwamagana ikibi? Oya Yezu si aho aganisha. Yemwe ntanashyigikiye ya mvugo ngo "buriya Imana yarabatanze" nk'aho Imana ariyo idusinyira gahunda zo guhohotera abandi. Inabi ku isi iriho kandi kugeza ku mpera y'isi izahoraho nk'uko ururo rukurana n'urumamfu mu murima. Ikibazo ni uwo byaturukaho. Ngo umuhizi yateye igiti mu murima we maze cyanga kwera imbuto. Imyaka itatu yose ashaka imbuto akazibura. Mutekereze bamwe batemaguye amakawa kuko ibiciro byaguye kandi yo yari akera! Abagurisha inka ngo umukamo ntawo cyangwa ngo yabaye ingumba! Abahitamo kwenga nyirantare kuko itabasaba igihe n'ibintu byinshi! Ukwihangana no gutekereza n'ibintu bitugora kuko tuba twifuza ibinyaruka, ibyihuta, imari ishyushye n'ubundi buryo bugaragaza ko imyaka itatu kuyirindira ari uguta igihe. Nyamara ivanjri iratubwira ngo: ihangane gato, nongereho agafumbire wenda umwaka utaha twazabona imbuto. Imbere y'Imana, nta kintu kidashoboka. Na ba Rutare cyangwa Rubebe, bashobora kuba abana beza niba bongejwe igihe bityo bakabona agafumbire. Yaba wa mwana twibwira ko yananiranye, abashakanye benda kurusenya bahora mu nduru n'imanza, abavandimwe bapfa akayuzi ko mu rubibi, abanyarwanda baryanye none bakaba bumva bararyohewe n'ubu tukaba tugishihana...Imana iradusaba kwihangana undi mwaka. Ibi wenda tuvuge ko bitureba twe twumva twararambiwe mu gutegereza imbuto ku giti kitarabya. Duhindure page gato, twirebe nka bya bishami by'ibirumbo, umuhinzi agomba gukonora ngo bidakomeza kunyunyuza igiti nta musaruro bizatanga. Tekereza ko Imana irimo igusabira inyongezo. Ubuzima bwanjye ngo ni sekeni, ngo chance ya kabiri niba buri mwaka Imana itareba bikayiyobera ikongera ikisubira. Nyamara ariko ngo igihe kizagera amagambo ashire ivuga. Pawulo mutagatifu, ati mwihora mu bujajwa bw'amagambo ahubwo ni mukenyere mukazanya, abagihagaze nabo bitonde ngo badatemba. Mbega ibyishimo byo kumva Imana itwongeza akanya ko kwisubiraho! Aho kunyanayimbwa ngo ese bariya bose bazira iki, twibaze tuti ese ubu Imana ije gusarura yacyura iki? Twirinde kuyigondoza ahubwo agafumbire dukura mu ijambo ryayo mu masakaramentu kadufashe kurenza umunsi, ndavuga kwera imbutu ziyinyura . ubanza igishishikaje atari ugutinya kuzatabwa mu muriro turamutswe dutsinzwe urw'imperuka. Ahubwo ni ukumva go Imana itarambwira mpaka dutinze tukera imbuto. Kandi tujye twibuka ko nta muntu n'umwe wigeze ayikenana. Kuki se yo yahora isanga ku giti cy'ubuzima bwacu ari ibigambo, ibihuhwe cyangwa nta n'ururabo.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire